Blog

  • Yafatiwe mu cyuho aha DASSO ruswa, nyuma yo gufatanwa itabi rya magendu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yatwaye iryo tabi mu ma kesi y
    Yatwaye iryo tabi mu ma kesi y’inzoga mu buryo bwo kujijisha

    Atanga iyo ruswa, Habimana yashakaga gusubizwa amapaki 500 y’itabi rya madendu ryitwa Supermach, ryari ryafatanywe uwitwa Butoya Sylvestre, aho bavuga ko ryinjijwe mu Rwanda rivanywe mu gihugu cy’u Burundi.

    Ni abaturage batanze amakuru nyuma yo kubona ko Butoya yari atwaye iryo tabi ku igare yarishyize mu makesi atwarwamo inzoga mu buryo bwo kujijisha, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana.

    Yagize ati “Ni itabi rya Supermach ryari rivanywe i Burundi abaturage baha amakuru gitifu w’akagari kubera ko ni ahantu hategereye Sitasiyo ya Polisi, na we ahita amenyesha Polisi ariko mu gihe Polisi itarabageraho bajyana na Dasso”.

    Arongera ati “Bageze mu nzira bahura n’uwo muntu wari utwaye iryo tabi, yari arihetse ku igare yarishyize mu mifuka hejuru arajijisha ashyiraho amacupa y’inzoga za Bralirwa kugira ngo babone ko agiye kurangura inzoga”.

    Habimana Samson yagerageje gutanga ruswa bimuviramo gufatwa
    Habimana Samson yagerageje gutanga ruswa bimuviramo gufatwa

    CIP Twizerimana avuga ko kubera ko abo bayobozi bari bahawe amakuru n’abaturage, ngo bahise bamuhagarika bafata iryo tabi ringana n’amapaki 500, aho nyuma yo kumufata yababwiye ko atari irye ahubwo ko yatumwe, ari bwo bahise bamujyana ku biro by’Akagari ka Rwantonde.

    Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba akomeza abivuga, ngo nyuma y’iminota mike uwo musore afashwe, uwitwa Habimana Samson ngo yaje aganira na Dasso amusaba ko yamudohorera bagafungura mugenzi we bakamusubiza n’itabi, ariko Dasso Mutabazi Amos amubwira ko bidashoboka.

    Ngo byageze mu ma saa kumi z’umugoroba, Habimana yohereza amafaranga ibihumbi 102 kuri telefoni ya Dasso aza ayakurikiye ngo asubizwe iryo tabi, ari bwo yahise afatirwa mu cyuho na Polisi nyuma y’uko yari yahawe amakuru n’uwo mu Dasso.

    CIP Twizeyimana ati “Umu Dasso akimara kubona ko yohererejwe amafaranga ya ruswa kuri telefoni ye yahise abimenyesha Polisi nuko Habimana akigera mu biro bya Dasso aje gufata rya tabi, Polisi ihita imufatira mu cyuho. Ubu na we akaba afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Gatore”.

    CIP Twireyimana yihanangirije uwo ari we wese ukigendera mu nzira zo gukora ibinyuranyije n’amategeko atunda magendu n’ibindi biyobyabwenge ko atazigera yihanganirwa, ashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru.

    Hafashwe amapaki 500 y
    Hafashwe amapaki 500 y’itabi rya magendu

    Ati “Mbere na mbere, ni ugushimira abaturage kuba bakomeje gufasha Polisi bayiha amakuru no kubasaba gukomeza ubwo bufatanye, tubabwira kandi ko badakwiye gushakira ubuzima mu bucuruzi bwa forode cyangwa se gutwara ibinyuranyeje n’amategeko, Polisi nta na rimwe izihanganira umuntu unyuranya n’amategeko, uzajya abyishoramo wese ajye ateganya ko agomba gufatwa”.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru kandi yashimiye uwo mu Dasso ku bunyamwuga yagaragaje, agira ati “Dasso ni uwo gushimirwa cyane nubwo yakoze ibiri mu nshingano ze zo gukumira no kurwanya ruswa. Ubundi ni ibyo umu Dasso wese akwiye gukora, by’umwihariko turamushimira ko yakoze kinyamwuga abasha gufata uwo mugizi wa nabi”.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/yafatiwe-mu-cyuho-aha-dasso-ruswa-nyuma-yo-gufatanwa-itabi-rya-magendu

