Blog

  • Kaminuza ya UGHE igiye kwerekana abaganga n’abahanzi mpuzamahanga bahumuriza abahungabanyijwe na Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    UGHE n
    UGHE n’abaziyifasha muri Hamwe Festival 2020, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru

    Ni iserukiramuco rizitabirwa n’impuguke mu by’ubuzima ndetse n’abahanzi baturutse impande zitandukanye z’isi, cyane cyane abo muri Afurika, kuva ku wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 i saa mbiri n’igice z’ijoro (20h30), kugera ku cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2020.

    Hamwe Festival ya mbere yabaye mu mwaka ushize wa 2019 yahuje abarenga 3,000 baturutse mu bihugu 81 byo hirya no hino ku isi, bakaba baribanze ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’irishingiye ku gitsina.

    Hamwe Festival y’uyu mwaka, nk’uko UGHE ibisobanura, izanye umuziki n’ibindi bihangano bihumuriza abantu cyane cyane urubyiruko rwahungabanyijwe n’ingamba zo kwirinda Covid-19, ariko hakazaba n’impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe zizajya zinyuzamo zigatanga ibiganiro.

    Umuyobozi wungirije wa UGHE ushinzwe imiyoborere n’imari, Rogers Muragije, yagize ati “ibura ry’akazi ryazanye guhangayika mu buryo bukomeye, binateza ibibazo mu buzima bwo mu mutwe”.

    Muragije yavuze ko hari byinshi Abanyarwanda bazigira muri ibyo biganiro, bakamenya ko mu muziki, muri filime, mu mivugo, mu bugeni n’ubundi buhanzi, ngo harimo umuti uvura mu mutwe abantu batiriwe bajya kwa muganga.

    Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro cyo gutegura Hamwe Festival
    Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro cyo gutegura Hamwe Festival

    Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE, Prof Agnes Binagwaho, avuga ko kuba bashobora guhuza inzego zitandukanye mu gihugu hamwe n’izo ku rwego mpuzamahanga, ari uburyo buzatanga ibisubizo ku Banyarwanda bahungabanyijwe n’amateka y’ubukoloni, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ibibazo by’icyorezo cya Covid-19.

    Umwe mu bahanzi bazitabira iserukiramuco rya UGHE, Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Bill Ruzima, avuga ko umuziki ari ikintu cyije gihumuriza abantu, ariko bikazanabatera kumva bakwiriye gufashanya no gutabarana.

    Ati “Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe birahari, ni ukubanza guhumuriza ababifite ugendeye ku buryo twakuze twese n’amateka yabaye muri iki gihugu, umuziki ukaba wabafasha mu kubahumuriza, bikavamo no kwigisha kubana no gufashany”.

    Ruzima ni umwe mu bazakora igitaramo cy’iminota 30 kizanyura ku mbuga nkoranyambaga za UGHE, aho kuri Instagram ari @ughe_org, hakaba na facebook.com/ughe.org ndetse no kuri youtube wanditsemo ijambo ‘University of Global Health Equity’.

    Hamwe Festival2020 izayoborwa n’abahagarariye #UGHE, Dr Paul Famer wayishinze, Prof Agnes Binagwaho uyiyobora, hamwe n’abafatanyabikorwa barimo Dr Sheila Davis uyobora Partners In Health, Prof Miranda Wolpert uyobora umuryango mpuzamahanga Wellcome Trust, ukaba ari na wo wateye inkunga ibikorwa by’iryo serukiramuco, ndetse n’abahagarariye Leta y’u Rwanda.

    Abitabiriye Hamwe Festival y
    Abitabiriye Hamwe Festival y’umwaka ushize

    Mu bahanzi bazitabira #Hamwe Festival harimo Umunya-Afurika y’Epfo witwa Tsoku Maela, umufashi w’amashusho ukomoka muri Nigeria Etinosa Yvonne, umuhanzi w’Umunyarwanda Kaya, ndetse n’umwanditsi w’umunya-Maroc Soukaina Habiballah.

    Impuguke mu bijyanye n’ubuzima zizitabira #Hamwe Festival zirimo umwarimu muri Kaminuza y’i London mu Bwongereza witwa Vitoria Tischler, Umunyarwanda Lisa Ndejuru hamwe n’Umunyakenya Mary Bitta.

