Blog

  • niba imiti n’inkingo bihawe urushije abandi amafaranga, hazabaho icyorezo kimara igihe kirekire”bill gates” #rwanda #RwOT

    Umuherwe Bill Gates yavuze ko icyorezo cya Coronavirus kizakomeza kubaho mu gihe imiti ikoreshwa mu guhangana na cyo ndetse n’urukingo bishobora kuboneka bigahabwa abifite gusa, yashimangiye ko imiti nk’iyo ikwiye kugera ku bihugu biyicyeneye cyane kurusha ibindi.

    BBC yanditse ko mu nama yakoresheje mu buryo bwo kuri internet, Gates w’imyaka 64 y’amavuko yavuze ko niba imiti n’inkingo bihawe urushije abandi amafaranga, hazabaho icyorezo kimara igihe kirekire, kirimo akarengane kurushaho kandi gihitana abantu benshi kurushaho.

    Mu gihe hakomeje ibikorwa byinshi byo gukora inkingo, ndetse ibihugu by’i Burayi n’Amerika bikaba bikomeje kubishoramo za miliyari z’amadolari, hari impungenge ko ibihugu bikize kurusha ibindi byaziharira imiti yatanga icyizere cyo kuvura Covid-19.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS) muri Afurika, rikomeje gusaba Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’ibihugu bya Afurika, kugira icyo bikora kugira ngo inkingo za Coronavirus zizagere kuri bose, mu gihe hakomeje urugamba rwo gushaka uburyo bwo gukumira iki cyorezo.

    Umuyobozi wa OMS muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti, yavuze ko mu gihe Isi yose ikomeje guhuriza hamwe mu gushaka urukingo n’umuti wa Coronavirus, ari ngombwa ko kubigeza kuri bose byitabwaho bikagirwa intego y’ibanze.
    Ati “Kenshi usanga ibihugu bya Afurika bisigara inyuma mu ikoranabuhanga rishya harimo n’inkingo. Ubu buryo bwo kuramira ubuzima bugomba kugera kuri buri wese, atari abashobora kubugura gusa”.

    Dr Moeti yashishikarije ibihugu byinshi muri Afurika kwitabira igeragezwa ry’inkingo n’imiti bya Coronavirus, kugira ngo ibizakorwa bizabe bihuye n’ibyo abanyafurika bakeneye.

    Ni mu gihe ku Isi yose hari inkingo zigera hafi ku 150 z’icyorezo cya Coronavirus zirimo gukorwa, izigera kuri 19 zigeze ku cyiciro cyo kugeragerezwa ku bantu.
    Ibi byagiye bugaragazwa cyane mu mafirime yagiye akinwa mbere yuko icyorezo gitera sho mu mwaka wa 2015 abanyamerika bakoze iyo bise the last ship Aho barwanaga n’icyorezo neza kimeze nka covid-19.

    The post niba imiti n’inkingo bihawe urushije abandi amafaranga, hazabaho icyorezo kimara igihe kirekire”bill gates” appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/niba-imiti-ninkingo-bihawe-urushije-abandi-amafaranga-hazabaho-icyorezo-kimara-igihe-kirekirebill-gates/

  • Gen Maj Alex Kagame yasabye abaturiye ishyamba rya Nyungwe guhora bari maso #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen Maj Alex Kagame, yasabye abaturiye ishyamba rya Nyungwe guhora bari maso kuko baturanye n’ishyamba rishobora kwihishamo umwanzi.
  • U Buholandi: Umugore waciye agahigo ko kubyara afite imyaka 63 yapfuye #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka icyenda aciye agahigo ko kubyara akuze cyane, umuholandikazi Tineke Geessink yapfuye.
  • Gatsibo: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bujuje ibiro byatwaye miliyoni 140 Frw #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2020, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba batashye ibiro by’uyu muryango byiyubakiwe n’abanyamuryango bifite agaciro ka miliyoni 141 z’amafaranga y’u Rwanda.
  • Norwich City yabaye ikipe ya mbere ya Premier League imanutse mu cyiciro cya kabiri #rwanda #RwOT

    Norwich City yabaye ikipe ya mbere yamanutse mu cyiciro cya kabiri mu yakinnye Premier League muri uyu mwaka w’imikino, ni nyuma y’uko inyagiwe na West Ham United ibitego 4-0 ku wa Gatandatu.
  • Ngororero : Babiri bakurikiranyweho kwararika ibigori by’abaturage ½ cya hegitari, birakekwaho babikoreshweje n’urumogi #rwanda #RwOT

    Aba basore umwe afite imyaka 32 undi akagira imyaka 30. Batawe muri yombi kuri uyu wa 10 Nyakanga 2020 saa cyenda z’umugoroba.

    Byabereye mu mudugudu wa Gasiza,akagari ka Gasiza,umurenge wa Muhanda,akarere ka Ngororero.

    Ibigori byatemwe ni ibya Uwiduhaye Edouard w’imyaka 30,Nshimiyimana Toto w’imyaka 27, Ngirarubanda w’imyaka 65, Saraba w’imyaka 60 na Ndyamiyemenshi Suzana w’imyaka 63.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda Hibukimfura Jean Pierre yemereye Ikinyamakuru UKWEZI ko aya makuru ari impamo avuga ko abatawe muri yombi basanzwe bazwiho kugira urugomo no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Yagize ati “Nta kibazo abakekwa basanzwe bafitanye na ba nyiri imirima. Abakekwa basanzwe bazwiho kugira urugomo no kuba bakoresha ibiyobyabwenge”.