  • Yabenze abakobwa benshi, ku munsi w’ubukwe aramubura – Bruce Melodie mu ndirimbo y’icyongereza cyasekeje benshi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie yasohoye indirimbo yitiriye umujyi wa Abu Dhabi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho aba agaruka ku mukobwa wamuhemukiye agatuma abenga abandi bakobwa akamubura ku munsi w’ubukwe.

    Ni indirimbo yakoze mu rurimi rw’icyongereza yavugaga mu buryo budasanzwe abantu batamenyereye mu Rwanda, ayikorera muri Tanzania n’ubwo yaririmbye Umujyi wa Abu Dhabi.

    Bruce Melodie yumvikana avuga ku mukobwa babanaga kure y’umujyi ariko intego yari ukubana bakarera umukobwa wabo, aho yari afite inzozi zo gusazana na we ariko aza kumuta bityo akaba atizera ko yamusize mu cyaro akajyana n’undi mugabo.

    Avuga ko yaretse inzoga n’abandi bakobwa bamwirukagaho kubera we ariko arangije akamusiga. Ngo ku munsi w’ubukwe buri wese yari atagereje ariko kuva uwo munsi kugeza n’ubu aracyamutegereje, bimutera kurira akumva ubuzima bwaramurangiriyeho ndetse ngo n’ubwo ari bibi ariko asigaye yanga na nyina w’umukobwa.

    Ni indirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element ni mu gihe amashusho yafashwe na Kenny ubarizwa muri Zoom Extra.

    Bruce Melodie yasohoye indirimbo Abu Dhabi

    Reba indirimbo Abu Dhabi ya Bruce Melodie

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yabenze-abakobwa-benshi-ku-munsi-w-ubukwe-aramubura-bruce-melodie-mu-ndirimbo-y-icyongereza-cyasekeje-benshi

  • Ubuhamya:Uko Zainabu,umuslamukazi yabonye Yesu agakizwa #rwanda #RwOT

    Mukandamage Zainabu Gloria yabaye mu buzima bw’ubupfubyi ariko arerwa mu muryango w’abasilamu bamutoza amahame y’idini ryabo ariko yajyaga agira iyerekwa akabona Yesu atungutse ku bicu afite umucyo mwinshi, ibyo yabibwira abo babana bakamwamagana bavuga ko nta muslamu urota Yesu, ibyo bigatera Gloria urujijo rw’ukuntu azakomeza kuguma mu idini ihakana Yesu kandi yaramwiboneye, Ariko igihe cyarageze arakizwa.

    Mukandekezi Zainabu Gloria atuye mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali yanyuze mu magorwa menshi y’ubuzima aba mu idini ya Islamu ariko Yesu akajya ahora amwiyereka biza kugeraho arakizwa.

    Mu magambo ye aradusobanurira ubuzima yabayemo, uko yabaye mu idini ya Islamu ndetse n’uko Yesu yamwiyeretse:

    “Nakuriye mu buzima bw’ubupfubyi kuko mama wanjye yapfuye ndi muto cyane kandi papa we sinigeze mumenya. Hari umuryango umwe wemeye kundera umubyeyi twabanaga naramukundaga cyane kuko nari nzi ko ari we mama, nabayeho mu buzima bugoye ndetse biza kumvira mo guhomba amahirwe yo gukomeza amashuri bitewe no kubura amikoro.

    Naje kugera aho mpura n’uburwayi bw’uruhurirane bumerera nabi bakavuga ko ari amarozi, nahoranaga amarira ku buryo natekerezag kwiyahura ndetse ngahora nteze amatwi ibiganiro byamfasha kumenya imiti yatuma mpfa. Mubyukuri nararwaye nsubira kuba umwana, babanza kumpa imiti ya kinyarwanda biranga banjyana ku mupfumu.

