Blog

  • Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko hari abamurusha amaboko yisubiraho kubyo yari yatangaje ko abayobozi muri icyo gihugu bagaragaza imitungo #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe rishinzwe kurwanya ruswa mu gihugu cy'u Burundi OLUCOME binyuze mu ijwi ry'umuyobozi waryo Bwana Gabriel Rupfiri ntavuga rumwe na Perezida w'iki gihugu Evariste Ndayishimiye kuko amushinja kuganzwa na bamwe mu bakomeye mu butegetsi bwe bigatuma babona urwaho rwo kunyereza umutungo wa leta bikarangira ntanumwe ukurikiranywe n'ubutabera.

    Ibyo byavuzweho cyane nyuma y'ikiganiro uyu mutegetsi mushya w'u Burundi yagiranye n'abanyamakuru taliki 25 Nzeri uyu mwaka aho yagiye abazwa icyo kibazo cyane maze nawe ntiyagira byinshi akivugaho ahubwo akavuga ko hari benshi babifata nabi kuko ngo waba ugiye kuburana umutungo bwite w'umuntu kandi ngo uba ari ibanga nkuko yabitangaje mu ijambo rye yivugiye ko habaho gukurikiranwa bikorwa umuntu yaravuye mu inshingano aho ngo leta ikora iperereza kuwo ikeka irebeye ku mushahara yahembwaga igihe yari ku mirimo.

    Iyi mvugo ya General Ndayishimiye Evariste ntiyavuzweho rumwe na benshi cyane cyane OLUCOME, yaje ishimangira ko hari itegeko aho mu Burundi rivuga ko buri mutegetsi wese agomba kugaragaza isooko y'imitungo yabo ndetse abakekwaho kunyereza umutungo w'igihugu bagomba no gukurikiranwa n'amategeko mbere y'uko inshingano zabo zirangira iyo ikaba ari yo mpamvu bagomba kwerekana imitungo yabo bagitangira inshingano, bityo ko ibirimo gukorwa na leta ya Evariste binyuranye n'amategeko arimo na mpuzamahanga u Burundi nabwo bwemeje.

    Mu kwiregura ku bivugwa na OLUCOME, ubutegetsi bw'u Burundi bwavuze ko ayo mategeko adasobanutse neza kandi ko ngo imihini mishya itera amabavu, gusa ngo uru ni urwitwazo kuko bamwe mu banyereza umutungo wa leta ari abakomeye mu butegetsi ndetse no mu ishyaka rifite ubutegetsi mu Burundi rya CNDD-FDD bishoboka ko baba barateye ubwoba uyu mugabo wasizwe yimitswe na Petero Nkurunziza ku gitutu cy'abajenerali. Ndayishimye yari yatangaje ko hari igihe byafata icyumweru ngo habarurwe imitungo y'umuntu umwe. Ukibaza aho yaba ivuye mugihe abari ku butegetsi mu Burundi bavuye mu ishyamba ejobundi nta nurwara rwo kwishima bagiraga. Ku isonga havugwa General Alain Guillaume Bunyoni uvugwa kwigwizaho imitungo kuburyo bw'umurengera.

    Muri raporo iheruka ya Banki y'isi yavugaga ko hejuru ya 15% y'inkunga igenera icyo gihugu birangira yigiriye mu mifuka ya bamwe mu bakomeye mu Burundi; bikaba ari bimwe mu nenge zikomereye ubutegetsi bwa Ndayishimiye Evariste, Mu minsi ishize kandi bamwe mu baharanira iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu bashinje ubutegetsi bwa Jenerali Neva gukomereza mu migambi mibisha yakorwaga nuwo yasimbuye yo gushimuta abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa CNDD-FDD ndetse icyanatangaje benshi ni uko muri leta ye ntamuntu numwe uva muyandi mashyaka atavuga rumwe na leta ye wagaragayemo bikagaragara ko politiki ye yakomereje mu murongo w'itonesha bizatuma hakomeza kuzamuka icyuka cy'akaduruvayo mu Burundi bumaze imyaka isaga itanu mu mutekano muke nyuma yuko Petero Nkurunziza yari afashe umwanzuro wo kwiyamamariza kuyobora u Burundi kuri manda ya gatatu.

