Blog

  • Nyamara n’ubwo Abanyarwanda barira cyane nabonye ubukungu butarahungabanye cyane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko kugeza mu gihembwe cya kabiri cya 2020, ubukungu bw’u Rwanda muri rusange bwagabanutseho 12,4% ugereranyije n’uko bwari bwifashe mu 2019, bitewe n’icyorezo cya COVID-19. Ariko nyamara Abanyarwanda benshi bagaragazaga ko ibi babishidikanyaho, kuko abenshi muganiriye bagaragazaga ko n’ubwo nta bushakashatsi bakoze ariko bo babona ubukungu bwaba bwarahungabanye nko kuri 80% ndetse no kuzamura.

    Ubusanzwe igice kinini cy’Abanyarwanda cyizihiza iminsi mikuru isoza umwaka ari yo “Noheli n’Ubunani” abenshi bari batewe amatsiko no kureba uko iyi minsi izaba isa, cyane cyane ko uyu mwaka wa 2020 abantu bawufata nk’umwaka mubi cyane mu myaka abenshi bariho babayeho. Ndetse abenshi bavugaga ko umunsi wa Noheli, itabaye ahubwo ari umunsi wa Gatanu nk’indi yose, akenshi bagaragaza ko nta bushobozi bazagira wo kuwizihiza nk’uko byari bisanzwe.

    Noheli ni umunsi mukuru abakristo bizihiza nk’itariki y’ivuka ry’umucunguzi wabo “Yesu Kristo” aho uyu mwaka hizihizwa imyaka ibarirwa muri 2020 amaze avutse. Uyu munsi wizihizwa abantu bambara neza, barya, bananywa neza, batanga banakira impano zitandukanye ndetse banabyina, baririmba. Mbese buri wese agaragaza ibyishimo uko abyumva. Uyu munsi rero icyagaragaye uretse wenda imyidagaduro yabangamiwe kubera ibihe turimo byo gukumira icyorezo cya Covid-19, ibindi byagenze nk’uko byari bisanzwe bigenda ahubwo ahandi ukabona byanarushijeho, ku buryo ku bwanjye mbona nta gikuba cyacitse mu bijyanye n’ubukungu nk’uko byavugwaga. Yego umwaka wabaye mubi muri rusange ibyo turabyemeranywaho ariko nabwo ntibiri ku rwego cyangwa ku buremere twabihaga.

    Dore bimwe mu bigaragaza ko nta gikuba cyacitse :

    - Ahategerwa imodoka zijya zinava mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda hari umubyigano udasanzwe abantu bajya mu miryango yabo gusangira iminsi mikuru. Nyamara mbere yaho wumvaga ari amaganya gusa ukagira ngo nta n’umuntu uzabona itike yamugeza iwabo. Kandi ibi ni ku bantu bafite ubushobozi buke twabonye kuko abafite ubushobozi bwisumbuyeho bagiye mu modoka zabo.

    - Ahagurishwa ibiribwa n’ibibyobwa hari umubyigano udasanzwe cyane cyane ahagurishwa inyama n’amafi nka bimwe mu mafunguro y’imena mu minsi mikuru yo mu Rwanda. Wabonaga urujya n’uruza rw’imiryango itandukanye buri wese ku bushobozi bwe nk’uko byari bisanzwe, buri muntu ahahira umuryango we iby’iminsi mikuru.

    - Hari abagaragaye bambaye imyambaro mishyashya. Hirya no hino mu miryango cyane cyane abana bagaragaye bambaye imyenda ya Noheli yiganje mu mabara y’umweru n’umutuku yitiriwe Père Noël, kandi iyi myenda ntabwo ihendutse irahenze kandi yambarwa kuri Noheli gusa bigaragara ko uyigurira umwana nta byacitse biba byaramubayeho. Ibi kandi biherekejwe n’imitako itandukanye kandi iyi mitako ijyanye n’iminsi mikuru iba ihenze.