    Ariko nkaba narakuze batubwira ngo iyo umuntu agiye ku mupfumu agapfa ngo ntajya mu ijuru. Uwo mupfumu yaje kunjyana mu cyumba cye umugore we adahari, arambwira ngo hari ibintu agiye kunkorera, hanyuma ngo ibintu ndi bubone ngo arampa amafaranga (inote) mbisigeho ngende mbite mu nzira. Tugiye mu cyumba yahise yiyambura ubusa kuko nari mfite imyaka 10 nahise ngira ubwoba ndiruka ngeze mu rugo mbabwira ko ntazasubira kunywa iyo miti ye”.

    Zainabu Gloria nyuma yo kwanga kunywa imiti y’umupfumu, yabwiye umubyeyi wamureraga ko Imana izamukiza ati:

    “Aho twari dutuye hari abapentekote nkajya numva umutima umpatira kujya gusengerayo ngo kuko Imana izankiza hanyuma umunsi umwe hari ku Cyumweru mfata icyemezo njyayo ntangira kumenya kwiyiriza kandi hari umubyeyi umwe wabimfashagamo amenyereza Imana. Igihe cyarageze njya muri korali ndetse ndabatizwa muri ADEPR nuzura Umwuka Wera ndi mu kigero cy’imyaka 12.

    Imana ntiyahise inkiza ariko yaranyorohereje cya kintu uko nacyumvaga mbere ntabwo ari ko cyakomeje. Naje kubona abagira neza banzana i Kigali turabana ariko mpageze nkomeza kurwara indwara z’uruhurirane ndetse n’igitunt, mbese nendaga gupfa. Narwaye akaguru barakabaga ngendera mu kagare nyuma ngendera ku mbago. Namaze CHUK amezi atanu n’iminsi 20 ariko nabonye ko byari umugambi w’Imana kuko uwo ishaka ntishobora kumureka kandi muri ubwo burwayi nabwiraga Imana ngo ninkiza nzayikorera, nzasura abarwayi.

    Mu bitaro nta murwaza nagiraga ariko Imana yarandwaje ku buryo naryaga neza ndetse NIDO igasimburana n’indi kandi ibiryo byanjye byavaga aho abaganga barira. Igihe cyarageze ndasezererwa ariko bambariye amafaranga agera m bihumbi 500 comptable ambajije uzanyishyurira mubwira ko ari Imana ariko kandi yaranyishyuriye kuko numvise bambwiye ngo ntahe amafaranga yanjye yarishyuwe.

    Icyo gihe nahise mbona umuryango unyakira mbana na bo ariko bari abaslamu barankundaga cyane bansaba kwinjira idini, mbijyamo ariko ntabikunze gusa nakundaga uko bambara. Bantoje amahame y’idini yabo ntangira kwiga gusenga (Kusali) n’ibindi. Natangiye kujya ndota inzozi hakaba ubwo ndose mbona Yesu aje ku bicu aturutse mont Kigali, nabonaga aje mu mucyo mwinshi cyane kandi ari umugabo mwiza cyane! Nabibabwira bakanyamagana ngo ni gute umuslamu arota Yesu? Byahitaga bimbabaza.

    Hari igihe nabaga ndi gusenga kuko nta muntu uba yumva undi, maze nkajya mbwira Imana nti:”Yesu ndamuzi naramubonye, none ni gute ngiye kuzamwihakana nkajya mvuga ko Yesu ari intumwa kandi naramusobanukiwe nzi neza ko amaraso ye ari yo atumye ndiho?”.

