Blog

  • Kamonyi: Umukozi wo mu biro by'ubutaka yagizwe igitambo na bagenzi be, arafungwa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2020, ni munsi wa 5 umukozi wo mu biro by'ubutaka n'imyubakire witwa Iraguha Faustin ari mu maboko y'ubugenzacyaha-RIB. Mubyo akurikiranweho, birimo itangwa ry'icyangombwa cyo kubaka gihimbano-kitari muri Sisitemu). Mu bimufunze byambere ni Raporo yakorewe na bagenzi be bivugwa ko nabo atari ba miseke igoreye muri iki kibazo no mu by'itangwa ry'ibyangombwa n'ibibanza.

    Iraguha Faustin, ni umwe mu bakozi bo mubiro by'ubutaka (One Stop Center) mu karere ka kamonyi, yatawe muri yombi na RIB kuwa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020 nyuma y'igihe kitari gito bagenzi be bafite Dosiye ye.

    Amakuru yizewe agera ku intyoza.com ni uko mu gutinda gukora Raporo byari mu buryo bwo kwiga uko uyu mukozi yagenda wenyine, nta wundi bihitanye kuko bivugwa ko atabikoze wenyine, ko kandi ari umwe mubazi amabanga ya benshi muri bagenzi be mu itangwa ry'ibyangombwa birebana n'iby'ubutaka n'imyubakire.

    Mu gihe kirenge ukwezi intyoza.com yari imaze izi iki kibazo ndetse irimo kugicukumbura no gushaka amakuru ku bindi bifitanye isano nacyo, amwe mu makuru yagiye atangwa n'abantu batandukanye ahamya ko hashize igihe muri aka karere hatangwa ibyangombwa mu buryo budasobanutse ( aho bamwe baduhamirije ko udafite ifaranga bikugora kubaka muri Runda, Rugalika na Gacurabwenge nk'imirenge y'umujyi w'Akarere).

    Ku bw'iki kibazo, uwahawe icyangombwa cy'igicurano kandi yaratse icyangombwa mu nzira ikwiye, ariko akaza guhabwa ikitari muri Sisitemu-System, yasiragiye ku biro by'akarere inshuro zitari nkeya abeshywabeshywa kuko bari baramuhagaritse kubaka ariko ntabwizwe ukuri kw'ikibazo.

    Umunsi umwe ubwo yakurikiranaga iby'icyangombwa amaze guhagarikwa, batatu mu bakora muri ibi biro by'ubutaka bari kumwe nawe (mu Office), baramwakiriye bamubwira imvano yo guhagarikwa, bamusaba kubabwira uwamushyikirije icyangombwa, nyuma y'ibiganiro birebire ababaza niba nibaramuka basanze ari umwe muri bo biteguye kubabarirana, baremera. Nyuma amaze kubabwira amazina bagasanga ni mugenzi wabo bamusaba ko ibyo ababwiye biguma hagati yabo. Mu makuru agera ku intyoza ni uko uwafashwe, bagenzi be bazi ikibazo ari na bamwe mubamukoreye Raporo bamuhishe ibirimo gukorwa.

    Nyuma y'uko umunyamakuru wa intyoza.com amenye iby'iki kibazo( ukwezi kurenga kurashize) ndetse agatangira kukijya imuzi kimwe n'ibindi bisa nacyo, uyu mukozi uri mu maboko ya RIB yagiranye ikiganiro cyihariye n'umunyamakuru, ahakana ko nta ruharere runini we yaba yaragize mu byakozwe, cyane ko akora nk'uwakira akanatanga ibije n'ibyateguwe( Receptionist muri iyi One Stop Center). Gusa na none kugera atawe muri yombi, yari ataragera aho yerura ngo avuge imvano ya buri kimwe.

    Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ni uko iyi Dosiye yicaranwe igihe kirekire muri iyi serivise ishinzwe iby'ubutaka. Andi makuru intyoza.com ifitiye gihamya ni uko no kugira ngo ubuyobozi bw'akarere bwohereze iyi Dosiye cyangwa se Raporo muri RIB byatewe n'igitutu cya bamwe mu bakozi bashakaga ko bibavaho bamaze kuyinoza.

