Kanye West won 3197 votes in Iowa and 7770 Votes in Minnesota , #Rwanda #RwoT #ElectionNight #Elections2020
Blog
-
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT
Turabamenyesha ko uwitwa MUKABUSHAYIJA Christine mwene Rutayisire Stanislas na Mukankanika, utuye mu Mudugudu wa Bweramana, Akagari ka Masangano, Umurenge waBusoro, Akarere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe MUKABUSHAYIJA Christine, akitwa UMUBYEYI Christa mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni izina niswe n’ababyeyi ariko ntiryandikwa mu gitabo cy’irangamimerere.

Source : https://www.imirasire.rw/?INGINGO-Z-INGENZI-Z-IMPAMVU-YO-GUSABA-GUHINDUZA-AMAZINA-36963
-
Igihangange muri ruhago ku Isi, Maradona yabazwe ubwonko #rwanda #RwOT
Umukinnyi wabiciye muri ruhago mu myaka yashize, umunya-Argentine, Diego Maradona yabazwe ku bwongo nyuma yo kugira ikibazo cy’imitsi itwara amaraso mu bwonko.
Uyu mugabo w’imyaka 60 yabagiwe mu bitaro bya Olivos Clinic biri i La Plata muri Argentine, aho umuganga we wamubaze Dr Leopoldo Luque yavuze ko byagenze neza kandi ko agiye gukomeza kwitabwaho.
Diego Armando Maradona akaba yarajyanywe mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cy’imitsi ijyana amaraso mu bwonko aho yagendaga gake, kandi akaba yari yaranagize ikibazo cyo gukabanuka kw’amazi mu mubiri.
Uyu mugabo ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza Isi yagize, yafashije igihugu cye Argentine kwegukana igikombe cy’Isi cyo mu 1986. Ubu ni umutoza wa Gimnasia y Esgrima yo mu cyiciro cya mbere muri Argentine.
Maradona yabazwe ubwonko
Yahesheje igikombe cy’Isi Argentine cyo mu 1986Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igihangange-muri-ruhago-ku-isi-maradona-yabazwe-ubwonko
-
Ibyo wamenya ku nzu ya Perezida Kayibanda yafungiwemo akicishwa inzara na Kinani #rwanda #RwOT
Iyi nzu twayisuye, tuganira na bamwe mu bahaturiye batubwira byinshi kuri Kayibanda n’urupfu rw’agashinyaguro yishwe we n’umugore we, bikozwe n’uwari umunywanyi wabo w’akadasohoka, General Major Juvenal Habyarimana waje kwamamara nka Kinani. Izina Kinani benshi baziho Juvenal Habyarimana, ni iryo we ubwe yiyise mu myaka y’1991, ubwo ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zamwotsaga igitutu, maze mu kwishongora akavuga ko ari Kinani cyananiye abagome n’abagambanyi, bityo Inkotanyi zitazamuhangara.
REBA VIDEO IGARAGAZA IBY’URU RUGO RWA PEREZIDA KAYIBANDA YAPFIRIYEMO HANO :
Uko Kayibanda yagiye ku butegetsi n’uko yabuvuyeho yicicwa inzara
Kayibanda Grégoire, niwe wabimburiye abandi kwicara mu mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda. Uyu ninawe Minisitiri w’Intebe wa mbere u Rwanda rwagize, wabayeho hakiriho ingoma ya Cyami n’ubwo yari iri mu marembera. Yabaye kandi Perezida wa kabiri w’u Rwanda, ni nawe wayoboraga igihe rwabonaga ubwigenge.
