Blog

  • Tom Byabagamba agiye kongera kwitaba urukiko ku byaha by'ubujura #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Mbere ruraburanisha urubanza ubushinjacyaha buregamo Tom Byabagamba wahoze afite ipeti rya Colonel mu Ngabo z'u Rwanda, ku byaha by'ubujura.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tom-byabagamba-agiye-kongera-kwitaba-urukiko-ku-byaha-by-ubujura

  • Messi yakinnye umukino wa mbere nyuma yo kwivumbura, Osaka yatwaye US Open, LA Lakers isezerera Rockets…agezweho mu mikino #rwanda #RwOT

    Lionel Messi yongeye gukinira FC Barcelone nyuma y'uko mu mpera z'ukwezi gushize yari yatangaje ko ashaka kuyivamo, ariko bikarangira yemeye kuzayikinira mu mwaka utaha w'imikino wa 2020/21.

    Source : https://igihe.com/imikino/article/messi-yakinnye-umukino-wa-mbere-nyuma-yo-kwivumbura-osaka-yatwaye-us-open-la

  • Muhanga hagiye kubakwa hoteli ihuriyeho n'Akarere ka Kamonyi n'aka Ruhango #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe hagiye kubakwa hoteli aka karere kazaba gahuriyeho n'aka Kamonyi na Ruhango, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'amahoteli make asanzwe arangwa muri utu turere.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-hagiye-kubakwa-hoteli-ihuriyeho-n-akarere-ka-kamonyi-n-aka-ruhango

  • Zimbabwe Set To License Six More Private Television Stations #rwanda #RwOT

    Six independent television channels are expected to get broadcasting licenses by the end of this year as part of the Zimbabwean government's effort to open up airwaves and implement media reforms.

    Information, Publicity and Broadcasting Services Minister Monica Mutsvangwa was quoted by state broadcaster the Zimbabwe Broadcasting Corporation (ZBC) news on Saturday as saying the move to license more private players was part of the government's desire to provide diverse broadcasting content to the public. 'We realize the importance of having commercial television so that we give our Zimbabwean audience in terms of what they should be watching,' she said. 'That process is on and 14 applicants applied for those licenses and they were listed. Interviews are ongoing. Public inquiries will be ongoing and the process is very transparent. They will be chosen without fear or favor, transparently,' she said.

    Mutsvangwa said President Emmerson Mnangagwa's administration had introduced a number of reforms and is working to ensure various acts, including those regulating the media, are aligned with the Constitution.  The Broadcasting Authority of Zimbabwe (BAZ) in February called for applications for six free to air national commercial television licenses.  Zimbabwe currently has one television station and four national radio stations run by state-run broadcaster ZBC, two private radio stations with national coverage and several community radio stations.

    Source : https://taarifa.rw/zimbabwe-set-to-license-six-more-private-television-stations/

  • Abashaka gukorera ingendo hanze y’igihugu basabwe kujya bipimisha Coronavirus mbere y’amasaha 48 #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere abantu bashaka kwipimisha Coronavirus bazajya baza mbere y’amasaha 48, aho kuba mbere y’amasaha 24 nkuko byari bisanzwe.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abashaka-gukorera-ingendo-hanze-y-igihugu-bagiye-kujya-bipimisha-coronavirus

  • Muhanga hagiye kubakwa hoteli ihuriyeho n’Akarere ka Kamonyi n’aka Ruhango #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe hagiye kubakwa hoteli aka karere kazaba gahuriyeho n’aka Kamonyi na Ruhango, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amahoteli make asanzwe arangwa muri utu turere.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-hagiye-kubakwa-hoteli-ihuriyeho-n-akarere-ka-kamonyi-n-aka-ruhango

  • Skip This Ad #rwanda #RwOT

    Gone are the days when a TV was all there was as a source of visual information and entertainment. First in black and white and then colored. Oh, and remote control to keep you from walking across the living room to increase or decrease volume. The first remote control was not remote or wireless in today's sense of the word but connected by a wire to the TV and interestingly called 'Lazybones'.

    In as much as this piece of innovative technology had spiced up life, there wasn't a diverse amount of content to be aired. It was either football, news, music, or the interruption by a TV Commercial. When this Advert came on, you had no option but to watch it to the end. I mentioned the option. Why would you need an option because there was none away?

    Fast forward many years later and you've got options. A variety of TV channels airing a plethora of content; soccer, reality shows, movies, documentaries, cartoons etcetera. I call this the first option of choice powers that the customers as been given.