    Hakenewe Igenzura ryimbitse muri iyi serivise mubimaze igihe bikorwa

    Benshi mu baturage bagiye baganira n'intyoza.com bavuga ko hari amakosa menshi ndetse agiye afitanye isano na Ruswa mu itangwa ry'ibibanza, itangwa ry'impushya zo kubaka n'ibindi bifitanye isano na serivise zitangirwa mubiro by'ubutaka (One Stop Center). Basaba ko hakorwa igenzura ryimbitse, ukuri kukajya ahagaragara, uwagize uruhare wese mubitarakozwe hubahirijwe amategeko akabibazwa.

    Mu gihe kitageze ku kwezi, abakozi batatu b'Akarere ka Kamonyi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba, Gitifu w'Akagari ka Buhoro muri Musambira ndetse n'Uyu mukozi wo muri Serivise y'iby'ubutaka batawe muri yombi n'Ubugenzacyaha-RIB, bamwe batangiye kuburanishwa, aho bimwe mubyo bakurikiranweho harimo ibijyanye na Ruswa.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddee ahamya ko nk'ubuyobozi batazihanganira uwo ariwe wese uzagaragarwaho n'ibikorwa bibangamiye iterambere n'imibereho by'Umuturage n'Igihugu muri rusange, ko kandi ku bw'iki kibazo by'umwihariko hagiye gukorwa igenzura ryimbitse mu mpande zose, uzafatwa wese akaba atazihanganirwa.

    Intyoza.com dufitiye gihamya amakuru menshi ndetse amwe tugikurikirana ku nzu zagiye zubakwa nta byangombwa, haba muri Runda ndetse na Rugalika. Hari na bamwe bivugira ko bagiye bakwa amafaranga atari make, utayatanze akimwa icyangombwa cyangwa se agasiragizwa. Hari aho kandi usanga ibyangombwa byemejwe nta mukozi wasuye ahagomba gushyirwa ibikorwa, ugasanga birakurura amakimbirane hagati mu baturage bitewe n'abakozi batakoze inshingano zabo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-umukozi-wo-mu-biro-byubutaka-yagizwe-igitambo-na-bagenzi-be-arafungwa/

  • Kicukiro: Umugabo yatemeye abantu babiri mu kabari #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda iri gushakisha umugabo wo mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga ukekwaho gutemera abantu babiri mu kabari ke bapfuye ko bari banze kumwishyura agahita atoroka. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020.

    Amakuru avuga ko uwo mugabo ubusanzwe yari afite iduka, mu bihe bya Covid_19 akaza kurihindura akabari ko kunywera mo inzoga.
    Kuwa Gatanu muri iryo duka haje kunywera mo abagabo babiri, abishyuje babura ayo kwishyurira , ayita afata umwanzuro wo kubatema arabakomeretsa.

    Umuvugizi wa Polisi w'Umujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko uwo mugabo amaze gutema abo bantu, yahise atoroka inzego z'umutekano zahagera zikamubura, niko gutangira kumushakisha.

    Yagize ati: 'Inzego z'umutekano ziri gukorana kugira ngo uyu mugabo afatwe ndetse aryozwe ibyo yakoze. Hari amakuru avuga ko yaba ari mu karere ka Gicumbi iperereza ricyakomeje ari gushakishwa.'

    CIP Twajamahoro yasabye abaturage kwirinda kujya mu tubari kandi bibujijwe muri ibi bihe byo kwirinda Coronavirus, abasaba kandi no kwirinda amakimbirane.

    Amakuru avuga ko umugore w'ukekwa yahise atabwa muri yombi mu gihe abakomerekejwe bo bari kwitabwaho n'abaganga.
    Src: Igihe

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/23/kicukiro-umugabo-yatemeye-abantu-babiri-mu-kabari/

  • Burera: Birakekwa ko umwalimu yiyahuye biturutse ku makimbirane yari afitanye n’umugore we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu muti birakekwa ko ari wo yanyweye ukamuhitana
    Uyu muti birakekwa ko ari wo yanyweye ukamuhitana

    Uyu mwalimu wigishaga ku ishuri ribanza rya Ruyange ngo yari amaze iminsi atabanye neza n’uwo bashakanye, aho yashinjaga umugore we kumuca inyuma no kutamwunganira mu gutunga urugo kuko na we asanzwe ari umukozi muri imwe muri SACCO zo mu Karere ka Burera.

