Blog

  • Noheli y’uyu mwaka yizihijwe mu buryo budasanzwe (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakirisitu gatolika kuri Santarari ya Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo
    Abakirisitu gatolika kuri Santarari ya Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo

    Muri za Kiliziya Gatolika n’izindi nsengero zitandukanye, abantu bitabiriye misa n’amateraniro ari bake bake kugira ngo abajyayo babashe guhana intera.

    Umushumba muri Kiliziya Gatolika, Karidinali Antoni Kambanda yatanze ubutumwa bwa Noheli, avuga ko uyu munsi ari uwo kwibuka uburyo Imana yicishije bugufi kugira ngo izamure umuntu imuheshe agaciro.

    Yavuze ko Imana yakoze ibigaragara ko bidashoboka kuri Noheli kuko Yezu Krisitu ari we Jambo waremye ijuru n’isi n’ibirimo byose yigize umuntu, bikaba ari byo abantu bizihiza kuri Noheli.

    Karidinali Kambanda avuga ko by’umwihariko mu Rwanda babonekewe na nyina wa Jambo ari we Bikira Mariya i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

    Karidinali Kambanda akomeza avuga ko kuba Jambo waremye ijuru n’isi yarigize umuntu akabyarwa na Bikiramariya, ngo ari amayobera y’urukundo rw’Imana rurenze imyumvire y’abantu.

    Yagize ati “Ikigoye ni uburyo(Imana) yemeye kwicisha bugufi kugira ngo yegere umuntu imukize, mu kwitubya(kwayo) no kwicisha bugufi ikigira umuntu byaduhaye agaciro, umuntu yarazamuwe ku buryo aba akamana gato ndetse asumba abamarayika”.

    Mu yandi madini n’amatorero atari Kiliziya Gatolika na ho amateraniro yabaye, bahabwa inyigisho zijyanye n’umunsi wa Noheli.

    Umushumba mu Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda, Pasiteri Joseph Majyambere yigishije ko umugambi wo kuza mu isi kwa Yesu Kristo aje gukiza abantu ibyaha, Imana ngo yawuteguye kera.

    Yasubiyemo amagambo yanditswe mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohana, avuga ko mu ijuru hateraniye inama yahuje abariyo bangana na za miliyoni nyinshi cyane, hakabura n’umwe waho, uwo mu isi cyangwa ikuzimu, kuko ngo byari bitinyitse cyane kwemera gupfa ugahinduka igitambo cy’abantu.

    Pasiteri Majyambere avuga ko kuba Yesu Kristo yarasize icyubahiro n’ubutware bw’ijuru n’isi akihindura urusoro mu nda y’umuntu, kwari ukwicisha bugufi kugira ngo abere urugero abantu, bitume na bo biga guca bugufi no guhara icyubahiro, ubukire n’ubwibone.

    Ati “Mbabwize ukuri mwa barokore mwe, umuntu wese ujya wumva afite agatima ko kwishyira hejuru, uzamenye ko kujya mu ijuru kwe bigoranye”.

    Uyu mushumba avuga ko ibintu byose abantu bakora n’ibyiza babona bakiri mu isi, ntaho bihuriye n’ubwiza bw’Imana abantu bazabona bageze mu ijuru, ari na yo mpamvu Yesu ngo yaje mu isi kubakiza ibyaha, kugira ngo bazajye kubana na we.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/noheli-y-uyu-mwaka-yizihijwe-mu-buryo-budasanzwe-amafoto

  • Musanze: Abahaha ibya Noheli si benshi nk’uko byabaga bimeze mu myaka yabanje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bakeka ko biri guterwa n’uko icyorezo Covid-19 cyashegeshe isi n’u Rwanda rudasigaye, ari na byo byatumye hashyirwaho ingamba zitandukanye zigamije gutuma abantu birinda ikwirakwira ry’iki cyorezo. Izo ngamba zirimo no kuba muri iyi minsi nta birori byemewe, bigatuma abahaha bagabanuka.

