Blog

  • Uwahoze ari Perezida w'Uburundi yakatiwe igifungo cya burundu, uwari Minisitiri w'intebe agirwa umwere #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari perezida w'Uburundi, Pierre Buyoya, yakatiwe igifungo cya burundu adahari kubera iyicwa ry'uwamusimbuye mu 1993, nk'uko byemejwe n'urukiko.

    Ku munsi wo kuwa wa mbere, Buyoya yahamwe n'icyaha cyo 'kugaba igitero kuwari umukuru w'igihugu' akaba yaragize uruhare mu iyicwa rya perezida watowe binyuze mu nzira ya demokarasi, Melchior Ndadaye, mu gihe cyo guhirika ubutegetsi bwinjije igihugu mu ntambara y'barundi.

    Usibye Buyoya, abayobozi 18 bo mu rwego rwo hejuru n'abasivili bari hafi ye bakatiwe igihano kimwe. Abandi bantu batatu bakatiwe igifungo cy'imyaka 20 kubera 'ubufatanyacyaha' muri ibyo byaha kandi uwahoze ari Minisitiri w'intebe, Antoine Nduwayo, yagizwe umwere.

    Batanu gusa mu baregwa bari bahari, abasigaye bakatirwa badahari. Umwe mu baregwa yavuze ko atatangajwe no kubona abunganizi babo batigeze bamenyeshwa ko iki cyemezo kigomba kubaho.
    Kugeza ubu Buyoya ahagarariye Umuryango w'ubumwe bw'Afurika muri Mali kandi ni umuntu wubashywe ku mugabane wa Afurika ndetse no mu mahanga.

    Buyoya, yagiye ku butegetsi mu 1987 abifashijwemo n'ingabo. Yeguye ku mirimo ye mu 1993, igihe Ndadaye, yatorwaga n'abaturage binyuze muri democracy, ariko Ndadaye yishwe nyuma y'amezi ane gusa. Byatumye hababo gushaka guhirika ubutegetsi bikozwe n'abasirikare.

    Ubwicanyi bwateje intambara mu myaka myinshi hagati y'amoko y'abahutu n'abatutsi mu gihugu cy'Uburundi, aho abantu bagera ku 300.000 bapfuye. Buyoya yongeye kuba Perezida nyuma yo guhirika ubutegetsi, hagati ya 1996 na 2003.
    Source:The East African

    Venuste Habineza/Intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/uwahoze-ari-perezida-wuburundi-yakatiwe-igifungo-cya-burundu-uwari-minisitiri-wintebe-agirwa-umwere/

  • Cocaïne ya miliyoni $500 yatahuwe mu mifuka y’amakara #rwanda #RwOT

    Ni yo ya mbere nyinshi ifashwe muri iki gihugu.

    Polisi yavuze ko ibi biyobyabwenge ubiguze mu buryo bwo gutigira mu muhanda ugereranyije byaba bifite agaciro ka miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika (arenga miliyari 480 mu mafaranga y’u Rwanda).

    Iyi cocaine yatahuwe mu muzigo wo ku cyambu cy’abikorera cya Terport kiri mu mujyi wa Villeta, hafi y’umurwa mukuru Asunción.

    Abantu babiri bafunzwe, umwe muri bo yahoze akuriye ‘channel’ (chaîne) ya televiziyo y’igihugu.
    Polisi yavuze ko iyi cocaine, yari yapakiwe neza mu mifuka, yasanzwe muri umwe mu mizigo itandatu.

    Indi mizigo itanu isigaye iracyategereje gusakwa ndetse polisi yavuze ko byashoboka ko nayo ishobora gusangwamo ibiyobyabwenge.

    Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Euclides Acevedo yavuze ko ingano yayo ya nyuma ishobora no kurenga toni 3.

    Amakara ari mu by’ingenzi ibihugu byo muri Amerika y’epfo byohereza mu mahanga.

    Amaze guhinduka ikintu kimenyerewe abacuruza ibiyobyabwenge bakoresha mu gutuma biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi.
    Minisitiri Acevedo yavuze ko nubwo aho iyo mizigo yerekezaga ha nyuma ari muri Israel, yari no guhagarara mu murwa mukuru Buenos Aires wa Argentina ndetse no mu mujyi wa Antwerp mu Bubiligi.

