Blog
-
Kigeli V Ndahindurwa: Umwami wimitswe mu nduru agatabarizwa mu zindi (Video) #rwanda #RwOT
Kigali V Ndahindurwa niwe Mwami wa nyuma w’u Rwanda, umunsi nk’uyu mu 2016 nibwo inkuru yakwiriye hose ko yatanze aguye ishyanga, nyuma y’igihe kinini yingingwa ngo atahuke akanga mu gihe yari yarateguriwe inzu nziza i Nyanza, amafaranga yo kumutunga, imodoka n’ibindi. -
Umwe mu bagendanye na Biden mu ndege yasanzwemo Coronavirus #rwanda #RwOT
Abashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Joe Biden batangaje ko umwe mu bagendanye na we mu ndege ubwo yajyaga i Ohio ku wa Mbere ndetse no ku wa kabiri ajya i Florida, yasanzwemo Coronavirus. -
Abanyarwandakazi biyemeje kubyaza umusaruro urubuga rwashyiriweho abagore bo muri Afurika #rwanda #RwOT
Abanyarwandakazi bari mu bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye biyemeje kubyaza umusaruro urubuga rwashyiriweho guteza imbere ba rwiyemezamirimo b’abagore muri Afurika ruzwi nka 50 Million African Women Speak Networking Platform (50MAWS). -
BPR Plc yahaye Abadivantisiti ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu gutura #rwanda #RwOT
Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Atlas Mara), ku bufatanye na Mo-pay yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga abayoboke b’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bazajya bifashisha mu gutanga icyacumi n’amaturo. -
Mu Rwanda hatangijwe urubuga rugenewe gufasha abagore kumenya amakuru y’ibindi bihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Bayisenge Jeannette
Ni umuhango ku rwego rw’igihugu wabereye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, ku wa Kane tariki 15 Ukwakira 2020, aho witabiriwe na bamwe mu bagore bihangiye imirimo, bivana mu bukene bwari bwarabaye karande mu ngo zabo.
Atangiza ku mugaragaro urwo rubuga, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Bayisenge Jeannette, yamaze impungenge abagore batuye mu byaro bari kure y’ikoranabuhanga, avuga ko Leta ishyize imbaraga mu gushaka uburyo bagerwaho n’urwo rubuga kugeza kuri wa wundi utunze telefoni izwi ku izina rya ‘gatoroshi’.
Ubwo itangazamakuru ryamubazaga ku mpungenge abaturage bo mu byaro bahura na zo, aho bamwe bibagora kuba bagera ku ikoranabuhanga ryifashisha murandasi, Minisitiri Dr Bayisenge yagize icyo abivugaho.
Yagize ati “Ibyo na byo byatekerejweho kubera ko interineti itaragera hose, kandi n’ubwo yahagera hari abadashobora kuyiyishyurira, ni ho dukorana n’ubundi n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kugira ngo na wa mugore ufite kakandi kitwa gatoroshi, na we abe yakoresha mesaje. Biri muri gahunda kandi bizagerwaho vuba kugira ngo ayo mahirwe agere kuri bose”.
Uwo muyobozi yavuze ko bagiye kumenyekanisha urwo rubuga, ku buryo amakuru yarwo azagera ku bagore bose, aho bagiye gushyira imbaraga mu kurugaragaza ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, ngo ni ngombwa no kubwira abaturage ko kurukoresha biri mu nyungu zabo.
-
- Abagore biteguye kubyaza inyungu urwo rubuga