Grégoire Kayibanda ni mwene Léonidas Rwamanywa na Caroline Nyirambeba. Yavukiye i Tare, hahoze ari muri komine Musambira, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu karere ka Kamonyi mu majyepfo y’u Rwanda. Kayibanda yavutse tariki 01 Gicurasi 1924. Amashuri abanza yayize i Tare (1932-1934) ayakomereza i Kabgayi (1934-1937). Naho ayisumbuye ayiga mu iseminari nto ya Saint Léon i Kabgayi (1934-1943). Kuwa 28 Ukuboza 1944, Kayibanda yinjiye mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda atangira kwigira kuba padiri, kugeza yiyemeje kuyivamo kuwa 15 Ugushyingo 1948, kandi agahagarika n’ibyigipadiri ahubwo akerekeza mu by’ubwarimu.
Yashakanye na Kayibanda Verdianne. Kuwa 20 Mutarama 1949 yatangiye umwuga w’ubwarimu muri ” Institut Léon Classe ” kugeza mu 1952. Ibyo kandi akabifatanya n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi mu gukemura ibibazo binyuranye byari byugarije rubanda rugufi aho yari atuye.
Mu 1953 Kayibanda yoherejwe gukora i Kabgayi mu biro by’ubugenzuzi bw’amashuri, muri serivisi yo gutegura no kunononsora imfashanyigisho zijyanye n’igihe. Guhera muri Kamena muri uwo mwaka kugeza mu Ukuboza1954, Kayibanda yabaye umwanditsi w’ikinyamakuru ” L’AMI “. Kayibanda yifashishije itangazamakuru rero, yakomeje guhindura imitekerereze ya rubanda kandi ahindura n’imwe mu mikorere y’ubutegetsi bwariho muri icyo gihe.
Urugero ni nk’ibyo yanditse ku itegeko ryabuzaga kwishyira hamwe cyane cyane mu bikorwa bya politiki, Kayibanda we mu nyandiko ze akaba yarasabaga ko uburenganzira bwo kwishyira hamwe muri za Asosiyasiyo na Koperative bwahabwa rubanda kandi mu buryo butagabanuweho na gato.
Ibyo byagize ingaruka mu mitekerereze n’imikorere ya politiki. Amashyirahamwe menshi yaravutse kugera ku rwego rwo kuba Amashyaka ya Polilitiki. Hagati aho rero guhera mu 1955 nibwo Kayibanda yavuye mu bugenzuzi bw’amashuri maze aba Perezida wa komite ncungamikorere ya TRAFIPRO (Travail, Fidélité, Progrès), anaba umwanditsi mukuru wa Kinyamateka. Yabaye kandi umunyamabanga wihariye wa Musenyeri Perraudin, umusuwisi wayoboraga diyosezi ya Kabgayi, ndetse aba n’umwe mu bagize inama ngishwanama ya Chefferie ya Marangara. Iyo myanya niyo yafashije cyane Grégoire Kayibanda kumenyekanisha ibitecyerezo bye. Kayibanda aha yari amaze kwiyumvamo ubushobozi bwo kuba umucunguzi wa rubanda rugufi nk’uko intego ye yabivugaga : “Libertatem filiorum Dei” : Tubohore Abana b’Imana.
Ibyari bimurimo bigaragazwa n’amagambo basanze mu ikaye ye (carnet de notes), agira ati : “Mu gihugu aho rubanda bakorerwa ivangura rigaragara kandi ryizweho neza, nsanga kwibanda ku kintu kimwe gusa ntacyo byaba bimaze, ahubwo bidatinze nazasanga nanjye ntacyo ndicyo. Mpisemo rero gukangura igihugu cyanjye kikabasha kumenya ubushobozi kifitemo, maze nkabafasha kuvumbura ibyo ababakikije bakeneye, nkabasunikira kandi nkabingingira gutanga umusanzu wabo. Ntekereza ko ariwo muhamagaro wanjye mu gihugu kikishakisha, kandi kikireba aho gikwiye guhagurukira hakwiye kandi vuba”.
Kayibanda arongera ati : “Chefu (président du Conseil de chefferie) amfata nk’umuntu warwanya ubutegetsi kandi bigaragara ko hari ukuntu antinya. Yamenyereye kwigirizaho nkana aba sushefu (sous chefs) be, ariko njye sinemera amahame ye yose ! Intekerezo zanjye zuzuyemo akarengane abantu banjye bagirirwa, kandi sinakwihanganira na gato ubutegetsi butakijyanye n’igihe kandi budashoboye.”