    Insanganyamatsiko ya Hamwe Festival y’uyu mwaka igira iti ‘Social Justice and Mental Health’, UGHE ikaba yabigenekereje mu Kinyarwanda igira iti ‘Kwita kuri buri wese n’ubuzima bwo mu mutwe’.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kaminuza-ya-ughe-igiye-kwerekana-abaganga-n-abahanzi-mpuzamahanga-bahumuriza-abahungabanyijwe-na-covid-19

  • Covid-19: Mu Bufaransa hagaragaye ubwandu bushya burenga 60,000 mu masaha 24 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, mu Bufaransa hagaragaye ubwandu bushya bwa Coronavirus burenga 60,000 naho abapfuye ku munsi umwe bari 495, umubare w’abamaze gupfa bose hamwe wabaye 39,865 muri icyo gihugu kuva iki cyorezo cyadutse.

    Ni mu gihe kandi umubare w’abantu barembye cyane ukomeje kuzamuka aho bageze ku 4,321.

    Ibi biravugwa mu Bufaransa mu gihe ibihugu byinshi by’isi bikomeje koroshya ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, bivuze ko abantu badakwiye kwirara kuko icyorezo ntaho cyagiye, nkuko OMS n’izindi nzego z’ubuzima zikomeza kubishishikariza abatuye isi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-mu-bufaransa-hagaragaye-ubwandu-bushya-burenga-60-000-mu-masaha-24

  • Aidan TKay wahoze muri Two4Real yashyize hanze indirimbo nshya #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi kuri ubu ubarizwa mu gihugu cya Australia aho atuye n’umuryango we ndetse akaba ariho akorera umuziki yashyize hanze amashusho ya 'Crush on you’, indirimbo yari imaze ukwezi igiye hanze mu buryo bw’amajwi.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko indirimbo irimo ubutumwa bw’urukundo aho umusore ashobora kubenguka umukobwa akamubwira ko amukunda kandi amukunda uko ari.

    Yagize ati 'Ni indirimbo y’urukundo kumwe ukunda umuntu, mbese ukamwemeza ko umukundira uko ameze utitaye kuri ibi cyangwa ibibi bye.'

    Indirimbo 'Crush on you’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Nessim Pan ugezweho muri Uganda ndetse amashusho akorwa n’uyu muhanzi Aidan TKay afatanyije na Kevin Gintzburger w’inshuti ye babana muri Australia.

    Aidan TKay atangaza ko nyuma yo gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo afite indi mishinga itandukanye irimo n’indirimbo ari gukorana n’umwe mu ba 'Producer’ bagezweho muri Uganda.

    Uyu muhanzi yavuze ko mu minsi iri imbere ateganya kuza mu Rwanda kubataramira cyane ko bamuheruka cyera akiri muri iri tsinda yari ahuriyemo na Deejay Pius.

    Reba hano indirimbo nshya ya Aidan TKay

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Aidan-TKay-wahoze-muri-Two4Real-yashyize-hanze-indirimbo-nshya

  • Ndahimana wakoze ubukwe yambaye kamambiri noneho amerewe nabi, yashaririwe n’ubuzima #rwanda #RwOT

    Ndahimana Naricisse n’umugore we Mutuyemariya Consilie batuye mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe. Bavuzwe cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku kuba Ndahimana tariki 29 Ugushyingo 2018 yaragiye gusezerana imbere y’ amategeko yambaye kambambiri kubera ubukene n’uburwayi.

    Ifoto ya Ndahimana afashe ku ibendera ry’ u Rwanda yambaye kambambiri, yafotowe ubwo yasezeranaga imbere y’ amategeko yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga guhera tariki 30 Ugushyingo. Iyi foto yakoze benshi ku mutima by’ umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga biyemeza kumufasha. Inzu y’ imideli Moshions yo yiyemeje kumwambika mu muhango wo gusezerana imbere y’ Imana. Yahawe inzu yo guturamo ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 3.700.000. ahabwa moto, ahabwa amafaranga n’ibindi bitandukanye ngo we n’umuryango we bahindure ubuzima.

