Blog

  • Padiri Ubald Rugirangoga yatabarutse #rwanda #RwOT

    Padiri Ubald Rugirangoga wari umaze iminsi arembejwe n'uburwayi bwa COVID-19 yitabye Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

    Iyi nkuru yasakaye mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mutarama 2021 ariko yashizemo umwaka saa tanu z'ijoro zo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ni ukuvuga mu rukerera rwo mu Rwanda.

    Padiri Ubald Rugirangoga fashwe na COVID-19 mu Ukwakira 2020 ajyanwa mu bitaro ariko akomeza kuremba kugeza yitabye Imana.

    Uyu mupadiri wanduriye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho yari yaragiye mu bikorwa by'ivugabutumwa, yari aherutse kugaragara mu mashusho yarazahajwe n'ubu burwayi yifuriza abakirisitu Noheli nziza n'umwaka mushya Muhire 2021.

    Nyakwigendera Padiri Ubald wagizwe umurinzi w'igihango ku rwego rw'igihugu kubera uruhare yagize mu gushyigikira ubumwe n'ubwiyunge yamenyekanye ku bw'ingabire yari afite yo gusengera abantu bagakira indwara zitandukanye.


    Padiri Ubald atambagiza isakaramentu

    Padiri Ubald Rugirangoga yapfuye

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/08/padiri-ubald-rugirangoga-yatabarutse/

  • Nyamagabe: Imikorere y’uruganda rutunganya ingano ikomeje kuba agatereranzamba, abahinzi barataka ibihombo – #rwanda #RwOT

    Uru ruganda rwubatswe n’abashoramari mu Murenge wa Tare kugira ngo rujye rwakira kandi rutunganye ingano zihingwa mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru kuko muri icyo gice cy’imisozi miremire zihera ku bwinshi.

    Kuri ubu inyubako zarwo zatangiye kwangirika kubera kudakoreshwa kandi rwaruzuye rutwaye amafaranga menshi abarirwa muri miliyoni 400 Frw.

    Abaturage baruturiye bavuga ko kuva rwubakwa rwakoze igihe gito ruhita ruhagarara. Rwakunze guhura n’ibibazo byo kudakora kuko ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasuraga abaturage mu Karere ka Nyamagabe muri Gashyantare 2019 icyo kibazo bakimugejejeho.

    Uko kudakora kwarwo byatumye tariki ya 6 Kamena 2019 abayobozi barimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gérardine na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaramye Soraya, bajya gukurikirana ikibazo rufite bahava bijeje abaturage ko rugiye gukora babasaba guhinga ingano ku bwinshi, gusa ibyo babijeje kuri ubu ntibiraba.

    Kuri ubu aba bahinzi bibaza icyabuze kugira ngo uruganda rukore dore ko ingano zihari.

    Mu bitekerezo aba bahinzi b’ingano batanga bifuza ko bafatanya na banyiri uruganda ikibazo gihari kigakemuka ariko umusaruro wabo ntukomeze gupfa ubusa.

    Umwe muri aba bahinzi waganiriye na IGIHE ariko ntiyifuze ko umwirondoro we ujya hanze yavuze ko biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo uru ruganda rutangire gutunganya umusaruro wabo.

    Ati “Babitubwiye twakwishakamo ubushobozi. Nka koperative tuba dukora tukaba twateranya noneho tukareba uburyo rwakora.”

    Aba bahinzi bahuriza ku gihombo bakomeje guterwa no kudakora k’urwo ruganda bakibaza n’impamvu badahabwa amakuru ku kibazo cyabaye.

    Ikibazo uruganda rwagize giteye gite?

    Uru ruganda rwubatswe mu 2004 nyuma gato ruza gufunga kubera ibibazo by’amadeni. Muri 2017 rwongeye gusubukura imirimo ariko bigeze muri Mutarama 2018 rwongera gufunga imiryango.

    Muri Gashyantare 2019, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye IGIHE ko rwahagaze gukora kubera ideni rufitiye banki, abanyamigabane bakaba batumvikana neza uko rizishyurwa.

    Ati “Sosiyete yitwa SMGC yaruguzemo imigabane myinshi igura n’ideni urwo ruganda rwari rufite; inanirwa kwishyura banki iryo deni bituma rudakora.”

