Uwimana Vestine ufite imyaka 16 y’amavuko ubuzima bwe bwabaye bubi nyuma yaho ku myaka 15 yatewe inda afashwe ku ngufu aho yakoraga bagahita bamwirukana.
http://dlvr.it/RbPyMc
Blog
-
Uko Uwimana yatewe inda afashwe ku ngufu ku myaka 15 agahita yirukanwa aho yakoraga #rwanda #RwOT
-
Sinabeshya Rayon Sports ibibazo turabifitanye – Maxime Sekamana #rwanda #RwOT

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports, Sekamana Maxime avuga kimwe n’abandi bakinnyi na we afitanye ibibazo n’iyi kipe, gusa ngo barimo kuganira kugira ngo barebe uko byakemuka.
Muri Rayon Sports hamaze iminsi havugwa ibibazo by’amikoro aho benshi mu bakinnyi bayishyuza amafaranga, hari abishyuza imishahara abandi amafaranga baguzwe.
Hari na bamwe mu bakinnyi bagiye basaba iyi kipe ko niba itabishyuye yabarekura bakajya gushakira ahandi amahirwe.
Aganira na ISIMBI, Sekamana Maxime yavuze ko na we ari umwe mu bakinnyi bafitanye ikibazo na Rayon Sports ariko bakaba barimo kuganira ngo bakemure ikibazo.
Yagize ati“oya sinabeshya kirahari. Ikibazo kirahari amafaranga naguzwe yose ntabwo nayabonye. Twaraganiriye ndetse n’ubu ibiganiro biracyakomeje kandi nizeye ko ikibazo kizakemuka neza nta kibazo.”
Sekamana Maxime yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2019 hari nyuma yo gutandukana na APR FC.
Sekamana Maxime avuga ko arimo kuvugana na Rayon bagakemura ikibazo bafitanyesource http://isimbi.rw/siporo/article/sinabeshya-rayon-sports-ibibazo-turabifitanye-maxime-sekamana
-
Nyamasheke: Abambuwe imirima y’icyayi basabye Guverineri Munyantwari kubafasha kuyisubizwa #rwanda #RwOT
Abaturage bo mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, batakiye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Alphonse Munyantwari, ngo abafashe gusubizwa imirima y’icyayi bavuga ko bambuwe n’ubuyobozi bwa koperative Kotega muri 2014. -
Byatahuwe ko Kanye West yavuze ko ashaka kuyobora Amerika abitewe n’uburwayi bwo mu mutwe #rwanda #RwOT
Umuraperi Kanye West uherutse kuvuga ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatahuwe ko yabivuze abitewe n’uburwayi bujyanye n’imitekerereze asanzwe afite. -
Zimbabwe: Amakipe akina icyiciro cya mbere yagabanyijwe inkunga ya FIFA #rwanda #RwOT
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Zimbabwe (ZIFA) ryatanze inkunga 5500$ kuri buri kipe ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu rwego rwo kuyagoboka muri ibi bihe bya Coronavirus. -
Nyinawumuntu Grace yagarutse muri ruhago, Jimmy Mulisa na Seninga bahanganiye umwanya #rwanda #RwOT

Abatoza babiri Jimmy Mulisa na Seninga Innocent ni bo bahanganiye umwanya wo kuba umuyobozi wa tekinike mu ishuri ryigisha umupira(Academy) Paris Saint-Germain izubaka mu Rwanda.
Iri shuri rizubakwa mu karere ka Huye mu Ntara y’Amagepfo, ni ku bufatanye u Rwanda rwagiranye na PSG muri gahunda yo kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.
Mu kwezi gushize FERWAFA ikaba yari yatanze itangazo ry’akazi ku bantu bazakora muri iri rerero, yamaze gutangaza abujuje ibisabwa bazakora ikizamini cy’akazi.
Mu bemerewe gukora ikizamini harimo abatoza barindwi, muri abo batoza harimo Nyinawumuntu Grace wahoze atoza AS Kigali y’abagore ndetse n’ikipe y’igihugu y’abagore ariko akaba yari amaze igihe atagaragara mu bikorwa bya ruhago.
Abandi batoza ni; Djamillah Dushimimana, David Rumanzi, Alain mbabazi, Bonaventure Ntakirutimana, Seraphine Umunyana na Mohamed Nonde.
Ku mwanya w’umuyobozi ushinzwe tekinike harimo Jimmy Mulisa watoje ikipe ya APR FC ndetse akaba n’umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi, ubu nta kipe afite.
Ahanganiye uyu mwanya na Seninga Innocent uheretse kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Musanze FC.
Ku mwanya w’umuyobozi uzaba ushinzwe iri rerero hariho Raymond ndetse na Ndanguza Théonas.
Jimmy Mulisa na Seninga Innocent bahanganiye umwanya wo kuba umuyobozi wa tekinike muri iri rerero
Nyinawumuntu Grace yagarutse muri ruhago ashaka kuba umutoza w’irerero rya PSG mu Rwanda -
Ibihe bikomeye Nkomezi Alex yanyuzemo muri APR FC #rwanda #RwOT

