Blog

  • Imyaka 27 irashize: Kuraswaho no gukura ibiryo ku Mulindi; ubuzima bw'ingabo za RPA n'abanyepolitiki muri CND – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ubwo ibiganiro by'amasezerano ya Arusha byari bigeze kure mu 1993, Leta ya Habyarimana yemeye gusaranganya ubutegetsi, maze FPR yemererwa kwinjiza mu Mujyi wa Kigali abasirikare 600 bagombaga kurinda abanyepolitiki bayo, bacumbikirwa muri CND, ubu ni Ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko.

    Ku wa 28 Ukuboza 1993 ni bwo abanyapolitiki ba FPR-Inkotanyi baherekejwe na Batayo ya Gatatu igizwe n'abasirikare 600 ba RPA bageze muri CND aho bagombaga gutegerereza umuhango wo kurahira ngo binjire muri Guverinoma ndetse no mu Nteko Ishinga Amategeko nk'uko bari bemeranyije na Leta ya Habyarimana ko hashyirwaho Leta ihuriweho bagasaranganya ubutegetsi.

    Mu mezi hafi atanu izi ngabo n'abanyepolitiki bamaze muri iyi nzu mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira ngo bahabwe amabwiriza mashya yo kuyihagarika, bahuye n'ubuzima butandukanye burimo nubwo kugabwaho ibitero.

    Kunanizwa kw'izi ngabo n'abo zari ziherekeje byahereye no mu gufata umwanzuro ubazana muri CND.

    Leta ya Habyarimana yashatse ko bajya Camp Kami ariko nabo barabyanga kuko imihanda yose yajyagayo yari ibitaka bigatuma bahabona nk'ahantu hashobora gutegwa ibisasu mu buryo bworoshye.

    RPF yo yari yarabanje gusaba ko yajyanwa Byumba, Kinihira cyangwa Camp Kigali gusa baza kuhimwa babwirwa ko hegereye Radiyo Rwanda bikaba byaborohera kuyifata.

    Nyuma y'ibiganiro ku mpande zombi RPF yaje kwemera kujya muri CND nyuma y'uko iyi nzu yari yasuwe na zimwe mu ntumwa zayo zirimo Gen. James Kabarebe bakayishimira ko ikomeye, kuba ifite inzu yo munsi y'ubutaka kandi ikaba yari ifite ibyangombwa byose nkenerwa.

    Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye, Tito Rutaremara, wari mu banyapolitiki ba RPF bari muri CND yagiranye na Izingiro TV yagarutse ku buzima bwose babayemo muri iyi nzu.

    Yavuze ko ubwo babwirwaga ko bagiye kujya muri CND babanje kugira impungenge zishingiye ku kuba yari hagati y'ibigo by'abasirikare birimo n'icy'abarindaga Perezida Habyarimana (Camp GP), gusa ngo bamazwe impungenge babwirwa ko batayo bari kumwe nayo akazi kayo ari ako kubarinda.

    Nyuma yo kumarwa impungenge iri tsinda ry'abanyepolitiki ba RPF baherekejwe n'ingabo 600 za RPA zirimo Charles Kayonga wari ubayoboye, Gen Maj Charles Karamba icyo gihe wari kapiteni, JacobTumwine, Emmanuel Rugazora na Kwikiriza bafashe inzira bava ku Mulindi berekeza i Kigali muri CND.

    Muri iyi nzira ibinjiza muri Kigali ngo ku muhanda habaga hari abaturage bashungereye, bamwe baje kureba Inkotanyi uko zimeze bitewe n'amakuru y'ibihuha menshi bari baragiye bazumvaho abandi baje kubashyigikira.

    Rutaremara yavuze ko Leta ya Habyarimana yafashe umwanzuro wo kubanyuza mu nzira zitarimo abantu benshi.

    Yakomeje ati 'Leta y'u Rwanda yanze ko tunyura muri za Minisieri kugira ngo abantu badahurura ni ko kutunyuza muri Poids Lourd tuzamuka hariya hahinguka kuri Minisiteri y'Ingabo, tunyura hariya hahoze Rond Point KCC tuboneza tujya muri CND.'

