Blog

  • Rwabugiri Umar arerangana, ninjye wakoze amakosa – Umutoza Adil wa APR FC #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko APR FC itsinze Gor Mahia 2-1, igitego APR FC yatsinzwe ntabwo cyavuzweho rumwe aho abantu benshi bashyize ikosa ku munyezamu Rwabugiri Umar, umutoza w’iyi kipe akaba avuga ko amakosa ari aye atari ay’umunyezamu we.

    Hari ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2020, APR FC yari yakiriye Gor Mahia mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

    APR FC yari imbere n’igitego 1 cyatsinzwe na Sefu ku munota wa 9.

    Ku munota wa 28, Gor Mahia yishyuye igitego gitsinzwe na Andrew Juma, ni ku mupira w’umuterekano yatereye nko muri metero 23, Rwabugiri ananirwa kuwukuramo. Wamwidunze imbere uramurenga ujya mu izamu. APR FC yaje kubona igitego cya 2 ku munota 62, ku mupira Omborenga yahinduye imbere y’izamu bakitsinda.

    Nyuma y’uyu mukino, Adil yabajijwe ku makossa y’umunyezamu we niba akinamufitiye icyizere, avuga ko amakosa ari aye atari ay’umunyezamu.

    Ati'Ntabwo ari Umar wakoze ikosa, ni umutoza wakoze ikosa, nta kosa yakoze n’ikipe n’umutoza bakoze ikosa. Nta kibazo mfite ku munyezamu wanjye yari ahari, yakinnye neza, yagize umukino mwiza. Ikipe yose yakoze ikosa ntabwo ari Umar, APR FC ni umuryango iyo umwe akoze ikosa twese tuba twarikoze, rero Umar nta kosa yakoze ninjye wakoze ikosa.'

    Uyu mutoza kandi yavuze ko bagomba kwitegura umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2020 bagasezerera iyi kipe uko byagenda kose.

    Rwabugiri ashinjwa kuba ari we watsindishije APR FC

    Adil ahamya ko nta kosa Rwabugiri yakoze ari we wakoze amakosa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwabugiri-umar-arerangana-ninjye-wakoze-amakosa-umutoza-adil-wa-apr-fc

  • Covid-19: Amakuru Mashya 29/11/2020 #rwanda #RwOT

    Minitseri y'ubuzima mu Rwanda yatangaje, umugore w'imyaka 25 yahitanwe na Covid-19,aba umuntu wa 48 uhitanwe n'iki cyorezo mu Rwanda.

    Kuri iyi tariki kandi abantu 28 basanganywe ubwandu bwa Coronavirus, mu gihe nta n'umwe wayikize,mu bipimo 2,042 byafashwe mu masaha 24 yashize.

    Dore aho abo barwayi bagaragaye ni mibare yabo

    Kigali: 8, Musanze: 8, Rubavu: 4, Rusizi: 3, Gicumbi: 2, Nyagatare: 1, Gatsibo: 1, Burera: 1.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/30/covid-19-amakuru-mashya-29-11-2020/

  • AS Kigali yagize ikibazo cy’abakinnyi 4 batakinnye, yatsinzwe na Orapa United (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    AS Kigali yaraye itsinzwe umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederations Cup na Orapa United yo muri Botswana 2-1, ni nyuma yo kudakinisha abakinnyi bayo 4 babuze ibyangombwa.

    Ni umukino wabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru aho umukino warangiye ku ntsinzi ya Orapa United y’ibitego 2-1.

    Ibitego bya Orapa byatsinzwe na Gafoame Mabaya ku munota wa 12 na Elias Mbatshi atsinda icya kabiri ku munota wa 19, ni mu gihe igitego kimwe rukumbi cya AS Kigali cyatsinzwe na rutahizamu w’umunya-Nigeria, Aboubakar Lawal.

    AS Kigali ikaba yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bagera kuri 4 kubera ibibazo by’ibyangombwa, barimo rutahizamu w’umunya-Nigeria, Orotomal Alex, Ishimwe Christaian, Ahoyikuye Jean Paul(Mukonya) na Karera Hassan.