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri APR FC, Nkomezi Alex, avuga ko umwaka we wa mbere muri APR FC utamworoheye kuko yahuye n’imvune zikomeye zatumye anabura umwanya wo gukina.
Mu mpeshyi ya 2019 ni bwo uyu musore wari usoje amasezerano ye muri Mukura VS yasinyiye APR FC imyaka 2.
Ni umusore utaragize amahirwe yo gukina umwaka we wa mbere muri iyi kipe, ni nyuma yo kugenda ahura n’imvune za hato na hato ndetse ntiyabasha kwemeza umutoza Adil Eradi.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Nkomezi Alex avuga ko APR FC yasanze ari ikipe nziza nk’uko yayitekerezaga.
Yagize ati“APR FC ni ikipe ikomeye twese turayizi, uko nayitekerezaga, uko nayumvaga ntarayijyamo ni nako nyibona ubu nyirimo, gusa ntabwo njye navuga ko byangendekeye neza mu mwaka wa mbere.”
Nkomezi Alex yifuza gutandukana na APR FC akaba yajya aho abona umwanya wo gukinaAKomeza avuga ko mu mwaka we wa mbere bitamugendekeye neza kuko yahuye n’imvune zatumye atabona umwanya wo gukina.
Yagize ati“nagiye nkunda kugira ikibazo cy’imvune, zatumye nyura mu bihe bikomeye muri iyi kipe. Kuva twava mu mikino ya gisirikare ntabwo byagiye binyorohera, kuko umukino wa nyuma twakinnye muri Kenya ni na wo navunikiyemo.”
Umwaka we wa mbere yahuye n’imvune zamubujije gukinaYakomeje agira ati“ni ikibazo cy’inyama munsi y’impfundiko, navunitse inshuro zigera muri 3 zose, urumva ko bitari byoroshye. Abatoza ntacyo mbashinja ntabwo banyimye umwanya byatewe n’imvune zanjye, hari n’ubwo banteguraga babimbwiye ko bazanyifashisha nkahita mvunika.”
Uyu mukinnyi avuga ko imvune yagize yakize ubu nta kibazo gusa akaba ashaka ko APR FC yamurekura akaba yajya aho azakina kuko abona muri APR FC kubona umwanya bizagorana.
Nkomezi Alex(25) imvune yayikuye mu mikino ya gisirikare yabereye muri Kenyasource http://isimbi.rw/siporo/article/ibihe-bikomeye-nkomezi-alex-yanyuzemo-muri-apr-fc
-
Nyamasheke: Abambuwe imirima y’icyayi basabye Guverineri Munyantwari kubafasha kuyisubizwa #rwanda #RwOT
Abaturage bo mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, batakiye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Alphonse Munyantwari, ngo abafashe gusubizwa imirima y’icyayi bavuga ko bambuwe n’ubuyobozi bwa koperative Kotega muri 2014. -
Byatahuwe ko Kanye West yavuze ko ashaka kuyobora Amerika abitewe n’uburwayi bwo mu mutwe #rwanda #RwOT
Umuraperi Kanye West uherutse kuvuga ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatahuwe ko yabivuze abitewe n’uburwayi bujyanye n’imitekerereze asanzwe afite. -
Zimbabwe: Amakipe akina icyiciro cya mbere yagabanyijwe inkunga ya FIFA #rwanda #RwOT
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Zimbabwe (ZIFA) ryatanze inkunga 5500$ kuri buri kipe ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu rwego rwo kuyagoboka muri ibi bihe bya Coronavirus.source https://igihe.com/imikino/football/article/zifa-yatanze-inkunga-ya-fifa-ku-makipe
