Blog

  • Damy David wahoze akora umuziki wa Secular yasohoye amashusho y’indirimbo ye ya mbere ya Gospel-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    NZABANANAYO David wiyise Damy David nk’izina akoresha mu muziki, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yatangiriyeho umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni indirimbo yitwa ‘Wasize ubwiza’. Uyu muhanzi avuga ko intego ye mu muziki ari ukwamamaza ubutumwa, Imana yatanga umugisha bikaba byazana n’imibereho.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73797b348fd133d898321eef63b3b864012d4318d37ab970f2a4fd479947ec49f0f76caed3cffe2e26df1ed8d38a92dfb6716832740005c15f8bea9d4764ac1c7a5aad581808e1b4a870cce9e686ac57f2b648c9b1f8d9203fbcc3e37eec5278983cd61b8bcdf929c2b36ceec

  • RBC yahawe igihembo mpuzamahanga kubera umuhate wayo mu kurwanya COVID-19 #rwanda #RwOT

    Ikigo cya Kaminuza ya Colombia yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyita ku Buzima, ICAP cyahaye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igihembo kubera umuhate n'ibikorwa by'indashyikirwa cyagaragaje mu guhangana n'icyorezo cya COVID-19.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rbc-yahawe-igihembo-mpuzamahanga-kubera-umuhate-wayo-mu-kurwanya-covid-19

  • Abakora ibikorwa by'ubuhanzi muri EAC bashyiriweho inguzanyo ishobora kugera kuri miyoni 48 Frw #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka icyorezo cya COVID-19 cyagize ku ruganda rw'imyidagaduro mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba hashyizweho Ikigega kigenewe Ubuhanzi kizashyigikira imishinga itanga icyizere cyo kuzahura uru rwego muri EAC.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/abakora-ibikorwa-by-ubuhanzi-muri-afurika-y-iburasirazuba-bemerewe-inguzanyo

  • Impamvu ibiciro by'ingendo hamwe byiyongereye aho kugabanuka nk'uko byari byitezwe #rwanda #RwOT

    Abamaze iminsi bakora ingendo mu modoka rusange bari bamaze kumenyera ibiciro biri hejuru, kubera ko imodoka zari zaragabanyirijwe abagenzi zitwara. Ubwo zemererwaga noneho gutwara abagenzi 100% bicaye, benshi bahise bumva ko ibiciro bigiye kujya hasi.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-ibiciro-by-ingendo-hamwe-byiyongereye-aho-kugabanuka-nk-uko-byari

  • Ubuhamya: Ndasengera impunzi kuko nari yo, kandi Imana yambereye umwizerwa #rwanda #RwOT

    Sanday Htoo ni impunzi yo muri Birmaniya (Myanmar), yize muri Ivy Tech Community College. Ni umwarimu muri Logansport Community School Corporation. We n’ababyeyi be mbere yuko babona aho kuba mu nkambi y’impunzi babanje kuba mu ishyamba ry’inzitane, ariko Imana yabarindiye muri ubwo buzima busharira.

    Intambara y’amoko muri Burma cyangwa se muri Repuburika yunze ubumwe ya Myanmar , igihugu giherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Asiya, niyo yatumye Sanday n’ababyeyi be bitwa impunzi. Guhangayikira bikomeye mu buhunzi nibyo byatumye yiyegurira gusengera impunzi no kuzikorera mu mbaraga ze zose. Ni ubuhamya Sanday Htoo yatanze ku rubuga Christianity Today, hari mu 2019.

    Sanday Yakomejwe no kwizera Imana no gusenga. Gushikama mu byago no mu makuba byaramukomeje , ahorana ishimwe ku Mana ko yamurokoye. Dore inzira y’umusaraba yanyuzemo n’icyo asaba abantu gukora by’umwihariko abamenye Imana. Ati'

    Hari iminsi icyenda twagenze tunyerera mu isyamba ry’inzitane kandi ryari riteye ubwoba . Papa yari atwaye ibigendanye n’ibiribwa byose. Mama we yari ahetse murumuna wanjye wuri ufite umwaka umwe. Abandi barumuna banjye bato bo barigenzaga. Njyewe nari nikoreye ibikoresho byose twatekeragamo , ibiringiti n’ imyenda yabo.

    Twaragenze nyuma y’iminsi irindwi, twageze ku ruzi rwa Tenasserim twambukira mu bwato bunini. Twuriye umusozi vuba twihuta ubwo numvaga urusaku rw’amasasu. Nuriye uwo mu sozi n’imbaraga zanjye zose, nsiga ababyeyi banjye ngeze hejuru nshyira hasi ibyo nari nikoreye byose nsubira inyuma mfata murumuna wanjye. Naramuhetse twurira uwo musozi.

    Kuva nkiri muto, umurongo wa Bibiliya nkunda cyane ni mu rwandiko rwa 1 Petero 5: 7—9:

    'Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe. mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo iconshomera. Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye , muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro'

    Mu gihe cy’imibabaro nk’abana b’Imana, dukwiye kumenya ko tutari twenyine. Ko ahubwo Imana irikumwe natwe, kandi ko abavandimwe bacu na bashiki bacu mu Mwuka ku isi yose bari kumwe natwe mu buryo bw’amasengesho mu bufatanye. Ibyo twe turi abahamya babyo b’ukuri.

