Blog
-
Irebere ubwiza bw’inzu z’ibyamamare hano mu Rwanda -Amafoto #rwanda #RwOT
Bimaze kuba nk’akamenyero ko Abanyarwanda bamaze kugira ubushobozi bw’amafaranga, mu bitekerezo byabo hahita hazamo no kubaka inzu zo guturamo.
Abahanzi iyo baririmba turanezerwa cyane, abakinnyi batsinda ibitego tugafatikanya kubyishimira (celebration), nyamara ntitumenye aho ibi byamamare dukunda bitaha.
Muri iyi nkuru, turakugezaho amafoto y’inyubako za bamwe mu bakinnyi mu mikino itandukanye, baba abakina hano mu Rwanda n’abakina hanze yarwo, ndetse n’amafoto y’inzu za bamwe mu bahanzi (abaririmbyi) b’Abanyarwanda.
Inyinshi muri izo nyubako ntizubatse mu mujyi wa Kigali, bivuze koi bi byamamare bidakunda gutura rwagati mu mujyi, ahubwo byahisemo kwiturira mu nkengero cyangwa mu yindi mijyi yunganira uwa Kigali.
Abakinnyi
1. Umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc (Bakame)
Iyi ni yo nzu Bakame n’umuryango we babamo
Uyu mugabo ukinira ikipe ya AS Kigali nk’umunyezamu, ari mu bakinnyi bafite inzu z’akataraboneka.
Kwa Bakame
Bakame kandi ni n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba yaranakiniye andi makipe ya hano mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC, n’andi.
2. Haruna Niyonzima
Inyubako ya Haruna Niyonzima
Haruna Niyonzima, ubusanzwe ni muramu wa Bakame, kuko Bakame yashakanye na mushiki wa Haruna.
Aba bombi batuye mu gace kamwe, ndetse inzu zabo ziregeranye. Haruna ubu akinira ikipe ya AS Kigali nk’umukinnyi ukina hagati. Ni umukinnyi kandi w’ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse akanayibera kapiteni (captain).
Kwa Haruna Niyonzima
Ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe y’igihugu Amavubi. Na we yamaze kuzuza inzu ye nziza hafi y’iya muramu we Bakame.
3. Hakizimana Muhadjiri
Inyubako ya Muhadjiri Hakizimana
Hakizimana Muhadjiri, ubusanzwe we avukana na Haruna Niyonzima. Birumvikana ubwo na we ni muramu wa Bakame.
Muhadjiri ubu umukinnyi mpuzamahanga, ukinira ikipe ya Emirates Football Club yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Kwa Muhadjiri
Uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, na we afite inyubako y’akataraboneka hafi y’aho mukuru we Haruna Niyonzima na muramu we Bakame bubatse.
4. Bizimana Djihad
Inzu ya Djihad Bizimana
Bizimana Djihad, ni umukinnyi mpuzamahanga ukina mu bataha izamu mu ikipe ya Waasland-Beveren yo mu gihugu cy’u Bubiligi, yagiyemo avuye muri APR FC.
Ubusanzwe ni mwishywa wa Haruna Niyonzima na Hakizimana Muhadjiri, kuko aba ba bamubereye ba nyirarume kuko bavukana na nyina umubyara.
Uyu musore ukinira n’ikipe y’igihugu Amavubi, na we afite inzu y’agatangaza hafi y’aho babyara be (Haruna na Muhadjiri) ndetse na muramu we Bakame bubatse.
5. Jacques Tuyisenge
Inzu ya Jacques Tuyisenge
Uyu rutahizamu w’ikipe ya Petro Atletico de Luanda muri Angola, na we ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bamaze kuzuza inzu z’akataraboneka hano mu Rwanda.
Tuyisenge ni n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi.
6. Areruya Joseph
Inyubako ya Areruya Joseph
Areruya Joseph ni umukinnyi w’umukino w’amagare wabigize umwuga. Yegukanye Tour du Rwanda yo muri 2017.
Uretse gutwara Tour du Rwanda 2017, yatwaye Tour de l’Espoir 2018, na La Tropicale Amissa Bongo 2018, bimuhesha amahirwe yo kwerekeza mu ikipe ya Delko Marseille Province yo mu Bufaransa.
Uyu musore na we ni umwe mu bakinnyi bafite inyubako nziza hano mu Rwanda.
Abahanzi (Abaririmbyi)
1. Ama G The Black
Kwa Ama G The Black
Ama G The Black, ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bamaze kwiyubakira inzu zigezweho.
Uyu mugabo aririmba injyana ya Hip Hop, akaba umwe mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda.
2. Butera Knowless na Ishimwe Clement
Kwa Ishimwe Clement na Butera Knowless
Uyu muryango w’abahanzi (umuririmbyi n’utunganya imiziki- producer), na wo utaha mu nyubako nziza cyane.
3. Platini (Dream Boys)
Inyubako ya Platini wo muri Dream Boys
Nemeye Platini ubarizwa mu itsinda rya Dream Boys, na we ni umwe mu bafite inzu nziza. N’ubwo itaruzura neza, ariko bigaragarira amaso ko izaba ari inzu y’igitangaza.
4. TMC (Dream Boys)
Inyubako ya TMC
Mujyanama Claude uzwi nka TMC, na we abarizwa mu itsinda rya Dream Boys, akaba na we ari umwe mu bahanzi bafite inzu nziza.
Inzu ye yegeranye neza n’iya mugenzi we babana mu itsinda rya Dream Boys
5. Tom Close
Kwa Tom Close
Dr. Muyombo Thomas uzwi ku izina rya Tom Close muri muzika, na we ni umwe mu bahanzi bafite inzu nziza.
SOURCE: KIGALITODAY
http://dlvr.it/RZxd5N -
Dore urutonde 10 rw’abahanzi bambara neza mu Rwanda. #rwanda #RwOT
Abahanzi nyarwanda bakunze kugaragara neza imbere y’abafana babo iyo bari ku rubyiniro maze bagatangaza abafana babo bitewe nuko baba bambaye. Imyambarire myiza y’abahanzi bakurikira ntabwo ishingiye k’uko bagaragara iyo bari ku rubyiniro gusa ahubwo inashingiye k’uko bagaragara bambaye n’iyo bavuye ku rubyiniro.
Uyu munsi umunyamakuru wa hillywood.rw yabakoreye urutonde rw’abahanzi bambara neza kurusha abandi mu Rwanda.Mu gukora uru rutonde ntabwo uko abahanzi bakurikirana ariko barushanwa kwambara neza.
1.The BEN