    Mu mabaruwa uyu mugabo yasize yanditse mbere yo kwiyahura, yagaragaje ko amakimbirane bahoranaga atari agishoboye kuyihanganira. Muri izo nyandiko yasize yagaragaje abo abereyemo imyenda y’amafaranga, abayimubereyemo n’ingano yayo.

    Bivugwa ko amakimbirane y’uyu mugabo n’umugore yari azwi n’abaturanyi ndetse ngo hari n’ubwo byabaga ngombwa ko biyambaza ubuyobozi bwo mu gace uyu muryango wari utuyemo.

    Mu nzu uwiyahuye yasanzwemo n’abatabaye, bamusanze yamaze gushiramo umwuka, hagaragara amacupa yavanyavangiyemo umuti bikekwa ko ari wo wamuhitanye.

    Dore amabaruwa bivugwa ko uwiyahuye yasize yanditse:

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/burera-birakekwa-ko-umwalimu-yiyahuye-biturutse-ku-makimbirane-yari-afitanye-n-umugore-we

  • G20: Global co-operation and strong policy action needed for a sustainable recovery – OECD #rwanda #RwOT

     

     

     

    The COVID-19 crisis has exposed major weaknesses in our economies that can only be fixed through greater global co-operation and strong, targeted policy action, according to a new OECD report presented to the Leaders of the G20 countries at their virtual Summit this weekend.

     

    New Horizons, a report requested by the G20 to support its Action Plan in response to the crisis, says governments need to plan now for the recovery while continuing to live with the virus. Emergency economic measures to tackle the crisis will need to be adapted, support to people and businesses become more targeted, and new policies put in place to make the objective of a stronger, sustainable and inclusive global economy, a reality.

     

    Speaking at the Summit OECD Secretary-General Angel Gurría said that ambitious reforms were needed to ensure a vigorous recovery. He added: 'We need to make sure health and social protection benefit all, that public and private investment is aligned with the Sustainable Development Goals, and we need to build resilience into the heart of our economic and social systems.'

     

    The OECD identifies the need for stronger co-operation between governments in a number of fields:

     

    • in health, from research to distributing COVID-19 vaccines,
    • in trade, to ensure robust global production chains,
    • in the taxation of multinationals as the economy becomes increasingly digitalised,
    • in environmental sustainability, and,
    • in preventing sudden outflows of capital and sovereign debt crises in emerging markets and developing countries.

     

    The report says exceptional fiscal spending and monetary support should be maintained as long as needed to buffer the shock of the pandemic, and outlines how governments should work on three main fronts — to reallocate resources; support people; and build a sustainable and resilient economic system for the future.

     

    The crisis is accelerating changes to the economy, which are often disruptive. Governments will need to assist workers and businesses to transition from shrinking to expanding sectors; by removing barriers to mobility, by increasing competition, and by making it easier for firms to access finance and advanced technologies or to restructure.

     

    Improving training and building skills, particularly among the low-skilled, youths and women who are often vulnerable in the labour market, will be key. Job retention schemes will need to evolve to ensure that people, rather than their jobs, are protected, that their opportunities are widened and their income safeguarded.

     

    Increasing public and private investment particularly in healthcare, digitalisation, lowering carbon emissions, education and skills are essential to reinforce sustainability and resilience.

     

    The New Horizons report is part of the broad range of analysis and recommendations from the OECD and other international organisations to support the work of the G20.

     

    Mr. Gurría welcomed the achievements of the G20 under the Saudi presidency. In particular, he pointed to the G20 reaffirming its targets to reduce the percentage of young people who are most at risk of being left behind in the labour market by 15% by 2025, and to reduce the gender gap in the labour force by 25 % over the next five years. The OECD and ILO will continue monitoring progress in these areas, as well as on the impact of the pandemic on employment and trends in migration.