    Burya nta kibasha kurogoya umugambi w’Imana igihe cyarageze Gloria aca ukubiri n’imyemerere ya Islamu maze arakizwa yizera Kristo, nk’uko abisobanura ati:

    “Igihe cyarageze mbona akazi muri KHI, abana twakoranga bambwira ko hari ahantu basenga bansaba ko twazajyana i Gikondo ku mupasiteri witwa Desire. Twarajyanye ari nimugoroba ndicara nk’umushyitsi nuko pasiteri atangiye kwigisha numva aravuze ngo uriya mukobwa w’inzobe (nakundaga kwisiga ibintu byinshi) nahaguruke aze hano, nuko ndahaguruka ndamusanga arambwira ati:”Saa munani z’ijoro, uko wambaye n’uko umeze Imana yakunyeretse, mbanza gutokesha mvuga ngo ni dayimoni ariko Imana irambwira ngo ni umwana wanjye nshaka”.

    Uwo mugabo yambwiye ko Imana yamuhaye ibimenyetso bibiri ati: “Ufite inkovu mu mutwe, ufite n’indi ku kaguru kawe k’ibumoso (hamwe bambaze) ndamwikiriza” Arambwira ati:”Imana iragushaka, kandi ujya wibwira ngo uri imfubyi ngo uvuye muri uriya muryango ntiwabaho, ngo ese ugira ngo iyobewe ko uri imfubyi? Niyo yabanye nawe mu bihe byose watambutsemo kandi n’ubu niyo iri kumwe nawe, iragushaka kuko mu bazarimbuka nturi mo kuko uri umukozi wayo yongeraho ko nininangira nzayemerera nabaye umusazi”.

    Mubyukuri natshye mfite ubwoba mbaza Imana aho nkwiye kujya nteranira. Naje kujya ku mumena ahantu habaga umubyeyi w’umupasiteri witwaga Mukamusoni Mari Claire ku itorero ryitwa Beteri njya guteranira yo, mu gihe nari nicaye inyuma, uwo mupasiteri aba agiye mu Mwuka araje ankura inyuma arambwira ati:”Imana iragushaka muri korali, abandi bajya bandika babisaba ariko wowe ntuzandika kuko Imana igushaka mu murimo, abwira perezida wa korali kunshyira mo kuko ari Imana ibivuze. Natangiye kuririmba kandi Imana impa kumenya amajwi menshi”.

    Muri wa muryango nabagamo baje kumenya ko nakurikiye Yesu birababaza batangira kunyanga ndetse bigera n’aho banyima ibiryo, ariko Uwiteka anshira inzira njya kubana n’undi mukobwa twakoranaga muri KHI urwo rugo nduvamo kandi igihe cyaje kugera nshaka umugabo ubu ndubatse kandi ndashima Yesu wanyiyeretse akampa kumumenya uko byagenda kose nta kizantandukanya na we”.

    Asoza ubuhamya bwe, Zainabu Gloria aragira inama abana usanga bavuga ko babaye indaya kuko nta babyeyi bagira, nyamara mu ijuru hari Imana yivugiye ko ari se w’imfubyi, arabasba guhindura imyumvire idahwitse ahubwo bakizera Imana ibasha kwishyurira no kubeshaho abadafite kivurira.

    Source: vision tv

    Vestine@ agakiza.org

    Source : https://agakiza.org/Mukandamage-Zainabu-Gloria-yabaye-mu-buzima.html

  • Perezida Kagame arageza ijambo ku bitabira inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari #rwanda #RwOT

    Ni inama ya munani isuzumira hamwe ibibazo bitandukanye byugarije akarere by’umwihariko iby’ubuzima n’umutekano muke ukunze kurangwa muri aka karere.

    Iteranye mu gihe Isi yose muri rusange ndetse n’akarere byugarijwe no guhangana n’icyorezo cya COVID19, gikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage ndetse kikaba cyarahungabanyije ubukungu ku buryo bukomeye.

    Ni mu gihe kandi muri aka karere hakomeje kuvugwa ibibazo by’intambara z’urudaca ahanini zikururwa n’imitwe yitwaje intwara ikorera mu bihugu bya RDC, Somalia ndetse na Kenya.

    Akarere k’Ibiyaga Bigari karimo ibihugu bya Angola,u Burundi,Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Congo Brazaville, Kenya,U Rwanda,Sudan y’Epfo,Tanzania, Zambia, Uganda ndetse na Centre Africa.

