Blog

  • Afrobasket2021: Perezida Kagame yitabiriye umukino w’u Rwanda na Sudani y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike ya Afrobasket 2021 iri kubera muri Kigali Arena, yatangiye ku wa Kane w’iki cyumweru ikaba yashojwe kuri iki Cyumweru.

    Mu mikino ibiri ibanza u Rwanda rwakinnye rwaratsinzwe, kuko umukino wa mbere rwatsinzwe na Mali amanota 70 kuri 64., naho uwa kabiri rugatsindwa na Nigeria amanota 83 kuri 62.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/afrobasket2021-perezida-kagame-yitabiriye-umukino-w-u-rwanda-na-sudani-y-epfo

  • Umugore w’imyaka 25 yabaye umuntu wa 48 wishwe na Covid-19 mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu yahise aba umuntu wa 48 umaze kwicwa n’iyi ndwara kuva yagera mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko kuri iki Cyumweru, mu Rwanda habonetse abantu 28 bashya banduye COVID-19, hakaba nta muntu mushya wakize.

    Abo barwayi bashya 28 babonetse mu bipimo 2,042, bakaba barimo ababonetse i Kigali: 8, Musanze: 8, Rubavu: 4, Rusizi: 3, Gicumbi: 2, Nyagatare: 1, Ngarama: 1, Burera: 1.

    Kugeza kuri iki Cyumweru, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,919 muri bo abamaze gukira ni 5,480, naho abakivurwa ni 391.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/umugore-w-imyaka-25-yabaye-umuntu-wa-48-wishwe-na-covid-19-mu-rwanda

  • Umunyarwandakazi Miss Sonia Rolland yashyizwe mu bakemurampaka ba Miss France #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi wabaye Miss France 2000, Miss Sonia Rolland yashyizwe mu kanama nkemurampaka ka Miss France 2021.

    Miss Sonia umaze imyaka irenga 20 yambaye ikamba rya Miss France, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko kugirirwa iki cyizere ari umwanya mwiza wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 amaranye iri kamba.

    Ati“nishimiye kuba mu bakemurampaka ba Miss France 2021. Ni igihe cyiza cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 maranye ikamba rya Miss France.”

    Muri aka kanama nkemurampaka bazaba bari kumwe na Iris Mittenaere wegukanye rya Miss France 2016.

    Iri rushanwa rizaba ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza 2020.

    Miss Sonia Rolland yashyizwe mu kanama nkemurampaka ka Miss France 2021

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyarwandakazi-miss-sonia-rolland-yashyizwe-mu-bakemurampaka-ba-miss-france

  • AS Kigali yatsindiwe muri Botswana mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT


    Ni umukino utoroheye AS Kigali mu minota ya mbere, aho mu minota 25 gusa yari imaze gutsindwa ibitego bibiri, byatsinzwe na Gofaone Mabaya ndetse na Mbatshi Elias.

    AS Kigali mu gice cya kabiri yaje gukora ibishoboka byose ngo yishyure, iza kubona igitego kimwe cyatsinzwe na Aboubakar Lawar, umukino ari ibitego bibiri bya Orapa United kuri kimwe cya AS Kigali.

    Abakinnyi babanje mu kibuga:

    Orapa United: Lesenya Malapela, Mpho Kgaswane, Oabile Makopo, Thato Seagateng, Mooketsi Hlabano, Gape Gagoangwe, Gofaone Mabaya, Allen Ndodole Wabuya Aebe, Onkabetse Makgantai, Mbatshi Elias

    Umutoza: Mogomotsi Mpote

    AS Kigali: Eric Ndayishime, Emery Bayisenge, Mossi Rurangwa, Christian Ishimwe, Michel Rusheshangoga, Rachidi Kalisa, Eric Nsabimana, Muhadjri Hakizimana, Shabani Hussen, Abeddy Biramahire, Abubakar Lawal

    Umutoza: Eric Nshimiyimana

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-kigali-yatsindiwe-muri-botswana-mu-mukino-ubanza-wa-caf-confederation-cup

  • Uko u Rwanda rwirwanyeho mu kubona ibikoresho byo guhangana na Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Udupfukamunwa dukoreshwa inshuro imwe twatangiye gukorerwa mu Rwanda
    Udupfukamunwa dukoreshwa inshuro imwe twatangiye gukorerwa mu Rwanda

    Icyo cyorezo cyaje nta gihugu gisimbuka, bituma kimwe cyose gishaka uko cyirwanaho ngo kivure abantu bacyo bari banduye. Ibikoresho by’ubuvuzi ntibyari bihagije, kabone no mu bihugu bisanzwe bibikora bikabicuruza.

