Blog

  • Perezida Donald Trump yemeye kuva ku izima agatanga ubutegetsi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri nibwo Biden yasohoye itangazo rivuga ko icyemezo cyafashwe ku wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, ari intambwe ikenewe yo gutangira guhangana n’ibibazo byugarije igihugu.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko 'Iki cyemezo cya nyuma ni igikorwa ntakuka cy’ubutegetsi cyo gutangiza ku mugaragaro ihererekanya ry’ubutegetsi mu nzego za leta.'

    Bibaye nyuma yuko leta ya Michigan yemeje ku mugaragaro ibyavuye mu matora muri iyo leta, byemeza ko Bwana Biden ari we wahatsinze. Byashegeshe bikomeye Bwana Trump.

    Nyuma y’itangazo ry’ikigo cya leta gishinzwe ihererekanya ry’ubutegetsi, ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika – Pentagon – byavuze ko bizaha “ubufasha itsinda rya Biden… mu buryo bwa kinyamwuga, buboneye, kandi bw’ingirakamaro buhuye n’ibyo rubanda rwiteze kuri uru rwego [rw’ingabo] ndetse n’umuhate wacu ku mutekano w’igihugu”.

    Ndetse n’urubuga rwa internet rwa Biden rwo muri iki gihe yitegura kujya ku butegetsi, rwahise ruhabwa ikirango cya leta y’Amerika cya “gov”.

    BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko kuri uyu wa kabiri aratangira gutangaza abantu ashaka gushyira mu myanya ikomeye yo mu butegetsi bwe.

    Ibyatangajwe n’ikigo General Services Administration (GSA) gishinzwe ihererekanya ry’ubutegetsi, bivuze ko ubu perezida watowe agiye kujya agezwaho amakuru ajyanye n’umutekano w’igihugu yo ku rwego rwo hejuru.

    Ndetse agire ibiro bya leta byo gukoreramo kandi ahure n’abategetsi bo muri leta, mu gihe yitegura kurahizwa mu kwezi kwa mbere.

    Ikigo GSA cyavuze ko cyemera ko Bwana Biden “bigaragara ko ari we watsinze” amatora ya perezida.

    Mbere yaho ejo ku wa mbere, Bwana Biden yatangaje itsinda ry’abagize ububanyi n’amahanga ndetse n’umutekano w’igihugu, ririmo abo bahoze bakorana mu myaka yamaze mu butegetsi bwa Obama.

    Azashyiraho Antony Blinken nk’umunyamabanga wa leta y’Amerika ndetse na John Kerry nk’intumwa y’Amerika ishinzwe ibijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

    Ni mu gihe Janet Yellen ahabwa amahirwe menshi yo kugirwa umugore wa mbere ubaye umunyamabanga ushinzwe imari w’Amerika.

    Trump yavuze iki ?

    Trump yanditse kuri Twitter ko ikigo GSA gishinzwe gutegura ihererekanya ry’ubutegetsi, cyamenyesheje uruhande rwa Biden ko kigiye kubitangira.

    Emily Murphy ukuriye icyo kigo, yavuze ko agiye gusohora miliyoni 6,3 akayaha perezida watowe ngo yitegure imirimo mishya.

    Bwana Trump yasezeranyije gukomeza “urugamba rwa nyarwo”, agira ati :

    “Ariko, ku neza y’Igihugu cyacu, nsabye Emily n’itsinda rye gukora ikigomba gukorwa kijyanye n’ibyibanze, ndetse nabwiye itsinda ryanjye naryo kubigenza gutyo”.

    Bwana Trump yavuze ko ikirego cye mu mategeko kijyanye n’ibyavuye mu matora “gikomeje MU BURYO BUKOMEYE”.

    Yashimiye Madamu Murphy kubera “ubwitange” bwe mu kazi, nubwo ngo yagiye yibasirwa.
    Madamu Murphy, washyizweho na Trump, yavuze ko “ibyabaye vuba aha birimo ibibazo mu mategeko no kwemeza ibyavuye mu matora” ari byo byari byatumye aba aretse gutangiza ihererekanya ry’ubutegetsi.

    Yavuze ko nta gitutu yokejwe n’ibiro bya perezida bya White House ngo afate icyo cyemezo.

