Blog

  • Nyagatare: Umupolisi n’umuturage barakekwaho kwaka no kwakira ruswa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barakekwaho kwaka no kwakira ruswa kugira ngo uwakekwagaho gucuruza kanyanga adafungwa
    Barakekwaho kwaka no kwakira ruswa kugira ngo uwakekwagaho gucuruza kanyanga adafungwa

    Ku wa 16 Ukwakira 2020 nibwo mu mukwabu Polisi yakoze muri santere ya Mimuli yafashe inzoga zitemewe harimo na kanyanga.

    Muri litiro 12 zafashwe harimo litiro 7 zafatanywe umukozi ukora mu nzu itunganyirizwamo umusatsi (salon de coiffure) ya Byabarusaro Innocent.

    Byabarusaro yagize ubwoba amara iminsi ine yihishahisha.

    AIP Theophile Niyonsaba avuga ko we yakomeje gukorana na Ndahayo Cesar wari usanzwe ubaha amakuru kugira ngo abashe gufata Byabarusaro Innocent bigera n’aho yemera ko bahura amuzaniye amafaranga ya ruswa ariko we afite gahunda yo kumufata ndetse abiziranyeho na Ndahayo ariko mu ibanga ryabo bombi, nk’uko babisobanura.

    Ati “Jye n’ubwo ntakomeje kumushakisha ariko naje kumenya amakuru ko yagarutse mu rugo mpitamo kumufata ariko mbiziranyeho na Ndahayo. Nemeye iby’amafaranga kugira ngo agire icyizere ko iyo ruswa nayifata ariko mu by’uko nari mfite gahunda yo guhita mufata cyane ko nari nanitwaje umupolisi ugomba kumfasha.”

    Ndahayo Cesar we avuga ko kumvikana na Byabarusaro Innocent amafaranga yabitewe n’uwitwa Uwimana Ildephonse bita Kigingi wahoraga amusaba ko yabafasha Byabarusaro akava mu buhungiro cyane ko Ndahayo yari asanzwe akorana na Polisi cyane.

    Avuga ko n’ubwo bavuganaga amafaranga ariko n’ubundi gahunda yari iyo gufata uwo bari bamaze igihe bashakisha.

    Agira ati “Kigingi yakomeje kumpata ngo mbafashe mbahuze n’uyu mupolisi ariko Byabarusaruro atahe asange abana n’umugore. Kigingi arambwira ngo reka bampe amafaranga ariko Byabara atahe, mbibwiye uyu mupolisi arambwira ngo ntacyo ninemere ariko tuzazane abone uko amufata.”

    Nyamara Byabarusaro Innocent we avuga ko yavuye mu buhungiro amaze kwizezwa na Uwimana Ildephonse bita Kigingi ko yamaze kumvikana na Ndahayo Cesar bita Salus ko yava mu buhungiro kuko yamwemereye kumuhuza n’uwamuhigaga ari we AIP Theophile Niyonsaba agakurwaho icyaha agataha.

    Byabarusaro Innocent ngo yumvikanye na bo bemeranya amafaranga ibihumbi 500 ariko bavugana kuri telefone.

    Agira ati “Kigingi yarambwiye ngo Salus yamubwiye ko banyitendetseho ngo nintamucaho ibyanjye ntibizakunda, bamubwiraga ko ngo nintabaha amafaranga sinzatuza, nyuma twasoje twumvikanye ibihumbi 500 nyaha Salus.”

    Byabarusaro n’ubwo yemeye gutanga ayo mafaranga ngo yari yaragishije inama abantu batandukanye ndetse yigira ku biro bya Polisi i Kigali mu ishami rishinzwe gukumira ruswa bamuha abazamufatira abamwaka iyo ruswa.

    Avuga ko amafaranga yasabwe yayahaye Ndahayo Cesar kugira ngo na we ayashyikirize AIP Theophile Niyonsaba ndetse banazana i Nyagatare aho bavuganye guhurira.

    AIP Theophile Niyonsaba ntibahamusanze kuko yari yamaze kumenya amakuru ahunga mbere aza gufatwa hashingiwe ku biganiro yagiranye na Byabarusaro kuri telefone igendanwa amwaka ruswa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko abafashwe bakekwaho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa.

