Blog

  • Suwede: Jean Paul Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside i Huye yatawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Jean Paul Micomyiza yafatiwe muri Suwede
    Jean Paul Micomyiza yafatiwe muri Suwede

    Uyu Jean Paul Micomyiza (bakundaga kwita Mico) ni umuhungu w’umugabo witwa Ngoga. Babaga i Cyarwa hafi yo ku Mukoni ubu ni mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye. Iwabo ngo bari barahashyize bariyeri we na barumuna be.

    Se yakoraga kuri Perefegitura, nyina akaba yari umwarimu ku mashuri y’i Tumba ahitwa ku Ikori.

    Mico (nk’uko bamwitaga) ngo yabaga ari kumwe n’Abarundi n’abandi basore bo muri ako gace. Mu byo ashinjwa harimo no kugira uruhare mu iyicwa ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza dore ko yari anahaturiye.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/suwede-jean-paul-micomyiza-ukekwaho-uruhare-muri-jenoside-i-huye-yatawe-muri-yombi

  • Uwari inkumi muri Jenoside warokoye uruhinja mu mirambo akarwonsa yagabiwe inka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyinawumuntu (ibumoso wambaye ipantaro) na Nyirandungutse wamutoraguye akamwonsa akiri inkumi
    Nyinawumuntu (ibumoso wambaye ipantaro) na Nyirandungutse wamutoraguye akamwonsa akiri inkumi

    Uwo mubyeyi witwa Nyirandungutse Siforo wari ufite imyaka 20 muri Jenoside yakorewe Abatutsi atuye mu Kagari ka Nkoto mu Murenge wa Murambi ahahoze hitwa Komini Bwakira. Avuga ko yatoraguye uruhinja mu mirambo aho yari yagiye gutashya inkwi mu ishyamba ryari ryariciwemo Abatutsi akarujyana mu rugo agatangira kurwonsa nta mashereka afite ariko nyuma aza kuyobora umwana aronka.

    Nyirandungutse avuga ko nk’umukobwa w’inkumi wari mu kigero cy’imyaka 20 yari azi kuboha imisambi akayijyana ku isoko agakuramo amafaranga yo kugura igikoma n’isabune byo gufasha umwana kubona imfashabere no kumukorera isuku.

    Icyo gihe ngo nyina wa Nyirandungutse yari umukecuru atakigira amashereka ngo amufashe konsa umwana yatoraguye, kandi n’inka y’iwabo yari imaze guteka kandi akumva atakwitera umwana yahawe n’Imana, ahitamo kumushyira ku ibere.

    Uwo mwana ngo yararaga arira kuko nta mashereka yagiraga ariko ngo nyuma amashereka yizanamo.

    Agira ati, “Umwana wanjye nta kundi nari kumugira usibye kumuha ibere, nanjye sinari nzi ko nakonsa umwana ntarabyaye, gusa narabyiyemeje bigeze aho amashereka araza, ni igitangaza cy’Imana amashereka yaraje”.

    “Ubundi yararaga arira nyuma hatangira kuzamo utuzi nyuma amashereka azamo nkamwonsa rwose”.

    Nyirandungutse avuga ko umwana we yamutoraguye ataramera amenyo akajya yifashisha igikoma n’imbuto ngo amugaburire Jenoside irangiye haza kuboneka ba nyirasenge baza kumutwara aba ari ho akurira.

    Abantu baramusekaga ko konsa ari umukobwa bizamutera umwaku none yagororewe

    Nyirandungutse akimara kwiyemeza kurera umwana atarabyara yagiriwe nabi bakamucyurira ko atazabyara kuko ari konsa umwana, kandi bakamuca intege bavuga ko uwo mwana azatuma atabona umugabo.

    Avuga ko byaje kumemnyekana ko afite umwana yatoraguye mu nkangu yajugunywagamo Abatutsi, iterahamwe zitangira kujya zigaba ibitero iwabo ngo zice uwo mwana cyakora ku bw’amahirwe ngo baringingaga bikamuruka umwana aza kurokoka atyo.

    Nyirandungutse ubu ufite imyaka 45 arubatse afite umugabo babyaranye gatatu abana b’abahungu, nta nka yagiraga none urubyiruko rw’abakoranabushake mu murenge wa Murambi mu karere ka Karongi biyemeje kumugabira inka y’Igihango cy’urukundo yakunze umwana akiri muto.

