Blog

  • Abataratanga imisanzu yose ya mituweli bazatangira kwishyuzwa 100% guhera muri Mutarama – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Kubera icyorezo cya COVID-19, muri Mata 2020 nibwo Minisiteri y'Ubuzima na RSSB borohereje abanyamuryango ba mituweli bemererwa kwivuza badategereje ukwezi nk'uko byajyaga bigenda ndetse banashyirirwaho uburyo bushobora kubafasha gutanga imisanzu yabo mu byiciro.

    Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu abamaze gutanga imisanzu yose nk'uko babisabwa bagera kuri 83.6%, hakwiyongeraho abishyuye igice bakagera kuri 85%. Ibi bivuze ko hakiri umubare w'abataratanga imisanzu yose ndetse n'abatarishyura amafaranga na make.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango muri RSSB, Ntigurirwa Deogratias, yabwiye RBA ko guhera muri Mutarama uzaba utaratanga iyi misanzu yose azafatwa nk'utarishyuye.

    Yagize ati “Abantu batarishyura kugeza ku 100% guhera ku wa 1 Mutarama 2021 ntabwo bazabasha kwivuza kuko nyine bazaba bataruzuza imisanzu isabwa, nkaba mbasaba ko mbere yo kugira ngo umuntu atekereze iminsi mikuru yatekereza kuri mituweli.”

    Ubwitabire mu gutanga ubwisungane mu kwivuza bugenda buzamuka kuko kugeza ubu buri ku kigero cya 85%, mu gihe mu mwaka wa 2019/2020 ukwezi nk'uku bwari ku kigero cya 79% bivuze ko bwiyongereyeho 6%.

    Gahunda yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza yatangiye muri 2003 igamije gufasha Abanyarwanda kubona ubuvuzi bwiza kandi buhendutse. Kuva iki gihe bwatumye ubu u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika byafashije gushyiraho uburyo rusange bwo kuvura abaturage barwo kandi buhendutse bituma na serivisi z'ubuzima zitera imbere.

    Bimwe mu byagezweho kubera kwivuza kare harimo gahunda yo gukingira abana, ikorwa ku barenga 90% by'abari mu Rwanda, harimo kandi kugabanya umubare w'abagore n'abana bapfa bavuka.

    Abataratanga Mituweli muri Mutarama bazatangira kwiyishyurira ikiguzi cyose cya serivisi z’ubuvuzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abataratanga-imisanzu-yose-ya-mituweli-bafatiwe-ingamba-zikarishye

  • Abaturage bibukijwe ko gukorera ku jisho bakica amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari nko kwiyahura – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ni impanuro baherewe mu biganiro bitandukanye bagiye bahabwa n'ubuyobozi bwabo ku bufatanye n'Umuryango Nyafurika w'Ivugabutumwa AEE, aho bashyikirije abaturage ibikoresho by'isuku, amasabune yo kumesa, ay'amazi yo gukaraba intoki, indobo, amajerekani n'ibikoresho byo kubakisha ubwiherero bugezweho mu rwego rwo kunoza isuku mu kwirinda COVID-19 n'izindi ndwara ziterwa n'umwanda.

    Bamwe mu baturage bahawe ibikoresho by'isuku bavuga ko bigiye kuborohereza mu buryo kuyinoza, gusa nabo bahamya ko kuba baradohotse ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari uko abenshi muri bo bagikorera ku jisho ry'abayobozi, ari nayo mpamvu bakeka ko byazamuye imibare y'abandura iki cyorezo.

    Bankundiye Pascasie wo mu Murenge wa Kinzuzi mu Karere ka Rulindo yavuze ko ntacyo Leta idakora ngo ibiteho ibashakira abaterankunga babafasha guhangana na COVID-19.

    Yagize ati 'Nk'ubu ibikoresho duhawe by'isuku biradufasha gukomeza kwirinda, gusa haracyari benshi muri twe bumva ko kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda, ari ugucungana na polisi, cyangwa abandi bayobizi, tubona ari nayo mpamvu imibare y'abacyandura n'abo gihitana yiyongera cyane.''

