Blog

  • RDF yashyize mu kiruhuko abasirikare barenga 1400 barimo na Col Rutaremara #rwanda #RwOT

    By Nsanzimana Ernest

    Ni ku nshuro ya 8 igisirikare cy’u Rwanda gikoze ibirori nk’ibi. Abasezerewe barimo abofisiye bakuru 41 abafite amapeti yo hagati na hagati ( career officers) 369 n’abandi basirikare bato 1018 n’ abandi abasirikare 21 basezerewe kubera impamvu z’uburwayi.
    Mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Col.Jill Rutaremara wigeze kuba umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda.
    Minisitiri w’Ingabo Gen.Maj. Albert Murasira yabashimiye ko bakoreye igihugu akazi keza kandi bakagakorana ubwitange.
    Yagize ati “Buri wese muri mwe yakoranye ubwitange atanga umusanzu ku gihugu, bituma uyu munsi dutewe ishema no kuba u Rwanda ari igihugu gifite amahoro”.
    Mu izina rya bagenzi be basezerewe, Rtd Col. Rutaremara yavuze ko bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bishimye kuko umuhate wabo mu kubohora igihugu utapfuye ubusa.
    Ati “Dufashe uyu mwanya ngo dusezeranye Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (Perezida Paul Kagame) n’ubuyobozi bwa RDF ko nubwo tugiye mu kiruhuko, tuzakomeza gutanga umusanzu wacu kugira ngo igihugu kigere ku kwibohora gusesuye. Ntabwo tuzatererana bagenzi bacu mu rugamba rwo kubohora igihugu”.
    Rtd Col. Rutaremara yari umuyobozi w’ishuri rya gisirikare 

    Minisitiri w’Ingabo Gen.Maj.Albert Murasira
    Amafoto : RDF
  • Cassa Mbungo yavuze impamvu yababajwe no gutandukana na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umutoza Cassa Mbungo Andre wamaze kwerekeza muri Gasogi United, avuga ko yababajwe no gutandukana na Rayon Sports kuko yumvaga hari ikintu azasigira abafana b’iyi kipe bazamwibukiraho ariko bikaba bitarakunze bitewe n’igihe gito yayimazemo.

    Muri Gashyantare 2020 ni bwo Cassa Mbungo yagizwe umutoza wa Rayon Sports, asinya kuyitoza mu mikino isigaye ya shampiyona, nyuma y’uko shampiyona iranigjwe itarangiye kubera icyorezo cya COVID-19, iyi kipe yahisemo gutandukana n’uyu mutoza bazana Guy Bukasa watozaga Gasogi United.

    Aganira na B&B, uyu mutoza yavuze ko yababajwe cyane no kuba avuye muri iyi kipe nta kintu asigiye abafana bazamwibukiraho.

    Yagize ati“byarambabaje kuva muri Rayon Sports mu gihe gito nk’iki, kuko nifuzaga kuzava muri iyi kipe hari icyo nyisigiye ku buryo abafana bazanyibuka njye na mugenzi wanjye Alain. Gusa siko byagenze bahisemo kuzana umutoza mushya, ndabifuriza amahirwe masa.”

    Akomeza avuga ko ibyo iyi kipe imugomba bazicara bakabikemura nk’abagabo kuko yizeye ko bitazagera mu nkiko kuko Rayon Sports ifite abayobozi beza.

    Cassa Mbungo yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rayon Sports, AS Kigali, Police FC, Sunrise FC ndetse na AFC Leopards yo muri Kenya.

    Cassa avuga yababajwe no gutandukana na Rayon Sports nta kintu ayisigiye

    source http://isimbi.rw/siporo/article/cassa-mbungo-yavuze-impamvu-yababajwe-no-gutandukana-na-rayon-sports

  • Jose Chameleon yageneye ubutumwa umugore we ku isabukuru y’imyaka 11 bakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Niba wibwira ko ibyamamare by’umwihariko abahanzi bose bataramya ingo uribeshya cyane ntabwo bose ari kimwe na Diamond Platnumz. Hari abahanzi bashoboye kurinda isezerano bagiranye n’abagore babo barimo Tom Close mu Rwanda, Jose Chameleon muri Uganda na Namelss na Wahu bo muri Kenya.

