Polisi ivuga ko umwe muri abo bacuruzi yashatse guhita atanga ruswa ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo arekurwe.
Izo magendu zafatiwe mu iduka ry’umucuruzi umwe ari na we washatse gutanga ruswa ngo arekurwe, mu gihe abandi basa n’aho ari bo bamugemuriraga izo magendu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yavuze ko magendu imunga ubukungu bw’igihugu, bityo ko polisi idateze kwihanganira abayicuruza.
Wibuke ijambo wasezeranije umugaragu wawe, kuko wanyiringije. Iki nicyo kimara umubabaro mu makuba yanjye no mu byago byanjye, niko ijambo ryawe ryanyuzuye (Zaburi 119: 49-50).
Mu gihe bamwe birengagiza ingaruka z’isukari ku buzima, abahanga benshi baratuburira kwirinda ingaruka mbi zayo, cyane cyane ku bana. Muri videwo yasohowe na Obs muri 2018, inzobere mu by’imirire Magali Walkowicz agereranya isukari 'n’ikiyobyabwenge' ku bana.
Nubwo kunywa isukari mu rugero byemewe, ni na ngombwa gutekereza ku ngaruka zayo ku bantu bose ariko cyane cyane ku bana, Kuri Magali Walkowicz, umwanditsi w’igitabo 'P’tits Déj ‘et snacks avuga ko ababyeyi bagomba kwitondera akamenyero guha abana ibintu birimo amasukari kuko bigira ingaruka ku buzima.
Umuganga w’imirire, agaragaza ingaruka zayo ku mwijima, yagize ati: 'Mu buryo bumwe, isukari ni ikiyobyabwenge ku bana.' Ibi kandi byashimangiwe na Robert Lustig, inzobere mu kuvura indwara z’abana muri kaminuza ya Californiya i San Francisco wasobanuye mu kiganiro cyo mu mwaka wa 2017 mu kinyamakuru The Guardian ko isukari igira ingaruka zikomeye k’ubwonko bw’abana. Dore bimwe mu biribwa byiganjemo isukari
Mu nama nyunguranabitekerezo ya Paris Nash yabereye muri Institut Pasteur mu 2016, yaranzwe n’ikiganiro cyatanzwe na RTBF, abahanga mu kuvura indwara z’umwijima n’ubwonko bavugije induru kuko babonaga zigaragara mu bana ' kandibitewe n’isukari iri ku rugero rwo hejuru.
Umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishami rishinzwe gusuzuma ingaruka z’imirire muri ANSES avuga ko 75% by’abana bafite imyaka 4-7, 60% by’abana bafite imyaka 8-12 na 25% y’abana bafite imyaka 13-17 banywa isukari irengeje ikenewe mu mubiri wabo.
Perezida wa Repubulika yagarutse ku kibazo cy’ibiciro by’ingendo aho abantu bamaze iminsi bavuga ko ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zihenze, na we koko avuga ko ari ikibazo gifite ishingiro.
Ati “Maze iminsi mbona abantu batakamba ku kibazo cy’ingendo ko bibahenda iyo bava ahantu bajya ahandi. Icyo ni ikibazo kubera ko na none nyine umuntu akurikije amateka y’iki cyorezo duhanganye na cyo, uko tugenda tugisohokamo, dutera intambwe, ntabwo ibintu byose byahera ko bisubira uko byari bimeze.”
Perezida wa Repubulika akomeza agira ati “Ni nako icyo usaba abantu na cyo cyaba kiganisha muri uko kwiyubaka, gutera intambwe kurusha guhera imbere, ugahera aho ugeze ukagerageza gutera imbere.”
Perezida wa Repubulika yijeje ko ibyo bibazo biri bwigweho harebwe ibishoboka. Ariko na none yavuze ko n’ubwo abantu binubira ibiciro by’ingendo, kuba bagenda ahubwo ari indi ntambwe yatewe kubera ko mbere ntawagendaga.