    Mu isoko rinini ryitwa Goico Plaza, abacuruzi bari biteze ko babona abakiriya benshi ariko si ko bimeze. Umwe mu bahacururiza imyenda yagize ati: “Iminsi mikuru yajyaga igera igihe nk’iki turi kwakira abakiriya. Ariko ubu ugendeye kuri ibi bihe turimo ntacyo turi kubona, turiyicariye gusa. Abaza guhaha ni umwe umwe. Nawe se ko ibirori byahagaritswe, nta bana bazabatizwa muri iyi minsi, nta bukwe buhari, nta kwizihiza isabukuru; aho hose ni ho twakuraga agafaranga kuko ababyitabiraga babaga bakeneye ibyo bambara. Ntibitangaje kuba waza ugatahira aho utanacuruje. Mbese ubucuruzi bwacu Covid-19 yabukomye mu nkokora bikomeye”.

    Abacuruza imyenda ya caguwa muri Goico baravuga ko abaguzi ari bake
    Abacuruza imyenda ya caguwa muri Goico baravuga ko abaguzi ari bake

    Yaba muri iri soko n’andi maduka yo mu mujyi wa Musanze, abacuruzi ngo bari baragerageje kurangura ibicuruzwa byinshi, kugira ngo iminsi mikuru nigera, abaguzi bazabone ibyo bakeneye byose. Ariko kuba nta birori biteganyijwe, ibicuruzwa ntabwo biri kubona abaguzi nk’uko byajyaga bigenda.

    Mu masoko y’ibiribwa yaba iriherereye muri gare ya Musanze n’irindi soko ry’ibiribwa rizwi nka Kariyeri, na ho hagaragara abaguzi ariko si benshi nk’uko bisanzwe. Ikiguzi cy’ibiribwa bimwe na bimwe kiyongereye. Urugero ni nk’ibirayi byaguraga amafaranga ari hagati ya 220 na 230 ubu biri kugura amafaranga 270 na 280. Inyanya zo agatebo gato kaguraga amafaranga ibihumbi bitatu ubu karagura ibihumbi bine. Igitebo kinini cyaguraga ibihumbi 11 ubu kiragura ibihumbi 17.

    Umwe mu bahacururiza yagize ati: “Ibi birayi nabiranguye n’abahinzi bo mu Kinigi bari barabirekeye mu mirima ngo bazabigurishe mu minsi mikuru, kuko bari bizeye ko hazaba hari n’ibindi birori; igiciro cyabyo cyuriye ari na yo mpamvu usanze natwe byiyongereye. Ubundi hajyaga haza abaguzi bagatwara nk’ibiro 200 cyangwa 300 hakaba n’ababirenza. Abo bose babaga bagiye gutekera abitabiriye ibirori nka za batisimu n’ibindi. Ariko ubu byahindutse, uza guhaha aratwara ibiro bitanu, n’ukabije ntarenze icumi byo gutekera abo mu muryango we gusa. Mbese urabona ko nta baguzi bahari pe”.

    Bari baranguye ibicuruzwa byinshi kugira ngo abakenera ibyo kwambara batabibura
    Bari baranguye ibicuruzwa byinshi kugira ngo abakenera ibyo kwambara batabibura

    Abakora mu bigo bitwara abagenzi mu modoka bo bavuga ko muri iki gihe bari kwinjiza agafaranga, kubera ko ababagana baturutse mu bice bitandukanye bigaragara ko biyongereye.

    Rutajorwa Joseph, umukozi wa Virunga ishami rya Musanze yagize ati: “Abagenzi barahari kandi uko tubatwara mu modoka birashingira ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19, aho imodoka itwara 50% by’abo yagenewe. Musanze ni mu mahuriro y’abagenzi baturuka i Rubavu, Kigali cyangwa abaganayo. Abo bose turi gukoresha uko dushoboye dufatanyije n’andi makampani, tukabageza iyo bajya kandi twitwararitse ku mabwiriza yose yaba kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera byose tugamije ko izi ngendo zitatuviramo ikwirakwizwa rya Covid-19.

