Blog

  • Gasabo : Ntibisanzwe imbwa yatawe muri yombi izira kujujubya abaturage #rwanda #RwOT

    Nk' uko BTN dukesha iyi nkuru ivuga ko ubuyobozi bw'Umudugudu wa Rwesero ,Akagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata Akarere ka Gasabo, bwataye muri yombi imbwa y'umuturage yari imaze kuyogoza abantu dore ko yari imaze kurya abantu batatu harimo babiri bakomeretse cyane.

    Abatuye muri aka gace bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cy'imbwa zikomeje kubajujubya zibarya bamwe bagakomereka abandi bagakurizamo uburwayi bukomeye.

    Iyi mbwa yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, ni imwe muri izi mbwa zimaze kujujubya abaturage aho zirirwa zitemberana muri aka gace n'abana baba bazikoresha mu bisa no guhiga.

    Umwe mu baturage batatu bariwe n'izi mbwa, yariwe bikomeye ajya kuvurizwa ku bitaro bya Kibagabaga ndetse acibwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi cumi na bitanu kugira ngo avurwe.

    Abaturage bo muri ako gace baganiriye n' ikinyamakuru twavuze haruguru bavuze ko basaba ko izi mbwa zakwicwa cyangwa se ba nyirazo bakabiryozwa.

    Umwe yagize ati 'Uwafunze iyi mbwa ni abashinzwe umutekano, nabo yabariye ahubwo izabamara barimo guhisha icyatuma izi mbwa batazica kandi zikomeje kutubuza umutekano.'

    Mugenzi we yavuze ko hari abana benshi bo muri aka gace birirwa bazengurukana n'imbwa kandi abenshi bavuye mu ishuri.Ati :

    'Iyi ko yatuririye abana ikabamara, ikarya n'inkeragutabara ikabamara wowe urabona atari ikibazo. Turasaba kugira ngo aba bana bacu bareke kujya bagendana n'imbwa bajye mu mashuri, uwabuze kujya mu ishuri yicare mu rugo ariko imbwa rwose, urabona nk'iyi mbwa kugira ngo igushinge umukana.'

    Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Rwesero, Rugemanshuro Anastase yavuze ko iki kibazo cy'imbwa zikomeje kujujubya abantu giterwa n'agatsiko k'abana, agasaba ko izi mbwa zakwicwa hanyuma abana bakavuza abo zariye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Gatsata, Riziki Lambert yavuze ko iki kibazo kizwi kandi batangiye gushaka umuti wo kugikemura.

    Ati: 'Ikibazo cy'imbwa turakizi kandi turi kugishakira umuntu mu gihe cya vuba dufatanyije n'izindi nzego kirabonerwa umuti mu gihe kitarenze iminsi ibiri.'

    Uyu muyobozi avuga ko hari uburyo bwashyizweho ku mbwa nk'izi ziba zatangiye kwangiriza abaturage no kubabuza umutekano aho zigomba guhigishwa uruhindu zigashyirwa ahabugenewe cyangwa zigategwa zigapfa.

    Gitifu Riziki avuga ko iyi mbwa yatawe muri yombi, ikigiye gukurikiraho ni ugushaka nyirayo bakamuhamagara akaza ku Mudugudu bakaba bamutegeka kuyijyana mu rugo kandi hakarebwa niba yakwishyura ibyo yangije.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/24/gasabo-ntibisanzwe-imbwa-yatawe-muri-yombi-izira-kujujubya-abaturage/

  • Imbuto Foundation na IHS Rwanda basinye amasezerano yo kurihira abanyeshuri 150 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation Geraldine Umutesi (ibumoso), hamwe n
    Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation Geraldine Umutesi (ibumoso), hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa IHS Amida Azeez

    Ayo masezerano yashyizweho umukono tariki ya 20 Ugushyingo 2020, agamije kuzishyurira amafaranga y’ishuri abana b’abahanga 150, aho buri mwana wiga acumbikirwa azajya yishyuriwa amadolari ya Amerika 300, ni ukuvuga hafi ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda. IHS izishyura amadolari ya Amerika ibihumbi 45 (Miliyoni hafi 45 z’amafaranga y’u Rwanda) mu mwaka w’amashuri 2020-2021.