    AS Kigali biteganyijwe ko izahaguruka muri Botswana ku wa Kabiri aho izarara muri Ethiopia ikagera mu Rwanda ku wa Gatatu, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu. Izakomeza hagati y’aya makipe izahura na KCCA yo muri Uganda.

    11 ba Orapa babanje mu kibuga

    Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

    Rutahizamu Aboubakar Lawal

    Shabani Hussein Tchabalala yagerageje

    Biramahire Abeddy ashaka uko acenga umukinnyi wa Orapa United

    Nsabimana Eric Zidane ni we wari kapiteni wa AS Kigali

    Rutahizamu Lawal yagerageje kugora ubwugarizi bwa Orapa United

    Lawal Aboubakar yishimira igitego cy’impozamarira yatsindiye AS Kigali

    Christian(ibumoso), Karera Hassan(hagati) na Orotomal Alex (iburyo) bakurikiraniye umupira muri Stade kuko bagize ikibazo cy’ibyangombwa

    Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice yarebye uyu mukino

    Umutoza Eric Nshimiyimana ntiyahiriwe n’umukino ubanza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yagize-ikibazo-cy-abakinnyi-4-batakinnye-yatsinzwe-na-orapa-united-amafoto

  • Rayon Sports yanyagiye AS Muhanga, Gasogi itsindirwa i Huye, Police FC na Musanze zigwa miswi #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo mu Rwanda hari habaye imikino ya gicuti igera kuri 4, ndetse umuntu yavuga ko ari nayo ya nyuma mbere y’uko shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021 utangira. Rayon sports yari yasuye AS Muhanga i Muhanga iyitsindirayo 3-1.

    Wari umukino wa 4 Rayon Sports igiye gukina wa gicuti, ni nyuma yo gutsinda Alpha 1-0 mu mukino utararangiye, ikinganya na Bugesera FC 2-2 ndetse na Police FC 0-0.

    Rayon Sports ikaba yaratsinze uyu mukino ku bitego bya Omar Sidibe ku munota wa 12, Drissa Dagnogo ku munota wa 41 na Sugira Ernest ku munota wa 63. Igitego cya AS Muhanga cyatsinzwe na Bakundukize Adolphe.

    Ni umukino wakinwe na Iranzi Jean Claude nyuma y’amezi arenga atandatu ari mu Misiri.

    Police FC kuri Stade Regional Nyamirambo yari yakiriye Musanze FC, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1. Mico Justin ni we watsindiye Police FC, ni mu gihe yaje kwishyurirwa na Ndagijimana Ewing.

    Mukura VS yari yakiriye Gasogi United i Huye, umukino waje kurangira Mukura VS itsinze Gasogi United 1-0 cya Lucky Emmeanuel.

    Undi mukino wa gicuti wabaye, wabereye i Rubavu ikipe ya Marines yakiriye Espoir FC y’i Rusizi, maze amakipe yombi anganya 0-0.

    Rayon Sports yatsinze AS Muhanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yanyagiye-as-muhanga-gasogi-itsindirwa-i-huye-police-fc-na-musanze-zigwa-miswi

  • Mu maso ya Perezida Kagame, u Rwanda rwatsinzwe na Saduni y’Epfo(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yihereye ijisho umukino usoza itsinda D mu gushaka itike ya AfraBasket2021 u Rwanda rwatsinzwemo na Sudani y’Epfo, akaba ari na wo mukino wasozaga imikino y’amajonjora imaze iminsi ibera mu Rwanda.

    Nyuma yo gutsindwa na Mali, Nigeria, u Rwanda rwari rufite icyizere ko rwaza gutsinda Sudani y’Epfo ariko siko byagenze kuko rwaje gutsindwa n’iki gihugu ku manota 67-55.

    Ni umukino wakurikiranywe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yari kumwe na Misitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa.

    Sudani yayoboye agace ka mbere ku manota 17-12 mu gihe aka kabiri kasojwe ifite 16-10 (33-22).

    Ikipe y’u Rwanda yazamuye amanota mu gace ka gatatu, igatsinda ku manota 19-18 (51-41) mu gihe aka nyuma katsinzwe na Sudani y’Epfo ku manota 16-14 (67-55).