    Ibihugu byari bikeneye ibikoresho byinshi, cyane cyane ibirinda umuntu umwe umwe (PPE) kandi akenshi bikoreshwa rimwe. Byari bikomeye kandi nta n’uwagenekerezaga ngo avuge igihe icyorezo kizarangirira, ndetse n’ibigo by’ubushakashatsi bikavuga ko urukingo rutaboneka mbere y’umwaka.

    Ibintu byari bikomeye ndetse batangiye kuvuga ko Covid-19 nigera mu bihugu bikennye bizaba bibi kurushaho, gusa byagaragaye ko yo idatoranya kuko ibihugu bikize yabyigirijeho nkana.

    U Rwanda rwashyize ingufu mu kurwanya icyo cyorezo kuva umuntu wa mbere wanduye yagaragara, ku buryo hari n’umuyobozi watakaje akazi kubera ko atabyitayeho cyane.

    Kuva icyo gihe hashyizweho ubushobozi bwo kugura ibikoresho ndetse n’inshuti z’u Rwanda zibiruteramo inkunga, cyane ko rwerekanye uko ruhagaze mu gihe hari ibindi bihugu byavugaga ko Covid-19 ari umukino wa politiki.

    Igihugu kigiye muri Guma mu rugo, abari mu buvuzi bo bakomeje gukora, hanyuma abikorera basabwa gushora imari mu gukora ibikoresho byakenerwaga kugira ngo hagabanywe ibiva hanze, na bo bahita babyitabira.

    Ubwo kandagira ukarabe zatangiye gukorwa ku bwinshi, imiti isukura intoki n’amasabune, ndetse nyuma zimwe mu nganda zitangira gukora udupfukamunwa, ari bwo abantu babonye ukuntu igitenge cyahawe agaciro.

    Ku ikubitiro inganda z’imyenda zasohoye udupfukamunwa dukoze mu bitenge no mu yandi matisi, icyari kigamijwe kwari ukugira ngo haboneke agapfukamunwa gahendutse kuko kameswa kakongera kwambarwa, ugereranyije n’agakoreshwa rimwe kagenewe abaganga.

    Utwo tw’abaganga twari duhenze kuko twari tukiva hanze, ariko bidatinze hari uruganda rwo mu Rwanda rwatangiye kudukora bituma igiciro cyatwo kigabanuka.

    Igihugu cyakomeje gushaka uko kiziba icyuho ahantu hatandukanye, cyane ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) cyakomezaga kugenzura ibikorwa n’inganda, gikumira izikora ibidakwiye, ndetse hakaba hari n’inganda zahagaritswe kubera gukora imiti isukura intoki itujuje ubuziranenge.

    Icyakora kugeza ubu haracyakenewe guhuza neza ibikorwa mu nganda n’ibikenewe ku isoko, kuko urugero nk’udupfukamunwa twakomeje gukorwa kandi isoko risa n’iryuzuye.

    Gusa ibyo na byo ni ukubireba neza kuko Covid-19 ishobora kongera ikihinduranya umwanya uwo ari wo wose ikibasira isi, icy’ingenzi ni uko abantu bahora bari maso.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/uko-u-rwanda-rwirwanyeho-mu-kubona-ibikoresho-byo-guhangana-na-covid-19

  • Akagera National Park sets new discounts for prolonged stay #rwanda #RwOT

    As for ordinary trade principles, the more customers increase the faster progress is attained. This is however contrary to environment protection principle whereby increased numbers might lead to losses. This requires strong measures to promote tourism and protect biodiversity in the ecosystem as well.

    Figures show that Akagera National Park recorded 15,000 visits annually from 2010 until 2019 when numbers increased significantly to 50,000.

    The management of the park recently informed partners that the park sometimes would record higher visits beyond its capacity in the last four months of the year which posed risks to the park and visitors.

    'One of strategies to reduce the high rate of visits and related consequences to the park without affecting revenues to preserve the park is the revision of prices. The new policy intends to mobilize visitors to spend long time. We have witnessed this especially during this period of recovering domestic tourism and needs reinforcement,' reads in part the park’s statement.

    Doubled prices

    New reforms include increasing prices to visit Akagera National Park and offering discount when a visitor spends the second and the third night. There will be no extra payments from the 4th until the 7th night.

    As per new entry fees to be effected on 15th January 2021, a Rwandan or member of East African Community (EAC) will pay US$16 (Rwf 15,000) up from US$7.50 (Rwf 6,500) per day or night.

    A person spending two nights in the park will pay US$24 (Rwf 22,500) and Rwf 30,000 entry fees for three nights.

