Blog

  • Wema Sepetu yemeje ko ari mu rukundo, avuga imyato umusore wamwigaruriye #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ibyagiye bivugwa ko Wema Sepetu yaba yarasubiranye n’uwari umukunzi we wa kera Diamond Platnumz, uyu mukinnyi wa filime yahishuye ko ubu ari mu rukundo rukomeye n’umusore yirinze guhita atangaza izina rye.

    Uyu mukobwa wabaye nyampinga wa Tanzania 2006, ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram aho yatanze umwanya ngo bamubaze ibibazo bashaka.

    Umwe mu bakunzi be yaje amubaza niba yaba ari mu rukundo nyarwo, nta kuzuyaza yahise amusubiza ati'yego kandi ndishimye cyane.'

    Iki gisubizo ntikanyuze abafana be ahubwo undi yaje ahita amubaza uwo musore wigaruriye umutima we.

    Wema ntabwo yatangaje izina rye ahubwo yahise amuvuga mu magambo asa n’umutakagiza yerekana ko ashobora kuba ntaho ahuriye n’abo yahuye nabo bose.

    Ati' Ni umuntu mwiza cyane, wahawe umugisha wa roho nziza. Afite imico itangaje cyane(…)'

    View this post on Instagram

    Wema Sepetu amepata mchumba..

    A post shared by Urban News (@urbannews254) on

    Wema Sepetu atangaje ko ari mu rukundo nyuma y’imyaka igera muri 5 atandukanye na Diamond Platnumz, bakundanye muri 2012 ariko baza gutandukana muri 2014.

    Wema Sepetu ahamya ko ari mu rukundo n’umusore mwiza cyane

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/wema-sepetu-yemeje-ko-ari-mu-rukundo-avuga-imyato-umusore-wamwigaruriye

  • Amajyepfo: Abasora bitwaye neza kurusha abandi babishimiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo ni Shapoorji Pallongi and Company Private bari gukora uruganda ruzajya rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri muri Gisagara na Mata Tea Company Ltd itunganya icyayi muri Nyaruguru.

    Hari na Alpha Supply Food Company Ltd itunganya umuceri muri Nyanza, Ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (Piass) ry’i Huye, iguriro Lumina ry’i Muhanga, uruganda rutunganya icyayi rwa Kitabi muri Nyamagabe, Ivuriro ry’amaso ryo ku Kamonyi na Gafunzo Agro-Processing Center Ltd itunganya umuceri mu Karere ka Ruhango.

    Abashimwe bavuga ko ibanga rya mbere babikesha ari ukuba batangira imisoro ku gihe uko yakabaye, nta gukwepa, nk’uko bivugwa na Jean René Rurangwa, umuyobozi muri Piass ushinzwe imari n’umutungo.

    Agira ati “Piass ni Kaminuza yigenga y’Abaporotesitanti, mu bituranga harimo ubunyangamugayo. Umusoro ni amafaranga tuba twakiriye ngo tuyashyikirize igihugu. Rero twabaye inyangamugayo dutanga amafaranga uko tubisabwa kandi ku gihe.”

    Kwishyura ku gihe na byo, babikesha kwifashisha ikoranabuhanga mu gusora, nk’uko bivugwa na Emmanuel Kanyesigye uyobora uruganda rw’icyayi rwa Mata.

    Ati “Twari twarahuguwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu kwishyura imisoro. Twaryifashishishije mu gutanga amafaranga y’imisoro yose kandi ku gihe. Twari dutandukanye n’abari bakishyura bakoresheje uburyo busanzwe.”

    Abasora bitabira gusora neza kandi ku gihe bavuga ko babikora batarinze kubihatirwa kuko bizamura igihugu n’umuturage wo hasi, na we akavamo umukiriya.