    Nigeria niyo yasoje itsinda D iyoboye n’amanota 6, ni nyuma yo gutsinda Mali 91-68.

    Mu itsinda A, Tunisia yatsinze umukino wayo wa gatatu yahuyemo na Centrafrique ku manota 80-63 mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye iya kabiri imbere ya Centrafrique nyuma yo gutsinda Madagascar amanota 82-64.

    N’ubwo u Rwanda rutabashije gukomeza mu kindi cyiciro, rwo rufite itike kuko ni rwo ruzakira igikombe cya Afrobasket2021 giteganyijwe kuzaba hagati ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri 2021.

    Iyi mikino imaze iminsi 5 ibera muri Kigali Arena, yari yahuje ibihugu 12 bigabanyije mu matsinda atatu: A, B na D mu gihe itsinda E riri gukinira mu Misiri naho itsinda C rikaba ryarakinnye muri Gashyantare.

    Perezida Kagame na Minisitiri Aurore Mimosa muri Kigali Arena bareba u Rwanda rutsindwa

    Perezida Kagame(ibumoso), Minisitiro Aurore Mimosa(hagati) na perezidawa FERWABA, Mugwiza Desire(iburyo) bakurikiranye umukino

    Steve Hagumintwari ashyira umupira mu gakangara

    Kami Kabange azitiwe n’abasore ba Sudani y’Epfo

    Kapiteni w’u Rwanda, Shyaka Olivier agerageza gushyira umupira mu gakangara

    Adonis Jovon Filer umwe mu basore b’u Rwanda bagaragaje urwego rwiza muri iyi mikino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-maso-ya-perezida-kagame-u-rwanda-rwatsinzwe-na-saduni-y-epfo-amafoto

  • Rotary Club joins Gasabo residents in community work to plant trees, build kitchen garden for an ECD #rwanda #RwOT

    The community work worth Rwf 500,000 was held on Saturday November 2020 in Taba village of Murama cell in Kinyinya sector.

    The gesture is part of Rotary Club’s initiatives to contribute to inclusive development.

    During the community work, members of Rotary Club along with Rotaract members from University of Rwanda’s College of Education and School of Finance and Business planted 20 ornamental trees, built a kitchen backyard garden and prepared the ground upon which a garden for local early childhood center will be developed.

    The President of Rotary Club in Rwanda, Jeannette Rugera said the community work was meant to provide a favorable environment with all requirements for learners as the school is completed.

    She explained that the kitchen garden will contribute to the provision of balanced diet for children.

    'These activities will enable a conducive learning environment with fresh air and provision of balanced diet. We are delighted for the activity as partners for the district and the Government in general,' she noted.

    Gasabo district is constructing over 900 classrooms to facilitate studies while adhering to COVID-19 health guidelines once completed.

    The Director for Good Governance in Gasabo district, Jonas Shema hailed the contribution of Rotary Club to the promotion of education highlighting that new classrooms will reduce overcrowding and long distances from homes to school.

    Among others, Rotary Club committed to provide water tanks, desks and hand washing facilities to EAR TABA, a school with primary and early childhood center under construction.

    Rotary Clubs members who participated in the community work were from different clubs Kigali Virunga, Kigali Doyen and Kigali Mont Jali additional to Rotaracts (Rotary Club junior members from universities) from College of education (former KIE), SFB, African Leadership University and Kigali City.

    Rotary Club Rwanda comprises of six clubs including Musanze, Kigali Mont Jali, Kigali Virunga, Kigali Doyen, Gasabo and Butare with 122 members.

    Rotary Clubs intervene in the provision of safe water, promoting quality education, prevention of pandemics, eradication of poverty, environment protection, striving for durable peace and promoting citizens’ livelihoods.

    The kitchen garden is expected to contribute to the provision of balanced diet for children.

    Rotary Club also planted ornamental trees.

    Participated in the community work are from different Clubs .