    The post Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko hari abamurusha amaboko yisubiraho kubyo yari yatangaje ko abayobozi muri icyo gihugu bagaragaza imitungo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-evariste-ndayishimiye-yagaragaje-ko-hari-abamurusha-amaboko-yisubiraho-kubyo-yari-yatangaje-ko-abayobozi-muri-icyo-gihugu-bagaragaza-imitungo/

  • Kagame Talks Tough About Corruption Again At NEC #rwanda #RwOT

    The fight against Corruption has taken Centre stage during Monday's National Executive Committee meeting convened by the ruling Rwanda Patriotic Front at Rusororo based party headquarters.

    President Paul Kagame is determined to maintain a tough stance against all forms of corruption that threaten the growth of the country.

    'Working for the wellbeing of Rwandans is a mandate that does not change under any circumstances. People should get what they deserve. We cannot be drawn back to where this country came from,' President Kagame also chairman of RPF told about 250 party members.

    The previous NEC meeting was held in June during which several party memebers that are part of senior government officials were put to shame for their alleged involvement in corruption. Later after the meeting, prosecution rolled into action leading to questioning of several officials.

    'Last time [June] we met, we talked about corruption and other governance challenges that negatively impact Rwandans. This should not still be happening. When fighting a bad habit, we have to uproot it, rather than get to a point where it's tolerable,' Kagame reminded the party members.

    The President explained that although there may be different approaches or methods of work, they all have a common ultimate goal and vision.

    'We may defer in the way we think or do things, but we have a common vision, building the nation. Everyone must make their contribution to move the country forward. We must fulfill our fiscal responsibilities. When you have conducted business, it is your duty to pay tax. We need the tax to build schools, roads etc. It is for the general interest, so whether you like or not, you must comply,' Kagame said.

    Rwanda Has Become Very Attractive

    For the past two decades since after the 1994 genocide against Tutsi, Rwanda embarked on an aggressive assignment to achieve the 2020 national vision. The visible achievements have catapulted the 12 million people east African country to one of the best performing and well managed and secure state. The country has set another tough 2050 vision seeking to elevate Rwanda into a high income economy.

    'For years, we've had people requesting to be naturalized Rwandans. I keep telling leaders, I hope they agree with me, whoever wants to be one of us should be given the opportunity, as long as they want to make a contribution towards building our country,' Kagame said on Monday at the NEC meeting.

    Kagame argues that 'We cannot say the country is full, like those before used to proclaim, therefore we could not be accommodated. That is not who we are. There is room for everyone, including those Rwandans who are still abroad.'

    However, Kagame said that being accommodative of everyone should not be misconstrued to mean that Rwanda is submissive; 'It does not mean that some people are going to claim to be more important than everybody else. We are all equal and must be treated equally.'

    In his address, President Kagame noted that he would not wish to be anyone else or from anywhere else. We must be proud to be who we are. Whoever wants to be someone else, that's their problem. It would be shameful because there are people who want to be us.'

    RPF Party Convenes High Level NEC Meeting

    Source : https://taarifa.rw/kagame-talks-tough-about-corruption-again-at-nec/

  • Perezida w’u Burundi akajije umurego mu kwikoma u Rwanda arushinja ibinyoma #rwanda #RwOT

    Hashize amezi atatu n’iminsi 11 Perezida Ndayishimiye atorewe kuyobora u Burundi, gusa ibikorwa n’imvugo ze byose bigaragaza ko nta kintu na kimwe kizahinduka mu mubano we n’u Rwanda, ahubwo ko azakomeza umurongo watangijwe na Perezida Pierre Nkurunziza yasimbuye.