    Rekayabo Venuste w'imyaka 66 utuye mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu ashimangira ko urubyiruko ahanini aribo bakunze kwica amabwiriza ku bushake, bakibuka kuyubahiriza ari uko babonye abayobozi, ibintu avuga bitera impungenge z'uko abandura biyongera.

    Ati 'Nkatwe dukuze turitwararika cyane tukagerageza kwirinda iki cyorezo twubahiriza amabwiriza twahawe, ibi bikoresho duhawe na AEE nabyo ni ibitwunganira mu kwirinda turanabashimira, gusa haracyari ikibazo gikomeye aho ubona hari abibuka kubahiriza amabwiriza ari uko babonye abayobozi, cyane ku rubyiruko, biduteye ubwoba ko iki cyorezo kitazatuvamo vuba kuko kucyirinda bisaba gushyira hamwe nk'uko duhora tubyibutswa.''

    Umukozi wa AEE Rwanda Ushinzwe guhuza Ibikorwa by'Umushinga HBCC mu Turere twa Gakenke, Rulindo, Ngororero na Nyabihu, Pasiteri Niyindengera Faustin, avuga ko icyo bagamije ari ukwigisha abaturage kwirinda indwara ziterwa n'umwanda by'umwihariko COVID-19.

    Yagize ati 'Twigisha abaturage kwirinda indwara ziterwa n'umwanda, by'umwihariko muri ibi bihe turimo byo kurwanya no kwirinda COVID-19, bijyana n'ibikorwa aho turimo kubaha ibikoresho by'isuku, amasabune atandukanye, indobo za kandagirukarabe, ibikoresho byo kubaka ubwiherero bugezweho n'ibindi. Bibafasha gukomeza kwirinda iki cyorezo ariko ikiruta ibi byose ni ugukangurira abaturage kwirinda no kurinda bagenzi babo, birinda gukorera ku jisho ahubwo bita ku mpamvu yatumye hashyirwaho aya mabwiriza.''

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shyira, Bizimana Placide, yibukije abaturage muri rusange kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y'Ubuzima mu kwirinda COVID-19, anagaruka ku bagikorera ku jisho abibutsa ko aho bizananirana ibihano bizakazwa ariko bakarengera ubuzima bw'abaturage.

    Yagize ati 'Icyorezo kigitangira hari abumvaga ko amabwiriza avunanye, kwambara agapfukamunwa bikabangamira, guhana intera bigoranye, ariko uko cyakomeje kwiyongera batangiye kubimenyera. Haracyari bake bagikorera ku jisho bica amabwiriza ku bushake, tubifata nko kwiyahura unashyira ubuzima bwabandi mu byago, nyamara COVID-19 yo ntikorera ku jisho, aho bizananirana ibihano bizatangwa kandi bikarishye, kugira ngo dukomeze kurengera ubuzima bw'abaturage”

    Biteganyijwe ko Umuryango Nyafurika w'Ivugabutumwa, AEE Rwanda ku bufatanye na Care Internationale, bazaha abaturage basaga ibihumbi 25 bo mu Turere twa Gakenke Rulindo Nyabihu na Ngororero, ibikoresho byo kunoza isuku birinda indwara ziterwa n'umwanda by'umwihariko mu guhangana n'icyorezo cya COVID-19, banakangurirwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kucyirinda.

    Mbere yo guhabwa ibikoresho by’isuku basobanuriwe uko bazajya babikoresha mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 barwanya umwanda

    Mbere yo guhabwa ibikoresho basobanuriwe ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bizabafasha kuyikumira

    Ibikoresho bahawe byiganjemo iby’isuku bizabafasha gukomeza kwirinda COVID-19

    Abaturage bo mu Karere ka Rulindo na bo bahawe ibikoresho byiganjemo iby’isuku


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-bibukijwe-ko-gukorera-ku-jisho-bakica-amabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

  • Gukorera hamwe nk’umuntu umwe- Umuhigo Munyeshyaka Vincent yinjiranye muri BDF – #rwanda #RwOT

    Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Ukuboza 2020, Munyeshaka yahize kurushaho kumenyekanisha ibikorwa bya BDF mu baturage no kugaragaza ishusho yayo nk’ikigo kigamije gushyigikira iterambere ry’umuturage.

