Blog

  • Leta yatangiye ibiganiro byo kubaka uruganda rukora amata y’ifu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi arasaba aborozi b’i Nyagatare kuzamura umukamo kuko hari ibiganiro bigamije kubaka uruganda rw’amata y’ifu

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020 mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyagatare, ahagarajwe imihigo aka Karere kagomba kuzakora ndetse kanayisinyana n’Imirenge.

    Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere dukorerwamo ubworozi cyane ku buryo ubu uruganda Inyange rwakira litiro zisaga ibihumbi 80 ku munsi. Imibare itangwa n’ihuriro ry’aborozi igaragaza ko mu mwaka wa 2019 habonetse litiro miliyoni hafi 16.

    Nyamara aho uyu mwaka ugeze ubu hamaze kuboneka amata arenga litiro miliyoni 20. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana avuga ko Leta y’u Rwanda yatangiye ibiganiro n’uruganda Inyange rusanzwe rutunganya ibikomoka ku mata ku buryo mu Karere ka Nyagatare hakubakwa uruganda rukora amata y’ifu.

    Minisitiri Mukeshimana yasabye aborozi korora inka za kijyambere kugira ngo bazabashe guhaza urwo ruganda.

    Yagize ati “Hari ibiganiro bihari hagati ya Leta y’u Rwanda n’uruganda Inyange byo kubaka uruganda rukora amata y’ifu, birasaba ko mukora cyane mukongera umukamo kugira uruganda rutazabura amata.”

    Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare Gashumba Gahiga avuga ko nta mpungenge zikwiye kubaho zo kubura uwo mukamo kuko buri mwaka umukamo ugenda wiyongera.

    Avuga ko aborozi benshi batangiye gutera ubwatsi bw’amatungo ku buryo n’impeshyi itakigira ingaruka ku mukamo.

    Avuga ko uyu mwaka biteguye kubona litiro miliyoni 24 hatabariwemo amata aca ku ruhande akagurishwa mu maresitora.

    Avuga ko uruganda niruza bazaruhaza kuko igikomeye ari ukubona isoko.

    Agira ati “Amata azaboneka abantu bateye ubwatsi kandi buri mwaka umukamo uriyongera, mu myaka itatu ishize twari ku litiro miliyoni 10 ubu uyu mwaka turatenganya litiro miliyoni 24, hatabariwemo aca ku ruhande. Isoko ribonetse amata ntiyabura.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko uruganda rutunganya amata y’ifu ruzafasha aborozi ariko by’umwihariko abaturage babone akazi ndetse biteze imbere umujyi wa Nyagatare.

    Ati “Ni igisubizo mu buryo bwinshi aborozi bazabona isoko ry’umukamo wabo, abaturage bazabona akazi ariko by’umwihariko n’umujyi wacu uzatera imbere.”

    Muri iyi nama mpuzabikorwa kandi abaturage bakanguriwe kwitabira ikigega Ejo Heza nk’uburyo bwo guteganyiriza izabukuru, basabwa kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko bikurura ibyaha, intonganya mu miryango n’ibindi.

    Muri iyi nama kandi Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yagaragaje ko umwanya wa 13 babonye mu mihigo y’umwaka ushize ahanini byatewe n’ibikorwa bateganyaga gukora ntibyagerwaho kubera ingaruka za COVID-19 ariko yizeza ko ubu ari byo byahereweho ndetse bikaba biri ku rwego rwiza.

    Abayobozi b’imirenge basinyanye imihigo n’umuyobozi w’Akarere kuzashyira mu bikorwa imihigo 107 umuyobozi w’Akarere yasinyanye na Perezida wa Repubulika.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/leta-yatangiye-ibiganiro-byo-kubaka-uruganda-rukora-amata-y-ifu

  • Amashusho n’amagambo nk’iby’abakundana mu ndirimbo Karasira yatuye Hon. Rutaremara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko indirimbo yose isohoka, habanje gucicikana agace kayo karimo amashusho agaragaza Rutaremara na Karasira bambaye umukenyero batambuka ku ngazi, bageze aho bicara Muzehe Tito asoma ku itama rya Karasira.

    Ni indirimbo igaragaramo kwirekura cyane bitari bimenyerewe ku banyacyubahiro, ariko ikanumvikanamo gushimagiza ubutwari bwa Tito anashimirwa ko yabaye urumuri rw’abakiri bato.

