Blog

  • Umugabo yarwanye n'intare yari ije kumurya akoresheje ibipfunsi atabarwa na bagenzi be [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Gotz Neef w'imyaka 32 yahuye n'uruva gusenya kuwa 07 Ukuboza 2020,ubwo yari muri iri hema rye hanyuma iyi nyamaswa y'inkazi iramwinjirana ishaka kumwica.

    Dr Rainer Von Brandis nawe w'umushakashatsi bari begeranye muri ako gace bari bakambitsemo bitavuzwe niba ari muri pariki,yumvise rwahanye inkoyoyo niko kuza gutabara yambaye ubusa atera umwanda w'inzovu iyi ntare mu rwego rwo gutabara mugenzi we biranga, ahagura ishami ry'igiti arayitera biranga.

    Ubwo Bwana Neef yari hafi yo gupfa,umurinzi w'izi nyamaswa witwa Tomalets Setlabosh yahise ahagoboka agerageza kuyikanga ngo ihunge ahubwo itangira kwiruka ku modoka ye ngo nawe imwice.
    Uyu murinzi yayisatiriye n'imodoka,iyi ntare ibona urugamba rurenze niko kwiruka igana mu bihuru bwana Neef arokoka atyo gusa yari yamuteye inzara n'amenyo yayo atyaye.

    Neef yahise ajyanwa ku bitaro afite ibikomere 16 bikomeye ku mubiri we,yari yavunitse igufwa ryo ku kuboko ndetse birumvikana ko iyi ntare yari yamuteye ibisebe ku mubiri.Kugeza ubu, Neef ari koroherwa ariko yari ameze nabi mu minsi ishize.

    Icyakora aba barinzi ba pariki bahise bahise bagerageza gufasha iyi ntare ishaje yari yirukanwe mu cyanya cyayo na ngenzi zayo bigatuma inzara yari ifite iyitura Neef.

    Bwana Dr Von Brandis w'imyaka 46 avuga kuri iyi ntambara yamaze iminota 5 yagize ati 'Ntabwo nari mberewe kurebwa kuko nari nambaye agapira ko hejuru gusa ndi gusakuza ngo iyi ntare ihunge ye kwica inshuti yanjye.

    Numvise Gotz avuza induru ko hari ikintu kinini kiri inyuma y'ihema rye nsohokana itoroshi ndebye mbona n'intare yamaze gusenya iryo hema.Yari iri hejuru ya Gotz ariko kubw'amahirwe yari ikirya iryo hema,nibwo nabonye umwanda w'inzovu wumye ndayitera cyane.

    Nabonye ntacyo bitanze mpita nyitera ishami ry'igiti naryo ntiryagira icyo rimara ahubwo mbona itangiye kurya bya nyabwo Gotz ku kuboko ari kuvuza induru cyane.

    Nabonye bikomeye mpita niruka nyisanga nambaye ubusa nyikubita igiti kinini nari mfite nabwo ntiyagenda.Kubw'amahirwe umukuru w'abarinzi witwa Tomalets Setlabosha yahise aza.

    Iyo ntare yatinye imodoka ariko kubera ko yari ishonje cyane yakomeje kurya Gotz nibwo Tomalets Setlabosha yazanye Land Cruizer ayegereye yirukira mu bihuru.'

    Iyi ntare imaze guhunga aba bagenzi be bahise bamujyana ku bitaro bya Maun biri ku birometero birenga 50 uvuye aho ariko abaganga baramunaniwe ajyanwa I Windhoek muri Namibia ari naho ari kuvurirwa.

    Uyu Dr Rainer Von Brandis, afite umugore n'abana 2 n'umunyafurika y'Epfo aho ayoboye ikigo cyitwa Wild Bird Trust ndetse yari yagiye muri Botswana ajyanye n'uyumugenzi we Neef.





    Gotz yari amaze inshuro 500 arara mu ihema mu bushakashatsi ariko nibwo bwa mbere yatewe n'intare yari igiye kumuhitana

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yarwanye-n-intare-akoresheje-ibipfunsi-yari-ije-kumurya-atabarwa-na

  • Paul Muvunyi, former Rayon Sports president arrested #rwanda #RwOT

    IGIHE has learnt that Muvunyi has been arrested along with Rtd Col Ruzibiza Eugène who once served as the RDF 307 Brigade commander in Western Province; Niyongamije Gérald, the executive secretary of Gasura cell in Karongi district and another resident, Kayigema Félicien.

