Blog

  • Mukura VS yaba yamaze kwirukana abakinnyi 6 #rwanda #RwOT

    Biravuwa ko ikipe ya Mukura VS yamaze gutandukana n’abakinnyi bagera kuri 6 bayifashije mu mwaka ushize w’imikino aho yabamenyesheje ko itazabakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

    Ni inkuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ko nyuma y’icyumweru imaze mu mwiherero yahisemo gusezerera aba bakinnyi bari baranatangiye imyitozo.

    Aba bakinnyi barimo myugariro Umwungeli Patrick, rutahizamu Samuel Nwosu Chukwudi, Mutabazi Hakim, Senzira Mansour, Mbazumutima Mamadou na Suleiman bari bakuye muri Sorwathe.

    ISIMBI yashetse kumenya icyo ubuyobozi bwa Mukura VS bubivugaho ariko ntibyakunda kuko Siboyintore Theodate akaba umunyamabanga w’iyi kipe atitabaga telefoni.

    Umwe muri aba bakinnyi basezerewe yabwiye ISIMBI ko nabo ayo makuru bayumvishe ariko ubuyobozi bwabahakaniye ko atari yo, gusa ngo babwiwe ko batazatangwa ku rutonde rw’abakinnyi 25 bazifashishwa ku buryo nabo byabashyize mu rujijo.

    Mukura VS yirukanye aba bakinnyi nyuma yo kugura abakinnyi barimo Nshimiyimana Marc Govin, Moise Nyarugabo, Iragire Saidi na Nzeyurwanda Djihand n’abandi

    Nyuma y’umwaka umwe Umwungeli Patrick yasezerewe muri Mukura VS

    Samuel Chukwudi na we yari amaze umwaka umwe muri Mukura VS

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukura-vs-yaba-yamaze-kwirukana-abakinnyi-6

  • Rayon Sports yatsinze Apha FC mu mukino wamaze iminota 70 (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Wari umukino wa mbere iyi kipe ikinnye nyuma y’iminsi itanu ishize batangiye umwiherero ndetse n’imyitozo.

    Rayon Sports yaje gutsinda igitego 1-0 cyatsinzwe mu gice cya mbere, cyatsinzwe na Mudacumura Jackson uzwi nka Rambo, kuri coup-franc yari itewe na Sugira Ernest.

    Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga:

    Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Mujyanama Fidèle, Niyigena Clement, Habimana Hussein, Mudacumura Jackson Rambo, Manaseh Mutatu, Nizeyimana Mirafa, Sugira Ernest, Jean Vital Ourega

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yatsinze-apha-fc-mu-mukino-wamaze-iminota-70-amafoto

  • Bidasubirwaho Joe Biden yatsinze amatora ya Perezida wa Amerika yanikiye Trump #rwanda #RwOT

    Uyu mukandida w’abademokarate yamaze kugira amajwi y’intumwa zitora (electoral votes) arenga 270 asabwa, bishimangira itsinzi ye ku mwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asimbuye Donald Trump bahatanaga ashaka kuguma ku buyobozi bw’iki gihugu cy’igihangange. N’ubwo ibarura ry’amajwi ritararangira neza, Joe Biden wamaze kurenza amajwi asabwa bigaragara ko aza kurusha menshi Donald Trump kuko muri Leta zisigaye amuri imbere kandi arushaho kumujya imbere buri kanya.

    Joe Biden wari wamaze kwizera intsinzi, yavuze ko Abanyamerika bamuhaye inshingano zo kurwanya icyorezo cya coronavirus, guhangana n’ubukungu butifashe neza, imihindagurikire y’ikirere ndetse n’irondabwoko ryabaye akarande.

    Uyu mukandida w’abademokarate wiyamamaje nk’ushaka ubumwe bw’Abanyamerika, yavuze ko igihe kigeze ngo “imvugo isesereza ive muri politike” ndetse habeho “gutanga ibitekerezo mu bwubahane”.