     

    Mr Gurría said the OECD is continuing to work with the G20 towards achieving a political agreement on how to tax the digital economy by mid-2021. In the Secretary-General's Tax Report to G20 finance ministers, the OECD warns that without an agreement there would be a proliferation of unilateral measures and an increase in damaging tax and trade disputes that could cut global GDP at a time when we are reeling from the pandemic.

     

    He added that a sustainable economic recovery from the crisis would be undermined by environmentally harmful spending — such as fossil fuel subsidies — which still outweighs more ecologically friendly investments in the recovery packages announced by governments.

     

    Mr Gurría also welcomed G20 progress on fighting corruption and criminalising foreign bribery, including the request by Saudi Arabia to join the OECD Working Group on Bribery, with a view to adhering to the OECD Anti-bribery Convention, the international standard in this area.

     

    51

    The post G20: Global co-operation and strong policy action needed for a sustainable recovery — OECD appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/23/g20-global-co-operation-and-strong-policy-action-needed-for-a-sustainable-recovery-oecd/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=g20-global-co-operation-and-strong-policy-action-needed-for-a-sustainable-recovery-oecd

  • Kigali : Imodoka y’umuhanzi Dj Zizou yafashwe n’inkongi irakongoka n’abayirimo barakomereka #rwanda #RwOT

    Iyi nkongi yabaye mu masaha yegera saa moya z’umugoroba, yabaye nyuma y’uko Dj Zizou yari yagiye gukoresha imodoka ye i Nyamirambo aho bakunda kwita Tarinyota, nyuma we n’abakanishi bazamuka aho bakunda kwita ku Ryanyuma, mu muhanda ugaza i Karama mu murenge wa Kigali. Imodoka irenze kuri Sitade ya Kigali, yaje kubura imbaraga ndetse Dj Zizou avamo hasigaramo abakanishi bahatiriza imodoka ngo izamuke maze igeze haruguru ifatwa n’inkongi irashya irakongoka.

    REBA VIDEO HANO UKO IYI MODOKA YAHISE N’UKO BYARI BYIFASHE AHO YAHIRAGA :

    Iyi modoka yamaze amasaha agera muri abiri ishya akantu ku kandi kugeza ikongotse burundu. Dj Zizou wahageze imodoka ye irimo gushya akabireba n’amaso ye, yanze kugira icyo adutangariza kuko byagaragaraga ko atarabasha kwiyakira. Imodoka yaje gushya irakongoka burundu kugeza ubwo ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro yahageze bisa n’ibyarangiye.

    REBA VIDEO HANO UKO IYI MODOKA YAHISE N’UKO BYARI BYIFASHE AHO YAHIRAGA :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kigali-Imodoka-y-umuhanzi-Dj-Zizou-yafashwe-n-inkongi-irakongoka-n-abayirimo-barakomereka

  • Museveni Unleashes Militias Against Civilians On Streets #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

     

    Uganda's President Kaguta Museveni has unleashed armed militias on streets of Kampala and other major towns to defuse growing pressure from members of opposition party, National Unity Platform (NUP), led by tough presidential contender Robert Ssentamu Kyagulanyi.

    The number of deaths is yet to be established, but dozens of corpses were collected from the streets of Kampala before and of weekend.

    People on streets captured graphic videos showing victims growsemly breathing their last.

    Some faces were captured in close range by an unknown daughter with her mother from their car in the video below. Viewer discretion is advised.

    More videos were shot capturing individuals assumed to be Museveni's NRM hardcore criminals who are willing to unleash lethal force against people believed to be members of the opposition and their sympathizers.

    In the video below, a man dressed in plain clothes is seen shoot live bullets at people on the streets without any hesitation in the presence of Police. He is not arrested or stopped at all.

    Earlier in the week Kyagulanyi was arrested by Police accusing him of holding illegal campaigns triggering riots.

    President Museveni's Senior Press Secretary Don Wanyama called the protestors 'hooligans on the Street', who were attacking people in yellow (NRM) and forcing, especially women to undress? 'They are now guests of the state,' he said on Twitter after many of them were arrested and other shot at. 'They will have their day in court,' he insisted, before being attacked on Twitter to explain who the plain clothed armed gangs are on the streets.

