Blog

  • Ubuhamya bwa Dr Nyiramirimo uziranye neza na Paul Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rumukurikiranyeho ibyaha birimo kurema no kuyobora imitwe y’iterabwoba, iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane b’Abanyarwanda.

    Ni ibyaha bivugwa ko Rusesabagina akekwa ko yabikoreye muduce dutandukanye tw’u Rwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Kuboza 2018.

    RIB itangaza ko hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugirango abazwe ibi byaha, ndetse kuri ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Police ya Remera mu gihe hagikorwa iperereza kubyo akurikiranyweho hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko y’ikurikirana byaha.

    Rusesabagina yavukiye i Murama ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ariko nyuma yagiye gutura i Bruxelles mu Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari atuye I Nyamirambo.

    Uyu mugabo yatangiye kumenyekana cyane ubwo yamurikaga filimi Hotel Rwanda yamukinweho nk’uwarokoye abantu 1268 muri Hôtel des Mille Collines.

    Ni filime yatumye benshi bamuha ibihembo ndetse aza no guhabwa icyitwa ‘Presidential Medal Award of Freedom’, yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.

    Dr Odette Nyiramirimo wahoze ahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, avuga ko mbere umuryango we n’uwa Rusesabagina bari inshuti cyane.

    Nyiramirimo avuga ko aziranye neza n’umuryango wa Rusesabanina cyane ko yakoranye n’umugore wa Rusesabagina, Thacienne Mukangamije muri CHUK, mbere y’uko we n’umugabo we Dr Gasasira Jean Baptiste bashinga ivuriro ‘Le Bon Samaritain’.

    Muri Gashyantare umwaka ushize wa 2019, Dr Nyiramirimo yaganiriye na IGIHE avuva ko ubwo indege ya Perezida Habyarima yahanurwaga mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994 ndetse Abatutsi bagatangira kwicwa, Rusesabagina ngo yahamagaye kwa Dr Gasasira abura uwitaba, bose bahavuye.

    Uretse Abanyarwanda bari mu gihugu, abanyamahanga na bo bari bahiye ubwoba ku buryo ku wa 10- 16 Mata Ingabo z’Ababiligi zakoze ‘Opération Silver Back’, ku rundi ruhande Abafaransa bakora ‘Opération Amaryllis’ (ku wa 8-14 Mata) mu gucyura bene wabo bari mu Rwanda rwari rwamaze gucura umwijima.

    Paul Rusesabagina wari umaze hafi igiye yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, kuri ubu ari i Kigali ategereje kugezwa imbere y’ubutabera.

    Guverinoma yariho ngo yaje kubwira Rusesabagina ko ikeneye Hotel des Diplomates kuko hari abagombaga kuyikoreramo kandi bakayiraramo, bityo abantu basanzwe bategekwa kuhava.

    Nyiramirimo ati “Nkurikije uko yatubwiye (Rusesabagina), ni uko yagiye muri Milles Collines, ahita afata ubuyobozi bwaho.” Hotel des Diplomates na Hôtel des Mille Collines zari iz’ikigo cy’indege cya Sabena cy’Ababiligi.”

    Kimwe n’abandi bantu batandukanye, Nyiramirimo yahungiye muri Hôtel des Mille Collines ku wa 27 Mata 1994, umugabo we n’abana bahagera ku munsi ukurikiyeho bafashijwe na Nzaramba François wari Lieutenant mu ngabo z’icyo gihe, ubu ni umuganga mu bitaro bya gisirikare.

    Muri iyo hoteli hari hahungiye abantu benshi, si Rusesabagina bose wabazanye ngo abahe ubuhungiro kuko ‘nawe ntiyigeraga asohoka, yari afite ubwoba ko bashobora kumwica’.

    Nyiramirimo avuga ko babaga mu cyumba bari abantu nka 27, bakarya ibiryo byo mu bikombe, nyuma MINUAR iza gusaba ibiryo muri Croix Rouge babaha ibigori n’ibishyimbo.

