Blog
-
Mu kiganiro mpaka hagati ya Trump na Biden, utari kuvuga indangururamajwi ye izajya ifungwa #rwanda #RwOT
Komisiyo ishinzwe gutegura ibiganiro bihuza abiyamamariza umwanya wa Perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko mu kiganiro giteganyijwe muri iki cyumweru kizahuza Joe Biden na Donald Trump uzajya aba atari kuvuga indangururamajwi ye izajya iba ifunze. -
APR FC, Amavubi na AS Kigali zizakina imikino ya gicuti hagati yazo #rwanda #RwOT
APR FC, AS Kigali n'ikipe y'Igihugu 'Amavubi, zizakina imikino ya gicuti hagati yazo mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika zifite mu marushanwa atandukanye. -
Impinduka ku mukino w’Amavubi na Cape Verde #rwanda #RwOT
Umukino w’itsinda F wagombaga guhuza Amavubi na Cape Verde muri Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022 wimuriwe itariki kubera ubusabe bw’Amavubi.
Uyu mukino wagombaga kuzaba tariki ya 13 Ugushyingo 2020 muri Cape Verde, ni mu gihe uwo kwishyura i Kigali uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2020.
Bitewe n’intera iri hagati y’umukino ubanza n’uwo kwishyura, FERWAFA yandikiye CAF iyisaba ko umukino ubanza wahindurwa bitewe n’uko bafite impungenge z’ingendo kubera icyorezo cya Coronavirus aho bakeka ko bishobora kubagora.
CAF ikaba yamaze kwemera guhindura uyu mukino uva tariki ya 13 Ugushyingo ushyirwa tariki ya 11 Ugushyingo 2020, umukino wo kwishyura wo nta mpinduka zabayeho.
Kugeza uyu munsi mu itsinda F, Amavubi ni aya nyuma n’amanota 0, Mozaimbique ya mbere ifite 4 na Cameroun ifite 4, ni mu gihe Cape Verde ifite 2.
Umukino w’Amavubi na Cape Verde wimuweSource : http://isimbi.rw/siporo/impinduka-ku-mukino-w-amavubi-na-cape-verde
-
Meddie Kagere ashobora kudakina umukino Cape Verde #rwanda #RwOT
Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Simba SC yo muri Tanzania, Meddie Kagere ashobora kudakina umukino u Rwanda ruzakina na cape Verde mugushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022 kubera imvune.
Amavubi y’u Rwanda azakina na Cape Verde tariki ya 11 Ugushyingo 2020 muri Cape Verde mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.
Uyu mukino rero ushobora kutazitabirwa na rutahizamu Meddie Kagere bitewe n’imvune yagiriye ku mukino wa JKT Tanzania banatsinze 4-0 atsindamo ibitego wabaye ku wa 4 Ukwakira.
Umuvugizi wa Simba SC yabwiye Global Publishers ko uyu rutahizamu agomba kumara hanze ibyumweru 3 akabona gutangira imyitozo.
Bivuze ko uyu mukinnyi yazatangira imyitozo tariki ya 6 Ugushyingo 2020, bikaba byaba bigoranye ko yazakina uyu mukino wo ku itariki 11 Ugushyingo.
Meddie Kagere akaba yiyongereye ku bandi bakinnyi ba Simba SC bavunitse barimo Gerson Fraga ndetse na John Bocco ariko we yatangiye imyitozo yoroheje.
Meddie Kagere ashobora kudakina umukino wa Cape VerdeSource : http://isimbi.rw/siporo/article/meddie-kagere-ashobora-kudakina-umukino-cape-verde
-
Iyo umuryango ukomeye n’igihugu kiba gikomeye – Minisitiri Nyirahabimana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Imiryango yashyingiwe yashimiwe icyo cyemezo ihabwa imifariso
Yabitangaje ku Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2020, ubwo imiryango 20 yo mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Kabarore, yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranaga kubana byemewe n’amategeko, kimwe mu bikorwa bigamije kureba iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko muri uku kwezi bateganya gushyingira imiryango 300 yamaze kwiyandikisha.
Abari biyandikishije gusezerana kuri uyu wa 19 Ukwakira bari 25 hasezeranye 20 gusa, indi miryango itanu yisubiraho kubera impamvu zitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko ibyo atari igitangaza ahubwo ubuyobozi bufite inshingano zo gukomeza kubakangurira kubana byemewe n’amategeko.
-
- Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Richard Gasana
Ati “Kuba batabonetse twe ntitubibona nk’igitangaza ahubwo birasanzwe, ibyo nk’abayobozi biduha imbaraga zo gukomeza ubukangurambaga kuko bagera igihe bakaza bagasezerana”.
Mu basezeranye harimo abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri wiswe Yerusalemu, barimo Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.