    Nari ndushye cyane ubwo nari mpetse murumuna wanjye nzamuka umusozi, nuko ndibwira nti: ” Sunday, ntushobora gupfira hano. Ugomba kurangiza amashuri yisumbuye ukajya muri kaminuza, ukabwira ab’iwanyu n’abatuye isi ibyo wanyuzemo n’uwo uri we. '

    Dore uwo ndi we, Ibi n’ibyo Imana yankoreye:

    Navukiye muri Birmaniya, ariko ntabwo ndi Umubirimaniya. Ndi uwo mu bwoko bw’aba Karen, bumwe mu moko arenga 10 y’abaturage bo muri Birmaniya. Karen ni rimwe mu matsinda manini y’abantu miliyoni ebyiri bavanywe muri Birmaniya kubera amakimbirane ashingiye ku moko yahabaye. Tuvuga kandi tukandika indimi zitandukanye. Ubwo nari umukobwa muto twahoraga twimukira ahantu hatandukanye buri munsi mu ishyamba ry’ inzitane . Icyo nashakaga kandi nasengeraga kwari ukuronka amaramuko (ibyo kurya) ku munsi ukurikiyeho, kujya mu ishuri nkiga, no kugira aho gutura heza kandi twizeye umutekano.

    Nizeraga ko gusenga ariwo mwuka abakristo bagomba guhumeka. Guhera ntangiye kuvuga, mama yanyigishije gusenga mbere yo kurya, mbere yo kuryama, na nyuma yo kubyuka nkangutse. Nize imirongo ya Bibiliya nyishyira mu mutima wanjye kandi mama yanjyanaga mu rusengero buri cyumweru, akagenzura neza koko niba nteze amatwi nitonze.

    Sogokuru wanjye na nyogokuru ntibari Abakristo. Igihe navukaga, ababyeyi banjye nibo bahise baba abakristo. Papa yari umunyamabanga w’itorero, mama we yari umuyobozi wa minisiteri y’ivugabutumwa mu bagore. Bombi baririmbaga muri korari ku rusengero.

    Duhungutse, papa yatorewe kuba umushumba mu rusengero rwa Karen Baptist Church, i Logansport, muri Leta ya Indiana. Nkuko turi mu matorero ya Karen y’aba Batisita muri Amerika, agomba gukora ingendo hafi buri cyumweru kugira ngo asezeranye abagiye gushyingirwa cyangwa se atange igaburo ryera. Iyo ari muri izo ngendo nsigara nyobora itorero cyane nko muri gahunda y’amateraniro ku cyumweru.

    Ababyeyi banjye bashimye ko namenya kandi nkakunda ibyanditswe nkiri umwana. Igihe nabonaga igihembo cy “umwanya wa mbere” n “” umunyeshuri w’indashyikirwa “mu ishuri rya Bibiliya , numvaga ko ntabigeraho. Numvaga ko ari umutwaro uremereye kubigeraho.

    Ahantu navukiye kandi nakuriye, nta mashanyarazi nta bitaro, yewe ntan’ivuriro ryahabaga. Navukiye mu bice byatawe , byaturutse kuri Karen, mu mpinduramatwara y’amakimbirane yabaga aho .

    Twaje guhura n’abamisiyoneri b’Abayapani igihe nigaga mu mwaka wa kane, ababyeyi banjye banyohereza mu rindi shuri rya Karen. Nagize impungenge ko ntazatsinda ikizamini cyanyuma. Mubisanzwe, byasabwa ko abantu biga bashyizeho umwete mu rwego rwo gutsinda kandi bamwe baretse ishuri muricyo gihe.

    Nabwiye Imana ko nindamuka nsinze ikizamini cyo mu mwaka wa kane, nzahita mbatizwa . Maze kumenya ko natsinze ikizamini, mbwira mwarimu wanjye na we wari pasiteri ko nshaka kubatizwa. Ababyeyi banjye bambwiye ko nkiri muto cyane ko ngomba gutegereza, ariko sinabyemera. byaje kurangira mbatijwe nkuko nabisezeranyije Imana.

    Ndangije mu mwaka wa kane kuri iryo shuri rya Karen, ababyeyi banjye banyohereje ku ishuri rya Birmaniya kure y’iwacu mu mujyi witwa 'The city of love' (umujyi w’urukundo), nshumbikayo kubera mu rugo twari abakene cyane. Nabaye mu rugo rw’inshuti z’umuryango, umuryango wa pasiteri. Aho naragiraga inka zabo, nkora imirimo yo mu rugo, ubundi nkajya gusenga igihe bampaye uruhushya.

    Ubukene bwaranumaga nta mafaranga nabaga mfite yo kugura ibyo nari nkeneye bigendanye no kwiga cyangwa kurya. Nari nkeneye uburyo bwo kubona amafaranga, icyakora nizeraga ko Imana izaca inzira.