Ati “Ariko na none bivuze ko aho abantu kumva ko kugenda bibahenda bibabangamiye ubwo na yo ni intambwe twateye kubera ko aho tuva ni uko ahubwo ntawari ukwiye kuba agenda.
Ubu twavuye aho tutagendaga, tugeze aho tugenda ariko bikatuvuna ubwo turashaka ikibazo aho kiri kugira ngo abantu bashobore kugenda hanyuma na cyo dushake umuti wacyo ariko icyo kiroroshye kurusha uko twicaraga mu rugo ntìtugire aho tujya ahubwo.”
Abagize urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano( DASSO) bo mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 21 Ukwakira 2020, baremeye umuturage utishoboye wo mu kagari ka Buguri, Umurenge wa Rukoma, bamugabira Inka, bamuha umuganda wo kumwubakira. Bavuga ko umuturage unyagirwa, usembera, ufite imibereho mibi, nta mutekano aba afite, ko kandi nabo icyo gihe ntawo bagira nyamara bashinzwe kuwubungabunga.
Mukambiro Aline, w'imyaka 48 y'amavuko mu bihe bishize yasenyewe n'ibiza bimusiga kugasozi, biba ngombwa ko Inka y'Inkwano y'umukobwa we ayigurisha kugira ngo yishakire ubushobozi bwo kubaka inzu yo kubamo kuko ngo yabonaga asizwe iheruheru n'ibiza.
Mukambiro Aline waremewe, avuga ko izi ari imbaraga zimufasha kwiyubaka, ntasigare inyuma mu iterambere.
Yabwiye ikinyamakuru intyoza.com ko nk'umuturage utishoboye wari ukozweho n'ibiza, gufata icyemezo cyo kugurisha Inkwano y'umukobwa we ataranamurongoranya nabyo ngo ntabwo byari byoroshye, ariko ngo nta mahitamo yandi yari afite.
Ati' Ubusanzwe mbarizwa mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe mubyo twagenderagaho. Ibiza byaransenyeye binsiga ku gasozi, mfata icyemezo ngurisha ikwano y'umukobwa wanjye ntaranatanga indongoranyo kuko nta mahitamo yandi nari mfite. Ntabwo nari nziko umunsi nk'uyu uzagera kuko nabikoze numva ko ndwana ku buzima bwanjye n'abana'.
DASSO, barashaka ko uyu mubyeyi inzu ye yuzura vuba akava ku gasozi.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, avuga ko abaryamana bahuje ibitsina ari abana b'Imana. Yemeje ihuriro ry'amashyirahamwe y'abaryamana bahuje igitsina ku nshuro ya mbere kuva yafata umwanya wa papa.
Iki cyemezo cyije binyuze mu nyandiko yiswe Francesco, yagaragaye muri Film mbarankuru yagaragaye bwa mbere mu iserukiramuco rya sinema I Roma kuri uyu wa Gatatu Tariki 21 Ukwakira 2020.
Iyi filime yibanze ku bibazo Francis yitaho cyane harimo ibidukikije, ubukene, abimukira, ubusumbane bushingiye ku moko no ku baturage, ndetse n'abaturage bibasiwe cyane n'ivangura. Francis yavuze ko abaryamana bahuje igitsina nabo ari abana b'Imana.
Ati:''Abaryamana bahuje igitsina bafite uburenganzira bwo kuba mu muryango. Ni abana b'Imana, Icyo tugomba kugira ni itegeko ry'ubumwe bw'abaturage; ubwo buryo butwikiriwe n'amategeko'.
Mu gihe yari umwepisikopi mukuru wa Buenos Aires, Francis yemeje ihuriro ry'amashyirahamwe y'abasivili ku bashakanye bahuje ibitsina mu rwego rwo gushyingiranwa kw'abahuje igitsina.