Kayibanda hagati aho, abifashijwemo na Musenyeri Perraudin, kuwa 09 Nzeri 1957 yoherejwe mu mahugurwa ajyanye n’iby’itangazamakuru mu bwanditsi bw’ ikinyamakuru ” Journal Vers l’avenir ” cyandikirwaga mu Bubiligi. Kayibanda yagarutse kuwa 08 Ugushyingo 1958, maze ahita akomereza imirimo ye muri Kinyamateka guhera tariki ya 25 Ugushyingo 1958.
Kayibanda wari ukubutse i Burayi, yagarutse ashaka bwangu impinduka mu Rwanda, maze kuwa 19 Ukwakira 1959 ashinga Ishyaka PARMEHUTU (Le Parti du Mouvement de l’Emancipation Hutu). PARMEHUTU yaje guhindura izina, yitwa MDR (Mouvement Démocratique Républicain) kandi yiyemeza kwigobotora ingoma ya cyami n’iya gikoroni maze hakajyaho ubuyobozi bushingiye kuri Demokarasi na Repubulika. Icyo gihe, bamwe mu batutsi baratotejwe barameneshwa, bahungira mu bihugu by’abaturanyi. Iri shyaka rya Kayibanda ryavugaga ko abo mu bwoko bw’abahutu batsikamiwe, maze ritangira kwibasira abo mu bwoko bw’abatutsi.
Nyuma yaho gato, Kayibanda yatangije impinduramatwara yari igamije gukuraho bidasubirwaho ingoma ya cyami. Kuwa 26 ukwakira 1960 habayeho amatora yarangiye hashyizweho inteko na Leta by’agateganyo. Gregoire Kayibanda yabaye Minisitiri w’intebe naho Habyarimana Joseph Gitera ayobora Inteko.
Kuwa 28 Mutarama 1961 i Gitarama habaye Kongere idasanzwe, ikuraho ingoma ya cyami, itangiza ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika. Uwo munsi Dominiko Mbonyumutwa yatorewe kuba Perezida wa mbere.
Kuwa 25 Nzeri 1961 habayeho amatora rusange yiswe Kamarampaka, rubanda bahamya bidasubirwaho ko banze ubutegetsi bwa cyami. Nyuma yo kwegura kwa Mbonyumutwa, Kayibanda yatorewe kuba Perezida wa Repubulika, ashyiraho Leta yagejeje u Rwanda ku bwigenge tariki ya 1 Nyakanga 1962.
Kayibanda Grégoire, niwe wabaye Perezida wa kabiri w’u Rwanda, akaba ari nawe wa mbere waruyoboye kuva rwabona ubwigenge ndetse ninawe wa mbere wabaye Perezida habayeho amatora n’ubwo yiyamazaga ari wenyine. Kayibanda yagiye ku butegetsi tariki 26 Ukwakira 1961, ayobora manda ye ya mbere kugeza mu 1965 ubwo yongeraga kwiyamamaza ari we mukandida rukumbi ndetse anongera kwiyamamaza ari wenyine mu 1969.
Kayibanda yayoboye u Rwanda mu gihe cy’imyaka 12 kugeza tariki 4 Nyakanga 1973 ubwo yahirikwaga ku butegetsi na Juvénal Habyarimana wari inshuti ye magara akaba yari na Minisitiri w’ingabo icyo gihe. Habyarimana yamuhiritse nawe amushinja gutonesha abo mu gace k’Amajyepfo y’u Rwanda, n’ibindi bikorwa by’ivangura rishingiye ku moko n’akarere.