    Inama y’Abamisitiri yateranye ku wa 15 Ukuboza 2020 niyo yagize Munyeshaka Vincent Umuyobozi Mukuru wa BDF, Semigabo Rosalie ahabwa kumwungiriza.

    Aba bayobozi baje gukomereza aho abandi bari bagejeje mu gushyigikira imishinga ya ba rwiyemezamirimo muri gahunda ya Leta yo gutanga inguzanyo ku mishinga iciriritse no guhanga imirimo mishya.

    Munyeshaka Vincent yavuze ko abakozi ba BDF bose bakwiye gukorera hamwe nk’umuntu umwe mu rwego rwo guhuza imbaraga kugira barusheho gutanga serivisi nziza.

    Yagize ati “Buriya hari ingingo dukwiye kugenderaho nko gukorera hamwe nk’umuntu umwe, abakozi bose tugahuza imbaraga n’umutima kugira ngo turusheho gushyigikira iterambere ry’umuturage.”

    Yakomeje avuga ko hazabaho kumenyekanisha no gusobanura neza icyo BDF ari cyo kugira ngo hakurweho urujijo mu baturage bafata iki kigega uko kitari bikaba byavamo kucyitegaho ibidashoboka.

    Ati “Hari ikibazo cyabaye aho abantu bumvaga ko BDF ishoboye byose, ko yakora byose byamara kugenda gutyo ugasanga guhuza ubushobozi buhari n’ibyifuzo by’abantu bigorana. Biradusaba ko tuzajya tubamenyesha ubushobozi dufite ndetse n’uko tuzabukoresha.”

    Muri iki gikorwa, hanahererekanyijwe ububasha hagati y’Uwari uyoboye Inama y’Ubutegetsi ya BDF, Rugamba Egide na Rwigamba Eric wamusimbuye.

    Rwigamba Eric yavuze ko abakozi bose bafite inshingano zo gukorera hamwe mu rwego rwo gutanga serivisi nziza ku baturage.

    Ati “Buri mukozi wese akwiye kumva ko akwiye kugira umusanzu atanga mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda tugakorera hamwe mu gukomeza gushyigikira iterambere ry’umuturage.”

    Abayobozi bacyuye igihe basabye ababasimbuye gukomereza aho bari bageze no gukosora ibitaragenze neza.

    Rugamba Egide wahoze ari mu Nama y’Ubutegetsi ya BDF yavuze ko hari ibikorwa bikomeye bagezeho birimo kwigisha abantu uko batangiza imishinga yabo.

    Ati “Hari byinshi twakoze ariko igikomeye ni uguhanga imirimo no kwigisha abaturage kugira imishinga yabo ibabyarira inyungu, ntekereza ko abayobozi bashya bazakomerezaho.”

    “Ikindi nabwira aba bayobozi bashya ni uko abantu bafite byinshi bashaka kuri BDF kandi biri hejuru bakwiye kumenya uko basubiza ibi byifuzo by’abashaka ko yagira aho ibageza.”

    Kuva BDF yatangira gukora mu mwaka wa 2011 imaze gufasha imishinga irenga ibihumbi 35 ifite agaciro k’arenga miliyari 96 Frw.