    Iyi nkunga ni igice kimwe mu bigize gahunda ya ‘Edified Generation’, yatangijwe na Imbuto Foundation mu mwaka wa 2002, hagamijwe kurihira amashuri abana b’abahanga ariko bakomoka mu miryango ikennye.

    Iyi gahunda ubu ifasha abanyeshuri 694, babarirwa mu mashuri yisumbuye 102 mu gihugu hose. Mu gihe cy’ibiruhuko by’umwaka (ibiruhuko binini), abo banyeshuri bahurizwa mu ngando ziba zigamije kubongerera ubumenyi mu mibereho yabo, buza bwuzuza ibyo biga mu ishuri.

    Kuva mu mwaka wa 2015, HIS imaze kurihira abanyeshuri 400, binyuze mu bufatanye na Imbuto Foundation.

    Gahunda ya ‘Edified Generation’, imaze gufasha abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa 9,601 barihirwa amashuri yisumbuye.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/imbuto-foundation-na-ihs-rwanda-basinye-amasezerano-yo-kurihira-abanyeshuri-150

  • New Market Realities for 2021 Expected to Drive Revisions of Fiscal Terms to Improve Competitiveness #rwanda #RwOT

     

    Many African governments will take steps to adjust the fiscal regimes in 2021 to improve competitiveness

    JOHANNESBURG, South Africa, November 24, 2020/ — Projected market conditions for 2021 do not indicate a return to high commodity prices, implying that the super profit era of petroleum is over; The industry's cost base has been adjusted, but African fiscal regimes are often lagging behind and remain uncompetitive in this new environment; Many African governments will take steps to adjust the fiscal regimes in 2021 to improve competitiveness.

    Without bold fiscal reforms, Africa is doomed to further loose its global market share of oil & gas investment and production. This is a major takeaway, if not not the most important takeaway, from the Africa Energy Outlook 2021 released this month by the African Energy Chamber. As oil prices settle around the $60/bbl threshold in a few years, the end of the super-profit era is over and adopting competitive fiscal frameworks will become increasingly central to maintaining investment in the sector.

    However, changing fiscal regimes do come with challenges. It causes uncertainty, it distorts the expected revenue profile for the state, and it is hard to arrive at what the fiscal parameters should be. Capital is nevertheless fungible, and to attract capital to possible future projects, African nations with petroleum resources will most likely have to adapt their fiscal regimes similar to how other nations have adapted them in light of the current era. Failing to do so can lead to stranded resources and outcompeted projects.

    Across the continent, major projects are unlikely to be sanctioned because of challenging market dynamics, but especially because of uncompetitive fiscal regimes. The passing of the Deep Offshore and Inland Basin Production Sharing Contract (Amendment) Act, 2019 in Nigeria is an unfortunate example. The Amendment Act introduced in 2019 a combined production and price-based royalty system to replace the existing production-based royalty system, which varies according to areas of operations. While the Amendment Act is expected to help maximise government take from PSCs, it also renders the development of deepwater fields less economical. As a result, multi-billion dollar projects in Nigerian deep water are now back on the shelves because uneconomical under such fiscal terms. They notably include Owowo (ExxonMobil), Bonga South West Aparo (Shell), Bosi (ExxonMobil), Nsiko (Chevron), Preowei (Total) or Uge (ExxonMobil). Regardless of how advanced each of these pre-FID projects were, their sanctioning will not happen unless revisions are brought to the Nigerian deep water fiscal environment. Only the passing of the Petroleum Industry Bill (PIB) could now pave the way for the sanctioning before the end of the decade.

    Elsewhere, market-driven fiscal reforms have brought opposite results and currently maintaining momentum in upstream activity. Angola for instance has been promoting a much stronger enabling environment since 2017. The country has completely overhauled its regulatory framework, especially to encourage investments in gas and marginal fields. Such measures have supported the sanctioning of several deep water subsea tie back projects by international majors, confirming the direct link between attractive fiscal terms and investments. These notably include Block 17 and 32 (Total), Block 31 (BP), Block 15/06 (Eni), Block 15 (ExxonMobil) and Block 14 (Chevron).

