Blog

  • MINICOM yatanze ihumure ku bijyanye n’imikino y’amahirwe itarakomorerwa #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ifite mu nshingano ibi bikorwa by’imikino y’amahirwe iratangazako bari kubyigaho aho mu mpera z’ukwakira 2020 uyu mwaka hashobora kuboneka igisubizo .

    Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe, Guverinoma yafashe icyemezo cyo gufunga ibikorwa bimwe na bimwe byiganjemo ibyahurizaga abantu benshi ahantu hamwe.

    Uko ubukuna bw’iki cyorezo bwagiye bugabanuka, bimwe byatangiye kongera gufungurirwa ibindi bikomeza gufunga, muri ibi bitarakomorerwa harimo imikino y’amahirwe aho abakora aka kazi bavugako bategereje igisubizo kiva muri MINICOM babafite mu nshingano kuko ngo babakoreye igenzura bareba niba ahakorerwa iyi mikino harateguwe bihagije.

    Kuriyi ngigo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iravugako bari kubyigaho bakareba niba igihe kigeze ngo babafungurire, Minisitiri Solaya HAKUZIYAREMYE yanavuzeko mwigenzura ryakozwe muri Kanama basanze batahita bafungura kuko icyorezo cyari cyongeye kuzamura ubukana.

    Source : https://www.imirasire.rw/?MINICOM-yatanze-ihumure-ku-bijyanye-n-imikino-y-amahirwe-itarakomorerwa

  • Rusesabagina yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda ndetse avuga ko afunzwe binyuranije n’amategeko #rwanda #RwOT

    Rusesabagina wageze ku kicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro saa mbiri n’igice (08:30) zo muri iki gitondo, yari yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutesha agaciro ubujurire bwe, rutegeka ko akomeza gufungwa by’agateganyo.

    Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imansa z’inshinjabyaha riteganya ko iyo iminsi 30 yasabwe n’Ubushinjacyaha irangiye bukiri mu iperereza, busubiza imbere y’urukiko uregwa bugasaba ko yongererwa iminsi yo gufungwa by’agateganyo.

    Inteko y’Urukiko yageze mu cyumba cy’iburanisha saa 09:20, ihita isoma umwirondoro w’uregwa, Paul Rusesabagina agahita awuhakana avuga ko hari icyo yifuza ko gikosorwa mu mwirondoro we watanzwe mu rukiko, aho yabwiye urukiko ko adashaka ko bazajya bavuga ko ari Umunyarwanda kuko ari Umubiligi.

    Yavuze ko kuva mu 1996 atari umunyarwanda kuko ngo ari bwo yasubije Passport ye n’irangamuntu agahita ahunga.

    Yagize ati: 'Kuva icyo gihe nahise mba impfubyi y’Umuryango w’Abibumbye.'

    Ni ikifuzo cyashimangiwe n’umunyamategeko we Me Rugaza yasabye urukiko ko rugomba gufata uyu mukiliya we nk’Umubiligi aho kumufata nk’umunyarwanda.

    Me Rugaza yahise abwira urukiko ko mbere ya 1999 mu Rwanda nta bwenegihugu bubiri bwabagaho.

    Uregwa na we yahise yongera afata ijambo, avuga ko kuva yatangira kuburana yakunze guhakana uriya mwirondoro w’uko ari Umunyarwanda ariko ngo Urukiko rwakomeje kubyirengagiza nkana.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga kuri izi nzitizi, bwavuze ko umwirondoro w’uregwa ari wo kuko kuva yafatwa mu bugenzacya no mu bushinjacyaha ari wo yatanze.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko impaka ku mwirondoro w’uregwa zazaburanwaho mu zindi manza aho kuba muri uru rwo gusaba kongera iminsi yo gufungwa by’agateganyo.

    Ubushinjacyaha kandi buvuga ko ubwo uregwa yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, we ubwe yiyemereye uriya mwirondoro we, buvuga kandi ko uriya mwirondoro wa Rusesabagina utazigera uhinduka.