    Egide Kayitasire, Visi Perezida w’urugaga rw’abikorera muri Huye ati “imisoro ikusanywa na RRA ni yo ishyirwa mu ngengo y’imari y’igihugu, ikubaka imihanda, amashuri,… Kandi burya iyo Leta iyifashishije mu kuzamura umuturage wo hasi, ni we uhinduka umukiliya, agatuma usora atera imbere, na we akongera agatanga umusoro wo kubaka igihugu.”

    Komiseri mukuru wungirije, akaba na komiseri ushinzwe imirimo rusange muri RRA, Jean-Louis Karingondo, avuga ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2019-2020, RAA yari ifite intego yo kwinjiza miriyari 1589, yinjiza miriyari 1516.3. Iyi ntego yayigezeho ku rugero rwa 95.4%.

    Icyakora na none ngo habayeho izamuka ringana na 6.6% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije wa 2018-2019.

    Mu Ntara y’Amajyepfo ho binjije imisoro myinshi ugereranyije n’iyateganywaga, kuko hari intego yo kwinjiza miliyari 37.3, hakinjizwa miliyari 46.3. Imisoro yinjijwe ku rugero rwa 124%.

    Kandi na none ugereranyije n’umwaka wa 2018-2019, habayeho inyongera ya 38.8% ingana na miliyari 12.9.

    Muri uyu mwaka wa 2020-2021, biteganyijwe ko RRA izinjiza mu isanduku ya Leta miliyari 1564.4.

    Intara y’Amajyepfo yonyine irasabwa kwinjiza imisoro y’imbere mu gihugu ingana na miliyari 43.3 naho imisoro n’amahoro byinjizwa n’uturere two muri iyi Ntara izaba ingana na miliyari 10.2.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/amajyepfo-abasora-bitwaye-neza-kurusha-abandi-babishimiwe

  • Gakenke: Abagabo babiri biravugwa ko bishwe n’amazi yabasanze mu kirombe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byabaye ku itariki 10 Ugushyingo 2020, aho icyo bita ikiduki kinini gishyirwamo amazi bakuruza imashini bayavana mu birombe mbere yo gucukura ngo cyatobotse amazi abasanga mu mwobo bahasiga ubuzima, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Nizeyimana Jean Marie Vianney.

    Yagize ati “Ni byo abantu babiri bafatiwe n’amazi mu kirombe, ni kwa kundi bafata ikiduki bakagishyiramo amazi baba bavomye bakuruje ama moteri mbere y’ubucukuzi. Aho cyari kiri cyaturitsemo hagati amazi abasanga mu mwobo”.

    Arongera ati “Kuva ku wa kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020 turacyarwana no gukuramo ayo mazi kubera ko yari menshi cyane ndetse tujya no gukuramo icyondo, mu kanya abagerageje kugeramo hasi, ni bo batubwiye ko babonye iyo mirambo ko hasigaye uburyo bwo kuyivanamo, ariko turabyemera ari uko tuyibonye hejuru ntitwahita tubyemera tutayiboneye n’amaso”.

    Nk’uko uwo muyobozi yakomeje abivuga, ngo bakomeje gushakisha uburyo bakuramo iyo mirambo n’ubwo bitaboroheye, noneho ikajyanwa ku bitaro igakorerwa isuzuma ubundi bakareba n’icyo amategeko agena ku bagiriye impanuka mu birombe.

    Ati “Ni muri kampani yitwa TROCOVI, ubusanzwe tuzi ko ikora mu buryo bwemewe n’amategeko, nibamara kubasohoramo barahita bajyanwa kwa muganga hatangire kurebwa icyo amategeko agenera uwagiriye impanuka mu kirombe”.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/gakenke-abagabo-babiri-biravugwa-ko-bishwe-n-amazi-yabasanze-mu-kirombe

  • Britney Spears yatsinzwe mu rubanza yaregagamo umubyeyi we #rwanda #RwOT

    Jamie Spears amaze imyaka 12 ari we mugenga wemewe n’amategeko w’imitungo y’umukobwa we, kubera impungenge z’ubuzima bwe bwo mu mutwe.