    Ikindi muri icyo gihe nari narasobanukiwe n’cyo Bibiliya ivuga ku cya cumi. Ko ibyo dufite byose ari iby’Imana. Natangiye gusenga Imana nyibwira nti ' Nindamuka mbonye akazi nzazirikana gutanga icya cumi.’

    Nyuma yo gusenga mu gitondo, umugore wa pasitieri yarampamagaye iwe, ambwira ko najya mumesera imyenda buri cyumweru( Weekend) maze akanyishyura. Ubwa mbere nahembwe amakyat 30 angana na $ 5 y’Amerika. Hari mu 1995, yari amafaranga menshi kuri njye icyo gihe, icyakora ubu agaciro kiryo faranga karagabanutse. Nkuko rero nabisezeranyije Imana naje gutanga icya cumi. Hari n’ubwo uwo mugore yampembaga amakyat arenze 30 akampa 40, yewe na 50.

    Umunsi umwe, umucuruzi w’aho nari ndi yasuye ishuri ryacu asanga ndi umunyeshyuri w’indashyikirwa. Yari azi ababyeyi banjye, kandi aziko ari njye wari umukobwa rukumbi muri uwo mudugudu kuri iryo shuri. Yansabye gushyiramo imbaraga mu masomo yanjye maze ampa amakyat 90 , ahwanye n’amadorari 15 kugira ngo mbone amafaranga antunga ku ishuri. Yabwiye inshuti ze ibyanjye, nabo banyoherereza amakyat 200 ahwanye n’amadorari 35.

    Kuva uwo munsi, nabwo nabonye imirimo ikomeye y’Imana. Ijambo ry’Imana ni ukuri nan’ubu ndacyakomeje gutanga icya cumi.

    Mu 1997, ubwo ntari iwacu ndi ku ishuri nkora ikizamini cya nyuma cy’umwaka wa gatanu, numvishe urusaku rw’amasasu avugira kure. Nyuma yisaha imwe, umuyobozi wacu yadusabye guhagarika ibizamini ako kanya tugataha iwacu. Ngeze mu rugo, nasanze abo mu muryango wanjye bamaze kwihisha mu ishyamba.

    Papa yanjyanye aho mama ari n’abavandimwe banjye, ubwo buri munsi niko twimukiraga ahantu hatandukanye muri iryo shyamba kugira ngo tubone umutekano. Natakaje amashuri yanjye, inshuti, n’abarimu ndabahangayikira cyane.

    Umunsi umwe, ubwo nari mu ishyamba nicaye iruhande rw’umugezi. Ndibwira mu mutima wanjye nti: ” Sanday, ntuzarangiza ishuri ry’uwa gatanu gusa; ahubwo ugomba kujya no mu mashuri yisumbuye. ' Uko niko nasengeraga ahazaza h’amashuri yanjye ndetse n’umutekano wacu.

    Nyuma y’amezi make, ingabo za Birmaniya zaje gushinga ibirindiro mu mudugudu w’iwacu mu gihe twe twari tukiri mu ishyamba. Hamwe n’indi miryango twasubiye mu mudugudu wacu guturayo. Umuyobozi w’umudugudu yaje kureba papa amubwira ko jenerali wa Birmaniya yamutumije ko bamushaka.

    Papa twamutegereje umunsi wose, mu gicuku nibwo yatashye, aradukangura twese, maze aravuga ati: 'Ntitukibashije gukomeza kuba hano; tugomba gusubira mu ishyamba. '

    Papa ngo yashinjwaga gutunga imbunda yo mu bwoko bwa mashinigani , ngo niyo abo basirikare bashakaga. Mubyukuri, Papa yari afite imbunda yakoresheje mu guhiga gusa, iyo yindi ntayo yari atunze. Kubera ko rero batemeye ukuri kwe , bagakomeza kumushyiraho iterabwoba rivanze no kumuboha ndetse no kumukorera iyicarubozo, papa yarababeshye abemerera ko hari ahantu yabonye iyo mbunda, ko bamurekura akazayibereka bukeye bwaho. Niyo mahitamo papa yakoze mu rwego rwo kuturokora.

    Twarahunze rero tuva aho, twihishe mu mashyamba amezi make, nyuma haza indi miryango iza kubana natwe. Aho twese hamwe twari abantu bagera kuri 300. Ikibazo cy’ingutu twahuye nacyo muri iryo shyamba cyari ibyo kurya. Twatekerezaga ko ni tuguma aho igihe kinini tuzicwa n’inzara.

    Byari akaga cyane gufata icyemezo cyo gusubira mu mudugudu wacu. Abasaza bari muri twe bemeje ko tugomba kujya ku mupaka gushaka ubuhungiro muri Tayilande. Njye numvaga ntagenda, Mama ati: “Nta shuri riri muri iri shyamba.” Ambwira ko ariko nshobora kugira amahirwe yo kujya mu ishuri mu nkambi z’impunzi.