    Uwamahoro yavuze ko urwo ruganda ruherereye mu Murenge wa Tare ahitwa mu Gasarenda rukeneye arenga Miliyoni 44 FRW kugira ngo rwongere gukora.

    Icyo gihe yavuze ko bagendeye ku nama bagiriwe na Perezida Kagame bagiye gukora ibishoboka byose rukongera gukora.

    Yagize ati “Icyizere kirahari cyane kuko Perezida wa Repubulika yatanze umurongo w’uko rwakora kuko n’ubu hateganyijwe inama yiga uko rwakora ku buryo numva icyizere ari cyinshi cyane ahubwo tugiye gushishikiriza abaturage guhiga ingano.”

    Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’urwo ruganda, Ndahimana Emmanuel, yavuze ko umushoramari warwubakishije atubahirije amasezerano yagiranye na banki maze bituma irufatira.

    Yagize ati “Nta muntu warukoresha uko yishakiye banki itabyemeye kuko ruri mu maboko yayo. Ibiganiro byagiye biba muri iki gihe ni ugushaka ukuntu uwambuye yakwishyura kugira ngo banki yishyurwe noneho uruganda ruboneke. Ntabwo uwo muntu arishyura uretse ko dutekereza ko afite ubwishyu. Ni ibintu byafashe igihe kirekire kirenze icyo twatekerezaga. Turatekereza ko niyishyura tuzumvikana na banki noneho uruganda rukongera rugakora.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yavuze ko urwo ruganda rudakora ariko mu rwego rwo gufasha abaturage kutabura isoko ry’ingano bahinga, bitabaje abakora ibicuruzwa bikorwa mu ngano kugira ngo bajye baza kugurira abaturage, gusa abahinzi bo bavuga ko ntacyo byatanze.

    Uruganda Gitare Mills rwafunze imiryango rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zirindwi z’ingano buri munsi.

    Kudakora k’uruganda rutunganya ingano bikomeje guhombya abazihinga i Nyamagabe

    Kuva rwakubakwa rwakoze igihe gito cyane

    Muri Kamena 2019 hateranye inama yari irimo na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yiga ku kibazo cy’uru ruganda

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-imikorere-y-uruganda-rutunganya-ingano-ikomeje-kuba-agatereranzamba

  • Elon Musk yabaye umuntu ukize kurusha abandi bose ku isi #rwanda #RwOT

    Nkuko byatajwe na BBC ngo uyu mugabo ufite uruganda rw’imodoka rwa Tesla n’ikigo cy’ibyogajuru SpaceX, yageze ku gasongero ejo kuwa kane ubwo imigabane ya Tesla yazamukaga ku isoko ryayo.

    Yafashe uyu mwanya awuvanyeho Jeff Bezos washinze iguriro kuri internet rya Amazon wari uwuriho kuva mu 2017.Agaciro ka kompanyi ya Tesla ikora imodoka zikoresha amashanyarazi karazamutse cyane muri uyu mwaka, kuwa gatatu ku nshuro ya mbere kageze kuri miliyoni $700.

    Ibi byatumye iyi kompanyi ubu ifite agaciro karusha aka Toyota, Volkswagen, Hyundai, General Motor na Ford uzishyize hamwe.

    Elon Musk kuri iyi nkuru yasubije uruganda rwe rwari rubitangaje kuri Twitter ati : “Mbega uko bitangaje”. Yongeraho ati : “Yego, dusubire mukazi…”.
    Ubutumwa yigeze gutangaza mbere kuri Twitter bugaragaza imigambi afitiye umutungo we.
    Bezos nawe imari ye mu mwaka ushize yariyongereye. Icyorezo cya coronavirus cyatumye abantu benshi bifashisha iguriro rya Amazon.

    Gusa kuba yarahaye 4% by’imari ye uwari umugore we MacKenzie Scott ubwo batandukanaga, byafashije Elon Musk kumucaho.

    Bugira buti : “Hafi y’icya kabiri cy’ubutunzi bwanjye kigamije gukemura ibibazo ku isi, ikindi mu gushinga umujyi ufite byose kuri Mars kugira ngo hazabeho gukomeza k’ubuzima (ibinyabuzima byose) mu gihe Isi yasenywa n’ikibuye nka za dinosuars cyangwa intambara ya 3 y’isi ikaba tukisenya ubwacu”.