    - Abandi benshi bahisemo gukora indirimbo zitandukanye z’imiryango yabo yaba iz’amajwi cyangwa amashusho, yaba izihimbaza Imana cyangwa indirimbo zisanzwe zo kwifurizanya iminsi mikuru myiza.

    Covid-19 yahungabanyije ibintu byinshi, ariko bigaragara ko Abanyarwanda n’umeze neza agendera ku bandi uko barira na we agataka, bigatuma ibintu bihabwa ubundi buremere. Uyu mwaka hari abo wabereye mubi cyane, ariko hari n’abo wabereye mwiza cyane kandi ni kimwe n’indi myaka yose.

    Ibi byose navuze haruguru ntibivuze ko habuze imiryango runaka yabuze ubushobozi bwo kwizihiza iyi minsi mikuru, ariko ni ibisanzwe n’indi myaka byabayeho kandi n’indi iri imbere ni ko bizamera, isi ni uko iteye. Umwaka muri rusange wabaye mubi ariko Nyagasani yaduciriye akanzu. Abanyarwanda nidukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 imyaka iri imbere bizagenda neza cyane kurusha ubu.

    source https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/nyamara-n-ubwo-abanyarwanda-barira-cyane-nabonye-ubukungu-butarahungabanye-cyane

  • Yize gucuranga afite imyaka ine abirebera kuri se, none ku myaka icumi aramurusha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Cyizere yiga mu mwaka wa Gatanu (5) w’amashuri abanza, ariko iyo urebye uburyo acuranga n’ukuntu azi indirimbo za kera – izi zimenyerewe nka Karahanyuze – ukagereranya n’imyaka afite (10) biratangaje cyane.

    Kubera iyo mpano Cyizere avuga ko ari iy’Imana, bamuhimbye izina rya Karahanyuze, akaba afite n’urubuga rwa YouTube yise iryo zina (Danny Karahanyuze).

    Cyizere yatubwiye ko yatangiye kwiga gucuranga afite imyaka ine, ariko icyo gihe ngo yabireberaga kuri se wigaga gitari yigishwa n’undi muntu, maze atangiye kwigira hejuru se (Nizeyimana Emmanuel) akajya amwerekera, Cyizere aza kumenya kwifatira gitari, none ku myaka icumi afite ubu (2020) aracuranga ukagira ngo ni umuhanzi ubimazemo imyaka myinshi.

    Kurikira indirimbo ya Cyizere Danny “Umwana ni impano y’Imana”

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/yize-gucuranga-afite-imyaka-ine-abirebera-kuri-se-none-ku-myaka-icumi-aramurusha

  • Musanze: Abajura bibye mu iduka ry’imyenda, abacuruzi basaba ko amarondo akazwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Isoko rya Musanze
    Isoko rya Musanze

    Ibi barabivuga nyuma y’aho mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2020, abantu bataramenyekana bamennye ibirahuri by’urugi rw’iduka ricururizwamo imyenda.

    Iri duka riherereye ku muhanda wa kaburimbo mu kagari ka Mpenge, ahitwa mu ibereshi rya gatatu, hafi y’umusigiti w’Abayislamu.

    Umumararungu Marie Goreti yagize ati nyiri iri duka yagize ati: “Nafunze iduka ejo nimugoroba saa kumi n’ebyiri ndataha kugira ngo saa moya zinsange ndi mu rugo. Mu gitondo ngarutse mu kazi, nabaye ngikingura nsanga ibirahuri by’urugi babimennye, nsangamo ibibando bibiri, kimwe gishinzemo umusumari, nkeka ko ari cyo bakoreshe bakurura imyenda bibye”.

    Uyu mucuruzi w’imyenda y’abana, abagore n’abagabo ngo yibwe amakoti yo mu bwoko bwa kwire, amashati n’imipira byari ahegereye urwo rugi rwamenwe ibirahuri.

    Yagize ati: “Amakoti banyibye uko ari umunani, rimwe riba rihagaze ibihumbi 15, hari amashati y’abagore y’ama brouse bagiye bakurura n’imipira byose ndi kubara agaciro kabyo bihagaze mu mafaranga ibihumbi 200”.