2.ANDY BUMUNTU

3.IGOR MABANO

4.YVAN BURAVAN

5.BUTERA KNOWLESS

6.MEDDY

7.MARINA

8.QUEEN CHA

9.BRUCE MELODIE

10.SAFI MADIBA

-
Former Prosecutor General Joins Rwanda BAR Association As Senior Advocate #rwanda #RwOT
On Friday afternoon, July 3, the former Prosecutor General, Jean Bosco Mutangana, took oath as a senior advocate before the President of the Kigali High Court, Xavier Ndahayo.
Together with four other lawyers, Mutangana swore to uphold the highest professional values as he walked out of the room as a private advocate after 20 years in public service.
Mutangana will begin providing legal services in the courts of law, this time in defense of individuals as opposed to serving as a prosecutor.
“I am carrying all my experience from prosecution to practicing as a defense lawyer,” Mutangana said, adding that, “it is important for those who served in government to cross to private sector.”
According to Julien Kavaruganda, the current President of the BAR, the new members have come with a set of skills highly needed to contribute to the needs of the association.Specifically, the BAR expects them to add value to ongoing efforts of creating a research center.
The center will require sophisticated input and, “we are glad to have them.”
There are 1250 members in addition to the four new members.
Meanwhile, the President of the High Court, shortly after their swearing, said that there is a specific focus on fight graft and he submitted a plea requesting them to play their role.
“We want to fight corruption. We are requesting you to play your role on top of other duties of helping courts to deliver justice,” Justice Ndahayo said.
Loyce K. Bamwine, former Company Secretary at BRD, who also took oath, enters the sector with legal firm, B&BS, and plans to bring in new blood.
“This gives me another opportunity to serve the public and my country to the best of my capabilities,” she said.
Other new members are Esperqnce Mugenzi is a State Attorney, require to become a member in order to appear before any court.
The other is Jean Bosco Nsengiyunva, a practicing bailiff who has been in the sector for a very long time.

source https://taarifa.rw/former-prosecutor-general-joins-rwanda-bar-association-as-senior-advocate/
-
Stade ya Nyagatare yuzuye itwaye miliyoni $9 iratahwa kuri uyu wa Gatandatu #rwanda #RwOT
Stade nshya ya Nyagatare yakira abantu 3500 bicaye neza, yuzuye itwaye miliyoni 9$ (asaga miliyari 8.5 Frw) biteganyijwe ko itahwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga, umunsi u Rwanda rwizihizaho umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26. -
Bavuye kuri 2% baba 55%: Izingiro ry’ubwiyongere bw’Abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi mu myaka 26 #rwanda #RwOT
Bavuye kuri 2% baba 55%: Izingiro ry’ubwiyongere bw’Abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi mu myaka 26 Mu myaka 26 ishize, 2% by’abari batuye u Rwanda nibo bagerwagaho n’amashanyarazi, ubu imibare yarazamutse igera kuri 55% ndetse intego ihari ni uko mu 2020, abaturarwanda bazaba bacanirwa 100%. Mu 1994 u Rwanda rwakoreshaga Megawatt 42,25 zatangwaga n’inganda eshanu mu gihe ubu rufite Megawatt 227. Icyo gihe amashanyarazi yakoreshwaga cyane mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (…) -
Bavuye kuri 2% baba 55%: Izingiro ry’ubwiyongere bw’Abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi mu myaka 26
Bavuye kuri 2% baba 55%: Izingiro ry’ubwiyongere bw’Abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi mu myaka 26 Mu myaka 26 ishize, 2% by’abari batuye u Rwanda nibo bagerwagaho n’amashanyarazi, ubu imibare yarazamutse igera kuri 55% ndetse intego ihari ni uko mu 2020, abaturarwanda bazaba bacanirwa 100%. Mu 1994 u Rwanda rwakoreshaga Megawatt 42,25 zatangwaga n’inganda eshanu mu gihe ubu rufite Megawatt 227. Icyo gihe amashanyarazi yakoreshwaga cyane mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (…) -
Mu mafoto irebere ubwiza bwa Kate bashabe umwe mu banyarwandakazi b’ikimero cyiza #rwanda #RwOT
Bashabe ni umwe mu bakobwa b’abanyarwandakazi bakunze gutangarirwa na benshi kubera ubwiza bwe. Ubwiza bwa Kate Bashabe akenshi bukunze kugaragarira mu mafoto atandukanye akunze gudangiza abakunzi be ndetse n’abafana be benshi bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

twabegeranyirije amafoto 20 y’ingenzi agaragaza ubwiza bw’uyu mwari rwiyemezamirimo (afite iduka ry’imyenda rizwi nka Kabash fashion house) uzwi ku izina rya Kate Bashabe.




