Ati “Icyo tugiye gukora ni ukumenyekanisha ruriya rubuga. Mwumvise ko hari abagore bagera kuri 40 bahuguriwe kurusobanurira abandi, mwumvise ko hari ugutanga telefoni, ariko abagore bamenye ko gukoresha ruriya rubuga ari bisinesi, hari n’uwarekaga kugura telefoni zigezweho atabuze ubushobozi, kubera ko azi ko ayikenera ahamagara gusa, ariko naba azi ko ari ya telefoni azakoresha ikamubyarira umusaruro azayigura”.
Urwo rubuga ruhuriwemo n’ibihugu 38 byo mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, mu muryango wa Afurika y’Iburengerazuba na COMESA, rugamije gutanga amakuru no gufasha abagore kwiteza imbere mu rwego rw’ubucuruzi, aho bashobora kuvugana mu bihugu barimo nk’uko byasonanuwe na Bazivamo Christophe, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Avuga ko urwo rubuga rumaze imyaka ibiri rutekerejweho, aho ruhurijweho amakuru ajyanye n’ubucuruzi n’amakuru ajyanye n’ibigo bishobora gufasha mu rwego rwo kubona amafaranga, n’amakuru ajyanye n’ibigo bifasha muri gahunda z’umuntu ushaka kwiteza imbere mu rwego rw’ubucuruzi, abagore bashobora guhererekanya amakuru, bakungurana ibitekerezo bakorana mu bucuruzi muri ibyo bihugu uko ari 38.
-
- Abagore basabwe kubyaza umusaruro urwo rubuga bashyiriweho
Bazivamo avuga ko ruzorohereza abantu mu kazi, aho bazajya bakora ubucuruzi badakoze ingendo. Ati “Ni urubuga rukwiye gushishikarizwa abagore bo mu Rwanda, aho rumaze imyaka ibiri rutegura amakuru ashingiye ku mwimerere wa buri gihugu, kuko buri gihugu gifite amategeko mu rwego rw’ubucuruzi mu rwego rw’imari uvuye mu gihugu ujya mu kindi.
Ushobora kumenya amakuru y’igihugu aho uri udakoresheje ingendo mu bihugu binyuranye, abagore bakaba bashobora gukorana n’uru rubuga twagereranya na za Facebook, gusa ibiriho bikaba bijyanye n’umwimerere w’igihugu urimo”.
Mu mwaka wa 2019 ni bwo urwo rubuga twatangijwe ku rwego rwa Afurika no ku rwego rw’isi, aho uwo muhango wabereye mu Rwanda muri Kigali Convention Center ku itariki 26 Ugushyingo 2019.
Bamwe mu bagore bishimiye urwo rubuga, bemeza ko ari uburyo buzabafasha kurushaho kumenya amakuru y’ubucuruzi bwo hanze.
-
- Umwe mu bagore bitabiriye umuhango wo gutangiza urwo rubuga yasabye bagenzi be kurukoresha
Uwamahoro Ariane, ati “Twahoraga dufite ibyifuzo by’uko twabona ahantu twazajya duhurira n’abandi bantu bafite ubumenyi burenze ubwacu. Nigeze gukoresha stage abanyeshuri bavuye muri Ghana mbereka ibintu dukora, ariko mu by’ukuri wabonaga ko bafite inyota yo kugira aho barebera ibintu dukora natwe bakatwereka ibyabo. Ni ukintu gikomeye kuba badushyiriyeho uru rubuga yaba n’abagore bo mu cyaro nigisha bizaba ngombwa ko bazajya bajya kuri iyo mesaje n’iryo koranabuhanga bakazaryifashisha mu kumenya aho isi igeze”.
Ni urubuga rushamikiye kuri Minisiteri ifite uburinganire n’iteranmbere ry’umuryango mu nshingano, muri buri bihugu bizakoresha urwo rubuga mu gukurikirana imigendekere myiza y’urwo rubuga ku bufatanye n’ibigo binyuranye by’itumanaho muri ibyo bihugu mu gufasha abagore kuborohereza kubona telefoni na murandasi.