    Mu ibaruwa Madamu Murphy yoherereje Bwana Biden, yagize ati : “Kugira ngo ibintu bisobanuke neza, nta mabwiriza n’amwe nahawe yo gutinza umuhate wanjye”.

    Ati : “Ariko, nakiriye ubutumwa buntera ubwoba ku mbuga za internet, kuri telefone, no ku iposita bushyira mu kaga umutekano wanjye, uw’umuryango wanjye, abakozi banjye, ndetse n’imbwa zanjye, mu kumpatira gufata icyemezo imburagihe”.

    “N’imbere y’ibikangisho bibarirwa mu bihumbi, nakomeje guharanira gukurikiza amategeko”.
    Madamu Murphy yavuze ko yanenzwe n’impande zitandukanye muri politike kubera ko yananiwe gutangiza ihererekanya ry’ubutegetsi kare kurushaho, igikorwa ubundi gisanzwe kibaho hagati y’ibyavuye mu matora n’irahira rya perezida mushya.

    Madamu Murphy ntiyubahirije igihe ntarengwa cyo ku wa mbere yari yahawe n’abademokarate bo mu nteko ishingamategeko ngo asobanurire abagize inteko icyatumye atinza icyo gikorwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Donald-Trump-yemeye-kuva-ku-izima-agatanga-ubutegetsi

  • Ese koko Yobu yabayeho? #rwanda #RwOT

    Akenshi usanga abantu bajya impaka ku mugabo witwa Yobu bamwe bemeza ko yabayeho naho abandi bakabihakana bavuga ko ari imfashanyigisho, ariko ukuri guhari ni uko yabayeho nk’uko Bibiliya ibivuga. Wakwibaza ngo ni ikihe gihamya cy’uko yabayeho? Muri iyi nkuru turarebera hamwe uburyo bwemeza ko Yobu yabayeho.

    Yobu yabayeho kandi yavukiye mu gihugu cya Usi (Hus cyangwa Uz). Abaroma bizihiza Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yobu kuwa 10 Gicurasi buri mwaka, naho Abagiriki bawizihiza kuwa 6 Gicurasi aho bibuka Yobu nk’umukiranutsi w’intangarugero ndetse waranzwe no kwihangana kudasanzwe.

    Bibiliya ibivuga ho iki?

    Amateka ya Yobu tuyasanga muri Bibiliya mu gitabo cya Yobu 1:1 Mu gihugu cya Usi hari umuntu witwaga Yobu, kandi uwo muntu yari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana akirinda ibi. Si ibyo gusa ahubwo hari n’abandi banditsi bamwanditseho harimo Ezekiyeli na Yakobo.

    Ezekiyeli 14:12-14-15 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti: “Mwana w’umuntu, igihugu nikinkorera icyaha kigacumura, nanjye nkaramburaho ukuboko kwanjye ngakuraho urushingikirizo rw’umutsima , maze nkagiteza inzara nkagitsembamo abantu n’amatungo, n’aho cyaba kirimo abo bantu batatu, Nowa, Daniyeli na Yobu, gukiranuka kwabo kwakiza ubwabo bugingo gusa. Ni ko Umwami Uwiteka avuga”.

    Ezekiyeli 14:20 “N’aho Nowa na Daniyeli na Yobu baba bakirimo, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari umuhungu cyangwa umukobwa, gukiranuka kwabo kwakiza ubwabo bugingo gusa”. Ni ko uwiteka avuga.

    Mubyukuri biragara ko Imana ubwayo yahamije ko Yobu ari umwe mu bakiranutsi bayo yemera. Bityo nta mpamvu yo gushidikanya ko Yobu atabayeho kuko yihanganiye ibikomeye byinshi kugeza ubwo Imana yamutangiye ubuhamya.

    Mu rwandiko rwanditswe na Yakobo 5:10-11″Abahanuzi bahanuye mu izina ry’Umwami Imana mubakureho icyitegererezo cyo kurenganywa no kwihangana. Mwibuke ko abihanganye tubita abanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira kuko ifite imbabazi nyinshi n’impuhwe”.

    Hano, Intumwa Yakobo aributsa abantu urugero rwa Yobu, amugaragaza nk’umuntu w’amateka ufite imico myiza igomba kwiganwa na buri wese. Na none, Yobu yerekanwe nk’umuntu wabayeho by’ukuri atari ibihimbano.