    Ibi bishimangirwa n’amagambo aherutse kuvuga mu kiganiro n’abanyamakuru, ko u Rwanda ari ikibazo ndetse ko nta n’Umurundi n’umwe utabizi. Ni mu gihe yavugaga ko mu karere umubano umeze neza ariko ko ingorane ziri k’u Rwanda.

    Yagize ati “Imigenderanire imeze neza cyane muri aka karere, ingorane ziri ku kibazo cy’u Rwanda, nako nta Murundi n’umwe utabizi. Kugeza ubu bamwe mu bashatse guhirika ubutegetsi, bakica abantu, bagatwika amazu n’imidoka, n’ubu bibereye hariya mu Rwanda, twebwe tukumva ko u Rwanda rurimo rurabategurira gutera u Burundi.”

    Nta kimenyetso na kimwe Ndayishimiye yigeze agaragaza ko abagerageje guhirika ubutegetsi bakiriwe n’u Rwanda, bitandukanye n’impunzi z’abaturage basanzwe baruhungiyeho bagashyirwa mu nkambi, ubu bakaba barimo gufashwa gutahuka.

    Ibi bije nyuma y’uko no mu minsi ishize, Ndayishimiye yavuze ko hari ibihugu byafashe impunzi z’Abarundi nk’imbohe bibabuza gutahuka aha yasaga n’aho abihuza n’ibirego byakunze kuzamurwa na Nkurunziza wamubanjirije, ko u Rwanda rucumbikiye abagerageje guhirika ubutegetsi bwe mu 2015.

    Yagize ati: “Mbega ko tuzi impamvu ziriya mpunzi bazifashe nk’ingwate! Erega bazifashe nk’ingwate kugira ngo zikingire abakoze amarorerwa mu gihugu cyacu. Turabizi. None abo bakoze amarorerwa, barimo kungura iki ibyo bihugu bibacumbikiye?”

    Perezida Ndayishimiye muri icyo kiganiro n’abanyamakuru yakomeje atangaza ko mu bigaragara, u Rwanda rushobora kuba ruri gutegura abahunze igihugu ngo batere u Burundi kuko nta cyiza babona mu Barundi.

    Kuri we ngo ntashobora kubana n’umuturanyi mushobora kujya gusangira agacupa uziko ari bugushyiriremo ishyano.

    Yagize ati: “Kutwiyorobekaho ntibikunda, wowe wagendana n’umuntu ngo tugiye gusangira agacupa uziko aza kugushyiriramo ishyano? Ukavuga ngo ni sawa, ni inshuti tujye gutemberana, ngo ni uko we yakubwiye ngo tujye gutemberana, naho yaguteze umutego. Abiyorobetsi ni babi, umuntu mwiza aravuga ati ‘dufite ikibazo twese tukigire uku n’uku’.”

    U Rwanda ariko rwakunze kuvuga ko nta Murundi n’umwe rwigeze rubuza gutaha mu gihugu cyabo, nk’uko rudashobora gushyigikira abagamije guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu, ahubwo rugashinja u Burundi gutera inkunga imitwe irimo FDLR, FLN, P5 n’indi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ibintu byashimangiwe n’ubuhamya bw’abafatiwe muri ibyo bikorwa ubu bari mu nkiko mu Rwanda.

    Mu Rwanda hari impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 72, gusa mu minsi ishize iza mbere zatangiye gutaha, aho hamaze kugenda 1503 mu byiciro bitatu mu gihe cy’ukwezi kumwe.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, aherutse kubwira abanyamakuru ati: “Biratangaje kumva u Rwanda rushobora kuregwa ko rwafashe bugwate impunzi mu gihe hano hari Abarundi bahamaze iminsi bageze ku 136 baje mu buryo butandukanye, bamwe bari mu ngendo igihe imipaka yafungwaga, bamwe bari baraje kwivuza hano, basabye gutaha i Burundi barabangira.”