    Aba basore bafatanywe amabure atatu y’urumogi. Gitifu Hibukimfura Jean Pierre avuga ko nk’ubuyobozi bw’umurenge wahora bakora ubukangurambaga basaba abaturage kwirinda gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge ati “Nta cyiza cyabyo”.


    Ingingo ya 187 mu itegeko ngenga rishyiraho ibyaha n’ibihango ivuga ko Umuntu wese, ku bw’inabi, wangiza cyangwa wonona, ibiti, imyaka, ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bintu by’undi cyangwa bye ariko bifite ingaruka ku bandi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Ngororero-Babiri-bakurikiranyweho-kwararika-ibigori-by-abaturage-%C2%BD-cya-hegitari-birakekwaho-babikoreshweje-n-urumogi

  • Abiyomoye kuri RNC bashinze irindi shyaka mu kwihimura kuri Kayumba #rwanda #RwOT

    Uguhuzagurika muri RNC kurakomeje umunsi ku wundi. Nyuma y’uko bamwe mu bari abayobozi bayo b’imena batangiye kuyivamo umwe ku wundi bagashinga amashyaka yabo, ubu igice kiyobowe na Jean Paul Turayishimiye wahoze ari umuntu wa hafi wa Kayumba Nyamwasa, cyashinze umutwe witwa Rwanda Alliance for Change (RAC).
  • Patrick Nyamitari na Bill Ruzima bafashije Mani Martin mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mani Martin yasusurukije abakurikiranye iserukiramuco rya Iwacu Muzika kuri Televiziyo Rwanda, mu ndirimbo ze uhereye ku za kera, aho yafashwaga na Patrick Nyamitari ndetse na Bill Ruzima bombi bazwiho ubuhanga mu kugorora ijwi.
  • Bwa mbere, Trump yagaragaye mu ruhame yambaye agapfukamunwa #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaye mu ruhame ku nshuro ya mbere yambaye agapfukamunwa kuva icyorezo cya Coronavirus cyatangira kwigasira Isi.
  • Rayon Sports yasabwe kwishyura ibihumbi 650 muri miliyoni zirenga 18 zifuzwaga na Runanira Amza #rwanda #RwOT

    Akanama nkemurampaka ka FERWAFA, kasabye Rayon Sports kwishyura myugariro Runanira Amza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 650 muri miliyoni zirenga 18 yari yasabye kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Muri Kamena 2019 ni bwo Runira Amza yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 4 avuye muri Marines FC, muri Gashyantare uyu mwaka iyi kipe yaje kumwirukana imuziza amakosa yakoze yanahanwa ntakore ibihano yahawe.

    Runanira Amza uhagarariwe na Me Uwineza Neema, tariki ya 2 Kamena 2020 ni bwo yatanze ikirego arega Rayon Sports kumwirukana binyuranyije n’amatregeko, aka kanama kakaba karahuje impande zombi tarki ya 18 Kamena.

    Uyu musore akaba yarasabaga kwishyurwa miliyoni 18.4 (18 475 000frw) arimo umushahara w’amezi 40 yari asigaje muri iyi kipe, imishahara y’amezi 2 atahawe, indishyi yo kwirukanwa binyuranyije n’amategeko n’igihembo cy’Avoka.

    Perezida wa Rayon Sports wari uhagarariye iyi kipe, yavuze ko uyu mukinnyi yafatiwe ibihano n’ikipe kubera imyitwarire ye mibi, aho yaje koherezwa gukorera imyitozo mu bato b’iyi kipe ariko n’ubundi agakomeza kwitwara nabi, yanasabwa ibisobanuro ntabitange.

    Ku kijyanye n’imishahara n’uduhimbazamusyi yasabye ko bamuha umwanya akabanza akabaza ababishizwe ko atabibonye, ari nabwo yaje kwemeza ko ari byo koko ariko agahimbazamushyi kakaba ari ibihumbi 50 aho kuba 75 kuko umukino ari ibihumbi 25.

    Me Uwineza Neema wunganira Amza yavuze ko aho bamwohereje gukorera imyitozo mu bato b’iyi kipe yayikoraga ko yasibye kubera imvune yagize ndetse abimenyesha n’umuganga mukuru wa Rayon Sports, yerekanye n’impapuro yivurijeho muri CHUK.

    Nyuma yo kumva impande zombi, tariki ya 2 Nyakanga aka kanama kafashe umwanzuro maze kemeza ko icyemezo Rayon Sports yafashe cyo gukata uyu musore 1/3 cy’umushahara we nta shingiro gifite hagendewe ku masezerano bafitanye.

    Kanzuye kandi ko imishara y’amezi 40 n’igihembo cy’umwunganira mu mategeko Amza yifuzaga nta shingiro bifite ahubwo ko Rayon Sports igomba kumwishyura amezi 2 y’umushahara yari imurimo(Mutarama na Gashyantare) ahwanye n’ibihumbi 600 ndetse n’agahimbazamusyi nk’ibihumbi 50 byose hamwe bikaba ibihumbi 650.

    Amza agomba kwishyurwa ibihumbi 600 muri miliyoni 18 yari yasabye

    source http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasabwe-kwishyura-ibihumbi-650-muri-miliyoni-zirenga-18-zifuzwaga-na-runanira-amza