    Igitabo cya Yobu ubwacyo, hamwe n’ibindi bitabo bya Bibiliya, byerekana ko Yobu ari umuntu w’amateka. Nta mpamvu yo gutekereza ukundi. Byongeye kandi, urebye ko Kiliziya Gatolika impuguke zayo zahurije hamwe mu gutekereza ko Yobu ari umuntu nyawe kandi w’amateka ukwiye gushyirwa mu batagatifu, nta muntu n’umwe wakagombye guhakana ko Yobu yabayeho.

    Ese yobu yakomokaga he?

    Umurongo utangira mu gitabo cya Yobu ugaragaza ko Yobu yari atuye mu gihugu cya Uz hafi ya Edom kandi yari umuntu ukomeye kuruta abantu bose b’i burasirazuba (Yobu 1:3) byumvikane ko yari atuye i burasirazuba.

    Dushingiye kuri ibi, dushobora kubona ko Yobu atari Umuyahudi cyangwa ngo akurikize idini y’Abayahudi. Ariko yizeye Imana imwe rukumbi nyakuri (YAHWE) bitewe no gusobanukirwa ubuntu bwayo.

    Hanyuma, tuzi ko Itorero ritubaha Yobu nk’umuntu wihangana gusa, ahubwo rimwubaha nk’umuhanuzi. Ibi bisa n’aho bitangaje, kuba igitabo cya Yobu muri rusange kidafatwa nki’gitabo cy’ubuhanuzi.

    Yobu yavuze amagambo menshi y’ubuhanuzi mu gitabo cye, ariko ay’ingenzi ni aho asobanura yemeza ko yizera umuzuko wa Yesu kandi akizera umuzuko wacu uzabaho. Ibi byose wabisoma mu gitabo cya Yobu 19:23-27.

    Byongeye kandi Yobu yemeza ko yabonye Iman ati: “Ibyawe nari narabyumvishije amatwi, ariko noneho amaso yanjye arakureba”.Yobu 42:5

    Muri macye, kwihangana kwa Yobu ni ikimenyetso gifatika kandi kigereranya imibabaro Yesu w’umuziranenge yagombaga kwihanganira kugira ngo tubone agakiza.

    source: http://newtheologicalmovement.blogspot.com/, desiring God.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-koko-Yobu-yabayeho.html

  • Kigali : Umugabo wafashwe n’uburwayi budasanzwe aratabaza #rwanda #RwOT

    Munyaneza avuga ko bijya gutangira haje uburwayi budasanzwe bumufata mu maguru bizamuka mu mavi no mu matako, noneho amaguru araremera ku buryo aba ameze nk’apima ibiro ijana.

    Uyu mugabo ufite umugore n’abana bane yaganiriye na UKWEZI, avuga ko ubu burwayi bwe butuma atabasha guhaguruka kuko iyo abigerageje aba yenda kwitura hasi kuko aba yumva mu mavi no mu matako hameze nk’ahaboze.

    Reba Munyaneza asobanura iby’uburwayi bwe

    Mbere yo kugira ubu burwayi yari asanzwe akora uturimo tworoheje two gushakisha, gukora ubuyede [gufasha abafundi mu mirimo yo kubaka], ariko kuri ubu muri iyo myaka yose ayimaze yicaye mu rugo atabasha gukora.

    Munyaneza afite umugore niwe ukora uturimo two gufurira abantu ndetse no gukora ubuyede kugira ngo abone ibihumbi 10Frw byo kwishyura inzu babamo ndetse yagira amahirwe akabona n’icyo bararira.

    Uyu mugabo avuga ko 'Kugeza ubu ntabwo mbasha kugenda, amavi ntabwo akora no mu matako. Byabanje kumfata ngira ngo bizakira, nanga kwivuza kubera ko ntari mfite mituweri kandi ndi mu cyiciro cya kabiri.'

    Munyaneza yavuze ko yageregeje kujya muri CHUK kwivuza ariko bikaba byarakomeje kwanga ndetse ngo n’ubuyobozi bwanze kumuha ubufasha anasabye gushyirwa mu cyiciro cya mbere buramwangira.