    Uyu munsi umuhanzi Joseph Mayanja, abenshi bamenye ku izina rya Jose Chameleon n’umugore Daniella Atim bujuje imyaka 11 bashinze urugo.

    Yagize ati “Ugushyingirwa ni indirimbo y’urukundo irimbwa n’imitima yarundukiye mu rukundo”. Aya magambo yayashyize ku ifoto ye ari kumwe n’umugore we Daniella.

    Yongeyeho ati “uyu munsi twujuje imyaka 11 tubana yaranzwe no kunshigikira no kumbera icyuzuzo. Nta mugore mwiza ubaho nka Daniella Atim Mayanja. Isabukuru nziza mukunzi wanjye”.

    Jose Chameleon wamamaye cyane mu ndirimbo nka Chipepeo, Wale wale na Shida za dunia n’umugore we Daniella bafitanye abana batanu. Uheruka ku ibere ni Xara Amani Mayanja wavutse muri Mata 2018. Bombi bagaragaza ko bishimiye urukundo rwabo.

    Burya abahanzi bose si bamwe gushinga ingo zagakomera hari ababishoboye.


    Jose Chameleon yavukiye muri Uganda tariki 30 1979. Ni umwe mu bahanzi bazwi muri Afurika mu njyana ya reggae na Afrobeat.

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Jose-Chameleon-yageneye-ubutumwa-umugore-we-ku-isabukuru-y-imyaka-11-bakoze-ubukwe

  • Mu mafoto irebere inkweto ugomba kwa mbara kumunsi wizuba. #rwanda #RwOT

    Hagati mu mpeshyi harasaba inkweto zihumeka neza, zoroshye, nka sandali ya thong hamwe n’inkweto zoroshye.
    Uyu munsi hillywood.rw ya guteguriye inkweto ugomba kwa mbara kumunsi wizuba amafoto
    .

    source https://www.hillywood.rw/?p=74662

  • Abasirikare 1039 basoje amasezerano y’akazi muri RDF abandi 410 bahabwa ikiruhuko kizabukuru #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ingabo yasezeye ku basirikare 410 bagiye mu kiruhuko k’izabukuru n’ababandi 1039 basoje amasezerano y’akazi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).

    Umuhango wo gusezera kuri abo basirikare 1449 basoje imirimo yabo neza mu Ngabo z’u Rwanda wabaye ku wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga 2020, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen Albert Murasira.

    Mu basezerewe harimo abasirikare bakuru (senior officers) 41 na  ba ofisiye n’abafite andi mapeti 369 bagiye mu kiruhuko k’izabukuru, mu gihe 1018 basoje amasezerano bari bafitanye na RDF na ho 21 basezererwa kubera ibibazo by’ubuzima bafite.

    Abasirikare bakuru n’abandi basoje imirimo bashimiwe uruhare bagize mu kubaka u Rwanda

    Minisitiri Maj Gen Murasira yashimiye abasoje imirimo yabo ubwitange bagaragaje, serivisi batanze batizikama ndetse n’uruhare ntagereranywa bagize mu kubaka Igihugu.

    Yagize ati: “Mwese waritanze buri wese ku giti ke, kandi mwagize uruhare mu kubaka u Rwanda twishimira kwita iwacu huje amahoro.”

    (Rtd) Col Jill Rutaremara wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko k’izabukuru yabo yashimangiye ko basoje imirimoyabo bishimye kuko uruhare bagize mu kubuhora u Rwanda rutabaye imfabusa.

    Ati: “Mu gihe tugiye mu kiruhuko k’izabukuru, dufashe uyu mwanya twizeza Umugaba w’Ikirenga (Perezida Paul Kagame) ndetsen’ubuyobozi bwose bwa RDF ko tuzkomeza kuzirikana urugama rwo kubohora Igihugu cyacu kandi tutazagambanira bagenzi bacu muri urwo rugamba tugikomeje.”

    Umuhango wo gusezera ku basirikare basoje imirimo yabo neza ubaye ku nshuro ya 8, abasezerewe bakaba bahawe ibyete bishimangira akazi bakoze mu ngabo z’u Rwanda.

