Blog

  • Tundu Lissu wahatanye na Perezida Magufuli mu matora yongeye guhunga igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tundu Lissu
    Tundu Lissu

    Mu Bubiligi ni ho n’ubundi yari yarahungiye mu minsi ishize, akaba ari na ho yari ari kwivuriza ibikomere by’amasasu 16 yarashwe n’abageragezaga kumwica mu mwaka wa 2017.

    Nk’uko umunyamakuru wa BBC muri Tanzaniya abitangaza ngo Tundu Lissu yari yahungiye mu rugo rwa Ambasaderi w’u Budage i Dar es Salaam mu cyumweru gishize avuga ko afite ubwoba ko hari abashaka kumwica.

    Uyu muyobozi w’ishyaka rya Chadema na bagenzi be benshi bari barafunzwe kuva amatora yo ku ya 28 Ukwakira 2020 yaba, kimwe n’abandi bagize ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya ACT Wazalendo.

    Polisi yabashinje gutegura imyigaragambyo itemewe n’amategeko no kwigomeka, bamwe muri Chadema bakaba barashinjwaga gutegura gutwika sitasiyo ya lisansi n’amasoko muri Dar es Salaam.

    Abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye ko amatora yakongera gukorwa, U Bwongereza na Amerika byahamije ko ibirego by’abatavuga rumwe bifite ishingiro.

    Ariko komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora muri Tanzaniya ivuga ko nta buriganya bwabayeho.

    Tundu Lissu uvuga ko avuye mu gihugu kubera impamvu z’umutekano we, yasangije amashusho ku rubuga rwe rwa Twitter avuye aho ambasaderi w’u Budage yari atuye aherekejwe n’abadipolomate ku kibuga cy’indege:

    ✌🏾🇹🇿 pic.twitter.com/8qOQf6nAk0

    — Tundu Antiphas Lissu (@TunduALissu) November 10, 2020

    Umuyobozi w’ishyaka rya Chadema ibitangazamakuru bisubiramo amagambo ye byanditse ko avuga ko adahunze igihugu, ariko ko azakomeza guharanira demokarasi n’ubutabera ari mu Bubiligi, aho azaba yongeye guhungira ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuvayo mu kwezi kwa karindwi 2020 agarutse kwiyamamaza.

    Hagati aho Umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzaniya yavuze ko nta kimenyetso cyerekana iterabwoba ku buzima bw’abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi, ahubwo abashinja gushyira ibirego bidafite ishingiro ku nzego z’umutekano mu rwego rwo guhisha no kuyobya uburari ko batsinzwe amatora.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/tundu-lissu-wahatanye-na-perezida-magufuli-mu-matora-yongeye-guhunga-igihugu

  • Imbere y’Urukiko i La Haye, Kabuga Felecien yavuze amazina ye gusa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kabuga Felicien mu rukiko i La Haye
    Kabuga Felicien mu rukiko i La Haye

    Urubanza rwa Kabuga rwatangiye ku isaha ya saa munanu ku isaha y’i La Haye, saa cyenda zo mu Rwanda.

    Urubanza rugitangira, Umucamanza Iain Bonomy, yabajije Kabuga niba yitabira iburanisha mu rurimi yumva neza, Kabuga Felicien asubiza mu rurimi rw’Igifaransa ati “Ndabumva! Nitwa Kabuga Felisiyani”.

    Kabuga yari yambaye ikoti ry’umukara, ishati y’umweru na karuvati irimo amabara y’umukara n’umweru. Yari yicaye mu igare ryagenewe abafite ubumuga, yambaye agapfukamunwa, imbere ye hateretse agakombe k’umweru.

    Umuvcamanza yibukije ko Icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwakoreraga Arusha muri Tanzaniya, mu 1997 ari bwo rwashinje Kabuga ibyaha birimo ibya Jenoside, ibyibasiye inyoko muntu n’ibindi.

    Yabajije abunganira Kabuga niba yarashyikirijwe inyandiko ikubiyemo ibiregoashinjwa kandi mu rurimi yumva, ubwunganizi bwe buvuga ko yayishyikirijwe, gusa buvuga ko ananiwe cyane.