    Munyaneza aboneka kuri numero ya telefone 0789 600 680, ku muntu waramuka ashaka kumuha ubufasha ubwo aribwo bwose.

    Reba Munyaneza asobanura iby’uburwayi bwe

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Kigali-Umugabo-wafashwe-n-uburwayi-budasanzwe-aratabaza

  • #rwanda #RwOT

    Uyu munsi Ambasade y'u Rwanda mu gihugu cy'u Bwongereza yanyomoje amakuru aherutse gutangazwa na BBC, avuga ko Leta y'u Rwanda ishishikariza abanyarwanda bari mu mahanga kurahira mu muryango FPR Inkotanyi, bikifashishwa mu kugenzura abatavuga rumwe na Leta.

    Itangazo rikomeza rivuga ko ibyavuzwe muri iyo nkuru ari ibinyoma bisanzwe bihimbwa n'abatavuga rumwe na Leta y'u Rwanda, bagamije guhindanya isura yarwo mu mahanga mu rwego rwo gushaka imibereho. Abakoreshejwe muri iyi nkuru ni abazwiho kuba mu mitwe irwanya Leta y'u Rwanda ifite imitwe y'ingabo akenshi ikorera mu Burasirazuba bwa Kongo. Abo ni nka Rene Mugenzi, David Himbara Noel Zibahamwe n'abandi.

    Iyo nkuru yatambutse tariki 18 Ugushyingo 2020, yandikwa n'Umunyamakuru Andrew Harding ishyirwa mu Kinyarwanda n'Icyongereza. Ishingira ku mashusho yafashwe mu 2017 y'abanyamuryango bashya ba FPR inkotanyi barahiriraga mu cyumba cya Ambasade y'u Rwanda i Londres mu myaka itatu ishize. BBC yifashishije abo batavuga rumwe n'u Rwanda, mu kumvikanisha ko iyo ndahiro ikoreshwa nk'iturufu yo kumenya no guhiga abatavuga rumwe na Leta baba mu mahanga.

    Ambasade y'u Rwanda yavuzeko iyo nkuru 'iyobya' kandi ari 'imwe mu ruhererekane rw'ibinyoma bihimbwa n'amashyirahamwe arwanya u Rwanda, agizwe n'abantu barimo abatazwi n'abandi bahoze ari abayobozi.'
    Ambasade igaragaza ko BBC yatangaje ibyo birego nk'aho ari ukuri, itabanje kugenzura ukuri kwabyo cyangwa se ishingiro ry'ababitangaje.

    BBC yibukijwe ko indahiro ya FPR Inkotanyi imaze imyaka isaga 30 kuko kuva yashingwa mu mwaka wa 1987 buri munyamuryango mushyashya arahira. Nta kidasanzwe ku Ambasade yarabahaye aho bakorera.
    Mu bifashishijwe muri iyo nkuru harimo Rene Mugenzi uherutse gukatirwa igifungo azira kwiba no kunyereza amafaranga muri Cathedrale ya Norwich mu Bwongereza.

    Itangazo rya Ambasade rigira riti 'Mugenzi amaze igihe agaragazwa nk'umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n'utavuga rumwe n'ubutegetsi, agahabwa rugari mu itangazamakuru harimo na BBC ngo akwirakwize ibinyoma ari nako yiba akayabo muri Cathedrale ya Norwich ndetse abeshya abanyarwanda baba mu Bwongereza ngo abashe kubakuramo amafaranga.'

    Bavuga ko abo banyarwanda barwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, ntawe ubabuza kwitabira ibikorwa bya ambasade nyamara bo bafashe umurongo wo guhindanya isura y'u Rwanda, bagahimba 'ibinyoma nk'iki kugira ngo bahabwe urubuga kuri BBC'.

    Ambasade ikomeza igira iti 'Ntabwo abanyarwanda baba mu Bwongereza bashyigikiye Guverinoma y'u Rwanda bahawe umwanya ngo batange ibitekerezo byabo cyangwa se FPR, ngo bagaragaze ukuri kw'ibinyoma byatangajwe mu nkuru ya Harding. Uretse no mu Bwongereza, BBC bisa nk'aho itigeze inagerageza kwibaza cyangwa gukora icukumbura rito ku bo yahisemo gukoresha mu nkuru.'