    Uyu mucuruzi ngo yatangajwe n’ukuntu abibye iduka rye, babashije kugera ku mugambi wabo mubisha, nyamara aho riherereye ari ku muhanda wa kaburimbo, hakaba n’amatara manini awumurikira mu masaha y’ijoro.

    Yagize ati: “Byantangaje rwose, na n’ubu sindiyumvisha ukuntu abamennye ibirahuri babashije kwiba ibicuruzwa kandi iduka riri ku muhanda neza neza, n’amatara yakaga. Saa moya z’ijoro ziri kugera nta muntu n’umwe uri mu muhanda, tukibaza ukuntu abo bajura baca mu rihumye abantu bakanyura mu mayira abandi bavuye mu mihanda. Bigaragara ko muri iyi minsi abiba bafite amayeri akomeye, kuba rero badasinziriye birasaba ko abantu baba maso cyane”.

    Muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, abacuruzi baranguye ibicuruzwa byinshi, kugira ngo abakenera guhaha ibyo kwifashisha mu minsi mikuru batabibura. Umumararungu na we, niko yabigenje kugira ngo abamugana bakeneye imyambaro mishya batayibura.

    Yungamo ko: “Muri iyi minsi abacuruzi benshi, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ziri kugera twafunze amaduka kugira ngo dutahe hakiri kare, saa moya zigere turi iwacu. Ariko abantu dushobora kwibeshya ko twese iyo saha tuba turi mu ngo, ntitwibuke ko abajura cyangwa abandi bifuza guhungabanya umutekano bo baba bagishakisha uko basohoza imigambi yabo. Turasaba ubuyobozi bwacu n’ubwo ntako butagira ngo buducungire umutekano, nibwongere imbaraga, bukaze amarondo cyane cyane muri iyi minsi mikuru isoza umwaka”.

    Agace iri duka ryibwe riherereyemo, hagenda hiyongera andi maduka ku bwinshi.Turacyagerageza kuvugisha ubuyobozi bwaho, nibugira icyo buvuga ku ngamba zihari zijyanye no gukumira ubujura, turabigarukaho mu nkuru.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/musanze-abajura-bibye-mu-iduka-ry-imyenda-abacuruzi-basaba-ko-amarondo-akazwa

  • Agendana ikarita ituma atambara agapfukamunwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi karita ngo irinda umuntu kwandura Covid-19 cyangwa kwanduza abandi ku rugero rwa 99.9%
    Iyi karita ngo irinda umuntu kwandura Covid-19 cyangwa kwanduza abandi ku rugero rwa 99.9%

    Uyu mufotozi yaberetse ikarita yari yambaye mu gituza avuga ko isimbura agapfukamunwa, kuko ngo yica mikorobe na virusi zirimo iya Corona, mu gihe we yaba afite ubwo bwandu cyangwa hari undi umwegereye ku ntera ya metero imwe urwaye.

    Iyi karita yitwa ‘Desinfection Card’, nyirayo avuga ko yayitumije mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba yarayiguze amadolari 45 ariko ngo no muri za farumasi zo mu Rwanda iyo karita iracuruzwa.

    Uwo mufotozi avuga ko iyo karita iba ari agasashe karimo umuti urekura umwuka wica virusi na mikorobe, ku buryo we aramutse ahuye n’undi muntu nta n’umwe ushobora kwanduza undi.

    Yagize ati”Nk’ubu niba ndi kuvuga ndwaye ibicurane cyangwa niba nitsamuye, ntabwo nakwanduza, iyi nayibonanye inshuti yanjye ndayimutuma ajya kuyinzanira muri Amerika, uretse ko na hano iwacu mu mafarumasi akomeye yose iyi karita isigaye ihari, iracuruzwa”.

    Umufotozi avuga ko bene izo karita habamo izifite umuti umara ukwezi zigurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 35, hakaba n’izimara amezi abiri zigurwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 40-45.