    Umucamanza yahise asaba ubushinjacyaha gusoma ibirego Kabuga Felicien ashinjwa, uko byakozwe ndetse n’igihe byakorewe.

    Nyuma y’iminota isaga 20 umushinjacyaha asoma ibyaha Kabuga ashinjwa, umucamanza yamuciye mu ijambo, ategeka ko habaho ikiruhuko cy’iminota 30, nyuma y’uko umwunganizi wa Kabuga yari asabye akanya ko kuruhuka kuko uwo yunganira ananiwe cyane.

    Nyuma y’iminota 30, iburanisha ryakomeje, ubushinjacyaha bukomeza gusoma ibyaha Kabuga ashinjwa, birangiye hongera gutangwa iminota 30 y’ikiruhuko.

    Nyuma y’iki kiruhuko, abunganira Kabuga bahawe umwanya, maze bavuga ko bavugishije umukiriya wabo, akavuga ko bitewe n’uburyo yiyumva, atameze neza ku buryo yagira icyo atangaza ku byo ashinjwa.

    Umwe muri bo yagize ati “Twavuganye na Kabuga mbere y’iburanisha, ntabwo yiteguye kuvuga bitewe n’uburyo ameze. Twasaba ga ko mwakwemera guhitamo guceceka kwe”.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bugikomeje iperereza ku byaha Kabuga ashinjwa, buvuga ko bugikomeje kubaza abatangabuhamya, ku buryo bugikeneye nk’amezi atandatu ngo bube bwamaze kwegeranya ibimenyetso.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/imbere-y-urukiko-i-la-haye-kabuga-felecien-yavuze-amazina-ye-gusa

  • Bwa mbere Kabuga Félicien yagaragaye mu rukiko #rwanda #RwOT

    Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rugizwe n’Abacamanza Iain Bonomy, Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya, ni rwo rumuburanisha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Bwa-mbere-Kabuga-Felicien-yagaragaye-mu-rukiko

  • Ibinyamakuru byo muri Uganda bikorera mu kwaha kwa CMI bikomeje guhindanya isura y'u Rwanda ku bwicanyi bwabereye muri Kongo #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru bishinzwe gukwirakwiza ibihuha muri Uganda biterwa inkunga na CMI byongeye gusiga u Rwanda icyasha birutwerera ubwicanyi buherutse kubera muri Kongo babifashijwemo n'Urwego rw'Ubutasi mu gisirikari rwo muri Uganda (CMI) n'Umuyobozi warwo Maj. Gen. Abel Kandiho. Binyujijwe mu binyamakuru nka Commandonepost ikinyamakuru cyo muri Uganda cyashinzwe mu rwego rwo rwo kwandika ibinyoma ku Rwanda bashinje ibinyoma u Rwanda bahereye ku bwicanyi buheruka kubera mu gihugu cya Kongo.

    Hari amakuru y'ubwicanyi yabereye aho abantu bari kuri moto bishe Ngezayo Simba mu gitondo cyo kuwa kabiri ushize mu mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Abayobozi ba Kongo batangaje ko umwe mu bakekwa ngo amazina ye ari 'Mutabazi' yafashwe. Ibinyamakuru byo muri Uganda bihembwa na na CMI byibagiwe ko muri Kongo hari abavuga ikinyarwanda kandi bafite amazina y'ikinyarwanda nkuko bimeze mu gihugu cyabo cya Uganda.

    Nk'uko amakuru yizewe aturuka i Goma abitangaza avuga ko Nyakwigendera yaba yarazize amakimbirane ashingiye k'umutungo hakaba hakekwa ko ari yo nyirabayazana w'ubwicanyi bwahitanye Simba mu mugi wa Goma. Abasebya u Rwanda baba mu nzego z'ubuyobozi za Uganda bati byanze bikunze ni u Rwanda rubiri inyuma kuko ntacyo badashinja u Rwanda.

