Blog
-
Rwamucyo ukekwaho ibyaha bya Jenoside agiye kugezwa imbere y'urukiko rw'i Paris #rwanda #RwOT
Ubutabera bw'u Bufaransa bwategetse ko Eugène Rwamucyo agezwa imbere y'Urukiko rw'i Paris agatangira gukurikiranwa ku byaha bya Jenoside n'ibyibasiye ikiremwamuntu. -
Rulindo : Umwana w’imyaka itanu yishe murumuna we w’imyaka 2 #rwanda #RwOT
Aba bana bombi ni aba Nteziryayo Henry na Mutuyimana Leonille, ibyago bwagwiriye uyu muryango mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane bikaba byaturutse ku mikino aba bana bagiranaga, umukuru akaza gukubita mu mutwe murumuna we agasuka bakunda kwita majagu.
Uwo mwana w’imyaka ibiri wahise amererwa nabi cyane, yaje guhita ajyanwa kwa muganga ariko biba iby’ubusa kuko nyuma y’akanya gato yashizemo umwuka. Umurambo we kugeza ubu uracyari mu bitaro aho ugomba gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Mu bijyanye n’amategeko, n’ubwo kwica umuntu utabigambiriye ari icyaha gihanwa, ntabwo uyu mwana w’imyaka itanu yagira uburyozwacyaha bwo kwica murumuna we bitewe n’ikigero cy’imyaka ye. Gusa hari abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe bagaragaza ko igikorwa nk’iki gishobora guhungabanya uyu mwana mu mikurire ye, ari nayo mpamvu hatangwa inama yo kuba abana nk’aba bakwegerwa cyane n’abahanga mu by’isanamitima.
Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rulindo-Umwana-w-imyaka-itanu-yishe-murumuna-we-w-imyaka-2
-
Twitter yahuye n'ibibazo ihagarara gukora mu bice byose by'Isi #rwanda #RwOT
Abakoresha urubuga nkoranyambaga bamaze amasaha menshi bari mu mwijima mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu nyuma y'aho uru rubuga nkoranyambaga ruri mu zikunzwe ku Isi rwahuraga n'ibibazo bya tekiniki. -
Mariya Yohani yabajije Bruce Melodie impamvu aririmba ibishegu, arya indimi yemeza kuzireka #rwanda #RwOT
Uyu muhanzi umaze igihe ashyirwa mu majwi ko ari umwe mu bari ku ruhembe rw’abadukanye uyu muco wo kuririmba indirimbo zitavugwaho rumwe n’abazita izirimo ibishegu, aherutse gutegwa iminsi na Minisitiri Bamporiki avuga ko ashobora kuzisanga abafana be bamushizeho.
Ibi bije nyuma y’aho Bruce Melodie yari aherutse kuvuga ko yiteguye kureka kuririmba indirimbo zirimo amagambo afatwa nk’ayamamaza ubusambanyi akajya mu njyana gakondo ariko mu gihe abanyarwanda batazamwereka ko bamushyigikiye nabwo akazahita asubira muri za zindi asanzwe aririmba.
Mu kiganiro gitambuka ku Isibo TV, uyu muhanzi aho yari yasuye Mariya Yohani baganiriye ku ngingo zitandukanye ndetse babazanya ibibazo by’amatsiko haba ku muziki wabo ndetse n’ibindi bibazo byo mu buzima busanzwe.
Mariya Yohani yabajije Bruce Melodie impamvu asigaye aririmba indirimbo zirimo ibishegu ndetse zateye abantu bakuru kuvuga.
Ati 'Indirimbo usigaye uririmba muri iki gihe⦠zaduteye gusakuza nk’abantu bakuru duti ese uriya mwana araririmba ibiki, tukifata gutya [yifashe ku munwa nk’umuntu wumiwe], tukayoberwaâ¦. Ngaho mbwira !'
Bruce Melodie wabaye nk’ugowe no gusubiza iki kibazo yabanje kubwira Mariya Yohani ko ziriya ndirimbo yaziretse yagiye mu bindi gusa aza kuvuga ko ikibazo bagira nk’abahanzi b’uyu munsi ari uko badafite abababanjirije benshi bo kureberaho no kwigiraho.