    Ati “Abafite amafaranga barishyuraga, abatayafite bagasinya, natwe niko twabigenje ntayo twari dufite, ahubwo nasanze nari mfite n’agasheki mu mufuka, nagasinyeho k’amadolari $400, bayankuyeho hariya muri BCR nyuma ya Jenoside, Hôtel des Mille Collines.”

    Abadafite amafaranga ngo basinye mu gitabo bemera umwenda, nubwo ngo bigoranye kumenya niba uko basinye bose nyuma barishyuye.

    Abandi bahungiye muri Hôtel des Mille Collines barimo abakomeye nka Rubangura, Bernard Makuza (wigeze kuba Perezida wa Sena), Makuza Bertin wari umunyenganda, Ambroise Murindangabo, Habiyakare wabaye Minisitiri n’abandi.

    Ubwo muri Werurwe 2008 hamurikwaga igitabo ‘Hotel Rwanda – or the Tutsi Genocide as seen by Hollywood’, cyanditswe na Dr Alfred Ndahiro afatanyije Privat Rutazibwa ; Bernard Makuza wari Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko nta muntu Rusesabagina yarokoye ku bwe.

    Ni igitabo kivuga neza amateka y’abarokokeye muri Hôtel des Mille Collines, bitandukanye na filimi ‘Hotel Rwanda’ yashyizwemo umunyu ikagira Rusesabagina intwari ku bikorwa bitigeze bibaho.

    Rusesabagina yatangiye kwandikwaho ibitaho ahagana mu 2000, icyo gihe akaba yari yaragiye i Burayi ariko agisurana n’umuryango wa Nyiramirimo na Gasasira.

    Ubwo mu 2000 yari agiye guhabwa igihembo ‘Immortal Chaplains Prize for Humanity’ ni bo ba mbere yabimenyesheje.

    Nyiramirimo ati “Icyo gihe Rusesabagina araduterefona ati baravuga ngo nakijije abantu ndetse bibanza no kudusetsa, tuti ese ni bangahe wakijije ku buryo baguhereye igikombe ? Ati ‘ibyo aribyo byose iyo abantu bashatse kuguha inka, uri umuvandimwe, nawe ujya kureba iyo nka’.”

    Nyiramirimo n’umugabo we bagiye kwifatanya na Rusesabagina, ariko nawe ubwe yemeraga ko ibikorwa bye abazungu babikabiriza, ariko ngo akumva ntacyo bimutwaye.

    Ubwo mu matariki ya mbere Mata 2004 hari imyiteguro yo kwerekana bwa mbere filimi ‘Hotel Rwanda’, imyiteguro yarakozwe ndetse Nyiramirimo na Minisitiri w’urubyiruko, umuco na Siporo, Joseph Habineza babimenyesha inzego nkuru z’igihugu.

    Filimi yari yarangiye, Terry George yemera kuyereka Abanyarwanda muri Stade Amahoro ku buntu.

    Nyiramirimo ati “Terry George yaturutse muri Amerika aca i Bruxelles ngo azane na Rusesabagina kuko ari we mukinnyi w’imena wa Hotel Rwanda. Ari mu nzira, Rusesabagina yaramuhamagaye ati ‘ntabwo nkigiye mu Rwanda urajyana n’umugore wanjye, njye sinjya mu Rwanda’.”

    “Naho Rusesabagina yavuganye n’Abafaransa bamubwiye bati urajya mu Rwanda kugirayo ute ? Baranamuhamagara ahubwo ajya i Paris gutangayo ikiganiro n’abanyamakuru, atuka leta, avuga ko ari abicanyi, ko yagiye ahunze adashobora gukoza ikirenge mu Rwanda kandi hari hashize nk’amezi abiri avuye kwishyuza amafaranga ye muri ORTPN.”

    Icyo gihe ngo byaratunguranye, ndetse ba Nyiramirimo batangira guhamagarwa babazwa ibyo inshuti yabo yavuze, bo babimubaza akabahakanira

    Source : IGIHE

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ubuhamya-bwa-Dr-Nyiramirimo-uziranye-neza-na-Paul-Rusesabagina

  • MTN Rwanda Suspends Advertising #rwanda #RwOT

    Covid-19 pandemic has virtually disrupted every business in Rwanda and could not leave out the telecoms although they have kept their revenue figures in the past six months tightly guarded.