    Tumaze kwambuka umugezi wa Tenasserim n’umusozi uri hakurya, twageze muri Tayilande amahoro, baduha kuba ahantu h’agateganyo. Nyuma y’ibyumweru bike, Komiseri mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi muri (UNHCR) yatwimuriye mu nkambi y’impunzi ya Tham Hin mu. Twemerewe kubaka inzu tubamo. Ntitwari twemerewe kuva mu nkambi nyuma ya saa tatu z’umugoroba, inkambi yose yagombaga kuba mu ituze kandi amatara yose yagombaga kuzimywa. Buri kwezi natondaga umurongo kugira ngo dufate ibyo kurya.

    Impunzi zigera ku 9000 nizo twabanaga mu nkambi yacu, naho izindi nkambi icyenda z’impunzi zabaga ku mupaka wa Tayilande na Birmaniya.

    Abana b’abakobwa mu mbyino gakondo mu nkambi y’impunzi mu gihe cyo kwamagana no guhagarika ihohoterwa rikorerwa abagore.

    Nta mashuri yabaga mu nkambi. Ubwa mbere byabaye ngombwa ko twigira mu rugo rwa mwarimu, ndetse rimwe na rimwe tugakora umuganda wo kubaka amashuri. Mbere yuko tubona ishuri ryacu, umwe mu barimu bacu (ubu uri kuri St. Paul, muri Leta ya Minnesota) yakoreshaga ibice by’amakarito n’amakara mu kwigisha kuko tutagiraga ikibaho cyangwa ingwa. Twe twatangiraga kwiga saa moya za mugitondo, tukarangiza saa 11h, hakaza kwiga ikindi kiciro.

    Icyakora nubwo byari bimeze bityo, Imana yaradufashije buri mwaka twabonaga inyubako nshya y’ishuli ryiza n’ibikoresho by’ishuri. Narangije amashuri yisumbuye muri 2003. Igihe nigaga mumashuri yisumbuye, narasengaga cyane kandi ngasoma Bibiliya buri munsi mbere yuko njya kuryama. Mbere yuko ndangiza amashuri, nongeye kwibwira nti: ” Sunday, ubuzima bwawe ntibuzarangirira mu nkambi y’impunzi. Iyi siyo si yawe. '

    Kuba mu nkambi y’impunzi byari bimeze nk’itsinda ry’ibikeri cyangwa udusimba duto tuba mu iriba ritoya. Nasenze nshakisha uko mva mu nkambi y’impunzi, ntangira kwiga gukoresha mudasobwa, interinete, icyongereza, ndetse n’itangazamakuru twakoreraga hamwe n’itsinda ryo muri Karen. Natorotse inkambi inshuro ebyiri mfatwa n’abapolisi bo muri Tayilande ,mbere yuko ngera i Chiang Mai, umujyi wa kabiri mu bunini muri Tayilande.

    Niyandikishije mu isomo ry’itangazamakuru muri Chiang Mai. Aha niho nahuriye n’umugabo wanjye wakomokaga mu kindi kigo cy’impunzi.

    Imana yampaye ibirenze ibyo nasabye. Nabonye umugabo unkunda kandi uha agaciro amashuri, ukunda kandi wita ku muryango, ni umugwaneza, kandi afasha abantu bose. Ntajya asuzugura abantu. Ntanywa inzoga, ntanywa itabi, akunda Imana kandi arihangana. Ni umuntu ucisha make kandi utuje mu gihe njye mfite guhubuka, gendana umuvuduko mwinshi kandi ntabwo ncecetse nkawe.

    Sinabona uko nashimira Imana mu buryo buhagije kubwo kumpa umugabo mwiza nkuwo. Twashyingiranywe mu nkambi y’impunzi ku ya 4 Nzeri 2006, twari tumaze kurangiza amashuri yacu, dore ko nawe yahakuye Diporome.

    Nyuma y’ubukwe bwacu, ababyeyi n’abavandimwe banjye bimukiye muri Amerika. Ababyeyi banjye bararize ubwo bansigaga aho mu nkambi, kuko mama yadusabye kubakurikira muri Amerika, mubeshya ko nzaza ariko kwari ukugira ngo bagende banezerewe sinashakaga kubakurikira.

    Nasubiye ku kazi nk’umunyamakuru wo muri Karen, kandi umugabo wanjye niwe wansemuriraga. Twakomeje kuba hafi y’impunzi kandi rwose ntitwifuzaga kujya muri Amerika. Byadutwaye imyaka itanu kugira ngo duhitemo gusanga umuryango wanjye.

    Umwana wacu wa mbere yaravutse. Kuva natwita, twagerageje inzira nyinshi kandi tumutangaho amafaranga menshi kugira ngo abone ibyangombwa byo muri Tayilande. Twifuzaga ko yaba umwenegihugu wa Tayilande. Ariko uko twabitekerezaga siko byagenze.

    Twatekereje ku buzima bw’ahazaza h’umukobwa wacu n’umuryango muri rusange. Ntabwo twifuzaga kubaho nk’abantu badafite ubwenegihugu. Ntitwifuzaga ko abana bacu banyura mubyo twanyuzemo, nta birango by’igihugu bavukiyemo, batazi neza ejo hazaza habo.