    Mu bandi bifashishijwe mu nkuru ya Harding, harimo David Himbara wahoze mu buyobozi bw'u Rwanda, usanzwe azwiho imvugo ziharabika imiyoborere iri mu Rwanda n'abayobozi barwo.

    Itangazo rivuga ko iyo BBC iba ishaka ukuri kw'ibi birego, yari gufasha ababakurikira kumva neza ko gukundwa kwa FPR biva ku kuba ntawe uhatirwa kuyijyamo, ibyo bikagaragazwa n'uko mu Rwanda hari andi mashyaka kandi afite abayoboke.

    Bati 'Mu Rwanda hari imitwe ya politiki 11, harimo itanu ihagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko. Nkuko biri mu Itegeko Nshinga ry'u Rwanda, imitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko iyobowe n'abaturuka mu yindi mitwe ya politiki harimo n'iyabayeho mbere y'uko FPR ijya ku butegetsi.'

    Kugoreka ukuri no gukoresha ababeshyi
    Ambasade y'u Rwanda i Londres ivuga ko inkuru ya BBC yifashishije abantu bizwi ko batavuga rumwe n'u Rwanda, ndetse n'ingero zatanzwe zikaba zihabanye n'ukuri kw'ibyabaye.

    Umunyarwanda uba muri Australia, Noel Zibahamwe, nawe yakoreshejwe mu nkuru, avuga ko abavandimwe be baburiwe irengero mu Rwanda nyuma y'uko yanze gukorana na Leta y'u Rwanda aho aba i Sydney nk'impunzi guhera mu 2006.

    Ambasade ivuga ko uwo mugabo yavuye mu Rwanda mu 2000 agiye kwiga muri Kaminuza yo muri Australie kuri buruse ya Guverinoma y'u Rwanda. Nyuma yo gusoza amasomo, yasabye ubuhungiro muri Australie yinjira mu mutwe w'iterabwoba wa RNC.

    Nubwo Zibahamwe avuga ko abavandimwe be bashimuswe na Leta, Ambasade ivuga ko ' nta shingiro bifite kuko umugore w'umwe mu bavuzwe ko baburiwe irengero yagiye kuri Polisi avuga ko umugabo we yaburiwe irengero ubwo yasuraga abo mu muryango we mu Karere ka Nyagatare. Mu gihe iperereza rikomeje, nta n'umwe yaba Noel Zibahamwe cyangwa umuryango we batanze andi makuru yafasha mu iperereza.'

    Paul Rusesabagina ukurikiranywe n'ubutabera bw'u Rwanda ku byaha by'iterabwoba, ni undi BBC itangaho urugero ko yazize kutavuga rumwe na Leta y'u Rwanda, ndetse ngo bikaba byarangije isura yayo mu mahanga.

    Ibyo bijyana n'iby'umuhanzi Kizito Mihigo wapfuye yiyahuriye muri kasho ya Polisi muri Gashyantare uyu mwaka, nyuma yo gufatwa yarenze ku mabwiriza yari yahawe ubwo yahabwaga imbabazi na Perezida, agashaka kwambuka igihugu binyuranyije n'amategeko ngo ajye kwifatanya n'imitwe y'iterabwoba.

    Kizito Mihigo yari yarababariwe na Perezida nyuma y'igifungo cy'imyaka icumi yakatiwe mu 2015 amaze kwemera ko yagize uruhare mu cyaha cyo kurema umutwe w'abagizi ba nabi, icy'ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w'igihugu, ubwoshye bw'ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w'igihugu.

    Ambasade y'u Rwanda igaragaza ko ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho na we ubwe yabyiyemereye ndetse hari n'ibyo yagiye yitangariza mu binyamakuru bitandukanye kuri Internet na BBC irimo avuga ko ari 'umuyobozi w'ishyaka n'umutwe wa MRCD/FLN, wagize uruhare mu bitero bitandukanye by'iterabwoba byahitanye ubuzima bw'abanyarwanda.'
    Ambasade kandi yasubije abibaza impamvu ibyo u Rwanda rushinjwa bitangiza isura yarwo mu mahanga, ivuga ko biterwa n'uko ibivugwa aba ari ibinyoma.