    “We are going to suspend commercial advertising for the four weeks,” MTN Rwanda said in a statement on Monday.

    The telecom company also said this was part of navigating the ‘New Normal’,  “MTN is committing its September 2020 marketing resources to support efforts against Covid-19 in markets the telecom operates.”

    At the beginning of August, MTN joined Rwanda Biomedical Centre and the Rwanda National Police in raising awareness of the importance of Covid-19 preventive measures.

    “If we are going to win a war against Covid-19, we shall need to work together to change behaviours, protect each other and flatten the curve faster,” said MTN Rwanda Chief Executive Officer, Mitwa Ng’ambi.

    source https://taarifa.rw/mtn-rwanda-suspends-advertising/

  • Yara donates 2,500 tons of fertilizer to rice, maize farmers in Rwanda #rwanda #RwOT

    The grant was delivered on August 28, 2020, to help farmers get the current crop growth season 2020 C in full swing.

    Yara’s representative in Rwanda, Peter Ngugi, said they would help farmers to ensure that at least the growing season ends when they have planted as planned.

    “Today the world economy is in turmoil yet agriculture is the source of livelihood. When neglected we end up starving. In this regard, we have provided these additives to make it easier for maize and rice farmers to cultivate on time. ”

    Dr. Karangwa Patrick, Director of the RAB said the grant was made at the right time.
    “It’s great support that Yara has given farmers. We’re very grateful to them for supporting the maize and rice farmers,” he said.

    Some representatives of the farmers’ cooperatives who attended the event told IGIHE that they were very happy with the support provided.

    Kayitesi Francine, the head of the COMSS Cooperative in Kicukiro District, who had a smile on her face, thanked Yara for their support as they coped with the effects of Coronavirus.

    These cooperative leaders also say that many farmers have already realized the importance of using industrial fertilizers.

    Murwabashyaka Simon, a member of the KORIKA Rice Cooperative in Gasabo District, said that 95% of their cooperatives have already learned about the importance of industrial fertilizers.

    “Before, there were those who thought it was a waste of money for them. They have come to realize the difference now.”

    Statistics show that in Rwanda about 70% of the population is engaged in subsistence farming. This suggests that disrupted agriculture could have a serious impact on the country’s food security. Yara’s representative in Rwanda, Peter Ngugi, said they would help farmers to ensure that at least the growing season ends when they have planted as planned. A Norwegian Fertilizer Company, Yara, through Yara Africa has delivered to the RAB a subsidy of 2,500 tones of industrial fertilizer for maize and rice farmers. The grant was delivered on August 28, 2020, to help farmers get the current crop growth season 2020 C in full swing.

    Elina Jonas Ruzindaza
    http://dlvr.it/Rfgzk9

  • Messi wifuza kuva muri Barcelona yasabwe kugora ikintu kimwe #rwanda #RwOT

    Toni Freixa byitezwe ko ari we uzasimbura Josep Maria Bartomeu ku mwanya wa perezida w’ikipe ya FC Barcelona, avuga ko Messi yasuzuguye ikipe bitewe n’uburyo asabamo gutandukana na yo, bityo ngo niba yifuza kugenda agomba kubahiriza ibiri mu masezerano akishyura miliyoni 700 z’Amayero nta kindi.

    Ibi uyu mugabo wiyamariza kuzasimbura Bartomeu yabitangarije Marca Radio, aho avuga ko we atitaye niba Messi azagenda kuko buri kintu kigira iherezo, ahubwo uburyo byakozwemo byuzuye agasuzuguro.

    Yagize ati“ntabwo nitaye kuba Messi azagenda kuko buri kimwe kigira iherezo. Yabikoze mu buryo butari bwo ntabwo yubashye ikipe.”

    Uyu mugabo yakomeje avuga ko Messi niba ashaka kugenda agomba kubahiriza amasezerano nta kindi.

    Yagize ati“byarantunguye biranambabaza nk’umuntu wa Barcelona. Ibyo Messi yakoze byarambabaje. Amasezerano agomba kubahirizwa, icyo Messi agomba gukora ni ukuzana miliyoni 700 z’Amayero(€700M) ubundi akagenda.”

