Blog

  • Diego Maradona: icyamamare mu mupira w’amaguru apfuye ku myaka 60 #rwanda #RwOT

    Rurangiranwa mu mupira w’amaguru Diego Maradona yaryamiye ukuboko kw’abagabo ku myaka 60.

    Uyu yahoze ari rutahizamu wo hagati wa Argentine akanaba umutoza, uherutse kubagwa ubwonko ndetse biza kugenda neza, ubwo yari yagize ikibazo cy’amaraso yari yibumbiye mu bwonko mu ntangiriro z’ukwezi kwa 11

    Byagiye bitangazwa ko azavurwa ku kibazo yari afite cyo kubasirwa n’ibiyobya bwenge

    Maradona yari umwe mu bakinyi bakomeye isi yagize, akaba yarabaye kapitene wa Argentine igihe batwaraga igikombe cy’Isi cyo mu 1986, akina ku buryo buteye ubwuzu ndetse n’amayeri menshi mu kibuga kugeza n’ubu akaba ari mu bakinnyi batindaho aho agereranwa na Leo Messi utaragira icyo amarira Arigentine ngo ayihe igikombe cy’isi nk’uko Maradona yabikoze.

    Yakinye Barcelona na Napoli mu gukinira amakipe kwiwe, atwara ibikombe bya Serie A mu Butariyani.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Diego-Maradona-icyamamare-mu-mupira-w-amaguru-apfuye-ku-myaka-60

  • Rurangiranwa mu mupira w'amaguru Diego Maradona yitabye Imana ku myaka 60 azize umutima.

    Uyu mugabo akaba yitabye Imana nyuma y'ibyumweru 2 asezerewe mu bitaro aho yari yabazwe ku bwongo nyuma yo kugira ikibazo cy'imitsi itwara amaraso mu bwonko.

    Mu ntagiriro z'uku kwezi yabagiwe mu bitaro bya Olivos Clinic biri i La Plata muri Argentine, aho umuganga we wamubaze Dr Leopoldo Luque yavuze ko byagenze neza.

    Diego Armando Maradona akaba yarajyanywe mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cy'imitsi ijyana amaraso mu bwonko aho yagendaga gake, kandi akaba yari yaranagize ikibazo cyo gukabanuka kw'amazi mu mubiri.

    Nyuma yo kuva mu bitaro, ibinyamakuru bitandukanye muri Argentine ndetse no mu Bwongereza byanditse ko uyu mugabo yahitanywe n'indwara y'umutima.

    Uyu mugabo ufatwa nk'umwe mu bakinnyi beza Isi yagize, yafashije igihugu cye Argentine kwegukana igikombe cy'Isi cyo mu 1986. Yitabye Imana ku myaka 60, yari umutoza wa Gimnasia y Esgrima yo mu cyiciro cya mbere muri Argentine

    Maradona yari umwe mu bakinyi b'umupira w'amaguru bakomeye isi yari imaze kugira

  • Source : https://impanuro.rw/2020/11/25/rurangiranwa-mu-mupira-wamaguru-ku-isi-apfuye-ku-myaka-60-ni-iki-kimwishe/

  • Rayon Sports yanganyirije i Nyamata na Bugesera FC(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Bugesera FC inganyije na Rayon Sports 2-2 mu mukino wa gicuti mu kwitegura shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021, ni umukino wabereye ku kibuga cya Nyamata.

    Nyuma y’uko Rayon Sports ikinnye umukino wa gicuti ugahagarikwa ugeze ku munota wa 70 kuko batari bubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19, wari umukino wayo wa mbere iyi kipe yari igiye gukina.

    Iminota ya mbere y’umukino Bugesera FC yasatiriye cyane Rayon Sports binyuze mu basore nka Kwitonda Alain na Djihad babonye amahirwe ku munota wa 10 na 15 ariko umunyezamu Bashunga Abouba yitwara neza.

    Rayon Sports itari yageze ku izamu rya Bugesera FC inshuro nyinshi, yabonye igitego ku munota wa 23 gitsinzwe na Sugira Ernest ku mupira yari ahawe na Ndizeye Samuel.