    Ubwo twongeraga kumusura aho batuye i Shyogwe ya Muhanga, twasanze uyu mugabo yararembye atabasha no kugenda. Mu kiganiro twagiranye agaragaza intege nke no kwiheba, akabara inkuru y’uburyo yazahajwe n’uburwayi bukamumaraho utuntu bukanamumugaza, akanashimangira ko iby’uburwayi bwe bikomeje kumubera amayobera.

    REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/Ndahimana-wakoze-ubukwe-yambaye-kamambiri-noneho-amerewe-nabi-yashaririwe-n-ubuzima

  • QA Venue Solutions Rwanda Announces 'Kigali Arena Logo Contest' #rwanda #RwOT

    QA Venue Solutions Rwanda is looking for creative minds to create a logo for the 'Kigali Arena, a once in a lifetime opportunity for Rwandans to stamp their creativity onto the Arena, one of the most famous African sporting and events venues.

    The logo that will win the contest will be used not only in the Arena but also on all online, print, merchandise and visual collateral.

    Announcing the contest, QA Venue Solutions Director, Kyle Schofield said that this contest is a great opportunity for the entire Rwandan community to engage with the Kigali Arena in a new way.

    'The logo that will be chosen will be one that fulfils five major attributes, artistic appeal, originality, simplicity, relevance and most importantly, we are looking for a logo as iconic as the Kigali Arena,' he said.

    To take part in this contest, visit the Kigali Arena website on www.kigaliarena.rw and complete the Official Entry Form. The winning entry will be chosen by a judging panel that will include representatives from the artistic community, Government of Rwanda and the Kigali Arena management.

    The deadline for submission will be 20, November 2020 (4:00 pm Kigali time). The winner of the Contest will be announced on 4, December 2020.

    Terms and conditions apply.

    Source : https://taarifa.rw/qa-venue-solutions-rwanda-announces-kigali-arena-logo-contest/

  • Nyagatare: Barashima PASP yabafashije kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Koperative Girubuzima yatewe inkunga igura imashini icunda, ibisabo bakoreshaga n
    Koperative Girubuzima yatewe inkunga igura imashini icunda, ibisabo bakoreshaga n’amaboko babicikaho

    Yabitangaje ku wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, mu bikorwa byo kugaragaza no gusoza ibikorwa umushinga PASP wakoze mu Karere ka Nyagatare.

    Umushinga wa PASP watangiye ibikorwa byawo mu Karere ka Nyagatare mu mwaka wa 2014.

    Nkundanyirazo Elvis Blaise, umukozi w’uyu mushinga, avuga ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yawutekereje hagamijwe gufasha abahinzi n’aborozi gufata neza umusaruro, kuwongerera agaciro no kuwugeza ku isoko.

    Ibikorwa byose by’uyu mushinga byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari enye na miliyoni 270 mu gihe cy’imyaka itandatu.

    Nkundanyirazo avuga ko abantu bashobora kumva ko ayo mafaranga ari make, ariko ngo impamvu ni uko yashowe mu bikorwa bijyanye no kubaka ndetse no kugura imashini zifata zikanongerera agaciro umusaruro.

    Agira ati “Burya ibikorwa by’ubuhinzi bihenda ni kugura imbuto n’amafumbire, naho twe ni ukongerera agaciro umusaruro wabonetse mu buhinzi n’ubworozi, hubakwa ubuhunikiro, ibicuba, ibyuma bikonjesha amata n’ibindi. Ni yo mpamvu bamwe bumva harakoreshejwe amafaranga make”.

    Rosette Cyarikora, ni umuyobozi wa koperative Girubuzima Matimba, y’abagore bongerera agaciro amata bagakuramo amavuta.

    Avuga ko mbere bakoreshaga amaboko mu kubona amavuta, ndetse ngo bamwe batangira gucika intege kubera imvune. Nyuma ngo PASP yabateye inkunga bagura imashini icunda ku buryo batangiye kongera umusaruro.

    Ati “Abagore ibisabo byari bimaze kubavuna ugasanga barasigana gucunda, ariko PASP yatuguriye imashini ifite ubushobozi bucunda litiro 60 z’amata mu minota 10 gusa. Urumva tugiye no kongera ishoramari tujye ducunda menshi ku munsi”.

    Umunyamuryango wa koperative COHIKA y’abahinzi b’ibigori mu Murenge wa Karama, Twiringiyimana Jean Chrysostome, avuga ko mbere umusaruro wabo wangirikaga kubera kutagira ubuhunikiro.

