Blog

  • Karongi : Umugabo yikase igitsina kubera umugore we ukunze kumuca inyuma #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bugoberi, Akagari ka Gitega, Umurenge wa Gitesi, mu Karere ka Karongi, aho Harerimana atuye n’umugore we bivugwa ko amaze igihe yaramujujubije amuca inyuma akajya gusambana n’abandi bagabo.

    Uyu mugabo wikase igitsina ku wa 14 Ukuboza 2020, afite imyaka 38 y’amavuko akaba yari amaze igihe kitari gito afitanye amakimbirane n’umugore we ashingiye ku gucana inyuma nk’uko byatangajwe n’Umuseke dukesha iyi nkuru.

    Abaturage baturanye n’uyu muryango bavuze ko batazi niba umugabo yarashakanye byemewe n’amategeko n’umugore bafitanye amakimbirane.

    Ibyo kuba umugore yacaga inyuma umugabo we byemejwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri aka gace ndetse bushimangira ko bwari buzi iki kibazo.

    Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Niyonsaba Cyriaque yabwiye iki kinyamakuru ko uriya mugabo yagiranye ibibazo n’umugore we ejo hashize (ku wa Mbere) mu masaha y’umugoroba nka sa kumi n’ebyiri (18:00) agahita ajya ahantu hiherereye afata urwembe atangira kwikata igitsina.

    Ngo yakataga ahereye aho igitsina gitangirira agenda ashishura abaturage baza gusanga yamaze kwikorera aya marorerwa.

    Uyu muyobozi avuga ko uriya mugabo bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Bubazi, ariko bakaza guhita bamwohereza ku bitaro bya Kibuye.

    Agira inama abaturage ko mu gihe bagize ibibazo nka biriya by’amakimbirane badakwiye kwifatira ibyemezo ahubwo bakwiye kwegera ubuyobozi bukabasha kubikemura kuko biri no mu nshingao zacu zo gukumira icyaha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Karongi-Umugabo-yikase-igitsina-kubera-umugore-we-ukunze-kumuca-inyuma

  • Rwanda Francs: Buying Frw961, Selling Frw980 #rwanda #RwOT

    As of Wednesday December 16th, performance of Rwanda currency against the other major safe haven currencies remained weak compared to the day before.

    The US dollar is buying  at Frw961 and selling at Frw980

    The Euro is buying at Frw1169 and selling at Frw1192

    Another major currency is the Pound sterling currently buying at Frw1294 and selling at Frw1320

    For Kenya which is a destination of Rwanda's importers, the Kenya shilling is buying at Frw 8.6 and selling at Frw 8.78.

    Rwanda Currency Remains Weak Against US Dollar

    The post Rwanda Francs: Buying Frw961, Selling Frw980 appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/rwanda-francs-buying-frw961-selling-frw980/

  • President Félix Antoine Tshisekedi & UN Discuss Exit Of Monusco #rwanda #RwOT

    Jean-Pierre Lacroix the Assistant Secretary General of the United Nations flew to the DRC capital Kinshasa to meet with President Félix Antoine Tshisekedi for discussions on the withdrawal of the UN peacekeeping mission.

    According to the DRC Presidency, the two leaders held discussions on 3 main points, in particular the relations between the DRC and the United Nations Mission for the Stabilization of the DRC (Monusco), the security, socio-economic and humanitarian challenges due to the coronavirus pandemic.

    On the phasing out of MONUSCO peacekeepers, Jean-Pierre Lacroix proposed to the DRC government a gradual exit strategy depending on the situation on the ground.

    UN Secretary-General Antonio Guterres, for his part, called for a one-year extension of MONUSCO's mandate, which expires in principle on December 20.

    This proposal was formulated during the meeting of the Security Council on the Democratic Republic of Congo, organized this week.

    Jean-Pierre Lacroix is expected to visit the provinces of North Kivu and Ituri, these areas where armed groups are still rife and where insecurity continues to be in full swing.