    Nta munsi n’umwe Ndayishimiye yigeze agaragaza ko ibibazo hagati y’ibihugu byombi bishobora gukemuka igihe akuyeho ibibazo biri ku ruhande rwe, ahubwo yakunze kwitsa ku kumvikanisha ko u Rwanda ari indyarya, kandi ko atabana n’igihugu cy’icyiyorobetsi.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Perezida-w-u-Burundi-akajije-umurego-mu-kwikoma-u-Rwanda-arushinja-ibinyoma

  • RPF Party Convenes High Level NEC Meeting #rwanda #RwOT

    Elite members of the ruling Rwanda Patriotic Front(RPF) Inkotanyi are gathered for the high level National Executive Committee (NEC) meeting.

    President Paul Kagame also the chairman of RPF party has arrived at the party headquarters in Rusororo where he is presiding over the extended National Executive Committee meeting taking place this afternoon.

    This Extended National Executive Committee (NEC) meeting usually brings together at least 250 RPF members including leaders representing different party organs.

    The previous such meeting was held in June.

    more details to follow

    Source : https://taarifa.rw/rpf-party-convenes-high-level-nec-meeting/

  • Minisiteri Ya Siporo Yafunguye Ibikorwa Bya Siporo Nyuma Y'Amezi Atandatu Bihagaze #rwanda #RwOT

    Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo imaze gushyira ahagaragara itangazo rikomorera ibikorwa bya siporo byari bimaze amezi agera kuri atandatu bihagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 cyageze mu Rwanda mu kwezi kwa werurwe uyu mwaka aho kimaze no guhitana abantu basaga 29 mu gihugu cyacu.

    Kuva muri werurwe uyu mwaka nta gikorwa na kimwe cya sport gihuza abantu benshi kigeze kibaho, uretse car free day imaze icyumweru kimwe ikomorewe ariko igakorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 gikomeje kuzahaza isi muri rusange, mu itangazo rya Minisiteri ya Siporo risohotse kuri uyu wa mbere naryo riraza rishimangira ko ibikorwa bya siporo byakomorewe ariko hakubahirizwa amabwiriza y'inzego z'ubuzima.

    Muri iryo tangazo harimo ko imyitozo ndetse n'amarushanwa byemewe guhera kuri uyu wa mbere, gusa mbere yo kugira igikorwa cya siporo gikorwa buri shyirahamwe rifite mu nshingano zaryo imikino isanzwe ikinirwa ku butaka bw'u Rwanda rigomba kubanza kwerekana ingengabihe y'amarushanwa ndetse n'ingengabihe y'imyitozo kandi iyo ngengabihe igashyikirizwa MINISPORTS isaba uburenganzira rikabanza kubuhabwa niyo minisiteri.

    Muri iri tangazo hakubiyemo ingingo ivuga ko ingamba zose zashyizweho zo kwirinda covid-19 zigomba kujya zikurikizwa igihe cyose amakipe agiye kwitoza ndetse hagashyirwaho uburyo bwose ahakorerwa iyo myitozo haba hari ubwirinzi kugirango ubuzima bw'abakinnyi bubungabungwe ndetse n'abandi bose bagira uruhare kugirango ibikorwa by'imikino bibeho.
    Iki ni kimwe mu byemezo byari bitegerejwe na benshi mu banyarwanda nyuma y'igihe kirekire ibikorwa by'imikino bihagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Covid-19, ni ingamba zatumye amwe mu marushanwa asubikwa andi asozwa atarangiye, byanatumye amwe mu makipe agirwaho ingaruka z'ubukungu nkaho hari amaze amezi menshi adahemba abakozi bayo kuko aho yakuraga hari hafunze dore ko amenshi mu makipe yo mu Rwanda cyane cyane muri ruhago abona amafaranga biturutse ku bafana baba baje kureba imikino ku bibuga iyo abinjira bishyuye amafaranga amakipe yabo akaba ariho akura amikoro.

