Blog
-
Sima ya Prime Cement ikorerwa ku butaka bw’u Rwanda yagejejwe ku isoko (Amafoto) #rwanda #RwOT
Uruganda rwa Prime Cement Ltd ruherereye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda rwatangiye kugeza ku isoko sima yarwo mu rugendo rwo gufasha igihugu kuyihazaho. -
Karemera Edouard wari ufungiye ibyaha bya Jenoside yaguye muri gereza muri Sénégal #rwanda #RwOT
Karemera Edouard wari ufungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yapfiriye muri gereza yo muri Sénégal, aho yari yaroherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ngo arangirizeyo ubuzima bwe bwose nyuma yo gukatirwa gufungwa burundu. -
Iraswa ry’umuturage wa Ngoma warenze ku bwabwiriza yo kwirinda Covid-19 ryakuruye impaka #rwanda #RwOT
Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Umunyamabanga w’Umurenge wa Zaza, Singirankabo Jean Claude yari yatangaje ko umusore witwa Nsengiyumva Evariste yari asanzwe yarananiranye, akaba ngo yararashwe n’umupolisi wamusanze mu kabari yanarengeje amasaha yagenwe, ngo akaba yarashatse kumurwanya.
Polisi y’u Rwanda ariko yaje gutangaza mu masaha y’umugoroba ko irimo gukurikirana Umupolisi ukekwaho kurasa nyakwigendera. Polisi kuri twitter iti : “Polisi irimo gukurikirana Umupolisi ukekwaho kurasa Nsengiyumva Evariste, umuturage wo mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma. Ibi byabaye mu ijoro ryakeye saa mbiri n’igice ; ubwo Abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya #COVID- 19, Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uko byagenze”.
Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gusaba Polisi ko yatangaza amazina y’uwo mupolisi nk’uko itangaza ay’abandi bakekwaho ibyaha, kandi akazagezwa imbere y’ubutabera akabihanirwa n’amategeko. Hari abakomeje kuvuga kandi ko umupolisi ufite imyitozo atari akwiye kurasa umuturage udafite intwaro kuko aba ashobora no kwirwanaho bitabaye ngombwa ko amurasa.
http://dlvr.it/RflcQ3 -
Urugendo rwo gushaka abarimu ibihumbi 28 bashya #rwanda #RwOT
Leta ikataje kubaka ibyumba by’amashuri 22505, gahunda ni uko mu gihe amasomo yaba asubukuwe, ibyo byumba byaba byaruzuye ku buryo byahita bitangira gukoreshwa mu gukemura ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri. -
Col Mpiranya wiyitaga Kagoma wayoboraga RUD-Urunana yishwe #rwanda #RwOT
Imiborogo mu mitwe itavuga rumwe n’u Rwanda irakomeje. Nyuma y’impfu z’umusubirizo zavuzwe mu mwaka ushize, ubu haravugwa urwa Col Mpiranya Leo Cyprien wiyitaga Kagoma wayoboraga umutwe wa RUD-Urunana. -
Leta yahinduye uburyo bwo kugenzura abakozi mu kwirinda COVID-19, bamwe bemererwa gutaha saa cyenda #rwanda #RwOT
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yasabye ibigo byose guhagarika kugenzura abakozi hakoreshejwe uburyo bushobora kuba intandaro y’ikwirakwira rya COVID-19, ikajya igenzura umusaruro wabo haba ku bakorera mu rugo muri ibi bihe cyangwa abemerewe kujya ku kazi. -
Paul Rusesabagina wari umuyobozi mukuru wa FLN yatawe muri yombi (Amafoto) #rwanda #RwOT
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Paul Rusesabagina, ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo n’iby’iterabwoba. -
Ikinyoma cyemejwe: Uko Paul Rusesabagina yahinduwe intwari rugwizangeso #rwanda #RwOT
Iyi nkuru yatambutse bwa mbere kuri IGIHE tariki 5 Gashyantare 2019 saa 10:57. Rusesabagina Paul ugarukwaho kuri iyi nshuro yatawe muri yombi, ubu ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB. -
Yahuye n’ibizazane byinshi! Social Mula yifashishije abakinnyi bo muri Papa Sava mu ndirimbo avugamo umukobwa wanga byeri #rwanda #RwOT
Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula yashyize hanze indirimbo nshya ‘Marigarita’, ivuga ku mukobwa ukunda kwinywera umuvinyo akanga byeri urunuka ngo atazazana inda. -
Kigali: Abamotari barenga 100 bahawe moto mu buryo bw’umwenda bazishyura mu mezi 18 #rwanda #RwOT
Abanyamuryango ba Koperative 26 z’abamotari mu Mujyi wa Kigali badafite akazi, kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2020, bashyikirijwe moto 104 zifite agaciro ka miliyoni zirenga 229Frw, aho bazazikoresha bakazishyura mu mezi 18 hanyuma bakazegukana.
