Blog
-
Christopher twamusanze kuri studio atubwira ibyishimo yatewe no kuririmba imbere ya Madamu Jeannette Kagame – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Muneza Christopher ni we muhanzi Nyarwanda gusa waririmbye mu gitaramo hamwe n'itsinda rya 'Kassav' cyabaye muri Gashyantare ku munsi w'abakundana mu 2020. Mu bitabiriye icyo gitaramo harimo na Jeannette Kagame, Christopher avuga ko kuba yarahaje ari ibintu byamuteye ishema cyane. -
Le tourisme de luxe au Rwanda paye : de généreux visiteurs du Parc Akagera #rwanda #RwOT
Les statistiques du tourisme rwandais montrent qu’en 2010, ils étaient 15.000 et 50.000 touristes du Parc Akagera en 2019.
Stabiliser un nombre de visiteurs
“L’une des stratégies de protection du parc est, à travers la fixation des droits d’entrée, de stabiliser le nombre de ses visiteurs pour s’équiper en moyens suffisants et nécessaires pour sa protection”, indique la Direction de ce parc Akagera.
“Le nouveau barème des droits d’entrée dans le parc penche sur le séjour prolongé des visiteurs. Mais l’autre stratégie reviendra à encourager un tourisme intérieur”, ajoute la direction.Droits d’entrée : du simple au double
Le nouveau barème des prix d’entrée dans le périmètre du parc Akagera est passé du simple au double. Cependant, ces prix vont diminuant au fur et à mesure que le touriste y séjourne plus longtemps ; de deux à trois ou quatre nuits… Le barème est fait de façon que la quatrième nuit et les suivantes seront gratuites, rapporte-t-on.
Le nouveau barème qui sera effectif à partir du 15 janvier prochain indique que le touriste national et celui ressortissant des pays membres de la EAC/East African Community qui payait 7.5$ ou 6.500 Frw comme frais d’entrée déboursera 16$ ou 15.000 Frw pour une nuitée.Par contre au cas où le dit touriste y passera deux nuits, il payera 24$ ou 22.500 Frw. S’il décide d’y passer trois nuits, il payera des frais d’entrée de 30.000 Frw.
Les touristes étrangers payaient auparavant 50$ de frais d’entrée dans le parc. A compter de ce 15 janvier, ils payeront 100$ pour une nuit, 150$ pour deux nuits et 200$ pour trois nuits.
Une famille qui s’accompagne d’enfants d’en deça de 5 ans, ces dernier sont exonérés de tout paiement.Par contre, les enfants de la catégorie 6-12 ans de l’EAC payeront 4$ ou 3.500 Frw et 11$ ou 10.000 Frw pour enfants ressortissants hors EAC.
Les frais de parking de véhicules passent de 12 à 10$ pour touristes EAC et de 24 à 20$ pour les longs véhicules transportant les touristes. Par contre les simples et longs véhicules transportant les touristes internationaux, les frais de leur stationnement n’ont pas changé. Ils sont respectivement 40 et 100$.
Le tourisme de groupe et paiement annuel
Les rwandais faisant le tourisme pour le Parc Akagera pouvaient se mettre en groupe de plus de 20 pour voir la facture diminuée de 1500 Frw par personne au point que chacun devait payer 5000 francs de frais d’entrée.
De tels groupes resteront et verront une réduction de 20%. Ceci revient à dire qu’une personne agée du groupe paiera 12.000 francs et 8.000 pour les enfants.
Un citoyen Rwandais ou de la EAC continuera à payer 95.000 Frw comme frais annuels de tourisme dans le Parc Akagera. Par contre les frais annuels à verser par deux personnes passent de 115.000 à 150.000 Frw et une famille, de 150.000 à 205.000 Frw.De tels frais annuels sont aussi versés par les étrangers séjournant au Rwanda et dans les pays EAC. Ces frais passent de 250 à 300$, de 400 à 500$ pour un couple et de 600 à 700 $ pour une famille.
La direction du parc déclare que les touristes annuels qui se sont déjà acquittés de leurs frais pour l’année prochaine ne se verront pas taxer de frais supplémentaires. Par ailleurs, les frais de restauration et d’hébergement dans Rusizi Tented Lodge et Karenge Bush Camp ne sont pas concernés par cette révision des frais d’entrée dans le parc, dit la Direction ajoutant qu’il en va de même pour les frais de service des guides qui sont 25$ pour une demi journée et 40$ pour toute la journée.