    Biteganyijwe ko ubukungu bwa Musk bushobora kwiyongera kubera politiki nshya y’Abademokarate igiye gutegeka Amerika kandi ishyigikiye ikoreshwa ry’imbaraga zitangiza ikirere, nk’imodoka za Tesla.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Amakuru/article/Elon-Musk-yabaye-umuntu-ukize-kurusha-abandi-bose-ku-isi

  • Miss Muyango yagize icyo abwira abibaza impamvu yabyibushye nyuma yo gukundana na Kimenyi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Muyango Claudine kuri ubu uri mu rukundo n'umukinnyi Kimenyi Yves, yasubije abibaza ku bijyanye nuko yabyibushye bakabihuza nuko ari ugufatwa neza na Kimenyi kubyihishe inyuma. Miss Uwase Muyango yabibasubirije mu kiganiro yagiranye na Yago Tv show aho ndetse yagiye asubiza ibibazo byinshi bitandukanye abamukurikira bagiye bamwibazaho.

    Miss Muyango

    Nkuko yabitangarije YAGO TV, Miss Uwase Muyango yavuze ko impamvu yabyibushye ntaho ihuriye nuko ari mu rukundo na Kimenyi Yves ahubwo yavuze ko kubyibuha ari ubushake bwe ko abushatse yananuka rero akaba yumva abantu badakwiye kubyibazaho cyane.

    IKIGANIRO CYOSE MUYANGO YAGIRANYE NA YAGO TV MWAKIBONA HANO HASI:

    Source : https://yegob.rw/miss-muyango-yagize-icyo-abwira-abibaza-impamvu-yabyibushye-nyuma-yo-gukundana-na-kimenyi/

  • Niba warabaswe n’ibi bintu bikurikira uri umusore/umugabo menya ko urimo kwiyangiriza ubuzima. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu buzima bwacu bwose usanga dusenga dusaba kuramba igihe kirekire, ubu nubusabe ndetse akenshi buba bufitwe n'urubyiruko kuko ruba rwifuza kureba ahazaza uko hazaba hifashe.

    Gusa nubwo iryo sengesho urubyiruko rurihuriraho hari byinshi mubundi urwo rubyiruko rukora bitari byiza ndetse byica ubuzima ariko ugasanga benshi ntibazi ingaruka zibyo bakora umunsi kuwundi. Kuriyi nshuro tugiye kubagezaho bimwe mubintu byangiza uubuzima bw'igitsina gabo benshi ndetse ibyo bintu ugasanga bikorwa buri munsi kandi kenshi.

    Dore bimwe mubyo ukwiye kureka bisanzwe bikwangiriza ahazaza hawe utabikekaga.

    1.Kunywa itabi cyangwa ibiyobyabwenge bifitanye isano naryo:

    nubwo kunywa itabi hari ababifata nk'amafiyeri ariko mu by'ukuri umubiri wacu nturikeneye. Kenshi uzasanga ku makarito y'itabi handitseho ko kunywa itabi byangiza ubuzima. Ibi biba bigamije gukebura abarinywa kugira ngo bagabanye cyangwa se banabireke burundu. Kunywa itabi byangiza bimwe mubice by'umubiri birimo nk'ibihaha imwe mu mitsi y'umutima, ndetse n'ibindi bice. Niyo mpamvu dukwiye kureka itabi n'ibisa naryo byose.

    2.Kwijandika mu butekamutwe:

    Niba wumvako ugomba gutekera abantu imitwe kugira ngo ubeho uri kwiyica ku giti cyawe, umuntu wamenyereye kurya iby'ubuntu biramugora cyane kubaka ahazaza, uretse ibyo kandi ni igikorwa kitemewe mu bice byose by'isi kuburyo hari na benshi babigwamo.

    3.Inzoga nyinshi:

    benshi ku gitsina gabo babaswe n'inzoga ku rwego rwo hejuru, uko bukeye ndetse umubare uriyongera banza ari nimwe mu mpamvu ubushomeri mu rubyiruko bwiyongera umunsi kuwundi. Ubusanzwe kunywa inzoga ntibyakabaye ikibazo, ahubwo iyo zibaye nyinshi biba ikibazo gikomeye ari nayo mpamvu wumva buri wese asabwa kugabanya.