    Within its 2021 Outlook, the Chamber notably demonstrates how the adoption of a UK-type fiscal regime can help unlock $100 billion investments in Africa, even in a $50/bbl scenario. The same reforms could result in a production increase of up to 1 million barrels per day by 2030 on the continent. Such achievements and their impact on macro-economic stability and jobs creation cannot be under-estimated as African nations seeks efficient ways to recover from the Covid-19 pandemic.

    55

    The post New Market Realities for 2021 Expected to Drive Revisions of Fiscal Terms to Improve Competitiveness appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/24/new-market-realities-for-2021-expected-to-drive-revisions-of-fiscal-terms-to-improve-competitiveness/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=new-market-realities-for-2021-expected-to-drive-revisions-of-fiscal-terms-to-improve-competitiveness

  • Ubufaransa na Mali ntibabyumva kimwe kubijyanye no kugirana ibiganiro n'Intagondwa #rwanda #RwOT

    Mu gihe reta yafashe ubutegetsi muri Mali yavuze ko yifuza gutangira kuganira n'imitwe yose yitwaje intwaro, Ubufaransa busanzwe bufite abasirikare barenga 5 000 mu gihugu buvuga ko bahagaritse ibiganiro n'abarwanyi bo mu mutwe ya kisilamu.

    Abarwanyi b'abayisilamu bamaze imyaka barwana na reta ya Mali, nta kimenyetso bagaragaza ko gushaka kurangiza intambara, ndetse n'inyuma y'ikurwa ku butegetsi rya Perezida Ibrahim Boubacar Keita.

    Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron aherutse kuvuga ko nta kindi abakora iterabwoba bakwiye atari ukubarwanya.

    Abasesenguzi bamwe bavuga ko ibyashikirijwe na Macron bica intege intabwe yarimaze guterwa n'ubutegetsi busha bwa Mali yo kuganira n'imitwe y'intagondwa za kisilamu.

    Inyuma y'amasezerano y'amahoro yasinyiwe muri Aljeriya, imitwe yitwaje intwaro yari yitezwe kwiyunga n'igisirikare cy'igihugu. Inyuma y'imyaka itanu ayo masezerano asinywe, nta ntambwe ziboneka ziragerwaho mu kuyashira mu bikorwa.

    Mu gihe abasirikare b'Abafaransa barenga 50 bamaze gupfira muri ako karere, abakurikiranira hafi ibibera mu karere bavuga ko Ubufaransa bwaba buri gutekereza gucyura abasirikare babwo no kubuza ibindi bihugu by'iburayi kuva muri urwo rugamba.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/24/ubufaransa-na-mali-ntibabyumva-kimwe-kubijyanye-no-kugirana-ibiganiro-nintagondwa/

  • Umugore wa Dj Miller agiye gushyira hanze album yasize yitiriye imfura yabo #rwanda #RwOT

    Iyi album izitirirwa Karuranga Shani, umwana w’imfura wa Nigihozo Hope na Dj Miller, bibarutse ku wa 16 Ukwakira 2019, nyuma y’amezi ane yari ashize aba bombi basezeranye kubana akaramata.

    Umwana w’aba bombi yitwa Karuranga Shani ari naho havuye iri zina ndetse ngo uyu mwana niwe watumye Dj Miller akora iyi album kubwo kugaragaza urugendo yanyuzemo kugira ngo agere kuri uyu mwana.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Nigihozo yavuze ko mbere y’uko umugabo we atabaruka yari afite gahunda yo gukora album ihurijweho abahanzi batandukanye ariko ikitirirwa umwana wabo.

    Ati 'Icyo navuga ni album n’icyo ni ubuzima bwe nk’uwari umaze kumenyerwa mu kuvanga imiziki, ikindi mtabwo ari uko avuga ubuzima bwe bwite cyangwa imyidagaduro isanzwe ahubwo aravuga ibyo yagiye anyuramo kugira ngo arinde agera kuri uyu mwana Shani.'