    Me Rugaza watunguwe n’iyi mvugo y’Ubushinjacyaha, yahise avuga ko bitangaje kumva Ubushinjacyaha buvuga ko uko byagenda kose umwirondoro w’uregwa utazahinduka.

    Yagize ati: 'Biragaragara ko ubushinjacyaha bufite ijambo rinini kuri Rusesabagina kurusha urukiko.'

    Umucamanza yahise ategeka ko iburanisha rikomeza, Ubushinjacyaha buhita busaba Urukiko ko rwagaruye uregwa kugira ngo rumwongerere iminsi yo gufungwa by’agateganyo kuko iperereza rigikomeje.

    Rusesabagina utanyuzwe n’iki cyemezo cy’urukiko, yahise agaruka ku ngingo y’uko atari umunyarwanda ati 'Ubushinjacyaha nibwerekane passport yange y’inyarwanda cyangwa indangamuntu, nibabyerekane maze mbe Umunyarwanda.'

    Umucamanza yabwiye uregwa ko izi nzitizi yazaziburana mu rubanza rwo mu mizi, ahita aha umwanya Ubushinjacyaha ngo bukomeze impamvu bwagaruye uregwa imbere y’urukiko.

    Ubushinjacyaha buvuga ko bugikomeje iperere kuko bumaze kubaza abatangabuhamya 9 bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN, mu gihe hakiri abandi bo kubaza bo mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bwasabye biteganywa n’itegeko kuko umuntu uregwa ibyaha by’ubugome ashobora kuregerwa amezi atandatu.

    Me Rugaza wasubizaga kiriya kifuzo cy’uregwa, yavuze ko umukiliya we afunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko iminsi 30 yari yasabiwe yarangiye ku wa 16 Ukwakira 2020.

    Uyu munyamategeko uvuga ko iyo umuntu asabirwa kongererwa iminsi, bikorwa mbere y’uko iriya minsi 30 irangira, yahise asaba ko Urukiko ruhita rurekura umukiliya we kuko afunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Me Rugaza kandi avuga ko Ubushinjacyaha busaba ko uregwa yongererwa igihe cyo gufungwa mu gihe impamvu zashingiweho afungwa zigihari kandi ngo Ubushinjacyaha butagaragaje ko zigihari.

    Ubushinjacyaha buvuga ko uburyo abunganira uregwa babara igihe umukiliya wabo amaze afunze, binyuranyije n’amategeko ndetse busaba Urukiko gutesha agaciro ibivugwa ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Buvuga kandi urukiko rwafashe umwanzuo wo gufunga by’agateganyo uregwa rushingiye ku mpamvu zikomeye kandi zigihari ndetse ko byemejwe n’Urukiko yajuririye.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Rusesabagina-yongeye-kuvuga-ko-atari-Umunyarwanda-ndetse-avuga-ko-afunzwe

  • Huye: Contrôle technique Perezida Kagame yemereye abaturage igiye kuzura (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Huye hagiye kuzura ikigo kizajya kigenzurirwamo ubuziranenge bw'imodoka (Contrôle technique) Perezida Kagame Paul yemereye ako karere ubwo yagasuraga mu 2018.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-controle-technique-perezida-kagame-yemereye-abaturage-igiye-kuzura-amafoto

  • Abantu bane basanganywe Coronavirus mu Mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abantu bane basanganywe Coronavirus mu bipimo 997 byafashwe mu masaha 24 yashize, bituma umubare w'abayanduye mu Rwanda ugera kuri 4996.

    Source : https://igihe.com/ubuzima/coronavirus/article/abantu-bane-basanganywe-coronavirus-mu-mujyi-wa-kigali

  • Minisitiri w'Intebe agiye gusubiza ubusabe bw'abaturage ku izamuka ry'ibiciro by'ingendo #rwanda #RwOT

    Ibiro bya Minisitiri w'intebe, kuri uyu wa 20 Ukwakira 2020 byatangaje ko byakiriye ubusabe bw'abaturage ku izamurwa ry'ibiciro by'ingendo, ko kandi mu gihe cya vuba hatangwa igisubizo. Ni nyuma y'aho hanze aha nta yindi ntero uretse izamurwa ry'ibi biciro ryakozwe na RURA, aho ishinjwa kubogamira ku nyungu z'abacuruzi, ikirengagiza ibibazo by'abaturage.