    MONUSCO was established by the United Nations Security Council in resolutions 1279 (1999) and 1291 (2000) of the United Nations Security Council to monitor the peace process of the Second Congo War, though much of its focus subsequently turned to the Ituri conflict, the Kivu conflict and the Congo conflict.

    The post President Félix Antoine Tshisekedi & UN Discuss Exit Of Monusco appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/president-felix-antoine-tshisekedi-un-discuss-exit-of-monusco/

  • #COVID19: Minisitiri Shyaka yasobanuye uko ingendo zacaga i Musanze mu muhanda Kigali-Rubavu zizakorwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Musanze unyuramo umuhanda uhuza Rubavu na Kigali
    Umujyi wa Musanze unyuramo umuhanda uhuza Rubavu na Kigali

    Prof Shyaka yavuze ko hari uburyo bubiri abantu bazakomezamo ingendo ntibahure na Covid-19 bageze i Musanze, aho basabwa guhitamo kunyura i Muhanga cyangwa bakanyura i Musanze ariko Polisi ikabaherekeza kugira ngo badahagararayo.

    Ibi Minisitiri Prof Shyaka yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, ari kumwe na bagenzi be barimo ushinzwe ubuzima, siporo, ubucuruzi n’inganda ndetse n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

    Prof Shyaka yagize ati “Abantu baribaza bati ‘ese Musanze ko ari saa moya ariko Rubavu na Kigali bigashyirwa saa tatu biragenda bite!” Niba uva i Rubavu ukabona ko uri bugongane na saa moya i Musanze, ushobora kwinyurira mu Ngororero na Muhanga ugakomeza ukagenda”.

    Yakomeje agira ati “Ariko ushaka gukomeza guca i Musanze, ngira ngo twafatanyije na Polisi y’Igihugu hamwe n’izindi nzego dukorana, hari aho Musanze itangirira n’aho irangirira, hagati aho Polisi y’Igihugu iraguherekeza ariko ntabwo ari byo dushyize imbere”.

    Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, bakomeza bagira inama abantu kwirinda kuva i Rubavu cyangwa i Kigali bwije (saa moya zageze), ahubwo ko bakwiye kumenyera gukora no kugenda hakibona.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ku bijyanye n’ubwandu bwa Covid-19 kuri uyu wa 15 Ukuboza 2020 igaragaza ko i Kigali handuye abantu 30 biganjemo abagenzi binjira mu gihugu, bakaba barahise bashyirwa mu kato.

    Mu mujyi wa Musanze hagaragaye abafite ubwo bwandu bangana na 39, bakaba ari itsinda MINISANTE ivuga ko ari abibasiwe kurusha abandi, ndetse n’i Rubavu ngo handuye abantu umunani, i Karongi batatu, i Rusizi batatu, mu Ruhango umwe, ndetse na Huye umwe.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije avuga ko i Musanze hagaragaye umwihariko wo kugira abantu benshi banduye Covid-19 ugereranyije n’ahandi mu yindi mijyi y’u Rwanda.

    Dr Ngamije yagize ati “Ku bantu basaga 100 muri Musanze twasuzumye (mu cyumweru gishize) nta gahunda twahanye ndetse na bo nta gahunda bahanye natwe, uhuriye n’umuntu mu nzira ukamupima, twasanze harimo abasaga 13% bafite ubwandu”.

    Minisitiri w’Ubuzima avuga ko iyo mibare ku bijyanye n’indwara z’ibyorezo iteye impungenge, akaba ari yo mpamvu abanya-Musanze bafatiwe ingamba zihariye.