    Ku munota wa 30 Bashunga Abouba yakoze akazi gakomeye akuramo umupira wa Mujyanama Fidele yagiye gukura imbere y’izamu akawuboneza mu izamu rye ariko asanga Bashunga ari maso.

    Ku munota wa 34, Gisa wa Bugesera FC yacitse Mujyanama na Sadjate ahundura umupira ukomeye imbere y’izamu maze umunyezamu Bashunga arirambura awutanga ba rutahizamu.

    Ku munota wa 36 Manace yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Bugesera FC ariko umunyezamu awukuramo.

    Bugesera FC yakomeje gushaka igitego maze ku munota wa 45, Rucogoza Djihad yacunze uko umunyezamu Bashunga ahagaze maze amutera umupira arawumurenza arirambura biranga umupira uboneza mu rushundura biba 1-1. Igice cya mbere cyarangiye nta zindi mpinduka zibaye.

    Umutoza Guy Bukasa yatangiye igice cya kabiri akora impinduka Rambo aha umwanya Omar Sidibe na Mujyanama Fidele asimburwa na Niyibizi.

    Ku munota wa 57 Rugwiro Herve nawe yinjiye asimbura Habimana Hussein. Sunday yasimbuye Sugira na Sadjate aha umwanya Ciza ku munota wa 65.

    Mu gice cya kabiri nta mahirwe menshi yabonetsemo umupira wakinirwaga hagati mu kibuga.

    Ku munota wa 67 Manace yahushije igitego ku mupira wari uhinduwe na Niyibizi.

    Amran yaje kwinjira mu kibuga ku munota wa b75 asimbura Jean Vital Aurega.

    Ku munota wa 79, Ntwari Jacques yatsindiye Bugesera FC igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari uhinduwe n’umurundi Desire winjiye mu kibuga asimbura Kwitonda Alain.

    Ku munota wa 85, Dagnogo yasimbuye rutahizamu Sunday nawe wari wagiyemo asimbura Sugira Ernest.

    Bashunga Abouba yakuyemo ishoti rikomeye rya Desire yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina, umupira ahita awohereza muri koruneri.

    Ku munota wa 90 Drissa Dagnogo yishyuriye Rayon Sports ku mupira wari uhinduwe na Manace Mutatu. Umukino warangiye ari 2-2.

    Abakinnyi 11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

    Manacr Mutatu ni umwe mu bagoye Bugesera FC

    Nishimwe Blaise umusore wagaragaje ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru

    Sugira Ernest yafunguye amazamu ati ibyo mubona ni bike

    Djihad Rucogoza yatsinze igitego cyo kwishyura, aha barimo bakishimira

    Bishimira igitego cya Ntwari Jacques

    Dagnogo yishyuriye Rayon Sports ku munota wa nyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yanganyirije-i-nyamata-na-bugesera-fc-amafoto

  • Igihangange muri Ruhago Maradona yitabye Imana. #rwanda #RwOT

    Diego Armando Maradona yavutse tariki 30 Ukwakira 1960 yitabye Imana none kuwa 25 Ugushyingo 2020yari umukinnyi w'umupira w'amaguru wabigize umwuga akaba n'umuyobozi w'umupira w'amaguru. Azwi cyane nkumwe mubakinnyi bakomeye mu mupira w'amaguru w'ibihe byose, Yari umwe muri babiri bahataniraga igihembo cya FIFA nk'Umukinnyi w'ikinyejana cya 20.

    Icyerekezo cya Maradona, kugenzura imipira hamwe n'ubuhanga bwo gukinisha byahujwe n'uburebure bwe buto (m 1,65 m cyangwa 5 ft 5 in), bimuha ingufu zatumaga akora neza kurusha abandi bakinnyi b'umupira w'amaguru, Usibye ubushobozi bwe bwo guhangana no kunyeganyeza inshundura, yari afite ijisho ry'intego kandi yari azwiho kuba inzobere mu buryo bwo gukoresha umupira icyo ashaka.Yari afite Impano idasanzwe, Maradona yahawe izina rya 'El Pibe de Oro' ('Umuhungu wa Zahabu'), izina yagumanye mu buzima bwe bwose.