    Ati : “Dushobora kuba tutavuga rumwe ariko ntabwo bivuze ko turi abanzi, turi Abanyamerika”.

    Urwego rushinzwe gucungira umutekano abategetsi bakuru b’Amerika rwohereje muri leta ya Delaware abo kongerera imbaraga abarinda Bwana Biden.

    Urwego rw’indege za gisivile narwo rwagabanyije ingendo zemerewe kuba hejuru y’ikirere cyo mu mujyi wa Wilmington wo muri iyo leta, aho Bwana Biden ari.

    Ariko, nta kigaragaza ko mu gihe kigufi kiri imbere Donald Trump aza kwemera kumuha ubutegetsi.

    Kuwa gatanu nyuma ya saa sita z’amanywa, Bwana Trump yanditse kuri Twitter ati :

    “Joe Biden ntakwiye kwiyitirira umwanya wa Perezida mu buryo butari bwo. Nanjye nshobora gukora nk’ibyo. Ibikorwa byo mu rwego rw’amategeko ubu biratangiye !”

    Bwana Trump amaze iminsi avuga ko habayeho uburiganya muri aya matora. Byatumye bamwe mu barepubulikani bagenzi be bavuga ko iyo mvugo ikwiye guhagarara.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Bidasubirwaho-Joe-Biden-yatsinze-amatora-ya-Perezida-wa-Amerika-yanikiye-Trump

  • 50,000 Trees planted as Rwanda launches Forests Planting Season in Green Gicumbi Project designated area #rwanda #RwOT

    By Ange de la Victoire DUSABEMUNGU

    About 50,000 trees of various species were planted on 20 hectares in Byumba sector in Gicumbi District on Saturday, November 7, 2020 as part of the launching of Forests Planting season for the year 2020/2021.

    Trees were planted in the designated area of the Green Gicumbi project which is being implemented by Rwanda Green Fund (FONERWA) to protect the environment, conserve the Muvumba catchment and improve the wellbeing of citizens as well as to contribute to the sustainable development without environmental degradation.

    The launch of the Green Gicumbi Forest Planting Season was attended by various officials including the Minister of Environment, the Governor of the Northern Province, the UN Resident Coordinator, the Swedish Ambassador to Rwanda and other officials from Public institutions and private sector as well as the residents of Byumba sector in Gicumbi District, part of the Northern Province of Rwanda.

    In his welcome address, Northern Province Governor Jean Marie Vianney Gatabazi assured the present officials, donors, the private sector and the general public that the Northern Province will do its utmost to ensure the success of the Green Gicumbi project and the protection of planted forests as well as various other activities to take place throughout the implementation.

    However, Governor Gatabazi called on the implementers of the project to clearly state all the planned activities so that the people and the administration know about them and they too can plan in accordance with the Green Gicumbi project guidelines.

    He explained that the project was launched last year and there was citizens' resistance but now the people are becoming more aware of it and it is clear that they are willing to play their role towards the success of this six-year project.

    Governor Gatabazi requested the role of the people in rainwater harvesting as once not collected, it would damage the various infrastructure including the road provided by the President of the Republic linking Gicumbi District with other districts of the Northern Province.

    On the issue of rainwater harvesting, the Minister of Environment Dr. Jeanne d'Arc Mujawamariya also expressed concern that there are six dangerous gullies in Gicumbi district alone adding that apart from causing landslides and environmental damage, that can also claim lives of people. 'The issue of these gullies needs to be addressed. It is important to plant trees and grasses that hold the soil.' She noted

    Minister Mujawamariya, on the other hand, commended everyone for their contribution to the restoration of forests coverage and the conservation of the already planted forests, noting that Rwanda had set a target of having 30% of the country's surface covered by forests in 2020, however, she added 'We have now exceeded that target by 30.4%.'

    'Although we have achieved this goal, we should not ignore the fact that some old forests need to be harvested and others need to be planted,' she added.

    'It is also important to note that some have been cut down and no others have been planted, thus reducing the area under forest cover.' Minister Mujawamariya explains.