    Bivugwa ko amakuru yatanzwe n’Ububiligi ari yo yaburiye polisi ya Paraguay mbera na mbere ayibwira iby’uwo muzigo urimo ibiyobyabwenge.

    Abategetsi bo mu rwego rwa Paraguay rwo kurwanya ibiyobyabwenge bavuga ko bishoboka ko iyo cocaine yazanywe n’indege ivuye muri Bolivia.

    Bolivia ni cyo gihugu cya gatatu ku isi gihingwamo ibimera byinshi bitunganywamo cocaine.

    Paraguay imaze imyaka ari ahantu h’ingenzi hanyuzwa ibiyobyabwenge.

    Amwe mu matsinda akomeye y’abagizi ba nabi yo muri Brazil, arimo nka First Capital Command (PCC), yaguye ibikorwa agera no muri Paraguay.

    Ingano nini cyane ya cocaine Paraguay yari yarafashe mbere y’ubu ni iyo yafashe mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2019, yapimaga toni 2,2.

    Icyo gihe, yari ihishe mu modoka mu karere ka Concepción ko mu majyaruguru y’igihugu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Cocaine-ya-miliyoni-500-yatahuwe-mu-mifuka-y-amakara

  • Nyamagabe : Umugabo yatemaguye umugore we amugira intere amushinja ubusambanyi #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Kagari ka Rususa umurenge wa Kamegeri mu karere ka Nyamagabe ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Ukwakira 2020.

    Umwe mu baturage batuye muri aka gace yabwiye UKWEZI ko saa n’iminota 7 aribwo umugore witwa Mushimiyimana Marie yirukankanywe n’umugabo we Nsabimana Wellars agenda amutema umugenda mu isantere yo muri aka kagari.

    Uyu mugabo yatemaga umugore we avuga ko yatinze gutaha. Mushimiyimana acururiza mu isoko naho umugabo we ni umuhinzi.

    Uyu muryango w’abana batatu usanzwe uvugwamo amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma. Umuturanyi wabo yatubwiye ko umugore ariwe wabanje kuvugwaho iyi ngeso ariko ngo byageze aho umugabo nawe yinjira muri iyi ngeso.

    Nsabimana yatemye umugore n’umuhoro, ahungira mu isantere amukurikirayo akomeza kumutemerayo. Yamutemye amaboko, mu mutwe ndetse no ku maguru.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamegeri Jean de Dieu Hitimana aganira na UKWEZI yemeje aya makuru ndetse avuga ko umugore yanjyanywe ku bitaro naho umugabo akaba ari gushakishwa n’inzego zibishinzwe.

    Yagize ati 'Amakuru twabashije kumenya ni uko bashinjanya gucana inyuma ariko andi makuru turacyayashakisha. Uwatemwe yajyanywe kwa muganga uwatemye turacyamushakisha'.

    Mushimiyimana akimara gutemwa yajyanywe ku kigo nderabuzima, bamwohereza ku bitaro by’akarere, magingo hari amakuru avuga ko yoherejwe ku bitaro bya Kaminuza CHUB.

    Amafoto y’uyu mugore yabonywe n’umunyamakuru wa UKWEZI agaragaza ko uyu mugore yakomerekejwe cyane mu kiganza, mu mutwe no ku maguru.

    Gitifu Hitimana yasabye abaturage ko bajya batanga amakuru y’ahantu hari amakimbirane kugira ngo ubuyobozi bufashe hakiri kare imiryango ifitanye amakimbirane akemuke bataragera aho umwe yangiza mugenzi we.

    Ati 'Abafitanye ibibazo turabasaba ko bajya bagana ubuyobozi mbere y’uko bafata indi myanzuro'

    Nsabimana Wellars na Mushimiyimana Marie, bashakanye byemewe n’amategeko ndetse bafitanye abana batatu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Nyamagabe-Umugabo-yatemaguye-umugore-we-amugira-intere-amushinja-ubusambanyi

  • Twashyize imbere ishoramari mu ikoranabuhanga, kuko hari ibibazo ryadufasha gukemura – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga bizafasha kwihutisha no kunoza imikoranire
    Perezida Kagame yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga bizafasha kwihutisha no kunoza imikoranire

    Ibi Perezida Kagame yabivuze ku wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2020, mu kiganiro cyateguwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu (World Economic Forum), cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Icyo kiganiro kandi cyanitabiriwe na Perezida w’ n’Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu, Borge Brende, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, ndetse na Perezida wa Colombia Iván Duque Márquez.