    Leta y'u Rwanda yahisemo kubanyuza iyi nzira mu gihe iyari isanzwe ari nyabagendwa ari iyo kuzamukira ku Kinamba ukanyura kuri za Minisiteri.

    Nyuma yo kugera muri CND izi ngabo 600 n'abo zari ziherekeje batangiye imibereho mishya muri iyi nzu ubu ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Muri iyi nzu izi, ingabo zahawe igice kimwe, aho abayobozi bararaga mu gice cyo hejuru, ahandi hakaba ibiro.

    Tito Rutaremara yavuze ko izi ngabo zabaherekeje zikimara kugera muri CND zatangiye gucukura indake nabo batangira imirimo ijyanye na politiki no kwakira Abanyarwanda batandukanye babasuraga.

    Ati 'Icyo abasirikare bacu batangiye ni ugushaka indake zabo zo kwirinda ariko bashaka n'izacu noneho tuguma aho ngaho dutangira gukora imirimo. Ubwo twatangiye guhura n'amashyaka yandi ndetse dutangira guhura n'Abanyarwanda baza kureba, hari abazaga kutureba bishimye, hari abazaga kuko bafite amatsiko, hari abazanwaga n'uko babaga badukunze, baje kutuganiriza, hari abazaga mu mirimo nka ba Ambasaderi n'abandi ba tekinisiye bazaga.'

    Yakomeje avuga ku buzima izi ngabo zari zibayemo. Ati 'Mu gitondo kare 4h30 bajyaga kuri mucakamucaka nk'isaha yose ariko natwe rimwe na rimwe hari ubwo twagendaga tukajya kwirukankana na bo bavayo abateka bagateka, bikagera igihe cyo gufungura abarangije bakajya mu bikorwa byo gusuzuma imbunda zabo no kumva amabwiriza y'abayobozi y'ibyo bagomba gukora, hakaba hari abari ku burinzi n'abandi bari buduherekeze nk'abasivili bakababwira, urebye byabaga ari ukujya ku burinzi no guherekeza abayobozi bagiye ku Mulindi.'

    Ibiryo n'inkwi aba basirikare batekeshaga bajyaga kubikura ku Mulindi gusa mu minsi yakurikiye ibiryo byo batangiye kuzajya babikura mu Mujyi wa Kigali aho bari bari.

    Rutaremara avuga ko uretse iyi mirimo yo mu buzima busanzwe, abasirikare bagiraga umwanya wo gukora imyitozo ijyanye n'akazi kabo noneho bose bakaza guhurira mu gitaramo cyabaga mu masaha y'umugoroba.

    Aha muri CND kandi hari Canteen umuntu yashoboraga kuguriramo ibyo kunywa birimo inzoga na fanta.

    Bagowe no kubona ibyo kurya banagabwaho ibitero

    Ubusanzwe abari muri CND batungwaga n'ibyo kurya biturutse ku Mulindi ariko mu gihe cy'urugamba ntibyari bigishoboka.

    Tito Rutaremara yagize ati “Igihe cy'urugamba abasirikare baragendaga bagafunga ahantu mu bigega byabaga byasigaye bidafite bene byo bakazana umuceri tukarya nk'uko abantu bari bariho icyo gihe.'

    Rutaremara avuga ko mu mezi atanu bamaze baba muri iyi nzu mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangira, bagabweho ibitero bigera kuri bibiri birimo icyabereye mu Gatsata.

    Yagize ati 'Byabaye kabiri, hari kimwe barashe abahungu bacu bavuye ku Mulindi babarasira mu Gatsata, baraswa n'abantu barasaga bari mu nzu zo hirya no hakuno, icyo gihe abana bavamo bajya mu miserege ari nako banarwana gusa baje kurasamo umwe arapfa, abandi bacu bari muri CND baje kubafasha birukana abo bari babateye barataha'.

    Ku wa 6 Mata ubwo indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga, ibintu byahise bihindura isura kuri izi ngabo 600 zari zitegereje guverinoma y'inzibacyuho, maze zitangira kuraswa n'ingabo za Leta zari i Kanombe na Kacyiru.