    Abashinzwe umutekano muri Kongo batangaza ko ababikoze batawe muri yombi, ndetse n'umuyobozi wa gisirikare yavuze ko ubwenegihugu bw'abakekwa butaramenyekana. Kurundi ruhande izina Mutabazi risanzwe muri ako karere. Muri Uganda kandi, abantu benshi bitwa izina Mutabazi. Urugero, umwe mu bayobozi bakomeye i Kampala ni Godfrey Mutabazi akaba ari n'umuyobozi wa komisiyo ishinzwe itumanaho muri Uganda.

    The post Ibinyamakuru byo muri Uganda bikorera mu kwaha kwa CMI bikomeje guhindanya isura y'u Rwanda ku bwicanyi bwabereye muri Kongo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibinyamakuru-byo-muri-uganda-bikorera-mu-kwaha-kwa-cmi-bikomeje-guhindanya-isura-yu-rwanda-ku-bwicanyi-bwabereye-muri-kongo/

  • Un don de 4 millions de Rotary Club pour construction d’ablutions dans les Groupes scolaires #rwanda #RwOT

    Le geste posé par les Clubs Rotary rwandais entre parfaitement dans les missions qu’ils se sont assignés, celles d’accompagner les pouvoirs publics dans leur souci d’amélioration du niveau de vie des citoyens. C’est dans ce cadre que les Clubs Rotary interviennent dans l’adduction d’eau potable au profits des habitants, dans la contribution à l’élevation de la qualité de l’enseignement, dans la lutte contre les épidémies qui frappent les Rwandais y compris la poliomyélite, dans la lutte contre l’analphabétisme et la pauvreté, dans la protection de l’environnement et dans la contribution aux programmes de promotion de la paix et amélioration des conditions de la vie sociale.

    Les présidents des Clubs Rotary Rwandais dans une cérémonie de remise du don de plus de quatre millions de francs au MINEDUC pour construction d’ablutions des élèves avant d’entrer dans leurs classes respectives et à la sortie de l’école ; une mesure essentielle de lutte contre la propagation du Covid19

    Le don des Clubs Rotary offert au Mineduc ira, pour commencer, à la construction de lieux d’hygiène des mains et des ablutions en général pour 5 Groupes scolaires, trois de la Ville de Kigali et deux des autres districts du pays dans le cadre de juguler la propagation du COVID19.

    “Nous aussi des Clubs Rotary du Rwanda, ne manquons pas de contribuer à la lutte contre la propagation du Covid 19. Nous avons trouvé nécessaire de nous joindre aux efforts du Gouvernement en cette période de la réouverture des écoles en pleine pandémie du Covid19. Nous constatons qu’il y a encore des centres scolaires quui n’ont pas des lieux des ablutions pour les élèves entrant dans leurs classes”, a dit Jeannette Rugera, Présidente des Clubs Rotary du Rwanda et Assistante du Gouverneur du District 9150 de Rotary Club International. Elle a promis que ceci n’est qu’un début, que les Clubs Rotary Rwanda vont continuer à collecter leurs dons pour les Groupes Scolaires de l’ensemble du pays.

    La Présidente Jeannette a rappelé que depuis que ce coronavirus assiège le pays, les Clubs Rotary rwandais sont intervenus dans la distribution d’items alimentaires aux indigents et autres qui ont perdu leurs emplois. “Nous avons mis à la disposition des personnes en manque de moyens des masques. Nous avons aussi équipé le personnel médical rwandais en matériel de protection contre le Covid19”, a-t-elle tenu à souligner.

    A gauche, Jeannette Rugera, Présidente des Clubs Rotary Rwandais et Assistante du Gouverneur de la Province 9150. Elle et sa délégation sont en pourparlers avec les représentants du Mineduc pour mieux circonscrire l’étendue de l’action de Rotary dans le secteur

    Pour ce qui est de la construction d’espaces d’ablutions pour enfants qui entrent et sortent de leurs classes et qui s’y lavent les mains, le Ministère de l’Education a apprécié le geste des Clubs Rotary du Rwanda qui accompagnent le gouvernement rwandais dans cette lutte contre le coronavirus.

    “Cette contribution est de taille”, a dit Rose Baguma, directrice du Policy &Planning près le Mineduc témoignant son appréciation aux six Clubs Rotary du Rwanda y compris Le Rotary Club Musanze, Rotary Club Kigali Mont Jali, Kigali Virunga, Kigali Doyen, Rotary Club Gasabo et Rotary Club Butare qui rassemblent en leur sein 122 membres.