Yahise afungwa hamwe n’umugore we, babagenera igihano cy’urupfu kuwa 26 Kamena 1974. Icyo gihano cyaje guhindurwamo gufungwa burundu maze bavanwa muri Rwerere aho bari bafungiwe, bafungirwa kwa Kayibanda mu rugo i Kavumu ho muri Gitarama hafi y’i Kabgayi, hari kuwa 11 Nzeri 1974, aha bakaba ari naho baje gupfira. Bivugwa ko Habyarimana yabicishije inzara kugeza bashizemo umwuka. Kayibanda Grégoire yapfuye afite imyaka 52 kuko yari yaravutse tariki 01 Gicurasi 1924.
REBA VIDEO IGARAGAZA IBY’URU RUGO RWA PEREZIDA KAYIBANDA YAPFIRIYEMO HANO :
-
Mashami yavuze ku mvune yavanye Sugira mu Mavubi ariko akitoreza muri Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje gukora imyitozo yo gutegura imikino ibiri bafitanye na Cap-Vert, aho kugeza ubu hagenda hiyongeramo abakinnyi bakina hanze, bamwe mu bakina imbere mu gihugu nabo bakagenda basezererwa gahoro gahoro.
Mu minsi ishize ni bwo rutahizamu Sugira Ernest yavuye mu mwiherero aho byavuzwe ko yagize imvune itazamwemerera gukina imikino iri imbere, gusa abenshi batungurwa no kumubona akora imyitozo muri Rayon Sports yatangiye ku wa Mbere.
-
- Sugira kuva ku wa Mbere ariko gukora imyitozo muri Rayon Sports
Mu kiganiro umutoza Mashami Vincent yahaye itangazamakuru, yavuze ko Sugira yari yagize imvune yo mu kibero, ku buryo bitari gutuma agendana n’umuvuduko w’imyitozo, bamuha amabwriza agomba gukurikiza ubundi akazifashishwa mu mikino itaha
Yagize ati “Sugira ntitwamusezereye, yari afaite ikibazo cya harmstring,ntabwo ishobora gukira mu cyumweru kimwe urebye n’imyitozo twari dufite yasabaga imbaraga, twasabga ko umukinnyi aba ameze 100% kugira ngo abe yakora neza imyitozo.”
“Iyo dukomeza kumukoresha byari kumwangiriza byinshi, Sugira ni umukinnyi wacu kandi tuzi agaciro afitiye ikipe y’igihugu kandi twarabiganiriye yarabyumvise, niba ameze neza urumva ko yakurikije inama twamugiriye, nta rirarenga, turacyafite indi mikino myinshi imbere, isaha n’isaha azagaruka.”
-
- Yavuye mu myitozo y’Amavubi kubera imvune yo mu kibero
Ku ruhande rwa Sugira Ernest, we avuga ko yumva ameze neza ariko yakurikirije amabwiriza yahawe n’abaganga ndetse n’umutoza w’ikipe y’igihugu, aho avuga ko iminsi bari bamuhaye yarangiye ubu ari gukora neza.
“Tumeze neza turi ku rwego rwiza n’ubwo twatangiye gukora nyuma y’andi makipe, aha ndi gukora no mu ikipe y’igihugu, naje kugira ikibazo cy’imvune mu kibero bampa iminsi yo kruhuka, ubu yararangiye nagombaga kwitabira iya Rayon Sports, kandi twabyumvikanye na muganga w’Amavubi.”

-
-
Ibidasanzwe kuri Katabarwa washatse abagore 8, akabyara abana barenga 100 n’abuzukuru 700 #rwanda #RwOT
Abana afite mu buryo bwemewe n’amategeko ni 48, ariko avuga ko ntaho utasanga amaraso ye kuko ngo nyuma yo kugira abo bagore umunani bemewe n’amategeko y’Umwami yajyaga gusambana mu nshoreke ku buryo ubaze abana yabyaye bose hamwe basaga 60.
Katabarwa ntabwo azi neza imyaka afite gusa avuga ko agendeye ku gihe yiyandikishirije ari 98, kuko kwandikwa byabayeho Umwami Rudahigwa amaze kwima ingoma ari nabwo ibyo kwandika abantu byatangiye.
