Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gahunda yo gupima abantu ibasanze mu nzira, hagamijwe kureba ubukana icyorezo cya COVID-19 gihagazeho muri Kigali, nyuma y’uko imibare y’abanduye ikomeje kwiyongera ndetse hari uduce tumwe tw’Umujyi twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.
http://dlvr.it/RZprFR
Blog
-
Minisanté yiyemeje gupima abantu 5000 mu gusuzuma ubukana bwa Coronavirus muri Kigali #rwanda #RwOT
-
USA : Umubare W’ abicwa na Corona wagabanyutse mu buryo bugaragara #RwOT #Rwanda #WebRwanda

Ikigo gishinzwe kugenzura ikwirakwiza z’indwara z’andura muri America uratangaza ko umubare w’abari guhitanwa n’inrwara ya COVID-19 Wagabunyutse mu buryo bugaragara muri icyo Gihugu. Ibi bikaba byakomejwe gushimangirwa na Donald Trump, aho yavuze ati, “Impamvu dufite abanduye benshi ni uko twapimye benshi, gusa abahitanwa n’iycorezo cya Corona Virusi yaturutse mu bushinwa bakomeje kugabanyuka.
Source : Twitter
-
Rwanda Launches #Covid-19 Street Testing #rwanda #RwOT
Rwanda Biomedical Centre is today launching a #Covid-19 street testing survey in Kigali and at its entry points. The country has so far reported a total of 1042 positive cases.
Candidates will be randomly selected and asked to consent to the testing. This is a 5-minute drive through, where car occupants are not required to vacate their vehicles.
This operation will provide factual information about the Covid status in Kigali & will lead to tactical response activities.
Meanwhile, a request is made to all Kigali residents to cooperate with RBC teams for the sake of successful completion of this important activity.
source https://taarifa.rw/rwanda-launches-covid-19-street-testing/
-
Usengimana Faustin wifuzwaga na Rayon Sports yerekeje muri Police FC #rwanda #RwOT

Myugariro w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Buildcon FC muri Zambia wifuzwaga na Rayon Sports, Usengimana Faustin yamaze gusinyira Police FC amasezerano y’imyaka 2.
Uyu musore wasoje amasezerano ye muri Zambia, yageze mu Rwanda mu kwezi gushize, bivugwa yaje nyuma yo kuvugana na Rayon Sports imusabye ko yaza bakavugana ikaba yamusinyisha.
Amakuru ISIMBI yamenye avuga ko ubwo yageraga mu Rwanda, yahise atangira ibiganiro na Police FC ndetse impande zombi zikaba zamaze kwemeranywa ko uyu muyugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi azakinira iyi kipe mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere.
Uyu musore akaba yahawe amafaranga y’u Rwanda angana miliyoni 12 za recruitment mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere.
Umunyamabanga w’ikipe ya Police FC, CIP Karangwa Maurice akaba yabwiye ISIMBI ko batarasinyisha uyu musore ariko bakaba bari mu biganiro na we.
Usengimana Faustin yakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, APR FC na Buildcon FC yo muri Zambia.
Usengimana Faustin yamaze kugera muri Police FCsource http://isimbi.rw/siporo/article/usengimana-faustin-wifuzwaga-na-rayon-sports-yerekeje-muri-police-fc
-
Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko Dosiye ya Dr Munyakazi Isaac ushobora gufungwa imyaka irindwi azira ruswa #rwanda #RwOT