Le Parc Akagera héberge lions, rhinocéros, élephants, buffles et léopards mais aussi des hippopotames et autres batraciens avec 482 sortes d’oiseaux.
IGIHE
Source : https://fr.igihe.com/Le-tourisme-de-luxe-au-Rwanda-paye-de-genereux-visiteurs-du-Parc-Akagera.html
-
Tour du Rwanda 2021 izakinwa mu buryo budasanzwe, menya inzira zizakoreshwa – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2020, ni bwo abategura irushanwa rya Tour du Rwanda n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ‘FERWACY’ bashyize hanze uburyo iry’umwaka utaha rizakinwa, amakipe azitabira, Abaterankunga ndetse n’inzira zizakoreshwa. -
Al Ahly yegukanye CAF Champions League ya cyenda yisasiye mukeba – AMAFOTO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri yongeye gushimangira ko ifite ijambo rikomeye ku mugabane wa Afurika nyuma yo kwegukana igikombe cya cyenda cya CAF Champions League yisasiye mukeba wayo w’ibihe byose baturuka mu gihugu kimwe Zamalek, ku ntsinzi y’ibitego 2-1 mu mukino wabereye i Cairo mu Misiri. -
Ngoma:Ihene yavukanye imitwe 2 yatunguye benshi _AMAFOTO #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2020, mu Mudugudu wa Kabonero , Akagari k' Ihanika , Mu murenge wa Jarama uherereye mu Karere ka Ngoma, hagaragaye ihene y' umuturage witwa Mugiraneza Augustin n'umugore we Mukadusabimana Devota yabyaye uduhene tubiri , harimo imwe ifite imitwe ibiri.
Uwo mugore yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ihene ye yabyaye ahagana saa sita, biba nk'igitangaza kuko bidasanzwe kubona ihene ivukana imitwe ibiri kandi igakomeza kubaho. Ati :
'Yabyaye ku isabato ahagana saa sita, ibyara uduhene tubiri harimo kamwe kavukanye imitwe ibiri, umutwe umwe ni wo ducishamo tuyigaburira, undi na wo urareba neza ntakibazo. Tugakamira amashunushunu tukagaha.'
Mukadusabimana yavuze ko iyi hene bayiguze mu isoko, bayorora bisanzwe kugira ngo ibahe ifumbire. Ngo kuba yarabyaye ihene ebyiri ni igitangaza cy'Imana.
Ndungutse Onesphore ukora umwuga w'ubuvuzi bw'amatungo mu Karere ka Rwamagana, yabwiye IGIHE ko ikibazo iyi hene yagize cyatewe n'ingingo zagiye zivuka ari ebyiri bitewe n'impamvu zitandukanye. Yagize ati:
'Kenshi biba byatewe n'ibice by'umubiri biba bitaragenze neza mu guhura kw'ingingo, ikindi bishobora guterwa no kutabona intungamubiri zihagije kuri iryo tungo, urugero nka Calcium ndetse n'imirire mibi. Bijya bibaho no ku bantu, gusa kenshi ihene nk'izo ntabwo zikunze gukomeza kubaho.'

Izi hene ebyiri zavutse, imwe ni akanyagazi, indi ni isekurume.
Isoko IgiheSource : https://impanuro.rw/2020/11/30/ngomaihene-yavukanye-imitwe-2-yatunguye-benshi-_amafoto/
-
Rwandair : des contrats d’achat de nouveaux avions temporairement suspendus #rwanda #RwOT
“Notre flotte actuelle n’est pas non plus suffisamment active. Nous devons attendre le moment où les voyageurs pourront reprendre leurs activités à temps plein pour l’expansion de nos activités”, a dit le Ministre.
Il est rapporté qu’il était attendu que les nouvelles acquisitions allaient servir pour les lignes aériennes de Rwandair vers Gwangzou en Chine, New York au USA, Dubai aux EAU/Emirats Arabes Unis, Lagos au Nigéria, Johannesburg en RSA et Addis Abbeba en Ethiopie.
Une bonne nouvelle néanmoins est que malgré la période de la pandémuie du Covid 19, Rwandair a pu reprendre 70% de ses lignes commerciales aériennes avec ses deux Boeing 737-800 NG, deux Bombardier CRJ-900 NextGen, un Airbus A330-300 et un autre Airbus 330-200.Cette compagnie nationale de transport a vu le gouvernement insuffler 145.1milliards de francs dans ses comptes pour le budget 2020-2021 pour faire face aux effets négatifs de la pandémie du Covid19. Son budget était de 121.8 milliards de francs pour l’exercice 2019-2020.