    Yari Umukinnyi mwiza mu ishati ifite Umubare 10 mu mugongo, Maradona ni umukinnyi mu mateka y'umupira w'amaguru wagiye agerekwa amafaranga menshi hafi inshuro ebyiri, ibanza ubwo yimukiraga muri Barcelona kuri miliyoni 5 z'ama pound, naho iya kabiri, ubwo yerekezaga i Napoli ku yandi mafaranga agera kuri miliyoni 6.9. Yakiniye abanya Argentine Juniors, Boca Juniors, Barcelona, Napoli, Sevilla na Newell's Old Boys, akaba azwi cyane mu gihe yamaze muri Napoli na Barcelona aho yatsindiye ibihembo byinshi bigiye bitandukanye.

    Mu mwuga we mpuzamahanga na Arijantine, Maradona yakinnye ibikombe bine by'isi bya FIFA, harimo n'igikombe cy'isi cyo muri 1986 cyabereye muri Mexico aho yayoboye Arijantine maze abayobora ku ntsinzi y'Ubudage bw'Iburengerazuba ku mukino wa nyuma, maze atwara Umupira wa Zahabu nk'umukinnyi witwaye neza mu irushanwa. Ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi 1986, yatsinze ibitego byose 2—1 yatsinze Ubwongereza byinjira mu mateka y'umupira w'amaguru kubera impamvu ebyiri zitandukanye. Igitego cya mbere cyari ikosa ridakuka rizwi ku izina ry 'Ukuboko kw'Imana', mu gihe igitego cya kabiri umupira widunze kenshi muri metero 60 (66 yd) anyuze mu bakinnyi batanu b'Abongereza, bagitora nk'Igitego cy'Ikinyejana' cya FIFA.com mu 2002.

    Maradona yabaye umutoza w'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru ya Arijantine mu Ugushyingo 2008. Yayoboraga iyi kipe mu gikombe cy'isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y'Epfo mbere yo kugenda amarushanwa arangiye. Nyuma yaje gutoza ikipe ya Al Wasl ikorera mu mujyi wa Dubai muri Pro-League ya UAE muri shampiyona ya 2011—12. Hnayuma Muri 2017, Maradona yabaye umutoza wa Fujairah mbere yo kugenda shampiyona irangiye. Muri Gicurasi 2018, Maradona yatangajwe nk'umuyobozi mushya w'ikipe ya Biyelorusiya Dynamo Brest. Yageze i Brest maze ashyikirizwa n'iyi kipe kugira ngo atangire imirimo ye muri Nyakanga. Kuva muri Nzeri 2018 kugeza muri Kamena 2019, Maradona yari umutoza w'ikipe ya Dorados yo muri Mexico.

    Yabaye umutoza w'ikipe ya Gimnasia de La Plata yo muri Arijantine Primera División kuva mu 2019 kugeza uyu munsi yitabye Imana, Twavuga ngo abakunzi be n'Umuryango bakomeze kwihangana kandi Imana imwakire mu bayo.

    The post Igihangange muri Ruhago Maradona yitabye Imana. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/igihangange-muri-ruhago-maradona-yitabye-imana/

  • Diego Maradona yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wabiciye muri ruhago mu myaka yashize, umunya-Argentine, Diego Armando Maradona yitabye Imana ku myaka 60 azize umutima.

    Uyu mugabo akaba yitabye Imana nyuma y’ibyumweru 2 asezerewe mu bitaro aho yari yabazwe ku bwongo nyuma yo kugira ikibazo cy’imitsi itwara amaraso mu bwonko.

    Mu ntagiriro z’uku kwezi yabagiwe mu bitaro bya Olivos Clinic biri i La Plata muri Argentine, aho umuganga we wamubaze Dr Leopoldo Luque yavuze ko byagenze neza.