    MINISANTE ivuga ko mu yindi mijyi y’u Rwanda ikibazo cya Covid-19 kidakabije nk’i Musanze, ariko na bo ngo basabwa kwirinda cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/covid19-minisitiri-shyaka-yasobanuye-uko-ingendo-zacaga-i-musanze-mu-muhanda-kigali-rubavu-zizakorwa

  • Intambara iratutumba hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w'intebe Bunyoni #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda yagize ati 'Nta bihanga bibiri bitekerwa mu nkono imwe'. Kuri uyu munsi umwuka si mwiza hagati ya Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye na Minisitiri w'intebe ariko akaba ari ibintu bidatunguranye kuko n'ubundi Perezida Ndayishimiye yamushyizeho ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe kugirango abashe kumwiyegereza.

    Mu Burundi, ntawe utaziko hari abayobozi bangana nubwo hari uwitwa Perezida hakaba na Minisitiri w'Intebe. Perezida Nkurunziza ashyigikiwe n'ingabo naho Bunyoni agashyigikirwa na Polisi dore ko yabaye na Minisitiri w'umutekano ufite Polisi mu nshingano ze.

    Abakurikiranira Politiki y'u Burundi hafi, barabona ko iri hangana hagati y'abagabo babiri rigejeje u Burundi aharindimuka nubwo n'ubundi butari buriho. Nubwo aba bagabo bombi bari muri CNDD FDD baratandukanye cyane kandi bose bararwanira ubutegetsi amaso bayahanze 2025. Bunyoni uzwiho kwigwiza umutungo, dore ko afite wenyine isoko ryo kwinjiza mu Burundi ifumbire igurwa na Leta n'abikorera, azwiho kubangamira cyane uburenganzira bwa muntu ndetse n'urukiko Mpanabyaha rwa La Haye rumukoraho iperereza naho Leta zunze ubumwe z'amerika zamushize ku rutonde rw'abatemerewe kwinjira muri icyo gihugu. Bunyoni kandi azwiho kwerekana umutungo we dore ko iyo yahaye umugore we impano, bihita bijya ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byoyongera ku butagondwa bwe aho utari mu ishyaka CNDD FDD akwiye gupfa.

    Perezida Ndayishimiye atandukanye na Bunyoni aho bavuga ko yumvikana kurusha Busnyoni ariko ntanafate ibyemezo. Kuva mu bwana bwe Ndayishimiye yitwa 'Kirogorogo' kubera kuvuga ibyo abonye adatekereje. Gupingana hagati ya Ndayishimiye na Bunyoni byagaragaye cyane muri iyi minsi aho hari hateganyijwe inama nkuru ya CNDD kugirango haboneke uzasimbura Ndayishimiye ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wiryo shyaka, ariko kuko batarumvikana ku izina ntabwo iyi nama iraba kugeza uyu munsi.

    Ubwo yarahiraga nka Perezida, Ndayishimiye yavuzeko abayobozi bakuru bose muri za minisiteri bagomba gusimbuzwa ariko bikaba bitarashyirwa mu bikorwa kuko abazabasimbura ntibarumvikanwaho nabo bagabo amezi atanu arashize.

    Mu minsi ishize, Perezida Ndayishimiye yatangaje ko abayobozi bakuru bose bagaragaza umutungo wabo naho wavuye, nyuma y'iminsi mike arigarura ati ntibarakunda neza kuko hari n'abamara icyumweru barondora imitungo yabo. Amakuru agera kuri Rushyashya nuko ari Bunyoni washyize igitutu kuri Ndayishimiye kuko ari mu baherwe u Burundi bufite muri iki gihe.

    The post Intambara iratutumba hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w'intebe Bunyoni appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/intambara-iratutumba-hagati-ya-perezida-ndayishimiye-na-minisitiri-wintebe-bunyoni/

  • Uganda yasabye Google gufunga YouTube ya Bobi Wine #rwanda #RwOT

    Leta ivuga ko iyo miyoboro ikunze kunyuzwaho ibikorwa byo kwiyamamaza bya Bobi Wine yagize uruhare mu myigaragambyo yabaye mu kwezi gushize ihagitana abasaga 50.

