Blog
-
Abashaka gukorera ingendo hanze y'igihugu basabwe kujya bipimisha Coronavirus mbere y'amasaha 48 #rwanda #RwOT
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere abantu bashaka kwipimisha Coronavirus bazajya baza mbere y'amasaha 48, aho kuba mbere y'amasaha 24 nkuko byari bisanzwe. -
Impamvu abo mu muryango wa Kim Kardashian bahisemo guhagarika ikiganiro cyerekanaga ubuzima bwabo bwite #rwanda #RwOT
Mu minsi ishize Kim Kardashian yatangaje ko ikiganiro cyitwa 'Keep up with The Kardashians' cyakorwaga n'abo mu muryango we kigiye guhagarara gusa ntiyatangaza impamvu. -
Impamvu abo mu muryango wa Kim Kardashian bahisemo guhagarika ikiganiro cyerekanaga ubuzima bwabo bwite #rwanda #RwOT
Mu minsi ishize Kim Kardashian yatangaje ko ikiganiro cyitwa ‘Keep up with The Kardashians’ cyakorwaga n’abo mu muryango we kigiye guhagarara gusa ntiyatangaza impamvu. -
Umubare w'abanduye urasatira miliyoni 29, ishusho ya Covid-19 ku Isi #rwanda #RwOT
Mu gihe hatarashira umwaka umurwayi wa mbere w'icyorezo cya Covid-19 agaragaye mu Bushinwa, kuri ubu umubare w'abamaze kucyandura hirya no hino urenga Miliyoni 28, mu gihe abo kimaze guhitana nabo barenga ibihumbi 920. -
Esiteri umukobwa ufite ubwiza butangaje! Byinshi ugiye kungukira muri iki gitabo bifasha umukristo mu rugendo rugana mu Ijuru #rwanda #RwOT
Inkuru ya Esiteri tuyisanga muri kimwe mu bitabo bigize isezerano rya kera kitwa ESITERI. Abantu bose basomye cyangwa bakumva inkuru ya Esiteri barayikunda cyane, kuko bumva iryoheye amatwi yabo ndetse ifite inyigisho nyinshi. Igitabo cya Esiteri kirihariye cyane kuko ni kimwe muri bibiri byonyine byitiriwe amazina y’abagore muri bibiliya (hamwe nicya Rusi). Ese ni ibiki twakwigira kuri Esiteri mu mibereho yacu ya buri munsi?
Mbere yo gutangira, dore amwe mu mateka y’igitabo cya Esiteri.
Abahanga muri tewologiya bagaragaza ko umwanditsi wacyo atazwi, ariko abanditsi benshi bemeza ko ari Morodekayi ukivugwamo. ngo yaba yaracyanditse ahagana muri 483-473 (Mbere ya Yesu), ku ngoma y’umwami Zerusesi (Xerxes). Uwo mwami yitwa kandi Ahasuwerusi, yarongoye Esiteri kandi yari umwami w’Abaperesi hagati ya 486 na 464 (Mbere ya Yesu). Mu mwaka wa karindwi ari ku ngoma nibwo yarongoye Esiteri (Esiteri 2:16) ariko inkuru yo itangira mu mwaka wa 3 (Esiteri 1:3). Iki gitabo gifite ibice icumi (Esiteri 1:1-22, Esiteri 2:1-23, Esiteri 3:1-15, Esiteri 4:1-17, Esiteri 5:1-14, Esiteri 6:1-14, Esiteri 7:1-10, Esiteri 8:1-17, Esiteri 9:1-32 na Esiteri 10:1-3).