    Diego Armando Maradona akaba yarajyanywe mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cy’imitsi ijyana amaraso mu bwonko aho yagendaga gake, kandi akaba yari yaranagize ikibazo cyo gukabanuka kw’amazi mu mubiri.

    Nyuma yo kuva mu bitaro, ibinyamakuru bitandukanye muri Argentine ndetse no mu Bwongereza byanditse ko uyu mugabo yahitanywe n’indwara y’umutima.

    Uyu mugabo ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza Isi yagize, yafashije igihugu cye Argentine kwegukana igikombe cy’Isi cyo mu 1986. Yitabye Imana ku myaka 60, yari umutoza wa Gimnasia y Esgrima yo mu cyiciro cya mbere muri Argentine.

    Maradona yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/diego-maradona-yitabye-imana

  • Uko Muchoma yari yaririmbye Clarisse Karasira na Miss Pamela mu ndirimbo yahuriyemo na The Ben #rwanda #RwOT

    Indirimbo uyu muhanzi aheruka gushyira hanze ari kumwe na The Ben bayise 'Umutoso’ bishatse kuvuga umukobwa nk’uko abisobanura. Yagiye hanze ku wa 19 Ugushyingo 2020, ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

    Ni indirimbo Muchoma Muchomani aririmbamo igitero kimwe ariko agasobanura ko ubusanzwe mbere ayandika yari ifite ibitero bibiri yagombaga kuririmba hakazamo undi muhanzi uririmba inyikirizo.

    Mu kiganiro yagiranye na ISANGO STAR, Muchoma yavuze ko mu gitero kimwe ari nacyo cyakuwemo ubwo yazanaga The Ben kuyiririmbamo harimo aho aririmba amazina y’abakobwa barimo Anitha Pendo.

    Uyu muraperi yasobanuye ko hari n’aho aririmba Clarisse Karasira byigeze kuvugwa ko amukunda ndetse na Miss Uwicyeza Pamella bivugwa ko ari mu rukundo rw’ibanga na The Ben.

    Yakomeje agira ati 'Hari aho naririmbaga ngo byina Gwala Gwala, Clarisse na Pamela… ariko byageze aho ubwo twashyiragamo The Ben icyo gitero biba ngombwa ko kivanwamo.'

    Uyu musore uterura ngo avuge iby’umubano we na Clarisse Karasira yabajijwe niba koko bakundana araruca ararumira.

    Indirimbo 'Umutoso’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Heavy KiKi yunganirwa na Bob Pro naho amashusho yayo akorwa n’uwitwa Easy Cuts.

    Umuraperi Muchoma Muchomani ni umwe mu bakomeje kwigaragaza mu muziki akaba uretse iyi ndirimbo 'Umutoso’ yaherukaga gushyira hanze iyitwa Papa Trap yafatanyije na Mng CoCo ndetse n’iyitwa Nikibazo.

    Reba hano ‘Umutoso’

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Uko-Muchoma-yari-yaririmbye-Clarisse-Karasira-na-Miss-Pamela-mu-ndirimbo-yahuriyemo-na-The-Ben

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kugira uruhare mu guteza imbere uburinganire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Madame Jeannette Kagame avuga ko urubyiruko ari ingenzi mu iterambere rya Afurika
    Madame Jeannette Kagame avuga ko urubyiruko ari ingenzi mu iterambere rya Afurika

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama mpuzamahanga, ivuga kuri manifetse y’abagore bakiri bato kuri Beijing+25, inama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’iya kure.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kugeza ubu hakiri ibintu byinshi bizitira abagore bakiri bato ndetse n’abakobwa b’Abanyafurika bikababuza amahirwe, muri byo hakabamo ubukene, ubusumbane mu mahirwe ku bukungu ndetse no kutibona mu nzego zifata ibyemezo.

    Aho ni ho yahereye avuga ko amajwi y’urubyiruko ubu ari bwo akenewe kurusha ikindi gihe, ndetse n’ubunararibonye bwarwo bityo rugakora ubuvugizi.