    Itangazo ry'ibiro bya Minisitiri w'Intebe, rije nyuma y'aho hirya no hino haba mu baturage, mu bitangazamakuru bitandukanye, nta yindi ntero uretse gusaba ko ibiciro RURA iherutse gushyiraho bihindurwa kuko binubira ko bihanitse, bitajyanye n'ubushobozi bw'umuturage wazahajwe n'ingaruka z'ubukungu zatewe na Coronavirus.

    Uretse amajwi n'inyandiko z'abinubira ibi biciro babinyujije mu buryo butandukanye, hari na bamwe mu bayobozi barimo n'intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko, Habineza Frank aherutse kumvikana kuri Radio na TV 10 asaba ko abayobozi ba RURA bakwegura niba batabasha kumva ibyifuzo by'Abanyarwanda.

    Si Depite Habineza Frank gusa wagaragaje ko ibyo iki kigo cya RURA cyakoze ku kuzamura ibiciro cyahengamiye cyane ku bacuruzi aho kwita ku muturage. Madame Ingabire Marie Immaculee, umuyobozi w'umuryango urwanya ruswa n'akarengane mu Rwanda( Transparency International Rwanda-TIR), nawe yavugiye kuri Radio na TV 10 ko RURA ishobora kwangisha abaturage Leta, aha nawe akaba yari ahereye ku kuba harahengamiwe ku bacuruzi kurusha abagenzi mu kugena ibiciro by'ingendo.

    Dore itangazo ryasohowe n'ibiro bya Minisitiri w'Intebe uko rivuga;
    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/minisitiri-wintebe-agiye-gusubiza-ubusabe-bwabaturage-ku-izamuka-ryibiciro-byingendo/

  • DRC Warns Against Extinction Of Okapi #rwanda #RwOT

    DRCs famous Okapi animal species is edging closer to extinction, Désiré Nesobange a provincial minister in Ituri has warned.

    On the International Okapi Day, the minister indicated that the number of these animals has significantly decreased in recent years, following poaching armed forces, to the felling of trees in the Okapi Wildlife Reserve (RFO) in Mambasa territory, but also following the proliferation of armed groups in this protected area.

    'The Okapi has been known since 1900 by the indigenous people. Their number was around 5,000 when this reserve was created. Today, the workforce there is so reduced around 1,500, even below that because 1,500 was around 2014-2015. But today, with all the threats we live in, we can be even below 1,000. So the Okapi at Epulu remains only on the outskirts of its head office. The Okapi wildlife reserve is under enormous pressure from armed poaching, which is what makes Okapi decrease; there is also the cutting of trees, but also and above all the proliferation of armed groups which constitutes a serious threat at the level of the Okapi wildlife reserve and which is the basis for the extermination of this animal ', he said.

    It should be noted that in 2014, several dozen Okapi were shot dead by Mai-Mai militiamen led by the late rebel leader Morgan Sindani during an incursion into the RFO.

     

    Source : https://taarifa.rw/drc-warns-against-extinction-of-okapi/

  • Min.Biruta yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi #rwanda #RwOT

    Nibo bayobozi bo ku rwego rwo hejuru mu butegetsi bwa gisiviri bahuye kumugaragaro kuva mu 2015 ibi bihugu byombi byagirana amakimbirane ya politiki.
    Minisitiri Shingiro yashimangiye ko u Burundi bwifuza kugarura umubano wangiritse cyane mu 2015, akaba ashimishijwe no kuba ibihugu byombi byongeye guhura.

    Yavuze ko yizeye ko iyi nama n’izizakurikira zizatuma imigenderanire y’ibihugu byombi isubira nka mbere, kandi nta cyabibuza mu gihe hari ubushake bw’ibihugu byombi.

    Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wagiye ugira ibibazo bitandukanye mu mateka ariko wajemo kidobya by’umwihariko guhera mu mwaka wa 2015 ubwo bamwe mu Barundi bahungiraga mu Rwanda kubera umutekano muke waranzwe mu gihugu cyabo, biturutse ku batavuga rumwe n’ubutegetsi batifuzaga ko uwari Perezida icyo gihe nyakwigendera Nkurunziza Petero, yiyamamariza manda ya gatatu ihabanye n’itegeko nshinga.

    Mu mpera z’umwaka wa 2016 ni bwo uwari Perezida Petero Nkurunziza, yatangaje ko u Burundi bwiteguye guhagarika umubano n’ubuhahirane ubwo ari bwo bwose bufitanye n’u Rwanda, mu gihe cyose rutabusabye imbabazi ku byo rwakoze hagati ya 2015 na 2016.

    Icyo gihe Nkurunziza yashinjaga Leta y’u Rwanda kugaba ibitero ku Burundi no gushyigikira ababurwanya, barimo Niyombare Godefroid wakoze kudeta tariki ya 13 Gicurasi 2015.

    Leta y’u Rwanda yamaganye ibyo birego, igaragaza ko Abarundi icumbikiye ari abahunze baharanira gukiza amagara yabo bakaba biganjemo abagore n’abana badashobora gutera Igihugu bacumbikiwe mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.

    Muri Kanama uyu mwaka,Perezida w’Uburundi,Gen.Evariste Ndayishimiye yatangaje ko igihugu cye kidashaka umubano mwiza n’u Rwanda muri iki gihe aho yashinje u Rwanda uburyarya ndetse no gufata nk’ingwate impunzi z’abarundi.

    Ibi Perezida Evariste Ndayishimiye yabivugiye mu ntara ya Kirundo,mu ngendo yari amazemo iminsi azunguruka igihugu.

    Yagize ati 'Ntibishoboka ko igihugu kivuga ko gishaka gukundana n’u Burundi kirimo kwiyorobeka,cyashyize ihwa mu nzira ngo turihonyore.Gikoreshe uburyarya.

    Kera kugira ngo umuryango ugirane umubano mwiza n’undi, iyo umwana yakoraga ikibi agahungira mu wundi muryango,wahitaga ubaza uwo avukamo uti “ko uyu mwana aje iwanjye n’amahoro?hanyuma ababyeyi be bakavuga bati 'asize yononye mu rugo,muzane tumuhane.Abo bashaka ubushuti ku Burundi nibabanze baduhe abo bakoze amarorerwa tubacire urubanza.

    Nta Murundi wagizweho ingaruka na biriya byago bya 2015,uzatekana atabonye ababikoze bahanwe kuko iminsi yose basaba ubutabera.

    Ku wa 19 Kamena, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’Umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique hamwe na Nicholas Norbrook wa The Africa Report, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe Isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

    Perezida Kagame yavuze ko na mbere hose u Rwanda rwashakaga kuzahura umubano n’u Burundi, bityo itorwa ry’umuyobozi mushya, rishobora kuba inzira igeza kuri urwo rugendo.

    Ati 'Perezida mushya akenshi ni n’amahirwe y’intangiriro nshya. Reba nko muri RDC, twishimiye ko kuva Félix Tshisekedi yagera ku butegetsi, imikoranire y’ibihugu byombi yashimangiwe.'

    Yavuze ko impinduka mu mikorere nk’iyo ariyo yifuza k’u Burundi ariko na none ko bizaturuka ku gushaka kwabwo.

    Ati 'Kuri twe, intego yacu irasobanutse: gukorana neza na Perezida mushya nizera ko duhuje kumva ko ari ingenzi ku baturage bacu no ku karere kacu.'

    Abajijwe niba azi neza Gen Ndayishimiye, yasubije ati 'Twigeze guhura mu gihe cyashize, gusa ntabwo muzi bihagije. Icy’ingenzi si icyo. Tuzamenyana neza binyuze mu gukorana hamwe.'