Icyo gihe ngo Abazungu barazaga bakabaza ababyeyi igihe bakeka abana babo baba baravukiye bakaba ariho bahera bandika imyaka bagereranyije.
Uyu musaza usobanura ko aba bagore yagiye abashaka umwe kuri umwe, akabanza akazana umwe, hashira igihe yabona ubushobozi bwiyongereye akongera akazana undi kugeza ubwo yagejeje ku bagore umunani. Kuri ubu barindwi nibo bakiriho naho umwe yarapfuye.
Ubwo yabashakaga ngo barubahanaga bahereye ku mukuru kugeza ku muto ugasanga umuto yubaha umukuru kandi bakabana neza nta mwiryane wigeze ubaranga.
Katabarwa kuri ubu utuye mu Kagari ka Gatenga Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi, yaganiriye na UKWEZI, agaruka ku buryo yagiye arongora aba bagore ndetse n’icyo yabatungishije kugeza uyu munsi basigaye batungwa n’ababakomokaho.
Avuga ko afite abuzukuru n’abuzukuruza benshi nawe atazi umubare barimo abari hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu bice bitandukanye by’Isi.
Ati 'Mu myaka ishize nari mfite 761 harimo abuzukuru n’abuzukuruza, cyera narandikaga, barazaga bakamenyesha ko babyaye n’abari mu mahanga ngahita mbyandika nkabibara ariko ubu ntabwo mperuka kubara, ntabwo nzi umubare bamaze kugeraho.'
Yakomeje agira ati 'Bariya bantu wabonye ku muhanda abenshi ni abuzukuru banjye, abakazana n’abandi bankomokaho.'
Mu bana be 48, harimo batandatu bagiye bashaka abagore barenze umwe, gusa ngo abana be bose babashije kwiga kuko ubwo yari amaze kugira abana 31 yahise abubakira ishuri ndetse anashyiraho umwarimu wo kubigisha.
Ati 'Naje kubona abana babaye benshi, inaha nta muntu wari uzi kwandika bituma nshyiraho ishuri nza gushaka umwarimu uzajya abigisha noneho leta ibibonye iranyunganira none ubu ryabaye ishuri rinini ryigamo abantu bose.'
Reba hano ikiganiro twagiranye na Katabarwa..
Katabarwa avuga kandi ko imibanire gakondo yahindutse kuko kuri ubu atacyunze ubumwe n’abana be, abagore be ndetse n’abaturanyi be usanga batakibanye neza nka cyera.
Ati 'Impamvu ibintu byarahindutse, imibanire gakondo ntabwo igihari niyo mpamvu bamfata nabi, usanga n’abana banjye batamfata neza, abagore twaratandukanye mbese usanga ntabwo bagifite kirazira yo kubaha umubyeyi, mbese nta cyubahiro bagitanga.'
Yakomeje agira ati 'Abanyumva nicyo nanababwira, mugende mugabanye urubyaro kuko nanjye bamaze no kumbuza amahoro mbese urubyaro muri iki gihe ntabwo byoroshye.'
Avuga ko kuri ubu muri uyu muryango batangiye kugirana ibibazo by’amakimbirane ahanini ishingiye no ku mitungo cyane ko ari benshi cyane, mu gihe cyera bagiranaga ibibazo bigakemurirwa mu miryango ariko kuri ubu basigaye bitabaza inzego zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Ati 'Mu minsi ishize hari abana banjye bashyamiranye bapfuye ubwatsi hanyuma RIB iraza irabafunga nanjye baramfunga ndaramo iminsi mike ariko barandekura. Ari nka cyera abantu bacyubaha umutware w’umuryango nagombaga guhita ntanga itegeko, kuko icyo gihe ikibazo cyose cyakemurwaga n’umutware w’umuryango.'
Katabarwa avuga ko mu bana yabyaye ndetse n’abuzukuru be by’umwihariko abakobwa be bamufata neza, bakagerageza kumufasha ariko usanga abahungu birirwa baryana bashwana bapfa imitungo.