    The post Minisiteri Ya Siporo Yafunguye Ibikorwa Bya Siporo Nyuma Y'Amezi Atandatu Bihagaze appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/minisiteri-ya-siporo-yafunguye-ibikorwa-bya-siporo-nyuma-yamezi-atandatu-bihagaze/

  • Ubuzima n’amateka byaranze intwari yo kwizera William Seymour #rwanda #RwOT

    William Seymour yabaye intandaro y’ububyutse bwiswe “Azusa Street Revival” binyuze muri ubu bubyutse, ubukristo bwahise bukwirakwira hirya no hino ku isi. Niba uri umwe mu bakristo b’abapentecote cyangwa abakarisimatike, imizi yawe ishingiye muri ubwo bubyutse, niba kandi utari umwe muri aba, kuramya kwawe no kuririmba bifitanye isano n’ubu bubyutse.

    William Seymour yavukiye muri Louisiana ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavutse Kuwa 2 Mata 1870. Yapfuye Kuwa 28 Nzeri 1922, ashyingurwa ahitwa Los Angeles.

    William Seymour yavukiye mu bukene bukabiije kuko babaga mu buzima bw’ubucakara muri Amerika. Nyuma yo kubura amahirwe yo kwiga, yaje kuba umukristo mu itorero ry’abirabura b’abanyamerika. Nyuma yafashwe ibicurane, bituma ijisho rimwe rihuma, hanyuma yiyegurira Imana nk’umubwirizabutumwa bwiza. Seymour yabaye umwe mu bakomeje urugendo rwo kwizera maze abatizwa mu Mwuka Wera, ikintu abantu benshi babonaga icyo gihe nko guhinduka k’ubuzima kandi na n’uyu munsi niko biri. Ikintu cy’ingenzi ni uko buri mukristo wese akeneye gukura mu kwizera.

    Wiliam Seymour yatumiwe kuba pasiteri yoherezwa mu ivugabutumwa i Los Angeles. Yatangije itsinda ry’amasengesho ry’abirabura b’abanyamerikanyafurika aritangiriza murugo. Nyuma y’igihe kinini cyamasengesho, benshi mu bitabiriye amahugurwa, harimo na Seymour ubwe, batangiye kuvuga mu ndimi. Itsinda rye ryakuze vuba kandi mu 1906 ryigarurira inyubako y’itorero ahahoze hitwa Los Angeles.

    Iki cyari igihe abantu batari biteze ububyutse na gato. Ububyutse bwa Welsh mu 1904-1905 bwatumye abantu 100.000 bahinduka bakira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo, iki cyari igikorwa kidasanzwe, cyakwirakwiriye ku isi hose ndetse haboneka ububyutse muri Madagascar. Mubyukuri igihe Wiliam yayoboraga ububyutse bwarasakaye.

    Habayeho amasengesho afite imbaraga, kuramya kuburyo bwimbitse, kwihana ibyaha, guhinduka no gukira. Muri ibyo bikorwa byose habonetse ubwiza bw’Imana. Bidatinze, amakuru y’ibyabaye yarakwirakwiriye haba ku munwa no mu binyamakuru ariko abanengaga baravugaga ngo umupasiteri w’umwirabura bishoboka bite ko yakora ibintu nk’ibi? bababazwaga cyane no kubona ateranya imbaga y’abantu 1.500 bakaza mu giterane Wiliam yateguye.

    Mu biterane Wiliam yateguraga afatanyije n’ihuriro ry’abairabura b’abanyamerika, byakururaga abantu benshi baturutse mu moko atandukanye no mu nzego zitandukanye. Abashyitsi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi hirya no hino ku isi. Aba bose basubiraga iwabo bakakora ububyutse nk’ubwo babonye aho.

    Mu gihe ububyutse bwakomezaga, Seymour yakomeje kuba umushumba n’umuvugabutumwa; muburyo burimo kwicisha bugufi, gushishikariza abantu ubumwe n’uburinganire. Ntiyigeze ashimangira cyane ibintu byabaye, aho yagize ati: “Ntukave hano uvuga indimi; ahubwo vuga kuri Yesu”.