    Iyo myigaragambyo yadutse ubwo Bobi Wine yatabwaga muri yombi, ashinjwa kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Ubuyobozi bwa Komisiyo ishinzwe itumanaho muri Uganda bwabwiye Bloomberg ko icyari kigenderewe atari ugufunga imiyoboro ya Bobi Wine, ahubwo ari ugufunga ikoreshwa mu bikorwa bibi.

    Mu ibaruwa Uganda yamenyesheje Google ko imiyoboro isabirwa gufungwa ikoreshwa mu bikorwa binyuranyije n’amategeko y’icyo gihugu.

    Tariki 14 Mutarama 2021 nibwo hateganyijwe amatora ya Perezida muri Uganda, aho Perezida Yoweri Museveni umaze imyaka isaga 30 ku butegetsi azaba ashaka indi manda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uganda-yasabye-Google-gufunga-YouTube-ya-Bobi-Wine

  • Ntituze gutana mu mitsi nta mpamvu- Minisitiri Prof Shyaka #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa Kabiri tariki 15 Ukuboza 2020, abanyarwanda batangiye kubahiriza ingamba nshya zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yakajije amwe mu mabwiriza arimo amasaha abanyarwanda bagomba kuba bari mu rugo ndets n’abakora ingendo mu modoka rusange.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu, Ministiri Prof Shyaka yavuze ko ijoro ryakeye [ni ukuvuga ku munsi wa mbere wo kubahiriza izi ngamba nshya], abanyarwanda bitwaye nabi ugendeye ku mibare y’abafatiwe kurenga ku mabwiriza.

    Muri rusange abantu 2548 nibo bafashwe barengeje isaha ya saa tatu, mu gihe imodoka 128 arizo zafashwe zarenze kuri ayo mabwiriza yo gutaha saa tatu.

    Utubari tugera kuri 85 twafatiwemo abantu basaga 300, mu gihe abantu bafashwe batambaye neza agapfukamunwa ari 3000, mu gihe abafashwe batahanye intera ya metero ari 979.

    Minisitiri Prof Shyaka yavuze ko 'Ibi byose biraduha ishusho yuko kuri uyu musi wa mbere tutashyize ibintu mu buryo ibyo amabwiriza ateganya.'

    Yakomeje agira ati 'Ndasaba abanyarwanda bose rwose tutaza gutana mu mitsi nta mpamvu, amabwiriza turayazi,tuyubahirize tubashe gukumira iki cyorezo.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ntituze-gutana-mu-mitsi-nta-mpamvu-Minisitiri-Prof-Shyaka

  • IGP Munyuza yasuye ishuri rya Polisi rya Zambia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    IGP Munyuza yasuye ishuri rya Polisi rya Zambia
    IGP Munyuza yasuye ishuri rya Polisi rya Zambia

    Ubwo yasuraga iri shuri rikuru rya Polisi, IGP Munyuza yaherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Ambasaderi Amandin Rugira.

    Iri shuri rya Polisi ryigisha amasomo ya kinyamwuga ajyanye n’uko abapolisi bubahiriza amategeko n’inshingano zabo, imyitozo ngororamubiri n’uko bakoresha intwaro, imyitwarire n’imikorere y’abapolisi ndetse n’uko bahosha imyigaragambyo.

    Ikindi kandi iri shuri rifite umutwe w’abapolisi uhora witeguye gutabara ahari ibibazo by’umutekano.

    Amahugurwa ni kimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi bavuguruye ku munsi w’ejo kuwa mbere ubwo bari mu murwa mukuru wa Zambia, Lusaka.

    Inzego za Polisi z’ibihugu byombi (u Rwanda na Zambia) zizajya zihanahana ubumenyi mu bijyanye n’amahugurwa, nko kohererezanya abahugurwa n’abahugura.