Uyu musaza avuga ko ku butegetsi bwa Cyami yari umu Sous-Chef, akaba yari umutunzi kuko yabaga afite inka zirenga 30 ndetse n’amasambu menshi ari nayo mpamvu yashakaga abagore benshi.
Katabarwa avuga ko gushaka abagore benshi ni ibintu byari bisanzwe ku muryango we kuko ari Se na Sekuru bose bari baragiye bashaka abagore benshi, ndetse ngo Papa we yari afite abagore bane, kuri we ngo bari bake cyane ko Sekuru yari afite abarenga batanu.
Reba hano ikiganiro twagiranye na Katabarwa..
-
Bobi Wine yibukije Muhoozi Kainerugaba ko Uganda atari akarima k'umuryango we #rwanda #RwOT
Ku munsi w'ejo nibwo abahatanira umwanya wa Perezida wa Uganda bagejeje kuri Komisiyo z'amatora impapuro zisaba kuba abakandida kuri uwo mwanya. Ni umunsi waranzwe n'ubugizi bwa nabi ndetse n'iterabwoba rikorwa n'inzego z'umutekano za Uganda. Mu nkuru yavuzwe cyane ni uburyo abahatanira uwo mwanya batari Perezida Museveni bahutajwe ku buryo bw'indengakamere cyane cyane Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka 'Bobi Wine' akaba ari n'umudepite mu inteko ishinga amategeko ya Uganda.
Ubwoba bwabaye bwinshi ku ruhande rwa Perezida Museveni na NRM ubwo Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na Col Dr Kizza Besigye umaze kwiyamamariza kuyobora Uganda inshuro enye atsindwa, bemeranyije guhuza imbaraga n'ibitekerezo bigamije gukura ku butegetsi ishyaka rya Perezida Museveni.
Ku rubuga rwe rwa Twitter, Umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yanditse amagambo asa n'utera ubwoba Bobi Wine ariko akaba yarabaye nkukojeje agati mu ntozi. Yanditse ngo 'Muvandimwe nakubwiye kenshi ko udashobora kudutera ubwoba. Dufite imbaraga zirenze izo ukeka. Niba ushaka kurwana tuzagutsinda bitagoranye. Turashaka amahoro. Gusa niba ushaka kuturwanya, uzabikore'
Aya magambo ya Muhoozi Kainerugaba, uvanga igisirikari na politiki yari mu murongo w'inzego z'umutekano za Uganda zashakaga gukumira Bobi Wine kuba yahura n'abamushyigikiye babyita kubangamira umutekano.
Mu kumusubiza, Bobi Wine mu butumwa bwe bwasakajwe n'abantu benshi inshuro zirenga ebyiri ukurikije abasakaje ubwa Muhoozi, yagize ati 'Ibigwari n'abanyantege nke nibo bonyine bifuza amahane. Mukwiye kugira isoni, kuko twebwe nta hohotera dukoresha. Kandi urabizi neza ko mu matora anyuze mu mucyo, So ukubyara, umunyagitugu ushaje ataba akiri Perezida. Iki gihugu nicya bagande bose, ntabwo aricya so nawe, vuba aha uraza kubyemera'
Perezida Museveni yitwaza icyorezo cya Covid19, aho ashinja abatavuga rumwe nawe kubangamira amabwiriza arwanya icyo cyorezo bahuye ari babiri, ariko abo muri NRM bakemererwa kwiyamamaza. Ibi byagaragaye mu matora y'inzego z'ibanze za NRM mu minsi ishize.
Ishyaka NRM [National Resistance Movement] riyobowe na Perezida Museveni, ryafashe ubutegetsi kuva mu 1986.
Itangazo Bobi Wine na Dr. Besigye bashyize ahagaragara nyuma y'ibiganiro bagiranye ku wa 6 Gicurasi 2019, risobanura ko bashyize akadomo ku biganiro bikubiyemo ingingo z'ingenzi zizabafasha guhangana na Perezida Museveni.