    Nkimara kubona bwa mbere amaso y’umukobwa wacu, naramusengeye mfata icyemezo cyo gusubira mu nkambi y’impunzi. Aho niho twashoboraga gusabira kwimuka muri Amerika.

    Tugeze mu nkambi twahise duhura n’ikibazo gikomeye. Umukobwa wacu ntabwo yari afite Sitati y’impunzi itangwa na komiseri mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi muri (UNHCR), kubera ko atari yaravukiye mu nkambi. Twari twabonye impapuro zacu igihe twahageraga bwa mbere, ariko ibiro bya UNHCR mu nkambi yacu ntibyigeze bibarura umukobwa wacu.

    Ntabwo twarekeye aho gusenga. Twaraganiriye maze dufata icyemezo cyo kugerageza inkambi y’impunzi umugabo wanjye abarizwamo, wenda ahari ko ho byatworohera. Imana yasubije amasengesho yacu. Abayobozi b’inkambi z’impunzi baradufashije, bityo umukobwa wacu abona ikarita ye yandikwa muri UNHCR ariko ku izina ry’umugabo wanjye. Ibyo bivuze ko yari yemerewe gutura hamwe na se, ariko njye ngomba gusubira mu nkambi yanjye, twagombaga gutandukana.

    Narabakumbuye cyane nkomeza kwihangana. Mu nkambi, namaze igihe mu bijyanye no kwigisha. Nihataga akazi kenshi gashoboka kugira ngo nibagirwe imihangayiko. Twongeye guhura n’umuryango wanjye nyuma y’amezi umunani, i Bangkok muri Tayilande. Umukobwa wanjye ntiyitaye ku kundeba cyangwa kunyumva na gato, nari meze nk’umunyamahanga kuri we. Yashakaga gusa se. Byadutwaye amezi make kugira ngo dusubire mu buzima busanzwe nk’umukobwa na nyina.

    Nyuma y’imyaka ibiri, twabonye amahirwe yo kwimukira aho ababyeyi n’abavandimwe banjye bari i Logansport, muri Indiana, hari ku ya 11 Ukuboza 2013.

    Nitaga ku mukobwa wanjye igihe umugabo wanjye yagiye ku kazi. Yageraga mu rugo mpita njya kwiga Icyongereza kubera nta jambo narimwe nabashaga kumva. Namaze imyaka ibiri n’igice niga mu kigo cyigisha abakuze. Narangije kandi mbona impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (HSE). Nyuma yibyo, nakomeje amasomo yanjye muri Ivy Tech Community College.

    Ubu umugabo wanjye yiga muri kaminuza ya Indiana Kokomo, naho umukobwa wanjye ni umunyeshuri mu mwaka wa kabiri. Dufite kandi umuhungu w’umwaka umwe. Uyu mwaka ni uwa gatanu tuba muri Logansport. Twumva dufite umugisha kandi dushimira Imana kuba muri Amerika. Amahirwe yo kwiga hano ntagira iherezo.

    Ndashaka kuba umwanditsi, kandi ndashaka gufasha impunzi mu buryo bwose bushoboka, kuko narokotse intambara. Igihe nari mu ishyamba ndwana ku buzima bwanjye, numvaga igihe kizagera nkabona umutekano . Nari mfite kwizera, numvaga umuntu ntazi arimo kunsengera.

    Hari umuntu urimo kurwana ku buzima bwe azerezwa n’intambara muri Birmaniya, cyangwa ikindi gihugu mu isi. Yitwa impunzi kandi arahangayitse bikomeye. Nyamuneka musengere uwo muntu , ashobora kuba ari mu bana, mu bageze mu zabukuru, mu bagore batwite n’abandi.

    Isengesho ryawe rifite icyo rivuze. Nkuko Ibyanditswe bivuga muri Matayo 7: 7,

    ' Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa'

    Niba ubishoboye gerageza uko wafasha abari mu nkambi z’impunzi. Reba ko hafi yawe ntabameneshejwe ubucumbikire Imana izaguha ingororano ukiri mu isi, uhabwe n’ubugingo buhoraho.

    Christianity Today

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ndasengera-impnzi-kuko-nari-yo-kandi-Imana-yambereye-umwizerwa.html

  • Hagiye kwifashishwa igikomo gishyirwa ku bantu bacyekwaho cg bahamwe n’ibyaha #rwanda #RwOT

    Ibyo ni ibyagarutsweho na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, cyabanjirije amahugurwa y’iminsi itatu abera i Kigali, yatangiye kuri uyu wa 14 Ukwakira 2020, yibanda ku gukora inkuru zijyanye n’ubutabera n’ubucamanza.

    Dr Ntezilyayo yemeza ko hari ubundi buryo bwo guhana abanyabyaha bitabaye ngombwa ko bose bashyirwa mu magereza.

    Agira ati 'Koko hari ubundi buryo bwo guhana, cyane ko hari n’iteka rya Minisitiri w’Ubutabera rivuga ko hari abantu bamwe mu gihe bagikurikirwanwa ndetse n’igihe bahanwe, bakwambikwa igikomo cy’ikoranabuhanga ku kaguru. Bizatuma bakomeza gukurikiranirwa aho bari, aho kugira ngo bajye muri gereza'.

