Umuhanzi wa Bongo Flava Diamond Platnumz nuwahoze ari umukunzi we Zari Hassan’s umubano ‘wogufatanya kurera’ bisa nkaho bigenda byiyongera umunsi kumunsi.
Uyu Umuhanzi wo muri Tanzaniya aherutse guha nyina w’abana be b’imfura imodoka nshya yo mu bwoko bwa Bentley.
Yerekanye impano ye ihenze ku mbuga nkoranyambaga, Zari Hassan, umuherwekazi w’umugande ahagaragara ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram yifotoje iruhande rw’imodoka afite igitambaro kinini gitukura.
Yakomeje ashimira Diamond Platnumz ku bwo kumuha amafaranga yo kugura imodoka nshya yo mu bwoko bwa Bentley, yagize ati: “Urakoze papa wa T”(papa Tiffah) kungumisha ku rwego rwo hejuru”.
Diamond yagarutse mubuzima bwabana be nyuma yimyaka ibiri adahari. Agaragara ko avugana nabana be kenshi kandi asa nkaho yishyurira abana.
Mu gihe mali iri mubihugu bya Africa bibasiwe n’icyorezo cya korona aho kurubu hamaze kwandura abantu 2404 hagakira 1650 hakaba hamaze kubarurwa abahitanywe n’icyorezo bagera kuri 121.
Abigaragambya muri Mali baraye batumye radio na televiziyo by’igihugu bihagarika gukora, mu myigaragambyo yitabiriwe n’imbaga yabereye mu murwa mukuru Bamako.
Polisi yarashe amasasu n’imyuka iryana mu maso mu gutatanya abo bigaragambya – bamwe muri bo bakaba bageragezaga kwinjira mu nteko ishingamategeko.
Iyi ni imyigaragambyo ya gatatu ibayeho mu gihe cy’ukwezi kumwe isaba ko Perezida Boubakar Keita yegura ku butegetsi.
Hari uburakari mu gihugu kubera umutekano mucye umaze igihe uterwa n’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu, ubukungu bujegajega ndetse n’amatora y’abadepite ataravuzweho rumwe. perezida boubacar keita.
Urugaga rushya rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ruyobowe n’umukuru wo mu idini ya isilamu, Imam Mahmoud Dicko, muri iki cyumweru rwavuze ko rwaretse ubusabe bwaryo rwuko Perezida Keita yegura ku butegetsi.
Ariko urwo rugaga ruracyashimangira ko hakorwa andi mavugurura, nyuma yo kwanga ibyo Perezida Keita yemeye birimo no gushyiraho leta y’ubumwe.
Abigaragambya babarirwa mu bihumbi bigabije imihanda yo mu murwa mukuru Bamako.
Bamwe muri bo binjiye mu nyubako ikorerwamo na radio na televiziyo by’igihugu (ORTM), bituma iki gitangazamakuru cya leta gihagarika ibiganiro. Imihanda yari yafunzwe hakoreshejwe ibintu biri gushya bari bayishyizemo.
Iyi ni imyigaragambyo ya gatatu mu gihe cy’ukwezi y’abasaba ko Perezida Keita yegura ku butegetsi
Habayeho n’ibikorwa by’ubusahuzi ndetse hari amakuru yuko hari urubyiruko rwagerageje kwinjira mu nteko ishingamategeko.
Abaturage bane barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, barashimira Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc) nyuma yo kubasanira inzu zabo zari zarangiritse ndetse ikanabasanira n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abaturage bane barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, barashimira Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc) nyuma yo kubasanira inzu zabo zari zarangiritse ndetse ikanabasanira n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu munsi twaguteguriye inshuti utakagombe kugisha inama ku byerekeranye n’urukundo
1.Inshuti itamarana n’umukunzi kabiri
Bene ya nshuti yawe ihora ihindaguranganya abakunzi ashobora kutakugira inama nzima kuko kuri we ashobora kuba atekereza ko igihe ikibazo kihe hagati yawe n’uwo mukundana nta mpamvu yo kwivuna ahubwo wahindura ugashaka undi. Kandi mu by’ukuri n’abanyarwanda baravuga ngo nta zibana zidakomanya amahembe.
