Blog

  • Umuhanzi ukomye muri Uganda akaba n' umunyapolitiki yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye ndetse akaba ari n' umunyapolitiki uzwi nka Bobi Wine yongeye gutabwa muri yombi mugihe yari yaramukiye mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha 2021.

    Uyu mugabo yafatiwe mu Karere ka Luuka n'Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya iterabwoba. Abapolisi bamusohoye mu modoka ye bamushushubikana, bamwinjiza mu yabo baramutwara.

    Ashinjwa ko yahurije hamwe abantu barenga 200 mu bikorwa byo kwiyamamaza, mu gihe ibikorwa byo gushaka amajwi bikorerwa cyane mu itangazamakuru mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, aho abakandida bose bageza imigabo n'imigambi yabo ku baturage bifashishije imiyoboro itandukanye.

    Hari hashize iminsi Bobi Wine yiyamamariza ahantu hari ibihumbi byinshi by'abaturage, nta ngamba n'imwe yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus yubahirijwe. Gusa abamushyigikiye nabo bikomye Polisi bayishinja kubogama, kuko na Museveni hari aho yagaragaye ashagawe n'ibihumbi n'ibihumbi by'abamushyigikiye.

    Si ubwa mbere Bobi Wine atawe muri yombi kuko kuva mu 2017 ubwo yatangiraga kwinjira muri politiki mu buryo bweruye, ni gake asiba muri gereza. Arafatwa hashira iminsi mike akarekurwa.

    N'umunsi yari amaze gutanga kandidatire ye, polisi yaramufashe, iramushorera imugeza mu rugo rwe.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/18/umuhanzi-ukomye-muri-uganda-akaba-n-umunyapolitiki-yatawe-muri-yombi/

  • Gorilla FC izamutse mu cyiciro cya mbere, Etoile de l’Est yongera kubura amahirwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umukino wa kabiri wa 1/4 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, nyuma y’uwari wahuje Rutsiro FC na Vision FC.

    Uyu mukino warangiye ari ubusa ku busa, hiyambazwa penaliti maze Etoile de l’Est ihusha penaliti ebyiri, mu gihe Gorilla FC yahushije imwe.

    Penaliti ya nyuma ya Gorilla FC yagombaga gutanga amahirwe yo kuzamuka yatewe na Tuyisenge Pekeyake “Pekinho”, arayinjiza Gorilla ihita ibona itike yo gukina icyiciro cya mbere.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/gorilla-fc-izamutse-mu-cyiciro-cya-mbere-etoile-de-l-est-yongera-kubura-amahirwe

  • District Karongi : Quatre cent rapatriés de l’est de la RDC rejoignent leurs familles #rwanda #RwOT

    Ils se disent émerveillés des progrès réalisés en leur absence depuis 1994 date où ils se sont réfugiés au Congo et pris en otage par les forces génocidaires.

    A leur arrivée à Karongi, les parents de ces rapatriés sont venus leur souhaiter la bienvenue et les aider à regagner leurs propriétés respectives.

    ” Là en exil, Nous avions un style de vie différent de ce que nous voyons ici. Nous vivions dans de mauvaises conditions. Il se constate que ici tout est nouveau qualitativement “, a dit Blandine Niyonsaba qui venait de suivre un mot de bienvenue de la Maire de Karongi après qu’elle ait, autant que ses camarades, reçu sa carte d’identité pour Rwandais.

    Après le mot de bienvenue, ils ont été facilités pour regagner leurs anciennes familles respectives.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/District-Karongi-Quatre-cent-rapatries-de-l-est-de-la-RDC-rejoignent-leurs.html

  • President Kagame receives Ethiopian delegation to discuss Tigray situation #rwanda #RwOT

    Arriving in Rwanda on Tuesday afternoon, Minister Demeke Mekonnen held talks with the Minister of Foreign Affairs of Rwanda, Dr. Vincent Biruta, in a meeting which was also attended by the Secretary-General of the Office of Investigation and Security (NISS), Maj. Gen. Joseph Nzabamwita.

    The purpose of the visit is to discuss with Rwanda the recent security crisis in Ethiopia, where the Government Forces are in conflict with the Tigray province.
    In discussions with Minister Mekonnen, President Kagame expressed his desire for peace and freedom to return to Ethiopia in the near future.