    Avuga ko iyo Polisi imuhagaritse akayerekana, ihita imureka akitambukira agakomeza. Uyu mufotozi avuga ko hari nyinshi muri za farumasi zo mu Rwanda zaranguye izo karita ariko akaba adashaka kuvuga izo ari zo.

    Twabajije Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda RBC, Dr Sabin Nsanzimana iby’izi karita zisimbura udupfukamunwa, avuga ko nta cyizere zifitiwe.

    Dr Nsanzimana mu butumwa yatwoherereje kuri Whatsapp yagize ati “Aya makarita ntabwo yigeze asuzumwa mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda, bisobanuye ko atizewe”.

    Nyiri kwambara iyo karita yatubwiye ko mu byumweru bitatu yari ayimaranye nta kibazo cy’ubuzima yigeze agira, uretse kubabara umutwe mu gihe cy’amasaha make (nk’atatu) igihe yari akiyigura(umuti ucyuzuye).

    N’ubwo avuga ko yayitumije muri Amerika, iyo karita igaragaza ko ari iyo gukumira kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo Covid-19 ku rugero rwa 99.9%, ariko nta hantu igaragaza izina ry’uruganda rwayikoze.

    Kugeza ubu mu kwirinda kwanduzanya Covid-19 nta kindi kintu gisimbura agapfukamunwa mu Rwanda Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza.


    source https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/agendana-ikarita-ituma-atambara-agapfukamunwa

  • Abikorera bagiye kubaka isoko rya Gisenyi rimaze igihe ryaradindiye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro wafashwe hakurwaho imbogamizi zari iz’amafaranga akarere kari kashyizeho kugira ngo kemere kwegurira isoko ikigo cy’ubucuruzi Rubavu Investment Company Ltd cyashyizweho n’urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu.

    Kigali Today ivugana na Twagirayezu Celestin umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi kizubaka isoko avuga ko biteguye badindijwe n’ubuyobozi bw’akarere bwatinze kwemeza ko basinya amasezerano bitwe nibyo bwashakaga ko bijyamo kandi bibangamiye abazubaka isoko.

    Twagirayezu avuga ko bamaze kwemera amafaranga azakoreshwa mu kurangiza igice cya mbere cy’isoko kigatangira gukorerwamo bakabona kubaka igice cya kabiri cy’isoko aricyo kizasaba menshi bagafata amafaranga muri banki.

    « Urebye ku ruhande rwacu ntakibura, ubu dutegereje ko imyanzuro y’inama njyanama yohererejwe Guverneri w’Intara y’uburengerazuba ayemeza cyangwa akagira inama atanga ubundi byakwemezwa tugatangira gushyira ibintu mu bikorwa. »

    Twagirayezu avuga ko ubuyobozi ni bwemera kubaha isoko hazakurikiraho kujya muri RDB kwandikisha ikigo no gusinya n’akarere kazahita kuba umunyamuryango mu kubaka isoko hamwe n’umugabane wa miliyari 2 zingana n’ikibanza cyahazubaka isoko n’ibikorwa byakozwe ubu biriho.

    Nyuma yo gusinya hazakurikiraho guhindura icyangombwa cy’ubutaka gishyiraka ku kigo cy’ubucuruzi, ibikorwa avuga ko bizatwara nk’ukwezi, naho abanyamuryango biyemeje amafaranga nabo bakazaba bari kuyashyira kuri konti.

    Perezidante w’Urugaga rw’ababikorera mu karere ka Rubavu Kayumba Nyota Jeannette asobanura ko mu mezi atandatu akarere kamaze gusinya amasezerano n’ikigo cy’abikorera ibikorwa byo kubaka igice cya mbere cy’isoko bizatwara amezi atandatu ndetse abacuruzi batangiye kugikoreramo.