    4.Kwijandika mu bakobwa benshi cyane

    burya kugira umukunzi umwe kandi ukamukomeraho nibyiza cyane kandi bifasha benshi, si abagabo benshi babitekereza ariko burya gutereta abakobwa benshi bituma utakaza byinshi muburyo uzi cyangwa se utazi, kandi utari gutakaza iyuba ufite umugore umwe cyangwa umukobwa umwe nk'umukunzi wawe. Uretse nibyo kandi uko wizimba mu bakobwa benshi uba ugendana n'ibyago byo kwandura indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina, izi ndwara muri rusange muri rusange bikaba bizwi neza ko zica ahazaza ha benshi muburyo batakekaga.

    5. Isukali nyinshi:

    nk'umugabo ukwiye kwamaganira kure isukali nyinshi ndetse n'ibifitanye isano nayo, ibi ni mu rwego rwo kwirinda indwara zakwicira ahazaza zirimo nka diabete ndetse n'umubyibuho ukabije. Sibyiza rero kwimenyereza isukali mu gihe uri igitsina gabo.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/niba-warabaswe-nibi-bintu-bikurikira-uri-umusore-umugabo-menya-ko-urimo-kwiyangiriza-ubuzima/

  • Kayonza: Umuturage yaguye mu rugo rw’umuvuzi gakondo – #rwanda #RwOT

    Uyu murambo wagaragaye kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Mutarama 2021 mu Mudugudu w’Umwiga mu Kagari k’Urugarama, mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mugabo yari amaze iminsi yivuriza mu bitaro bya Gahini nyuma ngo baza kumusezerera bamubwira ko yakomeza gufatira imiti mu rugo. Uyu mugabo we wavugaga ko yarozwe ngo yahise atangira gushaka abavuzi gakondo bamuvura ayo marozi.

    Nyuma yo kugera ku bavuzi batanu byanga ngo yaje kujya ku muvuzi wo mu Murenge wa Gahini amwizeza kumuvura ayo marozi ariko birangira ahapfiriye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph yabwiye IGIHE ko umurambo w’uyu muturage wagaragaye kuri uyu wa Kane ariko ko ngo yahapfiriye tariki ya 6 Mutarama nkuko uwo muvuzi gakondo yabibabwiye.

    Yagize ati “ Uyu muvuzi gakondo asanzwe azwi cyane anafite ibyangombwa bimwemerera gukora ubuvuzi gakondo ndetse anaba mu rugaga rwabo. Yavuze ko uyu muturage yahaje avuye mu bandi bavuzi gakondo bagera kuri batanu nyuma yo gusezererwa mu bitaro, abo bose rero ngo bananiwe kumuvura nyuma aza iwe.”

    Gitifu yavuze ko ngo uwo muvuzi gakondo n’umugore wa nyakwigendera ngo bababwiye ko yahaje atabasha kwambara ipantalo bitewe n’uburyo yari yarabyimbye umubiri wose, aravurwa ngo kuburyo kuri ubu yari asigaye yambara ipantalo.

    Yakomeje avuga ko bavuga ko bari baramuroze ndetse ngo ajya no gupfa ngo hari izina ry’umuntu yavuze, avuga ko ariwe umwishe ngo nubwo batabyemeza nk’ubuyobozi.

    Ati “ Ejo rero nibwo twabimenye duhita tujyayo n’inzego z’umutekano na RIB tugezeyo twahise tujyana umurambo wa nyakwigendera ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzumwa hamenyekane icyamwishe. Twahise dufata uwo muvuzi gakondo tumushyikiriza inzego z’ubutabera kuko ntiyemerewe kwakira umurwayi ngo arare iwe.”

    Gitifu Rukeribuga yasabye abaturage kugana ibitaro bya leta akaba aribyo bibavura bakareka kwiringira ubundi buvuzi butizewe neza. Yanasabye abavura nk’abavuzi gakondo gukurikiza amategeko abagenga bakirinda kugira ibitaro aho batuye.

    Ikarita igaragaza umurenge wa Gahini aho byabereye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umuturage-yaguye-mu-rugo-rw-umuvuzi-gakondo

  • Huye: Ubufatanye bw’Umurenge wa Tumba n’abikorera bwavuyemo ibikorwa bya miliyoni 600 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange; bashimye uruhare abikorera bo mu Murenge wa Tumba bakomeje kugira mu iterambere.