    A few days after the fighting broke out in Ethiopia, Prime Minister Abiy Ahmed’s administration disagreed with the Tigray Province in the north of the country which also led to the deployment of troops on both sides, now fearing that as long as the situation continues with more civilians will be affected.

    The origin of the conflict

    Earlier this month, Abiy accused Tigray soldiers of attacking government military bases.

    He also immediately sent troops to the area led by the TPLF, the Tigray People’s Liberation Front. It is a party that has had a strong voice in the country in the past.

    Recently, Abiy told National Television that the Ethiopian army had carried out an attack in the province, dismantling a weapons depot near the local capital, Mecca.

    Amnesty International said some civilians had been killed by machetes and irons in the Mai-Kadra area, but did not say which side among these was behind the attack.

    It is alleged that the attack that took place on Friday made 6 victims.

    Last week, the Tigray Army launched a missile strike in Eritrea; since Prime Minister Abiy came to power he has done his utmost to keep Eritrea and Ethiopia live at peace with each other, which also earned him the 2019 Nobel Peace Prize. Eritrea shares a border with the Tigray region.

    Tigray’s mayor, Debretsion Gebremichael, said Eritrea had sent troops and mortars to the border to attack the Ethiopian government. He said the bombings in Eritrea were aimed at withdrawing his troops.

    The conflict prompted hundreds of locals to flee to Sudan.

    Abiy announced on his Twitter account on Monday that his government was ready to receive and calmly relocate refugees to neighboring countries. He assured them of security. The following day he announced that the Ethiopian Army was going to continue “in the final and most important phase” of its military operations.

    Since 2018 a bad atmosphere has engulfed the country between Abiy and TPLF leaders. As Prime Minister, Abiy abolished the long-running coalition led by the TPLF, forming a new prosperous party called the Prosperity Party.

    Analysts say that has led to the TPLF to the realization that it has to reconcile with the Prosperity Party and share its plans; or else step aside. TPLF chose not to reconcile with the Prosperity Party.

    This year when Abiy postponed the election due to the Coronavirus pandemic, Tigray officials rebelled against the decision, and then held their own election. Abiy immediately refused the results of the September polls, which made the atmosphere worse.

    In October this year, members of the Ethiopian parliament decided to withdraw funding for the region.

    As the tension keeps on growing in the region in a very alarming way, the entire region is likely to be so troubled that a large number of residents will relocate, with an estimated 110 million people fleeing. As many as 25,000 people have now fled to Sudan.

    President Paul Kagame has received a delegation of Ethiopian diplomats in Village Urugwiro

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/president-kagame-receives-ethiopian-delegation-to-discuss-tigray-situation

  • COVID-19: 46th death #rwanda #RwOT

    A statement from the ministry said that as of November 17, 2020, four had recovered.
    The new cases were identified in Kigali: 3, Kirehe: 2, Muhanga: 1, Nyagatare: 3, Rubavu: 4, Rusizi: 2, and Rwamagana: 1.

    In Rwanda, 591,585 sample tests have so far been taken since the outbreak; of these 5507 cases have been confirmed. 5008 are recorded recoveries while 453 were still active cases.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are required to continue to comply with government regulations, especially with frequent washing of hands and water and soap, wearing masks when leaving home or in public.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-46th-death

  • Abakunda ‘akabenzi’ barahumurizwa nyuma y’indwara iherutse kwibasira iryo tungo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ni ibitangazwa n’Umuyobozi mukuru wungirije wa RAB, Dr Uwituze Solange, aho avuga ko iyo ndwara hari n’abavuze ko ari icyorezo, gusa ngo si byo kuko yafashe amatungo make kandi mu gice gito cy’igihugu ndetse ubu ikaba itagikwirakwira.

    Iyo ndwara yitwa ‘Rouget du porc’, abaturage bo bakunze kuyita Ruje, iyo yafashe ingurube igira umuriro mwinshi, uri hagati ya 41.1-42.80C, igacika intege, ikagira ibibara bitukura ku ruhu, igahumeka nabi, amawi akirabura, ikabyimba mu ngingo, ikanga kurya no kunywa, itavurwa vuba bikayiviramo urupfu.