    Munyeshyaka Vincent ahererekanya ububasha na Umugwaneza Monique wayoboraga BDF by’agateganyo

    Rugamba Egide (iburyo) wari mu Nama y’Ubutegetsi ya BDF ahererekanya ububasha na Eric Rwigamba ugiye kuyiyobora

    Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent, yavuze ko intego bihaye ari gukorera hamwe nk’umuntu umwe kugira ngo barusheho gutanga serivisi ziboneye ku Banyarwanda

    Abayobozi bashya bakiriwe muri BDF

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BDF, Rwigamba Eric, yasabye ko abakozi bose bagomba guharanira iterambere ry’abaturage

    Umuyobozi wungirije wa BDF, Semigabo Rosalie

    Uwari Umuyobozi w’Agateganyo wa BDF, Umugwaneza Monique, mu muhango w’ihererekanyabubasha

    Amafoto: Uwumukiza Naniy


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukorera-hamwe-nk-umuntu-umwe-intego-y-ubuyobozi-bushya-bwa-bdf-burongowe-na

  • NFF ikomeje kwegera abana bahoze mu muhanda ibatoza imitekerereze yagutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ndayisaba Fabrice Foundation ikomeje gusura abana bahoze mu mihanda basubizwa mu miryango yabo
    Ndayisaba Fabrice Foundation ikomeje gusura abana bahoze mu mihanda basubizwa mu miryango yabo

    Ni igikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’ishuri ry’inshuke rw’uwo muryango rya Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice, aho ku cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020, icyo gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze na Rubavu ahasuwe abana bahoze mu muhanda bo miryango itandatu.

    Ni igikorwa cyatangiwemo n’impanuro zinyuranye zikubiyemo ubutumwa bwa NFF bugamije gufasha abo bana mu myumvire n’imitekerereze yagutse ibafasha kubaho neza muri sosiyete, mu rwego rwo kubarinda icyabasubiza mu buzima bubi bahozemo, no kuganiriza ababyeyi babo mu kubereka ko bakiriwe mu miryango nk’uko Ndayisaba Fabrice, Umuyobozi w’iyo Fondation yabitangarije Kigali Today.

    Hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Yagize ati “Iki ni igikorwa ngarukamwaka dutegura mu gufasha abana bahoze mu mihanda ya Rubavu na Musanze bagasubizwa mu miryango ndetse bamwe basubizwa mu mashuri mu gihe abandi bagishakishirizwa aho baziga. Turabasura tukabereka ko tubari hafi kandi tubashyigikiye, ni mu rwego rwo kubafasha mu mitekerereze n’imyumvire mu kubarinda gusubira aho bahoze”.

    Arongera agira ati “Ni n’umwanya wo kubifuriza umwaka mushya muhire basangira Noheli, ni ibikorwa dufashwamo n’abanyamuryango bagize iyo Fondation barimo na Senateri Musabeyezu Narcisse uduhora hafi”.

    Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice ni ishuri ryakira abana b’inshuke nyuma y’uko rishinzwe muri Mutarama 2020, aho rikorera mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro aho ryemewe na Minisiteri y’Uburezi rihabwa n’ibyangombwa biryemerera gukora ku mugaragaro.

    Ecole Maternelle Ndayisaba Fabrice Fondation riherereye muri Kicukiro
    Ecole Maternelle Ndayisaba Fabrice Fondation riherereye muri Kicukiro

    Ni ishuri ryakomeje gufasha abana muri ibi bihe bya COVID-19 hifashishijwe ikoranabuhanga (Online) ku buryo abana batagizweho ingaruka zikomeye n’icyo cyorezo.

    Uretse icyo gikorwa cyo gufasha abana bahoze mu muhanda, Ndayisaba Fabrice Foundation ikomeje ubukangurambaga bujyanye no gukomeza kurwanya COVID-19 mu bana no mu rubyiruko.

    Ni ubukangurambaga bukorwa ku bufatanye na Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice, hafashwa n’ababyeyi gutoza abana umuco wo gukora siporo bari mu ngo, kugira ngo bakomeze bagire ubuzima bwiza.