    Muri gare ya Musanze, abatwara abagenzi ngo biteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Muri gare ya Musanze, abatwara abagenzi ngo biteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/musanze-abahaha-ibya-noheli-si-benshi-nk-uko-byabaga-bimeze-mu-myaka-yabanje

  • Musenyeri Mbonyintege: Abakirisitu bizihirize Noheli mu miryango yabo birinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Musenyeri Mbonyintege Smaragde avuga ko kwizihiriza Noheli mu ngo ntacyo bigabanya ku myemerere isanzwe y
    Musenyeri Mbonyintege Smaragde avuga ko kwizihiriza Noheli mu ngo ntacyo bigabanya ku myemerere isanzwe y’umukirisitu mwiza

    Musenyeri Smaragde asaba abakirisitu kwitegura mu mitima yabo kandi bagashyira umutima hamwe bakibaza icyo Yezu Kirisitu abamariye bagahimbaza Noheli mu bushobozi bushoboka kandi ntacyo byahungabanya ku myemerere n’ubwo batari hamwe mu Kiliziya.

    Umushumba wa Diosezi ya Kabgayi avuga ko Kiliziya Gatolika yiteguye neza kwizihiza Noheli ariko imyiteguro ikaba yabaye mu buryo budasanzwe burimo no kuba hari imwe mu mihango yabaga itazaba harimo nko gutanga amasakaramentu yo kubatizwa no guhabwa ukarisitiya.

    Avuga ko kuri Noheli misa isanzwe iba ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abandi baturage bakaba basabwa kwizihiza Noheli basengera mu ngo zabo no mu miryango y’Abihayimana.

    Agira ati, “Turasaba ko buri mukirisitu atabura mu guhimbaza Noheli ni igihe buri wese akwiye kuzirikana icyo Yezu Kirisitu amumariye, akabitekerezaho mu mutima we, ntabwo turibuge hanze ngo twishimire Noheli kuko tugomba kubahiriza amabwiriza ariko turizihiza Noheli mu mitima yacu dusenga kandi kuri Noheli misa isanzwe izaba abakirisitu bahimbaze Noheli”.

    Musenyeri Smaragde avuga ko mu myemerere y’umuntu guhimbaza Noheli bidasaba gusa kubikorera mu materaniro ahubwo ibyiza ari ukubasha kwiyumvisha impamvu yo kuyizihiza hanyuma ugakorera umunsi mukuru iwawe kuko n’ubwo hari icyorezo hazabaho no gukurikirana ubutumwa mu bitangazamakuru bitanduanye.

    Hagati aho abakirisitu mu miryango remezo itandukanye bari gukusanya ituro risanzwe rya Noheli aho batanga amafaranga ku bushobozi bwa buri wese hanyuma rikazashyikirizwa kiliziya mu misa ya Noheli n’uhagararirye umuryango remezo.

    Abakirisitu bavuga ko n’ubwo hariho ubukene, gahunda yo gutanga ituro rya Noheli idahagarara, bakaritanga mu bushobozi bafite kugira ngo imirimo isanzwe ikorwa mu kiliziya idahagarara.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musenyeri-mbonyintege-abakirisitu-bizihirize-noheli-mu-miryango-yabo-birinda-covid-19

  • Iburasirazuba: Mu cyumweru kimwe abantu 31,916 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri aba bantu bafashwe ngo harimo 23,885 bafashwe ku manywa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 nko kutambara neza agapfukamunwa, kudahana intera no kudasukura intoki mu gihe bageze ahantu hahurira abantu benshi.

    Abafashwe mu ijoro ni 8,031 barenze ku isaha yo kuba bageze mu ngo zabo.

    Mu cyumweru cyo kuva ku wa 14 kugera ku wa 24 Ukuboza 2020 kandi hafashwe ibinyabiziga birimo imodoka 115 ndetse na moto 157 kubera gukererwa kugera mu rugo no kudatanga umuti usukura intoki ku bagenzi, ndetse n’amagare 173.