    Nyuma y'uko Jenoside yakorerwaga Abatutsi itangiye aba basirikare bahawe inshingano nshya na Gen Maj Paul Kagame wari uyoboye urugamba, wababwiye ko bagomba kuyihagarika.

    Iki gihe iyi nzu bari bacumbitsemo batangiye kuyakiriramo abahungaga ndetse igice gito kigirwa ibitaro byitaga ku bakomeretse.

    Aba basirikare bakomeje guhatana bonyine kugeza ku itariki ya 11 Mata 1994 ubwo batayo ya Alpha yabaga mu karere ka Gicumbi yasesekaraga i Kigali iyobowe na Sam Kaka maze ibongerera ingufu babasha gufata uduce dutandukanye mu mujyi no guhagarika Jenoside.

    Ubuzima bw'ingabo n'abanyepolitiki bari muri CND bwanagarutsweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 25 Umunsi wo Kwibohora ashimangira kandi anabashimira ubutwari budasanzwe bagaragaje bakanabasha kurokora ibihumbi by'Abatutsi bari bakambitse muri Stade Amahoro.

    Iyi nzu niyo ingabo za RPA n’abanyepolitike zari zishinzwe kurinda babayemo hafi amezi atanu

    Mu gihe cya Jenoside hejuru ya CND RPA yahashyize imbunda yabafashaga kurasa umwanzi ari kure

    Kuri ubu iyi nzu ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yaravuguruwe


    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyaka-27-irashize-kuraswaho-no-gukura-ibiryo-ku-mulindi-ubuzima-bw-ingabo-za

  • Gisagara: Gitifu w'Umurenge yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umwana bikamuviramo urupfu – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Musabyemahoro w'imyaka 15 yakubiswe kuri Noheli, ubwo we na mugenzi we bafatwaga na Gitifu abakukiranyeho gutera amabuye imodoka ye ubwo yari mu bikorwa byo gukurikirana uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

    Uyu mwana yakubitiwe mu Mudugudu wa Kanto II, Akagari ka Saga, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara.

    Amakuru yatanzwe n'abatangabuhamya bari bahari biba bavuga ko ku wa 25 Ukuboza 2020 uwo Gitifu yafashe abana babiri, abafungira mu biro by'Umurenge wa Mukindo, arabakubita.

    Umwe yagize ati 'Yabafashe abahora ko bateye imodoka amabuye no kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19.''

    Nyuma y'iminsi ibiri, umwe mu bana bakubiswe yitabye Imana ndetse abari bahari bakeka ko urwo rupfu rwaba rufitanye isano n'inkoni yakubiswe.

    Umuvugizi w'Umusigire w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Gitifu ukekwaho uruhare mu rupfu rwa Musabyemahoro yafashwe.

    Ati 'RIB ya Gisagara yahawe amakuru ko Etienne Musabyemahoro w'imyaka 15 mwene Sibomana Paul na Nyiratebuka yitabye Imana. RIB yihutiye kuhagera hanyuma umurambo woherezwa muri Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL) ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rigamije kugaragaza icyo yazize.''

    Yavuze ko mu gihe iperereza rirakomeje ngo hagaragazwe ukuri nyako kw'icyateye urupfu rw'uwo mwana, 'Gitifu w'umurenge yatawe muri yombi'.

    Ati 'Mu ibaza ry'ibanze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukindo yemera ko yamukubise ariko ngo ntiyamukubise ku buryo byamuviramo gupfa.''

    Gitifu w'umurenge wa Mukindo akurikiranyweho icyaha gihanwa n'ingingo ya 121 iteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 7 Frw.

    Uyu mwana yakubitiwe mu Mudugudu wa Kanto II, Akagari ka Saga, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara ku itariki 25/12/2020 yitaba Imana tariki 27/12/2020 bikaba bikekwa ko urupfu rwe rufitanye isano no gukubitwa.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) December 28, 2020


    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-gitifu-w-umurenge-yatawe-muri-yombi-akurikiranyweho-gukubita-umwana

  • Gisagara: Gitifu w'Umurenge wa Mukindo ukekwaho gukubita umwana bikamuviramo urupfu yafashwe #rwanda #RwOT

    Tumusifu Jerome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukindo, Akarere ka Gisagara yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB. Akurikiranweho icyaha cyo gukubita umwana w'imyaka 15, aho uyu mwana bikekwa ko inkoni yakubiswe arizo nyirabayazana w'urupfu rwe.