    Yari afite ubwenge no kwicisha bugufi aho yabaga agoswe n’itsinda ry’abayobozi bakorana, badahuje ubwoko haba abagabo n’abagore bashoboye kwagura ububyutse bwiswe”Azusa Street Revival”. Hamwe na bo, Seymour yatangije gahunda yo kwizera kandi asohora ikinyamakuru gikomeye gikwirakwira mu gihugu no ku isi yose.

    Seymour yizeraga ko ibirimo kuba ari Pentekote ya kabiri kandi bishobora kuba intangiriro yo kugaruka kwa kabiri kwa Kristo. Nk’uko Pentekote ya mbere yari yatumye ubutumwa bwiza bugera ku isi, bityo yizeraga ko ari intambwe nziza. Abavugabutumwa bafite imbaraga z’Imana bakoze mu gihe cy’ububyutse “Azusa Street ” boherejwe muri Leta zose. Bidatinze, abamisiyoneri b’abapentekote bagiye hirya no hino ku isi yose ndetse mu myaka ibiri iri torero ryari rimaze gukwira mu bihugu birenga mirongo itanu.

    Wiliam Seymour yapfuye Kuwa 28 Nzeri 1922, ashyingurwa ahitwa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    Dore impamvu William Seymour ari intwari yo kwizera

    1.Wiliam Seymour yari afite inzara y’umwuka (yari asonzeye umwuka cyane). Ntiyajyaga yumva ageze ku rugero rwiza, ahubwo yahoranaga inyota yo kurushaho gukura mu buryo bw’umwuka, haba we ku giti cye, igihugu n’isi yose muri rusange. Ibi yabikoraga kugira ngo agaragaze neza urugero yabonye mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa; hagaragaza ubuziranenge n’imbaraga biva ku Mwuka Wera. Uyu munsi, twese dukwiye kugira inzara yo kumenya kubaho, kwera, n’imbaraga z’Imana kurushaho.

    2. Seymour yari afite kwicisha bugufi. Mu byo yakoraga byose, yavugaga yiyoroheje , witonda kandi wuje urugwiro. Muri icyo gihe cy’ububyutse, bamwe batangiye kumurwanya batemera ibyo akora, maze avuga aya magambo ati:”Ububyutse ni umurimo w’Imana, nizera ko nta kiremwa muntu cyazana ububyutse, ahubwo mpamya ko abantu baburwanya.”

    3.Wiliam yaharaniye ubwumvikane. Yirinze ubushyamirane ariko, by’umwihariko, yigisha ko itorero iryo ari ryo ryose Imana irimo gusukamo Umwuka wera, rigomba kwirinda kuvangura amoko cyangwa igitsina. Yizeraga cyane ko ubumwe bushingiye ku moko mu gusenga no kuramya ari ngombwa; mubyukuri, yumvaga ari ikimenyetso cy’umugisha wImana.

    Muri macye, Wiliam Seymour yari umuntu w’ingenzi utangaje. Yabaye intwari yo kwizera kandi kumwibagirwa si vuba. Icyifuzo cye nyamukuru kwari ukumenya Kristo no kumumenyekanisha ku isi yose.Niyo mpamvu dukwiye kumwigiraho byinshi nk’abakristo bajya mu ijuru.

    Source: www.canonjjohn.com, wikipedia.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuzima-n-amateka-yaranze-intwari-yo-kwizera-William-Seymour.html

  • Iteramakofi: Roy Jones yiyemeje kuzahangamura Mike Tyson #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Roy Jones Jr. (Captain Hook)
    Roy Jones Jr. (Captain Hook)

    Roy Jones Jr w’imyaka 51, yabwiye ikinyamakuru The Sun ko n’ubwo Mike Tyson basanga yarafashe imiti yo kumwongerera imbaraga nta kabuza azamuhangamura kuko ngo nta bwoba amuteye, ndetse ngo yizeye ko ibisubizo by’ibizamini bombi barimo gukorerwa bitazatuma Mike Tyson yangirwa gukina ndetse ngo n’iyo bamusangamo imiti imwongerera imbaraga nabwo ngo ntiyamutinya.