    Nyirandungutse ubu yanatoranyijwe nk’umurinzi w’Igihango uyu mwaka wa 2020 ku rwego rw’Umurenge, akaba avuga ko ibkorwa bye by’urulkundo azakomeza kubitoza ababyiruka kugira ngo bakurane urukundi ruzira ivangura.

    Umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi Phanuel Uwimana avuga ko amakuru ya Nyirandungutse ari impamo ko yatoraguye umwana mu ishyamba yatashyagamo aho hantu hakaba hari inkangu bajugunyagamo Abatutsi bishwe hakaba haraguye abagera ku 3000.

    Uwimana avuga ko abazi Nyirandungutse bose bemeza ko yonkeje uwo mwana koko ku buryo biri mu byatumye agirwa umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Umurenge ngo ibikorwa bye bizabe intangarugero byigishe n’abandi.

    Agira ati, “Amakuru ava mu mudugudu, ku kagari n’umurenge yemeza ko Nyirandungutse yatoraguye umwana akamurokora kandi akajya amwonsa kandi ataranabyara, ari naho urubyiruko rufatanyije n’umurenge rwahereye rumugabira inka y’Igihango inka imaze no kwima ku buryo izahita ibyara”.

    Umwana w’umukobwa warokowe na Nyirandungutse aba he?

    Ku myaka 26 umukobwa w’inkumi witwa Nyinawumuntu Florence ubu arikorera mu Mujyi wa Kigali aho acuruza ibijyanye n’amapiyesi y’ibinyabiziga, ni we warokotse mu bana icumi bavukana, ashyirwa ku ibere rya Nyirandungutse.

    Nyinawumuntu yakuriye kwa nyirasenge wacitse ku icumu rya Jenoside nyuma yo kumukura kwa Nyirandungutse, yarangije amashuri yisumbuye, nawe azi neza uwo yita nyina Nyirandungutse wamwonkeje.

    Avuga ko yamenye amakuru abwiwe na nyirasenge ko ababyeyi be na bakurube icyenda bose bishwe muri Jenoside ariko akagirirwa impuhwe n’umukobwa wamujyanye iwabo akajya amwonsa kugeza nyirasenge uwo amenye ko umwana wabo hari uwamujyanye akajya kumukurayo.

    Agira ati, “Mwita mama wanjye nemera ko ari we wampaye ibere kuko najyanwe kwa masenge mfite amezi atandatu umenya yarantoraguye mfite nk’ukwezi kumwe kuko ntabwo mbizi ni amakuru nahawe ariko mbifata nk’ukuri kuko nabibwiwe na masenge wandeze niyo mpamvu nanjye naje kumufasha kwakira inka”.

    Nyinawumuntu avuga ko namara kugira ubushobozi bwisumbuye azubakira umubyeyi we Nyirandungutse inzu nziza ikwiye umubyeyi koko udasa n’abandi, kuko aho aba hadashimishije nk’umuntu witanze bene ako kageni.

    Nyinawumuntu avuga ko ibyo Nyirandungutse yamukoreye byamufashije gukura yirinda ivangura iryo ari ryo ryose kuko iyo Nyirandungutse akurana avangura atari kumugirira impuhwe kandi yiyemeza ko azakomeza gukunda abantu bose kuko bafite uburenganzira bwo kubaho.

    Abakora muri serivisi z’ubuzima bemeza ko ubundi umukobwa utarabyara adashobora konsa ariko koko ashobora kugira amazi make mu ibere yenda ari yo uwo mwana yakururaga ariko amashereka yo ataboneka kuko nta misemburo iyakora umuntu utarabyaye agira, cyakora ntibahinyura ko uwo mwana yatamiraga ibere yenda rikamufasha kumva ari kumwe n’umuntu umwitayeho ariko amashereka yo niba yarazaga ngo byaba ari ibidasanzwe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/uwari-inkumi-muri-jenoside-warokoye-uruhinja-mu-mirambo-akarwonsa-yagabiwe-inka

  • Ubukwe bwa Sweety na Gasongo bwamamaye bushobora guca agahigo ku isi – VIDEO #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatandatu tariki 30 Kamena 2018, nibwo habaye ubukwe bw’agatangaza bwarangaje benshi, bushimisha abatari bacye ndetse bunatangaza buri wese wabubonye, ubwo bukaba bwari ubwa Ntirenganya Jean de Dieu uzwi ku izina rya Gasongo na Nibagwire Veneranda uzwi ku kazina ka Sweety. Aba bombi bamamaye cyane mu mujyi wa Kigali kubera indeshyo yabo.