    CIP Twizeyimana avuga ko Polisi idashobora kwihanganira abakora ibyaha baba abaturage cyangwa abapolisi
    CIP Twizeyimana avuga ko Polisi idashobora kwihanganira abakora ibyaha baba abaturage cyangwa abapolisi

    Avuga ko Polisi y’igihugu itazihanganira abakora ibyaha baba abaturage cyangwa abapolisi cyane icyaha cya ruswa.

    Asaba buri wese kwitandukanya na cyo kuko abagikora bazagihanirwa.

    Ati “Yaba abaturage cyangwa abapolisi, nta na rimwe Polisi izihanganira ibyaha muri rusange ndetse Polisi yafashe iya mbere mu gufatanya n’izindi nzego kurwanya ruswa, ntabwo rero Polisi izihanganira umupolisi cyangwa umuturage waka akanakira ruswa.”

    Byabarusaro Innocent akeka ko impamvu Ndahayo Cesar yakomeje kumwirukaho ashaka ruswa ari uko yari afite amakuru ko yabonye amafaranga y’ingurane y’inzu ye yagonzwe n’umuhanda Nyagatare-Rukomo urimo gushyirwamo kaburimbo.

    Abakekwaho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa ubu bari kuri sitasiyo ya RIB ya Rwamagana aho bategereje kugezwa imbere y’urukiko.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-umupolisi-n-umuturage-barakekwaho-kwaka-no-kwakira-ruswa

  • Une pluie diluvienne s’abat sur Musanze et ses alentours, habitations détruites #rwanda #RwOT

    La route passante menant vers Rubavu est submergée. L’eau de pluie entre dans les habitations provoquant leur affaissement. Le centre de négoce de Byangabo est aussi atteint. Le bilan des destructions n’est pas encore établi.

    Dans tous les cas, les fortes pluies de cette période pluvieuse mettent à nu les lacunes du mode de construction des voies publiques qui des fois ne prêtent pas grande attention aux travaux de canalisation des eaux de pluie mais aussi, pourquoi pas, des eaux usées venant des habitations des alentours de ces voies passantes et rues de quartiers.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Une-pluie-diluvienne-s-abat-sur-Musanze-et-ses-alentours-habitations-detruites.html

  • RDB et AMI préparent une formation de 2500 PMEs pour la relance de leurs activités impactées par Covid19 #rwanda #RwOT

    Les investisseurs visés sont ceux qui gèrent les PMEs. Il est précisé la langue de formation : le Kinyarwanda et l’anglais. Et le mode privilégié de transmission de ces skills est la visioconférence, Covid oblige. Il est rapporté que cette formation se fera par le truchement du website de AMI.

    Les étapes de cette formation sont aussi divulguées par RDB. Il rapporte que dans un premier temps, il y aura une période introductive d’un mois de cette formation dénommée Business Survival Bootcamp. Ici, il sera question d’apprentissage au maniement de l’outil informatique et aux tactiques associatives de plusieurs investisseurs opérant dans les mêmes domaines.

    Puis suivra une période de six mois de cette formation qui focalisera sur la créativité des entreprises, leur projection dans l’avenir et leur restructuration. . Tout au long de ces deux étapes, il sera question de débats de stratégies à concevoir pour la relance des activités de ces PMEs frappées par le Covid 19.

    Il est prévu que le projet Formation des Investisseurs du partenariat RDB-AMI est financé par MasterCard Foundation, qu’il va démarrer en Avril 2021.

    Il est dit que cette formation gratuite pour les bénéficiaires vise une dynamique de la relance des PMEs impactées par le Coronavirus. Elle vise aussi, disent les concepteurs, la création de beaucoup d’emploi au bénéfice des femmes et de la jeunesse rwandaises.

    igihe

    Source : https://fr.igihe.com/RDB-et-AMI-preparent-une-formation-de-2500-PMEs-pour-la-relance-de-leurs.html

  • Rwanda encourages more U.S, EU Investments as Private sector strives to recover from COVID 19 impacts #rwanda #RwOT

    By Ange de la Victoire DUSABEMUNGU

    The European Union and the US Embassy in Rwanda have pledged to sustain cooperation with the Government of Rwanda in continuing to promote investment while the country continues to deal with the impact of COVID 19 on economic growth as well as the investment and trade sectors.