    Yatangaje ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbere imibereho myiza n'iterambere by'abarutuye, aho kurangazwa n'abatarwifuriza ibyiza. Bati 'Bigomba kumvikana ko amahame y'ibanze u Rwanda rugenderaho ashingiye ku mateka y'igihugu kandi agamije umutekano, uburumbuke ndetse n'ejo hazaza h'abaturage bacu. Ntabwo tuzemera ko hari ababitoba.'

    Si ubwa mbere BBC yifashishijwe mu guhindanya isura y'ubutegetsi bw'u Rwanda kuko byakunze kuba mu myaka yashize, kugeza mu 2014 ubwo hasokaga filime mbarankuru 'Rwanda's Untold Story' yatumye ishami ry'Ikinyarwanda rya BBC rifungwa mu Rwanda.

    The post appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/53275-2/

  • Nyuma y’amezi 8 DJ Miller yitabye Imana, hagiye gusohoka Album ye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Nigihozo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko nk’uko umugabo we Virgile yari yarabyifuje kumurika album ye ya mbere ariko akaza gupfa atabikoze, umuryango n’inshuti bifuje gukomeza uwo muhigo bakayimurika.

    Iyi album yitwa ‘Shani’ akaba ari izina ry’umwana w’umukobwa wa Virgile yasize.

    ‘Shani’ izaba iriho indirimbo 10 zitandukanye yasize akoranye n’abahanzi batandukanyre. Ikazasohoka tariki 4 Ukuboza 2020.

    DJ Miller wabarizwaga muri Dream Team, itsinda ryari rigwizwe n’aba-DJs batatu ari bo Dj Miller, Dj Toxxic na Dj Marnaud, yavangaga umuziki mu birori bitandukanye, akaba yarapfuye tariki 5 Mata 2020. Yari umwe mu bari bafite izina rikunzwe mu Rwanda.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/nyuma-y-amezi-8-dj-miller-yitabye-imana-hagiye-gusohoka-album-ye

  • Intumwa za Israel zageze muri Sudan nyuma y’imyaka irenga 70 ibihugu byombi bidacana uwaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu (ibumoso) na Abdalla Hamdok (hagati) uyoboye inzibacyuho muri Sudan barashaka kunga ubumwe kuva mu 1948

    Nta yandi makuru arambuye yatanzwe ku itsinda Israel yohereje, ariko mu cyumweru gishize Minisitiri w’Ubutasi wa Israel Eli Cohen, yavuze ko intumwa za mbere muri Sudan zizaba zigizwe n’abantu bake kandi ibiganiro bizibanda ku bibazo by’umutekano.

    Yavuze ko hazakurikiraho kohereza intumwa nyishi ziri mu itsinda rinini kugira ngo rizazamure n’ubufatanye mu by’ubukungu na Leta Sudan.

    Sudan ni cyo gihugu cya gatatu cyo mu muryango w’ibihugu byunze ubumwe bw’Abarabu (UAE) na Bahrein, aho kuva muri Nzeri byongeye gusubukura umubano na Israel, nubwo byagiye bigaragaza gushyigikira uruhande rw’Abanyapalestine mu ntambara bahora barwana na Israel.

    Mu mezi ashize akaba ari bwo ibihugu byombi byateye intambwe y’amateka byemera kuzahura umubano nyuma y’amasezerano Sudan yari imaze kugirana na Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yo kuvana iki gihugu ku rutonde rw’ibihugu bishyigikira iterabwoba mu isi.

    Sudan ikaba yarishyuye milioni zirenga 350 z’amadolari ya Amerika nk’indishyi z’akababaro ku miryango y’Abanyamerika baguye mu bitero byibasiye Ambassade za Amerika muri Kenya na Tanzania mu mwaka wa 1998 bigahitana abarenga 200.

    Sudan yongeye gushinjwa gushyigikira abarwanyi b’abahezanguni bagendera ku mahame akaze ya kiyisilamu barimo Osama Bin Laden wari umuyobozi mukuru wa Al-Qaeda, aho ngo we n’abarwanyi be babaga muri iki gihugu imyaka itanu mbere yo kugaba ibindi ibitero byo ku itariki ya 11 Nzeri 2001; byibasiye umuturirwa y’ubucuruzi ya ‘World Trade Center’ na Minisiteri y’Ingabo ‘Pentegon’ bigahitana Abanyamerika barenga 3000.