    Remember the hooligans on Burton Street, who were attacking people in yellow and forcing, especially women to undress? They are now guests of the state. They will have their day in court.#stophooliganism pic.twitter.com/zNKKABQTm6

    — Don Wanyama (@nyamadon) November 22, 2020

    0Shares
    0

    The post Museveni Unleashes Militias Against Civilians On Streets appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/museveni-unleashes-militias-against-civilians-on-streets/

  • #COVID-19: Umugabo w’imyaka 32 yapfuye, haboneka abarwayi bashya 45 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 45 babonetse mu bipimo 2,541 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 21, Rwamagana: 9, Nyanza: 8, Nyamagabe: 3, Bugesera: 2, Rusizi: 1, Musanze: 1.

    Kugeza kuri iki cyumweru mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,665 muri bo abamaze gukira ni 5164, naho abakivurwa ni 454.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 47. Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko umuntu wa 47 witabye Imana kuri iki cyumweru ari umugabo w’imyaka 32 wari i Kigali.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-umugabo-w-imyaka-32-yapfuye-haboneka-abarwayi-bashya-45

  • Polisi yafashe ukekwaho gukwirakwiza urumogi yigize umunyeshuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwari wigize umunyeshuri yafatanywe udupfunyika 1000 tw
    Uwari wigize umunyeshuri yafatanywe udupfunyika 1000 tw’urumogi

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Umulisa yari yambaye umwambaro w’abanyeshuri ndetse yari afite igikapu kirimo ibitabo mu rwego rwo kwiyoberanya ngo bagire ngo ni umunyeshuri.

    Yagize ati “Ubundi Umulisa akomoka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ninaho avuga ko uwamutumye urwo rumogi atuye. Avuga ko ariho yavuye aza kuvana urumogi mu Karere ka Rubavu, aje kuruhabwa n’undi muntu adashaka gusobanura. Yari yiyoberanyije nk’umunyeshuri nyamara amaze gufatwa twasanze nta n’ibyangombwa afite bigaragaza ko ari umunyeshuri ndetse n’ibye bwite ntabyo afite.”

    CIP Karekezi yavuze ko kugira ngo Umulisa afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umumotari wari umutwaye kuri moto.

    Ati “Umumotari wo muri Busasamana yatanze amakuru nyuma yo gutegwa n’uriya mukobwa ariko yamureba akabona afite ubwoba. Umumotari yahise ashaka uko abimenyesha abapolisi nabo batega iyo moto, ibagezeho barayihagarika basaka uwo mukobwa.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye umumotari watanze amakuru, aboneraho gushimira abamotari uruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha.

    Ati “Turashimira abaturage muri rusange ariko by’umwihariko abamotari bo muri iyi Ntara ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha. Mu minsi ishize hari undi muturage wafashwe n’abapolisi atwaye urumogi kandi nabwo byaturutse ku makuru yatanzwe n’umumotari wari umutwaye.”

    CIP Karekezi yakanguriye abantu kureka ibyaha ariko cyane cyane kureka ibiyobyabwenge kuko amayeri yose barimo gukoresha agenda atahurwa. Yabakanguriye gushaka indi mirimo bakora bakiteza imbere kuko ibiyobyabwenge ntacyo bizabagezaho uretse gufatwa bagafungwa ndetse bagahomba ibyo baba babishoyemo.

    Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda ivuga ko Umulisa yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana kugira ngo hatangire iperereza.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yafashe-ukekwaho-gukwirakwiza-urumogi-yigize-umunyeshuri

  • Mugisha Moïse yazamuye ibendera ry'U Rwanda, yegukana isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya muri Cameroon  #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'Umunyarwanda Mugisha Moïse amaze kwegukana isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya ryari rimaze iminsi itanu ribera muri Cameroun, ryasojwe kuri iki Cyumweru. nibwo hakinwe agace ka nyuma k'iri siganwa, aho abakinnyi bahagurukiye i Sangmelima berekeza i Yaoundé ku ntera y'ibilometero 166,2.