    Speaking to IGIHE, the Acting spokesperson of Rwanda Investigation Bureau (RIB), Dr Murangira B. Thierry has confirmed their arrest.

    'They were arrested on 24th December 2020 for allegedly using forged documents,' he said.

    Dr Murangira explained that investigation is underway for deeper insights into the case.
    Paul Muvunyi is a businessman with ventures in hotels.The executive secretary of Gasura cell in Gishyita sector where the businessman owns a Kivu Safari Lodge is one of suspects arrested with him. The facility was inaugurated in 2016 at a cost of Rwf 1.2 billion.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/paul-muvunyi-former-rayon-sports-president-arrested

  • Muvunyi Paul wayoboye Rayon Sports amaze iminsi 4 atawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Umuherwe wigize kuyobora Rayon Sports akanayihesha igikombe cya shampiyona cya 2019-2019 ari cyo iheruka, Muvunyi Paul amaze iminsi 4 atawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’ aho akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano.

    Muvunyi Paul yatawe muri yombi ku wa 24 Ukuboza 2020, akaba yarafatanywe n’abandi 4 bakurikiranyweho iki cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

    Mu bandi bafatanywe nawe harimo Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuba Umuyobozi ushinzwe Ingabo mu Karere ka Karongi ndetse mu 2015 yari Umuyobozi wa Brigade ya 307 yakoreraga mu Ntara y’Uburengerazuba.

    Hafunzwe kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi, Niyongamije Gérald n’umuturage witwa Kayigema Félicien.

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye ISIMBI ko Muvunyi Paul ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ariko yirinda kuvuga byinshi ku byo akurikiranyweho.

    Ati“Nibyo. Akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano, ndumva ari ayo makuru twatanga byaka kanya.”

    Kuba icyaha akurikiranyweho cyaba gifitanye isano na hoteli yo mu karere ka Karongi yitwa Kivu Safari Lodge iri mu Murenge wa Gishyita, yatashywe mu 2016 itwaye miliyari 1,2 Frw cyane ko n’abo bafunganywe ari abo muri aka karere harimo n’umuyobozi wayo, yavuze ko ntacyo yabivugaho amakuru ahari ari uko bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha gusa.

    Muvunyi Paul yatawe muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muvunyi-paul-wayoboye-rayon-sports-amaze-iminsi-4-atawe-muri-yombi

  • Neymar Jr yatwawe umutima n'umukobwa w'ikizungerezi wasajije benshi ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa w'imyaka 28 aravugwaho gukurura Neymar Jr kubera amafoto akurura abagabo yagiye ashyira hanze mu bitandukanye arimo n'iyo iki cyamamare cyakunze [like].

    Ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne cyavuze ko Neymar Jr akunda uyu mukobwa ndetse ahora areba aya mafoto ye akamwifuza.

    Melodie akurikirwa n'abarenga 793,000 kuri Instagram biganjemo abagabo bakunda amafoto agaragaza uburanga bwe abasangiza.

    Uyu mukobwa yavukiye ahitwa Elche muri Spain ndetse asanzwe akora ibiganiro kuri TV bigaragaza ubwiza.

    Icyakora Neymar Jr ashobora kugorwa n'uko uyu mukobwa amaze imyaka 9 akundana n'undi musore Cristian Jerez bakora akazi kamwe.

    Melodie n'uyu mukunzi we bigeze gukora ikiganiro bari ku kirwa ndetse bagaragaza ko bari mu rukundo rukomeye.

    Icyakora amafaranga ya Neymar Jr ndetse n'ubwamamare bwe bushobora gutuma Cristian Jerez ashyirwa ku ruhande igihe cyose uyu mukobwa yaba atamukunda bikomeye.

    Neymar Jr amaze igihe kinini nta mukunzi agira uzwi nyuma yo gutandukana na Bruna Marquezine.

