Blog
-
Ethiopia: Abantu 14 bafatiwe ku kibuga cy'indege batwaye Cocaine mu makariso #rwanda #RwOT
Polisi yo muri Ethiopia yataye muri yombi abantu 14 bakekwagaho kugerageza kwinjiza Cocaine mu gihugu banyuze ku kibuga cy'indege cyo mu Murwa Mukuru, Addis Ababa. -
Zari yasetse icyo yita ikinamico iri gukinwa na Mobetto na nyina wa Diamond #rwanda #RwOT
Umuherwekazi w’umugande wibera muri Afurika y’Epfo wabyaranye n’umuhanzi Diamond, yavuze ko ibiri kuba hagati ya nyina wa Diamond na Hamisa Mobetto ari ikinamico ntawabyivangamo.
Ni mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yaherekeje ifoto ari kumwe n’umukobwa we Tiffah bari muri Swiming Pool, aho yagize ati“uburyo tuba dusekera ikinamico kureee…”
Aya ni amagambo aje nyuma y’inkuru yiterana ry’amagambo amaze iminsi mu itangazamakuru rya Tanzania, Mobetto avuga uburyo nyina wa Diamond yamushije kwangiza umuryango, agahamagara itanzamakuru umunsi yabyaraga umuhungu wa Diamond.
Ati“igiheruka ngo ni uguhamagara itangazamakuru mu gihe nabyaraga. Byaravuzwe ko nahamagaye itangazamakuru ngo rize gufata amashusho, amafoto n’inkuru. Nibwo nari nkibyara nabazwe, nta mugore waba wabyaye abazwe n’ububabare bwose ngo atekereze iby’itangazamakuru.”
Abinyujije ku rukuta rwe Instagram, nyina wa Diamond yavuze ko uyu mugore asa nushaka kwihatira mu muryango wabo, kandi umuryango udahatirizwa ngo abazi iby’amategeko bamufashe kumenya niba umuntu yakwihatira kwinjira mu muryango.
Zari ngo ikinamico aba ayisekera kure
Mobetto ngo yahamagaye itanzamakuru gufata inkuru umunsi abyara
Nyina wa Diamond avuga ko Hamisa Mobetto ashaka kwinjira mu muryango wa bo kugahato -
Gorilla FC iri mu makipe yiyubatse, yapimishije abakinnyi bayo COVID-19 #rwanda #RwOT
Gorilla FC iri mu makipe ahabwa amahirwe menshi yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w'imikino, yapimishije abakinnyi bayo icyorezo cya COVID-19 mbere yo gutangira imyitozo. -
Ikibazo cy’abanyamahanga nta mwanya gifite mu Nteko rusange! Amakipe 18 ni umutwaro FERWAFA itashobora – VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda batunguwe n’imyanzuro y’inteko rusange ya FERWAFA, kuko basanga hari bimwe byirengagijwe kandi ariryo pfundo ry’ibibazo by’umusaruro mucye mu mikino mpuzamahaga amakipe yo mu rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu yitabira. -
Hanze: Diamond agiye gutaramira muri Sudani y'Epfo, Sheebah we ari mu byishimo byinshi nyuma yo gukurikirwa n’abagera kuri Miliyoni – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Indirimbo zirimo Kwangaru, Jeje, cheche, Marry you, Inama, African Beauty na Kanyaga ziri mu ndirimbo zikunzwe za Diamond ugiye gukorera igitaramo ahitwa Dr. John Garang Mausoleum. -
Ntibisanzwe: Umugore bamukuyemo inzoka nzima ifite uburebure bwa santimetero 4 mu muhogo – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umugore w'umuyapani w’imyaka 25 wari usanzwe afite uburibwe mu muhogo yatunguwe no kuba abaganga bakukuyemo inzoka nzima mu muhogo we. -
PSG And Man United Battle On #rwanda #RwOT
Man United 1:PSG 0
Manchester United get their Champions league campaign is ongoing at the Parc des Princes against Paris Saint-Germain.