    Mugisha Moïse yegukanye isiganwa nyuma y'uko abakinnyi bari bahanganye barimo Kubiš Lukáš na Kamzong Clovis wa SNH Vôlo Club, badashoboye gukuramo amasegonda yabarushaga. Aka gace kegukanywe n'Umunya-Burkina Faso, Paul Daumont, wakoresheje amasaha ane, iminota itanu n'amasegonda umunani. Uyu mukinnyi wari wegukanye agace ka kabiri, yakoresheje ibihe bimwe n'abandi bakinnyi 22 barimo Areruya Joseph, Munyaneza Didier, Mugisha Moise na Mugisha Samuel. Mugisha Moise wambaye umwambaro w'umuhondo kuva ku gace ka mbere, yasoje isiganwa ayoboye abandi, aho yakoresheje amasaha 16, iminota 20 n'amasegonda 47, arusha amasegonda 39 Umunya-Slovakia Kubiš Lukáš.

    Undi mukinnyi kandi Mugisha Samuel yasoreje ku mwanya wa gatandatu, arushwa amasegonda 56 mu gihe Munyaneza Didier yabaye uwa munani arushwa umunota umwe n'amasegonda 27. kwegukana isiganwa kwa Mugisha Moïse w'imyaka 23, ni nawe mukinnyi wabaye umukinnyi ukiri muto w'irushanwa mu gihe Mugisha Samuel yabaye umukinnyi urusha abandi mu kuzamuka ahaterera. Ikipe y'u Rwanda yasoreje kandi ku mwanya wa mbere.
    Nyuma yo kwegukana isiganwa, Mu magambo ye Mugisha yagize ati 'Ni ibyishimo, ndabanza gushimira abakinnyi bagenzi banjye bamfashije n'abatoza twazanye, twese twarafashanyije. Ndashimira kandi n'Abanyarwanda badushyigikiye.' Grand Prix Chantal Biya yabaga ku nshuro yayo ya 20 iri ku bipimo bya 2.2 ku ngengabihe y'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi (UCI), izasozwa ku wa 22 Ugushyingo 2020, nyuma yo kuzenguruka ibilometero 699,4.

    Iri rushanwa ryitabiriwe n'amakipe icyenda arimo iy'u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Benin, Côte d'Ivoire, Burkina Faso, Sénégal, Mali, Dukla Banska Bystrica yo muri Slovaquie na SNH Vélo Club yo muri Cameroun.

    Mugisha Moïse watangiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga mu 2018, yatwaye Shampiyona ya Afurika n'iy'u Rwanda mu batarengeje imyaka 23 mu 2019.Yatwaye kandi Umudali w'Umuringa mu mikino nyafurika iheruka kubera muri Maroc abakinnyi basiganwa n'ibihe (Individual Time Trial).Mugisha Moïse ari kumwe na bagenzi be kandi begukanye umudari w'Umuringa mu gusiganwa n'ibihe nk'ikipe 'Team Time Trial' muri iyi mikino Nyafurika 'All African Games 2019' yabereye muri Maroc.

    The post Mugisha Moïse yazamuye ibendera ry'U Rwanda, yegukana isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya muri Cameroon  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mugisha-moise-yazamuye-ibendera-ryu-rwanda-yegukana-isiganwa-rya-grand-prix-chantal-biya-muri-cameroon/

  • Sobanukirwa byinshi ku ndwara y’imyate #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imyate ikunze gufata ku gatsinsino ariko hari igihe ifata ku mano
    Imyate ikunze gufata ku gatsinsino ariko hari igihe ifata ku mano

    Uyirwaye usanga ikirenge kiriho imisate (cyaragiye cyiyasa), ku buryo bworoheje cyangwa bukabije ndetse hari n’ubwo muri iyo misate hava amaraso cyangwa hakaza amashyira.

    Imyate iterwa n’iki?

    Ubu burwayi buterwa n’uko ibirenge biba byumye cyane noneho bigasaduka. Hari igihe bisaduka cyane bikanava amaraso, ibi bikaba byanatera izindi ndwara kuko mikorobi ziba zibonye aho zinjirira. Iyi ndwara abenshi bayishyira mu ndwara ziterwa n’isuku nke nyamara si ko biri.