Dore bimwe mubyo twakwigira kuri Esiteri no mu gitabo cya Esiteri:
Imana ikoresha abantu basanzwe, ikabakoresha ibidasanzwe(iby’ubutwari)
Esiteri yabayeho mu gihe isiraheli yari iri mu bunyago kubwo kutubaha Uwiteka, yari umukobwa urererwa mu buhunzi ku butaka bw’abanyamahanga. Nubwo yari mwiza cyane, ntago yari umuntu utandukanye n’abandi cyane mu bundi buryo yari umuntu usanzwe. Umunsi umwe ku ngoma y’umwami Ahasuwerusi, Imana yakoresheje Esiteri kugira ngo umugambi yari ifite kuva kera iwusohoze.
Esiteri yari aziko umuntu wese winjira mu ngoro y’umwami adahamagawe yicwa (Esiteri 4:11), ariko kubera yari aziko atagize icyo akora abayuda bakwicwa (Esiteri 4:13-14) byatumye yiringira Imana maze akora icyo Imana ishaka.
Nawe nubwo uri umuntu usanzwe Imana yagukoresha. Icyo usabwa ni ukuyumvira yaguhamagara ukayitaba ugakurikiza ugushaka kwayo. Birashoboka ko nawe ugira ubwoba ariko igira kuri Esiteri utinyuke, dore yari umugore nawe wakora iby’ubutwari, waba umukobwa cyangwa umuhungu Imana yagukoresha.
Ubwiza bw’umubiri ufite ntabwo bukwiriye gutuma wirata cyangwa wihimbaza

Nk’uko bibiliya ibivuga, Esiteri yari umugore mwiza rwose, umwami yakuruwe n’ubwiza yari afite bugaragarira amaso. Nubwo byari bimeze bityo ariko; Esiteri ntabwo yirase cyane kugira ngo abe umwamikazi ahubwo yakurikije inama za Hegayi (Esiteri 2:9); ntabwo yigeze yirata ahubwo guca bugufi mu mutima we bifatanyije no kwizera Imana byatumye umwami amuhitamo nk’umwamikazi w’igihugu cyose.
Birashoboka ko Imana yakuremanye ubwiza ku isura. Birakwiriye ko utirata ahubwo uca bugufi kandi imyitwarire yawe ikaba myiza, ikanezeza Imana kuko nicyo yakuremeye. Muri iyi minsi tugezemo bakunda gukoresha amaterime icyuki, icyuma, umwana uhiye, ibogari ariko birakwiriye ko aba bantu bose bashyirwa muri aya mazina bigana Esiteri bagakora ibishimwa n’Imana, ntibajye mu ngeso mbi kandi ntibishyire hejuru.
Imana ifite umugambi mwiza ku buzima bwacu
Nubwo abayuda bari bafite umubabaro (Esiteri 4:3-4) Imana yakunze abayuda kandi ntabwo yaremye ubwiza bwa Esiteri gutyo gusa, ahubwo yari umugambi wayo wo kugira ngo azagere i bwami abe umwamikazi atabare abayuda.
Niba muri iyi minsi ufite umubabaro humura nawe Imana ifite umugambi mwiza ku buzima bwawe kandi yiteguye ku guhoza amarira. Ongera uzirikane ko ufite Imana kandi ari yo itabara aho rukomeye ihangane kandi ushikame ukomere nta joro ridacya kandi nta mvura idahita, n’abayuda baratabawe kandi ibyabo byari byarangiye bagiye kwicwa baratabarwa. Nawe rero komera!
Amasengesho yo kwiyiriza ubusa akuraho ibihome agatanga ubutabazi bwihuse kandi bukomeye
Esiteri yari azi ko ijuru ritabara kandi iyo ushyigikiwe n’Imana ihindura ibyanze guhinduka (Esiteri 4:15-17) bituma afata amasengesho yo kwiyiriza ubusa hamwe n’abayuda bose; ibi byatumye Imana ibumva kandi irabatabara.