    Uyu mukinnyi yavuzwe mu rukundo rw'ibanga n'abandi bakobwa barimo n'uwitwa Anitta bagiranye ibihe byiza mu birori bya Rio Carnival.





    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/neymar-jr-yatwawe-umutima-n-umukobwa-w-ikizungerezi-wasajije-benshi-ku-mbuga

  • Umunyemari Muvunyi Paul wayoboye Rayon Sports afunganywe na Rtd Col Ruzibiza Eugene #rwanda #RwOT

    Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, yemereye ikinyamakuru Ukwezi ko umunyemari Muvunyi Paul na bagenzi be batawe muri yombi tariki 24 Ukuboza 2020, aho ubu bakurikiranyweho icyaha cy’inyandiko mpimbano. Dr Murangira B. Thierry ariko yavuze ko hakirimo gukorwa iperereza kandi gutangaza amakuru menshi bikaba byabangamira iperereza.

    Abandi bafunzwe ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi witwa Niyongamije Gérald hamwe n’umuturage witwa Kayigema Félicien. Aba bose batawe muri yombi bigaragara ko icyaha bakekwaho cyaba cyaranakorewe mu karere ka Karongi kuko na Muvunyi Paul ahafite ibikorwa by’ubucuruzi birimo hotel ikomeye yitwa Kivu Safari Lodge yubatse mu mwigimbakirwa (Presqu’île) uri mu Kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Gishyita.

    JPEG - 170.7 ko

    Hotel y’agatangaza ya Muvunyi Paul yuzuye itwaye asaga miliyari imwe na miliyoni magana abiri

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umunyemari-Muvunyi-Paul-wayoboye-Rayon-Sports-afunganywe-na-Rtd-Col-Ruzibiza-Eugene

  • Pope Francis Recognises Every Family Has Problems #rwanda #RwOT

    Sunday's feast of the Holy Family, said Pope Francis at the weekly Angelus, calls us to reflect 'on the fact that the Son of god wanted to be in need of the warmth of a family, like all children.'

    This is why the Holy Family of Jesus, Mary, and Joseph can serve as a model 'in which all families of the world can find their sure point of reference and sure inspiration.'

    Families open to joy

    A key note of the life of the family of Nazareth was joy, with the Child Jesus 'surrounded by the maternal affection of Mary and the care of Joseph, in whom Jesus was able to see God's tenderness.'

    We too, said Pope Francis, 'are called to rediscover the educational value of the family unit.'

    Families, he said, must be founded on the love that always regenerates relationships, opening up horizons of hope.'

    The Pope emphasized the importance in the family of prayer, affection, forgiveness, tenderness, and adherence to the will of God.

    'In this way,' he said, 'the family opens itself to the joy that God gives to all those who know how to give joyfully.'

    A happy home, he added, is also outgoing: 'it finds the spiritual energy to be open to the outside world, to others, to the service of brothers and sisters, to collaboration in building an ever new and better world,' especially by the example of daily life.

    Three important words

    Pope Francis recognized that every family has its problems, and that at times, because we are human, because we are weak, we even fight within the family.

    'I want to tell you one thing,' the Pope said: 'If we fight in the family, never end the day without making peace.'

    Once again, he recommended three words that should be common in every family: 'please,' 'thank you,' and 'I'm sorry.' If these three words are present in the family, he said, the family will be in good shape.

    A year of reflection on Amoris laetiatia

    Returning to the theme of 'evangelizing with the family,' Pope Francis said Sunday's feast proposes to us once again 'the ideal of conjugal and family love, as emphasized by the Apostolic Exhortation Amoris laetitia, promulgated five years ago' on the feast of St Joseph in 2016.

    'It will be a year of reflection on Amoris laetitia,' he added, and will be an opportunity to deepen the contents of the document.'

    During this special year, he said, 'these reflections will be made available to ecclesial communities and to families, to accompany them on their journey.

    In particular, Pope Francis invited everyone 'to take part in the initiatives that will be promoted during the year, and that will be coordinated by the Dicastery for Laity, the Family, and Life.'

    The Holy Father went on to entrust the 'journey' of the Year 'Amoris Laetitia Family'to' the Holy Family of Nazareth and in particular to Saint Joseph, the devoted spouse and father.'