2.Inshuti itemera ko urukundo rubaho
Burya mu nshuti ushobora kugira umwe utemera ko n’urukundo rubaho. Bene uwo ashobora kukugira inama itariyo mu by’urukundo kuko n’ubundi we ntarwemera, ntaruha uburemere.
3.Umunyeshyari
Umuntu wiyita inshuti yawe ariko akakugirira ishyari ujye umugendera kure kandi inama ze ujye uzitondera. Umuntu wiyita inshuti yawe ariko wamubwira ikintu cyiza cyakubayeho aho kugirango afatanye nawe mu byishimo agahita ashakisha Ikindi kintu kuri we cyiza kurusha ibyawe. Mbese buri gihe agashakisha uburyo ibye byaba ari byiza kurenza ibyawe uwo nta nshuti imurimo ahubwo ni umunyeshyari.
4.Umuntu wumva ko azi ibintu byose kandi ko atajya yibeshya
Bene wa muntu uhora yumva ko ahora mukuri, ko ibye bihora ari bizima kandi ko atajya yibeshya ashobora kuba ari umuntu utazi gusesengura neza kandi udaca bugufi. Bene uwo nawe inama ze nukuzitondera kuko zishobora kukuyobya.
Muri 2018, umwana w’imyaka 5, wo mu gihugu cya Nigeria witwa Jare Ijana, yafotowe amafoto ari wenyine ashyirwa ku rubuga rwa instagram, ayo mafoto ahita atangira kunyanyagira ku mbuga nkoranyambaga abayabonye hafi ya bose bakemeza ko uyu mwana w’umukobwa ari mwiza.
Ni uko byaje ko Jare Ijalana ari we mukobwa mwiza ku Isi. Ni umukobwa ufite imisatsi myinshi n’amaso yiganjemo umweru. Afite uruhu rwa shokola n’ubunini bugereranyije.
Uyu mwana w’umukobwa amaze kwandikwa mu binyamakuru byinshi, inkuru zose zimwandikwaho zivuga ko ariwe mukobwa mwiza kurusha a abandi ku Isi.
Jare Ijalana, mu kwezi kwa 2 uyu mwaka yatumiwe mu cyumweru cyo kumurika imideli kibera mu Bwongereza. London Fashion Show ni ibirori bikomeye bibera mu mujyi wa Londres mu Bwongereza bikaba kabiri mu mwaka. Ibi birori bitumirwamo abakobwa n’abasore beza bakambikwa style z’imyenda kugira ngo bereke aba bareba ko iyo myenda ibabereye nabo bayiguye.
Jare Ijalana avukana n’abandi bakobwa batatu. Bafite paje imwe bashyiraho amafoto yabo kuri instgaram yitwa 3sisters, (abavandimwe batatu b’abakobwa). Kuri iyi paji niho hanyujijwe ubutumwa bubwira ababakurikira ko Jare Ijalana yatumiwe muri London Fashion week, banashyiraho amashusho magufi bamwerekana ahagaze hagati y’amazu mu Bwongereza. Iyi paji ninayo yanyujijweho ifoto ya mbere yatumye ahinduka icyamamaze ku Isi.
Jare Ijalana aherutse gutwara igihembo cy’umucyamideli w’umunyafurika ukiri muto ‘the African Child Fashion Personality Award’. Iki gihembo yagiherewe mu gihugu cya Ghana mu kwezi kwa 9 umwaka ushize wa 2019.
Jare Ijalana, amaze kubaka izina nk’umwana muto w’Umunyafurika, w’umunyamurava urangwa no gushira amanga. Azwi cyane mu myidagaduro cy’umwihariko kumurika imideli. Ibi byose yabigiyemo nyuma y’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bemeje ko ari mwiza.
Jare Ijalana na bakuru be Jomi Ijalana na Jobu Ijana
Aba bana uko ari batatu aha bari kumwe na se na nyina