    Amakuru avuga ko ikubitwa ry'uyu mwana ryabaye tariki 25 Ukuboza 2020 akaza kwitaba Imana kuwa 27 Ukuboza 2020. Bivugwa ko imvano yo gukubitwa yaturutse ku kutubahiriza amabwiriza y'isaha ya saa mbiri isabwa buri wese kuba yageze aho ataha.

    Dore itangazo rya RIB yasohoye kuri uyu wa 28 Ukuboza 2020;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/gisagara-gitifu-wumurenge-wa-mukindo-ukekwaho-gukubita-umwana-bikamuviramo-urupfu-yafashwe/

  • Fondation Ndayisaba yasangiye iminsi mikuru n'abana yasubije mu ishuri ibakuye ku muhanda – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Uyu muryango usanzwe utegura ibikorwa nk'ibi buri mwaka, aho kuri iyi nshuro wifatanyije n'abana batandatu bo mu Turere twa Musanze mu Majyaruguru ndetse na Rubavu mu Burengerazuba

    Abana batandatu bifurijwe Noheli nziza n'Umwaka mushya wa 2021 baturuka mu miryango ikennye ari nayo ntandaro yatumye bayivamo bakajya kuba ku muhanda, ariko kuri ubu bakaba barayisubiyemo babifashijwemo na Foundation Ndayisaba 'NFF'.

    Muri iki igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020, aba bana bahawe ibyo kurya birimo umuceri, amavuta yo guteka, kawunga, isukari, isabune n'ibikoresho by'ishuri nk'ibikapu n'ibindi.

    Bane muri abo bana bose, basubiye mu ishuri mu gihe abandi babiri Ndayisaba Fabrice Foundation iri gushaka ubushobozi ngo nabo bazabashe gusubira mu ishuri nka bagenzi babo.

    Ecole Maternelle Fondation Fabrice ni ishuri riri muri Kicukiro ryatangiye muri Mutarama uyu mwaka mu rwego rwo kurushaho guha uburere abakiri bato nk'imwe mu ntego z'uyu muryango.

    Ndayisaba Fabrice Foundation yatangijwe na Ndayisaba Fabrice mu 2005 ubwo yigaga mu mashuri abanza, ariko itangizwa ku mugaragaro na Senateri Musabeyezu Narcisse mu mwaka wa 2008, aho intego zayo ari uguhuza abana, kubafasha kugira uburere no gukunda igihugu binyuze mu mikino n'imyidagaduro.

    Uyu muryango usanzwe kandi utegura icyumweru cyihariye cyo kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa ngarukamwaka kigirwamo uruhare n'ibigo by'amashuri bitandukanye hagati ya Kamena na Nyakanga.

    Ubuyobozi bw’Ishuri ry'Incuke rya Fondation Fabrice bwasangiye Noheli n’abana bafashijwe n’uyu muryango kuva ku muhanda bagasubira mu ishuri

    Abana batandatu bagenewe ibiribwa n’ibikoresho by’ishuri

    Ndayisaba Fabrice uyobora umuryango NFF watangijwe mu 2005


    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fondation-ndayisaba-yasangiye-noheli-n-abana-yafashije-gusubira-mu-ishuri

  • Afurika y'Epfo: Utubari twafunzwe, kutambara agapfukamunwa biba ikizira – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Perezida Cyril Ramaphosa kuri uyu wa Mbere yatangaje ko imyitwarire mibi y'abagana utubari ari imwe mu byatumye ubwandu bukomeza kwiyongera muri icyo gihugu.

    Yategetse ko utubari n'ahandi hagurishirizwa inzoga guhera kuri uyu wa Kabiri hafungwa, keretse abagura inzoga zo kujya kunywera mu rugo.