    Yakomeje agira ati 'Ndasaba Abanyarwanda gushyigikira iyi album kugira ngo izabashe kugera ku rwego nyakwigendera yifuzaga, niyo ya mbere yari akoze ariko ninayo ya nyuma, ndifuza ko abantu bayishyigikira nk’abantu bamukunze mu ruhando rw’umuziki.'

    Nigihozo avuga ko n’ubwo hari abahanzi bafite amazina akomeye bazagaragara kuri iyi album, bataragera igihe cyo gutangazwa ariko umwe yahita avuga kuri ubu ari uwitwa Mike Kayihura.

    Iyi album 'Shani’, izaba iriho indirimbo zitigeze zisohoka ndetse n’izo Dj Miller yashyize hanze zigakundwa nka 'Trainer’ yakoranye na Christopher, 'Boss’ yakoranye na Nel Ngabo, 'Belle’ ari kumwe na Peace&Urban Boys,

    Hazaba hariho kandi iyitwa 'Stamina’ yakoranye na Social Mula, 'Iri joro ni bae’ yakoranye na Dream Boys, Butera Knowless na Riderman kimwe na 'Un million c’est quoi’ yakoranye na Peace Jolis.

    Album ya mbere ari nayo yanyuma ya Dj Miller yise 'Shani’, yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Devy Denko uri mu bamaze igihe mu mwuga wo gutunganya indirimbo.

    Reba hano indirimbo ‘Belle’

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umugore-wa-Dj-Miller-agiye-gushyira-hanze-album-yasize-yitiriye-imfura-yabo

  • Gasabo: Ari mu maboko ya RIB akekwaho gusambanya nyina ku ngufu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ayo makuru yamenyekanye mu ma saa yine z’ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri, nyuma y’aho abaturanyi batabaje inzego zishinzwe umutekano zahise zitabara.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali Ndanga Patrice, yemeje aya makuru, agira ati “Twabimenye nyuma y’aho abaturage batabaje, twihutira kugera muri urwo rugo. Ibintu nk’ibi ntibyari bisanzwe natwe byadutunguye! Mu muco Nyarwanda kuba umwana yasambanya umubyeyi we ni amahano. Ntiyari yanasinze ngo tuvuge ko ari ibiyobyabwenge yanyweye; mu by’ukuri yahise ashyikirizwa RIB kugira ngo hatangire gukorwa iperereza ku cyaba cyabimuteye”.

    Uyu Bakundukize yabanaga n’uwo mubyeyi we mu nzu bonyine. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali yasabye abaturage kudatatira indangagaciro z’umuco nyarwanda, no kujya bihutira gutanga amakuru y’abakora ibyaha, kugira ngo babiryozwe ibimenyetso bitarasibangana.

    Yagize ati “Turashimira abaturage batanze amakuru bwangu kuko biradufasha guhita dukurikirana tumenye intandaro y’icyateye uriya mugabo gukorera umubyeyi we ayo mahano. Iki ni igisobanuro cy’uko bumva neza ko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we; ikindi ni ukwirinda ibiyobyabwenge kuko buriya na byo biri mu bishobora gutuma uwabinyweye yijandika mu byaha nk’ibi cyangwa ibifanye isano na byo”.

    Bakundukize akimara gufatwa yahise ashyikirzwa RIB Post ya Gatsata kugira ngohakorwe iperereza. Ni mu gihe umubyeyi we yahise ajyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo yitabweho.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/gasabo-ari-mu-maboko-ya-rib-akekwaho-gusambanya-nyina-ku-ngufu

  • u Rwanda rurashimirwa igikorwa rukomeje cyo gutabara inzirakarengane ziri mu bucakara muri Libiya. Ikindi kimenyetso ko rudakeneye abaruha amasomo yo kwita ku kiremwamuntu!! #rwanda #RwOT

    Imbuga nkoranyambaga z'imiryango mpuzamahanga inyuranye zimaze iminsi zigaruka ku bumuntu uRwanda rukomeje kugaragaza mu kwakira inzirakarengane zari zaragizwe abacakara muri Libiya, rukabasubiza agaciro gakwiye ikiremwamuntu. Ibi bikaza binyomoza abagikerensa ibikorwa by'uRwanda mu guharanira ko buri wese yabaho mu mahoro n'ubwisanzure, yaba Umunyarwanda, yaba ndetse n'umunyamahanga.