    Osam Bin Laden n’intagondwa z’ibyihebe ngo bakoresheje ubutaka bwa Sudan mu bikorwa by’imyiteguro ubwo bari mu mugambi wo gukora iterabwoba kuri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Perezida wa USA Donald Trump ni we wari umujyanama mukuru mu kugarura umubano hagati ya Sudan na Israel
    Perezida wa USA Donald Trump ni we wari umujyanama mukuru mu kugarura umubano hagati ya Sudan na Israel

    By’umwihariko, Sudan yari umwanzi wa Israel kuva yashingwa mu mwaka wa 1948.

    Sudan yatangaje kumugaragaro urwango rwayo rudasanzwe kuri Israel mu mwaka 1967, ubwo Umuryango w’ibihugu by’Abarabu, wateraniraga mu murwa mukuru Khartoum, yarahiye ko “nta mahoro na Israel, nta kwemera Leta ya Israel, nta mishyikirano na yo”.

    andi makimbirane akomeye yadutse mu myaka ya 1980 nyuma y’aho Sudani imenyeye ko imiryango y’Abayahudi bo mu bwoko bw’aba-Falasha babaga muri Ethiopia yagiye ijyanwa muri Isreal rwihishwa; yanyuzwaga ku butaka bwa Sudan, ibyo yise ko Israel yakoze ubushimusi bw’abantu igakoresha ubutaka bwa Sudan itatse uburenganzira.

    Ibi byakozwe n’urwego rw’ubutasi rwa Israel rwa ‘Mossad’ ku itegeko rya Minisitiri w’Intebe wari uriho muri icyo gihe. Imiryango irenga ibihumbi 200 y’Abafalasha ni yo yanyujijwe muri sudan mu buryo bw’ibanga rikomeye, aho bajyanwaga mu mato yo gutembereramo cyangwa ay’ubucuruzi ku buryo byari bigoye kumenya ibikorwa Israel yari irimo.

    Kuva icyo gihe Sudani yabifashe nk’agasuzuguro ndetse no kuvogera igihugu gifite ubusugire, ubu ibihugu byombi bikaba ari bwo biri gushaka uko byanoza umubano.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/intumwa-za-israel-zageze-muri-sudan-nyuma-y-imyaka-irenga-70-ibihugu-byombi-bidacana-uwaka

  • Rwanda’s economy shrinks by 24% during second quarter of 2020 due to COVID-19 #rwanda #RwOT

    Rwanda’s economy has decreased by 24.1% during the second quarter of 2020 compared to 2019 due to effects of COVID-19 as per figures from the Ministry of Finance and Economic Planning (MINECOFIN).

    The Minister of Finance and Economic Planning, Dr Uzziel Ndagijimana revealed this yesterday as he presented state of national budget and economy to the general assembly of parliamentarians.

    Figures show that Rwanda’s economy in 2019 respectively grew by 12.3%, 10.9%, and 8.4% in the second, third and fourth quarters.

    Unlike last year’s figures, Rwanda registered 3.6% growth in the first quarter of 2020 and plummeted by 12.4% in the second quarter translating into 24.1% decrease compared to similar quarter in 2019.

    Dr Ndagijimana attributed the shortfall to imposed countrywide lockdown halting many activities.

    'Covid-19 effects were deeper during the second quarter from April until June including the period of lockdown spent at home putting many on standstill. This resulted into economic downfall in all sectors,' he said.

    Transport, commerce, education, construction, export, hotels, restaurants and agriculture are among sectors critically affected by Covid-19.

    Dr Ndagijimana explained that reopening of activities and current situation gives hope for economic recovery and expressed optimism that the country might return to normalcy if the current pace is not withheld.

    'The current situation is promising as we are gradually progressing after lockdown. We are still performing below zero but moving forward. This is a good indication giving optimism for recovery,' he said.

    Covid-19 has also affected employment in no smaller part. The labour force survey conducted every three months shows that jobs decreased from 3,568,934 in February to 31, 9914 in May when Covid-19 was still fresh. This translates into 10% decrease in jobs.