    Abantu bafashwe bahanwe hakurikijwe ibihano biteganywa n’amabwiriza y’inama njyanama za buri karere, ibinyabiziga byo ngo amande asanzwe azwi kuko ateganywa n’itegeko.

    Ati “Abantu barigishwa bagacibwa amande hakurikijwe ibihano biteganywa n’amabwiriza y’inama njyanama ya buri karere. Ibinyabiziga, imodoka na moto byo itegeko rirahari amande ni ibihumbi 25.”

    Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, asaba abaturage kwizihiza iminsi mikuru bibuka ko bugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

    Agira ati “Icyo twakwibutsa abantu ni uko iyi minsi mikuru y’uyu mwaka itandukanye n’iy’imyaka yashize kubera icyorezo cya COVID-19 cyitwugarije, imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yasohotse ku itariki 14 ibuza ibirori ibyo ari byo byose, ubukwe n’amateraniro, utubari turafunze ntitwemerewe.”

    Akomeza agira ati “N’ubwo hari amadushyize mu ngo zabo ayo mayeri yose twarayamenye, twashyizemo imbaraga nyishi kubikumira, twakoze ubukangurambaga n’imbaraga nyinshi ndizera ko ntaw’uzarenga ku mabwiriza.”

    Hashize iminsi hatangijwe ubukangurambaga mu baturage binyuze mu bitangazamakuru bikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, aho Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred n’umuyobozi wa Polisi ikorera muri iyi Ntara CP Emmanuel Hatari batanga ubutumwa bugamije gushishikariza abaturage kwirindira umutekano ariko by’umwihariko kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 muri iyi minsi mikuru.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/iburasirazuba-mu-cyumweru-kimwe-abantu-31-916-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

  • Hari ababuze imodoka bituma Noheli itabasanga mu miryango yabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri gare ya Muhanga hari ababuze imodoka bituma batarara mu ngo iwabo ngo bizihizanye Noheli n
    Muri gare ya Muhanga hari ababuze imodoka bituma batarara mu ngo iwabo ngo bizihizanye Noheli n’ababo

    Hari mu ma saa moya n’igice z’umugoroba, aho abo bantu berekezaga mu bice bitandukanye bari babuze icyo gukora, mu gihe bateganyaga kubona uko bataha bakizihiriza Noheli mu miryango yobo, gusa ntibyabakundiye nk’uko Uwicyeza wajyaga mu Majyepfo abivuga.

    Agira ati “Nari mvuye mu Karere ka Rutsiro nerekeza mu rugo i Mugombwa (muri Gisagara), nageze hano muri gare mu ma saa sita nsanga amatike yashize kandi nta kindi nari gukora. Ni ikibazo gikomeye kuko ndi kumwe n’abana, gusa batubabariye batureka tukarara hano muri gare. Ubwo urumva ko ibya Noheli bibaye ibindi kuko idusanze mu gasozi, turazinduka tugenda mu gitondo”.

    Munezero Jean Marie Vianney na we ati “Jyewe nari ngiye mu rugo mu Murenge wa Nyabinoni muri Muhanga, ariko kugerayo bisaba umuntu kunyura mu Ngororero kubera ikibazo cy’imihanda. Nageze hano rero saa sita nsanga amatike y’imodoka zijyayo yarangiye kubera abantu benshi, nshakisha ahandi ndaheba kugeza iyi saha none abasekirite barimo kutwirukana. Ibya Noheli ubwo birandangiranye”.

    Uwitwa Niyitegeka Jeannine wari ufite abana batatu, yari avuye mu Karere ka Kamonyi yerekeza i Huye, ariko biramunanira.

    Ati “Nari mvuye ku Mugina muri Kamonyi njya mu rugo i Huye, nagize ikibazo cy’imodoka kuko nageze hano muri gare saa cyenda mbura amatike. Sinzi n’aho ndara kuko amafaranga yanshiranye, kuva ku mugina nishyuye 1.500 najyaga nishyura 600. Ni ikibazo gikomeye kuko nari ngiye kwizihiza Noheli none biranyobeye, wenda nzagerayo ejo ndebe uko nagira akantu nshakira abana mu kwizihiza umunsi mukuru”.