    Effective January 2021, entry fees for international visitors has been fixed at US$100 from US$50 per night. If the visitor is to spend two nights, the entry price is fixed at US$150 and US$200 for three nights.

    Children aged 5 and under are free of charge, no entry fee or activities fees apply. Activity fees rates for children are applicable for 6 — 12 year olds. 13 year olds and above pay adult rates for entry fees and activities.

    Children between 6 and 12 from Rwanda and EAC will pay US$11 (Rwf10,000) up from US$4 (Rwf3,500). The price for two and three nights is respectively fixed at US$16 (Rwf15,000) and US$21 (Rwf20,000).

    Prices for cars have also been reduced. A small car registered in Rwanda or EAC will be charged US$10 down from US$12 (Rwf10,000) while large vehicles carrying tourists will be charged US$20 down from US$24 (Rwf20.000).

    Prices for small and large cars out of EAC remained the same at US$40 and US$100.

    Group fees and annual passes

    Usually, a group of over 20 Rwandans would get Rwf 1500 discount per individual, thus paying Rwf5000 entry fees each.

    The new pricing has extended the discount for adults and children. Groups of Rwandan Nationals of more than 20 people automatically receive a group discount of 2,000 Rwf and will be charged at Rwf 12,000 per adult and 8,000 Rwf per child.

    As for annual passes, the price for an individual from Rwanda or EAC remained the same at Rwf 95,000. The price has however been increased from Rwf 115,000 to Rwf 150,000 for two persons and Rwf150,000 to Rwf205,000 for a family.

    Annual passes for foreigners living in Rwanda or EAC has increased to US$300 from US$250. The price has been fixed at US$500 from US$400 for two people and US$700 from US$600 for a family.

    There will be no further charges for already booked passes.

    The revised prices do not concern accommodation fees at Ruzizi Tented Lodge and Karenge Bush Camp which remained at US$25 and US$40 respectively for half and whole day.

    Akagera National Park is home to the big five on the continent including Lions, Rhinos, Elephant, Buffalo and Leopard.

    Apart from the presence of over 482 bird species, the park is also home to various wild and aquatic animals.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/akagera-national-park-sets-new-discounts-for-prolonged-stay

  • Ministry of Health issues instructions governing dual clinical practice #rwanda #RwOT

    Dual Clinical Practice refers to clinical work, which may be undertaken physically within or outside public health facilities and within or outside providers’ contracted hours of public sector employment. Furthermore, a worker is able to receive remuneration on a contractual basis within their same respective public health facility.

    'The Ministry of Health recognizes that dual clinical practice is beneficial in the health sector, conversely with the capacity to enforce regulations that allow patients to get health care services in public health facilities,' said Dr Daniel Ngamije, the Minister of Health.

    A set of modalities have already been set in the Dual Clinical Practice to ensure that health practitioners have reasonable workloads and clients still get quality services.

    According to the Ministry’s statement, Medical doctors and dental surgeons will do dual clinical practice in their appointed public health facility on a contractual basis after allocated working hours.

    They, however, are allowed to provide services in one private health facility during their days off and weekends. Under specific circumstances and after assessment, the Minister of Health may authorize a Medical Doctor or a Dental Surgeon to practice in an additional public hospital.

    Also, to ensure that services provided do not compromise the quality of care and patient safety, the number of patients managed and procedures performed in dual clinical practice shall not exceed fifty percent (50%) of those performed during the normal working hours.

    The Ministry of Health, after assessing requests from health facilities, shall allow them to start operating dual clinical practice. Health facilities will also be required to set up an electronic system to monitor visits, acts, procedures, and generated incomes.

    The Ministry of Health shall commission an independent assessment of the Dual Clinical Practice implementation after the first six (6) months to inform policy review and decision making.

    Under specific circumstances and after assessment, the Minister of Health may authorize a Medical Doctor or a Dental Surgeon to practice in an additional public hospital.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/ministry-of-health-issues-instructions-governing-dual-clinical-practice

  • Karidinali Kambanda yasomye Misa ya mbere nyuma yo kwimikwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karidinali Kambanda Antoine, ni we wa mbere ugeze kuri uyu mwanya mu mateka y
    Karidinali Kambanda Antoine, ni we wa mbere ugeze kuri uyu mwanya mu mateka y’u Rwanda

    Ni misa yasomye mu Kinyarwanda, muri Bazilika Santa Maria in Trastevere. Iyo misa yasomwe ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi ku isaha y’i Vatican, saa kumi z’igicamunsi ku isaha yo mu Rwanda.

    Mbere yo gutangira ikitambo cya misa, Nyiricyubahiro Karidinali Kambada yabanje gushimira Imana, ku bwo guhabwa inshingano zo kuyikorera nk’Umukaridinali.