    Avuga ko PASP yabateye inkunga babasha kubaka ubuhunikiro buhunika toni ibihumbi bibiri, ndetse ngo banabatera inkunga babasha kwigurira imodoka itwara umusaruro wabo.

    Agira ati “Umusaruro wacu waranyagirwaga ugasanga byaraboze kuko twari dufite ubuhunikiro buto bubika toni 70 gusa, ariko baduhaye miliyoni zisaga 60 twubaka ubuhunikiro bubika toni ibihumbi bibiri, umusaruro wacu ntucyangirika”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Rurangwa Steven, ashimira Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatekereje ku musaruro w’abaturage kuko mbere ngo wangirikaga cyane.

    Avuga ko PASP yatumye umusaruro ufatwa neza ndetse wongererwa agaciro, ku buryo n’abahinzi n’aborozi basigaye bakora mu buryo bwa kinyamwuga.

    Umusaruro w
    Umusaruro w’ibigori ntucyangirika kuko amwe mu makoperative yubakiwe ubuhunikiro na hangari zo kwanikamo

    Agira ati “Twari dufite icyuho mu gufata neza umusaruro, twarezaga ariko tukagira ikibazo gikomeye cyo guhunika no kwanika. PASP rero yadufashije gukemura icyo kibazo nubwo kitarangiye burundu ariko bafashije abahinzi n’aborozi”.

    Mu bworozi, umushinga PASP wafashije amakusanyirizo y’amata atanu kubona umuriro w’amashanyarazi, ndetse hanubakwa amakusanyirizo mato y’amata 12, hatangwa ibucuba by’amata ku makusanyirizo y’amata 15 ndetse aborozi 125 bafashwa kubona imifuka 500 ihunika ubwatsi.

    Naho mu buhinzi, imishinga 17 ijyanye n’uruhererekane rwo kongerera agaciro ibishyimbo n’ibigori iterwa inkunga n’umwe mu ruhererekane rwo kongerera agaciro imboga n’imbuto.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyagatare-barashima-pasp-yabafashije-kongerera-agaciro-umusaruro-w-ubuhinzi-n-ubworozi

  • MINEDUC yavuguruye uburyo bwo gusubira ku mashuri ku banyeshuri batahiwe gutangira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarebwa n’iri tangazo ni abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane w’amashuri yisumbuye n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) muri level 3 biga bacumbikirwa.

    Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Uburezi imenyesha ababyeyi n’abanyeshuri ko gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri ivuguruwe.

    Uburyo bazasubira ku mashuri, ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Huye na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo , Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Ngororero na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba .

    Ku wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba na Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Ruhango, Nyamagabe na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Gicumbi na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, na Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Muhanga na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba na Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba .

    Minisiteri y’Uburezi irasaba ababyei kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere ku mashuri yabo bitarenze saa kumi n’imwe z’umugoroba, kandi bambaye umwambaro w’ishuri.

    MINEDUC kandi isaba ababyeyi guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza ku mashuri bigaho, kandi abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge bagakurikirana igikorwa cyo kwakira abanyeshuri aho abagenzi bategera imodoka, no gukurikirana uko bakirwa mu bigo bigamo.

    Abanyeshuri bose barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu gihe cy’ingendo no ku mashuri harimo kwambara neza agapfukamunwa.

    MINEDUC yavuze ko mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi ntara, bazafatira imodoka kuri Sitade i Nyamirambo zibajyana ku mashuri bigaho.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/mineduc-yavuguruye-uburyo-bwo-gusubira-ku-mashuri-ku-banyeshuri-batahiwe-gutangira

  • Amatora muri USA: Joe Biden aravuga ko yizeye intsinzi, Trump we ngo ntiyiteguye kubyemera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu mukandida uhagarariye ishyaka ry’Abademokarate, amaze kugira amajwi y’intumwa zitora (electoral votes) 253, mu gihe haba hakenewe 270 ngo umukandida atsindire kuba perezida.

    Donald Trump bahanganye, we afite amajwi 214 kugeza ubu.

    BBC iravuga ko Biden ari n’imbere mu majwi amaze kubarurwa muri leta z’isibaniro, zirimo Georgia, Nevada, Pennsylvania na Arizona.