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rotary-club-joins-gasabo-residents-in-community-work-to-plant-trees-build

  • Harimo gutegurwa politiki izatuma abafungwa muri za gereza zo mu Rwanda bagabanuka #rwanda #RwOT

    Urwego rw'ubucamanza mu Rwanda ruravuga ko harimo gutegurwa politiki ijyanye no gukurikirana ibyaha nshinjabyaha (criminal justice policy) yitezweho kugira uruhare mu kugabanya umubare w'abinjira mu magereza ahubwo bagahabwa ibindi bihano hanze ya gereza.

    Ibi biravugwa mu gihe ubucucike muri gereza kuri ubu buri hejuru ya 120% by'ubushobozi bwazo.

    Gukoreshwa imirimo nsimburagifungo, kwambikwa igikomo gituma umuntu agenzurwa aho ari hose ndetse no gutanga amafaranga y'ingwate hari abemeza ko byagira uruhare mu kugabanya umubare w'ubucucike bw'abafungirwa mu magereza ari hirya no hino mu gihugu.

    Perezida w'Urugaga rw'abavoka mu Rwanda Kavaruganda Julien asanga abakiliya babo hari abashobora gukurikiranirwa hanze bitewe n'ibyaha baregwa.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo na we yemeza ko igisubizo cy'ibyaha bikorwa atari ugufunga gusa akizeza benshi ko politiki y'imikurikiranire y'ibyaha nshinjabyaha irimo gutegurwa izagira uruhare mu kugabanya umubare w'abinjira muri gereza.

    Gusa, Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye yemeza ko hari abakurikiranwaho ibyaha bisaba ko baba bari muri gereza bitewe n'impamvu zinyuranye.

    Raporo y'ubucamanza ya 2019-2020 igaragaza ko mu manza 76,349 zaciwe, izingana na 58,916 zaciwe mu mizi muri zo 17,433 zingana na 24% zari zerekeye ifunga n'ifungura ry'agateganyo. 

    Raporo ya Komisiyo y'igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ya 2018/2019 igaragaza ko igipimo cy'umubare w'abagororwa bari muri za gereza wari 71,000 nyamara ubushobozi bwazo ari ukwakira ibihumbi 57 000 gusa. Ibi bivuga ko muri uwo mwaka, hari hamaze kurengaho ibihumbi 14,000 by'abagororwa gereza zidafitiye ubushobozi bwo kwakira.

    Harimo gutegurwa politiki izatuma abafungwa muri za gereza zo mu Rwanda bagabanuka
    Src: RBA

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/30/harimo-gutegurwa-politiki-izatuma-abafungwa-muri-za-gereza-zo-mu-rwanda-bagabanuka/

  • Twongeye twataramye! Alarm Ministries igiye gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Arena kizitabirwa n’abatarenga 1,500 #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amezi 8 ibitaramo bihagaritswe mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, kuri ubu byakomorewe ariko hakaba harimo umwihariko w’uko bizajya biba mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Alarm Ministries yemeje ko igiye gutaramana n’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu mpera z’uyu mwaaka.

    Isubukurwa ry’ibitaramo n’ibikorwa by’imyidagaduro ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2020 muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Ku ngingo y’isubukurwa ry’ibitaramo, iyi nama yanzuye iti “Imyidagaduro n’ibitaramo ndangamuco bizagenda bifungurwa buhoro buhoro hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya Covid-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n’inzego zibishinzwe”.

    Alarm Ministries iri mu bagiye gukora ibitaramo bwa mbere nyuma y’uko bisubukuwe. Ni igitaramo bise ‘We are back in live concert’ kizaba tariki 20 Ukuboza 2020 kibere muri Kigali Arena nk’uko tubikesha InyaRwanda.com . Alarm Ministries ni itsinda rifite ibigwi bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda. Bavuze amakuru menshi bazayatangaza mu minsi iri imbere, gusa bavuze ko igitaramo gihari, aho kizabera hazwi ndetse n’ibiciro.

    Alarm Ministries igiye gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Arena

    David Gakunzi umwe mu bayobozi ba Alarm Ministries, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, yavuze ko igitaramo cyabo kitazarenza abantu 1,500 bazacyitabira. Ni mu gihe Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 10. Ibi bisobanuye ko kutarenza abantu 1,500 ari mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kwirinda Covid-19, bikaba byumvikanisha ko abantu bazaba bicaye bahanye intera mu buryo bugaragara.