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashimiye Gen Ndayishimiye ubwo yegukanaga intsinzi mu matora yo ku wa 20 Gicurasi 2020, rugaragaza ko rwizeye ko umubano w’ibihugu byombi uzazahuka.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, rigira riti 'Guverinoma y’u Rwanda irashaka gushimira Perezida mushya w’u Burundi watowe, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, ndetse no gufata uyu mwanya ngo igaragaze ubushake bwayo bwo kuzahura umubano w’amateka w’ibihugu byombi by’ibivandimwe.'

    Kuwa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020,ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ikiganiro n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nabwo yashimangiye ko u Rwanda rwifuza kubana neza n’u Burundi.

    Yagize ati: 'Hari amateka yagiye agaruka cyangwa se akomeje, bigatuma abantu batagenderana uko bikwiye. Ariko icya ngombwa ni ugushaka uko ibyo byakemuka.
    Politiki itubwiriza ko abantu bakwiye kuba babana, bagahahirana. Ni byo twifuza ko twageraho n’abayobozi bashya, ari Perezida Ndayishimiye n’abo bafatanyije kuyobora, niba ariho aganisha twe ntazasanga tugoranye.'

    Source : https://www.imirasire.rw/?Min-Biruta-yagiranye-ibiganiro-na-Minisitiri-w-ububanyi-n-amahanga-w-u-Burundi

  • Urukiko rwakatiye Petero Buyoya wayoboye u Burundi igifungo cya burundu #rwanda #RwOT

    Buyoya ubu uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri Sahel, yakatiwe icyo gifungo mu rubanza atigeze aburanamo.

    BBC yavuze ko ifite kopi y’inyandiko biganjemo abahoze ari aba Ofisiye bakuru mu ngabo z’u Burundi, ari bo bakatiwe gufungwa burundu.

    Abandi bantu batatu barimo Bernard Busokoza wigeze kuba Visi Perezida w’u Burundi, bo bakatiwe gufungwa imyaka 20, naho undi muntu umwe agirwa umwere.

    Mu mwaka wa 2018, Leta y’u Burundi yashyizeho impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Petero Buyoya, wayoboye u Burundi mu myaka ya 1987-1993 ndetse na 1996-2003, akekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’uwamusimbuye mu 1993, Melchior Ndadaye.

    Abo bantu bose bakatiwe igifungo, banaciwe ihazabu ingana n’amafaranga y’amarundi hafi miliyoni 103.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Urukiko-rwakatiye-Petero-Buyoya-wayoboye-u-Burundi-igifungo-cya-burundu

  • Kenya Considers New Constitution To Avoid Perennial Violence #rwanda #RwOT

    Kenya's President Uhuru Kenyatta has called for a change of the constitution, outlining the benefits it will have for future generations.

    'We spend almost two years after every election on conflicts,' he said, 'and that is what we want to change by ensuring inclusivity for all communities.'

    Kenyatta said the current Constitution is to blame for lack of inclusivity in the country, citing the perennial violence experienced during and after elections.

    He has appealed for a national conversation, to help Kenyans understand and critique the Building Bridges Initiative (BBI) which is set to be released this week.

    'What we need is an honest national conversation about the moment for constitutional change,' he said, and dismissed claims by a section of leaders, including his Deputy William Ruto that BBI is all about creating positions for individuals.

    According to political analysts in Kenya, the BBI report will be released on Wednesday, paving the way for a national referendum.

    'Constitutional change is not all about creating positions for anyone,' he said, 'it is aimed at ensuring we no longer have the winner takes it all and loser goes home with nothing after elections,' President Kenyatta said.

    According to Kenyatta, the 2010 Constitution gave Kenyans some remedies but did it resolve or entrench some zero-sum game where the winner takes all and the loser goes home with nothing.

    'Our Country is staring at a constitutional moment and the National question goes back to the advent of our Multi-Party System for indeed it was after the re-introduction of political pluralism in 1992 that negative politics began to dominate. Now we need to ask ourselves as a people; how do we change this through a constitutional consensus?,' he said.

    Opposition chief Raila Odinga who reignited the BBI conversation, declared 'Reggae is Back'.

    Source : https://taarifa.rw/kenya-considers-new-constitution-to-avoid-perennial-violence/