    Uwo muhango kandi witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura, n’abandi bayobozi bakuru muri RDF.

    Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen Albert Murasira ni we wayoboye uwo muhango

    facebook sharing button
    twitter sharing button
    email sharing button
    print sharing button

    source https://www.hillywood.rw/?p=74671

  • Umugabo yasambanyije umwana we w’imyaka 3 ubwo nyina yaragiye kwa muganga kubyara undi #rwanda #RwOT

    Umugabo w’imyaka 43 ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi azira gusambanya umwana we w’imyaka 3 ubwo umugore we yari agiye kubyara abwira abapolisi ko imyuka mibi ariyo yamuteye gukora amahano.

    Uyu mwana muto w’umukobwa w’imyaka 3 n’amezi 10 witwa Kamsimyochukwu yavuze ko umubyeyi we yamushyize igitsina mu myanya ye y’ibanga ubwo yari aryamye hanyuma abyutse yumva ari kubabara.

    Ubwo uyu mugabo witwa Ikechukwu Ekenta yari amaze gutabwa muri yombi mu cyumweru gishize,yavuze ko imyuka mibi ariyo yamuhatirije gukora iri shyano.

    Yavuze ko iyo imyuka mibi imufashe akora ibikorwa bidasanzwe ndetse akanagira imyitwarire idahwitse.Uyu mugabo yavuze ko yakoresheje urutoki mu kwangiza umwana we.

    Umugore w’uyu mugabo watawe muri yombi witwa Uzoamaka Ekenta,yavuze ko ubwo yagarukaga mu rugo avuye mu bitaro kubyara,yabonye umwana we ari kurira kubera uburibwe ubwo yarimo kumwoza.

    Uyu mugore yabajije umwana we ikiri kumutera uburibwe ashinja se ko hari ikintu yamujombye.

    Uyu mugore ngo yahise ajya karungu ajya kubaza umugabo we niba koko yafashe umwana we ku ngufu undi ngo arabimwemerera ariko avuga ko yakoresheje urutoki.

    Uyu mugore yahise ajyana umwana we kwa muganga bamubwira ko yafashwe ku ngufu ndetse uyu mugabo yakoresheje igitsina aho kuba urutoki nkuko yabivuze.

    Uyu mugore yavuze ko yahise ajya kurega kwa sebukwe bamubwira ko arahura n’akaga nagira uwo abibwira.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74656

  • Mahama:iraswa ry’impunzi 2 z’abarundi rikomeje gutera ibibazo munkambi ya Mahama #rwanda #RwOT

    Bamwe mu mpunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama bavuga ko bari mu kababaro ko kwicwa kw’abagabo babiri nabo b’impunzi bishwe barashwe na polisi y’u Rwanda kuwa gatandatu.

    Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abashinzwe umutekano “barashe ku itsinda ry’abinjizaga ibiyobyabwenge mu gihugu bambukiranya umugezi w’Akagera”.
    Polisi ivuga ko babiri bahise bapfa “nyuma biza no kumenyekana ko ari impunzi zo mu nkambi ya Mahama”.

    Kwibishatse Jean Bosco, uhagarariye impunzi zo muri iyo nkambi, yabwiye BBC dukesha iyinkuru ko ari ubwa mbere ibi bibayeho, avuga ko ubusanzwe hari abo bafataga bakekwaho ibyo bikorwa.

    Ati: “Abantu bajya bambuka Tanzania kuzana ibintu bitandukanye rimwe na rimwe hari igihe usanga babafata, ni igikorwa kibujijwe ariko ni ubwa mbere kuva turi hano hari abarashwe.”

    Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ejo ku cyumweru ryasohoye itangazo rivuga ko ryasabye leta y’u Rwanda ko habaho iperereza ku rupfu rw’izi mpunzi ebyiri.

    UNHCR ivuga ko inkambi ya Mahama, iri mu karere ka Kirehe mu burasirazuba bw’u Rwanda, irimo impunzi z’Abarundi zigera ku 60,000. Ziganjemo abahunze imidugararo ya poliki yo mu 2015.

    Umwe mu mpunzi muri iyi nkambi utifuje gutangaza amazina yabwiye BBC ko bababajwe no kuba abashinzwe umutekano bararashe abantu batitwaje intwaro.