    Dr Uwituze avuga ko iyo ndwara yafashe igice gito cy’igihugu bityo ko itakwitwa icyorezo, akanashimira abaturage batanze amakuru hakiri kare.

    Agira ati “Iyo ndwara yageze ku ngurube 389 zo mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Rwamagana, muri rusange utwo turere dufite ingurube 59,900 bivuze ko izagaragaweho n’iyo ndwara zitageze no kuri 1%. Ntitwavuga rero ko ari icyorezo cy’ingurube”.

    Ati “Turashimira aborozi ko batanze amakuru ku gihe tugafatanya n’abashinzwe ubworozi mu mirenge tukavura ayo matungo, tunabasaba gukomeza gutanga amakuru ariko banirinda iyo ndwara kuko bishoboka. Nta gikuba rero cyacitse, akabenze kari amahoro”.

    RAB ivuga ko izo ngurube 389 iyo ndwara yazihitanye kuva yagaragaza ubukana mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka, gusa ngo iravurwa igakira, ariko kandi ngo uretse muri utwo turere dutatu nta handi yageze, abaturage bakaba barimo kugirwa inama y’uko bayikumira.

    Ngirumugenga Jean Marie Pierre, umworozi w’ingurube wabigize umwuga ukorera mu karere ka Rwamagana, avuga ko iyo ndwara itageze mu matungo ye ariko ko akomeje ingamba zo kuyikumira.

    Ati “Indwara koko yageze mu karere kacu ariko ku gice cyegereye Umujyi wa Kigali, amatungo yarapfuye, gusa ni indwara isanzwe, ariko jyewe Imana yarandinze ntabwo yahageze. Icyo nkora ubu ni ugukaza ingamba zo kwirinda, harimo kongera isuku aho amatungo arara, ubu nta bantu bavuye hanze binjira mu biraro no gutera imiti myinshi yica udukoko (désinfectants)”.

    Ati “Ikindi ni ugupima kenshi umuriro wa buri tungo, ndetse no kugaburira ingurube indyo yuzuye, ihagije kandi ifite isuku bityo zikagira ubudahangarwa buzifasha kudapfa kwandura iyo ndwara ndetse n’izindi”.

    Iyo ndwara ahanini iterwa n’umwanda

    Umukozi wa RAB ukuriye ishami ry’ubworozi, Dr Ndayisenga Fabrice, avuga ko indwara ya Rouget du porc ishobora kwirindwa kuko ahanini iterwa n’umwanda mu biraro.

    Ati “Iyo ndwara iterwa n’isuku nke mu biraro by’ingurube, bityo agakoko kayitera kakabona uko kinjira, umuntu ntakumve ingurube ngo yumve umwanda. Dufate nko mu gihe cy’imvura iyo ikiraro kiva hakazamo igisogororo, icyo gihe indwara uba uyihaye icyuho ari yo mpamvu dusaba aborozi kugirira isuku ibiraro kandi bakajya babiteramo imiti yabugenewe yica utwo dukoko”.

    Yongeraho ko ingurube zigomba kugaburirwa ibiryo byiza, bifite isuku, ngo si byiza kuziha ibiryo byatoraguwe mu ngarani kuko bizanduza uburwayi, hanyuma bakanazirinda kuzerera ku gasozi kuko na ho zishobora kuhakura ubwandu.

    Ikindi ngo ingurube yishwe n’ubwo burwayi, abantu basabwa kutayirya kuko ishobora kububanduza, ahubwo igatabwa.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/abakunda-akabenzi-barahumurizwa-nyuma-y-indwara-iherutse-kwibasira-iryo-tungo

  • Rutsiro FC itsinze Vision FC izamuka mu cyiciro cya mbere (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rutsiro FC
    Rutsiro FC

    Mu mikino ya kamarampaka (Play-Off) yo gushaka ikipe izamuka mu cyiciro cya mbere, Rutsiro ibonye itike itsinze Vision.

    Ni umukino wari warangiye amakipe yombi anganya 0-0, haza kwitabazwa penaliti, umukino urangira Rutsiro yinjije Penaliti 7 kuri 6 za Vision.

    Undi mukino wa 1/4, urahuza ikipe ya Gorilla FC yasezereye Rwamagana, ndetse na Etoile de l’Est yari yasezereye Interforce FC.