-
-
Umugabo yiteye irangi ry'umukara,ahindura amaso ye umukara,acamo kabiri ururimi rwe hanyuma yishyiraho amahembe kugira ngo ase na sekibi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Umugabo w' Umutaliyani witwa Nicolo Saverino w' imyaka 27 y' amavuko ukomoka ahitwa Aprilia mu Butaliyani yahinduye bikomeye umubiri we yiteye irangi ry'umukara,ahindura amaso ye umukara,acamo kabiri ururimi rwe hanyuma yishyiraho amahembe kugira ngo ase na sekibi.
Nicolo Saverino w'imyaka 27 akora akazi ko gushimisha abantu,yatangiye guhindura umubiri we ku myaka 18 aho kuri ubu 70% by'umubiri we wuzuyeho tattoos zirimo no gusiga irangi ry'umukara umubiri we.
Uyu mugabo yifuzaga gusa n'umukara ariyo mpamvu yisize iri rangi umubiri we wose kugira ngo ase nkuko yahoze abyifuza.
Uyu Nicolo yaciyemo kabiri amatwi ye,ururimi,ndetse umutwe we barawutobora bamushyiramo amahembe.
Avuga ku mpamvu yamuteye gukora ibi,Nicolo yagize ati:

'Nashoye amafaranga yanjye muri ibi kubera ko nifuza guhindura umubiri wanjye ndetse no gukunda ihangana. Njye mbonera ubwiza mu biteye ubwoba.Sinkunda kwisanisha n'ibipupe.Nkunda kuba njye nta muntu n'umwe nkopeye.'Uku kwihindura umubiri kwa Nicolo kwatumye abantu benshi bamwibasira ariko we avuga ko ntacyo abamutuka bamutwara.
Ati:
'Nahuye n'ibibazo byinshi mu gukura kwanjye.Natsinze imbogamizi nyinshi arizo zatumye nifuza guhindura uko ngaragara.'

Yakoje agira ati: 'Abantu benshi bakunda kuvuga byinshi ku kuntu ngaragara.Hari abantuka cyane ariko nize kwitwararika nkareka bikagenda.Hari abantu bahora bifuza ko ibyishimo by'abandi byayoyoka. Inshuti zanjye n'umuryango wanjye baranshyigikira mu kwihindura kwanjye.Bankundira uwo ndiwe.'
-
Afurika yaburiwe ko itabasha kwirengera ingaruka zabaho mu gihe Covid-19 yakubura umutwe #rwanda #RwOT
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe kwita ku Buzima, OMS, ryaburiye ibihugu bya Afurika ko byahura n'ingorane zikomeye bitabasha kwirengera by'umwihariko mu bijyanye n'ubukungu mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyakongera kubura umutwe kuri uyu mugabane. -
Moroccos 'Visa for Music' Festival Will Go On Despite Covid-19 #rwanda #RwOT
The 'Visa for Music'2020 festival will take place on 18-20 in Rabat Morocco but under strict adherence to Covid-19 Standard Operation procedures.
This festival is considered a professional music market and festival in Africa and the Middle East, it is aimed at showcasing artists from Africa and the Middle East, mainly in world music and current music.
According to organisers, the festival will be the occasion to record video capsules for twenty Moroccan groups and residents in Morocco. Conferences, trainings and workshops will be organized in Rabat, as in previous editions'. Thus, following the call for applications launched last February, the selected national artists will be supported in Rabat to benefit from a recording of video clips produced by Visa For Music.
Visa For Music is every year for four days the pulse of Rabat 'City of Light and Moroccan Capital of Culture' which lives to the rhythm of the music.
Source : https://taarifa.rw/2020/10/16/moroccos-visa-for-music-festival-will-go-on-despite-covid-19/
-
CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 byemejwe ko izabera mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku wa Gatandatu tariki 10/10/2020, i Arusha muri Tanzania hateraniye inama ya Komite Nyobozi ya CECAFA, aho mu by’ingenzi byizweho hari amarushanwa yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika y’abatarengeje imyaka 17 na 20.

Byemejwe ko imikino yo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 isigaye ikinirwa mu ma zones, izabera mu Rwanda kuva Tariki 13 kugeza 28 Ukuboza 2020. igahuza ibihugu bisanzwe bibarizwa mu karere ka CECAFA.
Kugeza ubu ibihugu 10 byamaze kwemera kwitabira iri rushanwa ari byo u Rwanda, Burundi, Tanzania, Uganda, Sudan y’Amajyepfo, Sudan, Eritrea, Djibouti, Ethiopia na Kenya, bikazagabanywa mu matsinda abiri y’amakipe atanu atanu.
Muri iyi nama hemejwe kandi ko amarushanwa nk’aya ariko y’abatarengeje imyaka 20 izabera muri Tanzania Kuva tariki 22 Ugushyingo kugeza 6 Ukuboza 2020 izahurirwamo n’ibihugu birimo Somalia, Burundi, Tanzania, Uganda, Sudani y’Amajyepfo, Sudani, Eritrea, Djibouti, Ethiopia ndetse na Kenya.

-
Mukura VS izajya yambikwa n’uruganda rwo mu Buholandi #rwanda #RwOT
Mukura Victory Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ine y’ubufatanye n’uruganda rwa Masita rwo mu Buholandi, ruzajya ruyambika, rukanayiha ibindi bikoresho yifashisha mu myitozo.source https://igihe.com/imikino/football/article/mukura-vs-izajya-yambikwa-n-uruganda-rwo-mu-buholandi