    Uwunganira mu mategeko uyu muhanzi, avuga ko uyu muhanzi “atinya” se, kandi atazongera gukora ibitaramo igihe cyose se akimugenzurira imitungo.

    Uwunganira mu mategeko Jamie Spears we avuga ko iteka uyu mubyeyi akora mu nyungu z’umukobwa we.

    Umucamanza yavuze ko mu gihe kizaza ari bwo yazongera kureba ku busabe bwa Britney Spears.

    Mu rubanza ejo ku wa kabiri, umwunganizi wa Madamu Spears yavuze ko we na se “nta mikoranire myiza bafitanye” ndetse ko hashize “igihe kinini” batavugana.

    Ariko uwunganira se wa Britney avuga ko impamvu abo bombi batavugana ari uko umwunganizi wa Britney yabimubujije.

    Uyu mwunganizi avuga ko ubwo Jamie yahabwaga uburenganzira ku mutungo w’umukobwa we, Britney yari mu manza za miliyoni mirongo z’amadorari. Ariko ko kuva yahabwa kugenzura umutungo we ubu ubarirwa agaciro ka miliyoni $60.

    Uru rubanza ruri kuba mu gihe hari inkubiri y’abafana ba Britney batangije icyo bise “Free Britney” – bo babona ko uyu muhanzi asa n’uboshywe na se.
    Britney Spears ntabwo yemerewe kugenzura umutungo we no kwifatira ibyemezo by’umwuga kuva mu 2008 nk’uko byategetswe n’urukiko.

    Ibi bikorwa muri Amerika iyo umuntu atakibasha kwifatira ibyemezo, nko ku bantu bafite ibibazo byo kwibagirwa n’abafite uburwayi bwo mu mutwe.

    Kuri Britney, muri iyi myaka ishize, se n’umunyamategeko ni bo bagenzura ibye – harimo no kugena abamusura no kumuvuza.

    Mu 2007, Britney yatangiye kwerekana ku mugaragaro imyitwarire y’urukozasoni nyuma yo gutandukana n’umugabo we Kevin Federline, yanambuwe abana be babiri, nubwo yemerewe kubasura.

    Icyo gihe yavuzwe cyane mu makuru kubera gukubita umunyamakuru ufotora, ndetse kenshi yajyanywe mu bigo bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge.

    Yashyizwe mu rwego rw’abarwayi bo mu mutwe nyuma y’uko yanze guha polisi abahungu be babiri, ibi byatumye mu 2018 urukiko rutegeka ko we n’ibye byose bigengwa na se.

    Mu myaka ishize ibyo bimeze bityo, Britney yasohoye ‘albums’ eshatu z’indirimbo, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gutaramira muri Casino y’i Las Vegas, ndetse yabaye umukemurampaka mu kiganiro cyo kwerekana impano, The X Factor. Britney Spears yatsinzwe mu rubanza aregwamo na Se

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Britney-Spears-yatsinzwe-mu-rubanza-yaregagamo-umubyeyi-we

  • Doctor suspected of raping and killing a 17-year-old girl arrested #rwanda #RwOT

    News of the tragic death of 17-year-old Iradukunda came to light on November 2, 2020, when residents found her naked body in a bean field with ropes around her neck, legs and arms.

    The teenager was killed after leaving the wedding of a classmate’s friend who had invited her, who is now in police custody.

    The arrest of the suspect in the murder of Iradukunda has been confirmed by the RIB Spokesperson, Dr. Murangira Thierry, who told IGIHE that the culprit was arrested on November 09, 2020, after initiating an investigation into the death of the deceased.

    'As investigations unfolded, evidence pointed to a man working at Mpore Clinic in Musanze who has thus been arrested. He was arrested on the ninth of this month, charged with two counts, including child molestation and murder. He is suspected of raping and killing Emerance.'