    Agira ati: ”N’ubwo hari imbogamizi zishingiye ku bushobozi zagiye zigaragara kuri zimwe muri sosiyete zari ziyemeje kuryubaka, nta mpungenge abaturage bakwiye kugira kuri iyi nshuro kuko mu mezi atandatu ari imbere igice kimwe cy’iri soko kizaba cyuzuye maze kimurirwemo abasanzwe bacururiza mu isoko rishaje ryari rihasanzwe.”

    Nubwo Akarere ka Rubavu kagiye kwegurira isoko abikorera kazaba gafitemo imigabane itari micyeya kuko kazaba gafitemo amafaranga abarirwa muri miliyari ebyiri ashobora kuzangana 20% ugereranyi n’amafaranga azakoreshwa mu kubaka isoko ryose.

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Ka Rubavu Nyirurugo Come de Gaule avuga ko isoko rya Gisenyi rifitiye Igihugu akamaro kandi Ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza gukurikirana kubera inyungu rusange z’abaturage n’ingengo y’imari ya Leta isaga miliyari ebyiri yashowemo.

    Ati ”Akarere kazakomeza gukurikirana kubera ko imigabane myinshi ni umutungo w’abaturage. hari ubushake kuri iyi nshuro kuko bashaka no gufatanya n’abandi bashoramari mu kwihutisha iyuzuzwa ry’iri soko.”

    Rubavu investment company Ltd izubaka isoko rya kijyambere rya Gisenyi ifite imari shingiro ya miliyari Imwe na miliyoni 107 frw, ikazongeraho miliyoni 900 kugirango yuzuze igice kizimurirwamo abacururiza mu isoko risanzwe.

    Kubaka igice cya mbere cy’isoko bizatanga amahirwe yo kubaka igice cya kabiri cy’isoko bitume isoko rizuzura ritwaye miliyari zirindwi harimo azakoreshwa zizakoreshwa mugutanga ingurane ikwiye kugice kimwe cy’ahazagurirwa iri soko no kuhashyira inyubako yemeranijweho.

    Kubaka isoko rya Gisenyi ni umwe mu muhigo uzaba uciwe na komite nyobozi icyuye igihe kuko nyuma y’imyaka 10 ryari ryarahagaze ndetse ubundi buyobozi bwabayeho bukaba butarabashije gusoza ikibazo cyaryo kibabaje benshi bakora ubucuruzi mu mujyi wa Gisenyi ubu badafite aho bakorera ndetse bikagira uruhare mu gutuma umujyi wa Gisenyi ukibonekamo akajagari mu bucuruzi.

    Kubaka isoko rya Gisenyi bizafasha kubona aho abakora ubucuruzi bakorera ndetse n’ibikorwa byo kuvugurura inyubako z’umujyi wa Gisenyi bishoboke kuko ubu bitashoboka abacuruzi badafite aho bajya gukorera.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Abikorera-bagiye-kubaka-isoko-rya-Gisenyi-rimaze-igihe-ryaradindiye

  • Imishinga 10 Imbuto Foundation izatoranyamo ihabwa amadolari 10,000 yabonetse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni amarushanwa yiswe Innovation Accelerator(iaccelerator) abaye ku nshuro ya gatatu kuva mu mwaka wa 2016, aho imishinga itatu ya mbere (buri umwe umwe) ihabwa amafaranga angana n’amadolari ya Amerika ibihumbi 10 (akabakaba amanyarwanda miliyoni 10).

    Amarushanwa y’ijonjora yabaye hifashishijwe kurebana no kuvugana binyuze mu ikoranabuhanga (mu rwego rwo kwirinda Covid-19), aho urubyiruko rufite imishinga rwanyuze imbere y’inteko ibishinzwe ku wa kabiri tariki 22 Ukuboza 2020.

    Buri muntu cyangwa itsinda ryateguye umushinga bahabwaga iminota itanu yo kugaragaza uburyo bazashobora gutanga amakuru na serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko rufite ubumuga.

    Iyo mishinga kandi yagombaga kugaragaza uburyo izasakaza amakuru ajyanye n’ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko, akarufasha kwikura mu bwigunge no gushaka ubufasha ahantu hose bashoboye kububona.