Yagize ati 'Ziriya ndirimbo rero [â¦] Ziriya ndirimbo ubundi naranaziretse, nari mfite nkeya nananiwe no guhimba izindi nkazo, ubu rero nagiye mu bindi.'
Yakomeje agira ati 'Nyine urumva biranagoye, abantu batubanjirije muri bake cyane kandi namwe uba ubona muri mu zindi nshingano cyane kuruta umuziki, rero ntabwo dufite abantu benshi bo kwigiraho.”
“Kuba umuhanzi yagwa mu ikosa birashoboka ahubwo kutabimenya nicyo kibazo, naho kugeza ubu namenye ibyo aribyo, narasobanukiwe cyane.'
Mariya Yohani yanasabye Bruce Melodie gukomeza kuririmba indirimbo nziza zirimo amagambo y’urukundo ariko akirinda gukoresha mu mashusho abakobwa bambaye utwenda tugufi cyangwa indi myambaro ishobora kugaragaza ibice by’ibanga ku mibiri yabo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, we aherutse gutangaza ko yasezera ku mirimo ye aho kugira ngo Minisiteri abarizwamo inafite mu nshingano umuco itere inkunga umuhanzi uririmba ibishegu.
-
Twitter yahuye n’ibibazo ihagarara gukora mu bice byose by’Isi #rwanda #RwOT
Abakoresha urubuga nkoranyambaga bamaze amasaha menshi bari mu mwijima mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu nyuma y’aho uru rubuga nkoranyambaga ruri mu zikunzwe ku Isi rwahuraga n’ibibazo bya tekiniki. -
Benshi bari gutangarira ko u Rwanda rwemeje guhinga urumogi rwoherezwa mu mahanga nubwo iki kiyobyabwenge gikomeje kutemerwa mu gihugu. Ese RDB ibisobanura gute? #rwanda #RwOT
Kuwa Mbere tariki ya 12 Ukwakira 2020, nibwo hatangajwe ibyavuye mu nama y'abaminisitiri yayobowe na perezida w'iki gihugu, Paul Kagame, birimo guverinoma y'u Rwanda yemeje guhinga no gukora urumogi rwifashishwa mu buvuzi rwoherezwa mu mahanga.
Mu kiganiro cyakurikiyeho ku wa kabiri, Ikigo gishinzwe iterambere ry'u Rwanda (RDB) cyavuze ko amabwiriza ngenderwaho yemejwe 'gisaba abashaka gushora imari mu gukora no gutunganya urumogi rwifashishwa mu buvuzi:' mu bihugu bya Afurika y'iburasirazuba hagamijwe gusa 'kohereza iki gicuruzwa hirya no hino ku. '
Iri tangazo rigira riti:Â 'U Rwanda ruzatangira kwakira ibyangombwa bisabwa ku abashoramari babishaka kuri iki gihingwa gifite agaciro gakomeye.'
Nk'uko ikinyamakuru cyo muri Afurika y'Iburasirazuba (The East African) kibitangaza ngo ubu urumogi ku isi rufite agaciro ka miliyari 345 z'amadolari, guverinoma y'u Rwanda irashaka kwagura amafaranga yinjira aturuka mu byoherezwa mu mahanga, mu bucuruzi bwinjiza amafaranga menshi. Ku wa mbere, ariko, guverinoma yongeye gushimangira ko gukoresha iki kimera mu rwego rw'imiti nn kwidagadura mu rwanda bikomeje kuba bitemewe. RDB yabishimangiye igira iti:
'Urwego rw'ishoramari ntiruhindura ubuzima gatozi bwo kunywa urumogi mu Rwanda, rukomeje kubuzwa. Urumogi rw'ubuvuzi rukorerwa mu Rwanda ni urw'amasoko yo mu mahanga gusa.'
N'ubwo byagaragajwe, iki cyemezo cyo ku wa mbere cyakiriwe nabi ku buryo abantu bamwe bavuga ko iki cyemezo gishobora kuba atari cyo kandi ko gishobora gukoreshwa nk'urwitwazo rw'urubyiruko rwo muri iki gihugu gukoresha ibiyobyabwenge mu gihe abayobozi badashyira mu bikorwa amategeko y'ibanze nk'uko bivugwa na The East African.