    Ibiterane bihuza abantu haba mu ngo no mu bice rusange byahagaritswe mu gihe cy'iminsi 14. Imihango yo gushyingura niyo yemewe ariko nabwo ntirenze abantu 50.

    Amasaha yo kuva mu mayira nayo yashyizwe saa Tatu z'ijoro kugeza saa Kumi n'ebyiri za mu gitondo.

    Kwambara agapfukamunwa byagizwe itegeko, utabikoze akaba ashobora gucibwa amande cyangwa agafungwa igihe kigera ku mezi atandatu.

    Perezida Ramaphosa yasabye abatuye mu duce twugarijwe cyane kwirinda ingendo, bakava mu rugo mu gihe babona ku bikenewe gusa.

    Nubwo ahacururizwa inzoga hafunzwe, ubucuruzi busanzwe bwo buremewe nubwo amabwiriza yo kwirinda agomba gukomeza kubahirizwa.

    Ramaphosa yavuze ko igihugu cye giteganya kubona urukingo rwa Coronavirus mu gihembwe cya kabiri cya 2021.

    Muri Afurika y'Epfo abamaze kwandura Coronavirus basaga miliyoni, mu gihe abamaze gupfa basaga ibihumbi 26.


    Source : https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/afurika-y-epfo-utubari-twafunzwe-kutambara-agapfukamunwa-biba-ikizira

  • Umuntu umwe yishwe na Coronavirus mu Rwanda, abayanduye biyongereyeho 51 – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko umuntu wa 75 wishwe na Coronavirus mu Rwanda ari 'umugabo w'imyaka 77 witabye Imana mu Mujyi wa Kigali.'

    Itangazo rya Minisante kandi ryerekana ko kuri uyu wa 28 Ukuboza 2020, habonetse abarwayi bashya 51 mu gihe 50 ari bo bakize.

    Abarwayi bashya bagaragaye mu turere turindwi ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

    Rikomeza riti ryerekana ko bakuwe muri 'Kigali: 10, Huye: 15, Rusizi: 10, Rutsiro: 6, Rubavu: 5, Nyamasheke: 3, Nyamagabe: 1, Ngororero: 1.''

    Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 719 482, hasanzwemo abantu 8021 banduye. Muri bo 6339 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 1607 bakiri kwitabwaho.

    Coronavirus ni indwara yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    28.12.2020 Amakuru Mashya | Update

    *Kigali: 10, Huye: 15, Rusizi: 10, Rutsiro: 6, Rubavu: 5, Nyamasheke: 3, Nyamagabe: 1, Ngororero: 1 pic.twitter.com/6zzJbFw1Fs

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 28, 2020


    Source : https://igihe.com/ubuzima/coronavirus/article/umuntu-umwe-yishwe-na-coronavirus-mu-rwanda-abayanduye-biyongereyeho-51

  • Uburyo wakambara amadarubindi akubereye bijyanye n'isura yawe – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Usibye abambara amadarubindi ku bw'uburwayi bafite, hari n'abayambara nk'umurimbo, dore ko ashobora no gutuma umuntu agaragara neza kurusha ibisanzwe kuko yambarwa mu isura, kandi akaba ari kimwe mu bice by'umubiri bigaragara cyane kurusha ibindi.

    Mu gihe rero wambaye amadarubindi ku bw'uburwayi cyangwa ukayambara nk'umurimbo, ni ngombwa guhitamo akubereye kugira ngo arusheho gutuma ugaragara neza.

    Mu Rwanda hari inzu yitwa 'Classic Optic' gikoramo inzobere zifite ubumenyi mu miterere n'imyambarire y'amadarubindi, bavuga ko amadarubindi abereye umuntu ashingira ku miterere y'isura ye, ari nayo mpamvu ashobora kubera umuntu umwe ariko ntabere mugenzi we. Ibi kandi bisobanuye ko nta bwoko bw'amadarubindi bubera abantu bose, kuko bishingira ku isura ya buri umwe.