    Ati 'Mu mategeko yacu kandi harimo n’igihano nsimburagifungo aho abahanwe bakora imirimo ifite inyungu rusange, na cyo cyakoreshwa. Ubundi ihame ni uko umuntu adafungwa mbere y’uko acibwa urubanza, ariko biraba bitewe n’uburemere bw’icyaha kandi hari ibimenyetso bigaragaza ko uregwa icyaha gishobora kumuhama, ariko aba agikekwa'.

    Ati 'Hari kandi n’ikibazo gikomeye cy’uko aramutse agiye hanze ashobora guhungabanya umudendezo rusange w’abaturage ndetse yanahungabanya iperereza ririmo gukorwa. Icyo gihe uwo muntu akomeza gufungwa kugeza igihe aciriwe urubanza. Gusa iyo gahunda y’uko abantu bakurikiranwa bari hanze Leta irayifite kugira ngo hagabanywe ubucucike mu magereza'.

    Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu iheruka, yerekanye ko mu myaka itanu ishize ubucucike mu magereza bwiyongereyeho 25% kuko bwavuye kuri 99% muri 2014 buza kugera ku 124% muri 2019.

    Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage muri SENA y’u Rwanda mu isesengura iherutse gukora, yatanze urugero kuri gereza ya Rwamagana ko ifite ubucucike bukabije kuko buri ku kigero cya 256%, ikaba ari yo iza imbere muri gereza 14 zose zo mu gihugu.

    Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa SENA, na yo iherutse kuvuga ko guhanishwa imirimo y’inyungu rusange ndetse no gukoresha ikoranabuhanga, ari byo bishobora kuzaba igisubizo ku kibazo gikomeye cy’ubucucike mu magereza yo mu Rwanda.

    Source : https://www.imirasire.rw/?hagiye-kwifashishwa-igikomo-gishyirwa-ku-bantu-bacyekwaho-cg-bahamwe-n-ibyaha

  • Souti Sol bashimiye u Rwanda #rwanda #RwOT

    Uko iminsi igenda ishyira amezi mu myaka ni na ko abantu bazwi bo mu bihugu bitandukanye barimo abanyapolitiki, abahanzi, abanyamideli n’abandi bakeza iterambere ry’u Rwanda n’umutekano.

    Binatuma hari abasaba guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda. Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ko ushaka ubwenegihugu akwiye kubuhabwa, kuko ari andi maboko abanyarwanda baba bungutse.

    Itsinda rya Sauti Sol ryataramiye mu Rwanda mu bihe bitandukanye, batanga ibyishimo mu birori n’ibitaramo bitandukanye baririmbyemo nyinshi mu ndirimbo zabo zakunzwe babivanga no kubyina.

    Iri tsinda riherutse gusohora Album bise 'Mid Night Train’ ryanditse ku rukuta rwa Twitter, ahagana saa moya z’ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 14 Ukwakira 2020, rivuga ko riri kubona ibyo Imana iri gukorera u Rwanda.

    Bati 'Data wa twese uri mu Ijuru turabona ibyo uri gukora mu Rwanda.'-Ubutumwa bwabo bwaherekejwe n’ibitekerezo bya benshi by’abavuga ko bemeranya n’ibyo iri tsinda ryatangaje.

    Hari abavuze ko batembereye u Rwanda mu bihe bitandukanye, kandi ko biboneye aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze nyuma y’imyaka 26 ishize u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Abandi babiteyemo urwenya, bavuga ko Sauti Sol batangaje ibi nyuma y’uko Leta y’u Rwanda itangaje ko hagiye guhingwa urumogi [Cannabis] ruzajya rwohereza mu muhanga mu kwifashishwa mu buvuzi.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije aherutse kubwira Televiziyo y’u Rwanda ko “ibyo bimera hari inganda zibikoramo imiti ivura abafite uburibwe bukabije n’abafite ibibazo byo mu mutwe”.

    Avuga ko bashaka “kugira uruhare kugira ngo ibigo by’ubushakashatsi n’ibigo bikora imiti nk’iyo tubihe ibyo bikeneye kugira ngo twinjize amafaranga…”

    Mu gitaramo cyo ku wa 12 Ukuboza 2019, Sauti Sol yakoreye muri Intare Conference Arena i Rusororo basabye urubyiruko rw’u Rwanda gutahiriza umugozi umwe bagaharanira ko u Rwanda rukomeza kuba urugero rwiza ku mugabane wa Afurika.

    Bien-Aime, umwe mu basore b’igihagararo bagize itsinda rya Sauti Sol yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza cy’amahoro, igihugu gifite isuku n’ibindi byinshi bimaze kugerwaho.

    Iri tsinda riherutse gukora igitaramo gikomeye bamurikiyemo Album ya Gatanu bise 'Midnight’ iriho indirimbo nka 'Brighter Days’, 'Suzanna’, 'Disco Matanga’ n’izindi.

    Iyi Album iriho indirimbo 13 harimo izikoze mu njyana ya Rhumba n’izo bakoranye n’abahanzi batandukanye bo mu bindi bihugu. Yatunganyijwe na ba Producer barimo Justin Bieber, Kanye West, Jill Scott n’abandi.