Dr Munyakazi aregwa kuba icyitso mu cyaha cyo gutanga ruswa giteganywa n’ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yavuze ko dosiye yamaze kuregerwa Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Yavuze ko iperereza ryarangiye ku wa 30 Kamena 2020, ari nabwo bahise bashyikiriza ikirego Urukiko ngo rutangire akazi karwo ko kuburanisha Dr Munyakazi.
Ubushinjacyaha buvuga ko Dr Munyakazi areganwa na Gahima Abdou ushinjwa gutanga iyo ruswa.
Uyu Gahima yagaragaye kandi mu rundi rubanza rwa ruswa rwa Kanyankole Alex wahoze ayobora BRD uherutse gukatirwa n’urukiko igifungo cy’imyaka itandatu.
Muri urwo rubanza, Kanyankole yari akurikiranyweho gusaba no kwakira impano kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, byakozwe mu 2014 na Gahima Abdou uhagarariye Ishuri rya Good Harvest and Primary School.
Mu bizamini bya leta biheruka, iri shuri ryari rifite abanyeshuri babiri mu icumi ba mbere batsinze neza mu mashuri abanza. Mu mwaka ushize, ryasoje ku mwanya wa cyenda mu mashuri yitwaye neza.
Dr Munyakazi yeguye muri Guverinoma tariki 6 Gashyantare 2020 hashize ibyumweru bitatu ahita anirukanwa mu Ishyaka rya PDI yari abereye umuyoboke.
Ubwo yari mu mwiherero w’abayobozi wabaye muri Gashyantare, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi b’ishuri rimwe ngo bagiye kureba Munyakazi bamusaba ko ishuri ryabo ryari mu mashuri ari inyuma y’ijana, bamusaba ko yabafasha akarishyira mu myanya yo hejuru kandi ko bazamuhemba.
Ati “Baramubwira bati tworohereze ishuri ryacu rize mu myanya ya mbere, arabikora, bati tuzaguhemba. Amafaranga ibihumbi 500, muzira n’ubusa. Na we yaje kubyemera, yarabyemeye kuko hari ibimenyetso, bamufatiye mu cyuho.”
Dr Munyakazi ashobora gufungwa imyaka irindwi
Ingingo ya kane y’iri tegeko ivuga ku cyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke aho umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Iyo icyaha cyakozwe hagamijwe kugira ngo uhabwa ruswa akore ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.
Icyaha cya kabiri Munyakazi akurikiranyweho kijyanye no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite. Cyo iyo uregwa abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi.
Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke
-
Ikibanza cyiza kinini kigurishwa Nyamata #rwanda #RwOT

Ikibanza cyiza kigurishwa mu karere ka Bugesera aho bita kuri arete,
muri metero 300 uvuye ku muhanda wa kaburimbo ,
gifite 20/40,
kikaba kigurishwa 6,500,000 negociablekubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588
source http://www.ukwezi.rw/gura/article/Ikibanza-cyiza-kinini-kigurishwa-Nyamata
-
Dore amafoto 15 umuntu wese areba agatinya kogera mu mazi magari #rwanda #RwOT

Aya mafoto 15 agaragaza ibintu biba mu mazi bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abogera mu mazi magari. Birimo imiraba, amafi n’ibindi nyamaswa.














-
Utuntu duto 11 wakorera umukobwa mukundana akagukunda byimazeyo #rwanda #RwOT
Biroroshye kuba umusore yatuma umukobwa badakundana amukunda kuruta uko yatuma uwo bari mu rukundo cyangwa uwo babana abona impamvu yihariye yo kumukunda. Iyo wamaze kumwigarurira umukoro uba usigaye kandi ukomeye ni ugutuma ahora agukunze.