Gusenga wiyiriza ubusa umunsi umwe, ibiri, itatu, icyumweru, iminsi mirongo ine n’ubundi buryo bwose bitewe n’ukuntu wabiteguye hamwe n’impamvu bijya bitanga ubutabazi bwihuse buvuye ku Mana kandi bikirukana abadayimoni. Nshuti y’Imana birakwiriye ko twimenyereza gusenga twigomwe ibiryo. Birashoboka ko muri iyi minsi utakibishobora ariko egera Imana iguhe imbaraga kuko yiteguye kuziguha rwose, kandi nyamara ni wowe bifitiye umumaro mwinshi.
Hari amasomo menshi twakura mu gitabo cya Esiteri no kuri Esiteri muri rusange, yaba ayo twavuze harugura hamwe naya twakongeraho:
Kugirira umumaro igihugu turimo tukumva ko niba hari ikibazo kibaye tugomba kugira uruhare mu kugikemura.
Gukunda bagenzi bacu cyane kandi tukabakunda nk’uko twikunda.
Gutegereza isaha y’Imana twihanganye kandi dusenga, tukitoza gutitiriza Imana
igihe cyose kandi mu buryo bwose.Imbaraga hamwe no gukomera ntabwo biva kuri twe, ahubwo bifite isoko kuko biva ku Mana yacu.
Imibereho yacu y’ahashije ntabwo yerekana iyo ahazaza. Birashoboka ko wavukiye mu muryango ukennye no mu buzima bugoye ariko nyuma ukazakira; shikama ukore kandi wizere Imana muri byose izagushoboza.
Ibyo twa kwigira mu gitabo cya Esiteri ni byinshi ariko birakwiriye ko twongera tukegera Imana cyane kuko niyo ifite urufunguzo rwa byose. Imana yiteguye kutugirira ibyiza kugira ngo itureme umutima kandi izaduhe ijuru.
Birashoboka ko utari wakizwa ngo wakire Yesu nk’umwami n’umukiza wawe, ngwino kwa Yesu ni karibu. Niba kandi nawe usomye iyi nkuru wari wabuze ibyiringiro by’ubuzima, ongera usenge kandi uhamagare Imana yiteguye ku gutabara, iyatabaye abayuda ntaho yagiye iracyakora imirimo n’ibitangaza kuko itajya ihinduka cyangwa ngo isaze. Imana ibahe umugisha!
Source: Bibiliya.com
-
Mali ishobora kuyoborwa n'umusirikare mu nzibacyuho #rwanda #RwOT
Agatsiko k'abasirikare bafashe ubutegetsi muri Mali, imitwe ya politiki n'imiryango itegamiye kuri Leta muri icyo gihugu kuri uyu wa Gatandatu bemeranyije imyanzuro irimo uw'uko hashobora kujyaho Perezida w'inzibacyuho w'umusivile cyangwa uw'umusirikare.Source : https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/mali-ishobora-kuyoborwa-n-umusirikare-mu-nzibacyuho
-
Hasobanuwe impamvu ibipimo bya Covid-19 bifatwa muri iyi minsi mu Rwanda bigenda bigabanuka #rwanda #RwOT
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima,RBC cyatangaje ko impamvu imibare y'abantu bapimwa icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda muri iyi minsi ugenda ugabanuka ugereranyije n'umubare w'ibipimo byafatwaga mbere, ari uko n’abandura bagenda baba bake. -
Hasobanuwe impamvu ibipimo bya Covid-19 bifatwa muri iyi minsi mu Rwanda bigenda bigabanuka #rwanda #RwOT
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima,RBC cyatangaje ko impamvu imibare y’abantu bapimwa icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda muri iyi minsi ugenda ugabanuka ugereranyije n’umubare w’ibipimo byafatwaga mbere, ari uko n’abandura bagenda baba bake. -
Intambara y’abakire! Musk yabwiye Bill Gates ko “atazi ibyo avuga” ku kuba amakamyo yakoresha amashanyarazi #rwanda #RwOT
Elon Musk yatangaje ko Bill Gates “atazi ibyo avuga” ku bijyanye n’uko imodoka nini z’amakamyo bigoye ko zatangira gukoresha ingufu z’amashanyarazi. -
Nyamagabe: Ntirandekura yashumbushijwe inka yishwe n’abarwanyi ba FLN #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, yashyikirije Ntirandekura inka yashumbushijwe
Iyo nka yahawe uretse kuba ihaka iy’amezi atanu, ubu iranakamwa ku buryo agiye kongera kunywa amata nyuma y’igihe kirekire. Ubwo yayishyikirizwaga tariki 12 Nzeri 2020, Ntirandekura yashimiye agira ati “Rwose Perezida namushimye, intimba nari mfite ku mutima yururutse. Ni umubyeyi ni Rutabeshya ni ukuri kw’Imana.”