    Isoko batashye mu Kagari ka Cyimana ryubatswe n’abo mu Muryango wa Masabo Laurent bagamije kugira igikorwa cy’amajyambere bubaka aho bakomoka. Rifite ibibanza 270, ryatwaye arenga miliyoni 50 Frw.

    Abacururiza muri iryo soko babwiye IGIHE ko ritarubakwa bakoreraga mu kajagari banyagirwa cyangwa bakicwa n’izuba. Bishimira ko basigaye bakorera ahantu heza habahaye umutekano.

    Ivuriro batashye ryubatswe n’Itorero Eden Temple International rikaba ryaratwaye agera kuri miliyoni 120Frw rifite ubushobozi bwo kuzajya ritanga serivisi nk’izitangwa n’ikigo nderabuzima kandi abarigana bazajya bivuriza kuri mituweli cyangwa ubundi bwishingizi bafite.

    Umuyobozi wa Eden Temple International mu Rwanda, Bishop Mulisa John, yavuze ko baryubatse bagamije gufasha abaturage cyane cyane abatishoboye kubona hafi serivisi z’ubuzima kuko basanzwe babaha ubufasha burimo no kubashakira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

    Ati “Dufite abana hafi 700 ndetse n’imiryango yabo, bose bagera ku bihumbi bitandatu turihira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza buri mwaka, tukabatangira amafaranga y’ishuri ndetse tukanabaha n’ibikoresho by’ishuri hamwe n’ibyo kubafasha kugira ngo badahura n’imirire mibi.”

    Inyubako y’ibyumba by’amashuri 10 byubatse bigerekeranye (igorofa) yatashywe ku Kigo cy’amashuri abanza cyigenga cyitwa Ikibondo, yubatswe itwaye miliyoni 201 Frw. Muri iyo nyubako harimo icyumba cy’umukobwa n’ubwiherero.

    Umuyobozi w’iryo shuri, Uwera Françoise, yavuze ko babyubatse bagamije kurwanya ubucucike kuko bafite abanyeshuri 812 biga mu mashuri y’incuke kugeza mu wa Gatandatu w’ayisumbuye.

    Hatashywe kandi n’ibyumba by’amashuri bitanu n’ibindi bitatu by’ubuyobozi byubatse mu nyubako y’igorofa mu Ishuri ry’Imyuga ryitwa TVET Rango ry’Abapadiri b’Abasaleziyani (Salesiens de Don Bosco). Byatwaye agera kuri miliyoni 120 Frw.

    Iryo shuri ryigishyirizwamo imyuga irimo ububaji, kubaka, gusudira, gutunganya imisatsi no kudoda. Ryigamo abana 150 ariko umuyobozi waryo, Padiri Nteziryayo Gaspard, yavuze ko baryubatse bashaka kongera umubare w’abo bakira kuko ababagana bakomeje kwiyongera.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yavuze ko abikorera bo muri uwo murenge bagirana ibiganiro kugira ngo barebe icyo buri wese yakora hagamijwe ubufatanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

    Ati “Turaganira kugira ngo tumenye buri wese ibyo akora n’aho yerekeza ibikorwa bye, tukajya inama tukabihuza n’imirongo migari dufite y’igihugu ndetse n’imihigo y’umurenge n’iy’akarere. Niyo mpamvu mwabonye ibikorwa biri mu nkingi zose, hari ibiri mu bukungu, mu buzima, mu burezi ndetse hari n’ibiri mu mutekano.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ibyakozwe bituruka ku mwihariko w’Umurenge wa Tumba mu gukorana neza n’abafatanyabikorwa, asaba ko indi mirenge yabafatiraho urugero.

    Ati “Ni urugero rwiza rw’ibishoboka rw’uko Umurenge wa Tumba wagerageje kwishakamo ibisubizo ariko kandi unagerageza kugera ku ntego nk’igihugu twihaye bigizwemo uruhare n’abaturage babo. Bumvise ko ari uruhare rwabo mu kugira ngo umurenge wabo wishakemo ibisubizo kandi bisubiza ibibazo by’abaturage benshi; akaba ari urugero rwiza tubona n’indi mirenge yose ikwiye gutira.”