Icyakora, Papa Francis ntabwo yari yarigeze ashyira kumugaragaro ko ashyigikire abaryamana bahuje igitsina nka papa kugeza ubu. Source: 247nnu.com
Ku bufatanye n'abashinzwe umutekano mu Mudugudu wa Sumuyamana mu Kagari ka Kinyaga mu Murenge wa Nkaka mu Karere ka Rusizi, ku wa kabiri tariki ya 20 Ukwakira Polisi yafashe Tuyizere Eric w'imyaka 35,  nyuma yo  kwambura uwitwa Nyiramitero Xaverine  w'imyaka 53 amafaranga  y'u Rwanda ibihumbi 225 (225,000frw).
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ku mugoroba wa tariki ya 19 ukwakira ku isaha ya saa moya Tuyizere yateze uriya mugore agiye guhaha ku gasantere, amwambura ariya mafaranga.
CIP Karekezi yagize ati: Â 'Tuyizere asanzwe aturanye na Nyiramitero mu Mudugudu umwe, yari abizi neza ko afite amafaranga. Nyiramitero avuga ko yamuteze ku mugoroba agiye guhaha amukubita hasi umwambura amafaranga ibihumbi 225 yari afite mu mweko'.
CIP Karekezi akomeza avuga ko ibyo bimaze kuba Nyiramitero yahise abimenyesha abanyerondo bari hafi aho, bakurikiye Tuyizere bamusanga mu kabari arimo kunywa inzoga. Abo yasengereraga bagerageje kurwanya abanyerondo bituma acika ariko abapolisi bafatanyije n'abaturage baramushakishishije afatwa mu gitindo tariki ya 20 ukwakira.Ati:
'Abanyerondo bamaze kumubona bamusanganye n'abantu arimo kubasengerera inzoga batangira kurwanya abanyerondo. Abanyerondo bahise bahamagara abapolisi kuri sitasiyo batangira gushakisha Tuyizere, bamufashe bukeye  bamusangana  amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 128 mu yo yari yambuye uwo muturage'.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba akomeza avuga ko Tuyizere yari asanzwe avugwaho gutega abantu akabambura we n'abandi bantu bagishakishwa. Avuga ko  ahantu bategera abaturage hazwi kuko hegereye igishanga, iyo bamaze kwambura umuntu bahita bajya kwihisha muri icyo gishanga.
Tuyizere yahise ashyikirizwa  urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera  kuri sitasiyo ya Nkaka kugira ngo hatangire iperereza.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ingingo ya 168 ivuga ko Kwiba hakoreshejwe ikiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko batangije ubukangurambaga bugamije kurandura isambanywa ry’abana
Gusa ngo batangiye ukwezi k’ubukangurambaga ku miryango, abayobozi batandukanye ndetse n’inzego zose bireba, ku buryo iki kibazo cyahagarara ndetse n’ababahohotera bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Ati “Ku bufatanye n’inzego z’ubuzima, abana 46 ni bo tumaze kubarura, ntabwo ari bakeya kuko baza basanga abandi benshi dusanganywe. Gusa hari ingamba twafashe zirimo ubukangurambaga ku miryango, abayobozi, abanyamakuru, inzego zose bireba, kugira ngo badufashe guhangana n’iki kibazo. Harimo no gushakisha ababahohotera ndetse n’abatorotse bagaruka tukabafata tukabashyikiriza ubutabera”.
Ubwo yari mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2020, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Amb. Solina Nyirahabimana, yasabye abaturage gufasha Leta guhangana n’ikibazo cy’abana baterwa inda.
Yagize ati “Gusambanya abana, kubatera inda, Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga, Akarere ka Gatsibo iteka kaba karwanira umwanya wa gatatu cyangwa uwa kabiri, byagombaga kudutera ipfunwe ndetse n’isoni tukabifatira ingamba tugahagurukira kubirwanya kandi duhereye mu mizi, kandi ni mu miryango”.
Amb. Nyirahabimana akomeza agira ati “Hari intambara nyinshi u Rwanda rwatsinze, ndahamya ko na hano mu Karere ka Gatsibo hari ibibazo cyangwa intambara karwanye na zo kakazitsinda, mubona iki kibazo cy’amakimbirane mu miryango no gusambanya abana cyakenera inkunga ituruka mu mahanga? Ntitube ntibindeba, ikitagenda tukigaragaze.