    Icyakora umuyobozi wa gare ya Muhanga, Hatangimana Samuel, ntiyemeranya n’abavuga ko imodoka zabuze, ahubwo ahamya ko bageze muri gare batinze kandi ingendo zihagaragara hakiri kare hubahirizwa amasaha yashyizweho yo kuba abantu bageze mu ngo.

    Ati “Hano muri gare twiriranywe abagenzi benshi ariko ntabwo imodoka zabuze nk’uko abo bantu babivuga, ahubwo bo bageze muri gare batinze basanga sosiyete zitwara abagenzi zahagaritse gutanga amatike hubahirizwa amabwiriza kugira ngo saa mbiri zitadufata. Turavugana n’ubuyobozi bw’Akarere na Polisi turebe uko bacumbikirwa bazagende ejo”.

    Inzego zitandukanye z’ubuyobozi zikangurira abantu kubahiriza amasaha yo kuba bagenze mu ngo, ni ukuvuga saa mbili z’ijoro uretse mu Karere ka Musanze ho ari saa moya, abantu bagakangurirwa gutinya Covid-19 aho gutinya Polisi ishobora kubahanira ko bateshutse ku mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hari-ababuze-imodoka-bituma-noheli-itabasanga-mu-miryango-yabo

  • Coronavirus yahombeje abakirisitu benshi igitaramo cya Noheli #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri Katedarali ya Butare na ho ntihabaye igitaramo cya Noheli
    Kuri Katedarali ya Butare na ho ntihabaye igitaramo cya Noheli

    Abakirisitu batabashije kujya mu gitaramo bavuga ko iyo kiza kuba byari kubabera byiza, ariko ko nta kundi babigenza kuko batarenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus yagenwe n’inzego z’ubuyobozi.

    Umukirisitu witwa Kamana utuye mu Karere ka Huye yabwiye Kigali Today ati “Igitaramo twakibuze, ubu twababaye. COVID-19 yaduteye roho mbi, ituma uburyo twiteguye ivuka rya Nyagasani bidakunda ko tujya kubyizihiza.”

    Umukirisitukazi witwa Kabagwira na we ati “By’amaburakindi, buri wese arizihiza igitaramo cya Noheli mu kwemera kwe.”

    Muri Paruwasi imwe yo muri Diyosezi ya Byumba ho hari abari biteguye ko igitaramo gitangira saa cyenda, babwirwa ko kitakibaye saa saba.

    Uwitwa Uwineza yagize ati “Twari tumaze kwambara ngo tujye mu misa, ni natwe twari kuririmba, maze Padiri yohereza itangazo kuri watsapu avuga ko igitaramo kitakibaye. Abaririmbyi baturuka kure bo bari banaje.”

    Umupadiri umwe wo muri Diyosezi ya Butare, asa n’utebya ariko na none avuga ukuri yagize ati “Igitaramo ntagihari. Mwihangane muvuge ishapule, Yezu arahari, ejo muzajya gusenga, Imana izashima. Twebwe misa turayivuga, turabasabira.”

    Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, we avuga ko ntawavuga ko yizihije Noheli atizihije igitaramo cyayo, ari na yo mpamvu babyumvikanyeho n’inzego z’ubuyobozi.
    Yagize ati “Nta Noheli ibaho nta gitaramo cyabayeho, nk’uko nta mubyeyi ubyara atagiye ku bise. Igitaramo rero twebwe tukigereranya n’ibise, kandi misa ntibujijwe, ikibujijwe ni ukurenza amasaha yo gutaha.”

