Blog

  • Amavu n'amavuko y'izina ry'umurwa mukuru w'u Rwanda 'Kigali' #rwanda #RwOT

    Aho Abanyarwanda bava bakagera byagorana kubona muri bo utarumva izina 'Kigali' kuko ryamaze no kwambuka rirenga imbibi z'u Rwanda aho n'abanyamahanga basigaye birahira uyu murwa mukuru w'u Rwanda kubera impamvu zitandukanye zirimo umutekano,isuku, kugendera ku mategeko no korohereza ishoramari.

    Source : https://igihe.com/umuco/amateka/article/amavu-n-amavuko-y-izina-ry-umurwa-mukuru-w-u-rwanda-kigali

  • Burundi: Abasirikare batwitse amato baketse ko hinjiye abitwaje intwaro mu gihugu baturutse muri RDC #rwanda #RwOT

    Abasirikare (marines) b'u Burundi barinda ikiyaga cya Tanganyika ahaherera mu Ntara ya Rumonge ku wa 10 Nzeri 2020 batwitse amato y'ibiti baketse ko yinjije abitwaje intwaro mu gihugu baturutse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko amato yatwitswe n'abasirikare bari bayobowe na Brig. Gen. Venant Mbonimana usanzwe ari Komanda w'uyu mutwe.

    Abasirikare batwitse amato baketse ko yinjije inyeshyamba mu gihugu

    Gusa ngo batwitse ay'abarobyi bari bamaze iminsi barobera mu mazi aherera muri RDC. Ngo umwe wari utwaye ubwato bamushinje kwinjiza abo bitwaje intwaro mu gihugu.

    Kuva mu mpera za Kanama 2020, ibice bitandukanye by'u Burundi cyane cyane ibyegereye ishyamba rya Kibira, biravugawamo umutekano muke waba uterwa n'inyeshyamba zituruka mu burasirazuba bwa RDC.
    Ni nako kandi umutekano ukomeje gukazwa cyane n'ingabo z'igihugu, inzira zose zaturukamo umwanzo zishyirwamo uburinzi bukomeye.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/13/burundi-abasirikare-batwitse-amato-baketse-ko-hinjiye-abitwaje-intwaro-mu-gihugu-baturutse-muri-rdc/

  • USA: Abaturage babarirwa mu bihumbi bavanywe mu byabo n'inkongi y'umuriro #rwanda #RwOT

    Inkongi y'umuriro muri Leta ya Oregon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumye abaturage basaga ibihumbi 500 bava mu byabo, nyuma y'uko abari bashinzwe guhagarika iyi nkongi bakoze iyo bwabaga bikananirana.

    Source : https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/usa-abaturage-babarirwa-mu-bihumbi-bavanywe-mu-byabo-n-inkongi-y-umuriro

  • USA: Abaturage babarirwa mu bihumbi bavanywe mu byabo n’inkongi y’umuriro #rwanda #RwOT

    Inkongi y’umuriro muri Leta ya Oregon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumye abaturage basaga ibihumbi 500 bava mu byabo, nyuma y’uko abari bashinzwe guhagarika iyi nkongi bakoze iyo bwabaga bikananirana.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/usa-abaturage-babarirwa-mu-bihumbi-bavanywe-mu-byabo-n-inkongi-y-umuriro

  • The Ben yatashye amara masa muri Kiss Summer Awards #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ni bwo hatanzwe ibihembo bya Kiss Summer Awards 2020 byabaga ku nshuro ya 3, Bruce Melodie akaba yahigitse abarimo The Ben na King yegukana igihembo cy’umuhanzi w’impeshyi.

    Iri rushanwa ryari mu byiciro 4, icy’umuhanzi mwiza, umuhanzi mwiza ukizamuka, indirimbo ikunzwe ndetse na producer mwiza. Byatangiwe muri Studio za Kiss FM itegura ibi bihembo.

    Mu cyiro cy’indirimbo, indirimbo zari zihatanye ni Do Me ya Marina na Queen, Igare ya Mico The Best, Saa Moya ya Bruce Melodie, Ntiza ya Mr. Kagame na Bruce Melodie ndetse n’Ubushyuhe ya Dj Pius yafatanyije na Bruce Melodie.

    Igare ya Mico The Best ni yo yeje gutorwa nk’indirimbo yakunzwe cyane mu mpeshyi ya 2020, iki kikaba ari nacyo gihembo cya mbere uyu muhanzi yegukanye mu muziki kuva yatangira kuwukora.

    Mu cyiciro cy’abahanzi bakizamuka harimo; B-Threy, Juno Kizigenza, Kevin Kade, Ariel Ways na Calvin Mbanda. Igihembo cyaje kwegukanwa na Kavin Kade wigiye umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo.

    Mu cyiciro cy’umuhanzi w’impeshyi ya 2020 harimo; The Ben, King James, Bruce Melodie, Platini na Nel Ngabo. Igihembo cyegukanywe na Bruce Melodie wumvikanye mu ndirimbo 3 muri 5 zari zihataniye igihembo cy’indirimbo y’impeshyi, akaba ari n’igihembo yisubije kuko umwaka ushize ni we wari wacyegukanye.