    The talks on cooperation between the two partners and the Government of Rwanda were held at the European Business Chamber and American Chamber Webinar with the Chief Executive Officer of  Rwanda Development Board Clare Akamanzi who highlighted how the Government of Rwanda managed the complicated times of COVID 19 and how the recovery programs will need joint effort as the country's economic growth has hardly hit by the pandemic despite positive hopes in the recovery.

    The webinar was attended by attended by Board members for the EU- American Chambers of Commerce, the EU Ambassador to Rwanda, the US Ambassador to the Rwanda as well as Claire Akamanzi, the CEO of the RDB and 'others.

    In the course of the webinar, the EU Ambassador Nicola Bellomo commends the Government of Rwanda's efforts to combat COVID 19 and the Establishment of the Economic Recovery Fund, which was created to address the impact of the epidemic on the economy and especially on the Private sector.

    Ambassador Bellomo also commends the government and the people of Rwanda for the effective and timely response to COVID 19 adding that 'We as European Union, we are strongly supporting thanks to what we call the team Europe approach the government of Rwanda in the response to this crisis.'

    He added that 'On the social economic response, we also particularly welcome the establishment of the economic recovery fund' while at the same time both partners might also identify through the crises some unseen opportunities with a shared interest in supporting the government of Rwanda in laying the foundation for a stronger and more resilient economic development model.

    On the U.S support, Ambassador Peter Vrooman said that since the beginning of COVID, the United States has been helping Rwanda cope with the epidemic through a variety of recovery support, including in health, the private sector and also contribution to the Recovery Fund.

    Claire Akamanzi comment on the existing measures to promote investment in Rwanda in the face of the global economic crisis, says that the Rwandan government has revised its investment code including facilitating investors through various incentives and this gives hope that the Rwanda's economy will return to normal.

    Madam Akamanzi explains that the new investment code is going to be very catalytic in attracting more investments in Rwanda and the reason for that is that 'we've created an investment code that is very pragmatic and also very much aligned with our performance.'

    She says 'We have new sectors that we are giving incentives like financial services because of the international financial Centre that we're putting in place.'

    Recently, the cabinet meeting led by President Paul Kagame has approved the composition of IFC (International financial Corporation) which is tasked to provide a wide range of investment and advisory services that help businesses and entrepreneurs meet the challenges they face in the marketplace.

    Claire Akamanzi added that this is part of supporting innovation by coming up with seed capital fund in the investments sector.

    'We are also incentivizing industrial park development because it has been a very good source of manufacturing I think if you read the investment code at the draft investment code you see exactly where what to expect to be in terms of economic priorities, because those have been very specifically located incentives.' She noted

    'I am also really excited that we're increasingly seeing companies coming to set up their headquarters in Rwanda, or their regional offices and we've catered for their needs.' Akamanzi told the Webinar

    She commends philanthropic organizations that are looking at Africa and looking for regional offices in Africa.

    Clare Akamanzi also expressed gratitudes to all the chambers (EU and American) and assuring them that RDB is ready to continue to help all investors through various departments including one that has access to information on Investment in Rwanda.

    She says that the US and the European region geographies remained very important sources for investment in Rwanda.

    'So, we're very happy to see that this platform is an added platform for engagement, but on the recovery fund, obviously, first of all, the whole recovery of our economy.' She noted

    'This year is going to be something that we are learning about as we go on and many of you have followed the economy performance over the last year's 2019 for me was probably the best year you know in our achievements, the economy grew at 9.4% one of the highest in a while our investments reached a record $2.4 billion of investment deals that we registered in Rwanda development Board.

    'We had the biggest growth of tourism at $ 490 million dollars in 2019 and so 2020 for us we started very excited thinking it's going to be a sustained high performance on the economy on tourism and investment and then of course COVID 19 happened and the picture is not as we had expected in January of this year, we expect the economy to contract by point 2% that's the latest projection from IMF' Akamanzi explains.

    The contractions on the economy will happen because of the tough decisions that the government had to take in order to contain COVID 19 which was important.

    'And so, we've seen that the tough decisions that slowed down the economy helped manage better COVID 19 and we're very encouraged when we see how Rwanda is being viewed by the rest of the world in terms of the pandemic control.

    COVID 19 has had a detrimental effect on the country's economy where it has slowed down the existing economy and hit most the private sector and tourism while they are the cornerstone of Rwanda's economy.

    Such discussions are hopefully to play a role in reminding investors that Rwanda is still the best place to bring investment as a fresh and growing market destination.