    Une vue de la conférence réunissant les deux parties : Représentants des Clubs Rotary et officiels du Mineduc

    Rose Baguma, Directrice du Mineduc en charge de Policy et planning

    Photo souvenir

    Jeannette Rugera, Présidente nationale des Clubs Rotary et Assistante du Gouverneur de la Province 9150

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Un-don-de-4-millions-de-Rotary-Club-pour-construction-d-ablutions-dans-les.html

  • Kaminuza y’u Rwanda yatangaje itariki abiga mu mwaka wa mbere n’uwakabiri bazasubukura amasomo #rwanda #RwOT

    Ku wa 2 Ugushyingo ni bwo icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri basubiye ku mashuri, nyuma y’amezi asaga arindwi batahakandagira uhereye muri Werurwe.

    Ubwo Kaminuza y’u Rwanda yemererwaga gufungura amasomo, yari muri eshanu zemerewe gufungura zihereye ku banyeshuri bari mu myaka irangiza amasomo, ni ukuvuga abiga mu myaka ya 3, 4, 5 bitewe na porogaramu bigamo.

    Abanyeshuri bemerewe kujya mu mashuri bakabonana n’abarimu, ariko n’uburyo bw’ikoranabuhanga bugakoreshwa nyuma yo gusanga nka Kamnuza y’u Rwanda yaramaze gushyira mu buryo bw’ikoranabuhanga amasomo agera kuri 90%.

    Kuri uyu wa Kabiri Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri, nabo bagiye gusubira ku mashuri.

    Yagize iti 'Banyeshuri, ababyeyi n’abaturage muri rusange, nyuma yo kuganira n’abafatanyabikorwa, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwishimiye kubamenyesha ko abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri bazagaruka ku mashuri ku wa 30 Ugushyingo 2020.”

    “Uburyo bwose bwo kwiga no kwigisha buzakoreshwa. Dutegereje kongera guhura namwe.'

    Munyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda na we mufatanyabikorwa mu burezi, cyane muri iyi minsi y’isubukurwa ry’amasomo nyuma y’amezi 6 COVID-19 iturogoye, kurikirana Waramutse Rwanda kuri @rbarwanda ejo mu gitondo 7am, aho @KabagambeI ari busobanure igaruka ry’ab’umwaka wa 1 n’uwa 2.

    — University of Rwanda (@Uni_Rwanda) November 11, 2020

    Ubu butumwa bukomeza bubwira abanyeshuri bo mu wa mbere no mu wa kabiri ko bakwiye kwishimira ko igihe bari bamaze bategereje cyageze, maze bagatangira kwitegura gusubira ku ishuri.

    Abanyeshuri bagirwa inama ko mu gihe bari ku mashuri bagomba gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid 19, kuko mu gihe cyakwaduka mu mashuri, gishobora kubakwirakwiramo mu gihe gito.

    Kugeza ubu abanyeshuri bose biga baba imbere mu macumbi ya kaminuza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Kaminuza-y-u-Rwanda-yatangaje-itariki-abiga-mu-mwaka-wa-mbere-n-uwakabiri-bazasubukura-amasomo

  • Smugglers intercepted sneaking bales of used clothes, electric cables into Rwanda #rwanda #RwOT

    The suspects; Elias Shumbusho, 28, and Jean Damascene Sebahire, 23, were arrested as they crossed into Rwanda from Burundi through a porous border in Nyabikenke cell, Nyanza Sector.

    The Police spokesperson for the Southern region, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire said that the duo was arrested by the Revenue Protection Unit (RPU).

    RPU is a Rwanda National Police (RNP) branch attached to Rwanda Revenue Authority (RRA) to fight smuggling and fraud.

    'Revenue Protection Unit had prior information that Sebahire and Shumbusho are notorious smugglers in Gisagara and would on that very day smuggle other goods into Rwanda from Burundi.

    During the operation, two other people that had been hired by Sebahire and Shumbusho to carry their goods managed to escape but the two prime suspects (Sebahire and Shumbusho), who are the suspected rightful owners of the smuggled goods, were arrested in the process,' SP Kanamugire said.