    Yagize ati “Tubakeneyeho ubuvugizi no guteza imbere ibijyanye n’imari nk’igisubizo, kongera imbaraga mu ikoranabuhanga rihari, kongera ndetse no kuzana ibiganiro bishya mu guhugura, guhindura imyumvire no gusakaza amakuru afasha mu kurinda ubuzima”.

    Arongera ati “Ntitwirengagije ko hari inzitizi mu kuzamura urwego rw’ubuzima n’ubukungu by’umugabane wacu, inzitizi zituma ibyo twiyemeje kugeraho bigenda gahoro, ari muri politiki, imibereho n’ubukungu”.

    Icyakora Madame Jeannette Kagame avuga ko barimo gukorana n’abafatanyabikorwa b’ingenzi kugira ngo bahe urubyiruko umwanya n’ibikenerwa kugira ngo rubone ibisubizo ku bibazo biruhangayikishije kurusha ibindi, agasoza arubwira ati “Muri abantu b’ingenzi umugabane wacu ufite, ibyifuzo byanyu ni inshingano zacu”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yasabye-urubyiruko-kugira-uruhare-mu-guteza-imbere-uburinganire

  • Ingengabihe ya shampiyona yashyizwe hanze, APR na Rayon Sports zirahura nyuma ya Noheli #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Ferwafa imaze gushyira ahagaragara uko amakipe azahura mu mwaka w’imikino wa 2020/2021, aho APR FC yagombaga guhera kuri Musanze, naho Rayon Sports izatangira yakirwa na Rutsiro FC.

    Uko ingengabihe ya shampiyona iteye

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ingengabihe-ya-shampiyona-yashyizwe-hanze-apr-na-rayon-sports-zirahura-nyuma-ya-noheli

  • Diego Maradona uherutse kubagwa mu mutwe yapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Diego Maradona yaramenyekanye cyane mu mupira w
    Diego Maradona yaramenyekanye cyane mu mupira w’amaguru

    Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Diego Armando Maradona, yitabye Imana ku myaka 60 azize indwara y’umutima, nyuma y’ibyumweru bibiri asezerewe mu bitaro aho yari yabazwe mu mutwe.

    Mu byo azahora y’ibukirwaho ni ukwegukana igikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 1986 aho yanikubiye ibihembo byinshi byatanzwe icyo gihe.

    Mu mwaka wa 1990 yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ariko ntiyabasha kwegukana igikombe.

    Diego Maradona (ufite igipfuko mu mutwe) n
    Diego Maradona (ufite igipfuko mu mutwe) n’umuganga we Leopoldo Luque

    Mu gihe yavaga mu bitaro, Maradona yari ari mu modoka itwara indembe (ambulance) iherekejwe n’imodoka nyinshi z’abakunzi be, aho benshi bari bamaze iminsi bakambitse ku bitaro yari arwariyemo mu mujyi wa Buenos Aires muri Argentine, baririmba indirimbo zimusabira gukira.

    Isaha imwe mbere y’uko asohoka, muganga umukurikirana Dr Leopoldo Luque, yabanje gutangariza imbaga yari irimo n’abanyamakuru, ko Maradona yemerewe gutaha iwe mu rugo, akazakomeza kondorerwa mu nzu iherereye ahitwa Tigre, hafi y’umukobwa we wa bucura Giannina, umwe mu bana batanu ba Maradona babashije kumenyekana.

    Maradona yari yajyanywe mu bitaro afite ikibazo cyo kubura amaraso n’amazi mu mubiri tariki ya 02 Ugushyingo 2020, biza kugaragara ko afite ibibumbe by’amaraso byipfunditse mu mutwe we « hématome sous-dural », akaba yari yatangiye koroherwa nyuma yo kubagwa, gusa bikaba birangiye ashizemo umwuka kubera ikibazo cyo guhagarara k’umutima.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/diego-maradona-uherutse-kubagwa-mu-mutwe-yapfuye

  • Icyamamare Diego Maradona yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Maradona yatabarutse kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, aho yari ari iwe mu rugo nyuma y’uko yari amaze ibyumweru bibiri asezerewe mu bitaro.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Icyamamare-Diego-Maradona-yitabye-Imana