    Amafoto:

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/Rutsiro-FC-itsinze-Vision-FC-izamuka-mu-cyiciro-cya-mbere-Amafoto

  • Sénateur Evode Uwizeyimana qualifie les pauvres d’antimodèles dans l’éducation sexuelle familiale de leurs enfants #rwanda #RwOT

    Versée au débat, la question a suscité un débat avec les pistes de solution. Beaucoup de sénateurs ont penché sur la nécessité de renforcer les peines encourues par les violeurs surtout que l’enquête en question a révélé que les personnes interrogées à ce propos proposaient d’émasculer ou stériliser les auteurs de ces crimes.

    Par ailleurs, l’enquête a montré qu’il y a un mutisme entretenu autour de ce crime dans le cas où il est commis par les membres proches de la famille de la victime.

    Sortie malheureuse du Sénateur Evode Uwizeyimana
    Dans la contribution à la recherche de solution à ce problème de viols sur mineures, Sén. Evode Uwizeyimana est parti du fait que dans les classes sociales rwandaises déshéritées, les parents vivent avec leurs nombreux enfants avec des chambres à coucher séparées par des cloison non étanches au point que quand les parents font l’amour, les enfants sont obligés de suivre ces ébats et sont ainsi poussés à entreprendre ds aventures sexuelles très précocément.

    'Dans notre enquête sur terrain, nous avons rendu visite à des parents ayant sept enfants dont quatre jeunes filles. Toute la famille vivant dans une maisonnette faite d’une seule chambre à coucher et d’un salon. Et l’on se demande si les enfants n’assistent pas involontairement aux ébats amoureux de leurs parents au point qu’ils sont curieux de découvrir eux aussi ce que font leurs parents “, a dit le Sénateur dans une répartie qui a suscité de multiples réactions des réseaux sociaux sur internet.

    Tous vilipendent le fait que le Sénateur ait fait une telle intervention insultant les classes sociales pauvres rwandaises. Elles aussi voudraient ne pas habiter dans ” une maisonnette “, disent-ils et ” ils sont eux aussi soucieux d’une éducation culturelle saine à prodiguer à leurs enfants “, ont-ils ajouté trouvant que le manque de moyens de se construire une habitation décente de la part de ces parents pauvres n’est pas un crime.

    Evode, un senateur franc comme le pain
    Mais hélas, ce sénateur aurait-il tort de décrire la réalité rwandaise des classes sociales pauvres rwandaises tant rurales qu’urbanisées ? La promiscuité ? Il est là pour montrer et décrire les vrais maux de la société. Et c’est pour cela qu’il est grassement payé. Il n’est pas question d’habiller les vrais problèmes et défis sociaux d’un drap léger.

    Cette sortie peut faire en sorte que les instances gouvernementales comprennent davantage ce fléau social qu’est l’extrême pauvreté qui fait que les enfants mineures entreprennent de façon précoce les relations sexuelles.

    Mais au fait, Monsieur le sénateur, la promiscuité à laquelle vous faite allusion, trouvez-vous qu’elle est vraiment la cause ou plutôt cela vient du fait que l’éducation sexuelle est taboue dans nos pauvres familles rwandaises. Elles sont tiraillées entre les enseignements de l’église chrétienne qui partent du postulat qu’il ne faut pas faire l’amour avant d’être uni à tel par les liens de mariage et le monde actuel en développement qui a cassé ce mode traditionnel d’économie de subsistance où la conception actuelle semble se généraliser autour du monnayage de toutes les activités entreprises par un individu.

    Dans sa conclusion, la Commission sénatoriale des Affaires Sociales et Droits Humains appelle le Gouvernement à entreprendre une mobilisation-sensibilisation pratique permanente sur la lutte contre les violences sexuelles faites aux mineures au niveau des Villages de Regroupement-Mudugudu- et à l’échelon inférieur dit ISIBO et dans les écoles. Elle recommande que les experts ministériels en curricula prépare un programme d’éducation sexuelle à proposer aux différentes catégories sociales impliquées dans la formation culture de l’enfant et du jeune rwandais.