    Sauti Sol imaze imyaka 10 mu muziki iri mu matsinda akomeye muri Afurika. Bamaze gutwara ibikombe n’amashimwe yubashywe mu muziki ndetse bamaze gukora ibitaramo bitabarika mu bihugu bitandukanye.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Souti-Sol-bashimiye-u-Rwanda

  • Zongeye kubyara amahari hagati ya Bobi Wine na Leta ya Uganda #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo nibo amakuru yagize hanze ko ibiro by’ishyaka rya Robert Kyagulanyi, uzwi ku izina rya Bobi Wine byatewe n’abasirikare babarirwa muri mirongo bafite imbunda bari kumwe n’abapolisi.

    Bivugwa ko impapuro zari muri ibyo biro zatwawe,kimwe n’ingofero ikoze nk’iya gisirikare hamwe n’inkweto za gisirikare na kamera ifata amashusho ya CCTV.

    Umwe mu bashyigikiye Bobi Wine yabwiye BBC ko abo bapolisi n’abasirikare baterekanye impapuro zibaha uruhushya rwo gusaka ibyo biro ahubwo binjiye begeranya impapuro n’imyambaro barabitwara.

    Umuvugizi wa polisi ya Uganda, Fred Enanga, yabwiye BBC ati: ‘Turi mu gikorwa cyo kurwanya ikoreshwa ry’imyambaro ya gisirikare ikoreshwa mu buryo bunyuranye n’amategeko”.

    Bobi Wine yabwiye BBC ko yari amaze gushaka imikono y’abantu miliyoni esheshatu, ariko ngo babibuze nyuma yo gusakwa.

    Yagize ati 'Guverinoma ya Museveni irashaka kumbuza kwiyamamaza mu matora ya Perezida. Batangiye bibaza ku mpamyabumenyi yanjye, imyaka yanjye none bageze aho bangiza gutanga kandidatire yanjye. Ndakeka ko ariyo mpamvu batwaye inyandiko zanjye.'

    Bobi Wine yavuze ko nubwo inyandiko ze bazitwaye ataracika intege, ahubwo ngo bahise bamenyesha amashami y’ishyaka rye guhita batangira gukusanya indi mikono.

    Yavuze ko uretse inyandiko, banamutwaye amafaranga asaga miliyoni 23 z’amashilingi ya Uganda yari yatanzwe n’abarwanashyaka ngo azifashishwe mu matora.

    Ku wa Gatanu w’iki cyumweru niwo munsi ntarengwa Bobi Wine yahawe wo kuba yatanze inyandiko zisaba kwiyamamariza kuyobora Uganda.

    Mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize, leta yemeje ko inkofero itukura isa n’iyo Bobi Wine n’abarwanashyaka be bambara ari ibya gisirikare.

    Ibi bivuze ko umuntu uwo ari we wese uyitunze cyangwa akayambara binyuranyije n’amategeko ashobora gukurikiranwa.

    Bwana Enanga yavuze ko iki gikorwa gikomeje kandi ko abashinzwe umutekano bazasaka no mu tundi turere harimo n’ibiro by’ishyaka rya National Unity.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Zongeye-kubyara-amahari-hagati-ya-Bobi-Wine-na-Leta-ya-Uganda

  • Rabagirana Ministries yasabye abanyamadini kongera imbaraga mu bikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Gikirisitu ukora ibijyanye n'Isanamitima, Ubumwe n'Ubwiyunge, Rabagirana Ministries, watangaje ko usanga hari intambwe imaze guterwa mu bijyanye n'ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda ariko abanyamadini bakeneye kongera imbaraga muri uwo mujyo.

    Source : https://igihe.com/iyobokamana/article/rabagirana-ministries-yasabye-abanyamadini-kongera-imbaraga-mu-bikorwa-by

  • Suspects To Appear Before Court In Fertilizer 'Mafia Network' After Three Months Behind Bars #rwanda #RwOT

    A tough legal battle is expected to ensue between prosecutors and lawyers at the Gasabo Intermediate Court this Friday, October 16, 2020, where the prosecution will be presenting a case involving some of the suspects charged with conniving with officials in a syndicated fertilizer mafia network that has made government lose billions of Rwandan francs.

    Others will be presented on October 22, 2020.

    The suspects, who were arrested on June 29, 2020, under legally challengeable circumstances, will be appearing before the court for a substantive hearing.

    On July 6, 2020, the Permanent Secretary in the Ministry of Agriculture Animal Resources (MINAGRI), Jean Claude Musabyimana, after being squeezed at a high-level RPF meeting (NEC) by President Paul Kagame for cases of alleged corruption, misuse, and misappropriation of state-funded distribution of fertilizers, submitted a dossier to Rwanda Investigation Bureau (RIB) for investigation and subsequent prosecution.

    Meanwhile, legal experts challenge that it is technically impossible for MINAGRI to have been able to produce a credible material against a dozen suspects in just one week.