    After the body of the late Iradukunda was recovered, she was taken to Ruhengeri General Hospital for autopsy and later given to the family for burial.
    Two days after her funeral, Rwanda Investigation Bureau and Rwanda National Police ordered for exhuming the body to allow more examination in gathering more evidence.

    Dr. Murangira explained that it exhuming the body of the deceased was consented by the family.

    “Before the body could be exhumed to find other evidence we got nod of her family. We need to do further investigations,” he said adding that within a few days, the case file will be submitted to Prosecution.

    The suspect in the rape and murder of Iradukunda is currently being held at the Muhoza Police Station for further investigation.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/doctor-suspected-of-raping-and-killing-a-17-year-old-girl-arrested

  • Kubera uburwayi bwo mu mutwe Britney Spears afite, imitungo ye izakomeza gucungwa na se #rwanda #RwOT

    Jamie Spears amaze imyaka 12 ari we mugenga wemewe n’amategeko w’imitungo y’umukobwa we, kubera impungenge z’ubuzima bwe bwo mu mutwe.

    Uwunganira mu mategeko uyu muhanzi, avuga ko uyu muhanzi “atinya” se, kandi atazongera gukora ibitaramo igihe cyose se akimugenzurira imitungo.
    Uwunganira mu mategeko Jamie Spears we avuga ko iteka uyu mubyeyi akora mu nyungu z’umukobwa we.

    Umucamanza yavuze ko mu gihe kizaza ari bwo yazongera kureba ku busabe bwa Britney Spears.

    Britney Spears yakomeje kuvuga ko “afite ubwoba” bwa se

    Mu rubanza ejo ku wa kabiri, umwunganizi wa Madamu Spears yavuze ko we na se “nta mikoranire myiza bafitanye” ndetse ko hashize “igihe kinini” batavugana.
    Ariko uwunganira se wa Britney avuga ko impamvu abo bombi batavugana ari uko umwunganizi wa Britney yabimubujije.

    Uyu mwunganizi avuga ko ubwo Jamie yahabwaga uburenganzira ku mutungo w’umukobwa we, Britney yari mu manza za miliyoni mirongo z’amadorari. Ariko ko kuva yahabwa kugenzura umutungo we ubu ubarirwa agaciro ka miliyoni $60.

    Uru rubanza ruri kuba mu gihe hari inkubiri y’abafana ba Britney batangije icyo bise “Free Britney” – bo babona ko uyu muhanzi asa n’uboshywe na se.
    Britney Spears ntabwo yemerewe kugenzura umutungo we no kwifatira ibyemezo by’umwuga kuva mu 2008 nk’uko byategetswe n’urukiko.

    Ibi bikorwa muri Amerika iyo umuntu atakibasha kwifatira ibyemezo, nko ku bantu bafite ibibazo byo kwibagirwa n’abafite uburwayi bwo mu mutwe.

    Kuri Britney, muri iyi myaka ishize, se n’umunyamategeko ni bo bagenzura ibye – harimo no kugena abamusura no kumuvuza.

    Mu 2007, Britney yatangiye kwerekana ku mugaragaro imyitwarire y’urukozasoni nyuma yo gutandukana n’umugabo we Kevin Federline, uyu muhanzi kandi yanambuwe abana be babiri, nubwo yemerewe kubasura.

    Icyo gihe yakunze kugaragara kenshi yajyanywe mu bigo bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge.

    Yashyizwe mu rwego rw’abarwayi bo mu mutwe nyuma y’uko yanze guha polisi abahungu be babiri, ibi byatumye mu 2018 urukiko rutegeka ko we n’ibye byose bigengwa na se.

    Mu myaka ishize ibyo bimeze bityo, Britney yasohoye ‘albums’ eshatu z’indirimbo, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ataramira muri Casino y’i Las Vegas, ndetse yabaye umukemurampaka mu kiganiro cyo kwerekana impano, The X Factor.