    She said that among those forests cut down without reforestation, 67% belongs to the citizens.

    'That is why through this Green Gicumbi project will help the people in reforestation through land consolidation so that they can be managed together,' she revealed.

    In Rwanda, the afforestation culture is not new because Rwandans usually use a tree for a variety of purposes including firewood, building trees, appetizing fruit trees and more.

    FONERWA Chief Executive Officer Teddy Mugabo Mpinganzima said that in Green Gicumbi, afforestation will play a role in protecting the environment and achieving sustainable development.

    Mpinganzima said: 'As FONERWA, we are pleased that the Green Gicumbi Project is progressing towards its goals. This is one of the most important for the country in terms of achieving an environmentally friendly economy.'

    Rwanda continues to increase the forests coverage also to mitigate the impact of climate change and to contribute to reduction of greenhouse gas emissions.

    55

    The post 50,000 Trees planted as Rwanda launches Forests Planting Season in Green Gicumbi Project designated area appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/07/50000-trees-planted-as-rwanda-launches-forests-planting-season-in-green-gicumbi-project-designated-area/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=50000-trees-planted-as-rwanda-launches-forests-planting-season-in-green-gicumbi-project-designated-area

  • QA Venue Solutions Rwanda calls on Rwandans to enter the 'Kigali Arena Logo Contest’ #rwanda #RwOT

    The logo that will win the contest will be used not only in the Arena but also on all online, print, merchandise and visual collateral.

    Announcing the contest, QA Venue Solutions Director, Kyle Schofield said:

    'We believe that this contest is a great opportunity for the entire Rwandan community to engage with the Kigali Arena in a new way. The logo that will be chosen will be one that fulfils five major attributes, artistic appeal, originality, simplicity, relevance and most importantly, we are looking for a logo as iconic as the Kigali Arena'.

    To take part in this contest, visit the Kigali Arena website on www.kigaliarena.rw and complete the Official Entry Form. The winning entry will be chosen by a judging panel that will include representatives from the artistic community, Government of Rwanda and the Kigali Arena management.

    The deadline for submission will be 20, November 2020 (4:00 pm Kigali time). The winner of the Contest will be announced on 4, December 2020

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/qa-venue-solutions-rwanda-calls-on-rwandans-to-enter-the-kigali-arena-logo

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa zamuzaniye ubutumwa bwa Tshisekedi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame kandi yaganiriye n’izo ntumwa, ku buryo bwo kurushaho kunoza umubano mwiza ibihugu byombi bisanganywe.

    Izo ntumwa zamenyesheje Perezida Kagame uko politiki ya repubulika ya Demukarasi ya Kongo yifashe, ndetse n’ibyo Perezida Tshisekedi ari gukora mu kunoza iyo politiki.

    Perezida Kagame yoherereje mugenzi we Tshisekedi ubutumwa bwo kumushyigikira muri ibyo bikorwa byo kugerageza kunoza politiki y’igihugu cye cya Kongo.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-zamuzaniye-ubutumwa-bwa-tshisekedi

  • Ese Kanye West yagize amajwi angahe mu matora yokuyobora Amerika? #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu ntituramenya ugiye kuba perezida w'Amerika mu myaka ine iri imbere, ariko kimwe tuzi cyo ni uko atazaba ari umuraperi Kanye West.

    Uyu muraperi w'imyaka 43 yemeye ko yatsinzwe nyuma yuko ishyaka rye yise 'Birthday Party' ribonye amajwi 60,000 gusa mu majwi agera kuri miliyoni 160 yose hamwe ryashoboraga kubona.

    Madamu Jo Jorgensen, undi mukandida wigenga wo mu ishyaka 'Libertarian Party', we yigaragaje kumurusha — abona amajwi arenga miliyoni 1,5.

    Ariko, ibya politike kuri West bishobora kuba bitarangiriye hano. Kuri Twitter, yanditse ati: 'Kanye 2024', aca amarenga yuko azongera kwiyamamaza.