    Ndayisaba Fabrice washinze NFF
    Ndayisaba Fabrice washinze NFF
    Umwe mu bafite abana bahoze mu muhanda yishimiye icyo gikorwa
    Umwe mu bafite abana bahoze mu muhanda yishimiye icyo gikorwa


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nff-ikomeje-kwegera-abana-bahoze-mu-muhanda-ibatoza-imitekerereze-yagutse

  • Gukorera hamwe nk'umuntu umwe- Umuhigo Munyeshyaka Vincent yinjiranye muri BDF – #rwanda #RwOT

    Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Ukuboza 2020, Munyeshaka yahize kurushaho kumenyekanisha ibikorwa bya BDF mu baturage no kugaragaza ishusho yayo nk'ikigo kigamije gushyigikira iterambere ry'umuturage.

    Inama y'Abamisitiri yateranye ku wa 15 Ukuboza 2020 niyo yagize Munyeshaka Vincent Umuyobozi Mukuru wa BDF, Semigabo Rosalie ahabwa kumwungiriza.

    Aba bayobozi baje gukomereza aho abandi bari bagejeje mu gushyigikira imishinga ya ba rwiyemezamirimo muri gahunda ya Leta yo gutanga inguzanyo ku mishinga iciriritse no guhanga imirimo mishya.

    Munyeshaka Vincent yavuze ko abakozi ba BDF bose bakwiye gukorera hamwe nk'umuntu umwe mu rwego rwo guhuza imbaraga kugira barusheho gutanga serivisi nziza.

    Yagize ati 'Buriya hari ingingo dukwiye kugenderaho nko gukorera hamwe nk'umuntu umwe, abakozi bose tugahuza imbaraga n'umutima kugira ngo turusheho gushyigikira iterambere ry'umuturage.'

    Yakomeje avuga ko hazabaho kumenyekanisha no gusobanura neza icyo BDF ari cyo kugira ngo hakurweho urujijo mu baturage bafata iki kigega uko kitari bikaba byavamo kucyitegaho ibidashoboka.

    Ati 'Hari ikibazo cyabaye aho abantu bumvaga ko BDF ishoboye byose, ko yakora byose byamara kugenda gutyo ugasanga guhuza ubushobozi buhari n'ibyifuzo by'abantu bigorana. Biradusaba ko tuzajya tubamenyesha ubushobozi dufite ndetse n'uko tuzabukoresha.'

    Muri iki gikorwa, hanahererekanyijwe ububasha hagati y'Uwari uyoboye Inama y'Ubutegetsi ya BDF, Rugamba Egide na Rwigamba Eric wamusimbuye.

    Rwigamba Eric yavuze ko abakozi bose bafite inshingano zo gukorera hamwe mu rwego rwo gutanga serivisi nziza ku baturage.

    Ati 'Buri mukozi wese akwiye kumva ko akwiye kugira umusanzu atanga mu kuzamura imibereho myiza y'Abanyarwanda tugakorera hamwe mu gukomeza gushyigikira iterambere ry'umuturage.'

    Abayobozi bacyuye igihe basabye ababasimbuye gukomereza aho bari bageze no gukosora ibitaragenze neza.

    Rugamba Egide wahoze ari mu Nama y'Ubutegetsi ya BDF yavuze ko hari ibikorwa bikomeye bagezeho birimo kwigisha abantu uko batangiza imishinga yabo.

    Ati 'Hari byinshi twakoze ariko igikomeye ni uguhanga imirimo no kwigisha abaturage kugira imishinga yabo ibabyarira inyungu, ntekereza ko abayobozi bashya bazakomerezaho.'

    'Ikindi nabwira aba bayobozi bashya ni uko abantu bafite byinshi bashaka kuri BDF kandi biri hejuru bakwiye kumenya uko basubiza ibi byifuzo by'abashaka ko yagira aho ibageza.'

    Kuva BDF yatangira gukora mu mwaka wa 2011 imaze gufasha imishinga irenga ibihumbi 35 ifite agaciro k'arenga miliyari 96 Frw.