    Agira ati: “Nubwo baba bari gukora ibibujijwe tubona ko ari ubugome burengeje kubarasa. Birababaje kurasa umuntu uri gushakisha ubuzima kuko hano ntibworoshye”.

    Kwibishatse Jean Bosco ukuriye izi mpunzi yabwiye BBC ati: “Kubura umuntu bitera ubwoba ariko tugomba kubyakira kuko ni ibintu byari byarabujijwe kuva kera, ibisigaye turabyakira nyine uko byabaye nta kundi”.

    Bwana Kwibishatse avuga ko abarashwe bagapfa ari abagabo babiri bari bubatse bafite ingo.

    The post Mahama:iraswa ry’impunzi 2 z’abarundi rikomeje gutera ibibazo munkambi ya Mahama appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/mahamairaswa-ryimpunzi-2-zabarundi-rikomeje-gutera-ibibazo-munkambi-ya-mahama/

  • Hamenyekanye ibyo wakwirinda kugira ngo ejo utazagira impumuro mbi mu kanwa|| Reba uko wabyitwaramo igihe byakubayeho. #rwanda #RwOT

    Kugira impumuro mbi mu kanwa, kuva amaraso ku ishinya, kuzana indi myanda ku menyo biterwa na bagiteri zisaga miliyari 10 ziba ziri ku buroso wogesha amenyo ndetse no mu kanwa ubwaho. Koza amenyo neza niwo muti wo guhangana n’ingaruka z’izi mikorobe zose.

    kuva amaraso ku ishinya, kuzana indi myanda ku menyo no kugira impumuro mbi mu kanwa, biterwa n’imyanda yo ku buroso ukoresha

    Reba hano amakosa akunze gukorwa mu koza amenyo, urebe niba hari ayo ukora n’uburyo ushobora kuyakosora.

    Gukoresha uburoso bw’amenyo bubi

    Kugeza ubu haboneka amoko atandukanye y’uburoso bw’amenyo; gusa yose siko ari meza gukoresha ku menyo yawe. Igihe ugura uburoso bw’amenyo ni ngombwa guhitamo ubworohereye, kuko ubukomeye bushobora kwangiza ishinya yawe. Ikindi ugomba kwitaho n’ingano yabwo; uburinganiye nibwo bwoza mu kanwa uko bikwiye. Ukirinda uburoso bunini cyane. Mu gihe ugiye kugura uburoso ni ngombwa kureba ko bwanditseho SOFT bivuga korohera.

    Ogesha amenyo uburoso bworohereye kandi ububike neza

    Kudahindurira uburoso ku gihe

    Hari umuntu ushobora gusanga amaranye uburoso umwaka wose! Iri ni ikosa rikomeye cyane, kuko uko ukoresha uburoso igihe kirekire niko bwangiza byinshi ku menyo no mu kanwa hawe. Ugomba kumarana byibuze uburoso amezi 3, ukihutira kubuhindura igihe warwaye inkorora, mu muhogo cyangwa se ufite ibicurane bikomeye, kabone n’ubwo waba ubumaranye igihe gito cyane.

    Kutoza amenyo igihe gikwiye

    Abantu benshi ntiboza amenyo yabo igihe gikwiriye ; ugasanga umuntu agashyize umuti woza amenyo ku buroso, nyuma y’amasegonda 30 akaba ararangije kuyoza. Iki si igihe gihagije ngo ube ukoze isuku ihagije mu kanwa hawe. Inama zitangwa n’abaganga b’impuguke b’amenyo; ni ngombwa koza amenyo byibuze iminota 2 kandi ukabikora 2 ku munsi.

    Kwibagirwa koza ururimi

    Nk’uko twatangiye tubivuga mu kanwa haba mikorobe zingana na miliyari 10! Birumvikana ko izi mikorobe ziba ziri mu kanwa hose, utibagiwe no ku rurimi. Mu gihe woza amenyo ukibagirwa koza ururimi; nibyo usanga bitera amenyo yawe kubora no kunuka mu kanwa kenshi. Niba urangije koza amenyo ntugomba kwibagirwa no gucisha ku rurimi.