    Nyuma y’amezi macye ubu bukwe bubaye, ikinyamakuru Ukwezi cyabonye amakuru y’uko ubu bukwe n’aba bageni bari mu barimo kwigwaho ngo bisuzumwe neza niba badashobora kwandikwa muri Guinness World Records nk’abantu baciye agahigo katareswa n’undi muntu ku isi.

    Paulo Gabriel da Silva Barros na Katyucia Lie Hoshino bo muri Brazil basanzwe ari bo bazwi nk’abantu bagufi kurusha abandi bakoze ubukwe, ariko inyandiko igaragaza ibyo ubukwe bwa Sweety na Gasongo barimo kwigwaho, ivuga ko bo hari agashya k’umubare munini w’abandi bantu bagufi benshi babwitabiriye bakabagaragira, kuburyo ubwabyo byabahesha kuba ubukwe bwabo bwakwandikwa mu baciye uduhigo ku isi.

    REBA VIDEO Y’UBUKWE BWOSE HANO :

    Aba bombi nk’uko babyivugiye mbere yo gukora ubukwe, babanje kugerageza kureba ko babyara, maze biha akabyizi, ubu buri wese akaba afite umwana yagiye abyara ku wo babanje gukundana mbere, bivuga ko babanye buri umwe afite umwana yabyaye ku ruhande ariko bakazabarera nk’abana babo bashyize hamwe.

    REBA VIDEO Y’UBUKWE BWOSE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Ubukwe-bwa-Sweety-na-Gasongo-bwamamaye-bushobora-guca-agahigo-ku-isi-VIDEO

  • Mu mafoto : u Rwanda rwakiriye icyiciro cya kane cy’impunzi zivuye muri Libya #rwanda #RwOT

    Impunzi zageze mu Rwanda ku wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020, ni icyiciro cya kane cy’impunzi zaturutse muri Libya.

    Ni nyuma y’uko hari ibyiciro bitatu byageze mu Rwanda kuva mu 2019, barimo 66 bo mu cyiciro cya mbere, 123 bo mu cya kabiri na 117 bo mu cya gatatu.

    Ibinyujije kuri Twitter, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko izi mpunzi zibanza gupimwa COVID-19 mbere yo kujyanwa gucumbikirwa mu Nkambi ya Gashora, ahashyizwe bagenzi babo bageze mu Rwanda mu byiciro byabanje.

    Ikomeza ivuga ko 'Nyuma yo kwakirwa, barajyanwa kuri hoteli zakirirwamo abasuzumwa ibizamini bya COVID19. Nyuma yo kubona ibisubizo, bazaherekezwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera aho bazacumbikirwa.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayumva Olivier yabwiye RBA, 306, muri bo 121 bagiye gutura mmu bindi bihugu byo hanze birimo Canada na Sweeden abandi nabo bategereje ko gahunda zabo zitungana

    Yagize ati 'Iyo bageze mu Rwanda hari ibihugu biba byatekereje kubakira, bakorana na CHR bagatanga imyirondoro nyabo bakagaragaza aho bari bavuye kugira ngo bagere muri Libya, hanyuma bakazagera igihe bakagenda.'

    Amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ateganya ko buri mwaka u Rwanda rugomba kwakira impunzi 500, kuba hamaze kugenda 121, hazaza abandi kandi igihugu gitangaza ko kigifite ubushobozi bwa kwakira abandi bashobora kwaza.

    U Rwanda rwaherukaga kwakira icyiciro cya gatatu cy’impunzi zaturutse muri Libya mu Ugushyingo 2019, ni icyiciro cyari kigizwe n’abantu 117 bageze mu Rwanda basanga abari baraje mu cyiciro cya mbere 66 na 123 bo mu cya kabiri.