A relaxed looking Ole Gunnar Solskjaer stands in the Parisian drizzle says, 'Of course it's great to be back in the Champions League, especially against one of the best teams in Europe. They've got some of the best players in the world. This is what our players dream about, it's what they've been working for, and now we're here. It's a good chance to get some points in the first game. Every game is a chance to show what you are about, and this is a test of character. We have put a team together that we feel is the best we can start with. We've had a few injuries. We need to do everything right, we can't have a moment when we blink, we must have concentration from the first to last minute. They are quick in transition, but that is also one of our strengths.'
In the 4th minute after the whistle went off, PSG put their first flowing move together, started by a neat spin into space by Di Maria in the middle of the park. Neymar tried to slide Kurzawa away down the left, but the hosts have to settle for a corner.
Later in the 12th minute, PSG forced the first two serious saves of the evening in double-quick time. Neymar drove down the left and switched to Di Maria on the right. Di Maria dropped a shoulder to cut inside and curled powerfully from the right of the D. De Gea turned it round for a corner. One corner led to another, and Mbappe swung in from the left. Kurzawa sticks out a leg, six yards out, and power-pokes straight at De Gea. How on earth did he fail to score? But fine goalkeeping.
In the 20th minute, After some discussion, Fernandes stepped up to take the penalty. He performed his little skip and jump, but telegraphs it. He sends it softly towards the bottom right, and it's an easy save for Navas. A poor spot kick.
PSG are visibly deflated already. Martial works hard down the right and wins a corner. Telles whips it in, and very nearly finds the head of McTominay, ten yards out. The hosts manage to bundle the ball away from danger.
-
Impinduka ku mukino uzahuza Amavubi na Cap Vert #rwanda #RwOT
Umukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu mwaka wa 2022, wagombaga guhuza Amavubi na Cap Vert tariki 13/11/2020, wamaze gushyirwa tariki 11/11/2020, ukazabera muri Cap Vert nk’uko byari biteganyijwe.
Uyu mukino ubanza uzabera kuri Stade yitwa Stadium Estadio Nacional ”Blue Shark” Cabo Verde, ukazatangira ku I Saa Kumi n’ebyiri zuzuye ku isaha yo mu Rwanda, naho uwo kwishyura ukazaba tariki 17/11/2020 I Kigali mu Rwanda.
Kugeza ubu Amavubi yamaze kuba ahagaritse imyitozo akajya mu karuhuko k’icyumweru, umutoza Mashami Vincent aratangaza ko iminsi 10 bamaze bakora itari yoroshye ariko itanga icyizere.
'Yari iminsi 10 itoroshye bitewe n’uko bari bamaze igihe badakora usibye ku giti cyabo, yari iminsi 10 isaba imbaraga, ubwitange kandi bakanaruhuka neza, no kugerageza kubagarura mu bihe byiza, gusa iminsi 10 ntiwavuga ko bahise bagaruka mu bihe byiza'
Source : https://www.imirasire.rw/?Impinduka-ku-mukino-uzahuza-Amavubi-na-Cap-Vert
-
Rwandan Actor @killerman_pay #rwandagirls
Rwandan Actor @killerman_pay #rwandagirls 🔥🔥 #beautifulgirls 🇷🇼💖🇷🇼 #beautifulwomen #beautiful #rwandanbeauty #250 #rwanda #beauty #lifestyle #1000hills #visitrwanda #remarkablerwanda #smileygirl #smile #rwandadevelopmentboard #minispoc #kigali #africa #heartofafrica #africanbeauty #lovequotes #kigali #rwandaise #rwandagirls #rwanda #rwandesebeauty #rwanda🇷🇼 #africa #afrique #queen #rwanda #rwandan #visitrwanda #visitrwanda #rwandaupdates #rwandanbeauty #rwandanziza #MakeUp -
Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda #rwanda #RwOT
Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia, IGP Kakoma Kanganja n’intumwa ayoboye bakiriwe ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.
Ubwo yakiraga mugenzi we wa Zambia, IGP Dan Munyuza yavuze ko uru ruzinduko rubaye hagati mu cyorezo cya COVID-19 rufite igisobanuro gikomeye mu bucuti buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia.
Yagize ati: “Uru ruzinduko ruri mu rwego rwo gushimangira imikoranire hagati y’inzego zacu ndetse no gufatanya kugira ngo abaturage b’ibihugu byacu dukorera bakomeze kubaho batekanye.”
Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia zisanzwe zifitanye amasezerano y’ubufatanye kuva mu mwaka wa 2015, amasezerano yasinyiwe hano i Kigali. Ni amasezerano yari akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru ajyanye n’ibyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse no kungurana ubumenyi mu bijyanye n’iterambere n’amahugurwa.
Kuva mu mwaka wa 2015, abapolisi 3 bakuru ba Zambia bamaze kurangiza amasomo hano mu Rwanda mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye i Musanze (NPC).

IGP Dan Munyuza yashimangiye ko uretse ubufatanye mu kurwanya ibyaha, inzego zombi zinasangira ubunararibonye mu bijyanye n’imikorere no kubungabunga amahoro mu bihugu birimo amakimbirane.
Yagze ati: “Polisi y’u Rwanda iha agaciro imikoranire n’izindi nzego za Polisi, byose bigamije guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha bikomeje kugaragara mu bihugu byacu, ku mugabane wacu ndetse no ku Isi muri rusange.”
IGP Munyuza yakomeje ashimangira akamaro ko guhanahana amakuru mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bikunze kugaragara ku mugabane w’Afurika ndetse n’indi mitwe y’iterabwoba ikomeje guteza umutekano muke mu Karere.
Ku bijyanye n’imikoranire hagati ya Polisi y’ u Rwanda n’iya Zambia, IGP Munyuza yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi bazabyungukiramo cyane avuga ko nta gushidikanya gahunda z’imikoranire mu mutekano zizageza ibihugu byombi ku mahoro n’umutekano birambye aribyo nkingi y’iterambere.
Mu ijambo ry’umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia, IGP Kanganja yavuze ko ibihugu byombi byishimira urwego rw’imikoranire ndetse ko bazakomeza gukorana.
Yagize ati: “Abakuru b’ibihugu byacu (u Rwanda na Zambia) badushyiriyeho aho tugomba guhera twubaka ubufatanye. Imikoranire ya Polisi zacu yaziye igihe aho Isi ihanganye no kurwanya ibyaha bikomeje kugaragara muri iki kinyejana cya 21, ibyinshi muri ibyo byaha bijyanye n’iterambere mu ikoranabuhanga.”
Yakomeje avuga ko Polisi z’ibihugu byombi (u Rwanda na Zambia) zihuriye ku nshingano zimwe arizo kurinda abaturage ndetse n’ibyabo mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukungu bushingiye ku bucuruzi.
Yagize ati: “Nk’abantu bari mu mwambaro w’akazi, ni inshingano zacu gushimangira ituze mu baturage no kwita ku mutekano w’ibyabo mu rwego rwo korohereza ubucuruzi mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu. Nta gushidikanya ubu bufatanye buzafasha ibihugu byacu byombi mu kubyaza umusaruro amahirwe yo kongera ubushobozi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.”
IGP Kanganja yavuze ko uko abanyabyaha bagenda bunguka amayeri yo gukora ibyaha na Polisi nazo zigomba kongera uburyo bwo gucunga umutekano.
Yagize ati: “Uko abanyabyaha bagenda bahimba amayeri mashya yo gukora ibyaha natwe tugomba kurushaho kongera uburyo bwo gucunga umutekano. Icyo twizera ni uko iyi mikoranire mu bijyanye n’umutekano izakomeza kuzamura ibijyanye n’imiyoborere, ubukungu ndetse n’imibanire, bizanafungura amahirwe yo guhugurana hagati yacu.”
Nyuma yo kuva ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, aba bashyitsi baherekejwe na IGP Dan Munyuza bahise bajya gusura ikigo cya Isange One Stop Center, ikigo gishinzwe kwakira abakorewe ihohoterwa.
Muri iki cyumweru cy’uruzinduko rwe, IGP Kanganja n’intumwa ayoboye bazasura ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda harimo ibigo by’amashuri. Bazanasura urwibutso rushyinguyemo abazize Jenoside yakorwe abatutsi muri Mata 1994 mu rwego rwo kubunamira bakabaha agaciro, bakanasura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside ndetse n’ahandi hatandukanye.
Source : https://www.imirasire.rw/?Umuyobozi-mukuru-wa-Polisi-ya-Zambia-ari-mu-ruzinduko-rw-akazi-mu-Rwanda