    The dossier contained 19 distributors of fertilizers and the amount of money they allegedly owe the government. Taarifa has the files submitted by MINAGRI and some of the interrogation files conducted by RIB.

    After interrogations and investigations, some of the charges laid include forgery under Article 276 of the Penal code act and tampering with exhibits subject to provisions of article 245 of the penal code act. Notably, almost all suspects are charged with the same crimes.

    However, in the dossier submitted by MINAGRI, the Permanent Secretary (PS) made four grave allegations against distributors. First, MINAGRI alleged that distributors never produced lists of beneficiaries, yet the list is made by local authorities together with MINAGRI, RAB, contracted experts by RAB, and other agencies.

    Secondly, MINAGRI alleges that distributors cannot prove that fertilizers were delivered to the intended beneficiaries, yet MINAGRI has worked with these suppliers since 2008. Alleging that suppliers never delivered fertilizers to intended beneficiaries and accusing them of making ghost lists, does not only leave MINAGRI in a difficult position to prove beyond doubt but raises serious questions about the motive of such a blatant allegation.

    Taarifa's investigations, and after thorough digging into files from MINAGRI and suppliers, we discovered indisputable evidence that farmers received fertilizers, and instead, there was actually excessive supply and in other cases according to documents signed by MINAGRI and RAB staff, fertilizers were swindled and sold off as far as Burundi and Uganda by some distributors. The third allegation made by MINAGRI is that distributors do not possess original lists of beneficiaries, yet MINAGRI collects all original lists as a basis for processing payments.

    The fourth allegation is financial. MINAGRI says these suppliers owe it over Rwf9 billion in arrears that were supposed to be from funds collected from farmers. Indeed some suppliers did not disburse the funds collected, but some suppliers actually are owed. Taarifa has seen some of the documents where MINAGRI, district, and sector authorities excuse themselves for not paying the suppliers as per contractual terms. However, these suppliers are among the suspects to be assembled before the court where the prosecution accuses them of swindling the said funds.

    RIB received the above submissions by MINAGRI and interrogated all suspects. The prosecution also conducted further investigations. Some of MINAGRI's allegations were dismissed, and others upheld.

    However, some of the prosecution's preferred charges against suspects, such as forgery and tampering with exhibits, defendant's lawyers say, will be challenged before the court. For example, defense teams say that they want the prosecution to explain how they accuse their clients of forging vouchers with a QR code yet only MINAGRI has the ability to produce the vouchers.

    On the other hand, the prosecution is ready to present evidence that some suppliers had indeed submitted vouchers beyond what would match with the list of beneficiaries approved by MINAGRI. How they obtained the vouchers and from which people will remain the burden of the prosecutors, even though it does not exonerate the suppliers who used them to illegally demand for money from MINAGRI.

    Taarifa has seen letters singed by MINAGRI's Head of Fertilizer Task Force, Dr. Charles Murekezi, to some suppliers informing them that they would not receive payment for extra vouchers submitted. During interrogations and investigations, Dr. Murekezi was squeezed by interrogators to explain why he never reported cases of submitted extra vouchers to investigators and prosecution. In his defense, he said that he believed that not paying them was enough punishment, yet sources indicate that MINAGRI continued contracting and paying them for over three years. Further interrogations made Dr. Murekezi implicate his bosses. He told interrogators that he reported the case to his bosses and that he believed that it is the responsibility of the Ministry to take legal action against any suspect after he had submitted a report.

    However, neither the Minister nor the PS was interrogated both on how suppliers were able to access vouchers and generating a list of ghost beneficiaries to justify the vouchers and why there was no action taken. In our previous article, when asked to respond to these allegations, the Minister said that she cannot comment on a case that is under legal due process.

    Taarifa understands that the Auditor General, Obadia Biraro, who has repeatedly exposed the fertilizer scandal in his annual reports for over a decade, was consulted and indeed submitted his technical opinion.

    Meanwhile, a source has told Taarifa that some suspects were released by buying their freedom upon depositing all or some money they allegedly owe the government collected from the disbursed funds by farmers. Other suspects declined to do so because they were advised by their lawyers that it was a trap to implicate themselves and instead wait to tussle their way out before the court.

    Meanwhile, the former head of the Task Force, Francois Nsengiyunva, was interrogated as a witness in the case. He told the prosecution that in the contracts with suppliers, it was the duty of authorities to follow up with farmers regarding payments. However, he added that there were cases in some seasons where farmers made losses due to poor yields. Their debts would be written off after consultations with MINAGRI experts. Suppliers would only be paid distribution fees.

    In this whole fertilizer scandal, some suspects will face charges of illegally obtaining vouchers that facilitated them to secure stocks or redeeming them to obtain money. Other suspects will challenge the prosecution to be pronounced innocent and released and instead be paid arrears owed to them. Those who are accused of tampering with exhibits are ready to challenge the prosecution to explain the relevancy of the allegation yet it has copies of the said exhibits. No official from MINAGRI or local authorities is yet to be aligned before the court to answer charges of possible involvement.

    Source : https://taarifa.rw/2020/10/15/suspects-to-appear-before-court-in-fertilizer-mafia-network-after-three-months-behind-bars/