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko guteza imbere ikoranabuhanga, haba mu guhanga udushya ndetse no mu bumenyi ngiro, bizafasha guhanga imirimo mishya mu rubyiruko, atari mu Rwanda gusa, ahubwo no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

    Yagize ati “Hari ibibazo byinshi ikoranabuhanga ryadufasha gukemura no gushakira ibisubizo, ari na yo mpamvu twashyize imbere ishoramari mu ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo bijyana na ryo. Guhuriza hamwe ubushake bw’u Rwanda, kwimakaza ishoramari mu ikoranabuhanga no kuriteza imbere ku mugabane wa Afurika, byari ukugira ngo duhuze iyo gahunda kugira ngo tutagira aho twongera gusigara inyuma”.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko guhuza amabwiriza n’imigenzereze mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, bizafasha kwihutisha no kunoza imikoranire, hashyirwa mu bikorwa amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika.

    Ati “Urwego rw’abikorera rukomeje gushishikarizwa kugira uruhare mu ishoramari rikenewe n’ubumenyi, kuko twari dufite iki cyerekezo cyagutse atari mu Rwanda gusa, ahubwo no guhuza iryo shoramari rya buri gihugu, no kugira ngo tugire iterambere rihuriweho”.

    Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamni Netanyahu, na we watanze ikiganiro, yavuze ko kugira ngo uwo muvuduko w’iterambere mu ikoranabuhanga utange umusaruro ku baturage, ari uko hagomba kuzazirikanwa ibijyanye no kongera umutekano mu ikoreshwa ry’iryo koranabuhanga, ariko hakanimakazwa ubufatanye bw’amahanga.

    Perezida Kagame ndetse n’abandi batanze ibiganiro, bose bahurije ku buryo icyorezo cya Covid-19 n’ingamba zo kukirwanya byasigiye isomo ibihugu byinshi ku bijyanye no guhanga udushya mu ikoranabuhanga, bikaba byaranazamuye ubwitabire mu gukoresha iryo koranabuhanga mu mitangire ya serivisi.

    Gusa nanone imibare y’ Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu (World Economic Forum), igaragaza ko 9% gusa by’ibigo ku isi, ari byo bikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kwigisha hifashishijwe Iyakure, gukoresha imashini (robots) mu nganda no mu mitangire ya serivisi, cyangwa se imashini bakoreshaho intoki gusa (touch screens).

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/twashyize-imbere-ishoramari-mu-ikoranabuhanga-kuko-hari-ibibazo-ryadufasha-gukemura-perezida-kagame

  • Huye : Ahahoze Ingoro ya Muvoma ‘MRND’ hagiye kubakwa hoteli y’inyenyeri eshanu #rwanda #RwOT

    Iyi nzu yubatswe mu myaka ya 1980 ndetse iza gutahwa ku mugaragaro ku wa 5 Ukuboza 1985, yubatse mu Mujyi wa Huye rwagati hafi cyane y’ahari ibiro bishinzwe kwandika abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.

    Imaze igihe kirekire ikoreshwa nk’inzu mberabyombi y’Akarere ka Huye. Yaberagamo inama n’ibitaramo bikomeye birimo n’ibyitabirwa n’abahanzi bafite amazina akomeye mu Rwanda nk’Impala, Byumvuhore Jean Baptiste n’abandi.

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kamana Andre yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa 20 Ukwakira 2020 ko bamaze kubona abashoramari babiri bafite ubushake bwo kubaka iyi hoteli izaba ifite inyenyeri 5.

    Imberabyombi y’akarere ka Huye abakuze bayizi ku izina ry’ingoro ya Muvoma(MRND : Ishyaka ryari riyoboye u Rwanda mbere ya 1994), abato bakayimenya nk’ inzu mberabyombi y’Akarere ka Huye.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bumaze imyaka irenze ibiri buvuga ko muri aka karere hakenewe Hoteli y’inyenyeri 5, gusa Visi Meya Kamana Andre avuga ko hoteli atari umushinga umuntu avuga uyu munsi ngo buke warangije gushyirwa mu bikorwa.

