Blog
-
Impungenge ku bashobora kuzinukwa ishuri! Umukoro w’ababyeyi mu gufasha abana kwigira kuri internet #rwanda #RwOT
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 abonetse mu Rwanda muri Werurwe 2020, igihugu cyafashe ingamba zinyuranye zigamije kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo ku butaka bwarwo. -
Musanze: Hari abafite ubumuga badahabwa serivisi kubera kutagira amakarita abaranga #rwanda #RwOT
Abafite ubumuga bo mu Karere ka Musanze bagaragaza ko babangamiwe no kutabona amahirwe na serivisi z’ingenzi bagenerwa mu buzima bwabo kubera kutagira ibyangombwa bibaranga nk’amakarita. -
Bwa mbere mu Rwanda, abantu benshi bakize Coronavirus mu munsi umwe #rwanda #RwOT
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda abantu 95 bakize COVID-19, uba umubare munini w’abasezerewe mu bitaro mu munsi umwe kuva iki cyorezo giterwa n’agakoko ka Coronavirus kigeze mu gihugu. -
Abanyamerika 40% bashyigikiye icyemezo cya Trump cyo kugurisha TikTok kuri bene wabo #rwanda #RwOT
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bwerekanye ko 40% by’Abanyamerika bashyigikiye Perezida Donald Trump ku cyemezo yafashe cyo guhagarika TikTok mu gihe ba nyirayo baba batemeye kuyigurisha ku muguzi w’Umunyamerika. -
Ivan Minnaert yateguje Rayon Sports ko ishobora gukurwaho amanota atandatu kubera kutamwishyura #rwanda #RwOT
Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, Umubiligi Ivan Minnaert, yavuze ko iyi kipe ikwiye kwitegura gukurwaho amanota atandatu kubera ko itamwishyuriye igihe asaga miliyoni 14 Frw imugomba nyuma y’uko imwirukanye binyuranyije n’amategeko. -
Abanyarwanda baba mu mahanga ni nk’ingabo ziri ku nkiko- Minisitiri Shyaka #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko Abanyarwanda baba mu mahanga ari nk’ingabo zashyiriweho kwagura umubano hagati yabo n’inshuti z’igihugu aho babarizwa. -
Prof. Sam Rugege wayoboye Urukiko rw’Ikirenga yagizwe Umuyobozi w’Akanama Ngishwanama k’Abahuza mu manza #rwanda #RwOT
Prof. Sam Rugege wigeze kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yatorewe kuyobora Akanama Ngishwanama k’Abahuza mu manza zaregewe inkiko kazareberera urwego rw’abahuza 51 bigenga, bazajya bifashishwa mu gihe ababuranyi bifuje gukemura ibibazo mu bwumvikane. -
Fireman yahishuye uko umukobwa yambitse impeta yari yaratangiye kumukura ku biyobyabwenge mbere yuko ajyanwa i Iwawa #rwanda #RwOT
Umuhanzi w’injyana ya Hip hop, Uwimana Francis uzwi nka Fireman mu minsi ishize yaratunguranye agaragaza amashusho ye apfukamye n’ivi rimwe mu ruziga rw’indabo, ibizwi nko gutera ivi, yambika impeta umukobwa witwa Kabera Charlotte bateganya gushyingiranwa mu minsi ya vuba. -
Rutsiro: Abakozi 10 bakomeje gufungwa, bane bazaburana bari hanze #rwanda #RwOT
Urukiko rw’ibanze rwa Gihango rwategetse ko abakozi 10 b’Akarere ka Rutsiro bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa Leta bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bane bazaburana bari hanze. -
Ivan Minnaert yibukije FERWAFA ko ntarengwa yatanze yageze #rwanda #RwOT

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, Ivan Jacky Minnaert yandikiye FERWAFA ayibutsa ko iminsi 60 batanze kugira ngo iyi kipe ibe yamaze kumwishyura nta kintu na kimwe yakoze, bityo ko bakwiye gushyira mu bikorwa icyemezo cy’akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA.
Ku munsi w’ejo ku wa 31 Nyakanga 2020 ni bwo igihe cy’inyongera kingana n’iminsi 60 FERWAFA yahaye Rayon Sports ngo ibe yamaze kwishyura umwenda bafitiye umutoza Ivan Minnaert ungana na miliyoni 13 836 Frw kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko cyarangiye.
Binyuze muri Me. Mulindahabi Olivier wunganira Ivan Minnaert bahise bandikirye FERWAFA bayibemenyesha ko ntarengwa batanze yageze kandi nta kintu na kimwe Rayon Sports yigeze ikora kuko muri iyi minsi bakiriye amafaranga angana na 0.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ISIMBI yabonye yohererejwe FERWAFA hifashishijwe uburyo bwa Email, Me Mulindahabi Olivier wunganira Ivan Minnaert yibukije FERWAFA ko iminsi bahaye Rayon Sports yarangaiye.
Yakomeje avuga ko ubwo umuhesha w’inkiko, Me Ntirushwa Ange Diogène, yasabaga gufatira asaga miliyoni 14 Frw Rayon Sports izagenerwa na FIFA cyangwa CAF kugira ngo hishyurwe Ivan Minnaert.
Bamusubije ko batakora iryo kosa kuko igihe bahaye iyi kipe cyo kuba yishyuye kitararangira. Akomeza avuga ko ubu noneho ubwo igihe cyarangiye kandi iyi kipe ikaba itarashyura hakwiye gushyirwa mu bikorwa icyemezo cya komisiyo ishinzwe imyitwarire ya FERWAFA nk’uko biri mu mategeko nshingiro ya FERWAFA ingingo ya 59.
Aho bavuze ko iyi kipe nitishyura izafatirwa ibihano birimo gukurwaho amanota, kutandikisha cyangwa se kubagura.
Rayon Sports iheruka guhabwa miliyoni 14 Frw muri miliyoni 28 Frw buri kipe yagenewe na FERWAFA ku nkunga yatanzwe na FIFA mu bihe bya COVID-19, ariko amakuru avuga ko aya mafaranga iyi kipe yayemereye abakinnyi baberewemo ibirarane by’imishahara.
Tariki ya 27 Mata 2018, Ivan Jacky Minnaert yasinye amasezerano y’imyaka 2 atoza ikipe ya Rayon Sports, tariki ya 20 Nyakanga 2018 yaje guhabwa ibaruwa imusezera ku mirimo ye.
Ivan Jacky Minnaert akaba yaraje guhita arega iyi kipe ayishinja kumwirukana binyuranyije n’amategeko, maze muri Kamena 2019 akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA kanzuye ko iyi kipe igomba kwishyura uyu mutoza 35,535 by’amadorali y’Amerika, ni ukuvuga 32,514,525 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma yaho Rayon Sports yaje kujuriria uyu mwanzuro maze mu Kuboza 2019 Komisiyo y’Ubujujirire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura uwahoze ari umutoza wayo, Umubilgi Iva Minnaert, miliyoni 13.56 Frw.
Ivan Minnaert yibukije FERWAFA ko igihe yahaye Rayon Sports cyarangiyesource http://isimbi.rw/siporo/ivan-minnaert-yibukije-ferwafa-ko-ntarengwa-yatanze-yageze