La santé financière de cette compagnie de transport rwandaise a éveillé des investisseurs qui entendent acheter ses parts sociales. Ainsi Qatar Airways annonçait en février dernier son intention d’en acheter 49% de ses actions disant qu’il était en pourparlers avec les dirigeants de Rwandais à cet effet.
IGIHE
Source : https://fr.igihe.com/Rwandair-des-contrats-d-achat-de-nouveaux-avions-temporairement-suspendus.html
-
Une ambassadeure ugandaise à Nairobi refuse de quitter son poste #rwanda #RwOT
Cette diplomate dit que le Président de la République ugandaise, M. Yoweri Museveni qui l’a nommée à ce poste, ne l’a pas encore rappelé à Kampala.
“Je suis et reste toujours ambassadeure d’Uganda au Kenya. Je n’ai pas encore une lettre officielle de la part de mon patron le Président de la République qui me rappelle à Kampala”, a dit l’ambassadrice qui s’explique sur le fait qu’il s’est déplacé récemment pour son pays où elle avait des impératifs de son parti duquel elle est membre du Comité Exécutif.
“Galiwango peut être nommé ambassadeur en Chine, au Japon, en Angola ou en Suisse. Il ne doit pas venir ici où je suis, à Nairobi. Nairobi me va bien !”, a indiqué l’ambassadeure à la presse.
IGIHE
Source : https://fr.igihe.com/Une-ambassadeure-ugandaise-a-Nairobi-refuse-de-quitter-son-poste.html
-
Iranzi Jean Claude yagarutse gukinira Rayon Sports #rwanda #RwOT
Iranzi Jean Claude wari umaze iminsi ari mu misiri mu ikipe yari yatijwemo, kuri iki Cyumweru yongeye gukinira Rayon Sports mu mukino wa Gicuti yatsinze AS Muhanga 3-1.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, Iranzi Jean Claude yavuze agaciro umukinnyi uje gukinira Rayon Sports ayiha.
Ati 'Rayon ni ikipe ikomeye, umwambora wayo ni ikintu gikomeye iyo wawambaye ntabwo uba ukitwa umwana, kuko uba ugomba guha abafana ibyishimo kuko ni abafana bakunda ibyishimo.'
Iranzi avuga ko iyi abakinnyi bafite intego imwe ntawita ku bunararibonye cyangwa ubukuru bwa bamwe ahubwo ko baba bagomba gushyira hamwe kugira ngo babone insinzi.
Asezeranya abakunzi b’iyi kipe ibyishimo kuko abakinnyi b’iyi kipe bafite intego yo kuzitwara neza bagaha ibyishimo abakunzi bayo nk’uko ari byo bahora bifuza.
Iranzi Jean Claude yatijwe Aswan FC yo mu Misiri mu mpera za Mutarama 2020. Ubwo uyu mukinnyi yajyaga mu Misiri, amakipe yombi yari yumvikanye ko niyitwara neza ashobora kugurwa n’iriya kipe agakomeza kuyikinira.
Iranzi yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2019, ku masezerano y’imyaka ibiri, avuye muri APR FC yari amazemo umwaka umwe n’igice.
Yakinnye kandi i Burayi muri Slovakia, mu gihe atahiriwe muri Zesco United yo muri Zambia, yari yamwifuje mbere yo kugaruka mu Rwanda mu 2018.
Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Iranzi-Jean-Claude-yagarutse-gukinira-Rayon-Sports
-
Muhanga: Muri COVID-19 RIB yakiriye ibirego 80 by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Abatanga ubuhamya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bavuga ko iyo ryashyizwe ahagaragara rishobora gucika
Zimwe muri izo ngaruka zirimo kwiteranya ku watanze amakuru ku ihohoterwa, kumenyekana ko runaka yakorewe ihohoterwa, n’imyumvire mike ku mategeko ahana ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Muhanga rutangaza ko nibura abana basaga 80 bagejeje ibirego kuri urwo rwego kuva uyu mwaka wa 2020 watangira kubera gusambanywa ku ngufu, hakaba hari impungenge z’uko hashobora kuba hari ibindi byaha byinshi bitamenyekanye ngo abahohotewe bahabwe ubutabera.