    Mu ijambo yagejeje ku bamushyigikiye ejo ku wa Gatanu mu Mujyi wa Wilmington muri Leta ya Delaware, ari ho cyicaro cy’ibikorwa bye byo kwiyamamaza, Biden yagize ati “Tugiye gutsinda aya matora”.

    BBC ikomeza ivuga ko Biden yumvikanye mu mvugo nk’umuntu wifitiye icyizere kurushaho, mu gihe amajwi amaze kubarurwa agaragaza ko akomeje kurushaho gusiga Donald Trump.

    Ubwo yavugaga iryo jambo, yari ari kumwe na Kamala Harris, senateri wa leta ya California, biyamamazanya nk’uwamubera visi perezida aramutse atsinze aya matora.

    Joe Biden yavuze ko Abanyamerika bamuhaye inshingano zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, guhangana n’ubukungu budahagaze neza, imihindagurikire y’ikirere ndetse n’irondabwoko ryabaye akarande.

    BBC yavuze ko iri jambo rya Biden ubundi ryari ryarateganyijwe nk’iryo kwishimira intsinzi, ariko yahisemo kurivugamo uko ibintu bihagaze ubu muri rusange mu matora, mu gihe televiziyo zo muri Amerika zigengesereye zikaba ziretse kumutangaza ko yatsinze.

    Trump abaye atsinzwe ntiyiteguye kubyemera

    BBC iravuga ko naramuka atangajwe muri iyi mpera y’icyumweru ko ari we watsinze amatora, biteganyijwe ko itsinda rya Biden ritangira ubutegetsi bw’inzibacyuho ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

    Urwego rushinzwe gucungira umutekano abayobozi bakuru ba Amerika rwohereje muri Leta ya Delaware abo kongerera imbaraga abarinda Biden.

    Urwego rw’indege za gisivile na rwo rwagabanyije ingendo zemerewe kuba hejuru y’ikirere cyo mu mujyi wa Wilmington wo muri iyo leta, aho Biden ari.

    BBC ariko iravuga ko nta kigaragaza ko mu gihe kigufi kiri imbere Trump azemera kumuha ubutegetsi, biramutse bibayeho agatsindwa aya matora.

    Ejo ku wa Gatanu nyuma ya saa sita z’amanywa, Trump yanditse kuri Twitter ati “Joe Biden ntakwiye kwiyitirira umwanya wa Perezida mu buryo butari bwo. Nanjye nshobora gukora nk’ibyo. Ibikorwa byo mu rwego rw’amategeko ubu biratangiye”!
    Trump amaze iminsi avuga ko habayeho uburiganya muri aya matora. Byatumye bamwe mu Barepubulikani bagenzi be bavuga ko iyo mvugo ikwiye guhagarara.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/amatora-muri-usa-joe-biden-aravuga-ko-yizeye-intsinzi-trump-we-ngo-ntiyiteguye-kubyemera

  • KNC na Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports bongeye gukozanyaho #rwanda #RwOT

    Mu bisa no kwishongora, Munyakazi yabwiye KNC ko kuba ikipe ye ya Gasogi FC yatsinzwe na Gorilla FC byatumye abafana bayo batishima kandi umuyobozi wayo ajya yigamba ko ari ikipe itanga ibyishimo.

    Uyu mukino wa gicuti wabaye ku wa kane w’iki cyumeru tariki ya 05 Ugushyingo 2020, warangiye Gorilla FC itsinze Gasogi United ibitego 3-1.

    Munyakazi Sadate yifashishije urbuga rwa Twitter aho Gasogi yari imaze gushyiraho uko umukino wabahuzaga na Gorilla urangiye yagaragaje ukubishongoraho cyane ibintu byahise bizamura umujinya kuri mugenzi we KNC.

    Sadate yagize ati “Pole cyaneeee mon ami KNC ndetse ni zindi nshuti zanjye ngo zari zaje gushaka ibyishimo i Gasogi (bambwirire ko ibyishimo biba ahantu hamwe gusa), ariko rero ibitego 3 ni byinshi gira wisubirehoooo.”

    Pole cyaneeee mon ami KNC ndetse ni zindi nshuti zanjye ngo zari zaje gushaka ibyishimo i Gasogi ( bambwirire ko ibyishimo biba ahantu hamwe gusa), ariko rero ibitego 3 ni byinshi gira wisubirehoooo.