    Abo bantu uRwanda ruvana mu ibuzimu rukabazana ibuntu, bakomoka mu bihugu binyuranye bya Afrika, bakaba barageze muri Libya ubwo bahanyuraga bashakisha uko bagera ku mugabane w'Uburayi, banyuze mu Nyanja ya Mediterane. Benshi muri bo baba bahunga intambara n'ubukene mu bihugu byabo, bakiroha mu nzira y'inzitane iberekeza ku 'butaka bw' isezerano', ariko abagerayo ni mbarwa, kuko abenshi basiga ubuzima muri iyo nyanja, abasigaye bakajyanwa mu buzima budakwiye ikiremwamuntu. Ubuhamya bw'imiryango irengera ikiremwamuntu buvuga ko aho muri Libya aba bantu, barimo abagore n'abana, bafatwa kinyamaswa, aho bakoreshwa imirimo y'ubucakara, bagakorerwa iyicarubozo, kugeza ubwo bazinukwa ubuzima.

    Aya makuru yasakaye ku isi yose, nyamara ibihugu hafi ya byose, birimo n'ibyigize abarimu b'uburenganzira bwa muntu, ntibyagira icyo bikora ngo bitabare izi ngorwa. URwanda nirwo rwonyine rwiyemeje guhaguruka rukarengera abo bavandimwe bari mu kaga, maze tariki 10 Nzeri 2019 rugirana amasezerano n'Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe ndetse n' Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryira ku Mpunzi,HCR, yo kuvana izo nzirakarengane mu kaga zirimo muri Libiya. Uru ni urundi rugero rw'uko uRwanda rudakeneye amasomo aruhatira kubahiriza ikiremwamuntu, kuko rubizi kurusha n'abo batanga ayo masomo.

    Kuva ayo masezerano yashyirwaho umukono, uRwanda rumaze kwakira abavuye muri Libiya 306, ndetse abasaga 120 muri bo bakaba baramaze kujyanwa gutura mu bihugu bihitiyemo, birimo Suwede na Canada. Imibare ya HCR yerekana ko mu mabohero yo muri Libiya hakirimo ababarirwa mu bihumbi 45. Byarashobokaga ko umubare w'abatabawe uruta uwo dufite uyu munsi, gusa ibikorwa byo kubavana muri uwo muriro utazima byakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Koronavirusi, nubwo byongeye gusubukurwa muri uku kwezi k'Ugushyingo. Mu baherutse kugera mu Rwanda uko ari 79, harimo abnya Eritereya 33, abanya Sudani 42 n'abanya Somaliya 4.

    Ubuhamya bahurizaho iyo bageze I Kigali, basobanura ko muri Libiya barungurutse mu mva, bikaba bisa nk'igitangaza kongera kubona abantu bagifite ubumuntu nk'ubwo bakiranwa mu Rwanda.

    Ubu bugiraneza bugaragararira buri wese ushaka kubona, buza bwiyongera ku butumwa bwo kugarura amahoro n'umutekano mu bihugu binyuranye, abaturage babyo ubwabo bakavuga ko batazigera bibagirwa ubumuntu n'ubunyamwuga bw'abasirikari n'abapolisi b'uRwanda. Harya ubwo ba banyarusaku birirwa bashinja uRwanda ibinyoma, bakeneye ayahe maso go babone ko uRwanda ruzi neza agaciro ka muntu?Ngaho nibakomeze amatiku, amateka azaca urubanza

    The post u Rwanda rurashimirwa igikorwa rukomeje cyo gutabara inzirakarengane ziri mu bucakara muri Libiya. Ikindi kimenyetso ko rudakeneye abaruha amasomo yo kwita ku kiremwamuntu!! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rurashimirwa-igikorwa-rukomeje-cyo-gutabara-inzirakarengane-ziri-mu-bucakara-muri-libiya-ikindi-kimenyetso-ko-rudakeneye-abaruha-amasomo-yo-kwita-ku-kiremwamuntu/

  • RCSI and BD partner to expand access to paediatric surgery in Sub-Saharan Africa #rwanda #RwOT

    DUBLIN, Nov. 24, 2020 — The RCSI Institute of Global Surgery and global medical technology company, BD (Becton, Dickinson and Company) (NYSE: BDX), today announce KidSURG, a joint initiative aimed at significantly improving paediatric surgical services across Southern Malawi.