    Britney Spears na Se Jamie Spears ntibumvikana bishingiye ku imitungo

    Source : https://www.imirasire.rw/?Kubera-uburwayi-bwo-mu-mutweBritney-Spears-afite-imitungo-ye-izakomeza-gucungwa

  • Imbere y’Urukiko i La Haye, Kabuga Félicien yavuze amazina ye gusa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kabuga Felicien mu rukiko i La Haye
    Kabuga Felicien mu rukiko i La Haye

    Urubanza rwa Kabuga rwatangiye ku isaha ya saa munanu ku isaha y’i La Haye, saa cyenda zo mu Rwanda.

    Urubanza rugitangira, Umucamanza Iain Bonomy, yabajije Kabuga niba yitabira iburanisha mu rurimi yumva neza, Kabuga Félicien asubiza mu rurimi rw’Igifaransa ati “Ndabumva! Nitwa Kabuga Felisiyani”.

    Kabuga yari yicaye mu igare ry
    Kabuga yari yicaye mu igare ry’abafite ubumuga

    Kabuga yari yambaye ikoti ry’umukara, ishati y’umweru na karuvati irimo amabara y’umukara n’umweru. Yari yicaye mu igare ryagenewe abafite ubumuga, yambaye agapfukamunwa, imbere ye hateretse agakombe k’umweru.

    Umuvcamanza yibukije ko Icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwakoreraga Arusha muri Tanzaniya, mu 1997 ari bwo rwashinje Kabuga ibyaha birimo ibya Jenoside, ibyibasiye inyoko muntu n’ibindi.

    Yabajije abunganira Kabuga niba yarashyikirijwe inyandiko ikubiyemo ibiregoashinjwa kandi mu rurimi yumva, ubwunganizi bwe buvuga ko yayishyikirijwe, gusa buvuga ko ananiwe cyane.

    Umushinjacyaha asoma ibirego Kabuga ashinjwa
    Umushinjacyaha asoma ibirego Kabuga ashinjwa

    Umucamanza yahise asaba ubushinjacyaha gusoma ibirego Kabuga Felicien ashinjwa, uko byakozwe ndetse n’igihe byakorewe.

    Nyuma y’iminota isaga 20 umushinjacyaha asoma ibyaha Kabuga ashinjwa, umucamanza yamuciye mu ijambo, ategeka ko habaho ikiruhuko cy’iminota 30, nyuma y’uko umwunganizi wa Kabuga yari asabye akanya ko kuruhuka kuko uwo yunganira ananiwe cyane.

    Nyuma y’iminota 30, iburanisha ryakomeje, ubushinjacyaha bukomeza gusoma ibyaha Kabuga ashinjwa, birangiye hongera gutangwa iminota 30 y’ikiruhuko.

    Nyuma y’iki kiruhuko, abunganira Kabuga bahawe umwanya, maze bavuga ko bavugishije umukiriya wabo, akavuga ko bitewe n’uburyo yiyumva, atameze neza ku buryo yagira icyo atangaza ku byo ashinjwa.

    Umwe muri bo yagize ati “Twavuganye na Kabuga mbere y’iburanisha, ntabwo yiteguye kuvuga bitewe n’uburyo ameze. Twasaba ga ko mwakwemera guhitamo guceceka kwe”.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bugikomeje iperereza ku byaha Kabuga ashinjwa, buvuga ko bugikomeje kubaza abatangabuhamya, ku buryo bugikeneye nk’amezi atandatu ngo bube bwamaze kwegeranya ibimenyetso.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/Imbere-y-Urukiko-i-La-Haye-Kabuga-Felicien-yavuze-amazina-ye-gusa

  • Mu mafoto : Perezida Kagame ayoboye inama y’abaminisitiri #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mu-mafoto-Perezida-Kagame-ayoboye-inama-y-abaminisitiri

  • Urwishe ya nka !Ibya Ladies Empire ya Oda Paccy byabaye agatereranzamba,umuhanzikazi Eva mu rujijo #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe Ladies Empire yari inzu itunganya umuziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho ikaba yarashinzwe n’umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique wamamaye nka Oda Paccy.