    Messi usigaje umwaka w’amasezerano muri iyi kipe, akomeza gushimanagira ko mu masezerano ye harimo ingingo imwemerera kuba yajya mu y’indi nk’umukinnyi wigenga(free agent), ni mu gihe ikipe ivuga ko iyo ngingo yataye agaciro muri Kamena 2020 kuko atahise agenda, nyamara we akuvuga ko kuko icyo gihe imikino yari yarahagaze kubera COVID-19 igifite agaciro.

    Amakuru avuga ko mu gihe Messi yaba atandukanye na Barcelona ashobora guhita asanga Pep Guadiola muri Manchester City, ni mu gihe kandi byavuzwe ko na Paris Saint Germain imwifuza.

    Messi yasabwe kubahiriza icyo amasezerano ye avuga ubundi akigendera

    source http://isimbi.rw/siporo/article/messi-wifuza-kuva-muri-barcelona-yasabwe-kugora-ikintu-kimwe

  • Meddie Kagere mu muryango winjira muri APR FC #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Simba SC muri Tanzania, Meddie Kagere nta gihindutse araba ari umukinnyi wa APR FC mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

    N’ubwo uyu mukinnyi yagiye akomeza kubihakanira itangazamakuru ko nta biganiro biri hagati ye na APR FC, amakuru ISIMBI yamenye ni uko musore utishimye mu gihugu cya Tanzania cyane ko atari mu mibare y’umutoza Sven Ludwig Vandenbroeck, nta gihindutse azaba ari umukinnyi wa APR FC mu minsi ya vuba.

    Ni kenshi uyu umutoza w’iyi kipe, Sven Ludwig Vandenbroeck yagiye yereka uyu rutahizamu umaze imyaka 2 yikurikiranya atsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Tanzania ko atari mu mibare ye cyane ko yagiye amwicaza bya hato na hato.

    Uyu mukinnyi usigaranye umwaka umwe w’amasezerano, mbere y’uko shampiyona ya 20219-2020 irangira, yegereye umuyobozi wa Simba SC, Mohammed Dewji ‘Mo’ amusaba ko yamurekura akajya kwishakira ahandi kuko atari umukinnyi wo kwicara ku ntebe cyane ko n’ikipe y’igihugu iba imukeneye, gusa Mo yanze kumurekura.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI, ahamya ko Kagere yamaze kumvikana na APR FC kuba yaza akayikinira mu mwaka utaha w’imikino akayifasha no mikino Nyafurika ya CAF Champions League iyi kipe izitabira.

    Igisigaye ni uko APR FC yumvikana na Simba SC bakaba bagura umwaka umwe uyu mukinnyi asigaje muri Simba SC, ni mu gihe ibiganiro ngo birimo kugenda neza ndetse mu minsi ya vuba Kagere ashobora kugaruka mu Rwanda azanye na ‘Release Letter’ agahita asinyira APR FC.

    APR FC kandi ikaba yifuza bikomeye rutahizamu Jacquers Tuyisenge wamaze gutandukana na Petro Athletico yo muri Angola.

    Meddie Kagere utishimye muri Simba SC, ashobora kwerekeza muri APR FC

    source http://isimbi.rw/siporo/article/meddie-kagere-mu-muryango-winjira-muri-apr-fc

  • Paul Rusesabagina Arrested #rwanda #RwOT

    Impeccable information reaching Taarifa Investigative desk Indicates that Paul Rusesabagina a Rwandan fugitive wanted for a score of serious crimes has been finally arrested.

    “He is currently detained at Remera Police Station while his case file is being processed in accordance with Rwandan criminal procedure,” Rwanda Investigation Bureau said on Monday.

    Rusesabagina is the founder of the ‘National Liberation Forces (FLN)’, an armed terrorist organisation under his Rwandan Movement for Democratic Change (MRCD).

    Rwanda is currently holding and trying dozens of FLN members for war crimes and other violations committed on Rwandan territory including murder. Callixte Nsabimana one of the FLN leaders is undergoing trial in Rwanda.