    Following the Angelus, the Holy See Press Office confirmed that the special Year dedicated to the 'Family Amoris laetitia,' will be inaugurated on the upcoming Solemnity of Saint Joseph (19 March 2021), and will conclude with the celebration of the Tenth World Meeting of Families, to be held here in Rome in June 2022.'

    The post Pope Francis Recognises Every Family Has Problems appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/pope-francis-recognises-every-family-has-problems/

  • Huye:  Umuyobozi w'akarere ka Huye, yongeye kuburira abibwira ko igishushanyo mbonera cy'umugi wa Huye kitagikurikizwa. #rwanda #RwOT

     

     

    Meya w'akarere ka Huye, Sebutege Ange, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuwa 23 ukuboza 2020, yongeye gukebura abibwira ko gahunda y'isuku mu mugi, hacibwa ibihingwa birebire birimo n'urutoki yahagaze, ko bibeshya.

    'Igice cy'umujyi kizakomeza kuba koko igice cy'umugi. Ntabwo twigeze tubuza umuntu guhinga, ahubwo turamugira inama ngo azakorere ubuhinzi ahagenewe ubuhinzi.' Meya Sebutege Ange, aha yasubizaga umwe mu banyamakuru, wari umubajije niba gahunda yari yatangijwe muri Mutarama 2020, yo gutema insina no guca ibihingwa birebire, niba yarasubiwemo, igahagarikwa.

     

    Yibukije ko gahunda yo kunoza isuku mu mu batuye mujyi wa Huye no gukurikiza igishushanyo mbonera cyawo, bitagikeneye kubihatirizwa no kubikoreshwa ku ngufu, ahubwo abaturage bakwiye kubigira ibyabo. Ati ' icyo natangaza ni uko ni uko iyi gahunda yo gusukura umujyi, yo gutuma umujyi ukorerwamo ibyakabaye biwukorerwamo, yo izakomeza kandi hari abantu twagiye tubijyamo inama, abenshi bakabyikorera. Kandi nubundi igishushanyo mbonera kivuguruye nicyemezwa kizagira ibyo gitegeka.'

    Mu kwezi kwa 9 mu 2019, nibwo akarere kafashe icyemezo cyo gusaba abatuye umugi wa Huye, guhagarika ubuhinzi bw'ibimera birebire birimo: insina, ibigori, amasaka n'ibindi byose bituma isura y'umugi itagaragara neza. Muri icyo kemezo kandi abaturage basabwaga gukuraho inzitiro n'ingo z'imiyenzi, imbingo, imihati, n'ibindi byose bitajyanye n'ikerekezo cy'umugi, mu gihe kitarenze amezi 6, ndetse n'abacuruza amayinite mu mitaka ku mihanda bakahava bakajya mu isoko.

    Ibi byemezo bigitangira gushyirwa mu bikorwa cyanecyane muri Mutarama 2020, abaturage, barabyijujutiye, ntibabyakira neza, bavuga ko bigiye kubateza inzara. Nyuma y'amezi make bishyirwa mu bikorwa, imbaraga byatangiranye zaje kugabanuka abaturage batangira gukeka ko iyo gahunda yahagaritswe. Aha meya  yabibukije ko akarere kagizwe n'igice cy'ubutaka kigenewe umujyi kingana na 14% ndetse na 86% by'icyaro, ko abashaka gukora ubwo buhinzi bagana aho habigenewe.

    Igishushanyombonera cy' umujyi wa Huye kivuguruye

    Igishushanyo mbonera kivuguruye, kigaragaza ko umujyi uzaba ugizwe n'ibice byo mu mirenge itanu kuri 14 igize Akarere ka Huye, ari yo Mbazi, Huye, Ngoma, Tumba na Mukura.

    Mu Murenge wa Mbazi, umujyi uzaba uri mu midugudu imwe n'imwe yo mu Tugari twa Mwulire, Gatobotobo na Kabuga. Muri Huye, ni mu tugari twa Rukira na Sovu, naho muri Ngoma uzagera mu tugari twa Kaburemera, Butare, Ngoma na Matyazo.