    Yagize ati 'Ntabwo ari akarere kazubaka iyo hoteli. Tumaze kubona abashoramari babiri bamaze kugira ubushake bwo kugaragaza ko bashaka gukora uyu mushinga'.

    Uyu muyobozi avuga ko uyu mushinga nurangira uzafasha akarere ka Huye guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama.

    Magingo aya aka karere gafite hoteli nyinshi ariko murizo nta n’imwe ifite icyumba kinini cy’inama gishobora kwakira abantu benshi ingunga imwe.

    Inzu mberabyombi y’Akarere ka Huye igiye gusenywa ikibanza cyayo kikubakwamo hoteli y’inyenyeri 5 imaze imyaka 35 itashwe ku mugaragaro n’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.
    Iyi nyubako yahoze ari iy’ishyaka MRND ryashinzwe na Habyarimana, aho yubatse hagiye kubakwa hoteli y’inyenyeri eshanu

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Huye-Ahahoze-Ingoro-ya-Muvoma-MRND-hagiye-kubakwa-hoteli-y-inyenyeri-eshanu

  • Nemeyimana Samuel Kato ukinira KCCA wasizwe na Uganda Crane, ntiyaba ariyo mahirwe y'Amavubi kuba yamwifashisha. #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Uganda nyuma ya camp yakorewe mu gihugu cya Dubai n'umutoza mukuru Mckinstry n'abasore batandukanye harimo n'umusore w'umunyarwanda wavukiye mu gihugu cyabaturanyi cya Uganda.

    Kuri uyu munsi nibwo hashyizweho urutonde rwabakinnyi azifashisha mugushaka itike yo gushaka itike yo gukina African Cup ariko ntihagaragaramo umukinnyi n'umwe ukina mu igihugu imbere nuyu musore ukinira ikipe ya KCCA ukina inyuma uzwi kwizina rya Kato Samuel Nemeyimana ntiyigeze ahamagarwa aho yari yajyanye n'ikipe y'igihugu muri Dubai.

    Ntiyaba ariyo mahirwe ko uyu musore abe yahamagarwa mu ikipe y'amavubi abe yaza kuba yafatanya nabagenzibe mubwugarizi. nyuma yuko kigalinews24.com imuganirije akagaragaza ko haribiganiro bakoranye n'ubuyobozi bwa Ferwafa ndetse n'umutoza Mashami.

    Abakinyi bahamagawe naba bakurikira bayobowe na Denis Onyango.

    The Uganda Cranes:

    Goalkeepers: Denis Onyango (Mamelodi Sundowns), Salim Jamal Magoola (Al Hilal Omdurman),

    Defenders: Joseph Ochaya (TP Mazembe), Alex Kakuba (Cova de Piedade), Nicholas Wadada (Azam FC), Elvis Bwomono (Southend United), Ronald Mukiibi (Ostersunds FK), Timothy Awany (Ashdod FC),

    Midfielders: Micheal Azira (Chicago Fire), Khalid Aucho (Misr Lel Makasa), Kizito Luwagga (Hapoel Kfar Saba), Farouk Miya (Konyaspor), Emmanuel Okwi (Ittihad Alexandria), Allan Kymabadde (El Gounah FC), Allan Okello (Paradou FC),

    Forwards: Fahad Bayo (Ashdod FC), Edrisa Lubega (Paide Linnameeskond), Derrick Nsibambi (Smouha FC), Mubiru Uche Ikpeazu (Wycombe Wanderers), Alexis Bbakka (Umea FC)

    The post Nemeyimana Samuel Kato ukinira KCCA wasizwe na Uganda Crane, ntiyaba ariyo mahirwe y'Amavubi kuba yamwifashisha. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/10/22/nemeyimana-samuel-kato-ukinira-kcca-wasizwe-na-uganda-crane-ntiyaba-ariyo-mahirwe-yamavubi-kuba-yamwifashisha/

  • Inteko rusange ya Rayon Sports ni ku wa Gatandatu, ninde uzatorerwa kuyiyobora? Bakomeje kwifata #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi 2 ngo igihe cy’inzibacyuho RGB yahaye komite iyobowe na Murenzi Abdallah ngo ishyire ku murongo ibintu muri iyi kipe, ni mu gihe nta muntu uratangaza ko aziyamamariza kuyobora iyi kipe.