    IGP Munyuza yashimiye ubuyobozi bw
    IGP Munyuza yashimiye ubuyobozi bw’ishuri rya Kanfinsa ku kuba ritanga amasomo y’ubunyamwuga

    IGP Munyuza yashimiye ubuyobozi bw’ishuri rya Kanfinsa ku kuba ritanga amasomo y’ubunyamwuga, ashimangira ko amahugurwa ari nk’umusingi w’imikorere myiza ya Polisi. Nyuma yo gusura iri shuri umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Copperbelt ariwe Charity Katanga, ndetse yanagiranye ibiganiro n’umunyamabanga uhoraho w’iyi Ntara ya Copperbelt.

    Ari umunyamabanga uhoraho w’iyi Ntara ndetse n’umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara bishimiye ubufatanye mu by’umutekano hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia aho bagiye guhanahana ubumenyi mu bintu bitandukanye bikazafasha mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/igp-munyuza-yasuye-ishuri-rya-polisi-rya-zambia

  • 11 b'ibihe byose kuri Rwatubyaye Abdul uhamya gutandukana n’ikipe ye, ibyo kugaruka gukina mu Rwanda, ikintu gihora kimubabaza #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda usoje amasezerano ye mu ikipe ya Colorado Rapids, avuga ko gusubira gukina Colorado Rapids muri Amerika bigoye, ni mu gihe ngo no kugaruka mu Rwanda atabitekereza kuko ataragera mu gihe cyo gusoza gukina.

    Mu ntangiriro za 2019 nibwo yatandukanye na Rayon Sports yerekeza muri Kansas City muri Amerika, imugurisha muri Colorado Rapids nayo yahise imutiza muri Colorado Springs Switchbacks FC.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI uyu musore wasoje amasezerano ye, avuga ko kuba yakongera amasezerano muri iyi kipe bisa n’ibigoye kuko iyo ari ibiba biba byarabaye, bityo ko abamuhagarariye barimo kumushakira andi makipe ku mugabane w’u Burayi.

    Ati'mvugishije ukuri gusubira muri Rapids ntabwo biri muri gahunda, kubera ko iyo ndangije amasezerano tuvugana mu kwa 11 cyangwa mu kwa 10, ariko ubu ntabwo byigeze bibaho ariko hari ibiganiro n’andi makipe ntatangaza ubu, harimo ayo muri Amerika n’umugabane w’u Burayi. Sinayavuga ubu kuko nta biganiro byimbitse biraba.'

    Yavuye mu Rwanda agiye muri Kansas City nayo ihita imugurisha muri Colorado Rapids yahise imutiza muri Colorado Springs Switchbacks

    Ahamya ko kugaruka gukina mu Rwanda nk’uko bamwe muri bagenzi bajya babigenza, nta gahunda yabyo afite kuko ngo igihe cyo gusoza gukina ntikiragera ku buryo yaba aje gusazira mu Rwanda.

    Ati'kuva nasohoka nta kipe yo mu Rwanda irongera kunyegera ngo ngaruke kuyikinira. Nakunze kubivuga cyane ntabwo mu Rwanda harongera kuba amahitamo yanjye yo kugaruka ngo nkine, urwego ngezeho ndacyafite igihe, ntabwo wenda ngeze mu gihe cyo gusoza gukina ku buryo nafata umwanzuro wo kuwagaruka, biramutse binabayeho ntabwo niteguye kubikora.'

    Mu bakinnyi b’abanyarwanda amaze gukinana nabo, yatoranyije 11 beza be ariko we yikuramo, ni ikipe avuga ko yatozwa na Mashami Vincent, yakinisha sisiteme ya 3-4-3.