    Sebahire and Shumbusho admitted that they work with a group of Burundians, and the latter delivers the goods at an agreed spot on the borderline, where they meet to collect.

    SP Kanamugire thanked the residents, who reported the acts of smuggling and tax evasion.

    'These people conduct their illegal and illicit businesses at night, which is a risk to their lives as they can be killed by evil-minded people, who also use the cover of the night to cause insecurity. But we are also in the period of COVID-19 pandemic, which is claiming lives of people, and such unnecessary movements and illegal cross-border can be the source of the virus,' SP Kanamugire said.

    He warned that smuggling, evading taxes and crossing the border using ungazetted routes are all punishable by law.

    Tax fraud

    According to RRA, 'a taxpayer, who commits fraud, is subject to an administrative fine of one hundred percent (100%) of the evaded tax. With exception to that penalty, the Tax Administration refers the case to the Prosecution service if the taxpayer voluntarily evaded such tax, like through the use of false accounts, falsified documents or any other act punishable by law. In case of conviction, the taxpayer can be imprisoned for a period between six (6) months and two (2) years.'

    Under the East African Community Management Act, which is also applicable in Rwanda, seized smuggled goods under article 199, are auctioned.

    In case a vehicle was used in fraud and smuggling, it is also auctioned and the driver slapped a fine of US$5000.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/smugglers-intercepted-sneaking-bales-of-used-clothes-electric-cables-into

  • Rwanda: Environment Ministry, Police sign MoU to strengthen enforcement of Environmental Laws #rwanda #RwOT

    Rwanda's Ministry of Environment represented by Minister Dr. Jeanne d'Arc Mujawamariya and Rwanda National Police represented by IGP Dan Munyuza signed MoU to strengthen partnership in the enforcement of environmental laws and conducting joint inspections to fight illegal activities in environment sector.

    The MoU was signed on Wednesday, 11th November 2020.

    The cooperation between the two public institutions will focus on capacity building in management areas of environment including water, wetlands, lakeshores & river banks, forests, land, air quality & air pollution, plastic carry bags and single-use plastic items among others.

    53

    The post Rwanda: Environment Ministry, Police sign MoU to strengthen enforcement of Environmental Laws appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/11/rwanda-environment-ministry-police-sign-mou-to-strengthen-enforcement-of-environmental-laws/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-environment-ministry-police-sign-mou-to-strengthen-enforcement-of-environmental-laws

  • Wari uzi ko ibibabi by’amapera bivura indwara zitandukanye #rwanda #RwOT

    Amapera ni imbuto ziboneka mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi zigakundwa cyane cyane n’abana, ariko ibyiza by’amapera ntibigarukira ku mbuto gusa, ahubwo abahanga batandukanye mu by’ubuzima bavuga ko ibibabi by’amapera ndetse n’igishishwa cy’igiti cy’ipera bigira akamaro gakomeye mu gukemura ibibazo by’ubuzima bitandukanye byibasira umubiri w’umuntu.

    Amakuru dukesha https://therapeutesmagazine.com, bavuga ko kunywa icyayi cy’ibibabi by’amapera byafasha mu kugabanya ingano y’ibinure bibi(cholesterol) mu mubiri, ahubwo kikongera ibinure byiza bikenewe mu mubiri.

    Ibibabi by’amapera kandi bivura indwara zitandukanye zifata ishinya, zigatuma umuntu yumva ishinya imubabaza, cyangwa se amenyo ababaza, guhekenya ibibabi by’amapera bigabanya ubwo bubabare bwo mu ishinya no mu menyo, ariko cyane cyane ngo ibyo bibabi bivura udusebe tuza mu kanwa tubabaza cyane.

    Ibibabi by’amapera binafasha abantu bagira uruhu rwo mu maso rugira utuntu tw’uduheri dukira tugasiga amabara y’umukara. Iyo umuntu afashe ibibabi by’amapera akabisekura akabivanga n’amazi makeya, akabikaraba mu maso mu gitondo na nimugoroba, ngo bivura utwo duheri mu maso.