    Uyu muhanzikazi kuri uyu wa Gatatu yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ko “Muyoboke Alexis na Dusabe Eric uzwi nka Alto bagifitanye amasezerano na Ladies Empire.”

    Oda Paccy yabanje gushinga Empire Records mu 2019, nyuma y’umwaka umwe [ubwo ni mu 2020] yaje kubona abafatanyabikorwa mu buryo bw’ubushobozi bahita bamufasha kuyivugurura ndetse ihabwa izina rishya rya Ladies Empire Records.

    Ku Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020, ikinyamakuru UKWEZI, cyatangaje inkuru ivuga ko 'Akasongoye ihwa !Ibitaravuzwe ku igurishwa rya Ladies Empire ya Oda Paccy', igaragaza ko umwuka utari mwiza muri iyi isigaye yitwa Classic Empire.

    Muri iyi nkuru havugwamo ko Oda Paccy aherutse kugurisha Ladies Empire Records ndetse igahindurirwa izina ikitwa Classic Empire Records.

    Abakozi n’abahanzi ba Ladies Empire nabo baragurishijwe ?

    Ku wa 14 Kanama 2020, nibwo Oda Paccy yatangaje byeruye ko yagurishije Ladies Empire Records [iyi ni studio] abayiguze bahita bayihindurira izina yitwa Classic Empire Records.

    Ibi ariko amakuru aturuka imbere avuga ko ibi byatangajwe na Oda Paccy byari ukuyobya uburari kuko iyi studio atayigurishije ahubwo ari uko yari yatsinzwe mu nkiko bityo agahitamo kubwira itangazamakuru ko yagurishije studio.

    Iyi ntabwo ariyo nkuru ! Inkuru kugeza ubu ni uko abahanzi n’abakozi bagiranye amasezerano na Ladies Empire batigeze bamenyeshwa ibijyanye n’imikoranire bazagirana na Classic Empire ari isanzwe.

    Iki kibazo nicyo gifitwe n’umuhanzikazi Eva umwe mu bari basanzwe babarizwa muri Ladies Empire ari nayo yagiranye nayo amasezerano muri Werurwe 2020.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko kugeza ubu atazi neza niba akiri umuhanzi wa Ladies Empire cyangwa Classic Empire.

    Ntabwo twabashije kubona kopi y’amasezerano umuhanzikazi Eva yagiranye na Ladies Empire ariko yaduhishuriye ko ahari ndetse n’umubyeyi we [Se] yayasinyeho cyane ko ariwe umushyigikira mu bikorwa bye bya muzika.

    Yavuze ko 'Njyewe nagiranye nabo amasezerano muri Werurwe uyu mwaka, ariko kuva icyo gihe bagiye bansaba guhora kuri studio ku buryo twari tumaze gukora indirimbo zigera kuri eshanu, gusa ntan’imwe irajya hanze.'

    Umuhanzikazi Eva utarashyira hanze indirimbo ye n’imwe ariko akaba ari umunyempano ndetse witabiriye amarushanwa ya I AM THE FUTURE akagera kure, yavuze ko ajya kujya muri Ladies Empire yari yijejwe gufashwa mu iterambere ry’impano ye ariko ntibyakorwa.

    Yakomeje agira ati 'Ejo bundi hasohoka indirimbo 'feedback’ nibwo bambwiye ngo ninyigaragaramo nibwo bizoroha kugira ngo izindi ndirimbo zanjye zisohoke mu buryo bworoshye abantu bahite bazimenya.'

    Uyu muhanzikazi avuga ko nyuma yo gukora iyi ndirimbo ndetse na nyuma yagiye kuri studio asanga barimutse aho bakoreraga harafunze, agerageje guhamagara Oda Paccy ntiyamwitaba ndetse n’Umujyanama we, Nadia nawe ntiyitaba.