    The latest figures in August show that jobs have increased to 3,667,611 exceeding the numbers before the first case of Covid-19 was confirmed in Rwanda.
    Overall, employment was increased by 3% across all sectors of the labour force from February until August 2020.

    Ndagijimana explained that international trade was also affected seen in the decrease of imports and exports which are currently on the way to recovery.

    Figures from the International Monetary Fund (IMF) show that the world’s economy slumped by 4.4% due to Covid-19 but projected to grow by 5.2% in 2021 if the pandemic is less intense.

    The Minister of Finance and Economic Planning, Dr Ndagijimana Uzziel presenting state of national budget and economy to parliamentarians.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/economy/article/rwanda-s-economy-shrinks-by-24-during-second-quarter-of-2020-due-to-covid-19

  • Rwanda To Deploy Dogs At Airport For Scent Identification Of COVID-19 #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    Sooner than later, Rwanda will deploy highly trained sniffing dogs at Kigali International Airport (KIA) to facilitate the detection of Covid-infected persons.

    The project, run by Rwanda Biomedical Center in conjunction with other institutions including the Rwanda National Police (Canine Unit), will  create a rapid and cost-effective identification of COVID-19 infected patients at the airport.

    Rwanda re-opened its international airport on August 1, 2020, since then a total of close to 15000 people have gone through Kigali International Airport (KIA) and underwent a RT-PCR SARS-CoV-2 test upon arrival.

    Yet, diagnosis based on RT-PCR is expensive (50-100 USD) and time-consuming (24-48 hours). In view of rapid identification of SARS-CoV-2 infected patients in places where large gatherings occur, this project is informed by the fact that it is paramount to explore other ways and technologies of testing.

    The overall goal of this project is rapid screening of SARS-CoV-2 infected asymptomatic and symptomatic patients at KIA, therefore breaking the transmission chain and curbing the COVID-19 pandemic.

    The introduction of a Detection Dog Training System (DDTS) is expected to reduce the cost and time of SARS-CoV-2 testing of passengers at KIA.

    This project is also supported by the Federal Republic of Germany with the training system.

    An MoU was signed on Monday, November 23, between Dr. Sabin Nsanzimana, the Director General of RBC and Germany Ambassador to Rwanda Dr. Thomas Kurz.

    In the MoU, Germany is supporting Rwanda RBC's purchase of a scent machine to train the service dogs in the detection of Covid 19 on the skin. A fine cloth is gently moved over one's skin and then those cloths are put into the detection machine. The dog will examine them for specific smell of skin particles of a Covid-infected person.

    Rwanda has professional trained dogs and RBC will be collaborating with the University of Veterinary Medicine Hanover, under Prof. Dr. Holger Volk, PhD, and his team as well as the German military dog school.

    In cooperation with the University of Veterinary Medicine Hanover, research is being conducted into whether the service dogs of the German Armed Forces are able to identify the novel coronavirus SARS-Schweres Akutes Respiratorisches Syndrom-CoV-2 from the smell of saliva samples.

    Measure and activities
    1. Acquisition of the DDTS
    2. Training of canine dogs on the DDTS for SARS-CoV-2 identification
    3. Training of canine dog handlers on the DDTS for SARS-CoV-2 identification

    Indicators
    1. Arrival of the DDTS at KIA by December 20th 2020
    2. Successful installation of the DDTS at KIA by December 31st 2020
    3. Successful training of 10 canine dogs on the DDTS for SARS-CoV-2 identification by January 31st 2021; anticipated diagnostic sensitivity: 85%, specificity: 95%
    4. Successful training of 10 canine dog handlers on the DDTS for SARS-CoV-2 identification.

    Key actor
    Rwanda Civil Aviation Authority
    Ministry of Health/Rwanda Biomedical Centre
    Rwanda National Police.

    Key links for reference

    https://bmcinfectdis.biomedcentral.com/articles/10.1186/s12879-020-05281-3

    https://www.tiho-hannover.de/kliniken-institute/kliniken/klinik-fuer-kleintiere/profil-und-struktur/team/neurologie/prof-holger-a-volk/

     

    0Shares
    0

    The post Rwanda To Deploy Dogs At Airport For Scent Identification Of COVID-19 appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/rwanda-to-deploy-dogs-at-airport-for-scent-identification-of-covid-19/