    Mike Tyson (Iron)
    Mike Tyson (Iron)

    Jones Jr yanaboneyeho kubeshyuza amakuru yigeze kumuvugwaho ko muri 2003 yatinye gukina na Tyson nyuma y’uko Tyson yari amaze kunesha John Ruiz akegukana ikamba rya WBA mu cyiciro cy’abaremereye.

    Roy Jones Jr ati: “Kuva kera, nifuzaga kurwana na Mike. Ubwo negukanaga ikamba ry’abaremereye, ni we muteramakofi wenyine wo mu cyiciro cyange nifuzaga guhura na we.”

    Umukino uzahuza Roy Jones Jr na Mike Tyson uzaba ku itariki 28 Ugushyingo 2020 California (USA) ku kibuga cya Dignity Health Sports Park, Carson.

    Ibigwi byabo
    Ibigwi byabo


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/Iteramakofi-Roy-Jones-yiyemeje-kuzahangamura-Mike-Tyson

  • Perezida Kagame yayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame aha yari mu nama yaguye ya Komite Nyobozi y
    Perezida Kagame aha yari mu nama yaguye ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu yateranye muri Kamena 2020
    Abitabiriye inama y
    Abitabiriye inama y’ubushize


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-ya-komite-nyobozi-yaguye-ya-fpr-inkotanyi

  • Inzira wakoresha ukaba umukristo uhamye #rwanda #RwOT

    Urifuza gukora byinshi mu bwami bw’Imana? Urambiwe guhora mu bwana mu buryo bw’umwuka (Imatulité Spirituelle) ?

    Nuramuka usomye iyi nyigisho, urabonamo ibisubizo by’ibibazo wibza haruguru. Iki kintu ni ingenzi kuko kumenya amakosa yacu dukora mu buzima bwa gikristo, ni iby’agaciro kugira ngo tuyakosore.

    Irinde ubunebwe bwo mu mwuka

    Ukurikije inkoranyamagambo ( Dictionary) , ubunebwe bushobora gusobanurwa nko kwanga akazi cyangwa nk’uburangare. Ni ukutagira ubushake bwo gukora umurimo runaka. Ubunebwe ni kintu kituyobora gukora ibintu nk’aho tutabyitayeho kandi bitanadushishikaje rwose.

    'Ukoresha ukuboko kudeha azakena, ariko ukuboko k’umunyamwete gutera ubukire. Usarura mu cyi ni umwana ufite ubwenge, Ariko uryamira mu isarura ni umwana ukoza isoni.' Imigani 10: 4-5.

    Niba ubunebwe butarwanyijwe, bizagira ingaruka mu bice byose by’ubuzima bwacu, harimo akazi, amasomo, imiryango cyane cyane ariko ubuzima bwo mu Mwuka. Umwuka Wera yaduhaye ubutware kandi ntiyifuza ko tuguma mu bunebwe.

    Tugomba gukura mu buryo bw’Umwuka binyuze muguhindura imitekerereze yacu (Abaroma 12: 2).

    'Kandi ntimwishushanye n’abikigihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka , ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.'

    Kora kandi witangire umurimo w’Imana

    Nk’abakristu, tugomba kumva ko ari ngombwa gukorera Imana . Kristo yari urugero rwiza rwo kwitangira umurimo w’Imana : Niwe wagombaga gushyirwa mu mwanya wo hejuru kandi agomba gukorerwa n’abantu bose bari bamukikije, ariko yahisemo kubera abantu bose urukundo yishyira munsi y’abagombaga kumukorera bose, yitangira abari bakeneye ubufasha.