    This morning, President Kagame will give remarks at the @_icglr Heads of State and Government Summit. The 8th ICGLR Summit will explore approaches to current issues in the Great Lakes Region including public health and security.

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 20, 2020

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-arageza-ijambo-ku-bitabira-inama-y-abakuru-b-ibihugu-byo-mu-karere-k-ibiyaga-bigari

  • Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yaba yarabonye uwo bakundana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sano na Judith ngo urukundo rwabo rwaba rumaze gufata indi ntera
    Sano na Judith ngo urukundo rwabo rwaba rumaze gufata indi ntera

    Hari amakuru avugwa ko nyuma y’aho uyu mugore atandukaniye na Safi Madiba, yakomeje kugira intimba ku mutima no kwigunga bitewe no kubura uwo bambikanye impeta.

    Ubu rero asigaye agendana kenshi ndetse agasura kenshi uyu musore Sano Panda akaba ari musaza w’umuhanzi Alyn Sano, ibintu kandi ngo bikaba bigeze kure mu rukundo rwabo, ndetse mu gihe cya vuba akaba ashobora kuzamwambika impeta y’urukundo rudashira.

    Sano Panda ntabwo ahakana cyangwa ngo yemeze aya makuru, gusa avuga ko mu gihe cya vuba abatu bazaba bamenye ukuri ku bibavugwaho.

    Sano ni umuproducer uzwi ku izina rya Panda
    Sano ni umuproducer uzwi ku izina rya Panda

    Yagize ati “Aya makuru ntacyo nayavugaho, gusa Judith ni inshuti yanjye nta kindi natangaza ku birenze ibyo, niba koko dukundana ubwo abantu bazaba babimenya kandi niba atari na byo abantu bazabimenya, ubundi urukundo ni urw’abantu babiri mutegereze muzaba mumenya ukuri”.

    Kugeza magingo aya ntabwo twabashije kuvugisha Judith ngo atubwira ibibavugwaho, naramuka agize icyo atubwira tuzakibagezaho.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/judith-wahoze-ari-umugore-wa-safi-madiba-yaba-yarabonye-uwo-bakundana

  • Gusubiramo ibarura ry’amajwi muri Leta ya Georgia byashimangiye intsinzi ya Joe Biden #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkuru dukesha ikinyamakuru Lefigaro.fr, iravuga ko amajwi yabaruwe mbere Joe Biden yazaga imbere ya Trump amurusha amajwi 14,000. Asubiwemo ku nshuro ya kabiri agabanukaho gato aho Biden yarushije Trump amajwi arenzeho gato 12,200.

    Iyi ntsinzi itangajwe nyuma y’iminsi itandatu yo kongera kubara amajwi agera kuri miliyoni eshanu y’abatoye, nyuma y’uko Perezida Donald Trump avuze ko habayemo uburiganya bugamije kumwiba amajwi.

    Abanyametegeko ba Trump bo bakomeje gukoresha uburyo bwose bwatuma amajwi asubirwamo cyangwa agateshwa agaciro muri Leta zikomeye Biden yatsinzemo, bemeza ko bafite ibimenyetso by’uko Trump yariganyijwe amajwi.

    Trump ukomeje guhakana ko yatsinzwe ashobora kongera gusaba ko amajwi asubirwamo nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umunyamabanga wa Leta ya Georgia ushinzwe gutegura amatora.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/gusubiramo-ibarura-ry-amajwi-muri-leta-ya-georgia-byashimangiye-intsinzi-ya-joe-biden

  • N’iyo narongorwa n’abagabo 100 uwahoze ari mugabo wanjye ntibimureba – Apotre Mukabadege #rwanda #RwOT

    Ibi Apotre Mukabadege Liliane yabitangarije Ukwezi TV nyuma y’uko abonye amakuru yatangajwe na Apotre Ibrahim Bizimana bahoze babana, aho yavugaga ko uyu muvugabutumwa amaze gushakana n’abagabo benshi, akavuga ko ibyo bitamureba yagakwiye kureba iby’urugo rwe kuko batandukanye buri umwe akongera gushaka.