    Karidinali Kambanda yavuze ko ibirori n’ibyishimo byo guhabwa ubukaridinali, byaje bihurirana n’intangiriro z’igihe cya adiventi, igihe cyo kwitegurira umukiza ugiye kuza.

    Ni nay o nyigisho yagarutseho mu gitambo cya misa, aho yasabye abakirisitu kwitegura kwakira Yezu Kirisitu uri hafi kuza.

    Yavuze ko mu gihe cya adiventi, Kiriziya ifata umwanya wo kwitegura, kugira ngo uwo mukiza atazaza abatunguye.

    Yagize ati “Ni mube maso kuko mutazi igihe azazira, haba ku mugoroba, mu gicuku, mu nkoko mu rukerera cyangwa mu gitondo”.

    Yagarutse ku kintu cyamutunguye, ubwo nyuma yo guhabwa ubukaridinali, Nyirubutungane Papa Francis yabatunguje gahunda batari biteguye.

    Ati “Twarasohotse badushyira mu modoka na we aduherekeje, tujya aho Papa Benedigito atuye, aratujyana tujya kumuramutsa. Natunguwe n’uko akuze cyane ariko afite mu mutwe. Byarantunguye bamubwiye ko ndi Karidinali wo mu Rwanda, arambwira ati u Rwanda ni igihugu cyababaye cyane”.

    Karidinali Kambanda yavuze ko ibi Papa Benedigito yabivuze ari nko kubwira Papa Francis amushimira ko yibutse igihugu cy’u Rwanda, kuko ijwi ry’u Rwanda rishobora kujya ryumvikana ku isi”.

    Ati “Ni impano twishimira, tunashimira Papa watwibutse, ubu Kiliziya y’u Rwanda ikaba ishinze imizi, ibyo tubishimire Imana”.

    Kambanda yagizwe Karidinali ku wa 25 Ukwakira muri uyu mwaka wa 2020.

    Umuhango wo kwimikwa wabaye ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, ubera i Vatican muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/karidinali-kambanda-yasomye-misa-ya-mbere-nyuma-yo-kwimikwa

  • Kwemerera abaganga basanzwe bahembwa na Leta gukorera ahantu harenze hamwe bigamije kunoza serivisi – MINISANTE #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    MINISANTe ivuga ko aya amabwiriza yemerera abaganga gukorera amavuriro basanzwe bakoreramo nyuma y’amasaha asanzwe y’akazi, ariko serivisi batanze muri icyo gihe zikishyuzwa ku giciro kingana n’icyo mu mavuriro yigenga biri ku rwego rumwe.

    Itangazo rya MINISANTE rigenewe abanyamakuru riravuga ko aya mabwiriza kandi yemerera abaganga n’abaganga b’emenyo gukorera mu rindi vuriro ritari irya Leta mu gihe cyabo cy’ikiruhuko cyangwa mu minsi ya week-end.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yagize ati “Kwemerera abagangagukora muri ubu buryo bifitiye akamaro urwego rw’ubuzima mu Rwanda, kuko bizafasha amavuriro ya Leta gukomeza gukoresha abaganga bafite ubumenyi kandi bakorana umurava, bityo n’abayagana bakarushaho guhabwa serivisi nziza”.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hashyizweho imirongo ngenderwaho muri iyi mikorere, izatuma imirimo abaganga bakora itaba myinshi ngo irenge urugero, bityo n’ireme rya serivisi basabwa gutanga rigatakara.

    MINISANTE ivuga ko ku bw’izo mpamvu, abaganga bazajya bakorera muri ubu buryo mu mavuriro basanzwe bakoreramo, hahindutse gusa ibiciro bya serivisi batanga, igihe amasaha asanzwe y’akazi azajya aba arangiye.

    Icyakora bazajya bemererwa kuba bajya gutanga serivisi mu ivuriro ryigenga, rimwe mu minsi ya week-end cyangwa mu minsi yabo y’ikiruhuko.

    Mu gihe bibaye ngombwa ko umuganga atanga serivisi mu mavuriro ya Leta arenze rimwe, ubwo burenganzira azajya abuhabwa na Minisiteri y’Ubuzima.

    MINISANTE ivuga ko kugira ngo serivisi zitangwa zirusheho kuba nziza ku bagana amavuriro, abaganga bazajya bemererwa kwakira nyuma y’amasaha y’akazi, abarwayi batarenga 50% by’abo bakiriye mu masaha asanzwe y’akazi.