    Ku bantu bafite isura izengurutse, baberwa no kwambara amadarubindi afite ishusho ya mpandenye zingana (square) cyangwa afite ishusho y'urukiramende (rectangular). Amadarubindi akozwe muri ayo mashusho atuma isura y'uyambaye isa nk'ibaye ndende, kandi ntigaragare nk'ibyibushye cyane.

    Ku bantu bafite isura ndende, si byiza ko bambara amadarubindi manini cyane kuko zituma isura yabo igaragara nk'ifite akavuyo.

    Ku bafite isura ifite ishusho nk'iya mpandenye (square) bashobora kuberwa no kwambara amadarubindi ari hejuru y'amazuru, kuko ubusanzwe amaremare cyangwa y'ikiziga, azwiho gutuma amasura afite ishusho ya mpandenye agaragara nk'ananutse.

    Ku bantu bafite isura ifite ishusho nk'iya diamond, baberwa no kwambara amadarubindi maremare. Aba bantu ntibakwiye kwambara amadarubindi matoya, cyangwa asa nk'afunganye.

    Ku rundi ruhande, abantu bafite isura ifite ishusho imeze nk'umutima baberwa no kwambara amadarubindi aringaniza agahanga kabo na n'akananwa kabo. Amadarubindi ajyanye n'isura yabo ni ameze nka mpandenye cyangwa se uruziga.

    Ni byiza ko mu gihe wambaye amadarubindi, uhitamo atuma isura yawe iringanira kandi ikagaragara neza. Inzobere mu miterere y'amadarubindi zo muri 'Classic Optic' zagufasha guhitamo amadarubindi ajyanye n'isura yawe ku buryo mu gihe uyambaye atuma ugaragara neza.

    Classic Optic imaze imyaka itanu ikorera ku butaka bw'u Rwanda aho ibarizwa i Remera mu nyubako ya Umuyenzi Plaza ndetse no mu nyubako ya MIC iri mu Mujyi wa Kigali rwagati.

    Amadarubindi abera umuntu bitewe n’imiterere y’isura ye

    Amadarubindi ashobora kugena uko ugaragara imbere y’abandi

    Classic optic igufasha no guhitiramo abana amadarubindi akwiriye


    Source : https://igihe.com/ubuzima/article/uburyo-wakambara-amadarubindi-akubereye-bijyanye-n-isura-yawe

  • Rwanda Cultural Fashion Show 2020 yasorejwe kuri televiziyo kubera COVID-19 – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyasojwe n'ikiganiro cyatumiwemo abahanzi b'imideli n'abayimurika, cyacishijwe kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    Iki kiganiro cyagaragayemo intambuko zitandukanye z'abamurika imideli babiri; Munana Justin ndetse na Muziranenge Divine bamuritse imyambaro ya Bagonza Fabien washinze Bagonza Fashion House na Mugeni Diane washinze Mundi Designs usanzwe akora imyambaro yiganjemo ibitenge.

    Hari harimo na Uwimbabazi Moniah ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Rwanda Cultural Fashion Show, wari uhagarariye abategura iki gitaramo. Aba bose bari batumiwe kuri Televiziyo y'u Rwanda mu kiganiro The Versus, gikorwa na Luckman Nzeyimana [Lucky].

    Bagonza Fabien, Mugeni Diane na Uwimbabazi Moniah bahurije ku kuba impamvu uruganda rw'imideli rutaratera imbere uko bikwiriye ari uko abantu badashyira hamwe uko bikwiriye.

    Basabye Leta gufasha uruganda rw'imideli kuko byaba byiza cyane bijyanye na gahunda yo gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

    Igitaramo cya Rwanda Cultural Fashion Show cyabanjirijwe n'ibiganiro byabaye ku wa Gatanu tariki 18 Ukuboza, bihuriweho n'abantu bo mu bihugu bitandukanye.

    Muri iki kiganiro hifashishijwemo abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda barimo Jay Polly na Jay C n'Umwongereza Enrico Delves.