    Created in collaboration with leading Malawian paediatric surgeon,Professor Eric Borgstein, the KidSURG initiative will develop a paediatric surgical network in Southern Malawi, to expand surgical access to 8 million children. The initiative will also seek to develop and share optimal models for replicating this initiative in other countries. BD has donated $500,000 in cash and surgical products to support the initiative.

    Malawi is a region within Africa that faces a catastrophic deficit in surgical care access. The country's unmet need for surgical care is estimated to be 41 million cases per year, resulting in a greater number of deaths than those resulting from TB, HIV and Malaria combined.

    Through the KidSURG initiative, RCSI worked in partnership with Professor Borgstein and his team in Malawi to identify the greatest challenges when it comes to expanding surgical access. Together they will work to reduce unnecessary childhood mortality by addressing the shortfall in surgical equipment and medical expertise within district hospitals in the region. The KidSURG initiative will train healthcare workers to deliver high-quality, pre-referral care for complex paediatric surgical patients, and deliver safe surgery for some of the most common surgical procedures needed by children.

    The initiative will also direct the development of a specialist mentor network, through which paediatric surgeons in central hospitals can provide immediate advice on patient management to regional district hospitals. Additionally, the project will supply custom-made paediatric surgical toolboxes, sponsored by BD, providing critical equipment needed to operate safely on children.

    Following initial roll out, RCSI will evaluate opportunities to scale-up and expand the initiative elsewhere in a cost effective manner, ensuring that its impact is maximised.

    Professor Eric Borgstein, Consultant Paediatric Surgeon at the Queen Elizabeth Central Hospital, Malawi said: 'The KidSURG initiative is a powerful example of practical and effective support that will help increase expertise in district hospitals across Malawi. I welcome this important collaboration with RCSI and extend my sincere thanks to BD for supporting our critical work on the ground.'

    Professor Mark Shrime, O'Brien Chair of Global Surgery at RCSI, said: 'For over ten years, RCSI has pioneered and accelerated change to provide solutions to the surgical deficit, focusing on low and middle-income countries. We are proud to announce this partnership with BD which will significantly reduce mortality rates for children.'

    Greg Quinn, Director of Public Policy & Advocacy at BD, said: 'BD has strong heritage of facilitating best-practice patient and healthcare worker safety across the world. This important partnership with our RCSI colleagues and local Malawi professionals will enable the best surgical outcomes and the safest possible interventions for children in Malawi, and we also hope it will become a model for expanding safe surgical access to children in other developing nations as well.'

    Building on extensive experience in surgical training, education and research partnerships in Africa, the RCSI Institute of Global Surgery works with local partners to develop sustainable surgical care systems in low and middle-income countries. The Institute has a dual focus: capacity-building to alleviate the surgical burden, and high impact research to set the foundation for greater growth.

    For nine years RCSI researchers have led the COST and SURG-Africa global surgery consortia working to develop, implement and evaluate sustainable training models in which local physicians and non-physician clinicians are trained to deliver safe surgery in rural hospitals with the support of consultant surgeons from within the region.

    RCSI University of Medicine and Health Sciences is ranked first in the world for 'Good Health and Well-being' in the Times Higher Education University Impact Rankings 2020. The University's leading global position in this category reflects RCSI's singular focus on improving human health, for the benefit of patients and communities across the globe.