     

    5

    The post Rwanda encourages more U.S, EU Investments as Private sector strives to recover from COVID 19 impacts appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/18/rwanda-encourages-more-u-s-eu-investments-as-private-sector-strives-to-recover-from-covid-19-impacts/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-encourages-more-u-s-eu-investments-as-private-sector-strives-to-recover-from-covid-19-impacts

  • Huye : Abakozi babiri b’ishuri bakurikiranyweho kunyereza mudasobwa n’ibindi bikoresho #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry yagiranye na UKWEZI yavuze ko RIB yataye muri yombi umucungamutungo w’iri shuri witwa Uwirangiye Pacifique n’umwarimu kuri iri shuri witwa Nsabimana Jean Baptiste.

    RIB ivuga ko aba batawe muri yombi tariki 29 Ukwakira 2020. Dr Murangira ati 'Bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo gihanwa n’ingingo ya 10 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa. Dosiye yabo ikaba yarashyikirijwe ubushinjacyaha tariki 2 Ugushyingo 2020.'

    Iri shuri ryabuze mudasobwa 18, ububiko bumwe (serveur), CPU eshanu (5) na Flat TV imwe (1).

    Muhorakeye Isabelle, Umuyobozi w’ Ishuri rya Regina Pacis rya Tumba avuga ko amakuru y’uko ibi bikoresho byabuze bayamenye ubwo bari bari gukora isuku bitegura isubukurwa ry’amasomo yari yarahagaze kubera icyorezo cya Covid-19.

    Agira ati 'Tariki 29 z’ukwezi kwa 10 uyu mwaka nibwo twamenye ko mudasobwa zibwe, bibonywe n’umwarimu wari ukinguye kugira ngo bakore isuku kuko twarimo twitegura ko abanyeshuri baza kuwa Mbere wari gukurikiraho. Twari dufite flat screen, urumva winjiye niyo wahitaga ubona, umukozi wari ukinguriye ukora isuku ahita abona ko itarimo. Nibwo rero yagize amakenga arareba asanga hari machines zitarimo, kuko ashinzwe ICT ahita ampamagara ambaza ati 'Ese ko hari machinse mbuze na flat screen ikaba itarimo mwaba mwarazijyanye kuzisana ntabizi ?'.

    Ubuyobozi bw’iri shuri bwahise bwitabaza abashinzwe umutekano bata muri yombi umucungamutungo Uwiragiye na mwarimu Nsabimana.

    Muhorakeye avuga ko ibura ry’izi mudasobwa 18 n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bizagira ingaruka ku ireme ry’uburezi ababyeshuri biga kuri iri shuri bahabwaga kuko babuze mudasobwa nyinshi.

    Muhorakeye Isabelle, Umuyobozi w’ Ishuri rya Regina Pacis rya Tumba

    RIB ivuga ko Uwiragiye na Nsabimana baramutse bahamijwe n’urukiko icyaha cyo kunyereza umutungo w’iri shuri bahanishwa igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’agaciro gakubye inshuro eshatu agaciro k’ibi bikoresho byabuze.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Abakozi-babiri-b-ishuri-bakurikiranyweho-kunyereza-mudasobwa-n-ibindi-bikoresho

  • Resitora 12 zikomeye mu Rwanda zafunzwe #rwanda #RwOT

    The New Times dukesha iyi nkuru ivuga ko Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwafungiye ama resitora 12 yo mu Mujyi wa Kigali kuko basanze atujuje ubuziranenge.

    Amakuru avuga ko harimo no kuba izi resitora zashyira ubuzima bw'abazigana mu kaga kubera isuku nkeya ihagaragara.

    Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwatangaje ko nyuma yo gufungirwa imiryango, ama resitora azagaragaza ko yujuje ubuziranenge ndetse akuzuza ibisabwa n'umujyi wa Kigali birebana n'isuku azemererwa kongera gufungura nyuma yo guhabwa uburenganzira.

    Muri  izo resitora zasabwe kuba zifunze imiryango harimo Billy's, resitora yo mu rwego rwo hejuru iherereye mu gace gakomeye ka Nyarutarama.

    Izindi zafunzwe kandi harimo Classic Hotel yo ku Kicukiro, Come Again Bar i Remera na Nyirasafari Chantal Restaurant iherereye Nyabugogo.