Kuko usanga abasore benshi bahangayikishijwe n’icyatuma abakobwa bakundana bahora bari mu rukundo nabo, niyo mpamvu umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuje kubasangiza bimwe mu byabafasha gusigasira urukundo rwanyu rugahora ruhari.
Musore, hari utuntu duto cyane twagufasha guhora uri uw’ibanze mu mutima w’umukobwa mukundana kuko burya utuntu dukurura abakobwa erega ni na duto. Ntabwo abakobwa bagoye, ariko iyo ushatse kubijyana kure nibwo bagorana kandi ubusanzwe muri kamere yabo bwite baroroshye na cyane;
1. Shaka uburyo bwo gutuma aseka anamwenyura. Gutuma umukobwa aseka biguturutseho bituma ahora agutekerezaho.
2.Muhe impano mu gihe atabitekerezaga; ntugahore utegereza ko isabukuru ye igera. Wanamutungura mu minsi isanzwe ukamuha impano, kandi impano yose ntibivuze ko igomba kuguhenda.
3.Wowe ubwawe garagaza urukundo (Be Romantic). Muhamagare utuzina twiza kandi turyoshye. Iga kumugaragariza urukundo no mu marenga, umubwire amagambo meza. Abakobwa barabikunda ariko ntibakunda cyane ibikabyo.
4.Niba yakoresheje umusatsi, inzara, yambaye imyenda myiza, yisize MakeUp n’ibindi, bimenye umubwire uko ubibona kuko akenshi ni wowe aba abikoreye. Ushobora kwibaza ngo gute? Iyo mufitanye gahunda agerageza kwikoraho cyane kugira ngo aho mujya ntagusebye cyangwa yabikora mutari kumwe akakwereka uko bimeze. Kwiyitaho kwe, aba yumva atari kubyikorera ahubwo aba ari wowe akoreye mu bundi buryo.
5.Mwumve! Iki nicyo gikunda gutsinda abasore benshi. Kumva ko ari umugabo umukobwa atagomba kuvuga ni byo bisenya urukundo akenshi. Kandi abakobwa bakunda abahungu babatega amatwi iyo bavuga kuko hari ubwo usanga ari wowe wenyine yisanzuraho abwira byose. Iyo utamwumvise rero bimuca intege akumva ntaho muri kugana. Umusore umwumva ntiyamureka bibaho.
6.Kumubwira uko aseka, uko asa, ubwiza bwe, uko yambaye n’ibindi byose. Niba ari byiza kuki wifata ntubimubwire? Ese abandi nibabibona bakabimubwira utekereza ko uzaba udataye amanota kuri we agatsindirwa n’abandi? Ubona iyo ubimubwiye atanezerwa? Ni uko akunda kubyumva biguturutseho cyane kurusha uko yabibwirwa n’abatabigenewe.
7.Ntukareke kugaragaza urukundo, n’ubwo mwaba mumaranye imyaka ingahe. Aba yumva ahora yifuza urukundo rushya muri wowe, ba umunyadusha mu rukundo nawe azakubera umunyadushya. Mwige ibintu bishya mwembi muri kumwe.
8.Gerageza kumwiga, umenye utuntu tumunezeza utumukorere, bizatuma umuhora mu ntekerezo iteka.
9.Tuma yumva ko ari uw’agaciro kandi burya abakobwa bakunda guteteshwa. Bizatuma akubaha kandi yumve agufitiye umwenda wo kukwishyura iteka ryose.
10.Ba umugabo uzi icyo gukora ngo umukunzi we asubirane inseko n’ubwo yaba ari mu bihe by’akababaro.
11.Mushimire no ku bintu bito agukorera kuko kutamwereka icyo ubitekerezaho bituma ahora arwana n’umutima yibaza ikikunezeza.
Kumushimisha ntibyaba bigoye kurenza ibi byose. Kuba uri mu rukundo n’umukobwa ukwitaho, ibi byose bizamushimisha. Kandi basore ntimutekereze ko muzaba muvunikiye ubusa, ibi bizatuma akomeza kugukunda kurushaho, ariko ubwo uzaba ukora ibyo nawe bizamutera imbaraga ndetse n’ubushake bwo kugukorera ibindi kandi byiza. Ibyo byose bizatuma muhuriza hamwe mu kubaka urukundo rwanyu mwembi.
-
Dore amafoto meza abantu bakunze kwifotoza mu gihe bari mu rukundo. #rwanda #RwOT
Mu rukundo hari utuntu duto duto wakorera umukunzi wawe akaba atagusimbuza undi. Gufata akanya ukifotozanya n’ umukunzi wawe biri mubintu atakwibagirwa mu buzima bwe.Dore amwe mu mafoto wa kwifotozanya n’umukunzi wawe akaba atayibagirwa mu buzima bwe.