    54

    The post RCSI and BD partner to expand access to paediatric surgery in Sub-Saharan Africa appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/24/rcsi-and-bd-partner-to-expand-access-to-paediatric-surgery-in-sub-saharan-africa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rcsi-and-bd-partner-to-expand-access-to-paediatric-surgery-in-sub-saharan-africa

  • Iyo wacitse intege ukora iki, ni gute Imana isubiza intege mu bugingo bwawe? #rwanda #RwOT

    Asubiza intege mu bugingo bwange, anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye. Zaburi 23:3

    Birashoboka ko umutnu acika intege, gucika intege ntabwo ari ubugwari ntanubwo ari ugutsindwa, ahubwo umubiri wacu ni ko uteye, ni umunyantege nke. Twibuke ko igihe Yesu yari i Getsemani byageze igihe akavuga ngo 'Umutima urakunze ariko umubiri ufite intege nke, niba bishoboka iki gikombe ukindenze’.

    Mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ gica kuri Agakiza Tv, Pasiteri Desire Habyarimana aragaruka kuri Zaburi ya Dawidi 23: 3, aratubwira ibyasubiza intege mu bugingo bw’uwacitse intege, n’uko ashobora kwitwara muri ibyo bihe.

    Muri iyi nzira ntabwo ari ahantu hagororotse, ahubwo rimwe tunyura mu misozi ikindi gihe tukamanuka mu mataba. Gucika intege birashoboka, ariko se iyo wacitse intege ubigenza ute, ni gute ugaruka mu nzira nziza, ni gute Imana yongera igasubiza intege mu bugingo bwawe?.

    Hano bisaba ko uba umunyakuri ukajya imbere y’Imana ukayibwira uti' Mana nacitse intege, nkubwije ukuri ndumva naniwe!' ongera usubize intege mu bugingo bwanjye.

    Cyane cyane abantu bafite amasezerano atinda cyangwa se bategereje gutabarwa igihe kinini: Watinze kubona urubyaro, warize utinda kubona akazi, Imana yaragusezeranyije ariko biratinda. Twibuke ko iyo Imana igusezeranya idahita isohoza, hagati yo kugusezeranya no gusohoza nibwo umuntu anyura mu misozi no mu mataba.

    Asubiza intege mu bugingo bwanjye

    Biraryoshye cyane iyo Imana igutabaye utaracitse intege, udafite isoni kandi udafite ipfunwe. Hari igihe umuntu ashima mu rusengero akavuga ati' Ndashima Imana yego yarabikoze, ariko nyine Imana imbabarire nariwaniriye”, ukumva ubuhamya bwe butaryoshye. Kubera iki?, kubera ko muri cya gihe cyo gucika intege, ntabwo yasubiye ku Mana ngo yongere kumuha imbaraga, ngo yongere ku muvugurura imuhe ibyiringiro bishya, asubire ku isoko, ahubwo agahita akomerezaho yumvira amajwi y’umwanzi.

    Ntabwo tuzi gucika intege kwawe aho kugera ariko ntibizagukoreshe icyaha. Gucika intege bibaho, ni ubuzima tubamo kandi niko turemye. Ese iyo wowe ucitse intege uhita ubigenza gute? Hari igihe umuntu acika intege akirwanirira akazashiduka asigaye akora ibyaha biteye ubwoba.

    Dawidi yaravuze ngo 'Asubiza intege mu bugingo bwanjye’, ibyo yavugaga yari abizi. Mutekereza ko warwana n’intare, ukarwana n’idubu nucike intege?

    Ibisubiza intege mu bugingo bwacu

    Gusenga: Yesu mwibuke igihe umugore yamukoragaho imbaraga zikamuvamo, yahitaga asubira gusenga kugira ngo aubizwemo intege, yasengaga amasaha hagati ya 3 na 4. Ikindi kidusubizamo intege, ni uguhuza ijambo ry’Imana n’ubuzima bwacu.

    Nanone kandi dusubizwamo imbaraga mukuganira cyangwa kuba inshuti na benedata baciye nko mubyo twaciyemo babyitwayemo neza, bakaba intwari zo kwizerwa. Abo bantu baradukomeza, badusubizamo imbaraga urugendo rugakomeza.

    Kuzura Umwuka Wera bidusubizamo intege. Umwuka Wera arongera akakuvomerera ukumva usubijwemo intege ukumva urakomeye, ugahagarara neza kubera ko Umwuka Wera ni amazi amara inyota.