    Umunyezamu: Kwizera Olivier(APR FC n’Amavubi)

    Ba Myugariro: Nirisarike Salomon(Amavubi), Manzi Thierry(Rayon n’Amavubi) na Usengimana Faustin(Rayon n’Amavubi)

    Abakina hagati: Rusheshangoga Michel(APR FC n’Amavubi), Rutanga Eric(Rayon n’Amavubi), Yannick Mukunzi(APR FC, Rayon n’Amavubi) na Djihad Bizimana(Amavubi)

    Ba rutahizamu: Manishimwe Djabel(Rayon n’Amavubi, Muhire Kevin(Rayon n’Amavubi) na Kagere Meddie(Amavubi)

    Uko baba bahagaze mu kibuga(twagerageje gushaka imyenda isa n’iyo amakipe bakinira uyu munsi yambara)

    Urugendo rwe muri ruhago

    Urugendo rwe muri ruhago yarutangiye muri 2010 ubwo yajyaga mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC. Muri 2013 APR FC yamwohereje mu Isonga FC akinamo umwaka umwe muri 2014 APR FC imuzamura mu ikipe nkuru, muri 2016 ahita yerekeza muri Rayon Sports.

    Akimara gusinyira Rayon Sports yaje kubirirwa irengero, aho yaje kugaruka muri 2017. Yaje gutandukana na Rayon Sports mu ntangiriro za 2019 yerekeza muri muri Kansas City muri Amerika, imugurisha muri Colorado Rapids nayo yahise imutiza muri Colorado Springs Switchbacks FC.

    Mu gihe cyose yamaze muri APR FC uyu musore avuga ko ikintu ahora yibukira kuri APR FC ari uburyo buri gihe baba banyotewe n’intsinzi bashaka ibikombe. Ikindi ni imibanire iba iri hagati y’abakinnyi n’abayobozi kuko bisanzuranaho kandi akaba ari n’umuryango witeguye gufasha umukinnyi no hanze y’ikibuga mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Ku ruhande rwa Rayon Sports avuga ko ahora yibuka urukundo yeretswe n’abafana b’iyi kipe ndetse n’abayobozi ubwo yari agarutse mu Rwanda nyuma yo kugenda abasinyiye ariko ntabakinire akamara umwaka wose atari mu Rwanda.

    Umukino atazibagirwa mu buzima bwe ni umukino wabaye ku wa 27 Gashyantare 2016, ubwo APR FC yari yakiriye Mbabane Swallows i Kigali mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, Mbabane Swallows yari yabatsindiye iwayo 1-0, APR FC yaje kuyitsinda 4-1 Rwatubyaye atsindamo 3(hat-trick).

    Umukino yatsinzemo Mbabane Swallows 3 ni wo mukino wamushimishije

    Ubizima bwe bwite

    Rwatubyaye Abdul yavutse tariki ya 23 Ukwakira 1996, avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarungenge mu murenge wa Gitega akaba ari umuhungu wa Moment Ally na Uwimana Amina Queen. Abdul Ni umuhererezi mu muryango w’abana 3 abahungu 2 n’umukobwa umwe.

    Ntabwo yigeze agira amahirwe yo kumenya se umubyara kuko yamenye ubwenge abana na mama we gusa, ikintu kimubabaza mu buzima ni ukuntu yaje kwitaba Imana Abdul akiri muto.

    Ati'Kubura mama wanjye, nicyo kintu cyambabaje mu buzima bwanjye na n’uyu munsi. Yapfuye nk’iri muto cyane, nifuza ko ubu yakabaye ahari.'

    Ni umusore ufite ibishushanyo byinshi ku mubiri we, aho avuga ko byose bifitanye isano n’umubuzima bwe, harimo ibyo kwibuka mama we, icy’igihe yavukiye. Ni ibishusnyo yashyiriyeho mu Misiri, Turikiya n’Amerika, bifite agaciro k’amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 3 by’Amadorali y’Amerika.

    Ntarashaka ariko ari mu rukundo n’umukobwa w’umunyarwandakazi, Hamida wibera muri Indonesia.