Iyamuremye Claver w’imyaka 80 y’amavuko amaranye imyaka 59 n’umufasha we. Avuga ko bifuje kera gusezerana ariko bazitirwa n’igihugu barimo.
-
- Muzehe Iyamuremye yiyemeje guseerzana n’umugore we bamaranye imyaka 59
Agira ati “Twarabishatse kera ariko ntibyari bukunde kubera ko aho twabaga nta burenganzira twari dufite kandi na bo ubwabo abanyagihugu benshi ntawabikoraga. Tubonye dutashye twiyemeza kubikora nubwo dushaje bwose”.
Uwamariya Brigitte w’imyaka 61 y’amavuko amaze imyaka 41 abana n’umugabo we.
Avuga ko nubwo basazanye ataburaga impungenge z’uko yasendwa urugo rwe rukinjiramo inkumi.
-
- Uyu musaza n’umukecuru biyemeje gusezerana bageze mu zabukuru
Ati “Ariko uzi kuba warabyaye wuzukuruje ukitwa indaya. Ikindi cya kabiri nubwo dusazanye nahoranaga impungenge ko yanta agashaka inkumi kandi ntafite aho ngana. Ubu ni bwo bingaragarije ko dukundana by’ukuri kandi tuzatandukanywa n’urupfu gusa”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Solina Nyirahabimana, ashima abasezeranye kuko bafashe icyemezo gikwiye kandi binjiye mu mubare w’ingo zibana mu mahoro n’ubwumvikane.
Agira ati “Umuryango ni ishingiro kamere ry’imbaga y’Abanyarwanda kandi iyo imiryango ikomeye n’igihugu kiba gikomeye ariko yajegajega n’igihugu kikajegajega. Ubundi tubirebere mu mutekano kuko iyo umuryango utekanye n’igihugu kiba gitekanye”.
-
- Umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST, Solina Nyirahabimana
Avuga ko gusezerana imbere y’amategeko ari bumwe mu buryo butuma umuryango utekana ukabana mu mahoro no mu bwuzuzanye. Avuga kandi ko ikije cyototera umuryango kiwugirira nabi kiba cyototera igihugu.
Ukwezi kwahariwe ihame ry’uburinganire gufite insanganyamatsiko igira iti “Kwimakaza ihame ry’uburinganire nk’umusingi w’iterambere rirambye”. Ibi bikorwa byo gufasha imiryango kubana mu buryo bwemewe n’amategeko, kubana mu mahoro n’ubwuzuzanye, Akarere ka Gatsibo kakazabifashwamo n’Ikigo kigamije kugenzura iy’uyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO).
Abayobozi, abafatanyabikorwa b’akarere, abaturage, abangavu batewe inda n’ababyeyi babo bazigishwa buri wese amenye inshingano ye mu gufasha imiryango kubana neza, ndetse banagaragaze abahohotera abana.

-
-
Guinea: Utavuga rumwe n’ubutegetsi yatangaje intsinzi mbere y’uko hatangazwa ibyavuye mu matora #rwanda #RwOT
Cellou Dalein Diallo, umwe mu bakandida bahatanye mu matora y’umukuru w’Igihugu, ari na we wenyine wahatanaga na Perezida Alpha Condé yatangaje ko yatsinze amatora mbere y’uko ibyavuye mu matora bitangazwa. -
Rubavu: Abagizi ba nabi batwikiye umugore n’abana mu nzu #rwanda #RwOT
Abagizi ba nabi bitwikiriye ijoro batwikira umugore n’abana mu nzu y’uwitwa Majyambere Vedaste utuye mu Murenge wa Nyamyumba ho mu Karere ka Rubavu ariko ku bw’amahirwe ntihagira upfiramo.source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abagizi-ba-nabi-batwikiye-umugore-n-abana-mu-nzu
-
Question Coffee Center Wins 2020 Tripadvisor Travelers’ Choice Award for Top 10% Restaurants Worldwide #rwanda #RwOT
Based on a full year of Tripadvisor reviews, prior to any changes caused by the pandemic, award winners are known for consistently receiving great traveler/diner feedback, placing them in the top 10% of hospitality businesses around the globe.
“We are delighted to have received the 2020 Travelers’ Choice Award. We would also like to take this opportunity to thank our clients who continue to visit our coffee center to sit and drink our Rwandan women-grown specialty coffee with others, and buy our freshly roasted coffees to brew at home with family and friends, even during this most especially difficult time of COVID-19. Without them this wouldn’t be possible. Again, thank you,” said Micheline Habineza, Managing Director at Question Coffee Café and Training Center.
'Winners of the 2020 Travelers’ Choice Awards should be proud of this distinguished recognition,' said Kanika Soni, Chief Commercial Officer at Tripadvisor. 'Although it’s been a challenging year for travel and hospitality, we want to celebrate our partners’ achievements. Award winners are beloved for their exceptional service and quality. Not only are these winners well deserving, they are also a great source of inspiration for travelers/diners as the world begins to venture out again.'