    Abandi batumiwe muri iki kiganiro harimo Nadia Umutoni usanzwe ari umwe mu bakobwa bakurikirwa cyane kuri Instagram mu Rwanda; abanyamakuru Murenzi Emmalito wa Isibo TV, Luckman Nzeyimana [Lucky] wa RBA, Jado Max wa Radio 10 ndetse na Kayihura Robert uzwi mu gukora itangazamakuru ry'imideli gusa.

    Hatumiwemo kandi Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda mu 2019 na Ruth Jacob, wigisha iyamamazabikorwa mu ruganda rw'imideli muri Kaminuza y'Uburasirazuba bwa Londres mu Bwongereza.

    Uwimbabazi Moniah ushinzwe Iyamamabikorwa muri Rwanda Cultural Fashion Show, yabwiye IGIHE ko ubu imyiteguro y'igitaramo cy'umwaka utaha igeze kure cyane ko bateganya ko muri Kamena ubwo CHOGM izaba iri kubera mu Rwanda aribwo bazakora iki gitaramo mu rwego rwo kwereka abanyamahanga imyambaro yo mu Rwanda rwa kera irimo n'impuzu.

    Rwanda Cultural Fashion Show imaze imyaka irindwi iba aho byatanze umusanzu ukomeye mu guteza imbere uruganda rw'imideli mu Rwanda no hanze yarwo. Ni ibirori byo kumurika imideli ariko by'umwihariko byerekana imyambaro gakondo yo mu Rwanda rwo hambere.

    Uwimbabazi Moniah ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Rwanda Cultural Fashion Show, yavuze ko nubwo COVID-19 yavanze ibintu byose, bagerageje gushaka ubundi buryo igitaramo cyabo cyakorwamo

    Rwanda Cultural Fashion Show yagombaga kuba uyu mwaka yaburijwemo kubera icyorezo, abayitegura bahitamo kuyikora bifashishije televiziyo n’imbuga nkoranyambaga

    Munana Justin yifashishijwe mu kwerekana imyambaro kuri Televiziyo y’u Rwanda

    Munana Justin ubwo yatambukaga yerekana imyambaro

    Divine Muziranenge yifashishijwe mu kwerekana imyambaro mu gitaramo gito cya Rwanda Cultural Show cyabereye kuri Televiziyo y’u Rwanda

    Mugeni Diane washinze Mundi Designs yari yatumiwe ndetse imyambaro ye yifashishijwe

    Luckman Nzeyimana [Lucky] wa RBA ni we wayoboye iki gitaramo gito cyahujwe n’ikiganiro The Versus, abanyamideli bakiyerekana


    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/imideli/article/rwanda-cultural-fashion-show-2020-yasorejwe-kuri-televiziyo-kubera-covid-19

  • Isaha ya zahabu yatanzwe na Perezida wa Amerika nk'impano yibwe – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Polisi yo mu Bwongereza yatangaje ko iyo saha yibwe umucuruzi usanzwe acuruza ibikoresho bya kera.

    Iyo saha yibwe mu cyumweru gishize mu gace ka Pierrepont Arcade mu Majyaruguru ya Londres.

    Polisi yatangaje ko uwayibye yabanje kuvuga ko ashaka kugura ivaze, agiye kuyishyura ikarita ye yo kwishyuriraho iranga.

    Ivuga ko bakeka ko ubwo umucuruzi yari agiye kubika iyo vaze, aribwo ukekwa yakuruye iyo saha akayitwara.

    Iyo saha yatanzwe mu mwaka wa 1914 ihabwa Umwongereza Charles J Lawrenson ashimirwa ubutabazi yakoze mu nyanja mu 1914, atabara abari bagiye kurohama.

    Polisi yasabye ko uwayibye ayigarura bwangu aho yayikuye, nkuko CNN yabitangaje.

    Perezida Wilson yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 28, yayoboye iki gihugu cy'igihangange guhera mu 1913 kugeza mu 1921.

    Iyi saha yatanzwe na Perezida Wilson ndetse hariho inyandiko igaragaramo izina rye

    Iyi saha ikoze muri zahabu ikaba ifite agaciro k’ibihumbi 27 by’amadolari


    Source : https://igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/isaha-ya-zahabu-yatanzwe-na-perezida-wa-amerika-nk-impano-yibwe