Imibare iheruka gutangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), igaragaza ko mu mwaka wa 2019-2020, abana 4,265 basambanyijwe muri bo 831 baterwa inda.
Iyi mibare kandi igaragaza ko mu gihe cyo kwirinda icyorezo cya COVID-19 imibare yagabanutse.
Guhera muri Mutarama kugera muri Werurwe mbere ya Guma mu Rugo, abana 1,537 ni bo basambanyijwe. Mugihe cya Guma mu Rugo guhera muri Werurwe kugera muri Kamena hasambanywa 864. Naho guhera muri Kamena kugera muri Kanama, Guma mu Rugo ikuweho habarurwa abana 1,310 basambanyijwe.
RIB ivuga ko abakunze kugaragarwaho gusambanya abana harimo ababyeyi b’abo b’abagabo, ba nyirarume cyangwa ba se wabo, abafitanye isano n’umuryango, inshuti zabo, abaturanyi, abashumba n’abakozi bo mu rugo cyangwa abashinzwe kurera abana.
Fireman wamenyekanye nk’umwe mu bagize itsinda rya Tough Gang, kuri ubu uri kuririmba wenyine, yaganiriye na KT Radio avuga ku buzima bwe akiri mu itsinda, uko yakoresheje ibiyobyabwenge akaza gufungwa, n’uko ubuzima bwe bumeze nyuma yo kugaruka mu muziki.
Avuga ko yatangiye kunywa urumogi akiga mu mashuri yisumbuye akabona ntacyo bimutwara. Ati “Muri secondaire narabinywaga ariko nkabona ntawe twanduranya kandi no mu ishuri nkatsinda, byatumye nkomeza kugeza aho navuye ku rumogi nkatangira kunywa heroin na cocaine”.
Umunsi avuga ko yabonye biri guta umurongo, ngo ni igihe amafaranga yatangiye kumushiraho
Ati “Umunsi nabonye ko bikabije ni igihe nakoze akazi nkahembwa miliyoni enye nta mezi abiri yashize ntangira kuguza. Kuko ubusanzwe nakoreshaga nka 100,000frw muri weekend kuko urumogi ntago rwahendaga.
Cocaine yaguraga 50,000frw heroine ari 25,000frw byo byari bihenze, icyo gihe rero amafaranga yose nabonaga nayajyanaga mu biyobyabwenge. Byaragiye biba bibi akazi karananira nkajya nkorera amafaranga yo kugura ibiyobyabwenge gusa”.
Muri 2018 yajyanywe Iwawa mu kigo ngororamuco, avuga ko biri mu bihe mu buzima byamukomereye ariko byatumye agaruka mu buzima.
Agira ati “Ni ahantu hatoroshye kuba ariko narahabaye ndashima Imana ko ntasibiye nyuma y’umwaka umwe nkavayo”..
Avuga ko akigerayo abantu bose bashakaga kureba Fireman kuko yari azwi bituma ubuzima bumukomerera.
Kimwe mu bintu yifuza ni uko yabaho ubuzima busanzwe nk’abandi bose, akabaho atari icyamamare.
Ati “Kera nkiri umwana numvaga nakora ibishoboka byose ngo menyekane ariko kuri ubu natanga ibyo mfite byose ngo mbihindure. Kuko abantu bakunda byacitse, iyo umuntu akoze ibyiza ntabwo babyitaho, ariko iyo ukoze ikibi bahita babisamira hejuru birengagije ko turi abantu kandi umuntu yakosa igihe icyo aricyo cyose. Ubu ndi kwaguka ndashaka gushinga umuryango kandi sinshaka ko nahora mvugwa mu bibi mu gihe bibaye”.