    Muri uku kwiyamamariza kuba perezida kwe kwa mbere, West yagaragaye ku mpapuro z'itora muri leta 12, mu zindi nyinshi ntiyubahiriza itariki ntarengwa yo gutanga ibyangombwa.

    Amajwi menshi muri ayo yabonye — amajwi 10,188 — yayabonye muri leta ya Tennessee izwiho gutora abakandida b'abarepubulikani.

    Mu kwezi kwa karindwi ubwo yatangiraga kwiyamamaza, yabwiye ikinyamakuru Forbes ko mu ntego ze z'ingenzi harimo guhagarika ibikorwa by'urugomo bikorwa na polisi.

    Yanavuze ko yari kwibanda ku kurinda Amerika binyuze ku 'gisirikare gikomeye' cyayo.

    Ndetse no gusukura 'mu mubavu [deodorant] twitera, mu muti wo kogesha amenyo' ibinyabutabire (chemicals) bishobora kugira ingaruka ku buzima.

    Kuki ishyaka rye yaryise gutyo?

    Yagize ati: 'Kubera ko igihe tuzatsinda, kizaba ari [kizahinduka] umunsi mukuru w'amavuko kuri buri muntu wese'.

    Ariko kandidatire ye yaranenzwe cyane — ndetse bamwe bagaragaza impungenge ku buzima bwe bwo mu mutwe ubwo yariraga mu kwiyamamaza.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/07/ese-kanye-west-yagize-amajwi-angahe-mu-matora-yokuyobora-amerika/

  • Burundi: Abagore bageza saa mbili z' ijoro batari mu rugo bagiye kujya bahabwa igihano gikomeye #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Komini ya Ruhororo, Mamert Birukundi yategetse ko abagore bagomba kuba bageze mu rugo bitarenze saa mbili z'ijoro bitaba ibyo bagahanwa n'amategeko.

    Iki cyemezo nk'uko UBM News ibitangaza, cyafashwe nyuma y'aho bigaragaye ko abaturage cyane abagore basigaye bamara amasaha menshi mu kabari, bakibagirwa inshingano zo kwita ku ngo zabo. Ni ikibazo uyu muyobozi atagaragaza uko cyagize ingaruka ku muryango.

    Birukundi (umugore mugenzi wabo) yavuze ko umugore uzafatwa ataragera mu rugo saa mbili azahanwa n'amategeko ndetse yibutsa ko gufungura utubari ari saa saba z'amanywa.

    Abaharanira uburenganzira bw'abagore mu Burundi bari kwamagana iki cyemezo bavuga ko kibangamiye abagore. Aba bavuga ko iki cyemezo cyakabaye kireba n'abagabo. Bavuga ko ari ugushaka kwigiriza nkana ku bagore.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/07/burundi-abagore-bageza-saa-mbili-z-ijoro-batari-mu-rugo-bagiye-kujya-bahabwa-igihano-gikomeye/

  • Iserukiramuco ryitwa 'Hamwe Festival' rya Kaminuza yitwa University of Global Health Equity, rigiye kongera kubera mu Rwanda ku nshuro ya 2 harebwa cyane ubuzima bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Kaminuza y'ubuzima rusange ku isi (UGHE) yishimiye gutangaza ko hateganyijwe urukurikirane serukiramuco rwa kabiri ruzaba kuwa 11 — 15 Ugushyingo 2020. Iserukiramuco ryiswe Hamwe Festival ni igikorwa ngarukamwaka cyizihiza kandi gishimangira uruhare rw'inganda zihanga bigamije gufasha urwego rw'ubuzima ku isi ariko Uyu mwaka, iserukiramuco rizakorwa ku buryo bw'iyakure bitewe n'icyorezo cya Covid-19.

    Iserukiramuco ku bufatanye hagati yinzobere mu buzima ku isi n'abashinzwe guhanga bahuje ibigwi bivuga ko kugirango uburinganire bw'ubuzima ku isi bugerweho. Uyu mwaka iri serukiramuco rifite intego yo guhuza abanyamwuga b'abahanzi baturutse impande zose zisi bakora ibiganiro n'ibikorwa bitandukanye bazatanga amasomo n'inama ku ruhare rw'ubuhanzi m'ubuzima rusange.