    Inteko ikora ijonjora igizwe na Dr Damascène Iyamuremye uyobora Ishami rishinzwe ubuzima bwo mutwe mu kigo RBC hamwe n’Umuhuzabikorwa w’Ishami rishinzwe Urubyiruko muri Imbuto Foundation, Joel Murenzi.

    Hari n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bw’Imyororokere mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage(UNFPA), Daphrose Nyirasafari, hamwe n’Umuyobozi ushinzwe guteza imbere imishinga y’abafite ubumuga mu Nama Nkuru y’Abafite Ubumuga(NCPD), Oswald Tuyizere.

    Mu byagendeweho batoranya imishinga ihabwa inkunga, harimo kuba umuntu cyangwa itsinda ry’urubyiruko rurushanwa bafite imyaka y’ubukure hagati ya 18-30.

    Abatsinze aya marushanwa ya iaccelerator, ni Habimana Amadoullah wakoze amashusho y’udushushanyo (cartoon) twigisha urubyiruko rufite ubumuga ibijyanye n’ubuzima bw’imyorokere.

    Cyubahiro Confiance, Niyongira Eric na Umurungi Nadine bafite ikoranabuhanga ryitwa ‘Kundwa Typing Application’ ryo kwandika mu kimeze nk’umukino, inyandiko zivuga ku buzima bw’imyororokere.

    Nkurunziza Yvette mu mushinga witwa Intambwe, agamije gushyiraho ahantu yajya yakirira abamugana baje gushaka amakuru ku buzima bw’imyorokere, uburyo bakwirinda bakanarinda bagenzi babo.

    Umubyeyi Aimée Laetitia na we afite umushinga wo kwigisha urubyiruko rufite ubumuga hirya no hino mu gihugu, rukamenya amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    Mfitumukiza Jerome na Ntirenganya Jean Bosco barifuza gushyiraho urubuga rwa murandasi n’ikoranabuhanga rya telefone (mobile app), bitanga amakuru akenewe ku bantu bafite ubumuga.

    Umurerwa Josiane na Hirwubaruta Dan bafite ikoranabuhanga ryitwa ‘Vugukire’ ritangirwaho inama, rikagira n’umurongo utishyuzwa (Hotline) abantu bajya bahamagaraho bakamenya abajyanama n’imiti bakoresha ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

    Rukundo Janvier, Irasubiza Elie na Ishimwe Yvan bafite umushinga wiswe eMental w’ikoranabuhanga rya internet, ritanga amakuru ku buzima bwo mu mutwe cyane cyane mu rubyiruko.

    Muhanguzi Sam na Nshizirungu Eric bafite umushinga w’akanyamakuru (magazine) kazajya gatanga inkuru zirimo n’ubushakashatsi buhindura imitekerereze y’abantu ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

    Uwitwa Habiyambere Emmanuel na Hafashimana Oreste, bafite umushinga w’ubukangurambaga mu itangazamakuru wiswe ‘Menya Wirinde’, uzajya wibanda ku buzima bw’imyororokere na serivisi bijyanye, ndetse no kwigisha ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

    Ndayishimiye Uwineza Marie-Odile na Mugeniwayesu Charline bo bateganya gukora ibintu bisekeje by’ubugeni, imigati n’imitako abantu bambara, byose bitanga amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyorokere hamwe n’ibibazo byo mu mutwe.

    Amarushanwa ya iaccelerator ku nshuro ya gatatu yatangijwe tariki 13 Ugushyingo 2020 n’Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni ari kumwe (mu buryo bw’ikoranabuhanga) n’abandi bayobozi batandukanye.

    Aba bayobozi ni Mark Bryan Schreiner wa UNFPA, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga cya Koreya y’Epfo(KOICA) mu Rwanda, CHON Gyong Shik, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ndetse na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi.

    Imbuto Foundation ivuga ko ku ikubitiro yakiriye imishinga 690 yaje gutoranywamo 40. Iyo ikaba ari yo yitabiriye amarushanwa ku wa kabiri w’iki cyumweru hagatoranywamo 10 ya mbere.