    Yasabye abaturage gufata neza ibikorwa remezo begerezwa kandi bagaharanira kubibyaza umusaruro kugira ngo bihundire imibereho yabo irusheho kuba myiza.

    Ayo mafaranga yose asaga miliyoni 600 Frw yakoreshejwe mu kubaka ibyo bikorwa, amenshi yagiye mu baturage bo mu Murenge wa Tumba kuko bahawe akazi.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko ibyakozwe bituruka ku mwihariko w’Umurenge wa Tumba mu gukorana neza n’abafatanyabikorwa

    Guverineri Kayitesi yasabye abaturage gufata neza ibikorwa remezo begerezwa kandi bagaharanira kubibyaza umusaruro

    Inyubako y’ibyumba by’amashuri 10 yatashywe ku Kigo cy’amashuri Abanza cyigenga cyitwa Ikibondo, yatwaye miliyoni 201 Frw

    Isoko batashye mu Kagari ka Cyimana rifite ibibanza 270 ryatwaye arenga miliyoni 50 Frw

    Ivuriro batashye ryubatswe n’Itorero Eden Temple International rikaba ryaratwaye agera kuri miliyoni 120 Frw

    Kuri TVET Rango hatashywe inyubako y’ibyumba by’amashuri yatwaye agera kuri miliyoni 120 Frw

    Mu nyubako yubatswe ku Ishuri Ikibondo harimo icyumba cy’umukobwa n’ubwiherero

    Ishuri Ikibondo ryubakiwe ibyumba bishya mu kurwanya ubucucike kuko rifite abanyeshuri 812

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange

    Abacururiza muri iri soko bishimira ko basigaye bakorera ahantu heza habahaye umutekano

    Abikorera bagize uruhare mu kubaka ibikorwa remezo byatashywe bashimiwe

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-ubufatanye-bw-umurenge-wa-tumba-n-abikorera-bwavuyemo-ibikorwa-bya

  • U Bushinwa bwangiye itsinda rya OMS kwinjira mu gihugu gukora iperereza ku nkomoko ya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu babiri mu icumi (10) bagize itsinda ry’izo mpuguke mpuzamahanga mu bumenyi bari batangiye gutegura uruzinduko rwabo berekeza mu Bushinwa ariko igihe cyo guhaguruka kigeze babwirwa ko bataremererwa guhabwa viza (visas).

    Abashakashatsi mu bumenyi bw’indwara bavuga ko ari ngombwa ko inkomoko ya Covid-19 imenyekana, nyuma y’uko iki cyorezo kimaze kwisasira hafi miliyoni ebyiri z’abantu, n’abarenga miliyoni 86 banduye ku isi hose.

    Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus
    Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus

    Umuyobozi Mukuru wa WHO/OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko yababajwe cyane no kubona abayobozi b’u Bushinwa banga gutanga uruhushya rwari rukenewe ngo abashakashatsi binjire mu gihugu gukora akazi kabo.

    Dr Tedros ku wa Gatatu yabwiye itangazamakuru ko yongeye kumenyesha abayobozi bakuru mu Bushinwa ko ako kazi ari ingenzi cyane kuri WHO/OMS, ndetse yongeraho ko bamwijeje ko barimo kwihutisha ibikenewe ku ruhande rw’u Bushinwa kugira ngo bemererwe kwinjira.

    Hagati aho ariko, Beijing yavuze ko gutinza ibintu bitatewe n’ibibazo bya viza gusa, ahubwo ko basanga kuza gushakisha inkomoko ya covid ari ibintu bigoranye cyane.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bushinwa yavuze ko bari mu biganiro ngo bashakire hamwe uburyo n’itariki iryo tsinda ryagerera mu Bushinwa – kandi nyamara hari hashize amezi atandatu (6) abayobozi b’u Bushinwa bemereye iryo tsinda kwinjira mu gihugu.

    Umuvugizi wa Leta y’u Bushinwa, Hua Chunying, yavuze ko ikibazo cyo gushakisha inkomoko ya virusi ari ibintu bigoye cyane, yongeraho ko kugira ngo bategure akazi k’itsinda mpuzamahanga ry’impuguke ari ibintu byo kwitondera, ari yo mpamvu u Bushinwa ngo bugomba kubigendamo buhoro kugira ngo bitegurwe neza.