    Nk’uko tubivuze, kumagara ibirenge ni byo bitera imyate ariko hari impamvu zinyuranye zitera kumagara:

    Ku isonga haza impamvu yo kubura amazi mu mubiri. Izindi mpamvu zirimo:

    • Kudasiga amavuta ku birenge

    • Kuba ukunda gukuba ibirenge ku ibuye ngo urashaka ko bicya twa tuvungukira tw’ibuye turinjira bikangiza ikirenge

    • Guhora ibirenge biri mu mazi kenshi

    • Kuba urwaye diyabete

    • Umubyibuho ukabije (utuma ibirenge biremererwa)

    • Sauna

    • Guhora mu nkweto zifunze

    • Kutambara inkweto

    • No koga buri gihe amazi ashyushye

    Ibi ni byo by’ingenzi bishobora gutera ubu burwayi.

    Imyate ivurwa gute?

    Hari imiti igurwa muri farumasi itandukanye ikoreshwa. Muri yo twavuga Heel Cream.

    Gusa hari ibyo wakora nawe igakira burundu:

    1. Fata imineke 2 minini uyivange n’igisate cya avoka. Urwo ruvange urusige ku myate (uhomeho) birareho ijoro ryose. Wibuke kubanza koga ukumuka neza mbere yo gusigaho umuti.

    2. Fata agakombe k’ubuki ukavange n’amazi ashyushye yuzuye indobo (litiro 5) ukandagiremo umare iminota byibuze 30 buri joro.

    3. Vanga ikiyiko cya vaseline n’ibiyiko 2 by’umutobe w’indimu. Bisigeho nk’uko basiga pommade. Buri joro mbere yo kubisigaho wabanza ugakandagira mu mazi ashyushye nyuma ukihanagura.

    4. Isige amavuta ya elayo (olive) buri joro.

    5. Niba ufite ikibazo cy’uburwayi bwa diyabete, kunywa imiti ya diyabete ni byo bizagufasha gukira imyate.

    6. Kandagira mu mazi y’indimu umare iminota 10. Nyuma ukoreshe akangwe wiyogesha ukube aharwaye imyate, gusa ibi ntiwemerewe kubikora mu gihe imyate yawe iva amaraso.

    7. Vanga amavuta ya elayo n’ibitonyanga by’amazi y’indimu ucuguse kugeza bibaye nk’ikivuguto ujye usiga aharwaye buri gitondo na nimugoroba. Buri gihe jya wibuka gucugusa mbere yo kuwisiga.

    Imyate ifata ku gatsinsino
    Imyate ifata ku gatsinsino

    Ushobora no gukoresha amavuta y’ubuto akoreshwa mu guteka. Nyuma yo koga urayisiga noneho ugahita wambara amasogisi. Jya ubikora buri gihe mbere yo kuryama.

    Ibi byose icyo uzahitamo gukora ubifatanye no kurya ifunguro rikungahaye kuri vitamini E.

    Ese ni gute wakwirinda imyate?

    Uburyo bwinshi mu bwo twavuze bukoreshwa mu kuvura ushobora no kubukoresha wirinda kuyirwara. Hari n’ibindi ariko ukwiye kwitaho:

    • Niba itangiye kugufata irinde gukuba aharwaye cyangwa kuhashima ahubwo niba uri kuribwa ushobora gukandishaho balafu nyuma y’igihe gito biba byarangiye.

    • Si byiza koga inshuro nyinshi ku munsi. Koga rimwe cyangwa 2 birahagije bitewe n’ibyo ukora. Kandi mu koga ukirinda amazi ashyushye cyane kimwe n’amasabune ashobora gutuma uruhu rwumagara. Aho kwikubisha igitambaro cy’amazi wihanagura ahubwo nyuma yo koga ushobora kurindira ukumuka, ukihanagura utuzi tagusigayeho ducye.

    • Niba bishoboka irinde sauna.

    • Igihe cyose umaze koga isige amavuta kandi niba bigushobokera wirinda amavuta arimo alukolo (amavuta menshi twita ay’amazi aba arimo alukolo) ahubwo wisige ayo twita igikotori, ku birenge.

    Aya makuru yakusanyijwe hifashishijwe imbuga za Internet nka: piedreseau.com, umutihealth.com, lacliniquepodiatrique.com


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/sobanukirwa-byinshi-ku-ndwara-y-imyate