    Mu mwaka utaha wa 2021 ba nyiri iyi mishinga bazajyanwa mu mwiherero, aho bazahabwa ubumenyi butuma imishinga yabo irushanwa hagatoranywamo itatu ihabwa amadolari ibihumbi 10 ndetse n’abashinzwe kuyikurikirana no gutanga ubumenyi bwafasha kuyiteza iterambere.

    Amarushanwa ya iaccelerator ategurwa na Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abaturage(UNFPA) hamwe n’Ikigo gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga cya Koreya y’Epfo(KOICA).

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imishinga-10-imbuto-foundation-izatoranyamo-ihabwa-amadolari-10-000-yabonetse

  • Iburasirazuba: Kuri Noheli 2,159 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko abafashwe harimo abarengeje amasaha yo kugera mu ngo zabo 1,416 abandi bakaba barafashwe kubera kutambara udupfukamunwa n’abafatiwe mu tubari.

    Avuga ko utubari 29 aritwo twagaragaye, bamwe turi mu ngo zabo, ahari hasanzwe akabari ndetse na resitora zari zahinduwe utubari.

    Ati “Bamwe bafatiwe mu tubari twari dusanzwe dufunze abandi muri resitora zahindutse utubari abandi rero batwimuriye mu ngo zabo.”

    Hafashwe kandi imodoka 13 na moto 44 n’amagare 28 bose bakaba bari barenze ku mabwiriza.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana asaba abaturage kwizihiza iminsi mikuru ariko banazirikana ko icyorezo gihari kandi kica bakubahiriza ingamba zashyizweho.

    Agira ati “Turagira inama abaturage kurushaho kwirinda bakubahiriza amabwiriza yashyizeho kuko agamije kubarinda icyorezo.”

    Abafashwe bose barigishijwe bacibwa amande.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/iburasirazuba-kuri-noheli-2-159-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

  • Muhanga: Bagerageje guhahira umunsi mukuru wa Noheli #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aho bacururiza inyama wasangaga hari abantu bake ahandi ari ntabo
    Aho bacururiza inyama wasangaga hari abantu bake ahandi ari ntabo

    Abahaha inyama za Noheli baguraga nkeya kubera ubushobozi buke buturuka ku ngaruka za COVID-19 bigatuma abacuruzi batabona abakiriya benshi nk’uko byabaga bimeze ku munsi mukuru wa Noheli mbere y’icyorezo.

    Umwe mu bacuruza inyama mu isoko rya Muhanga byagaragaraga ko ahagaze nta bakiriya, imbere y’aho acururiza inyama byumvikanaga mu mvugo ye ko arakaye umubajije uko abakiriya bitabiriye guhahira umunsi mukuru wa Noheli.

    Yagize ati “Uragira ngo abakiriya bave he igihe nta kabari gakora, nta resitora ikora, nta masakaramentu ngo abantu bahahe bajye gutekera ibirori, none se niba umuntu acuruza iminsi 15 mu kwezi ariko agasora nk’uwakoze iminsi 30 uragira ngo izo nyama azigure ayo akuye he”?

    Ku rundi ruhande ariko hari abahahaga akaboga ka Noheli bishimye, bitabiriye nk’ibisanzwe, aho nk’umwe mu basaza bari baje guhaha inyama bagaragazaga ko bishimye n’ubwo icyorezo cya COVID-19 cyabakomye mu nkokora.

    Yagize ati, “Njyewe nabonye icyo nza guhahisha ntacyo nashinja Imana ku munsi mukuru umuntu aragerageza akareba uko yongeraho akantu, ubu turi guhaha kare ngo dutahe kare twubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

    Hari n’ababashije guhaha ibindi bikoresho birimo nk’ibyambarwa ngo barimbe kuri Noheli, mu gihe hari ibice by’ubucuruzi wasangaga bitameze neza nko ku bacuruza imbuto.