(RIB) kandi igaragaza ko mu mwaka ushize Akarere ka Muhanga kaje ku mwanya wa mbere mu Ntara y’Amajyepfo mu byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hakaba hari ikibazo cy’abayobozi ku nzego z’imidugudu bunga ibyaha by’ihohoterwa kandi bitemewe.
Ikigaragaza ko ngo habaho ihohoterwa rigahishirwa ni nk’urugero rwagaragaye mu Murenge wa Nyabinoni aho umwana w’umukobwa w’imyaka 16 yasambanyijwe n’abahungu batandatu bagendaga bamusimburanaho mu bihe bitandukanye.
Nyamara ngo uwo mukobwa yashatse no kubeshya imyaka ngo agaragaze ko atasambanyijwe ahimba imyaka, bisaba ko RIB ari yo yikorera iperereza isanga afite 16 kandi we abeshya ko afite 19, ibyo ngo bikaba byaraturutse ku nama mbi yaba yari yagiriwe.
Agira ati “Ihohoterwa ahanini rirahishirwa ibyo bigatuma ridakurikiranwa ngo rihanwe kandi ricike burundu, hari abaha abana ibihano bikomeye nko kubamenaho amazi ashyushye, kurwana hagati y’abashakanye n’ihohoterwa rishingiye ku mutungo”.
Umuyobozi w’inzu y’ubujyanama mu by’amategeko (MAJ) mu Karere ka Muhanga avuga ko hari imyumvire isigaye itera amakimbirane aho abagore bumva ko bigaranzuye abagabo kuko bahawe uburenganzira, hakaba n’abagabo bakiyumvisha ko abagore babo bamaze kubarenga bakabahoza ku nkenke z’ibitutsi no kwimwa uburenganzira.
-
- Umuyobozi wa MAJ mu Karere ka Muhanga avuga ko ihohoterwa ridacika kubera kurihishira
Mu bukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa mu Karere ka Muhanga Polisi muri ako Karere yagaragaje ko n’ubwo umubare munini w’abahohoterwa ari igitsina gore, hari n’abagore bahohotera abagabo babo kubera kwitwaza ubwisanzure, kandi nyamara ibyo ari ukumva nabi ihame ry’uburinganire.
Polisi isaba abagore kugaragaza uburyo ihohoterwa rikorwa, hatangwa amakuru ibimenyetso bitarasibangana kandi bakareka kugira ipfunwe no guhishira abakoze ihohoterwa.
Ababyeyi kandi ngo bakwiye kwitabwaho bagahabwa uburere aho kwitwaza ko iterambere ryamaze gutwara abana no kurenza ubushobozi igitsure cy’ababyeyi, ibyo bikaba bigira ingaruka mu ihohoterwa rikorerwa abana nko kubasambanya no guterwa inda zitateguwe.
Urubyiruko na rwo kandi rurasabwa kunyurwa n’ubushobozi bw’ababyeyi babo aho gushaka ibyiza badafitiye ubushobozi bigatuma bishora mu busambanyi mu gihe urubyiruko rufite irari rikabije.
Umuryango wita ku kurwanya ubukene no kurwanya SIDA (FXB) utangaza ko muri iyi minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa uzakomeza gukorana n’Akarere ka Muhanga kugira ngo inyigisho zateguwe zikomeze gufasha abagore.
Umuyobozi wa FXB Ndayisaba Jean Damascene avuga ko ihohoterwa ritera ubukene mu muryango bigatuma abana bakurira mu buzima bubi bushobora kuzabagiraho ingaruka bamaze gukura, ikaba ari yo mpamvu biyemeje gufatanya na Leta mu kurwanya ihohoterwa hagamijwe iterambere ry’umuryango muri rusange.
-
- Mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishyingiye ku gitsina, imibare ya RIB igaragaza ko nibura dosiye 80 yakoze ku bana n’abagore bahohotewe zashyikirijwe Ubushinjacyaha
Muri ubu bukangurambaga buzamara iminsi 16 hazasobanurwa amoko y’ihohoterwa, ingaruka z’ihohoterwa, gutanga ubuhamya no kwigisha itegeko rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwigisha ihame ry’uburinganire rikumvikana neza.

-
-
Shiner Kagoma umaze imyaka 10 arwana no kumenyekana mu muziki Nyarwanda yakoze indirimbo yibasiramo Shaddyboo – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Shiner Kagoma ukora injyana ya Hip Hop yabwiye INYARWANDA ko yatangiye umuziki mu 2010 akaza kuwusubika mu 2014 none yagarutse n'indirimbo nshya 3.