    The second option of choice power is the ability to only pay for what you want to watch — PayTV such as DSTV, Netflix, Hulu, iRokoTV or get it free from YouTube, InstagramTV, Facebook etcetera. Like the remote control, the element of convenience here is key. All these options are available in the comfort of your palm — your smartphone.

    As the number of choices increases and our attention span reduces from 12 seconds in the year 2000 to just under 8 seconds today, the third option comes into play. This is Ad-blockers. Most of you by now must have seen a screen prompt to install an Ad-blocking plugin or that all too familiar Skip-this-Ad button on YouTube.

    Where does this customer Ad-blocking power leave the advertiser? It all boils down to the quality of the content and by quality, I don't mean high budget visual content. I referring to the advert's messaging alignment to the actual need that the customer wants to get solved.

    Great marketing does not look like marketing so if your position as a brand in the first 8 seconds appears to be too salesy or marketingish (if those words exist but you get the point), your advertising efforts are more than likely to experience the Skip-this-Ad death for sure because today's customer is empowered beyond measure.

    Source : https://taarifa.rw/skip-this-ad/

  • Ngoma_Gashanda: Abantu 13 banyoye umutobe ku muturanyi ubagiraho ingaruka bose bajyanwa kwa Muganga #rwanda #RwOT

    Mu Mudugudu wa Rwambohero, Akagali ka Gisere mu murenge wa Gashanda, mu karere ka Ngoma, Abantu 13 banyoye umutobe mu rugo rw'Umuturanyi, ubagiraho ingaruka bose bajyanwa kwa Muganga.

    Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 08 Nzeri 2020, ubwo mu rugo rw'uwitwa Azalias Ruberwa na Nibagwire Cezalie, bengaga umutobe hanyuma bagatumira ababafashije kuwenga ndetse n'Abaturanyi bahafi bakaza kuwunywaho.

    Aba baturage bamaze kuwunywa nta numwe wagize ikibazo ako kanya, gusa bukeye bwaho ku wa Gatatu tariki ya 09 Nzeri, Abawunyoyeho bose bahise batangira gucibwamo.

    Nkuko byatangajwe n'umwe mu baturanyi batanyoye kuri uwo mutobe, ngo Amakuru yamenye nuko Abantu bose banyoye kuri uwo mutobe barwaye, gusa Hakaba umuryango w'Abantu batatu b'Abaturanyi, barembye kurusha Abandi.

    Uwo muryango urembye urimo Abana babiri, umuhungu uri mu kigero cy'imyaka 12 n'umukobwa ufite imyaka 9 y'Amavuko ndetse na Nyina ubabyara.

    Nkuko kandi byatangajwe n'umwe mu banyoye kuri uwo mutobe, utashatse ko Amazina ye atangazwa kubw'impamvu z'umutekano we, yavuze ko bakimara kunywa kuri uwo mutobe, hari umuntu wahise awumena, gusa avuga ko atamutangaza kuko byamukoraho.

    Yagize ati' igiteye urujijo ni uko twamaze kuwunywaho, bagahita bawumena kandi uwo twanyoyeho ntabwo ariwo washyiriwe wa Mukwe wabo, kuko nyine bahise bawumena. Gusa sinavuga uwawumennye bitazankoraho, cyane ko atari n'ubwambere ibi bibaye muri uru rugo.'

    Kugeza ubu Abanyoye kuri uwo mutobe bose bajyanywe ku kigo Nderabuzima cya Gashanda, kugira ngo bitabweho.

    Gusa hari bamwe muri bi bahawe imiti bagahita basezererwa, usibye umuryango w'Abantu batatu wahawe ibitaro kuko barembye cyane, kandi bakaba bari gukurikiranwa n'Abaganga.

    Abaturage n'Abaturanyi ba Ruberwa, barasaba ko Ubuyobozi bwakurikirana iki kibazo, kuko buri gihe iyo batanze umutobe uba uhumanye, kandi ngo akenshi muri ako gace ibi bintu birahaba kuko benshi babikora mu rwego rwo kwihorera kuri bagenzi babo.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/13/ngoma_gashanda-abantu-13-banyoye-umutobe-ku-muturanyi-ubagiraho-ingaruka-bose-bajyanwa-kwa-muganga/

  • Tanzania's Ruling Party Launches Campaign For Its Zanzibar Presidential Candidate #rwanda #RwOT

    Tanzania's ruling party Chama Cha Mapinduzi on Saturday launched campaign for its Zanzibar presidential candidate Hussein Mwinyi with promise to improve the archipelago's economic development.