    Gusa ngo nyuma y’igihe aba bose batitaba uyu muhanzikazi cyangwa ngo basubize ubutumwa bwe, yagiye kubona abona indirimbo 'feedback’ irasohotse.

    'Twamaze igihe twarayikoze muri studio nyuma baduhamagara tugiye kwifotoza baraduhamagara ngo tujye kwifotoza ariko nabwo ntitwamenye ibyabaye twashidutse indirimbo yasohotse.'

    Yakomeje agira ati 'Indirimbo nayo imaze gusohoka ntabwo bigeze banshyira ku mbuga nkoranyambaza zabo ahubwo bafataga agace Oda Paccy aririmbamo akaba ariko bashyiraho. Niba bankeneye nk’umuririmbyi badashaka ko nzaza nk’umuhanzi mushya bari kujya banshyira ku mbuga zabo no kunyamamaza n’ibindi byose ariko ntabyo bakoze.'

    Eva avuga ko uretse kuba aba barakomeje kwanga kumwitaba no gusubiza ubutumwa bwe, byageze aho umubyeyi we atangira kumubaza impamvu atakijya kuri studio ndetse n’indirimbo ze zidasohoka, umukobwa akabura icyo amusubiza.

    Ati 'Urumva Papa wanjye niwe unshyigikira yarambazaga nkabura icyo musubiza, ariko ikintu cyambabaje ni uko nawe ubwe yabahamagaye bakanga kumwitaba.'

    Ikinyamakuru UKWEZI cyamanye ko uyu muhanzikazi ateganya kwandika ibaruwa isezera muri Ladies Empire cyane ko ibyo yagombaga guhabwa nayo atigeze abibona. Oda Paccy yavuze ko Muyoboke Alexis na Alto bagifitanye amasezerano na Ladies Empire kandi aherutse gutangaza ko yagurishijwe, haribazwa niba nabo baraguzwe

    Soma inkuru bifitanye isano : Akasongoye ihwa !Ibitaravuzwe ku igurishwa rya Ladies Empire ya Oda Paccy

    Reba hano indirimbo feedback, imwe rukumbi umuhanzikazi Eva agaragaramo

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Urwishe-ya-nka-Ibya-Ladies-Empire-ya-Oda-Paccy-byabaye-agatereranzamba-umuhanzikazi-Eva-mu-rujijo

  • USA: Imbonerahamwe y’ibikurikira nyuma y’Amatora muri America #rwanda #RwOT

    Ibyavuye mu matora yo kuwa kabiri ushize biracyari kubarwa muri leta za Georgia, Arizona, North Carolina na Alaska.

    Muri leta ya Georgia, aho Biden akiri imbere ya Trump, ushinzwe ububanyi n’amahanga yasubije ku byanenzwe n’Abarepubulikani bagenzi be ku buryo ari kwitwara mu matora.

    Uyu witwa Brad Raffensperger, ibiro bye nibyo bishinzwe amatora muri Georgia, yagize ati: “Habaye gutora kunyuranye n’amategeko? Yego byarabaye, kandi ibiro byanjye biri kubigenzura byose.

    “Bizazamura ikinyuranyo gikenewe mu guhindura aho Perezida Trump ubu ari, dushingiye ku majwi y’intumwa (16) za Georgia? Ibyo bisa n’ibidashoboka.”

    Imbonerahamwe y’ibikurikira nyuma y’Amatora ya

    • 08/12: Buri leta igomba kuba yarangije gusubiramo kubara no kwemeza ibyavuye mu matora
    • 14/12: Intumwa zitora zizahurira mu mirwa mikuru ya buri leta zitore perezida na visi perezida
    • 6/01/2021: Inama y’imitwe yombi y’inteko, sena n’abadepite, ngo babare amajwi y’intumwa zatoye
    • 20/01/2021: Kurahira kwa perezida mushya

    Source : https://www.imirasire.rw/?USA-Imbonerahamwe-y-ibikurira-nyuma-y-Amatora-muri-America