    Mu ndirimbo, hari aho Karasira agira ati “Rutaremara wampaye byose ay’ibambe ukwiriye ibyiza. Rutaremara wampaye umutima yewe nsanze uri ingabirano. Uri ingabire”

    Amagambo menshi agize iyi ndirimbo, ni ayo gushimagiza uyu munyacyubahiro usanzwe ukunda injyana zirimo umuco gakondo, dore ko na Clarisse atahwemye kuvuga ko akunda uyu musaza.

    Hari n’aho Karasira yagize ati “Iyaguhanze, ntibyayigwiririye. Iyaguteye ni na yo ikuhirira. Yakugenje uko yabishatse, nguko uko twakumenye. Iyakunyujije mu nzira y’inzitane yaguhaye umutima rutare. Yarakuzigamye nk’icyanzu cy’abato. Ejo heza ndahabona. Ugira umukunda ntagira umususu, siba gusuhererwa susuruka. Iyo nseko yawe nisesekare. Burya useka neza mutakwasuku.”

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/amashusho-n-amagambo-nk-iby-abakundana-mu-ndirimbo-karasira-yatuye-hon-rutaremara

  • Urujijo ku hantu Bushali ahereye nyuma y’inkuru zo kumujyana i Iwawa #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise 'Urumiya’ yashyizwe ku rukuta rwe rwa YouTube ku wa 20 Ugushyingo 2020. Ni indirimbo igiye hanze nyuma y’uko inkuru zavugaga ko uyu muhanzi yafashwe akoresha ibiyobyabwenge.

    Kuva ku wa 10 Ukwakira 2020, nibwo hatangajwe inkuru zivuga ko Bushali yatawe muri yombi ari kumwe na bamwe muri bagenzi be, icyo gihe ngo bari basanzwe I Nyamirambo bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

    Ntabwo hasobanuwe neza uko Bushali yafashwe ariko amakuru yatangajwe na IGIHE yavugaga ko yasanzwe ari kunywa urumogi.

    Agifatwa bitewe nuko atabifatanywe imbonankubone, bishobora kurangira ajyanywe mu kigo ngororamuco aho kumujyana mu nkiko. Ikigo yajyanwemo ni igicumbikirwamo abantu by’igihe gito (Transit Center) cya Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga.

    Iki kigo giherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo, ubusanzwe cyakira abagaragaweho imyitwarire ibangamiye ituze ry’abaturage harimo abafatiwe mu bikorwa by’uburaya, ubuzererezi, gukoresha ibiyobyabwenge, n’ubucuruzi bwo mu muhanda.

    Iki kinyamakuru cyatangaje ku wa 17 Ukwakira ko uyu muhanzi yashyizwe ku rutonde rw’abagombaga kujyanwa mu Kigo Ngororamuco cya i Iwawa mu cyiciro cy’urubyiruko rwagombaga kujyanwayo mu mpera z’uko kwezi.

    Icyiciro Bushali yagombaga kugendamo cyaragiye ndetse hari amakuru yizewe avuga ko uyu muhanzi atigeze ajywana I Iwawa ahubwo byaje kurangira abo bari kumwe bajyayo bonyine.

    Uwatanze amakuru yabwiye UKWEZI ko uyu musore atigeze agera i Iwawa dore ko ibyiciro bibiri biheruka ntawabijemo.

    Yavuze ko nabo bari baramenye ko Bushali ari mu bagomba kubasanga muri iki kigo bakunze kwita 'Ku Kiwanja’, ariko birangira bamutegereje amaso ahera mu kirere.

    Hari andi makuru avuga ko uyu muhanzi yaje gukurwa ku rutonde mu buryo butigeze bumenyekana ndetse ahita arekurwa arataha ariko ahabwa inama yo kuba aretse kwigaragaza ndetse anasabwa guhita acika burundu ku biyobyabwenge.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha yaba Bushali ntiyitaba n’ubwo telefone igendanwa akoresha ntabwo iri ku murongo.

    Umuraperi Bushali yakunze kuvugwaho gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse rimwe na rimwe inzego zishinzwe umutekano zikamufata dore ko nko mu mpera za 2019 yatawe muri yombi ndetse ajyanwa mu nkiko akurikiranyweho kubikoresha.