    Abantu ba mbere banduye Covid-19 babonetse bwa mbere mu Bushinwa mu isoko rihoramo amazi riherereye mu ntara ya Wuhan, ariko inkomoko nyayo ya coronavirus kugeza ubu ntiramenyekana.

    Itsinda ry’abashakashatsi – ririmo abo mu Bwongereza (UK), Australia, Denmark n’u Buyapani (Japan) – ririfuza gukorana n’u Bushinwa (China) mu iperereza rigamije kwerekana uburyo coronavirus yavuye mu nyamanswa ikinjira mu bantu.

    Hagati aho ariko, OMS iraburira abantu ko ari ikibazo gishobora kumara imyaka myinshi kitarabonerwa umuti kandi ngo bashobora kutazigera bagera ku murwayi wa zeru ni ukuvuga ku rwego iyo ndwara yari ikiri mu nyamanswa itarasingira abantu.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/u-bushinwa-bwangiye-itsinda-rya-oms-kwinjira-mu-gihugu-gukora-iperereza-ku-nkomoko-ya-covid-19

  • Nyuma y'ibikorwa by'urugomo byabereye mu Nteko, umutwe wa Sena, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, wa Musenateri Carolyn Maloney uherutse gusaba ko umugizi wa nabi Rusesabagina arekurwa, ubu yakongera gutanga amasomo ya demokarasi? #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu tariki 7 Mutarama 2021, intagondwa zishyigikiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe, Donald Trump, zigabije Inteko y'icyo gihugu, Umutwe wa Sena, maze ziteza akaduruvayo gateye agahinda, abantu barakomereka ndetse hapfa n'umuntu. Abo bitwaye kinyamaswa bari bagamije kubangamira icyemezo cy'abasenateri, bari bateranye ngo bemeze bidasubirwaho ko Donal Trump yatsinzwe mu matora ya Perezida w'icyo gihugu.

    Ibi byafashwe nk'ibikorwa by'iterabwoba, ndetse binashyira ku karubanda isura nyayo y'abigize abarimu ba demukarasi ku isi. Umwe mu bashinje Donal Trump korora iterabwoba muri Amerika, harimo na Senateri Carolyn Maloney, uherutse kugaragaza ko iterabwoba rikorerwa mu bindi bihugu ntacyo ritwaye. Muribuka ibaruwa yandikiye Perezida wa Repubulika y'uRwanda, Paul Kagame, amutegeka kurekura Paul Rusesabagina, kandi agahita amusubiza muri Amerika.

    Uyu Rusesabagina akurikiranyweho ibikorwa by'iterabwoba binaruta ibyo intagondwa za Donal Trump zakoze. Rusesabagina yiyemerera ko yashinze, akayobora, akanatera inkunga umutwe w'iterabwoba wa FLN, wishe inzirakarengane, ugasahura ukanangiza imitungo y'abaturage mu turere twa Nyabihu na Nyamagabe. Banyuze ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye  babwiye Senateri Maloney no yagombye kubanza kwamagana ubugome n'imyitwarire ihindanya isura y'igihugu cye, mbere yo kwigisha uburenganzira bwa muntu no  kwivanga mu butabera bw'uRwanda, kuko byagaragaye ko umwarimu ahubwo ariwe ukeneye amasomo!

    Koko rero biratangaje kubona mu gihe tugezemo abagizi ba nabi bigabiza urwego rukomeye nka Sena, mu gihugu cy'igihangange 'muri byose'(harimo demukarasi n'uburenganzira bw'ikiremwa muntu) nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umwanya mwiza wo kwereka abantu nka Carolyn Maloney ko ba Rusesabagina aho bari hose ku isi bakwiye gufatwa, bakaryozwa ibikorwa bihutaza ubuzima bw'abandi.

    The post Nyuma y'ibikorwa by'urugomo byabereye mu Nteko, umutwe wa Sena, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, wa Musenateri Carolyn Maloney uherutse gusaba ko umugizi wa nabi Rusesabagina arekurwa, ubu yakongera gutanga amasomo ya demokarasi? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yibikorwa-byurugomo-byabereye-mu-nteko-umutwe-wa-sena-muri-leta-zunze-ubumwe-za-amerika-wa-musenateri-carolyn-maloney-uherutse-gusaba-ko-umugizi-wa-nabi-rusesabagina-arekurw/