    Kurya isukari n’ibiryohera byinshi

    Si wowe wenyine ukunda isukari, bagiteri ziyikunda kurushaho, zifashisha isukari cyane mu kororoka no gukora acide. Iyi aside niyo yibasira amenyo ikayatera kumungwa no gucukuka. Ni ngombwa kwirinda isukari nyinshi, no kurya ibiryohereye cyane, kugira ngo urinde amenyo yawe kwangirika. Mu gihe udashobora koza amenyo nyuma yo kurya ibiryohereye bitandukanye, ushobora kurya nka pome, cg se ukunyuguza amazi mu kanwa kugira ngo ugabanye iyi sukari. Gusa inama nziza, ni uguhita woza amenyo nyuma yo kunywa cyangwag kurya ibiryohera.

    Koza amenyo mu buryo bubi

    Benshi boza amenyo bameze nk’abagenda bazengurutsa cg bajya hirya no hino. Iri ni ikosa rikomeye kuko uretse kutoza amenyo neza, binatera ishinya kwangirika cyane. Inama zitangwa n’abahanga mu by’amenyo ni ukoza umanura uzamura, kandi ukagera mu kanwa hose. Yaba inyuma ndetse n’imbere ku menyo, ndetse naho uhekenyera. Kandi ntugomba gukoresha ingufu cyane.

    oza amenyo mu buryo bukwiye kandi umwanya uhagije

    Kutogesha amenyo neza kwa muganga

    Kubera ubwinshi bwa mikorobe ziboneka mu kanwa, uzasanga bigoye uko waba woza kose, kugira mu kanwa hasa neza; hatarangwa imyanda ku menyo. Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kugana ivuriro ryita ku menyo ukisuzumisha niba mu kanwa hawe hasa neza uko bikwiye, ukanahogesha neza.

    Nibura 2 mu mwaka uge wogesha amenyo yawe kwa muganga

    The post Hamenyekanye ibyo wakwirinda kugira ngo ejo utazagira impumuro mbi mu kanwa|| Reba uko wabyitwaramo igihe byakubayeho. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/hamenyekanye-ibyo-wakwirinda-kugira-ngo-ejo-utazagira-impumuro-mbi-mu-kanwa-reba-uko-wabyitwaramo-igihe-byakubayeho/

  • Ciza Hussein mu nzira zisohoka Rayon Sports itamuhemba – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Ciza Hussein usanzwe ukina mu kibuga hagati, umaze umwaka akinira Rayon Sports, yatangaje ko yasabye iyi kipe kumurekura akishakira indi kipe yerekezamo, nyuma y’aho amaze iminsi adahembwa ndetse nta n’umwanya uhagije wo gukina yahawe muri uyu mwaka w’imikino.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d95d11febc11e8b702cf4d329afc0990d19fb5153bb44ddc1cee50cac43ae306967ad58a535dc1ecfbd716b23cede23d9ca2bb9a66de4f3a91ac8725ef90fb51614d40754eaef

  • Whatsapp or call me on +250789055605 For 300 000frw To rent admired unfurnished apartment in kibagabaga that has:… – 2big bedrooms with wardrobes – 1 bathroom, living and dinning area -modern kitchen, water heater, water tank – big parking, garden lo

    Whatsapp or call me on +250789055605 For 300 000frw To rent admired unfurnished apartment in kibagabaga that has:… – 2big bedrooms with wardrobes – 1 bathroom, living and dinning area -modern kitchen, water heater, water tank – big parking, garden located in calm and livelihood area. Note: don’t delay to ask me houses or apartments for rent and sale every where in kigali

    (Feed generated with FetchRSS)

    source https://scontent.fhen1-1.fna.fbcdn.net/v/t1.0-0/s526x296/106998178_146225680407449_639956050609594328_o.jpg?_nc_cat=111&_nc_sid=07e735&_nc_oc=AQkfQ17SnzAWf8uz1LJQSUYCObH683Jq1UNNdB4IWK2x5VH1mVDL39K7F54QswOCyd0&_nc_ht=scontent.fhen1-1.fna&_nc_tp=7&oh=db7a6a686fc5fa1dbfe155a7d308466a&oe=5F2B2632