    David Gakunzi yagize ati “Igitaramo kizinjiza abantu 1,500, nibo bazinjira muri salle bonyine. Ibiciro (byo kwinjira) nabyo birahari, buri kintu cyose kirahari, n’uko abantu bazinjira birahari. Ibiciro biri mu byiciro bitatu, hari VVIP, VIP n’ahandi hasanzwe.” Yavuze ko amatike yatangiye kugurishwa akaba ari mu byiciro bitatu; muri VVIP itike ni 20,000 Frw harimo kurya no kunywa, muri VIP itike ni 10,000 Frw harimo kunywa gusa, naho mu myanya isanzwe ni 5,000 Frw. Yavuze ko abaririmbyi bazafatanya nabo bazabatangaza vuba cyane.

    Alarm Ministries ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 20

    REBA ‘HARIHO IMPAMVU’ YA ALARM MINISTRIES

    Source: Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Twongeye-twataramye-Alarm-Ministries-igiye-gukorera-igitaramo-gikomeye-muri.html

  • Ibintu bigaragaza ko umugabo azabasha kubaka urugo rugakomera #rwanda #RwOT

    Mu myemerere ya bamwe umugabo afatwa nk’umutwe w’urugo ndetse hari iby’ingenzi bigomba kumuranga mu migendere n’imyitwarire ye haba iwe no mu bandi.

    Abemera Imana bo bahamanya n’imitima yabo ko umugabo mu rugo aba akuriwe na Kirisitu ndetse ibyo amukuraho ni byo asangiza abagize umuryango we.

    Kugira ngo umugabo abe akuze mu mwuka bigaragarira mu myitwarire ye, uko yitwara mu gihe yakize cyangwa yakennye, uko aganira n’umuryango we, uko avugisha ukuri, kumenya agaciro ke, kurinda urugo, kugira iyerekwa n’ibindi.

    Izi ni inkingi zifasha umugabo kubaka urugo rutajegajega kandi rwubahisha Imana.

    Mu kwinjira muri izi ngingo ni byiza kwifashisha Bibiliya mu ijambo riboneka mu Gitabo cy’Abefeso 4:13-15 ryerekana ko abizera bakwiye kuvuga ukuri mu rukundo no gukurira muri Yesu Kirisitu.

    Bibiliya itubwira ko dufata icyitegererezo kuri Kirisito uko abanye n’itorero, dukwiye kuba turi abantu bashyitse bageze ku kigero cy’igihagararo cye, kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n’imiraba.

    Mu by’ukuri nta mugabo wakwitwa umwana ariko hari umuntu ubona uko yitwara ukabona bigaragaza ikigero cy’igihagararo cya Kirisito muri we. Ibi rimwe na rimwe ni byo binagena uko yubaka urugo rwe.

    Iyo turebye uko Imana yashyize umuryango kuri gahunda habanza Imana, hagakurikiraho Yesu, hagakurikiraho umugabo, hagakurikiraho umugore, hagakurikiraho abana n’abandi.

    Aha ndagira ngo nkwibutse ko wowe mugabo ari wowe mutwe w’urugo kandi ibyo ukura kuri Kirisito ari byo ukwiye kuba usangiza abo mubana, uhereye ku mugore wawe n’abana. Iyo bitagenda neza akenshi ikibazo kiba kiri ku mutwe kuko iyo ufite ikibazo, amaboko arikubita, amaguru ntamenya iyo ajya, mbese izindi ngingo zose zirahagarara kuko umutwe ari wo utekerereza byose.

    Rimwe na rimwe hari igihe tuvuga ko ibibazo biri mu rugo bishingiye ku bana batunaniye n’ibindi, ariko twareba neza tugasanga umutwe nawo ushobora kuba ufite ikibazo.

    Iyo umutwe umeze neza, utekereza neza, izindi ngingo birazorohera. Nta kigeragezo kitari rusange mu bantu kuko ibyo duhura na byo ni ibya rusange, ahubwo uko tubyitwaramo ni byo bigaragaza ubukure bwo mu mwuka.