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) November 6, 2020

    KNC nawe ntiyigeze atinzamo ahubwo yahise amusubiza amubwira ko we ibyishimo yabigize imanza.

    Ati “Hahahahahah none se ko ibyishimo wabigize imanza ahari umunezero ukashyira amatiku bareke baze kandi burya hatsindwa uwakinye ,harya wowe uzakina ryari ?mind your business.”

    Aba bombi bakomeje guterana amagambo maze Sadate arongera ati “Nivugiraga Bao tatu wariye iyo unsubiza ko bibaho aho kurakara nk’ Umwana, naho ku byabaye byo bibaho”

    Yakomeje agira ati “Isi ya none Ukuri guhindurwa ikinyoma niba bahunze Imanza n’amatiku yanjye bahungiye ubwayi mu kigunda, Naho Bao tatu zo ni Ingaruka za Kwizera Olivier wabuze mu izamu Pole Bro.”

    KNC na Munyakazi Sadate bakunze kumvikana mu itangazamakuru baterana amagambo rimwe na rimwe agamije gushushya umukino iyo Gasogi United yabaga iri bukine na Rayon Sports.

    Aba bagabo bombi ariko, bigeze kugaragaza uburakari no guterana amagambo ubwo Rayon Sports yashakaga gutwara rutahizamu Bola Lobota Emmanuel ikipe ya Gasogi United yaguze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, icyo gihe Gasogi inashinganisha uyu mukinnyi muri FERWAFA.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/KNC-na-Munyakazi-Sadate-wahoze-ayobora-Rayon-Sports-bongeye-gukozanyaho

  • Menya uko ukwiye kwambara muri iki gihe cy’imbeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda, ikoti rishyushye ariko ritaremereye ryagufasha mu gihe cy
    Mu Rwanda, ikoti rishyushye ariko ritaremereye ryagufasha mu gihe cy’ubukonje

    Mu kumenya uko umuntu akwiye kwambara mu bihe by’ubukonje, Kigali Today yaganiriye na Rutayisire Noella, umucuruzi w’imyenda adufasha gusobanukirwa byinshi mu byo umuntu yagakwiye kwirinda.

    Imyenda yoroshye ntabwo ari iy’ibihe bikonje

    Rutayisire asobanura ko imyenda yoroshye atari iy’ibihe bikonje kuko ntawe irinda imbeho. Ati “Iriya ni imyenda yo kwamabara mu gihe cy’ubushyushye (impeshyi). Muri iki gihe umuntu aba akeneye imyenda imurinda imbeho. Unarebye si henshi wayibona”.

    Inkweto zirimo ubwoya n’amakoti ashyuhirana cyane si ngombwa

    Muri ibi bihe, si ngombwa kwambara inkweto zifite ubwoya mu Rwanda
    Muri ibi bihe, si ngombwa kwambara inkweto zifite ubwoya mu Rwanda

    Mu Rwanda harakonja ariko ntihagera aho urubura rumara igihe rugwa nko mu bihugu bwo mu Burayi. Aho ni ho bakenera kwambara ziriya nkweto zifitemo ubwoya cyangwa amakoti ashyuhirana cyane. Rutayisire avuga ko ibyiza ari ukwambara umupira w’imbeho usanzwe cyangwa se ikoti ritaremereye cyane ariko rifubika.

    Inkweto zifunze ni ngombwa

    Sandals kimwe n’izindi nkweto zose zifunguye si izo kwambara mu bukonje. Bitewe n’aho ugiye, Rutayisire avuga ko ibyiza ari ukwambara inkweto zifunze ibirenge mu kwirinda imbeho ariko zijyanye n’imyenda.

    Amakoti adashyuhiranye ariko afubitse

    Ikirere gishobora kuba kitagaragaramo imvura mu gitondo mu gihe ugiye kuva mu rugo ukibeshya ko ari ko biri bwirirwe. Biba byiza iyo wambaye ukarenzaho umwenda wo kwifubika utari buze gushyuha cyane, ariko nanone uri bukurinde mu gihe haje ubukonje.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/menya-uko-ukwiye-kwambara-muri-iki-gihe-cy-imbeho