    Yunzemo ati “Hari aho bari butangire igitaramo saa cyenda, abandi saa kumi, saa kumi n’ebyiri bakaba batashye. Ariko hari n’abandi babujije. Byatewe n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze kuko ari bo babitegeka twebwe tukabyubahiriza. Nka Diyosezi ya Gikongoro ifite uturere dutanu, buri Karere kagiye gashyiraho amategeko yako. Njyewe ndayisoma rwose, iratangira saa kumi, saa kumi n’ebyiri turaba twatashye.”

    Icyakora, abatabashije kwitabira igitaramo bashyiriweho igitaramo kiza gutambuka kuri televiziyo no ku maradiyo amwe n’amwe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/coronavirus-yahombeje-abakirisitu-benshi-igitaramo-cya-noheli

  • Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, haboneka abarwayi bashya 72 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 kuri uyu wa Kane ni umugore w’imyaka 55 witabye Imana i Huye, umugore w’imyaka 69 i Kigali n’umugabo w’imyaka 46 witabye Imana ari i Kigali.

    Abo bantu batatu bahise buzuza umubare w’abantu 69 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko kuri uyu wa Kane mu Rwanda habonetse abantu 72 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 40.

    Abo barwayi bashya 72 babonetse mu bipimo 6,436 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 35, Rubavu: 25, Nyamasheke: 5, Huye: 2, Muhanga: 2, Rusizi: 2, Nyamagabe: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Kane, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 7,670 muri bo abamaze gukira ni 6,203 naho abakivurwa ni 1398.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-abantu-batatu-bishwe-na-covid-19-haboneka-abarwayi-bashya-72

  • Inkumi y’ikimero niyo igiye gushyira ku rupapuro urugendo rw’ubuzima bwa Kayitare Wayitare Dembe[AMAFOTO] #Rwanda #RwOT

     


    Umukobwa witwa Batamuriza Assumpta Maya yatangiye kwandika igitabo kivuga ku buzima umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe yanyuzemo,guhera mu mwaka w’1959 ubwo umuryango we wahungiraga mu gihugu cya Uganda bakahaba nk’impunzi,iki gitabo akazagifashwamo n’umunyamerikakazi nawe ufite amazina ya Maya UO.

    Assumpta umukobwa watangiye kwandika igitabo kivuga ku buzima bwa Kayitare Wayitare Dembe

    Iki gitabo batifuje guhita batangaza izina bagihaye,biteganyijwe ko uyu mukobwa w’umunyarwandakazi uzwi ku izina rya Maya kizamutwara imyaka igera kuri itatu kugira ngo abe akirangije,kuko ngo bizamutwara kunyura munzira zitandukanye akusanya amakuru kuri uyu muhanzi.

    Maya UO Umunyamerikakazi ugiye gufatanya na Assumpta kwandika igitabo kuri Kayitare

    Muri izo nzira Maya avuga azanyuramo akusanya amakuru,harimo nko kujya mu bihugu bitandukanye uyu muhanzi Kayitare Wayitare Dembe yagiye abamo kuva akiri muto mu w’1981, kugeza agarutse mu Rwanda mu Ukwakira mu mwaka w’1994.

    Maya akomeza yavuze ko iki gitabo gishobora kuzarangira kibatwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 20,ngo bitewe nuko hazabaho gutega indege berekeza mu bihugu bitandukanye byo mu karere u Rwanda ruherereyemo ’EAST AFRICA’ uyu muhanzi yagiye abamo,ndetse no kuba bazajya bakodesha muri Hotel n’ibindi.

    Uyu mukobwa w’umunyarwandakazi yavuze ko kandi ko ashobora no kuzifashisha abandi banditsi b’ibitabo babifitemo izina hano mu Rwanda,aho yatanze urugero nka Nsanzabera Jean de Dieu,kuko ngo amwemera nk’umwanditsi w’umuhanga.

    Assumpta na Kayitare Wayitare Dembe

    Maya akomeza yavuze ko impamvu yahisemo kwandika igitabo kuri Kayitare Wayitare Dembe,ari ukubera ko yabyirutse yumva ibigwi bye ndetse bigatuma akura amufata nk’umuntu w’intangarugero kuri we,ndetse anavuga ko hari byinshi yagiye amwigiraho nko kudacika intege ku ntego,no guca bugufi kuri buri wese,bityo ngo ntiyaterwa ipfunwe no kuba yamwita Hero ’Intwari’.