    Rusesabagina under the grip of the Rwandan hands will be very vital in the ongoing trial against FLN members.

     

    source https://taarifa.rw/paul-rusesabagina-arrested/

  • Ngoma : Polisi yarashe umusore wafatiwe mu kabari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 akayirwanya #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ryo ku itariki 30 Kanama 2020 ahagana saa 20h30 z’ijoro mu Murenge wa Zaza mu Kagari ka Nyagasozi.

    Amakuru avuga ko uyu musore kimwe n’abandi benshi basanzwe mu rugo rw’umuturage yarahahinduye akabari, nuko mu gihe babasohoragayo we afata amacupa ashaka kuyakoresha arwanya inzego z’umutekano.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Singirankabo Jean Claude yabwiye IGIHE ko uyu musore yari asanzwe yarananiranye atega abaturage mu muhanda akabambura abandi akabakubita, nijoro ngo bamusanga mu kabari ashaka gukubita icupa umupolisi.

    Yagize ati “Ni umuturage w’umusore wari warananiranye, yarwanyije inzego z’umutekano, hari ahantu bari barimo kunywera bamusohoye ashaka kuzana amacupa ngo ayakubite komanda mu mutwe, byabaye nka saa 20h30 z’ijoro.”

    Gitifu Singirankabo yakomeje avuga ko uyu musore yari asanzwe yarananiranye ari igihazi, aho yirirwaga akubita abaturage abandi akabambura ibyabo. Yasabye abanyarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho na leta yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Kibungo mbere yuko ushyingurwa.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Ngoma-Polisi-yarashe-umusore-wafatiwe-mu-kabari-yarenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-COVID-19-akayirwanya

  • Paul Rusesabagina ushinjwa ibitero byishe abantu i Nyabimata n’ahandi yatawe muri yombi na RIB #rwanda #RwOT

    RIB itangaza ko hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugirango abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage binzirakarengane, b’abanyarwanda.

    Ibi byaha Rusesabagina akekwaho yabikoreye muduce dutandukanye tw’u Rwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Kuboza 2018.

    Ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Police ya Remera mu gihe hagikorwa iperereza kubyo akurikiranyweho hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko y’ikurikirana byaha.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Paul-Rusesabagina-ushinjwa-ibitero-byishe-abantu-i-Nyabimata-n-ahandi-yatawe-muri-yombi-na-RIB

  • Indege yayijemo mu myitozo! Harmonize yatunguranye mu birori bya Yanga amanuka nka ‘Commando'(AMAFOTO+VIDEo) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Harmonize wo mu gihugu cya Tanzania, yatunguranye ubwo yazaga mu birori bya Yanga byo kwerekana abakinnyi izakoresha(Siku ya Wananchi), amanuka ku mugozi nk’umusirikare, byatunguye benshi bari muri Benjamin Mkapa Stadium.

    Ni ibirori byabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru bibera kuri Benjamin Mkapa Stadium, byitabiriwe n’uwahoze ari perezida w’iki gihugu akaba n’umufana ukomeye wa Yanga, Jakaya Kikwete.

    Muri Weekend yabanje n’ubundi iyi Stade yari yakiriye Simba Day, aho ikipe ya Simba SC yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021, bo bari batumiye Diamond Platnumz, akaba yaramanutse muri Kajugujugu(Helicopter).

    Yanga ikaba yari yatumiye Harmonize, amatsiko yari menshi cyane bibaza uko uyu muhanzi we ari buze cyane ko Kajugujugu yayijemo agiye mu myitozo, ibintu byafahswe nko gutesha agaciro ibyo Diamond yakoze.

    Benshi bati araza ku Ifarashi, gusa si ko byaje kugenda kuko mbere y’uko aza hinjiye undi muntu ari ku Ifarashi aherekejwe na polisi, urijijo rwakomeje kwiyongera bibaza uko iki cyamamare mu muziki wa Tanzania kiri bwigaragaze.

    Kera kabaye uyu muhanzi yaje kuza mu buryo bwa gisirikare aho yaziye ku mugozi, ni umugozi wanyuraga hejuru muri Stade, ni wo yagendeyeho kugeza ageze mu kibuga hagati aho yururukiye.