    Kugeza ubu nk’uko byatangajwe na UNHCR, impunzi zirenga 80 mu zo u Rwanda rwari rwakiriye zivuye muri Libya zamaze koherezwa mu bihugu bitandukanye by’amahanga byemeye kuzakira birimo Danemark, Norvège na Canada ndetse hateganyijwe ko hari n’abandi bashobora kujyanwa mbere y’uko uyu mwaka urangira.

    Ku wa 10 Nzeri 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na UNHCR, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

    Aya masezerano azatuma u Rwanda rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.

    Izi mpunzi zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w’u Burayi aho zizeraga kubaho neza, kwambuka inyanja ya Méditerranée byaranze ziguma muri Libya ndetse zitangira kugirirwa nabi kugeza ubwo u Rwanda rwamenye ubuzima zibayemo rukiyemeza kuzitabara.

    Mu rugendo rwazo hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo kwambara neza udupfukamunwa ndetse no guhana intera hagati y’abantu. I Kigali zakiriwe n’abakozi muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi n’abo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNHCR).

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mu-mafoto-u-Rwanda-rwakiriye-icyiciro-cya-kane-cy-impunzi-zivuye-muri-Libya

  • Dr Tedros ukuriye WHO yashinjwe gufasha intara Tigray kwigomeka kuri Leta #rwanda #RwOT

    Abantu babarirwa mu magana bamaze gupfira muri iyo mirwano yatangiye mu ntangiriro y’uku kwezi kwa 11.

    Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus ni umunya-Tigray ndetse yabaye Minisitiri w’ubuzima muri leta ya Ethiopia yabanjirije iyi iriho, yari iyobowe n’ishyaka TPLF.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru, Jenerali Berhanu Jula yavuze ko Dr Tedros “ntacyo atakoze” mu gushyigikira TPLF no kuyifasha kubona intwaro.

    Jenerali Berhanu yagize ati: “Ntabwo tumwitezeho ko ahagarara ku ruhande rw’abanya-Ethiopia ngo yamagane aba bantu [bo muri TPLF]. Amaze igihe akora igishoboka cyose ngo abashyigikire, yakoze ubukangurambaga mu bihugu duturanye ngo byamagane intambara”.

    “Yakoze kuburyo babona intwaro”.

    Nyuma yo gutorerwa kuboyora OMS mu mwaka wa 2017, Dr Tedros yaramenyekanye cyane mu ntangiriro y’iki cyorezo cya coronavirus.

    Ndetse bivugwa ko ari we munya-Tigray ubu wa mbere w’icyamamare mu mahanga.

    Hagati aho, ishami rya ONU ryita ku mpunzi (HCR) ryaburiye ko amakuba yakwibasira akarere kose kagakenera imfashanyo y’amahanga, ubu yatangiye.

    Kugeza ubu abantu barenga 30,000 bambutse umupaka wa Ethiopia berekeza muri Sudan.
    y’umupaka muri Sudan

    Abaturage b’abasivile babarirwa mu bihumbi bakomeje guhunga bambuka uwo mupaka, nkuko Axel Bisschop ukuriye HCR muri Sudan yabibwiye ikiganiro Newsday cya BBC dukesha iyi nkuru.
    Yavuze ko myinshi muri iyo miryango irimo guhunga igenda n’amaguru kuko ubu ibintu bimeze nabi cyane kuburyo bataguma muri Ethiopia.

    Yagize ati: 'Navuganye n’umukozi wo muri banki, abarimu bamwe, abaganga, bose bahurije ku kuba ibintu byari bimeze nabi cyane kuburyo batari kuhaguma… nuko bahava n’amaguru'

    Source : https://www.imirasire.rw/?Dr-Tedros-ukuriye-WHO-yashinjwe-gufasha-intara-Tigray-kwigomeka-kuri-Leta

  • Plane Crash In North Kivu Kills One #rwanda #RwOT

    A light plane from the Congolese Institute for Nature Conservation (ICCN) reportedly crashed in the village of Katale, in the territory of Rutshuru in the province of North Kivu on Wednesday.

    The pilot died on the spot and 4 other people [farmers] who were on the ground at the site of the impact were injured, according to Joël Wengamulay, communications officer for the Virunga National Park.