    Ntabwo twapfobya ibyaguciye intege kuko birumvikana,: Wenda ni amasezerano yatinze gusohora, Wenda ni ibigeragezo bikomeye waciyemo, birashoboka ko warwanye intambara na Satani ugacika intege. Wenda ibitero byakwirunzeho ari byinshi ucika intege, hari inkuru nziza’ Asubiza intege mu bugingo bwawe’.

    Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye

    Imana iyo yagusubijemo intege yongera kukuyobora inzira, ikaguha amabwiriza mashya y’urugendo. Ikakubwira ngo 'Hano ntuhanyure, ibi ntubikore, witware gutya.

    Ikintu dupfana n’Imana ni ugukiranuka, Imana yifuza ko tubaho ubuzima bukiranuka. Iyo turi muri Yesu tukemera intege nke zacu, tukemera ko twacitse intege asubiza intege mu bugingo bwacu, akatuyobora inzira yo gukiranuka kubw’izina rye.

    Kubw’Izina rye dushobora kuba abatsinzi no kurushaho, kubw’Izina rye tuzakora iby’ubutwari, kubw’Izina rye tuzabaho ubuzima bumeze neza, Amena!.

    Reba hano inyigisho yose: Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Iyo-wacitse-intege-ukora-iki-ni-gute-Imana-isubiza-intege-mu-bugingo-bwawe.html

  • Zizou Al Pacino mu gahinda gakomeye nyuma yuko imodoka ye yafashwe n'umuriro irashya irakongoka yose_ AMAFOTO #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba na Producer Dj Zizou Al Pacino washinze MonsterRecords ari mu gahinda gakomeye, nyuma y'uko imodoka ye yo mu bwoko bwa Mazda ifite agaciro ka Miliyoni 10 z'amafaranga y'u Rwanda yafashwe n'umuriro irashya irakongoka yose.

    Iyi modoka yafashwe n'inkongi irashya irakongoka, ku buryo ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi ryasanze yamaze gushya yose.

    Iyi modoka yari ifite purake RAC 202 E yafashwe n'inkongi irenze kuri sitade ya Kigali, ni nyuma yo kubura imbaraga, Zizou akayisohokamo, hanyuma abakanishi bagakomeza guhatiriza ngo izamuke maze igafatwa nk'inkongi.

    Mu gitondo cy'uyu wa Mbere, Dj Zizou wakoze indirimbo zamamaye zirimo 'Fata Fata' yavuza ko ibyamubayeho ari ibintu adashobora gusobanura kuko byarenze intekerezo ze.

    Yavuze ko nta kwezi kwari gushize aguze iyi modoka. Ko ariko yari imaze iminsi ifite ikibazo cyo gucika intege, ahitamo kuyijyana ku bakanishi batatu bakorera i Nyamirambo ahazwi nka Tarinyota kugira ngo amenye neza ikibazo ifite.

    Mu ijwi ryumvikanisha ikiniga, Zizou yavuze ko atemenya neza ikibazo iyi modoka yagize, kuko ngo bageze haruguru ya Sitade ya Kigali yavuyemo, hanyuma abakanishi bakomeza kuyigerageza.

    Avuga ko yari amaze iminsi abona ko iyi modoka ifite ikibazo cyo gucika intege ahitamo kujya kuyikoresha. Ati 'Twagiye hariya kugira ngo turebe uko bimeze n'abakanishi barimo, igira gutya iba irahiye. Nari nayisohotsemo ndikugenda n'amaguru bisanzwe.'

    Akomeza ati 'Urumva rero nabo naje gusanga bahiriyemo. Ntabwo namenya ngo byatewe ni iki? Kuko bo bari barimo baragerageza kugira ngo ikibazo bagikemure. Nayigezeho nanjye irimo irashya nk'abandi bantu, irashya irarangira,'

    Dj Zizou yavuze ko mu bakanishi batatu yari yifashishije, babiri bakomeretse mu buryo bukomeye nko ku maboko no mu maso. Ni mu gihe uwari utwaye iyi modoka we atakometse cyane.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/24/zizou-al-pacino-mu-gahinda-gakomeye-nyuma-yuko-imodoka-ye-yafashwe-numuriro-irashya-irakongoka-yose_-amafoto/