    Hari ibintu by’ingenzi bigaragaza umugabo uzubaka neza urugo rwe, rukaba icyitegererezo ndetse muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku ngingo eshanu zishobora kubyerekana.

    Uko witwara imbere y’abagore n’abakobwa

    Uko witwara imbere y’abagore n’abakobwa beza baguca imbere ni byo bigaragaza ubukure bwo mu mwuka ufite. Murabizi ko intege nke z’abagabo twese ari amaso nk’uko intege nke z’abagore ari amatwi.

    Nta bushakashatsi nakoze ariko nkunda kubireba inshuro nyinshi iyo umukobwa cyangwa se mugore wambaye mu buryo burangaza abantu anyuze imbere y’abagabo, kugira ngo ubone uwihanganye ntahindukirire kumureba ni gake cyane. Mu by’ukuri guhindukira ntacyo bitwaye ariko igisigara mu mutima n’icyo ukoresha ibyo warebye ni cyo gishobora kuba icyaha.

    Iyo umugabo arambagiza aba ashaka kugera ku ntego yo kwemeza uwo mukobwa no kumugeza mu rugo akajya yishimira ko yarongoye umukobwa mwiza w’igitangaza ndetse ko yamutsindiye.

    Abagabo benshi niko bateye ariko biratangaje ko iyo amugejeje mu rugo atongera kubona bwa bwiza bwe ahubwo agahorana irari ku buryo umuntu ashobora no kurarikira umukozi wo mu rugo kandi ntaho bahuriye.

    Abagabo benshi bagira intege nke zo gusambana akenshi baba bafite abagore beza b’ibitangaza ariko ntibongere kubona ubwiza bwabo bakabaca inyuma. Rero umuntu wakijijwe akwiye kwirinda gusambana kuko ari icyaha, ukwiye kumenya uko ubyitwaramo nibyo bizagaragaza ikigero cy’ubukure bwe.

    Imyitwarire mu gihe cy’ubukire no mu bukene

    Amafaranga kuyagira ni byiza, ariko hari abantu bakundana bakennye maze bakira, umugabo agatangira kubona umugore atamukwiriye.

    Urugero Nowa yavuye mu bwato ahinga uruzabibu rurera ahita atangira kwambara ubusa yasinze. Hari igihe umuntu asinda amafaranga, agasinda icyubahiro, agasinda umugisha Imana yamuhaye maze agatangira kubona umugore we atamukwiriye, agatangira kubona umugore we ari umuturage cyane kuko yasinze.

    Mu by’ukuri hari abantu bazi kubana mu bukene bagira amafaranga bikanga. Hari n’abandi babana mu mafaranga ubukene bwaza bukabavangira, uko witwara imbere y’amafaranga bigaragaza ubukure bwo mu mwuka ufite.

    Amafaranga akwiriye kuba igikoresho gusa twebwe tukamenya uko dukwiye kuyakoresha ariko adakwiye gusenya ingo. Amafaranga ni umushyitsi uza ejo akazajya ahandi, kandi n’iyo twayagumana, ntakwiye kuba intandaro yo gusenyuka k’urugo.

    Uko tuganira n’abo twashakanye (uko twubaka umubano)

    Ese ntimuzi ko dufata igihe tukajya gusenga kugira ngo twumve icyo Yesu atubwira? Ese Yesu aramutse akwihoreye ntagire icyo agutangariza ntugire ijambo riguhumuriza wakumva uguwe neza?

    Tekereza ukuntu umugore wawe bimubabaza iyo mutaganira cyangwa muganira nabi mugashwana, mugashihurana n’ibindi. Dukwiye kwihanganira abagore bacu uko baduha amakuru, yego bavuga menshi kuruta ayacu ariko natwe iyo tugiye gusenga Yesu adutega amatwi akaduha akanya tukamubwira ntarambirwa.

    Ntidukwiye kurambirwa kuganira n’abo tubana ahubwo dukwiye kwemera tukamenya uko tuganira n’uko dutanga amakuru.