    Icyiciro cya nyuma ni icy’abatunganya indirimbo(Priducers), abahatanye ni; Element, Madebeats, Knoxbeat, Clement na Davydenko. Madebeats ni we waje kwegukana iki gihembo.

    Hatanzwe kandi igihembo cya Lifetime Achievement Award cyahawe umuntu wagize uruhare rukomeye mu gushyigikira no guteza imbere umuziki nyarwanda. Iki gihembo cyashyikirijwe DJ Bob.

    Umwaka ushize Bruce melodie ni we muhanzi wahize abandi, Kontwari ya Safi Madiba ni yo yabaye indirimbo y’impeshyi ya 2019, Amalon atorwa nk’umuhanzi ukizamuka, ni mu gihe Producer yabaye Madebeats.

    Kavin Kade yabaye umuhanzi ukizamuka

    Producer w’impeshyi ya Madebeats

    Dj Bob yahawe igihembo cya Lifetime Achievement Award

    Bruce Melodie ni we wabaye umuhanzi w’impeshyi ya 2020

    Igare ya Mico The Best ni yo yabaye indirimbo y’impeshyi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yatashye-amara-masa-muri-kiss-summer-awards

  • Umugore yafunzwe azira kwikata ikiganza akoresheje urukero kugira ngo ahabwe ubwishingizi bw' ubumuga [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Slovenia, umugore w'imyaka 22 witwa Julija Adlesic, yagiye inama n'umukunzi we kugira ngo bahabwe ubwishingizi bari barizigamiye niko gufata urukezo yica ikiganza azi ko biri bumuhire.

    Julija Adlesic w'imyaka 22 wari warasinyanye amasezerano y'ubwishingizi mu bigo 5 mu mwaka ushize, yatawe muri yombi ashinjwa ubutekamutwe akica ikiganza akoresheje urukezo guhera mu bujana, mu rwego rwo kugirango ahabwe ibihumbi 700 by'amapawundi, ni ukuvuga miliyoni zisaga 700 FRW.

    Abashinzwe iperereza bakomeje gushakisha basanga uyu mugore yari yasinye amasezerano n'ibigo 5 by'ubwishingizi kugira ngo azabone uburyo bwo kwishyuza.

    Uyu mugambi wa Julija Adlesic waramupfubanye kuko mu rukiko we n'abamukomokaho bakatiwe imyaka myinshi nyuma yo guhamwa n'icyaha cy'ubutekamutwe.

    Adlesic yakatiwe igifungo cy'imyaka 2, umukunzi we bafatanyije gucura uyu mugambi  w'ubutekamutwe akatirwa imyaka 3, mu gihe se umubyara yakatiwe umwaka umwe.

    Adlesic akimara kwica ikiganza yahise ajya kwa muganga avuga ko yikase ukuboko n'urukero ubwo yari ari gukata amashami y'ibiti.

    Abayobozi bavuze ko aba bantu uko ari 3 bahise bata iki kiganza kugira ngo bemeze ko ubu bumuga bw'uyu mukobwa buzaba karande, gusa bikimara kumenyekana cyarashatswe baramudoda bakimusubizaho.

    Abashinjacyaha bavuze ko mbere yuko uyu mugore yica ikiganza, yiriwe ku mbuga zitanga amakuru azibaza uko ikiganza cy'igikorano gikora. Mu rukiko, Adlesic yavuze ko ari umwami .

    Ati:'Nta muntu n'umwe wifuza kugira ubumuga. Ubuto bwanjye bwarangiritse. Uretse njye gusa nta wundi uzi ibyabaye'.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/13/umugore-yafunzwe-azira-kwikata-ikiganza-akoresheje-urukero-kugira-ngo-ahabwe-ubwishingizi-bw-ubumuga-amafoto/

  • Uburyo gufata agasembuye kadakabije ari ingirakamaro ku mikorere y'ubwonko #rwanda #RwOT

    Kunywa inzoga cyangwa se agasembuye muri rusange bizwiho kugira ingaruka mbi ku mubiri w'umuntu n'imikorere y'ubwonko, ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko iyo umuntu afata 'alcohol' iri ku gipimo cyo hasi bifasha mu gikorwa cyo gusukura ubwonko ndetse no kuba bwarushaho gukora neza.

    Source : https://igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/uburyo-gufata-agasembuye-kadakabije-ari-ingirakamaro-ku-mikorere-y-ubwonko

  • RDC: Abagera kuri 50 baguye mu kirombe cya zahabu #rwanda #RwOT

    Nibura abantu 50 nibo bashobora kuba baguye mu kirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro ya zahabu cyaridutse ahitwa Kamituga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.