    Mu Murenge wa Tumba, imbago z'umujyi zizagera mu Tugari twa Mpare, Cyarwa, Cyimana, Gitwa, na Rango B, naho mu Murenge wa Mukura, uzagera muri Rango A na Cyeru.

     

    Umuyobozi w'akarere kandi, yibutsa abafite ibibanza mu mujyi bitabyazwa umusaruro nkuko biteganyijwe n'igishushanyo mbonera bazabyamburwa bigahabwa ababyibyaza umusaruro. Avuga ko icyo cyemezo cyafashwe n'inama njyanama y'akarere.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/27/huye-umuyobozi-wakarere-ka-huye-yongeye-kuburira-abibwira-ko-igishushanyo-mbonera-cyumugi-wa-huye-kitagikurikizwa/

  • Kamonyi: Abahinga umuceri mu kibaya cya Mukunguri, bashima ibyiza bagikesha #rwanda #RwOT

    Abahinzi b'umuceri bangana n'i 2198 bo mu Mirenge ya Mugina na Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi hamwe n'abo mu Murenge wa Kinazi wo mu Karere ka Ruhango, bashima ko igishanga cya Mukunguri kibafasha gukemura ibibazo bitandukanye by'imibereho yabo, ariko kandi bakaba banishimira kuba abashoramari mu ruganda rutunganya umuceri bahinga, aho bafitemo imigabane isaga 70%.

    Yandagiye Donatira afite imyaka 65 y'amavuko, atuye mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Ruhango ariko agahinga umuceri mu cyanya cy'igishanga cya Kamonyi, aho amaze imyaka isaga 40 muri ubu buhinzi. Avuga ko byinshi mubyo amaze kugeraho abikesha iki gishanga.

    Iyo umuhinzi asaruye, aha Koperative umusaruro, uruganda rukawakira, umuhinzi agahabwa amafaranga kandi akanatonorerwa umuceri ajyana iwe hagendewe ku musaruro yabonye.

    Agira ati' Ubwambere mpinga nakuyemo Inka, ndera abana nabyaye mbishyurira amashuri uko ari 6, barashaka. Nubatsemo amazu abiri afitemo sima mu nzu, mfite n'ikaye y'imihigo y'ibyo mba ngomba guhiga ko nzageraho buri mwaka. Mbese ubuhinzi ndimo bwagize icyo bungezaho nubu ndashaje ariko ndacyahinga'.

    Akomeza ati' Umuceri urera tukawuha Koperative yacu, bakawutonora mu ruganda rwacu twashoyemo imari, bakaduha uwo turya undi amafaranga bakayaduha nkayakoresha mu bindi. Njye byananyigishije gukorana n'ibigo by'imari kandi ku myaka yanjye urabona ko ngifite agatege. Iyo ifaranga ryaje ngura agatungo cyangwa se nkagura akarima nkongera ubutaka bwanjye'.

    Turikumana, asohotse muri koperative n'umuceri utonoye ku igare atahanye iwe kujya kurya.

    Turikumana Evode, atuye mu kagari ka kabugondo, Umurenge wa Mugina ho mu karere ka kamonyi. Ahura n'umunyamakuru wa intyoza.com yasohokaga mu marembo ya Koperative Cooproriz-Abahuzabikorwa amazemo imyaka isaga icumi. Avuga ko guhinga mu kibaya cya Mukunguri umuceri, byatumye hari byinshi abasha kugeraho birimo kwikenura mu buryo butandukanye, kugura amatungo, igare n'ubutaka n'ibindi. Asaba buri wese guha agaciro ubuhinzi no kwishyira hamwe kuko ngo bifasha. Yishimira kandi ko nk'umuhinzi afite uruganda rw'umuceri rwa Mukunguri ( MRPIC) rutunganya umusaruro we na bagenzi be baba babonye, bakanabona ku byiza biruvamo.