    Ntukwiye kubura umwete ku murimo w’Imana, ahubwo usabwa gukomeze kugira ishyaka ryo mu mwuka, ukorera Umwami Yesu. ' Ku by’umwete ntimube ibyangwe , muhirimbane mu mitima mukorera Umwami wacu'Abaroma 12:11

    'Ariko muri mwe si ko biri, ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu,kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa , ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.' Matayo 20: 26-28

    Niba uri umukristo ukaba ntacyo ukora ngo itorero ritere imbere, haba harimo ikibazo mu by’ukuri. Birakwiye ko umukristo arangwa no gukora mu mirimo itandukanye y’ubaka ubwami bw’Imana ndetse imuteza imbere mu buryo bw’Umwuka nko: Gusura abarwayi, gufasha abatishoboye, kugaburira abashonje, n’ibindi .

    https://www.agakiza.org/Waba-ugifitiye-Umumaro-Itorero.html

    Soma Bibiliya, ushyire mu bikorwa ibyo wizemo

    'Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe , ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na njiro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe , ukabashihwa byose' Yosuwa

    1: 8

    Twese tuzi neza uburyo Bibiliya ari ihishurwa ry’Imana, mu magambo yayo iyo tuyasomye kandi tukayahuza n’ubuzima bwacu tubamo bui munsi. Ni ukuvuga gushyira mu bikorwa icyo ijambo ry’Imana ridusaba. Bibiliya igomba kutuyobora no kutubera ubwirinzi . Tugomba guhora twibwira ibyo twize muri Bibiliya buri gihe kandi tukabibika mu mitima yacu.

    Ntiwavuga ko ufite ubuzima mu Mana udasoma kandi ngo wige, ushyire mu bikorwa Ijambo ry’Imana. Tugomba kwiyemeza gusoma ibyanditswe byera no kurushaho kunoza ubumenyi kubijyanye na Bibiliya, kugira ngo turusheho gusobanukirwa no kumva byinshi kubyerekeye imyitwarire Imana ishaka ko tugira .

    Ikindi twize neza ijambo ry’Imana bitubashisha kwerekana umucyo wa Kristo muri iyi si mu buzima bwose twaba turimo imbere y’abadukikije.

    (https://agakiza.org/new_web/Inyungu-zo-gusoma-Bibiliya-buri-munsi.html)

    Kwiyiriza ubusa no gusenga

    'Nuko bamaze kwiyiriza ubusa no gusenga , baherako barambikaho ibiganza barabohereza' Ibyakozwenintumwa 13: 3

    Hariho ingingo nyinshi muri Bibiliya zitwereka ko kwiyiriza ubusa no gusenga bifite akamaro ntagereranywa, kandi ibi byombi bigomba kubaho mu buzima bwacu bwa gikristo, buri gihe. Ntabwo Imana iduhamagarira gusabana n’abavandimwe bacu gusa, ahubwo inaduhamagarira kugirana nayo umubano wihariye .

    Tugomba kwiyiriza ubusa kugira ngo tubambe kamere kandi Umwuka Wera akomezwe muri twe. Dusabwa gusenga buri munsi kugira ngo tumenye inzira z’Imana , aho ishaka kutuyobora n’ibyo ishaka ko dukora.

    Kurikira n’ inyigisho’ Ni gute umuntu w’Imana yabaho adakora icyaha kandi ari mu isi y’ibyaha?’ by Pastor Desire H. (Video)

    Source: Christian Today

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Inzira-wakoresha-ukaba-umukristo-uhamye.html

  • Uko yabayeho muri covid arera abana bafite ubumuga bw’uruhu. #rwanda #RwOT

    Uzayisenga Olive ni umwe mu bakobwa bahuye n’itoteza ry’umugabo n’umuryango we kubera ko yabyaye abana bafite ubumuga bw’uruhu abenshi bita ''Nyamweru.” Uzayisenga atuye mu mudugudu wa Nyabagobe mu kagari ka Nengo umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, yaganiriye Agasaro Magazine itotezwa yakorewe na Mandela Fabien wamuteye inda akamwihakana, umuryango avukamo n’uw’umugabo baramwanga kubera ko yabyaye abana bafite ubumuga bw’uruhu.
    Afite imyaka 17 Uzayisenga yari mu mwaka wa kabiri mu mashuri (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4339