    Iki gikorwa cy'ubugenzuzi kandi nk'uko tubikesha TNT cyasize hari ahagurishirizwa inyama (butcheries) hatujuje ubuziranenge mu bijyanye n'isuku hafunzwe.

    Mu kiganiro Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yahamagariye ubucuruzi butandukanye kubahiriza imirongo yashyizweho n'umujyi mu rwego rwo kwirinda ko ibikorwa byabo byabangamirwa.

    Pudence Rubingisa yagize ati: 'Tugomba kumenya neza ko amahame y'uyu mujyi yubahirizwa haba mu isuku, kwiyongera kw'abawutuye, cyangwa mu kurengera ibidukikije n'ibindi.'

    Ku bijyanye n'umutekano, Umuyobozi w'umujyi wa Kigali yavuze ko ubucuruzi bukorera ahantu hakiri kubakwa bushyira mu kaga abaturage kandi Umujyi uri kwihutira gufata ingamba zo kubungabunga umutekano.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali yongeyeho ko ubugenzuzi buzakomereza mu bindi bice by'umujyi harebwa ko ibisabwa bikomeza kubahirizwa uko bikwiye.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/18/resitora-12-zikomeye-mu-rwanda-zafunzwe/

  • Gasabo : Buri kagari kahawe moto izafasha abaturage kwihuta mu iterambere rirambye #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, mu karere ka Gasabo hatangijwe Ubukangurambaga “Umuturage wa Gasabo ukeye, utuye ahakeye kandi utekanye,” igikorwa cyaranzwe no gatanga ipikipiki imwe kuri buri kagari bivuga ko hatanzwe moto 73 zizafasha mu kugenzura isuku, umutekano, guca imyubakire y’akajagari n’ubuzererezi, no kurwanya COVID19.

    Hatanzwe ndetse n’amagare ku mudugudu w’indashyikirwa muri buri murenge, bivuga ko muri rusange hatanzwe amagare agera kuri 15..

    JPEG - 397.7 ko

    Abaturage b’Umurenge wa Gikomero bo bahembwe indi pikipiki yihariye kuko barangije gutanga umusanzu wa Mituweli y’uyu mwaka 100% ndetse bakaba bari hafi kurangiza iy’umwaka utaha.

    JPEG - 335.3 ko

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Shyaka Anastase, yashimiye ubufatanye n’uruhare abaturage bagize muri iki gikorwa cyo kwishakamo ibisubizo.

    Mu bindi bikorwa yashimye harimo kuba mu murenge wa Kinyinya bariguriye imbangukiragutabara naho abo mu murenge wa Gisozi bagura imodoka ifasha mu kubungabunga umutekano.

    JPEG - 335.6 ko
    JPEG - 338.8 ko

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Gasabo-Buri-kagari-kahawe-moto-izafasha-abaturage-kwihuta-mu-iterambere-rirambye

  • Kenya: Polisi yataye muri yombi abayobozi batatu bakekwaho gucuruza abana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi birego bitangiye gukurikiranwa nyuma y’iperereza ryakozwe n’igitangazamakuru BBC ku bujura n’ibikorwa byo kugurisha abana.

    Iki gitangazamakuru cyari cyakoze inkuru igaragaza ko abana bibwe bavanwa kenshi mu bitaro bito n’ibigonderabuzima ariko ngo hari n’abibwa bavanywe mu bitaro bikuru bya Leta byo mu murwa mukuru Nairobi.

    Abana bagurishijwe ku madolari ya Amerika 400 ni ukuvuga abarirwa mu bihumbi birenga 395 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

    Umuyobozi mukuru wa polisi yategetse ko hakorwa iperereza ridasanzwe ku bitaro byose mu gihugu kugira ngo hamenyakane muri iryo tsinda ry’abaganga bagurisha abana abo bakorana na bo mu bitaro binyuranye ndetse no gucukumbura imikorere y’ibigo bishinzwe kurera no kwakira abana baba bakiri bato, cyane cyane mu murwa mukuru Nairobi.

    Imyirondoro y’abo bayobozi ntirajya ahagaragara na bo ntibaragira icyo bavuga ku byaha bikomeye bashinjwa.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/kenya-polisi-yataye-muri-yombi-abayobozi-batatu-bakekwaho-gucuruza-abana

  • La Mairie de Kigali ferme des restaurants qui ne remplissent pas les normes d’hygiène #rwanda #RwOT

    Pour les agents d’hygiène de la Ville, le manque d’hygiène dans la préparation et consommation de repas et rafraichissements est intolérable particulièrement dans cette période de pandémie du Covid 19.