    Jovin Ndayishimiye

    Source : https://fr.igihe.com/Senateur-Evode-Uwizeyimana-qualifie-les-pauvres-d-antimodeles-dans-l-education.html

  • Kigali : Ugusiragizwa no kurangarana umubyeyi wabyaye umwana utagejeje igihe bimuviramo uburwayi budasanzwe #rwanda #RwOT

    Uyu mwana wavukiye mu bitaro bya CHUK, akavukira amezi atandatu aho abaganga bahise bamushyira mu byuma bimushyushya (couveuse), kugira ngo ajye ahabwa imiti imurinda indwara ziterwa na mikorobi, n’ibindi binyuranye.

    Ngwinondebe yabwiye UKWEZI, ko uyu mwana we yamaze ukwezi kose muri couveuse, abaganga bakajya baza kumusuzuma bakemeza ko nta burwayi afite aho igihe cyaje kugera bakamusezerera agataha.

    Avuga ko 'Hashize nk’amezi atatu nkabona umwana ntabwo abona nsubira CHUK njya kubaza, mbonana na dogiteri wari wamusuzumye arangije arambwira ngo arampa umuti wo gushyiramo ariko ambwira ko mu mezi atatu azaba yarakize.'

    Reba hano ikiganiro Ngwinondebe yagiranye na UKWEZI asobanura byimbitse ku kibazo cy’umwana we

    Ngwinondebe avuga ko yirutse mu bitaro byose n’amavuriro avura amaso aho yageze ahantu bamubwira ko umwana yangiritse agomba kuvurirwa mu Buhinde gusa.

    Avuga ko nyuma y’amezi atandatu yasubiye muri CHUK, agezeyo bamuha ibitaro barangije bamubwira ko umwana yagize ikibazo cy’urumuri rwabaye rwinshi rukamwica amaso. Icyo gihe bamubwiye ko kumuvura bidashoboka.

    Uyu mubyeyi avuga ko umuganga w’amaso muri CHUK yamusabye kujya gushaka ibyangombwa by’uko atishoboye kugira ngo azabashe gufashwa, ibyo byangombwa akimara kubimuzanira yahise amubwira ko ariwe ubwe ugomba kwandikira Minisiteri y’Ubuzima.

    Yagize ati 'Naratashye nandikira Minisante nanditse ibaruwa nyijyanye bambwira ko akarere ariko kagomba kubandikira kamenyesha ko uwo muturage atishoboye, ngezeyo bambwiye ko ari Meya ugomba kuzamwandikira.'

    Ngwinondebe avuga ko nyuma y’ukwezi aribwo akarere kamuhamagaye kamubwira kuzajya kwa Minisitiri w’Ubuzima, agezeyo bamubwira ko ataha bakazamuhamagara ari nabwo yamaze ibindi byumweru bitatu ategereje nyuma aza gusubirayo bamubwira ko Minisitiri ari mu nama.

    Mu kiganiro kirambuye yagiranye na UKWEZI, Ngwinondebe yavuze ko yakomeje kurangaranwa n’izi nzego zitandukanye aho ageze bamubwira ngo azajye hariya kugeza n’iyi saha atarahabwa ubufasha.

    Reba hano ikiganiro Ngwinondebe yagiranye na UKWEZI asobanura byimbitse ku kibazo cy’umwana we

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Kigali-Ugusiragizwa-no-kurangarana-umubyeyi-wabyaye-umwana-utagejeje-igihe-bimuviramo-uburwayi-budasanzwe

  • Uganda : Bobi Wine yatawe muri yombi imyigaragambyo ifata indi ntera #rwanda #RwOT

    Amakuru y’itabwa muri yombi rya Bobi Wine yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, aho bivugwa ko yafashwe na polisi mu Karere ka Luuka.

    Bobi Wine yatwawe ubwo Polisi yari imukuye aho yagombaga gukorera ibikorwa bye byo kwiyamamaza nk’uko byatangajwe n’abashinzwe kwamamaza uyu muhanzi wahindutse umunyepolitiki uhanganye bikomeye na Perezida uriho, Yoweri Museveni.

    Inzego zishinzwe umutekano zatangaje ko akurikiranyweho kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID19, aho bitemewe guhuriza hamwe abantu benshi muri iki gihugu nk’imwe mu ngamba zafashwe n’inzego zibishinzwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uganda-Bobi-Wine-yatawe-muri-yombi-imyigaragambyo-ifata-indi-ntera