    Ni ibintu byatunguye abantu benshi ndetse binabatera ubwoba kuko batakegaga ko yaza muri ubwo buryo, yari yambaye imyambaro ya gisirikare ahetse n’igikapu mu mugongo, yari nk’umukomando neza.

    Uku niko Harmonize yigaragarije abakunzi ba Yanga

    Konde Jeshi

    Reba mu mashusho uko yamanutse

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/indege-yayijemo-mu-myitozo-harmonize-yatunguranye-mu-birori-bya-yanga-amanuka-nka-commando-amafoto-video

  • COVID-19: Rwandan Journalists urged to embrace Mobile Journalism #rwanda #RwOT

    The virtual training was organized by the University of Rwanda and Media High Council that Christophe Hitayezu, a Journalist and Pandemic Media Mentor at Inter-news asked Ewen MacAskill to explain how Rwandan journalists can still investigate and present their stories just by the use of their smartphones.

    “The great thing about mobile phone these days is that you can pretty much do everything, you can take a video, edit it and have it uploaded in less than 30 minutes.” Said MacAskill “in the wide world, almost 70% of the population follow news using their phones; and what they are doing is watching videos. Mobile journalism is where the future is, and all you need is a smartphone.”

    “Before, we used to carry heavy camera and sophisticated equipment when going on field that can be quite intimidating in different areas; yet it was found that when you are using your phone in recording, people are willing to share information with you,” he added.

    MacAskill said that mastering the technique is not the only purpose of the Mobile journalism (MoJo) program; he explained that with all the techniques every journalist has to also remember that every new has a structure of storytelling.

    At the beginning of the year 2020 the Mobile journalism (MoJo) competition was started in Rwanda and Ewen MacAskill was among the mentors for Thomson Foundation. The competition brought together 23 trainees.

    “When we asked people to send in stories, quite often they would send nice videos, but they were not connected to the news. You know having Mobile journalism technique is only one half, the other half is having an understanding of what the news story is,” said MacAskill.

    In the middle of MoJo course, the COVID happened. As part of the course people were asked to go out and do news stories on video and then send their edited program. MacAskill was one of the judges, but because of COVID-19, it was difficult for people to go out and do their interviews, so all their original plans have to be abandoned, and people had to produce stories in the new COVID19 environment.

    MacAskill said that during those times some people responded well “Just because of the COVID, it doesn’t mean you can’t do interesting stories … you don’t take risks, don’t break the law and you can still produce interesting stories,” he said.

    MacAskill said that COVID-19 should not be an excuse for people to stop being good journalists because the pandemic has affected everybody in the world, “You should always be producing stories. There is a huge appetite everywhere for stories about the COVID-19,” he said.

    Ewen MacAskill is the former defence and intelligence correspondent for The Guardian having worked for the UK media organization for 22 years.

    He played a key role in reporting the revelations from computer analyst whistle-blower Edward Snowden about the mass surveillance by US and UK intelligence agencies. He has received a number of prestigious awards for this work and was a member of the Guardian team who, along with the Washington Post, received a Pulitzer Prize in 2014.

    During his career with The Guardian he held a number of senior editorial roles including Washington bureau chief, diplomatic editor, and chief political editor.

    Before joining The Guardian he was political editor of The Scotsman.

    Ewen has worked on a number of projects with the Thomson Foundation and is acting as a mentor for participants on the Thomson Foundation digital and multimedia summer course. He is also assisting participants from the Journalism Now e-learning programme on investigative journalism techniques.

    The virtual training was organized by the University of Rwanda and Media High Council

    23 trainees participated in the Mobile journalism (MoJo) competition that was started in Rwanda by Thomson Foundation.

    Ewen MacAskill is the former defence and intelligence correspondent for The Guardian having worked for the UK media organization for 22 years.

    Christophe Hitayezu is a Journalist and COVID-19 Pandemic Media Mentor

    Nicole Kamanzi M.

    source https://en.igihe.com/news/article/covid-19-rwandan-journalists-urged-to-embrace-mobile-journalism