Kuri ubu Fireman yagarutse mu ruhando rwa muzika aho amaze gushyira indirimbo ebyiri hanze, iyitwa ‘Ibanga ry’ubuzima’ ari kumwe na P Fla na Cash Bello, ndetse n’indi yitwa ‘Ni neza’ ari kumwe n’itsinda rya Symphony.
Abaturage ba Bugeshi bafata amazi avuye ku mabati akabikwa mu myobo
Tariki 19 Ukwakira 2020, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangiye ubukangurambaga ku isuku mu ngo hamwe no kuzirika ibisenge mu kwirinda ibiza biterwa n’umuyaga.
Abaturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko bazi akamaro k’isuku ariko hari ibyo badashobora kugeraho kubera kutagira amazi meza.
Uwimana ni umubyeyi w’imyaka 41. Avuga ko ibikorwa byo kwita ku isuku abikora mu rugo rwe, ariko ikibazo cy’amazi meza cyo adashobora kukibonera igisubizo mu gihe amazi y’imvura yashize.
Agira ati “Ibyo batubwira turabyumva, kugira ingarani birakwiye, kugira ubwiherero ni ihame mu kugira isuku, ariko natwe hari ibyo tudashoboye kugeraho kuko tudafite amazi meza”.
Uwimana avuga ko umurenge wabo batagira amazi meza kuko bakoresha amazi y’imvura kuva mu kwezi kwa Mutarama kugera mu Kuboza.
Amazi abikwa mu bitega abaturage bakoresha, hari igihe aba asa nabi kubera kumaramo igihe no kujyamo imyanda
Ati “Nta mazi meza tugira kuko n’ayo bigeze kuzana ya ‘Aqua Virunga’ tuyasanga ku birometero 7, kandi na yo aboneka gakeya, n’iyo aje abantu batonda umurongo bayashaka kugeza agiye, ibyo bituma dukoresha amazi y’imvura dushyira mu bitega”.
Ibitega ni imyobo abaturage bacukura ku mazu bagashyiramo shitingi hakajyamo amazi y’imvura igihe iguye.
Kubera uburyo abaturage bayabika, hari aho usanga haragiyemo imyanda myinshi, ahandi ugasanga amazi yahinduye ibara kubera gusaza n’imyanda yagiyemo, gusa nta yandi mahitamo abaturage bafite uretse kuyakoresha kugera no kuyanywa.
Mukandayisenga Jocelyne, avuga ko afite igitega ashyiramo amazi menshi ndetse avomera n’abaturage, gusa ngo ntiyayanywa atayatetse mu kwirinda indwara zikomoka ku isuku nke.
Gasaza ni umugabo wubatse mu Kagari ka Buringo, avuga ko uretse kuba hakonja ngo no gukaraba no kwisukura kenshi ntibabikora kugira ngo barondereze amazi.
Ishimwe Pacifique, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko iki kibazo cy’amazi kiri hafi gukemuka.
Ishimwe Pacifique aganirariza abaturage ku kwita ku isuku
Agira ati “Turabizi ko nta mazi bafite, ariko ikibazo gikiye gukemuka, uruganda rwa Gihira nirumara kubakwa ruzohereza amazi mu Mujyi wa Gisenyi, asigaye yoherezwe mu gice cy’icyaro mu Mirenge ya Bugeshi, Busasamana na Mudende hamwe n’Imirenge ya Kanama na Nyundo”.
Uyu muyobozi avuga ko abaturage bagomba kwihangana, icyakora akavuga ko bagomba guteka amazi banywa mu kwirinda indwara zituruka ku isuku nke, kugira ubwiherero bupfundikiye n’ingarani.
Ishimwe asaba abaturage kujya bazirika amazu kugira ngo birinde ko umuyaga ubasenyera, akavuga ko aho guhora basenyerwa bagahabwa amabati, ahubwo bakwirinda ko amazu yabo agurukanwa n’umuyaga.
Kuva mu kwezi ka Kanama 2020, mu Karere ka Rubavu, umuyaga umaze gutwara amazu 40, ikiza gikunze kwibasira inyubako mu Murenge wa Bugeshi.