    Nteziyaremye Jean Pierre hamwe n'umugore we Uwimpuhwe Claudine batuye mu Murenge wa Mugina, baganiriye na intyoza.com bari mu gishanga bahinga. Bavuga ko guhinga umuceri atari amabura kindi, ko ahubwo babibonamo inyungu, byaba mu kuba bafatanya guhinga bakazasarura ibyo buri wese yagizemo uruhare, haba kandi no kuba umusaruro babona ubafasha kwiteza imbere mu gukemura ibibazo bitandukanye mu rugo. Bashimangira ko gukorera hamwe bafatanya muri ubu buhinzi, bibarinda amakimbirane kenshi akunze kuvuka mu ngo mu gihe umugore n'umugabo badashyize hamwe.

    Mugenzi Ignace, Perezida wa COOPRORIZ-Abahuzabikorwa, ahamya ko abanyamuryango 2198 bahinga muri iki gushanga, baba abo ku ruhanderwa Kamonyi ndetse na Ruhango, bose bamaze kugera kuri byinshi haba mu gukemura ibibazo by'imibereho yabo ya buri munsi ndetse no kubaka Koperative n'ibikorwa rusange byayo. Avuga kandi ko bafatanya muri byose kugira ngo hatagira umunyamuryango ugira ikibazo icyo aricyo cyose, ngo n'ikivutse bashakira igisubizo hamwe.

    Mugenzi Ignace, Perezida wa COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA, avuga ko bishimira intambwe bagezeho nubwo hakiri byinshi byo kunoza.

    Mugenzi, avuga ko kuba muri Koperative kw'abanzi byabafasije kuzamura imibareho yabo, kubona isoko ry'umusaruro wabo, aho mbere buri wese ngo yagurishaga uko abyumva n'aho ashaka kandi anahenzwe. Ashimangira ko kwihuza byabafashije guhuza mbaraga, bashyiraho uruganda ruwutunganya bagamije kuwongerera agaciro, aho bafitemo 71% by'imigabane yose.

    Agira kandi ati' Koperetive ubwayo niyo ikusanya umusaruro w'abanyamuryango, Ntabwo tugihinga tuvuga ngo ntituzi aho tuzagurishiriza umusaruro wacu kuko dufite isoko ry'uruganda rwacu ndetse tunajyanamo kuko badufasha no kudushakira imbuto nziza dufatanije nka Koperative. Rero n'isoko ryacu ririzewe kuko n'uruganda ahantu rushora amafaranga kugira ngo abahinzi babashe kubona umusaruro baba bagira ngo n'iryo soko rizagende neza kandi n'abahinzi bakabyishimira'.

    Nteziyaremye hamwe n'umugorewe, Uwimpuhwe bavuga ko abatazi ibyiza byo guhinga umuceri babaseka babonye uko baba bahingutse bameze.

    Igishanga cya Mukunguri gihuza Akarere ka Kamonyi na Ruhango two mu Ntara y'Amajyepfo. Abahinzi bibumbiye mu ma Zone 13 mu gishanga gifite ubuso bwose bugera kuri Hegitali 700 ariko wakuramo imigezi n'ahanyuzwa imiyoboro n'ibindi bikorwa by'ahadahingwa ugasanga gisigarana nka Hegitali 500 zirenga. Gusa na none kubera ibibazo by'ibiza byakuze kwibasira iki gishanga, ubuso bubyazwa umusaruro bubarirwa muri Hegitali 400 zirenga.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-abahinga-umuceri-mu-kibaya-cya-mukunguri-bashima-ibyiza-bagikesha/

  • Shyogwe: Abaturage 1,009 bahawe amashyiga ya cana rumwe azabakemurira ikibazo cy’inkwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bishimiye amashyiga bahawe
    Abaturage bishimiye amashyiga bahawe

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2020, ayo mashyiga akaba yatanzwe ku bufatanye bwa kompanyi ya DelAgua ndetse n’ubuyobozi bw’uwo murenge, bikaba bibujijwe ko uhawe iryo shyiga yarigurisha.

    Abaturage bahawe ayo mashyiga bayishimiye cyane, kuko ngo kubona inkwi byabagoraga ndetse n’amakara akaba ahenze cyane, nk’uko Minani Vincent wo mu mudugudu wa Karama wari umaze kuyifata abisobanura.