Rigira riti 'Twemeranyije ko duhuje umugambi wo gukiza Uganda ingoma y'igitugu n'ikandamiza.'
Umuvugizi w'ihuriro 'People Power', Joel Ssenyonyi na Depite Betty Nambooze, uvugira iryitwa 'People's Government' riyobowe na Dr. Besigye baheruka kubwira abanyamakuru ko bagiye gushyira hamwe ngo bakure Museveni ku butegetsi.
Ssenyonyi yavuze ko amatsinda yabo afite ibikorwa bitandukanye azakomeza gukora ariko nyuma akazabihuza. Depite Nambooze we yavuze ko bashaka kugarura ukwishyira ukizana muri Uganda kwakuweho na Perezida Museveni.
Ku wa kabiri Bobi Wine yatangaje ko arimo gukorana inama n'abanyapolitiki bo mu mashyaka atandukanye barimo n'abo mu rya Museveni.
Dr. Besigye na Depite Bobi Wine ni abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Museveni, bagiye bafungwa bya hato na hato ku mpamvu zirimo n'iza politiki. Kwishyira hamwe kwabo kwakuye umutima NRM na Perezida Museveni.
The post Bobi Wine yibukije Muhoozi Kainerugaba ko Uganda atari akarima k'umuryango we appeared first on RUSHYASHYA.
Source : https://rushyashya.net/bobi-wine-yibukije-muhoozi-kainerugaba-ko-uganda-atari-akarima-kumuryango-we/
-
Kirazira guha umwana amata y'inka ataruzuza nibura umwaka, sigaho! #rwanda #RwOT
Inzobere mu mirire, zitangaza ko guha umwana amata y'inka utaruzuza umwaka bimugiraho ingaruka harimo no kumwangiriza inyama y'impyiko n'iy'umwijima. Izi nzobere zigira inama ababyeyi kwitwararika guha umwana aya mata.
Benshi mu babyeyi bavuga ko kimwe mu byo baha umwana nk'imfashabere harimo amata y'inka akenshi bakagaragaza ko impamvu ituma babaha ayo mata y'inka ari uko rimwe na rimwe usanga abahendukiye.
Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima ku Isi OMS, rivuga ko umwana umaze amezi atandatu avutse atangira guhabwa imfashabere kugira ngo abone intungamubiri n'imyunyungugu bihagije bimufasha gukura neza.
Usibye kuba ababyeyi bavuga ko kwa muganga bababwira ko atari byiza ko abana bari munsi y'umwaka babaha amata y'inka, bashinja abaganga kutababwira impamvu atari byiza n'ingaruka bishobora kugira ku mwana mu gihe ahawe aya mata.
Mfiteyesu Leah, inzobere mu mirire avuga ko ku mwana kumuha amata y'inka atari byiza mu gihe ataragira umwaka kuko igifu cye n'igogora biba biremereye kuburyo umubiri utabasha kuzicagagura uko bikwiye.
Avuga ko imyunyungugu iri mumata ari myinshi bikaba bishobora kwangiza impyiko ndetse n'umwijima we, akavuga ko ibyiza ari ukumuha amata yo mubikombe mu gihe umubyeyi adashoboye gukomeza kumwonsa uko bikwiriye.
Mu bindi, Mfiteyesu Leah avuga ko bibujijwe ku mwana utarageza ku mwaka kuko bishobora kumutera ibibazo ni ubuki n'amagi mabisi kubera za bacterie zibamo, umutobe w'imbuto kuko uba wongewemo amazi n'amasukari ndetse n'ikawa na za chocolate (shokora) kuko zibamo ikinyabutabire cya caffeine gishobora kumwongerera umuvuduko w'amaraso no kubura ibitotsi.