    Uyu muhanzi wari wajyanywe mu nkiko ari kumwe na mugenzi we Slum Drip bombi baje kurekurwa hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge. Hari urujijo rw’aho Bushali aherereye nyuma y’inkuru zo kumujyana i Iwawa

    Indirimbo Bushali aheruka gushyira hanze

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Urujijo-ku-hantu-Bushali-ahereye-nyuma-y-inkuru-zo-kumujyana-i-Iwawa

  • Ingingo z’ingenzi z’impamvu yo gusaba guhinduza amazina #rwanda #RwOT

    Uwitwa SANVURA Antoine mwene Nkeragutabara Aloys na Mukarugari Fortunee, utuye mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Kigarama Umurenge w Kanjongo akarere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba wnditse asaba uburenganira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo SAMVURA Antoine akitwa NIYONSABA Theoneste mu gitabo cy’irangamimirere.
    Impamvu atanga yo guhindu izina ni izina niswe n’ababyeyi ariko ntiryandikwa mu gitabo cy’irangmimerere.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Ingingo-z-ingenzi-z-impamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-36989

  • Ntiturwanya gusambanya abana, turwanya kubatera inda kandi sicyo kibazo-Ingabire Marie Immaculée #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi usanzwe ari impirimbanyi mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore avuga ko abatanga aya masomo usanga bagamije kurwanya inda ziterwa abana aho kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribakorerwa cyangwa kurwanya ababasambanya muri rusange kuko ariho hava izo nda.

    Ni ubutumwa yatanze mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Ikipe y’Umupira w’amaguru yiswe 'Intare FC’ igamije gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.

    Ingabire yavuze ko udashobora kurinda abana b’abakobwa ihohoterwa bo ubwabo batabizi ko bagomba kwirinda kuko n’ubwo umwana yaba muto gute iyo yabwiwe ko nakora mu muriro arashya adashobora gukoramo.

    Yagize ati 'Iki ni ikibazo kiduhagangiyikishije twese nk’Abanyarwanda kuba abana b’abangavu baterwa inda imburagihe. Guterwa inda tubibona nk’ikibazo nyir’izina, bifite icyo byangiza umwana mu mutwe bikica n’ahazaza he.'

    'Abakora ubukangurambaga twese tubikora nabi, kubera ko tugenda tureba umwana wabyaye. Ntabwo buriya guterwa inda ni ingaruka ntabwo aricyo kibazo, ikibazo ni ugusambanywa. Ntabwo rero dukora ubukangurambaga bugamije kurwanya gusambanya abana ahubwo turwanya guterwa inda.'

    Ibi ngo niko bikwiye kugenda n’abangavu bakabwirwa ko nta muntu ugomba kubasambanya ngo babyemere.

    Ati 'Icya kabiri tubwira abantu bose usibye ba nyirubwite. Ntabwo ushobora kurinda umuntu mu gihe we atashyizeho ake ko kwirinda. Abana b’abakobwa tubafata nk’abahohotewe gusa ariko ntitubafate nk’abagomba kwirinda.'

    'Kuko niba umwana w’umukobwa niyo yaba afite imyaka 10, kuko ayoberwa kumenya ko adashobora gukoreshwa imibonano mpuzabitsina kuko biramugiraho ingaruka ? Ni uko tutabibabwira.'

    Reba ikiganiro hano…

    Kuva mu 2016 kugeza mu 2019, mu Rwanda habarurwa abakobwa basaga ibihumbi 70 batewe inda imburagihe.

    Umunyamakuru Ntawuyirushamaboko Célestin afatanyije n’Ikigo kizwi nka Centre Marembo, batangije ikipe y’umupira w’amaguru ya Intwari FC igizwe n’abakobwa, igamije gukora ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu.

    Ntawuyirushamaboko yavuze ko 'Iki kibazo cy’inda ziterwa abangavu njye ngifata nk’icyorezo cyugarije umuryango nyarwanda kigira ingaruka haba kuri uwo mugabo wateye inda cyangwa wahohoteye umwana. Uriya mwana watewe inda nawe arahungabana cyangwa akagira ingaruka nyinshi.'

    Yakomeje agira ati 'Twasanze hari ikintu kirengagijwe, n’ubwo ubukangurambaga bukorwa ariko twasanze budakorwa muri siporo ariko ugasanga n’uburyo ubu bukangurambaga bukorwa ba nyir’ubwite ntabwo babushyirwamo ngo babugiremo uruhare.'