    'If elected to the highest post I will make sure that our economy grows by at least 6.8 percent annually,' said Mwinyi, the country's former Minister for Defense and National Service. The United Republic of Tanzania was formed on April 26, 1964, as a result of the union of Tanganyika and Zanzibar. The Zanzibar government has its own parliament and president.

    Mwinyi, the son of former Tanzanian president Ali Hassan Mwinyi who served from 1985 to 1995, also vowed to provide free education, free medical care and clean water supply.  If elected in the Oct. 28 general election, Mwinyi will succeed Ali Mohamed Shein, the 7th president of Zanzibar, who has been in office since 2010

    Source : https://taarifa.rw/tanzanias-ruling-party-launches-campaign-for-its-zanzibar-presidential-candidate/

  • Nirisarike na Pyunik babonye amanota ya mbere, Djihad aratungurana, Kagere bikomeje kuba bibi #rwanda #RwOT

    Kuva ku munsi wo ku wa Kane w’iki Cyumweru kugeza ku munsi w’ejo hashize amakipe akinamo abanyarwanda hanze yarwo yari yakinnye, amwe yitwaye neza andi ntibyagenda neza.

    Ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020, Colorado Springs Switchbacks ya Rwatubaye Abdul mu cyiciro cya 2 muri Amerika, yatsinzwe na Real Monarchs 4-1. Nyuma y’igihe kinini adakina kubera imvune, Rwatubyaye yinjiye mu kibuga ku munota wa 66 asimbuye Gabe Robinson.

    Ku munsi wo ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2020, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Misiri yari yakomeje, El Geish ya Muhire Kevin yanyagiye El Goouna 4-1. Muhire Kevin yinjiye mu kibuga ku munota wa 59. Nyuma y’umunsi wa 26 iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n’amanota 29, Al Ahly ya mbere ifite 71.

    Ku munsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Armenia, ni bwo Pyunik ya Nirisarike Salomon yaraye ibonye amanota 3 yuzuye, ni nyuma yo kunganya umukino ufungura shampiyona ubundi igatsindwa 2 yakurikiyeho, yaraye itsinze Gandzasar 2-0, ni umukino Nirisarike Salomon yakinnye iminota 90. Van ya 1 ifite 6, Pyunik ikaba iya 5 n’amanota 4.

    Wari umukino 4 wikurikiranya nta ntsinzi kuri Waasland Beveren ya Djihad Bizimana, baraye batsinzwe na Club Brugge 4-1, ni umukino Djihad Bizimana yatunguranye agaragara mu kibuga yinjiyemo ku munota wa 63 asimbuye J. Schryvers, ni mu gihe yari aherutse gutangariza ISIMBI ko afite imvune izatuma amara iminsi 10 hanze y’ikibuga. Sporting Charleroi ya mbere ifite amanota 12 n’aho Waasland ya 17 ibanziriza iya nyuma ifite 3.

    Saint-Etienne ikinamo umunyarwanda Kevin Monnet Paquet mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa yabonye amanota atatu ku munsi wa kabiri wa shampiyona 2020-2021. Kevin Monnet Paquet yakinnye iminota ine ya nyuma ubwo yinjiraga ku munota wa 86′ w’umukino asimbuye Denis Bouanga.

    Sandvikens ya Yannick Mukunzi mu cyiciro cya 3 muri Sweden ntiyaraye ihiriwe n’impera z’icyumweru kuko yaraye itsinzwe na Sylvia 2-1, ni umukino Yannick Mukunzi yakinnye 90. Iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n’amanota 25, Vasuland ya mbere ifite 41.

    Ku munsi w’ejo kandi muri Tanzania shampiyona yari yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa 2, Simba SC ya Meddie Kagere yanganyije na Mtibwa Sugar 1-1. Ni umukino Kagere atakandagiye mu kibuga.

    KMC ya Migi utarabona icyangombwa kimwemerera gukorera muri iki gihugu, yaraye itsinze Tanzania Prisons 2-0.

    Ku wa Gatanu Azam FC ya Ally Niyonzima na we utarabona icyangombwa kimwemerera gukorera muri iki gihugu, yatsinze Coastal Union 2-0. KMC na Azam FC za mbere zifite 6, Simba SC ya 4 ifite 4.

    Uyu munsi Yanga ya Haruna Niyonzima saa 19h, irakina na Mbeya City mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona y’iki gihugu.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nirisarike-na-pyunik-babonye-amanota-ya-mbere-djihad-aratungurana-kagere-bikomeje-kuba-bibi