To see traveler/diner reviews and popular coffee drinks, coffee tours, roasted coffee bags and merchandise at retail of Question Coffee Café & Training Center, visit https://www.tripadvisor.com/Restaurant_Review-g293829-d10247293-Reviews-Question_Coffee_Bar-Kigali_Kigali_Province.html.
The Question Coffee Café is powered by Rwandan women enrolled in programs funded by Bloomberg Philanthropies through its Women’s Economic Development portfolio, which aims to increase the economic independence of women and their families. Since 2007, more than 475,000 women in the Democratic Republic of Congo, Nigeria, Rwanda and Sudan have enrolled in one or more of 12 vocational training programs, and over 2.1 million members of their families have benefitted due to their increase in income and assets.
A coffee masterclass.in session
Celebrating success of women coffee farmers behind Question Coffee Center
Espress-based. coffee being served at cafeIGIHE
-
U Rwanda n'u Burundi byahuriye mu biganiro ku kuzahura umubano w'ibihugu byombi #rwanda #RwOT
Guverinoma y'u Rwanda n'iy'u Burundi ziri mu biganiro ku mubano w'ibihugu byombi, umaze iminsi uvugwamo ibibazo birimo gushyigikira abagamije guhungabanya umutekano w'ibi bihugu. -
True Promises basohoye indirimbo nshya ‘Tuzaririmba’ batangarijemo abazajya mu Ijuru abo ari bo’-VIDEO #rwanda #RwOT
True Promises Ministries yamenyekanye mu ndirimbo ‘Mana Urera’ n’izindi zitandukanye, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ‘Tuzaririmba’ yasohokanye n’amashusho yayo. Ni indirimbo irimo ubutumwa buhamiriza abatuye Isi ko Ijuru ririho kandi ko abazarigeramo bazaririmbana na Yesu Kristo.
Bonnke Mbonigaba Perezida wa True Promises yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yabo nshya ‘Tuzaririmba’ iri kuri album yabo ya 3, ikaba irimo ubutumwa butanga ihumure ku bizera ko Ijuru ririho. Yibukije abantu ko abazajya mu ijuru ari abanesheje isi, umubiri na satani. Ati “Ino ndirimbo nshya iri kuri Album ya gatatu, message ikubiyemo ni ugutanga ihumure ku bizera ko ijuru ririho kandi ko tuzaririmbana indirimbo n’Umwana w’intama w’Imana ari we Yesu Kristo, kandi ko abazarigeramo ni abanesheje isi, umubiri ndetse na satani (abanzi abizera turwana nabo ni isi, umubiri na Satani)”.

Iyi ndirimbo ‘Tuzaririmba’ bayikoze bisunze icyanditswe kiri muri Bibiliya mu Ibyahishuwe 15:2-3, hagira hati; “[2] Mbona igisa n’inyanja y’ibirahuri bivanze n’umuriro, mbona n’abatabarutse banesheje ya nyamaswa n’igishushanyo cyacyo n’umubare w’izina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja y’ibirahuri bafite inanga z’Imana,[3] baririmba indirimbo ya Mose imbata y’Imana n’indirimbo y’Umwana w’Intama bati 'Mwami Imana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mugabe w’amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n’ukuri”.
Mu butumwa banyujije ku rubuga rwa Youtube ubwo bashyiragaho iyi ndirimbo yabo nshya, True Promises Ministries yasobanuye ko “Hazaba umunsi ubwo Abera b’Imana bazateranira imbere y’Intebe y’Imana baruhutse imiruho n’Imihate by’iyi si baramya Imana ubudasiba” Aba baririmbyi basabye umuntu wese ufite ibyo byiringiro bizima bitagajuka byo kuzabona Umwami Imana kwiboneza nk’uko uwo nguwo aboneye.

Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Tuzaririmba’ yakozwe na Producer Nicolas, amashusho afatwa na Producer Doux. Mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka, abaririmbyi b’iri tsinda, mu guteguza abantu iyi ndirimbo yabo nshya, bagaragaye bambaye kinyafrika, imyambaro batamenyereweho idozwe mu bitenge. Uko bagaragaye kuri ayo mafoto, ni nako bagaragaye mu mashusho y’iyi ndirimbo yabo yamaze kugera hanze. Abagore n’abakobwa bagaragara bambaye amakanzu agera ku birenge adozwe mu bitenge ndetse baniteze ibitambaro mu mutwe, ibintu ubona bibereye ijisho.
REBA HANO ‘TUZARIRIMBA’ INDIRIMBO NSHYA YA TRUE PROMISES
Source: Inyarwanda.com