    Mu myaka amaze akina ruhago ntavuga icyo amaze gukuramo nyirizina, ariko kuba uyu munsi asoje gukina ataba mu bukode ndetse anafite imodoka ye ni kimwe mu byo yagezeho. Akunda imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover.

    Rwatubyaye Abdul afite ibishushanyo byinshi ku mubiri we, gusa byose bifite ubusonaburo

    Ni umusore uba utuje

    Kubura mama we akiri umwana ni kimwe mu byamubabaje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-b-ibihe-byose-kuri-rwatubyaye-abdul-uhamya-gutandukana-n-ikipe-ye-ibyo-kugaruka-gukina-mu-rwanda-ikintu-gihora-kimubabaza

  • Rwanda Tapping Israel Expertise To Improve Agri-Businesses #rwanda #RwOT

    Rwandan Agriculture students are scheduled to conduct their internships in Israel to acquaint themselves deeply with skills and best practices from a highly developed Israeli agriculture sector.

    Israel Ambassador Ron Adams on Tuesday took a guided tour at the Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA) and held discussions with the top managers on site.

    'We are excited about the prospective of collaborating in Ag research and connecting student interns with Israelis Research Institutes and agri-businesses,' the institute said upon the hosting the Israeli envoy.

    Agriculture in Israel is a highly developed industry. In 2019 agriculture represented 2.3% of total GDP. In 2020, Agriculture fetched 3831.30 ILS Million in the second quarter of 2020 from 3236.30 ILS Million in the first quarter of 2020.

    Farmworkers make up only 3.7% of the work force, Israel produces 95% of its own food requirements, supplementing this with imports of grain, oilseeds, meat, coffee, cocoa and sugar.

    For Rwanda which has almost 72% of the working population employed in agriculture, the country is looking for solutions that may make agriculture more lucrative and attractive to the youth.

    Rwanda exports dry beans, potatoes, maize, rice, cassava flour, maize flour, poultry and live animals within Eastern Africa and beyond- however; the sector is still lagging in introduction and wide adoption of modern farming practices. Israel may offer a solution in this aspect.

    Israel is a leader in agricultural research and development, influenced, in part, by its variation variable climatic, topographical and soil conditions throughout its regions. The compact size of Israel means Rwanda students on exchange programs could experience this variety via day trips, traversing deserts and lush landscapes alike.

    Israel produces roughly 70% of all its food requirements and has significant exports in fruit, vegetables and flowers/ornamentals, many of which are grown year-round in greenhouses to meet counter-season demands.

    Israel argues that today's farmers need to adapt to this process by making the required transition from being simple producers to becoming managers of an agricultural enterprise, armed with the latest technologies and know-how, as well as an understanding of the market.

    Agricultural diversification, coupled with intensive Research and Development and effective up-to-date extension services for rural farms, will prevent the transformation of additional farming lands for non-agricultural use and keep farmers and rural professions in business.

    As technology and intensive agricultural methods change the conditions of agricultural production, farmers need to explore other alternatives in order to remain in the rural areas.

    Taking into account current trends, Israel says is ready to share its rich experience in agribusiness for the enhancement of rural development.

    Israel Ambassador Ron Adams on Tuesday took a guided tour at the Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA) and held discussions with the top managers on site.

    In January 2017, Rwanda and Israel committed to strengthening bilateral cooperation in boosting Rwanda's agriculture sector.

    This cooperation has been evidenced through important agricultural projects including professional internship programme that has been enabling Rwandan young graduates to pursue agricultural courses in Israel since 2012, among other projects.

    Meanwhile, Israel and Rwanda have set up a Center of Excellence for Horticultural Development in Rwanda. This aims at to create a self sustaining center for agricultural production, training, and the demonstration of new and more efficient production methods, irrigation systems, post harvest handling and marketing of fresh products.

    Israel Ambassador Ron Adams at the Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA)

    The post Rwanda Tapping Israel Expertise To Improve Agri-Businesses appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/rwanda-tapping-israel-expertise-to-improve-agri-businesses/