Venuste Habineza/Intyoza
Source : http://www.intyoza.com/kirazira-guha-umwana-amata-yinka-ataruzuza-nibura-umwaka-sigaho/
-
Nyaruguru: Bibaza igihe ibiciro by’ingendo bizakosorerwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Bavuga ko ibiciro biri hejuru ugereranyije n’uburebure bw’umuhanda
Ku rutonde rw’ibiciro RURA yasohoye ku itariki ya 22 Ukwakira 2020, hariho ko Huye-Kibeho bishyura amafaranga 900, Huye-Ndago bakishyura 980, naho Huye-Munini bakishyura amafaranga 860.
Igitangaje ni uko ku Munini ari ho kure ariko hakaba ari ho bagomba kwishyurwa amafaranga makeya, kuko Huye-Munini (uciye i Kibeho) hari ibirometero 40, Huye-Ndago hakaba ibirometero 33 naho Huye-Kibeho hakaba ibirometero 27.
Ubundi ubariye ku mafaranga 21 ku kilometero kimwe, Huye-Munini hakwiye kurihwa amafaranga 860 nk’uko bigaragara kurutonde rwasohowe na RURA, Huye-Ndago hakishyurwa atarenze 700 (kuko 33×21=693) naho Huye-Kibeho ntiharenze 570 (kuko 27×21=567).
Iki giciro cy’amafaranga 570 ku rugendo Huye-Kibeho kinahuye n’igisubizo RURA yatanze yifashishije twitter, ku witwa Ngirinshuti wari wagaragaje ko amafaranga bacibwa bajya muri Nyaruguru ari menshi.
Yagize iti “Mwiriwe Ngirinshuti? Murakoze kutumenyesha. Biri gukosorwa. Urugendo Huye-Kibeho ni 570”.
embed
Nyamara, kuva ibiciro bishyashya byasohoka hakanagaragazwa ko harimo amakosa, hagiye gushira ibyumweru bibiri abajya i Kibeho bishyura amafaranga 900, naho abagera i Ndago no ku Munini bakishyura 1,200.
Umwe mu bahagenda kenshi kuko afite akazi i Ndago, ariko akaba atuye i Huye, agira ati “Twebwe tujya i Ndago buri munsi tuzi n’iby’ibiciro bishyashya, ubu dutanga 900 ubundi yo kutugeza i Kibeho, bakatugeza i Ndago. Ariko abaturage batabasha kwibariza bo batanga 1200”.
Gutanga amafaranga arenga ku yakagombye gutangwa habariwe ku mafaranga 21 kuri kilometero, byinubirwa kandi n’abakora ingendo hagati ya Kigali na Huye, bavuga ko ubundi bakagombye kwishyura atagera ku 2,600, bashingiye ku kuba kuva muri gare ya Nyabugogo kugera mu ya Huye ngo hari ibirometero 122.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubwikorezi muri RURA, Anthony Kulamba, avuga ko mu biciro biheruka gusohoka hari hakeya cyane hagaragayemo kwibeshya, harimo no muri Nyaruguru, ariko ko bafatanyije n’ubuyobozi bw’uturere babyizeho, ku buryo biri hafi gukosoka.

Agira ati “Ngira ngo bitarenze ejo cyangwa ejobundi bizaba byatunganye kuko twahanye amakuru. Ni ku muhanda wa Nyaruguru, uwa Ngoma, muri za Butaro, muri Burera. Ndumva ari imihanda nk’itatu”.
Uyu muyobozi anasaba ko abantu bose bajya babona baciwe amafaranga adahuje n’ibiciro byagenwe bajya babibabwira kugira ngo bikemurwe.
Naho ku bijyanye n’umuhanda Huye-Kigali bivugwa ko amafaranga atangwa ku matike arenze ayari akwiye gutangwa ugereranyije n’ibirometero biri hagati ya gare ya Huye n’iya Nyabugogo, abashinzwe kugena ibiciro muri RURA bavuga ko bazareba niba ibivugwa ari byo, hanyuma bigakosorwa.

-