    Batamuriza Maya Assumpta akaba ari umwe ba bahagarariye Interconnect Justice ’ICJ’ mu Rwanda,umuryango mpuzamahanga ufite ikicaro muri Amerika,aho ubu bari gukora kuri Panafricanism.

    Kayitare Emmanuel yamenyekaniye ku izina rya Kayitare Wayitare Dembe akaba yaramenyekaniye mu ndirimbo nka ’Abana b’Afurika,East Africa,Mujye mukundana Rubyiruko n’izindi’..Ubu amaze gushyira hanze indirimbo eshatu ari zo ’ANITA,FATA KUMANO na Slay Queen’ zose akaba yarazisohoranye n’amashusho yazo.





    Source : Umuryango

  • Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko Uwinkindi akomeza gufungwa burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igifungo cya burundu cyahawe Uwinkindi Jean cyagumyeho
    Igifungo cya burundu cyahawe Uwinkindi Jean cyagumyeho

    Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukuboza 2020, Uwinkindi yagarutse mu rukiko rw’ubujurire kumva umwanzuro ku bujurire yari yaratanze kuri icyo gihano cyo gufungwa burundu yakatiwe aho yasabaga ko mu rubanza rwe harimo ibintu byinshi byirengagijwe mu mategeko no mu busabe bwe bityo akaba atemera uwo umwanzuro w’urukiko, akemeza ko ari umwere kugeza magingo aya.

    Biciye mu buryo bw’ikoranabuhanga, Uwinkindi yakurikiye ubu bujurire bwe yicaye muri gereza ya Mageragere kuva saa yine n’igice ntiyagira icyo avuga gusa yakomeje gukurikira ari wenyine nta mwunganizi mu buryo bw’amategeko.

    Urukiko rwasuzumye impamvu zatanzwe na Uwinkindi harimo kuba Urukiko Rukuru rwarafashe umwanzuro wo kumufunga burundu ku byaha binyuranye n’ibyo yarezwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha(ICTR), kuba atarahawe umwanya uhangije wo gushaka abatangabuhamya bamushinjura, kuba yarahawe ba avoka n’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda atagishijwe inama bityo urubanza rwe rurayoba kubera ko abo bunganizi atigeze yemera ko bamuhagararira mu rubanza rwe.

    Nyuma y’amasaha agera kuri ane asomerwa urwo urubanza rwaciwe kuva muri 2013, ibyashingiweho ku mpande zombi (uregwa n’ubushinjacyaha) urukiko rw’ubujurire rwerekanye uko byagenze muri bimwe Uwinkindi yagaragaje mu bujuririre bwe.

    Urugero uru rukiko rwagaragaje ko ubwa mbere Uwinkindi yahawe abunganizi babiri bitewe n’uko yagaragaje ko nta bushobozi yari afite bwo kwiyishyurira ba Avoka ku giti cye. Ngo ibi byarabaye kandi urubanza ruraburanishwa bigera n’aho abo bunganizi baruvamo bitewe n’ikibazo cy’amikoro angana n’amafaranga yari abagenewe mu gukora iperereza bashakira umukiliya wabo ubuhamya bumushinjura.

    Ngo aba bunganizi bari basabye amafaranga asaga miliyoni ijana n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (Rwf103million) ngo bahabwa ibihumbi 800 mu yo bari basabye ariko ngo bata urubanza ntibanagaragaza icyo bakoresheje ayo mafaranga.

    Ngo n’ubwo urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwamushakiye abandi bunganizi babiri bashya, uregwa avuga ko byakozwe atabizi ntibumvikana gusa urukiko rw’ubujurire rwo rwagaragaje ko kubera impamvu zo kuba Uwinkindi yari yagaragaje ko nta bushobozi afite bwo kwishyura abunganizi be, byari ngombwa ko atavutswa uburenganzira bwe bityo biba ngombwa ko ahabwa abandi ba Avoka kugira ngo aburane mu buryo busabwa n’amategeko mpunzamahanga y’ibyaha yaregwaga.