    Ku mugoroba wa Noheli mu rwego rwo kwirinda ukwirakwira cya COVID-19 mu Mujyi wa Muhanga nta rujya n’uruza rwari ruhari kuko nta bikorwa byo kwishimisha byari bifunguye, abantu bakaba bateraniye mu miryango yabo bakomeza kwizihiza Noheli uko bishoboka.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-bagerageje-guhahira-umunsi-mukuru-wa-noheli

  • Mu kwa mbere haratangira abanyeshuri bashya ibihumbi 500 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri Mutarama 2021 abana ibihumbi 500 bazatangira mu mashuri abanza
    Muri Mutarama 2021 abana ibihumbi 500 bazatangira mu mashuri abanza

    Ibyo biravugwa mu gihe imyiteguro irimbanyije yo kwakira abo bana mu mashuri mu gihugu hose, nubwo itariki bazatangiriraho itaratangazwa.

    Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, avuga ko ubwo bwiyongere bw’abana batangira ishuri buturuka ahanini ku bukangurambaga bugenda bukorwa ku bijyanye n’uburezi.

    Ati “Uko iminsi iza ni ko umubare w’abana batangira ishuri ugenda wiyongera, urugero mu mwaka ushize abatangiye ishuri bari ibihumbi 450 mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. None ubu mu ibarura turimo gukora turabona barimo kugera mu bihumbi 500 bazatangira mu kwa mbere”.

    Ati “Ubwo bwiyongere bwa buri mwaka buterwa ahanini n’ubukangurambaga bukorwa bwo gushishikariza ababyeyi kohereza abana mu mashuri. Ikindi ni uko n’Abanyarwanda bororoka ari cyo gituma n’amashuri yigenga abona abana yigisha”.

    Minisitiri Uwamariya avuga kandi ko ubwo bwiyongere bw’abana bagana ishuri muri rusange mu gihugu, ari na bwo bwatumye Leta ishyiraho gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri byinshi, aho byari biteganyijwe ko muri uyu mwaka hazubakwa ibyumba by’amashuri 25,505 ndetse n’abarimu bakiyongera.

    Mu mashuri menshi yo mu gihugu wasangaga mu cyumba kimwe harimo abana bari hagati ya 60 na 80 ndetse hari n’aho barengaga, icyakora muri uko kongera umubare w’ibyumba by’amashuri, Leta ikaba ishaka ko nta cyumba cyajyamo abana barenga 46, gusa ngo bibaye byiza kurushaho icyumba cyajyamo abana 30 kugira ngo bige bisanzuye.

    Kubera kongera ibyumba by’amashuri ndetse n’abana bagana ishuri bakaba bagenda biyongera, Leta yafashe na gahunda yo kongera umubare w’abarimu mu buryo budasanzwe bazafasha abo bana, nk’uko Minisitiri Uwamariya abisobanura.

    Ati “Twasabye uburenganzira muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, batwemerera gushaka abakozi mu buryo budasanzwe, ubu turimo kugendera ku ndangamanota zigaragaza uko batsinze mu mashuri hanyuma bashyirwe mu kazi. Kugeza ubu harabura abarimu 18,000 ari bo turimo gushaka muri ubwo buryo bwihariye, tuzabaha amasezerano y’akazi amara umwaka kugira ngo tubanze turebe uko bitwara hanyuma tuzabinjize neza mu mwuga w’ubwarimu”.

    Ubwo buryo ngo burimo gukoreshwa kubera ko mu gihe cyashize, hari abarimu bakoze ibizamini by’akazi batsindwa ari benshi ku buryo umubare w’abarimu ukenewe utari kuzaboneka vuba kandi amashuri yaratangiye.

    Kugeza ubu mu mashuri abanza umwarimu umwe bibarwa ko yigisha abana 59, naho mu mashuri yisumbuye umwarimu umwe akita ku bana 29.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/mu-kwa-mbere-haratangira-abanyeshuri-bashya-ibihumbi-500