    Minisiteri y’Ubuzima ni yo izajya iha amavuriro ya Leta uburenganzira bwo gutangiza iyo mikorere, ndetse ikanemerera abaganga babisabye.

    Amavuriro yifuza gutangiza ubu buryo azasabwa gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugenzura imibare y’abarwayi abaganga bakira, ibibakorerwa ndetse n’inyungu zabonetse.

    MINISANTE ivuga ko nihashira amezi atandatu iyi mikorere mishya itangiye, izakora igenzura kugira ngo hagire ibinozwa hashingiwe ku byavuye muri iryo genzura.

    Iyi mikorere ikazatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’amezi abiri, Minisitiri w’Ubuzima ashyize umukono ku mabwiriza agenga iyo mikorere.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/kwemerera-abaganga-basanzwe-bahembwa-na-leta-gukorera-ahantu-harenze-hamwe-bigamije-kunoza-serivisi-minisante

  • Nigeria: Abantu batari munsi ya 43 bishwe baciwe ingoto #rwanda #RwOT

      Abantu batari munsi ya 43 biciwe mu cyo Perezida wa Nigeria yavuze ko ari igitero 'ndengakamere' cyabereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'icyo gihugu ku wa gatandatu.

    Abagabye icyo gitero baboshye abo bahinzi bari mu kiraka (abapagasi) mu mirima y'umuceri babaca ingoto hafi y'umujyi wa Maiduguri, umurwa mukuru wa leta ya Borno, nkuko amakuru abivuga.

    Ni kimwe mu bitero bibi cyane bibayeho mu mezi ya vuba ashize muri ako karere kagaragaramo intagondwa zo mu mutwe wa Boko Haram n'izo mu mutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) mu ishami ryawo ryo muri Afurika y'uburengerazuba.

    Nta mutwe kugeza ubu wari wigamba icyo gitero.

    Perezida Muhammadu Buhari yagize ati:

    'Namaganye iyicwa ry'abahinzi bacu b'abanyamurava bishwe n'abakora iterabwoba muri leta ya Borno'.

    'Igihugu cyose cyakomerekejwe n'ubu bwicanyi budashobora kwiyumvishwa. Nifatanyije n'imiryango yabuze ababo muri iki gihe cy'akababaro. Roho zabo ziruhukire mu mahoro'.

    Perezida Buhari yanavuze ko ubwo 'bwicanyi bwakozwe n'abakora iterabwoba burenze kamere', nkuko byatangajwe n'umuvugizi we Garba Shehu.

    Umugabo ukora mu mutwe w'ubwirinzi bw'abatuye aho wafashije abarokotse, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:

    'Twabonye imirambo 43, yose yabazwe, ndetse n'abandi [bantu] batandatu bakomeretse cyane'.

    Byibazwa ko abandi bahinzi batari munsi ya batandatu bari muri iyo mirima y'umuceri, bashimuswe.

    Umugabo ukora mu mutwe w'ubwirinzi yabwiye AFP ko abo bishwe bakomoka muri leta ya Sokoto mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, nko mu ntera igera hafi kuri 1000km uvuye aho byabereye.

    Yavuze ko bari bakoze urugendo berekeza aho muri leta ya Borno mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bagiye gushaka ikiraka.

    Ahmed Satomi, umwe mu bagize inteko ishingamategeko yaho, yabwiye ikinyamakuru Premium Times cyo muri Nigeria ko 'abahinzi bagabweho igitero kubera ko ku wa gatanu bambuye intwaro ndetse bata muri yombi umugabo witwaje imbunda wo muri Boko Haram wari umaze igihe yarababujije amahwemo'.

    Abanyamakuru bavuga ko mu bihe byashize abahinzi bagiye bagabwaho ibitero na Boko Haram, ibacyekaho guha amakuru igisirikare cya Nigeria.

    Mu kwezi gushize, abarwanyi ba Boko Haram bishe abahinzi 22 bakoraga mu bikorwa byo kuhira (kuvomerera) imyaka (ibihingwa), mu bitero bibiri bitandukanye.

    Kuri iki cyumweru, amakuru avuga ko abasirikare batandatu biciwe mu gico batezwe n'intagondwa zigendera ku mahame akaze ya Isilamu, hafi y'umujyi wa Baga muri leta ya Borno, nkuko bivugwa n'umunyamakuru wa BBC Chris Ewokor uri mu murwa mukuru Abuja.

    Abo basirikare bari mu nzira berekeza muri ako karere mu rwego rwo gukaza umutekano ahatangirwa imfashanyo y'ibiribwa ku bantu bataye ingo zabo kubera imirwano.
    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/29/nigeria-abantu-batari-munsi-ya-43-bishwe-baciwe-ingoto/