    'I confirm the information. There is 1 dead, the pilot and 4 injured people who were on the ground. It happened this morning. The wounded were evacuated to Goma for medical treatment, 'he told local media.

    The plane took off from Katale airfield in the middle of Virunga Park and was due to do a reconnaissance mission, the conservation official said.

    Source : https://taarifa.rw/plane-crash-in-north-kivu-kills-one/

  • African States Quietly Acquiring Supercomputers #rwanda #RwOT

    Senegal is weighing in on revamping the country's innovation capabilities after acquiring and installing an ultra-powerful computer at Cité du savoir in Diamniadio.

    The West African country joins the ranks of South Africa and the Ivory Coast that have already been taking advantage of these super powerful machines. Senegal is seeking to make it possible to produce simulations at home from large masses of data.

    'The epidemiologists have built a national model for managing the Covid-19 pandemic, but with the supercomputer, they could have made one for each of our fourteen regions', explains Abdou Sene, head of the Innovation and Expertise Center for the development (Foot) within the Virtual University of Senegal.

    Since February, Senegal has had this essential tool for carrying out complex simulations, whether they are industrial processes, climatic phenomena or changes in a health situation.

    A supercomputer is not simply a fast or very large computer: it works in an entirely different way, typically using parallel processing instead of the serial processing that an ordinary computer uses. Instead of doing one thing at a time, it does many things at once.

    The world faces an increasing number of challenges at the local level as well as at the planetary scale.

    The convergence of HPC, Big Data and Cloud technologies will allow new applications and services in an increasingly complex scenario where decision-making processes have to be fast and precise to avoid catastrophes.

    Supercomputers are in the front line for developing essential public policies, from homeland security to climate action. This is why HPC has become a national priority in U.S.A., Japan or China.

    Source : https://taarifa.rw/african-states-quietly-acquiring-supercomputers/

  • Haje ikarita igendanwa izafasha Leta kumenya abo mwahuye bose, bizakumira Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karanvir Singh uyobora KOMMLABS, yasobanuye ibijyanye n
    Karanvir Singh uyobora KOMMLABS, yasobanuye ibijyanye n’ikarita izatuma hamenyekana abantu bose bahuye n’umurwayi wa Covid-19

    Ni ikarita yitwa KOMMTRACE buri muntu agomba kwitwaza, kugira ngo mu bo bigeze kwegerana niba harimo umurwayi wa Covid-19 wagaragaye, ya karita ye nikozwa kuri mudasobwa izahite igaragaza andi makarita y’abantu bose bahuye n’uwo murwayi.

    Hazakurikiraho igikorwa cyo kubahamagara bose, kubapima, kubashyira mu kato no kuvura abanduye kugira ngo badakomeza kwanduza abandi.

    Umuyobozi(CEO) wa KOMMLABS, Karanvir Singh usanzwe afite irindi koranabuhanga ryitwa Yego Moto, avuga ko KOMMTRACE izatangira gukoreshwa mu Rwanda guhera mu kwezi gutaha k’Ukuboza.

    Nta wundi muntu utari urwego rwa Leta rubifitiye ububasha uzashobora kumenya nyiri ikarita ya KOMMTRACE, cyane ko itagaragaza umwirondoro wa nyirayo muri mudasobwa cyangwa telefone y’umuntu ubonetse wese.

    Karanvir yagize ati “Ntituzashyira hanze ubuzima bwite bw’abantu, ntaho iyo karita ikoresha WiFi, cyangwa SIM Card ya telefone cyangwa internet cyangwa GPS, icyakora dukoresha bluetooth ariko ntabwo wamenya ngo nyirayo ni nde (ni anonymous)”.

    KOMMTRACE ni ikarita idasharijwa ku muriro w’amashanyarazi, buri muntu azayigendana mu gihe cy’imyaka itatu itarangirika na hamwe, ikaba igurwa amadolari ya Amerika 12 ( ni amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 12).

    Karanvir yakomeje avuga ko mu rwego rwo gufasha Leta kwirinda igihombo cy’amafaranga agendera mu gupima abantu Covid-19 itazi uwahuye n’abarwayi, buri muntu azasabwa kugenda yitwaje KOMMTRACE nk’uko bose basigaye bambara udupfukamunwa.