    Munyeshyaka Vincent ahererekanya ububasha na Umugwaneza Monique wayoboraga BDF by’agateganyo

    Rugamba Egide (iburyo) wari mu Nama y’Ubutegetsi ya BDF ahererekanya ububasha na Eric Rwigamba ugiye kuyiyobora

    Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent, yavuze ko intego bihaye ari gukorera hamwe nk’umuntu umwe kugira ngo barusheho gutanga serivisi ziboneye ku Banyarwanda

    Abayobozi bashya bakiriwe muri BDF

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BDF, Rwigamba Eric, yasabye ko abakozi bose bagomba guharanira iterambere ry’abaturage

    Umuyobozi wungirije wa BDF, Semigabo Rosalie

    Uwari Umuyobozi w’Agateganyo wa BDF, Umugwaneza Monique, mu muhango w’ihererekanyabubasha

    Amafoto: Uwumukiza Naniy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukorera-hamwe-nk-umuntu-umwe-intego-y-ubuyobozi-bushya-bwa-bdf-burongowe-na

  • FERWAFA yahuguye abaganga ba Rwanda Premier League #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ukuboza 2020 ku kicaro gikuru cya FERWAFA habereye amahugurwa y’abaganga b’amakipe y’ikiciro cya mbere ''Rwanda Premier League''.

    Ni amahugurwa yateguwe na FERWAFA mu rwego rwo guhugura abaganga b’amakipe y’Ikiciro cya mbere mu bagabo uburyo bwo kurwanya imvune z’abakinnyi ndetse no kurwanya Covid-19 mu gihe cy’amarushanwa.

    Aya mahugurwa yatanzwe n’impuguke mu buvuzi akaba n’umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’ubuvuzi muri CAF Dr Yacine ZERGUINI afatanyije na Dr Moussa HAKIZIMANA usanzwe ari Komiseri w’ubuvuzi muri FERWAFA.

    Dr Yacine Zerguini yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro ku baganga b’amakipe ndetse n’abakinnyi muri rusange: ''Nishimiye ubwitabire bwanyu, biragaragaza ko mwese mufite ku mutima ubuzima bw’abakinnyi bo mu Rwanda. Nifuza ko ibyo tugiye kubigisha mubifata neza kuko bizabafasha mu kurinda imvune za hato na hato zigenda zituruka cyane cyane ku mikino ihekeranye muri ibi bihe bikomereye isi yose, ikindi ni uko mufite inshingano zo gushyiraho ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19''.

    Abaganga bose bitabiriye aya mahugurwa babanje gupimwa Covid-19 hifashishijwe uburyo bwa Rapid Test.

    Source : http://ferwafa.rw/spip.php?article2776

  • Umugore yaciye ibintu nyuma yo kuvuga uburyo yasamye inda 2 icyarimwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugore witegura kuba umubyeyi,yavuze ko nawe yatunguwe no kubwirwa ko yasamye inda ya kabiri nyamara iya mbere yari atwitemo impanga itaravuka.

    Uyu mugore wavuze ko ari inshuro ya mbere atwite,yavuze ko we n'umugabo we bashimishijwe no kumenya ko bagiye kubyara impanga ariko muganga yamubwiye ko ngo byahindutse azabyara abana 3 kuko yatwaye inda ya kabiri ubwo yari amaze iminsi 10 atwaye iya mbere y'impanga.

    Uyu mugore yasangije abakunzi be iyi nkuru cyane ko yitegura kwibaruka mu ntangiriro z'umwaka utaha.

    Uyu mugore ukora mu bijyanye no gushaka amasoko yavuze ko ibyamubayeho byitwa 'superfetation' biba ku bagore batanga igi rivamo umwana inshuro 2 mu kwezi.

    Yagize ati 'Nk'ibisanzwe umubiri wawe ugomba kuzana imisemburo ituma utongera kujya mu mihango igihe utwite ariko njyewe siko byagenze.

    Abagore 10 ku ijana bashobora gutanga igi rivamo umwana inshuro 2 mu kwezi.3 ku ijana bashobora gutwara inda inshuro 2 icyarimwe.