    Apotre Mukabadege avuga ko umugabo babana ubu ari we akenshi umwereka ibyavuzwe n’uwo batandukanye, ndetse ngo amufata nk’uwataye umutwe kuko aba avuga ibintu bitamureba na gato.

    REBA VIDEO Y’IKIGANIRO YABITANGAJEMO BYOSE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/N-iyo-narongorwa-n-abagabo-100-uwahoze-ari-mugabo-wanjye-ntibimureba-Apotre-Mukabadege

  • Tanzania yajyanywe mu rukiko kubera kubuza abakobwa batwite kwiga #rwanda #RwOT

    Mu 2017 nibwo Perezida w’iki gihugu, John Pombe Magufuli, yavuze ko ku butegetsi bwe abana b’abakobwa bamaze kubyara batazajya bemererwa guhita basubira ku ishuri.

    Uretse ibi byatangajwe na Perezida Magufuli muri iki gihugu hari itegeko ryatowe mu 2002 ryemerera amashuri kwirukana abana b’abakobwa batwaye inda.

    Kuva iki cyemezo cyatangazwa, uyu muryango warakirwanyije ariko kuri ubu wahisemo kugana inkiko kubera ko nta bundi buryo bwari busigaye.

    Mu itangazo uyu muryango washyize hanze wavuze ko watanze ikirego mu Rukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa muntu, kubera ko kubuza abana b’abakobwa batwite kwiga biri mu bibatera ubukene kandi bikaba n’ivangura. Gusa Guverinoma ya Tanzania ntiragira icyo ivuga kuri iki kirego.

    Raporo ya Human Rights Watch igaragaza ko nibura buri mwaka muri Tanzania abakobwa 8000 bava mu ishuri kubera gutwita

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Tanzania-yajyanywe-mu-rukiko-kubera-kubuza-abakobwa-batwite-kwiga

  • Vatican mu iperereza ku kuntu Instagram ya Papa Francis ‘yakunze’ ifoto y’umunyamideli wambaye bikini #rwanda #RwOT

    Ntibiramenyekana igihe iyo konti ya Papa yakundiye iyo foto ya Natalia Garibotto, wari wambaye ku gice cyo hejuru umwambaro w’ishuri.

    Ku wa gatanu ushize ni bwo ibitangazamakuru bitandukanye byatangiye kubitangaza, mbere yuko iyo konti ya Instagram “ireka gukunda” (unlike) iyo foto.

    Amakuru avuga ko abategetsi b’i Vatican ubu barimo gukora iperereza ku kuntu ibi byabaye kuri konti ya Papa.
    Ejo ku wa kane, umuvugizi wa Vatican yabwiye ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza, ati :

    “Icyo dushobora gushyira ku ruhande ni uko iyo ‘like’ [uko gukunda] itavuye muri Vatican, ndetse Vatican irimo gusaba ibisobanuro urubuga rwa Instagram”.

    Konti ya Instagram ya Papa Francis, ikoresha izina franciscus, ikurikirwa n’abantu bagera kuri miliyoni 7,4 ku isi.

    Abantu bari bugufi y’ibiro bya Vatican bishinzwe gutangaza amakuru, ku wa kabiri babwiye urubuga rw’amakuru Catholic News Agency ko konti z’imbuga nkoranyambaga za Papa “zikoreshwa n’itsinda ry’abakozi”, kandi ko ubu hatangiye iperereza.

    Natalia – nyir’iyo foto “yakunzwe” unatangaza ibiganiro ku rubuga Twitch rwo kuri internet rw’imikino itandukanye – we ibyo yabaye nk’ubiteramo urwenya.

    Yanditse kuri Twitter ati : “Nibura nzajya mu ijuru”.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Iyobokamana/article/Vatican-mu-iperereza-ku-kuntu-Instagram-ya-Papa-Francis-yakunze-ifoto-y-umunyamideli-wambaye-bikini