    Ntawuyirushamaboko avuga ko aba bakobwa batewe inda bakiri bato bazanagira umwanya wo gutanga ubuhamya no kwigisha bagenzi babo kugira ngo batazaterwa izi nda.

    Iyi kipe yamuritswe mu gihe guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo hatangira ibikorwa bizakorwa mu minsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, aho insanganyamatsiko izibandwaho igira iti 'Twubake umuryango uzira ihohoterwa rishingiye ku gitsinda.'

    Ubukangurambaga buzakorwa muri iyi minsi buzabera mu Karere ka Kamonyi (ku wa 27 Ugushyingo), muri Kigali Car Free Day (ku wa 29 Ugushyingo), Rulindo (ku wa 4 Ukuboza), Rwamagana (ku wa 8 Ukuboza) no mu Karere ka Gasabo ku wa 10 Ukuboza 2020.

    Reba ikiganiro hano…

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ntiturwanya-gusambanya-abana-turwanya-kubatera-inda-kandi-sicyo-kibazo-Ingabire-Marie-Immaculee

  • #COVID19: Abantu 76 bakize, haboneka abarwayi bashya 29 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 29 babonetse mu bipimo 2,583 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 9, Bugesera: 13 (Bapimwe muri gereza), Musanze: 4, Gatsibo: 2, Rubavu: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Gatatu mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,779 muri bo abamaze gukira ni 5317, naho abakivurwa ni 415.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 47.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-76-bakize-haboneka-abarwayi-bashya-29

  • Rwanda: Persons with deaf-blindness want the government to recognize them as a distinct disability type #rwanda #RwOT

    By Kanamugire Emmanuel

    Persons with deaf-blindness in Rwanda want to be recognized as a distinct disability category as one of the steps to address their social problems.

    These are some of the highlights of a joint meeting in Kigali on November, 25, 2020, that has brought together members of the Rwanda Organization of Persons with Deaf-blindness (ROPDB) and various institutions such as the Ministry of Health, the Ministry of Education, the National Council of Persons with Disabilities, LODA, Parliament, NUDOR among others and partners in order to discuss about possible solutions to problems of this category of Rwandan population.

    Statistics released by the 2012 census show that there were about 57,000 blind and 33,000 deaf people in Rwanda, while the number of people with combined disabilities has not been found because the category was not there, according to the National Institute of Statistics in Rwanda, NISR.

    The fact that the number of people with this disability is unknown is due to the fact that there is no category for them, which is a major obstacle to solving the problems they face in their daily lives, ROPDB chairperson, Furaha Jean Marie has explained.

    'We want the recognition of the category of Persons with Deaf-blindness in Rwanda, which will help us to advocate in a special way and wherever we'll go to address our concerns will be quickly heard,' he said.

    'The Rwanda Organization of Persons with Deaf-blindness was founded to remove the barriers of people in this category, who have never been to schools. That is the serious challenge to us. Another problem we face is that we are not able to communicate with our families as most of us do not know tactile sign language' he added.

    Mukarwego Umuhoza Immaculée, from LODA, said that this category of people was not considered as a special one and the unavailability of its statistics affects the social protection program; some could not be helped because they were unknown.

    Dr Donatille Kanimba, Executive Director of the Rwanda Union of the Blind, also stressed the need for this category to be taken into consideration to support everyone depending on his or her disability type and needs.

     'This is a disability that leads to extreme loneliness. When a child is sick the mother cannot know the problem the child has due to communication barriers.  We, as people with visual impairments, are saddened because some of our friends are not being helped and yet we want everyone to have the same rights as other Rwandans', Dr Kanimba said.

    MP Mussolini Eugene assured the ROPDB continuous advocacy so that deaf-blindness be recognized as a disability category itself.

    He said: 'The existence of this category of disability is very important, I noted that, together we'll continue to reach different institutions advocating for its recognition.'

    Deaf-blindness is varying degrees or progressive lost of sight and hearing, the combination of which causes such severe communication and other development and educational needs that they cannot be accommodated in special education programs solely for children with deafness or children with blindness.

    The main challenges of persons with deaf-blindness in Rwanda include communication barrier as most of them even the communities around them do not know tactile sign language; lack of special schools for them, stigmatization in some families; poor mindset of communities and decisionmakers on deaf-blindness; many deafblind having other disabilities.