    Kuvuga ukuri nk’uko kuri mu mutima

    Buriya bibabaza abana n’umugore bitewe n’icyizere bagirira umugabo iyo bumvise ko abeshya mu gihe baba bumva ko yanakwica n’intare.

    Iyo bibayeho bakamenya ko abeshya, ni igikomere batashobora gukira, kandi dufite abantu b’abagabo batavuga ukuri, umunsi abana n’umugore bavumbuye ko ubeshya bizagira ingaruka ku mubano wanyu.

    Iyo umuntu atavuga ukuri aba yagiye mu bundi bwami butari ubwa Yesu, we nzira y’ukuri n’ubugingo, kandi udashyigikira ikintu cyose kitarimo ukuri.

    Niba uvuze uti 'Ndazana umugati”, wibuke uwuzane ikiguzi cyose bigusaba ugitange nushaka uguze amafaranga ariko isezerano watanze urisohoze.

    Ni byiza ko icyo utemeye umenya kuvuga 'Oya’, icyo gihe uzaba ubatoza kubaho bari mu kuri kandi bakuvugisha. Ukwiye kumenya kuvuga ukuri nk’uko kuri mu mutima udakoreye gushimwa.

    Kudakorera gushimwa

    Hari abantu baba baragize ubuzima burimo ibikomere bagahora bashaka gushimwa. Nubwo ari byiza nta muntu utabikunda, ariko se iyo bakunenze ubyifatamo ute?

    Bwa busharire wumva mu mutima, kwa kuntu wumva ubihiwe buriya uriya ni wowe w’ukuri. Gushimwa ni byiza, ariko igihe wakoze inshingano zawe n’ubwo bitahita byakirwa, ukwiye kumenya ko bidakwiye kugutandukanya n’Imana cyangwa se n’umuryango wawe.

    Urugero, murabizi ko abagabo bategura ibintu binini: kubaka inzu, kugura imodoka n’ibindi. Biragoye kubona umugabo wabashije kumenya ko amarido ashaje, amasafuriya yatobotse, inkweto z’abana zashize n’ibindi.

    Utwo tuntu duto akenshi abagore nibo batumenya kuko usanga batwitaho, uko abashyitsi bari buze kubasura bakababona, uko bakirwa, mu gihe wowe mugabo urimo gutekereza imishinga minini, we aba atekereza utwo tuntu duto aribyo bisaba ko mugira ahantu muhuriza.

    Ashobora kutagushimira kandi urimo kuvunika ukorera urugo bigasa nk’aho agusuzuzuguranye ibyo ukora kandi wavunitse, icyo gihe ubusharire buzamuka mu mutima ukibaza uti “Uyu muntu ateye ate? Ko atekereza iby’uyu munsi gusa? Ariko kugira ngo urugo rube rwuzuye ni uko habaho ibinini hakabaho n’ibyo bito.

    Ni ingenzi kumenya ko no mugihe tutashimwe, tudakwiye kumva twitakarije icyizere kuko ubuzima bugomba gukomeza.

    Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite n’impanuro bya Pasiteri Habyarimana Désire

    Pasiteri Habyarimana Désire ari mu bavugabutumwa biyeguriye gutanga inyigisho ziganisha ku kubaka umuryango Nyarwanda

    Wakumva n’iyi nyigisho

    Source: Agakiza.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibintu-bigaragaza-ko-umugabo-azabasha-kubaka-urugo-rugakomera.html

  • Sudan Forces Seize Large Amounts Of Weapons In astern state #rwanda #RwOT

    0Shares
    0
    Sudan's Rapid Support Forces (RSF) on Saturday announced seizure of large amounts of weapons, ammunition and war equipment in the Kassala State on the eastern border with Ethiopia, official SUNA news agency reported.
    'The weapons were seized as part of the operations carried out by the security forces these days on the border line in anticipation of any security threat,' it added.
    The RSF reiterated readiness to deal with any actions that negatively affect the security and stability of the country.The seized weapons included a number of mortars and various machine guns, said the report.
    0Shares
    0

    The post Sudan Forces Seize Large Amounts Of Weapons In astern state appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/sudan-forces-seize-large-amounts-of-weapons-in-astern-state/