Inka Ntirandekura yari afite mbere yatewe ibyuma mu icebe n’abarwanyi ba FLN mu gitero cyo ku itariki 13 Mata 2019, nyuma y’uko bashatse kuyitwara akabarwanya. Inka na yo yaje gupfa mu Ukuboza 2019, ku buryo yari amaze igihe nta mata nta n’ifumbire.
Icyo gihe we bamurashe mu rutugu rw’ibumoso ku buryo n’ubwo yavuwe agakira, ubu atakibasha guhinga kandi ubundi ari wo murimo umutunze.
Kwivuza na byo byasigiye ubukene umuryango w’uyu mugabo w’imyaka 34, kuko ngo yamaze mu bitaro amezi ane, arwajwe n’umugore na we utari ukibasha gukorera urugo. Byabaviriyemo kugurisha ikimasa iyo nka bari bariguriye yari yarabyaye.
Ubwo Ntirandekura yashumbushwaga inka, hari n’abaturanyi na bo bashumbushijwe amatungo yabo yibwe na bariya barwanyi, ku buryo hanatanzwe ihene esheshatu n’intama ebyiri.
Abaturage b’Umudugudu wa Subukiniro bose uko bari mu ngo 227 banahawe ibyo kurya birimo ibishyimbo, umuceri, isukari, kawunga, amavuta n’umunyu, banahabwa amasabune. Bwari uburyo bwo kubaremera kuko abarwanyi uretse kubatwarira amatungo, bari babatwaye n’ibiribwa.
-
- Abatuye mu Mudugudu wa Subukiniro banashyikirijwe ibiribwa
Banashyikirijwe ikimasa bemerewe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Police, DIGP Félix Namuhoranye ubwo yari hamwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu ruzinduko baherutse gukorera mu Karere ka Nyamagabe.
Iyi mfizi abaturage b’Umudugudu bazajya bayitaho bose, n’ukeneye kubangurira atange amafaranga ibihumbi bibiri yo kugira ngo babashe kuyigurira ubwatsi nk’uko bivugwa na Winifrida Nyiransanzimana wayiragijwe.
Yagaragaje kwishimira iyi mfizi agira ati “Twagiraga inka, twajya kubangurira bakaduca ibihumbi bine, hakaba n’abatwaka ibihumbi bitanu. Ubwo rero turishimye cyane, kandi uzajya aza kubanguriza azajya yishyura ibihumbi bibiri byo kugura ubwatsi. Umusaruro niwiyongera tuzanaguramo indi nka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, yasabye abatuye mu Mudugudu wa Subukiniro gukora cyane bakiteza imbere, ndetse n’imfizi bahawe bakazayibyaza umusaruro.
Yanababwiye ko abarwanyi babahemukiye bamaze gufatwa kandi ko bifuza ko bazabihanirwa. Yagize ati “Turasaba ko bahanwa, mukabona ko ubugome mwakorewe butagumye aho gusa, ahubwo ko bugomba kugira ingaruka ku babukoze.”
Abatuye mu Mudugudu wa Subukiniro banasabwe kutazadohoka mu kugira uruhare mu kwirindira umutekano, batanga amakuru ku bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu nk’uko babigaragaje ubwo baterwaga.

-