    Ikindi ngo ni uko imvugo z’abatangabuhamya zitasuzumwe mu buryo bwimbitse kandi ngo yifuzaga ko yashaka abatangabuhamya be baba hanze y’u Rwanda ngo ariko ntibyakorwa bitewe n’uko nta bwumvikane bwabaye hagati ya Uwinkindi n’abavoka be bashya, kandi kuba abavoka ba mbere bari baragaragaje ubushobozi n’ibyangobwa bibemerera gukora iryo perereza, ngo nta shingiro rigaragaza ko atahawe ayo mahirwe.

    Gusa ku kibazo cy’ibyangobwa byo gutegura urubanza rwe, Uwinkindi ngo yasabaga ko ahabwa umwanya uhagije (amezi 6) wo gutegura dosiye ye no gukusanya amakuru yuzuye, ariko ngo yahawe amezi abiri gusa bituma atagira umwanya uhagije nk’uwo ubushinjacyaha buhabwa, ariko Urukiko rw’ubujurire rwagaragaje ko igihe gihabwa ubushinjyacyaha ngo kitangana n’igihabwa uregwa bityo ngo nta mategeko yirengajijwe.
    Umwanya munini mu rukiko rw’ubujurire wafashwe ku kibazo cy’abatangabuhamya

    Urukiko rw’ubujurire rwagarutse ku kibazo cy’abatangabuhamya aho Uwinkindi yagaragaje ko ababajijwe bamubeshyeye, ubucamanza bwamusomeye bimwe mu byavuzwe bigaragaza uruhare rwe mu bikorwa byatumye habaho kwica Abatutsi basengeraga mu rusengero rwa ADEPR i Kanzeze yari ayoboye.

    Urugero, ngo kuba abayobozi (Burugumesitiri Gatanazi n’abandi) muri ako gace barashoboraga kumva ijambo rya Uwinkindi bakanarikurikiza, ngo ntabwo yigeze abuza abicanyi gushinga za Bariyeri ahubwo yitabiriye izo nama z’ibitero byagabwe ahitwa Kariyeri muri Kanzeze kandi ngo hari n’aho yavuze ngo ntihagire ujya kurya inyama zasahuwe mu bitero nta kazi yakoze, bigaragara ko yatangaga amabwiriza y’ibitero anabikorera mu rusengero.

    Gusa Uwinkindi avuga ko hari itandukaniro hagati y’urusengero n’agace ka Kariyeri n’ubwo abatangabuhamya bahuriza ku kuba intambwe zihari hagati ya Kariyeri n’urusengero ari nke kandi ngo uregwa yari yitabiriye iyo nama yatumijwe na Burugumesitiri Gatanazi.

    Uwinkindi we avuga ko ibi bitashingirwaho kuko harimo kunyuranya kuri iyo nama. Gusa urukiko rwo rwasanze ko kuba abatangabuhamya bashobora kuba banyuranya ku munsi iyo nama yabereyeho bitatuma ubuhamya bwatanzwe budahabwa agaciro ku byaha Uwinkindi aregwa ari byo gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi muri ako gace.

    Mu ma saa kumi z’igicamunsi, urukiko rw’ubujurire rwanzuye ko nyuma yo gusuzuma impamvu zose uregwa yatanze ajurira, rwasanze nta shingiro zifite bityo rugumishaho imikirize y’urukiko rukuru yo ku wa 30 Ukuboza 2015.

    Ubu Uwinkindi ashobora kujuririra uyu mwanzuro mu rukiko rwisumbuyeho (rw’ikirenga) ku mpamvu z’akarengane gusa.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/urukiko-rw-ubujurire-rwemeje-ko-uwinkindi-akomeza-gufungwa-burundu