    Ku bantu barwaye diyabete, kunywa icyayi cy’ibibabi by’amapera kenshi nibura rimwe ku munsi, bifasha mu kugabanya isukari mu maraso ku buryo bw’umwimerere.

    Ibibabi by’amapera kandi ni umuti ukomeye mu komora ibisebe, uwo ngo ni umuti wakoreshwaga n’abakurambere mu binyejena byinshi byatambutse, ugakoreshwa mu komora ibikomere igihe umuntu yitemye, kandi ugakoreshwa ku bana no ku bantu bakuru.

    Uko bikora, ni ugufata ibibabi by’amapera, umuntu akabisekura nyuma akabivanga n’amazi makeya, akabirambika ku gisebe nibura umunota umwe.
    Ibibabi by’amapera kandi bifasha abantu bagira ikibazo cy’umusatsi ucika, bigatuma bagira umusatsi mwiza kandi ukomeye.

    Uko bikorwa ngo ni ugufata ibibabi by’amapera, umuntu akabitekana n’amazi bikabira, nyuma akareka bigahora bikaba akazuyazi, akayameshesha mu mutwe asa n’unanura uruhu rumeraho umusatsi.

    Ku rubuga https://www.guavafacts.com, bavuga ko icyayi cy’ibibabi by’amapera gifasha mu kurwanya ibibazo bitandukanye byibasira impyiko.

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2014, bukozwe n’ikitwa 'International Journal of Research in Medical and Health Sciences’, bwagaragaje ko ibibabi by’amapera bigitoshye bifasha mu gukemura ibibazo by’impyiko bitandukanye harimo kuvura indwara zibasira impyiko.

    Kuri urwo rubuga bavuga ko ushaka gukoresha ibibabi by’amapera agamije gufasha impyiko, afata ibibabi cumi na bitanu by’amapera bigitoshye, akabishyira muri litiro y’amazi akabiteka nibura mu minota cumi n’itanu, nyuma akabihoza agatangira kubinywaho.

    Ku rubuga www.reussir-en-famille.com, bavuga ko ibibabi by’amapera bifasha cyane abantu bifuza gutakaza ibiro, kuko bituma isukari ititsindagira mu mubiri.
    Ibibabi by’amapera byongera ibyitwa 'enzymes digestives’ bisukura inzira y’igogora, bigatuma igogora rigenda neza, kandi n’imyanda igasohoka neza.

    Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko ibibabi by’amapera byongera ikitwa 'le métabolisme’. Iyo metabolisme ikaba igira akamaro gakomeye mu gutwika za 'calories’ zituruka mu byo umuntu yariye, kandi urwo ngo ni rwo rufunguzo rwo gutakaza ibiro no kunanuka mu gihe umuntu abyifuza.

    Ibibabi by’amapera kandi ngo bavura impiswi. Uko bitegurwa, ni ugifata ibibabi by’amapera bakabivanga n’imizi y’igiti cy’ipera bakabibiza mu mazi, bikamara iminota 20, nyuma byamara guhora umuntu urwaye impiswi akajya abinywaho kugeza akize.

    Ibibabi by’amapera bifasha abagabo n’abagore kurumbuka (fertilité) kuko byigiramo ikitwa 'folate’ cyongerera abagore amahirwe yo gusama ndetse na 'lycopène’ yongera intanga-ngabo.

    Ibibabi by’amapera kandi bifasha abantu bagira umuvuduko w’amaraso uri hejuru. Kuringaniza umuvuduko w’amaraso ni kimwe mu byo ibibabi by’amapera bikiza ku buryo bukomeye, kuko bifasha amaraso kunyura mu mitsi yose y’umubiri uko bikwiriye.

    Muri macyeibibabi by’amapera ni ingenzi kuko bivura indwara nyinshi kandi bigatuma umubiri ukora neza. Nimucyo rero tujye tubikoresha ariko tutirengagije no kujya kwa muganga kuko nawe aduha izindi nama z’ingenzi zadufasha kugira ubuzima buzira umuze.

    Source: www.reussir-en-famille.com, www.therapeutesmagazine.com,
    kigalitoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Wari-uzi-ko-ibibabi-by-amapera-bivura-indwara-zitandukanye.html