    Au nombre de ces places publiques priées de fermer leurs portes pour faire des efforts de se conformer aux normes d’hygiène requises, il y a le Billy’s de Nyarutarama (Est de la Ville), Classic Hotel de Kicukiro (Sud-est de Kigali), le Bar Come Again de Remera (quartier Est de Kigali) et Nyirasafari restaurant de Nyabugogo (Sud de la ville).

    'Les restaurateurs doivent nécessairement et strictement se conformer aux normes d’hygiène et à la qualité de services rendus sans quoi ils mettent en danger la vie de leurs clients “, a confié au Newtimes, le Maire de la Ville de Kigali, Pudence Rubingisa qui trouve scandaleux le fait que certains restaurants priés de fermer opéraient dans des immeubles non achevés.

    L’opération commencée continuera de façon régulière, disent les autorités de la Ville de Kigali qui répondent aux plaintes des habitués à ces restaurants révoltés par les pauvres mesures d’hygiène qu’ils y constatent.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/La-Mairie-de-Kigali-ferme-des-restaurants-qui-ne-remplissent-pas-les-normes-d.html

  • Kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu mashuri birimo kudindiza ireme ry’uburezi #rwanda #RwOT

    Zimwe mu mbogamizi zigaragara mu kwigisha hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, harimo kuba abanyeshuri basabwa guhana intera hagati yabo, nyamara hari gahunda ijyanye n’integanyanyigisho nshya (New Curriculum) isaba ko abanyeshuri bakorera hamwe (Group Work).

    Uwamariya Simon Pierre ni umwarimu wigisha mu kigo giherereye mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, kizwi nka Ecole San Marco. Yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko kimwe mu bindi bigo bitandukanye, ikigo cye cyohereje abarimu batanu mu mahugurwa ajyanye no kumenya uko bazitwara mu kwigisha birinda Coronavirus, mu byo bababwiye kwitwararika hakaba harimo ko abana batagomba kwegerana. Nyamara avuga ko bigoye kwigisha hadakoreshwa imikoro yo mu matsinda, cyane ko ari nabyo bijyanye na gahunda nshya y’integanyanyigisho.

    Ikindi kibangamiye imyigishirize, ni ukwambara agapfukamunwa haba ku barimu no ku banyeshuri. Uyu mwarimu avuga ko ubusanzwe abanyeshuri barushaho kumva ibyo mwarimu ababwira iyo bamuhanze amaso, bikanagenda uko ku mwarimu igihe asubiza bagenzi be na mwarimu bakarushaho kumva neza ibyo avuga, ariko kubera agapfumunwa bikaba bigoye cyane. Ikindi kukambara umwanya munini banavuga, bigora cyane abarimu.

    Undi mwarimu wigisha icyongereza mu rwunge rw’amashuri rwa Kacyiru, nawe ashimangira ko nk’isimo yigisha bigoye ko yaryigisha abana batareba iminwa ye kuko hari henshi basabwa kumwigana ngo bamenye imivugire y’amagambo runaka.

    Abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri cya St Andre kiri mu karere ka Nyarugenge, bo bavuga ko gukoresha imfashanyigisho n’ibindi bikoresho byo mu ishuri, bigoye kuba abanyeshuri bose babikoresha nta gukoranaho, n’ubwo bagerageza kubyubahiriza bikaba bitashoboka ijana ku ijana. Ibi ngo bituma hari bimwe mu bikoresho nk’ibitabo n’izindi mfashanyigisho badakoresha uko bikwiye birinda Coronavirus.

    Ku ruhande rwa Minisiteri y’Uburezi, Seraphine Flavia ushinzwe itumanaho yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko n’ubwo izo mbogamizi zihari, abarimu bagomba gushaka uko byakorwa hubahirizwa amabwiriza kuko kwirinda ari ngombwa kandi nanone abana bakaba batakwigumira mu rugo ngo bareke kwiga. Avuga ko uko biri kose ibihe bidasanzwe bituma n’abantu bashaka uko bakora mu buryo budasanzwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Kubahiriza-amabwiriza-yo-kwirinda-Covid-19-mu-mashuri-birimo-kudindiza-ireme-ry-uburezi