    Mu buryo bwumvikana abana bacu bafite amatariki atandukanye yo kuvukiraho gusa twebwe dufite amahirwe kuko basamwe begeranye cyane ku buryo bazavukira umunsi umwe kandi bazitwa impanga 3.'

    Superfetation iba igihe umugore atwite inda ya kabiri nyamara yari atwite iya mbere.Hari ubwo intangangore ya kabiri yirema igahura n'intangangabo iyo umugore yari atwite hanyuma umugore agahita atwitira inda ya kabiri mu yindi.

    Hari ubwo abana basamwe muri ubu buryo bavuka mu minsi itandukanye aho umugore abyara umwana wa mbere nyuma y'iminsi mike akongera kubyara undi.

    Uyu mugore yagize ati 'Abana bacu 2 ba mbere baruta iminsi 10 cyangwa 11 uwa 3 ariyo mpamvu twahise tumenya ko ari inda ya kabiri.'

    Uyu mugore yasoje agira inama abagore ati 'Iyo umugabo wawe yanze gukoresha ubwirinzi mu gihe cyo gutera akabariro ukwiriye kwitonda kuko ushobora gutwara indi nda.

    Uyu mugore amaze ibyumweru 16 atwite,bivuze ko azabyara aba bana hagati ya Werurwe na Mata.Yavuze ko aba bana nibamara kuvuka nta wundi azabyara.



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yaciye-ibintu-nyuma-yo-kuvuga-uburyo-yasamye-inda-2-icyarimwe-amafoto

  • “Natangiye nzi ko nta mafaranga nzakuramo, no… – #rwanda #RwOT

    Isreal Mbonyi wize icyiciro cya gatatu mu Buhinde mu masomo ya Pharmacy yaje kureka ibyo yize atangira kuririmba ubutumwa bwo guhembura imitima y'abari barabaswe n'ibibi ndetse benshi barakizwa ku bw'indirimbo ze. Indirimbo za Mbonyi zikundwa n'abo mu yandi matorera ku buryo bigoye kumva indirimbo ye izwi n'abakristu gusa kuko usanga hari n'abazumva badasanzwe basengera mu matorero ya gikristu. 

    Israel Mbonyi ati:''Mu by’ukuri njyewe nari mfite passion/umuhamagaro wo kuvuga ubutumwa numvaga nshaka gutambutsa message y'ihumure''. Yakomeje abwira Inyarwanda.com ko yashakaga gutanga ihumure abinyujije mu ndirimbo ze. Byagiye bivugwa kenshi cyane ko muri gospel nta mafaranga abamo ku buryo abahanzi benshi bari abahanga muri uwo muziki bagiye bawureka bajya gukora umuziki usanzwe. 

    Urugero mwibuke ko Mani Martin yakoraga umuziki wa Gospel ariko aza kuwureka ajya mu muziki usanzwe kubera ko nta mafaranga yabagamo. Ubu rero siko bikimeze kuko muri Gospel harimo akantu. Mbonyi ati:''Natangiye nziko nta mafaranga nzakuramo sinajyaga ntekereza ko nanahembwa naririmbye gusa kuko nari mfite umutima ukunze none rero byaje gucamo''.


    Israel Mbonyi afatwa nka nimero ya mbere muri Gospel mu Rwanda

    Israel Mbonyi avuga ko n’ubwo umwaka wa 2020 utari woroshye ariko we yakoze ibishoboka ibindi Imana niyo ibyikorera. Ati:''Nakoze indi album muri ‘Guma mu rugo’ n’ubwo itararangira ibindi ni Imana ibyikorera''.


    Israel Mbonyi avuga ko kera Gospel itahabwaga agaciro none ubu isigaye yubashywe

    Israel Mbonyi avuga ko atari we muririmbyi wa Gospel uhari kuko hari abandi benshi kandi bashoboye akaba asaba abantu kubakunda cyane ndetse ko muri rusange Gospel ikwiriye kongera gusakara mu mitima ya benshi. Muri Isango na Muzika Awards Israel Mbonyi ni we wegukanye igihembo cya ‘Best Gospel Artist 2020’.