     

     

     

    2

    The post Rwanda: Persons with deaf-blindness want the government to recognize them as a distinct disability type appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/25/rwanda-persons-with-deaf-blindness-want-the-government-to-recognize-them-as-a-distinct-disability-type/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-persons-with-deaf-blindness-want-the-government-to-recognize-them-as-a-distinct-disability-type

  • Ifoto y’umunsi : Hon Tito Rutaremara ari gusoma Clarisse Karasira #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo nshya ya Clarisse Karasira yiswe 'Rutarema’ yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, aho mu mashusho yayo hagaragaramo Hon Tito Rutaremara ari gucinya akadiho.

    Iyi ndirimbo kandi yumvikanamo amazina y’abantu bamwe na bamwe babaye hafi cyane umuhanzikazi Clarisse mu gihe cy’imyaka ibiri amaze mu muziki. Aho amaze gukora indirimbo zigize Album ye ya mbere.

    Muri iyi ndirimbo ye, ashima abarimo Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru W’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Nyirasafari Esperance Umusenateri mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

    Alain Mukuralinda wabaye umujyanama we, umuhanzikazi wagwije ibigwi Cecile Kayirebwa, umukirigitananga Daniel Ngarukiye, Nyiranyamibwa Suzanne wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Telefoni’ n’abandi benshi,

    Uyu muhanzikazi asaba abantu gukomeza kwimika ubumana, ubumuntu n’urukundo rutagira umupaka.


    Reba hano indirimbo ‘Rutaremara’

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ifoto-y-umunsi-Hon-Tito-Rutaremara-ari-gusoma-Clarisse-Karasira

  • Sergeant Robert yasanze Tindifa muri Uganda Daily monitor yabyutse imukuramo Amangambure Abana yarabataye yijyanira n'Umugore #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi inkuru igiye hanze ko Kabera Robert akurukiranweho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w'imyaka 15 agahita atoroka atarafatwa kugira ngo akurikiranweho icyo cyaha. Andi makuru yagiye hanze avuga ko Robert yatorokeye mu gihugu cya Uganda gusa abenshi babanje kuyahakana bavuga ko ari ukubeshya!, Ikinyamakuru dailymonitor uyu munsi cyanditse inkuru ko cyagiranye ikiganiro na Robert Kabera uri muri icyo gihugu, Kabera akaba yatangaje ko yahunze kubera ko ngo u guverinoma y'u Rwanda itifuza ko yagirana umubano na famille ya Rwigema we avuga ko bafitanye isano!!

    Abasesenguzi ku mbuga nkoranyambaga barimo Peter Mahirwe baragira bati 'Ibi bintu ninde koko wabyemera? Rwigema n'intwari y'igihugu kandi Kabera si we wenyine ufitanye isano na famille ye mu gihugu, ndetse kuba bafitanye isano ntabwo ari bishya kuko bisanzwe bizwi, iki ni ikinyoma kigayitse!, Yanagarutse ku matariki yahungiyeho ibyo ni ukubeshya kuko sibwo yahunze kuko yahunze amaze gukora icyaha cyo gusambanya umwangavu bikamenyekana, Birababaje kuba uwakabaye umubyeyi ariwe uhindukira agasambanya uwo yakabaye arera cyangwa ngo amugire inama.

    Kabera nabe umugabo areke guhimba ibintu bidashoboka byuzuyemo ubuswa ahubwo aze aburane niba ari nta cyaha yakoze urukiko ruzabyerekana kandi niba nawe yamaze guhitamo inzira zindi nabyo bizagaragara.
    Nyuma y'amakuru yacicikanye avuga ukuntu Kabera yikoze mu nda hanyuma Igisirikare cy'u Rwanda cyahise gitangaza ko cyatangiye iperereza kuri uyu musirikare wamamaye nk'umuhanzi kuva mu myaka ya 2009, wakoze indirimbo zirimo nk'iyamamaye yise Impanda ndetse wari n'umwe mu bagize 'Army Jazz Band'.