    Ati “Ishyiga bampaye riranshimishije cyane kuko nakoreshaga inkwi nyinshi mu ziko bikangora kuzibona none ndasubijwe. Ubu tuzajya ducana umwase umwe utageze no kuri metero uhishe inkono bityo turengere amashyamba kuko agenda ashira kandi n’amakara ahenze kuko ugura nk’akadobo ka 400 ntikagire icyo kamara, tukaba dushimira Leta yadufashije”.

    Niyonshuti Françoise nawe wo mu mudugudu wa Karama avuga ko kubona inkwi byari bigoye ariko ko iryo ziko rya kizungu bamuhaye rizamufasha kugabanya izo yakoreshaga.

    Ati “Byari bigoye cyane kubona inkwi kandi n’iyo uzibonye ugakoresha nyinshi kuko nko guteka ibishimbo byumye nakoreshaga imyase nka 10 ariko kuri iri shyiga rya kijyambere ngo imyase ibiri irahagije ngo bibe bihiye. Ubwo amafaranga nakoreshaga mu kugura inkwi cyangwa amakara aragabanuka cyane bikazamfasha mu iterambere ry’urugo, nkabishimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu”.

    Umwe mu babonye iryo shyiga mbere umenyereye kurikoresha, Uwitonze Odette, avuga ko kuritekaho byihuta kandi byatwaye inkwi nke bishoboka.

    Ati “Iri shyiga ibanga ryaryo ni ugushyuha vuba washyizemo uduce duto tw’imyase bityo ugahisha ibyo kurya mu buryo bwihuse. Nk’ubu iyo ngiye guteka umuceri nshyiramo uduce tubiri gusa tukawuhisha, naho nko ku bishyimbo aho nakoreshaga imyase minini itandatu cyangwa irenga muri rondereza zisanzwe, ubu nkoresha imyase ibiri gusa”.

    Iri shyiga rya kijyambere rirondereza inkwi rikagabanyiriza ibibazo abaturage
    Iri shyiga rya kijyambere rirondereza inkwi rikagabanyiriza ibibazo abaturage

    Ati “Ikindi ni uko utetse utaba urira amaso nk’uko biba ku muntu watsa mu ziko kuko iri shyiga nta mwotsi rigira. Mu cyumweru ubundi nacanaga inkwi zihagaze nk’ibihimbi birindwi ariko ubu nkoresha izigura ibihumbi bitatu gusa bivuze ko andi nyazigama agakora ibindi byungura umuryango, turashimira rero Perezida wa Repubulika kuko ari we uba watugejejeho iri terambere rinatuma turengera ibidukikije”.

    Umukozi w’akagari ka Ruli ushinzwe iterambere, Callixte Nsengimana, avuga ko ingo zose zituye iyo midugudu uko ari itatu, ni ukuvuga Karama, Kavumu na Gakombe, ihabwa ayo mashyiga nta kindi kigendeweho.

    Ati “Ingo zose zituye iyo midugudu ifatwa nk’iy’icyaro zigomba kubona ayo mashyiga, nta kindi cyitaweho, nta no kureba iby’ibyiciro by’ubudehe. N’abaje gutura muri iyo midugudu nyuma urutonde rwarakozwe nabo ntibacikanwa, tubashyira ku mugereka ariko nabo bakazihabwa kuko umufatanyabikorwa yazanye izihagije”.

    Mbere yo guhabwa ishyiga umuturage yagombaga kugaragaza imyirondoro ye yuzuye
    Mbere yo guhabwa ishyiga umuturage yagombaga kugaragaza imyirondoro ye yuzuye

    Ati “Ni igisubizo tubonye muri kano kagari kuko amashyamba agenda akendera, kuba rero umuturage azajya acana urukwi rumwe agahisha ni inyungu mu rugo rwe. Biranadufasha muri gahunda ya Leta yo kurengera amashyamba tugabanya ibicanwa bikomoka ku biti”.

    Leta ishishikariza Abanyarwanda gukoresha ibindi bicanwa nka gaze, briquette n’ibindi mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndetse no kugabanya ihumana ry’ikirere.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/shyogwe-abaturage-1-009-bahawe-amashyiga-ya-cana-rumwe-azabakemurira-ikibazo-cy-inkwi