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101942/natangiye-nzi-ko-nta-mafaranga-nzakuramo-none-rero-byaje-gucamo-israel-mbonyi-avuga-ku-muz-101942.html

  • Mu mafoto : Pierre Buyoya wabaye perezida w’u Burundi yashyinguwe mu gihugu cya Mali #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri muri Katederali ya Bamako, niho habereye umuhango wo guseza bwa nyuma Buyoya wayoboye u Burundi inshuro ebyiri zose ahiritse ubutegetsi bwariho.

    Pierre Buyoya yapfuye kuwa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020, akaba yarapfuye ari mu nzira igana Paris mu Bufaransa aho yari agiye kwivuza.

    Ikinyamakuru Journal du Mali cyatangaje ko Buyoya yashyinguwe mu irimbi rya Kiliziya Gatolika riherereye i Bamako.

    Urupfu rwa Buyoya rwaciyemo ibice Abarundi yayoboye kuva 1987 kugeza mu 1993 ndetse no guhera mu 1996 kugeza mu 2003.

    Kugeza magingo aya, ntacyo u Burundi buratangaza ku rupfu rwe ndetse n’umuryango we ntabwo wigeze utangaza ku mugaragaro iby’urupfu rwe uretse abayobozi batandukanye nk’Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe na Perezidansi ya Mali babitangaje.

    Former Burundian President Pierre #Buyoya, who died on December 18 2020 in Paris after a short illness reportedly linked to Covid-19, laid to rest today in #Mali

    Buyoya who was 71 resigned from his position as AU High Representative for Mali and the Sahel region last month pic.twitter.com/eCK0G6w24V

    — Akayezu Jean de Dieu (@AkayezuJa) December 29, 2020

    Kuba ntacyo u Burundi bwatangaje ku rupfu rwe bivuze ko nta n’ikiriyo kizamutegurirwa nk’uwigeze kuyobora icyo gihugu. Urupfu rwe ntabwo kugeza ubu ruvugwaho rumwe.

    Buyoya yapfuye hashize iminsi akatiwe n’urukiko rw’i Bujumbura, rwamuhamije uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye, Perezida wa mbere watowe mu Burundi.

    Yari aherutse kwegura ku mwanya w’Intumwa Nkuru y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo bya Mali na Sahel, nyuma y’iminsi mike akatiwe gufungwa burundu.

    Kugeza n’ubu hari Abarundi babona ko nk’uwayoboye igihugu yari akwiriye guhabwa icyubahiro kimukwiriye agasezerwaho mu cyubahiro, akanashyingurwa mu Burundi mu gihe abandi batabibona gutyo.

    Hari abavuga ko nubwo yaba afite ibibi yakoze, nibura akwiriye kwibukirwa ku kuba yaremeye gutanga ubutegetsi mu 1993 ubwo yatsindwaga na Ndadaye, bikaba ubw ambere byari bibaye mu Burundi.

    Buyoya kandi niwe wari ku butegetsi ubwo ibiganiro bihuza Abarundi byatangizwaga bikarangira bihaye ubutegetsi ishyaka CNDD FDD.

    Kuba yaremeye kujya mu biganiro byatumye u Burundi bumaze igihe nta ntambara nabyo hari abasanga ari ibyo gushimirwa.

    Buyoya yasezeweho bwa nyuma, ashyingurwa mu gihugu cya Mali Pierre Buyoya yasomewe misa muri Katedarari y’i Bamako Ntabwo byari bikunze kubaho ko umuperezida apfa agashyingurwa mu gihugu kitari icye

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Mu-mafoto-Pierre-Buyoya-wabaye-perezida-w-u-Burundi-yashyinguwe-mu-gihugu-cya-Mali