Ku wa kabiri, mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Leta, Minisitiri w'ubuzima mu Rwanda, Dr. Daniel Ngamije, yashimangiye ati:
'Ibi ntibizatanga urwitwazo ku bakoresha ibiyobyabwenge n'abacuruzi. Itegeko rirwanya ibiyobyabwenge rirahari kandi rizakomeza gukurikizwa.'
Mu gitabo cy'amategeko ahana y'igihugu, abakoresha ibiyobyabwenge bashobora guhanishwa igifungo cy'imyaka ibiri, naho ku rundi ruhande, abacuruza ibiyobyabwenge, bashobora gukubitwa n'igifungo cy'imyaka 20 k'ubuzima bwabo bwose, hiyongereyeho n'amande ashobora kuzamuka kugera ku madolari ya Amerika ibihumbi mirongo itatu ($30.000). Abaganga kandi barabujijwe kwandika urumogi nk' imiti kandi bashobora guhanishwa igifungo cy'imyaka ibiri ndetse n'ihazabu y'amadolari 3.000 baramutse bahamwe n'icyaha.
Aloysie Manishimwe, umushakashatsi mu bimera bivura, aganira n'ikinyamakuru The New Times, yishimiye icyemezo cya guverinoma cyo kwinjira mu nganda z'amamiliyari. Ati:
'Ntabwo mbona ko ari intambwe mbi kuva ije gukenerwa mu buvuzi. Hari ibihugu byinshi bikoresha urumogi mu rwego rwo kuvura.'
Manishimwe ariko, yibukije abayobozi kudatera amakenga umuyaga. Ati:
'Ubusanzwe kunywa ibiyobyabwenge, cyane cyane urumogi byiganje mu rubyiruko rwo mu Rwanda. Inshingano zizaba kuri guverinoma kugira amategeko akomeye.'
U Rwanda rwiyongereye ku bindi bihugu bya Afurika birimo Afurika yepfo, Malawi, Lesotho na Zambiya byemeje gukora no kohereza mu mahanga urumogi mu rwego rw'ubuvuzi. RDB yagize ati:
'Guverinoma y'u Rwanda iteganya ko urwego rwinjiza amafaranga menshi y'ibyoherezwa mu mahanga n'amahirwe yo kubona akazi mu buhinzi bufite agaciro kanini no gutunganya ubuhinzi.'
-
Nyagatare: Babiri bakekwa kubeshya ko bacuruza imashini ikora amadolari batawe muri yombi #rwanda #RwOT
Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abantu babiri bakurikiranyweho icyaha cy'ubwambuzi bushukana bakoreye mu Karere ka Nyagatare babeshya ko bagurisha imashini ikora amadolari. -
Kigeli V Ndahindurwa: Umwami wimitswe mu nduru agatabarizwa mu zindi #rwanda #RwOT
Kigali V Ndahindurwa niwe Mwami wa nyuma w'u Rwanda, umunsi nk'uyu mu 2016 nibwo inkuru yakwiriye hose ko yatanze aguye ishyanga, nyuma y'igihe kinini yingingwa ngo atahuke akanga mu gihe yari yarateguriwe inzu nziza i Nyanza, amafaranga yo kumutunga, imodoka n'ibindi. -
Nyagatare: Babiri bakekwa kubeshya ko bacuruza imashini ikora amadolari batawe muri yombi #rwanda #RwOT
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abantu babiri bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana bakoreye mu Karere ka Nyagatare babeshya ko bagurisha imashini ikora amadolari. -
Kigeli V Ndahindurwa: Umwami wimitswe mu nduru agatabarizwa mu zindi #rwanda #RwOT
Kigali V Ndahindurwa niwe Mwami wa nyuma w’u Rwanda, umunsi nk’uyu mu 2016 nibwo inkuru yakwiriye hose ko yatanze aguye ishyanga, nyuma y’igihe kinini yingingwa ngo atahuke akanga mu gihe yari yarateguriwe inzu nziza i Nyanza, amafaranga yo kumutunga, imodoka n’ibindi.