    Nyuma y’ibibazo bikomeye byari bimaze iminsi muri Rayon Sports bishingiye cyane ku miyoborere, amikoro ndetse n’amategeko, tariki ya 22 Nzeri 2020 RGB yasheshe komite nyobozi y’iyi kipe maze tariki ya 24 Nzeri 2020 bashyiraho iy’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah aho afatanyije na Twagirayezu Thadee na Me Nyirihirwe Hilaire.

    Iyi komite yasabwe gushyira ibintu ku murongo, gutegura amategeko ndetse n’inteko rusange igomba gutorerwamo komite nyobozi y’iyi kipe ubundi akabashyikiriza RGB.

    Hasigaye iminsi 2 kugira ngo igihe cyahawe komite ya Murenzi Abdallah cyirangire, ni mu gihe mu byo yasabwe harimo no gukoresha inteko rusange igatoresha komite nyobozi akayishyikiriza RGB.

    Tariki ya 24 Ukwakira 2020 ni bwo izasoza manda, amakuru avuga ko iyi komite yari yasabye RGB ko yayongerera igihe kugira ngo ishyire ku murongo ibintu byose nk’uko yabisabwe ariko ibwirwa ko bidashoboka ahubwo ko bagomba gutegura inteko rusange bitarenze ku wa Gatandatu.

    Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu ari bwo hazaba inteko rusange ya Rayon Sports ari nayo izatorerwamo umuyobozi uzayobora Rayon Sports.

    Gusa n’ubwo hazaba amatora kugeza uyu munsi bitewe n’ibihe iyi kipe yanyuzemo, nta muntu n’umwe uratangaza ko yiteguye kwiyamamariza kuyobora iyi kipe, aho benshi bafite ubwoba ko bishobora kuzabagendekera nk’uko byagendekeye Munyakazi Sadate wari uyifite.

    Amakuru avuga ko Paul Muvunyi ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora iyi kipe, gusa ngo nta mwanzuro arafata.

    Biteganyijwe ko Inteko Rusange ya Rayon Sports izaba ku wa Gatandatu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inteko-rusange-ya-rayon-sports-ni-ku-wa-gatandatu-ninde-uzatorerwa-kuyiyobora-bakomeje-kwifata

  • Perezida Kagame yakiriye indahiro z’Abasenateri bashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko yizera ko Abasenateri bashya bazanye ubunararibonye n’amaraso mashya azafasha mu kugera ku ntego igihugu cyiyemeje.

    Yibukije Abasenateri ko bahagarariye Abanyarwanda, bakaba bakwiye gukora bazirikana ibyifuzo by’abaturage.

    Yavuze ko gukorera u Rwanda bisaba ubwitange mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije u Rwanda ahanini bishingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo.

    Ati “Kuri twe aho tuva ni kure n’aho tujya ni kure, birumvikana rero ko ibyo twitezweho ari byinshi.”

    Perezida Kagame yagaragaje ko muri urwo rugendo hataburamo imbogamizi zaba izo mu gihugu imbere ndetse n’imbogamizi zihuza ibihugu.

    Yagaragaje ko hari n’imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19, ariko ko atari umwihariko w’u Rwanda, dore ko icyorezo cyageze n’ahandi ku isi, ariko avuga ko u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bahangane n’ingaruka zacyo, ari na ko bakomeza kucyirinda.

    Kuba iki cyorezo cyaraje cyiyongera ku bindi bibazo Igihugu gifite, Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo ibibazo bibaye byinshi n’abantu bagomba gukuba inshuro nyinshi imbaraga bakoresha mu guhangana na byo.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yakiriye-indahiro-z-abasenateri-bashya

  • Inyubako nshya twujuje ni igisubizo ku mitangire ya serivise inoze – Mayor Nzamwita #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ibiro bigiye kuzura bitwaye miliyari imwe n
    Ni ibiro bigiye kuzura bitwaye miliyari imwe n’igice

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burishimira inyubako nshya y’ibiro by’akarere igiye kuzura, aho ngo igiye kuruhura abakozi b’akarere batagiraga aho batangira serivise hanoze.

    Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yagiranye na Kigali Today, yavuze ko abakozi bari bamaze igihe kinini bakorera mu nyubako itajyanye n’igihe, aho yakoreraga mu cyahoze ari ibiro bya Komini Nyarutovu, ahantu yemeza ko ari hato kandi hatari n’ibikoresho bihagije birimo ubwiherero n’ibindi.

    Yagize ati “Icyo iyi nyubako ije gukemura, birumvikana ni ikibazo cya za biro, abakozi ntabwo bagiraga ahantu bakorera kubera ko abenshi bakoreraga ahantu mu cyumba kimwe nta bwisanzure hatameze na neza, ni mu nyubako yahoze ari Komine Nyarutovu nta toilettes, ntaki…, byari ibibazo bikomeye none ubu bigiye gukemuka, serivise zirimo nka Njyanama babonye aho bakorera”.

    Uwo muyobozi avuga ko iyo nyubako izaba yuzuye ku itariki 21 Ugushyingo 2020, avuga ko igihe bihaye kitadindiye gusa Rwiyemezamirimo uyubaka byabaye ngombwa ko bamwongereyeho amezi abiri, bitewe n’ibibazo byatejwe na COVID-19. Avuga ko icyo gihe bahaye Rwiyemezamirimo yasabwe kucyubahiriza.

    Meya Nzamwita avuga kandi ko nubwo ako karere gasanzwe ku mwanya mwiza mu mitangire ya serivise, aho muri Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu mitangire ya serivise, Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa gatatu mu turere 30, bazarushaho kunoza serivisi.

    Ati “Iyi nyubako ni igisubizo mu mitangire ya serivise inoze, kandi dusanzwe duhagaze neza cyane cyane ko ejo RGB yagaragaje ko Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa gatatu mu bijyanye no gutanga serivise nziza, ubu kuba tubonye inyubako noneho ni akarusho mu kunoza serivise, kugeza ubwo abaturage duha serivise bazadushyira ku mwanya wa mbere”.

    Mu bindi byatumye ubuyobozi butekereza kubaka iyo nyubako inogeye imitangire ya serivise, ngo ni n’uburyo bwo gutanga urugero ku baturage biteguye gushora imari mu mujyi wa Gakenke, bubaka inzu zijyanye n’igihe.

    Abaturage na bo bagaragarije Kigali Today ko banyotewe no kwakirira serivise muri ibyo biro aho umwe witwa Hategekimana Cyprien, yagize ati “Birashimishije kuba twiyujurije ibiro, ahandi wabonaga bakorera mu nyubako nto kandi zitajyanye n’igihe tugezemo, kandi muri Gakenke turi abantu basobanutse bazi no gukora, iyi nyubako iryoheye ijisho”.

    Abayobozi banyuranye basuye iyo nyubako, Rwiyemezamirimo abizeza ko azayibamurikira kuri 21 Ugushyingo 2020
    Abayobozi banyuranye basuye iyo nyubako, Rwiyemezamirimo abizeza ko azayibamurikira kuri 21 Ugushyingo 2020

    Mugenzi we ati “Biteye ishema kuba natwe Abanyagakenke tubonye inyubako igezweho, wageraga mu tundi turere wareba aho bakirira abantu n’uburyo bakorera mu nyubako nziza ukumva bigukoze ahantu. Abayobozi bacu mu karere tubaziho gucisha bugufi no kutwumva bakadukemurira ibibazo, ubwo babonye aho bakorera heza birarushaho”.

    Uwo muyobozi arasaba abaturage kwisanzura muri iyo nyubako agira ati “Icyo twabwira abaturage ni uko iriya nyubako ari iyabo, nibayisanzuremo baze bayihererwemo serivise, cyane cyane ko intego y’akarere kacu ari ugutanga serivise nziza, haba ku karere haba mu mirenge n’ahandi hose hatangirwa serivise. Ni ibiro byubatse neza, nibatugane babyisanzuremo ugize n’ikibazo cyo kutabona serivise atubwire tumufashe”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/inyubako-nshya-twujuje-ni-igisubizo-ku-mitangire-ya-serivise-inoze-mayor-nzamwita