    Karanvir wa KOMMLABS na Lacina wa Smart Africa
    Karanvir wa KOMMLABS na Lacina wa Smart Africa

    Karanvir avuga ko mu kwezi gutaha k’Ukuboza 2020 bazaba bazanye amakarita ya KOMMTRACE angana n’ibihumbi bitandatu yo gutangiza umushinga, ariko ko bafite ubushobozi bwo gukora izihagije Abanyarwanda bose kuri ubu bakabakaba miliyoni 13.

    Ni ikarita itagira aho ifungurirwa cyangwa ifungirwa, ndetse nta n’ubwo abantu bagomba kwiga kuyikoresha, ikaba ihabwa umuntu wese yaba uwo mu cyaro cyangwa mu mujyi, ikaba idashobora kwangirika cyangwa kwangiza ubuzima bw’abantu.

    Umushinga wa KOMMTRACE ntabwo ari mu Rwanda uje honyine nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru wa “Smart Africa”, Lacina Koné uvuga ko ku ikubitiro iyi gahunda izagera mu bihugu umunani bya Afurika.

    Yakomeje agira ati “Hari uburyo aya makarita yagezwa ku bantu, aho Leta ishobora kubunganira binyuze mu baterankunga, cyane ko ishobora kubigereranya n’igihombo cyabonekaga mu kurwanya Covid-19 bisanzwe”.

    Bagiranye amasezerano y
    Bagiranye amasezerano y’imikoranire

    Lacina avuga ko agiye kumenyesha Leta z’ibihugu bya Afurika ko habonetse igisubizo kizifasha kwirinda gufata ingamba zirwanya Covid-19 zihagarika ibikorwa by’iterambere.

    Smart Africa na KOMMLABS bivuga ko ibihugu bya Afurika birimo guhomba amafaranga menshi cyane mu gufata ibipimo bya Covid-19 bibarirwa mu bihumbi hakabonekamo 5% by’abanduye, ariko ubu ngo hazajya hapimwa bake bashoboka kandi badashidikanywaho.

    Ikarita ya KOMMTRACE ntisharijwa kandi mu rwego rwo kurinda umutekano wa nyirayo ikaba idakoresha internet cyangwa simukadi
    Ikarita ya KOMMTRACE ntisharijwa kandi mu rwego rwo kurinda umutekano wa nyirayo ikaba idakoresha internet cyangwa simukadi
    KOMMTRACE ni ikarita isanzwe umuntu yambara mu ijosi
    KOMMTRACE ni ikarita isanzwe umuntu yambara mu ijosi


    source https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/ibindi-bikoresho/article/haje-ikarita-igendanwa-izafasha-leta-kumenya-abo-mwahuye-bose-bizakumira-covid-19

  • France Activates 5G Internet #rwanda #RwOT

    In France, the 5G logo started appearing on the screens of smartphones as the country officially activated frequencies on Wednesday.

    The newest mobile technology is only available in areas where operators have set up some 500 antennae used in test phases, all of them concentrated around nine cities including Paris, Marseille and Lyon.

    Telecoms providers have put forward nearly 3 billion euros to obtain frequencies, even if they did not expect a rapid adoption of the networks.

    The sales of 5G plans will 'not attain great numbers this winter', telecom operator Orange's CEO Stéphane Richard said in early November. 'It's a topic for 2021, especially in the second half,' when the network expands, he said.

    'Customers who sign up to 5G today will be mainly the most technophile,' said Sylvain Chevallier, telecoms associate at consultancy BearingPoint. 'In a year, when the network is rolled out at the national level, it will be your average Jill and average Joe.'

    As per regulations, each operator must set up 3,000 transmission towers by 2022, expand to 8,000 in 2024 and attain 10,500 in 2025.

    However, there are concerns that this new technology has come with some health and environmental consequences of electromagnetic waves.

    'It would be a shame for France to have the best land network, with the best fibre optic network in Europe, and to be the last in mobile networks by refusing the 5G market,' Xavier Niel, CEO of Free's holding company, told MPs on Tuesday.

    'It's also an image or perception of France abroad that could cause us to lose our competitive edge,' Niel said.

    Source : https://taarifa.rw/france-activates-5g-internet/