    Hahise hatangira gukwirakwira amakuru anyuranye, ko yaba yatorokeye muri Uganda gusa nta gihamya cyayo cyari cyakabonetse. Kuri uyu wa Gatatu, Sergeant Robert yagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda, ahamya ko ariho yatorokeye ndetse ko rwose asaba iki gihugu kumuha ubuhungiro. yemeye ko yatorotse kuwa 18 Ugushyingo ari kumwe n'umugore we, yinjira ku butaka bwa Uganda anyuze mu nzira zitemewe ku mupaka wa Kagitumba. Ngo yasize mu Rwanda abana be batatu bakuru n'uruhinja rw'amezi arindwi. Robert ngo ubwo yavaga mu Rwanda yajyanye n'urwo ruhinja, gusa ageze ku mupaka wa Kagitumba mu nzira yagombaga kunyuramo asanga irimo amazi, afata umwanzuro wo kuruha abagiraneza kugira ngo rutarohama arusiga mu Rwanda atyo akomezanya n'umugore we.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Ingabo z'u Rwanda ku manywa yo ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020, ryavugaga ko 'Ishami ry'Ubushinjacyaha mu Gisirikare cy'u Rwanda, ryatangiye iperereza ku byaha bishinjwa 'Sergeant Robert' bijyanye no gusambanya umwana wo mu muryango we.', Rikomeza rigira riti 'Ibi byaha bivugwa ko byakozwe tariki ya 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.'
    Wibaza mpamvu ki ituma Uganda yifuza kuba indiri ya buri munyabyaha uturutse mu Rwanda aho kumushyikiriza igihugu yaturutsemo ngo kimuhe ubutabera. N'abandi bashakishwaga n'inzego z'umutekano bagiye batoroka banyuze muri Uganda, bagerayo bagahabwa ubuhungiro n'ubuzima bwiza mu gihe mu masezerano hagati ya Polisi z'ibihugu harimo guhererekanya abanyabyaha ndetse u Rwanda rwakunze kuyubahiriza mu bihe binyuranye.

    Usibye kandi Sergeant Robert undi musirikare waherukaga gutorokera muri Uganda ni Lt. Gerald Tindifa watorotse ku wa 18 Gashyantare afashijwe n'Umutwe udasanzwe mu Ngabo za Uganda. Uyu musirikare yavuye mu Rwanda anyuze mu nzira zitemewe, ageze muri Uganda yakirwa n'inzego z'umutekano, bwa mbere na Maj. Fred Mushambo ukora mu ishami rishinzwe Ubutasi mu Gisirikare mu gace ka Mbarara.

    Ku butaka bwa Uganda ni ho abarimo Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya batorokeye ubwo bari batangiye gukorwaho iperereza ku byaha byo guhungabanya umutekano w'igihugu. Nubwo bimeze gutya ariko, inshuro nyinshi u Rwanda rwagiye rushyikiriza Uganda abaturage bayo baruhungiyemo bakekwaho ibyaha. Nko mu 2013, rwataye muri yombi Namuyimbwa Shanita uzwi nka 'Bad Black' wari winjiye ku butaka bwarwo arenze ku mategeko kuko atari yemerewe gusohoka mu gihugu nyuma yo guhamywa ibyaha byo kunyereza umutungo.

    Usibye uwo, hari abandi Uganda yasabye kohererezwa kugira ngo baburanishwe ku byaha binyuranye ishyikirizwa 26, hari mbere y'uko umubano uba mubi hagati y'ibihugu. Muri Gashyantare 2020, U Rwanda na Uganda byasinyanye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha. Yasinyiwe mu nama yahuje abakuru b'ibihugu bane igamije kugarura umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi yabereye i Gatuna ku mupaka.

    Aya masezerano arakomeye kuko u Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abakekwaho ibyaha binyuranye bahunze ubutabera no gukingira ikibaba ibikorwa by'imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, birimo iby'imitwe ya RNC, FDLR, RUD Urunana n'indi. Ikiri kwibazwaho muri iki gihe ni ukumenya niba Uganda izayubahiriza ikohereza mu Rwanda, Sergeant Robert ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana yibyariye nkuko ikinyamakuru Igihe cyabigarutseho.

    The post Sergeant Robert yasanze Tindifa muri Uganda Daily monitor yabyutse imukuramo Amangambure Abana yarabataye yijyanira n'Umugore appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/sergeant-robert-yasanze-tindifa-muri-uganda-daily-monitor-yabyutse-imukuramo-amangambure-abana-yarabataye-yijyanira-numugore/