    Imibereho Myiza igamije kurengera ubuzima bwo mu mutwe niyo nsanganyamatsiko y'uyu mwaka kandi izagaragaramo ibiganiro bijyanye no kutabatwa n'uburwayi bwo mu mutwe.

    Abantu batandukanye berekanye uburyo iri serukiramuco 'Hamwe Festival 2020' rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, uyu mwaka rikaba rizaba mu buryo bw'umwihariko kuko abarikurikira bazifashisha uburyo bw'amashusho azaca ku mbuga nkoranyambaga n'imbuga za mudasobwa zitandukanye, mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya covid 19. Muri uyu mwaka wa 2020, intego yaryo ni ukwita ku buzima bwo mu mutwe no kwifashisha ubuhanzi butandukanye mu kubusigasira aho intego igamijwe ari ukwigisha uburyo ubuhanzi bwahura n'ubuzima bityo iminsi ikomeye yo kwirinda Coronavirus cyane cyane ku rubyiruko ubwirinzi budohora ubwonko bushingiye ku buhanzi bukabafasha binyuze mu nyigisho.

    Ubusanzwe Hamwe Festival, ni serukiramuco rifite intego yo gusangiza abaryitabira akamaro k'ubuhanzi bw'uburyo bwose n'uko bwagira uruhare mu bijyanye no kurengera ubuzima. Muri iri serurikiramuco abahanzi, inzobere mu buzima ku rwego rw'Isi, n'abandi batandukanye bagomba kwerekana uburyo imbaraga z'ubuhanzi zafasha mu buzima.

    Iserukiramuco 'Hamwe Festival' itegurwa ku bufatanye na Kaminuza ya mpuzamahanga ya UGHE (University of Global Health Equity), uyu mwaka izaba guhera tariki 11 kugeza tariki 15 Ugushyingo 2020, ibe hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga, aho abayikurikira hazifashishwa uburyo bw'amashusho azanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga za Hamwe Festival zirimo Facebook Instagram na Youtube, Hamwe Festival y'uyu mwaka izaba irimo inzobere mu by'ubuzima n'abahanzi batandukanye, bose bakomoka mu bihugu bigera kuri 20.

    Ku mugoroba wa tariki 11 Ugushyingo 2020 nibwo izafungurwa ku mugaragaro, aho abayobozi mu nzego za Guverinoma y'u Rwanda, Prof Agnes Binagwaho Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE (University of Global Health Equity) n'abandi bafatanyabikorwa bazageza impanuro n'ubutumwa ku bazayikurikira.

    Hamwe Festival ku nshuro yayo ya mbere mu Rwanda, yatbereye mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali hagati ya tariki 8 na 13 Ugushyingo 2019, icyo gihe abahanzi nka Oumou Sangaré ufite izina rikomeye mu muziki wa Afurika hamwe n'umunyarwandakazi Nirere Shanel bataramiye abayitabiriye.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru, hasobanuwe byinshi kuri Hamwe Festival ya 2020 dore ko Prof Agnes Binagwaho Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE yaganiriye n'abanyamakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Zoom

    Abitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru banataramiwe n'abaririmbyi barimo Ariel Wayz wari waje aherekejwe n'abandi bahanzi batandukanye nka Man Martin n'abandi

    The post Iserukiramuco ryitwa 'Hamwe Festival' rya Kaminuza yitwa University of Global Health Equity, rigiye kongera kubera mu Rwanda ku nshuro ya 2 harebwa cyane ubuzima bwo mu mutwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/iserukiramuco-ryitwa-hamwe-festival-rya-kaminuza-yitwa-university-of-global-health-equity-rigiye-kongera-kubera-mu-rwanda-ku-nshuro-ya-2-harebwa-cyane-ubuzima-bwo-mu-mutwe/