    Source : https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/rdc-abagera-kuri-50-baguye-mu-kirombe-cya-zahabu

  • Kamonyi: Zimwe mu ngamba zo kwirinda Covid-19 muri Gare ya Bishenyi ntabwo zubahirizwa #rwanda #RwOT

    Gukaraba intoki n'amazi meza kandi ukoresheje isabune, ni imwe mu ngamba isabwa abagenzi bategera muri gare mu kwirinda Coronavirus. Muri Gare ya Bishenyi iherereye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, iyi ngamba iragoye kuko uretse no kuba hari ubwo usanga amazi ntayo, hari n'abagenzi bavuga ko kuyakaraba birutwa no kujya mu modoka batayikojeje bitewe n'umwanda wayo.

    Mu gushaka ku menya uko izi ngamba zo kwirinda iki cyorezo zishyirwa mu bikorwa muri iyi Gare ya Bishenyi, umunyamakuru wa intyoza.com yahageze kuri uyu wa 12 Nzeri 2020, ahamara igihe kitari munsi y'isaha yitegereza ibikorwa, ariko mu modoka zigera muri esheshatu zahahagurutse ahari, nta mugenzi watwawe yabanje gukaraba.

    Bamwe mu bagenzi babwiye umunyamakuru ko benshi batakirirwa bakaraba aya mazi ngo kuko aba yanduye, bahitamo kujya mu modoka uko baje cyangwa se uwaba afite umuti wabugenewe usukura intoki ( hand sanitizer) akaba ariyo akoresha.

    Bavuga ko ubuziranenge bw'amazi bakarabya abagenzi ubwabwo batabwizera kuko aba ari ku gasozi, mu kidomoro gitumukiramo imyanda bitewe n'ivumbi ryinshi riba rihari, hakaba no kuba rimwe na rimwe amazi ashyirwa muri iki kidomoro avomwa mu kabande k'igishanga cya Bishenyi, bityo bamwe bigatuma icyizere kiyoyoka mu kuyakaraba.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Runda kimwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, bavuga ko iki kibazo batari bakizi kuko ngo ubundi ibijyanye n'amazi abagenzi bakaraba ategurwa n'abafite isoko rya Bishenyi, ari nabo banyiri iyi Gare kuko banakira imisoro ihaturuka. Icyo ubuyobozi bukora ngo ni ugutanga urubyiruko rw'abakorerabushake bafasha kwibutsa abagenzi iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Ikidomoro cy'ubururu kivomerwamo amazi, icyo cy'icyatsi gishyirwamo ayo bakaraba, akabase bagakarabiramo, ariko ayari arimo si ayo gukaraba uyareba. 

    Kampayana, umwe muri banyiri isoko rya Bishenyi ku murongo wa terefone yabwiye umunyamakuru ko hari uwo bashinze ibirebana n'amazi abagenzi bakaraba, uyu bakaba bamwita akazina ka Tigo, ko ibikorerwa aho abagenzi bategera imodoka ariwe bibazwa.

    Mu gihe umunyamakuru yajyaga kureba uyu bita Tigo, yasanze akazu yari yicayemo aho abagenzi bategera yagafunze, nyamara umunyamakuru ubwo yabazaga iby'iyubahirizwa ry'aya mabwiriza anafata amafoto uyu yari muri aka kazu akoreramo.

    Mu kidomoro cy'ubururu, harimo amazi atanakwirwa mu kajerekani gatoya kandi nayo yanduye cyane.

    Gare ya Bishenyi, ihagararamo imodoka ziba kuri Linye( ligne) ya Nyabugogo, Ruyenzi Bishenyi. Abagenzi batega imodoka kuva Nyabugogo usanga gukaraba ari nk'itegeko kuko utakwinjira muri Gare yaho udakarabye cyangwa se ngo ukoreshe umuti wabugenewe usukura intoki( hand sanitizer). Nyamara uretse na Bishenyi usanga bigoranye ku gukaraba intoki, biba bibi cyane ugeze ku cyapa cya Ruyenzi kuko ho gukaraba ntabwo bihaba, kimwe na Kamuhanda, aho izi modoka zikora kuri iyi linye zifata abagenzi. Usanga abagenzi banagendana umuti usukura intoki ari mbarwa.

    Aho bashyirira amafaranga ku makarita y'abagenzi naho si shyashya mu iyubahirizwa ry'amabwiriza.

    Mu gihe Leta isaba ko ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus zikazwa kandi zikubahirizwa na buri wese, bamwe mu bagenzi n'abandi bareba ibibera kuri iyi Linye ya Nyabugogo, Ruyenzi Bishenyi, bavuga ko hakenewe izindi mbaraga aha hantu cyangwa se bikamenyekana ko ho izi ngamba zitahareba.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-zimwe-mu-ngamba-zo-kwirinda-covid-19-muri-gare-ya-bishenyi-ntabwo-zubahirizwa/

  • USA: ADN yagaragaje uwakoze icyaha nyuma y'imyaka 35 kibaye #rwanda #RwOT

    Polisi yo muri leta ya Florida, yatangaje ko yamaze guta muri yombi umugabo witwa Timothy Williams w'imyaka 56, ukurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu no kwica Wendy Jerome wari ufite imyaka 14 ubwo yicirwaga mu mujyi wa New York.

    Source : https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/amerika-dna-yagaragaje-uwakoze-icyaha-nyuma-y-imyaka-35-kibaye