Blog

  • Kigali: Umuryango wa Liliane na James wibarut… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa ibi bitaro byanyujije ku rubuga rwa Twitter, byavuze ko umwaka wa 2021 utangiranye urumuri muri ibi bitaro by’umwihariko ku muryango wa Liliane na James bibarutse abana bane b’impanga. Wari umuryango w’abantu babiri none ubaye umuryango w’abantu batandatu, ibisobanuye ko aba bana babyaye ari imfura zabo.

    King Faisal Hospital iti “2021 yatangiranye itabaza mu bitaro bya King Faisal ariko cyane cyane kuri Liliane na James, ababyeyi ba mbere bahawe umugisha w’abana bane b’impanga. Wari umuryango w’abantu 2, none ubu ni umuryango w’abantu 6. Twishimiye cyane kubibona”. Benshi mu bakoresha urubuga rwa Twitter bishimiye cyane iyi nkuru banashimira abaganga b’ibi bitaro babibafashijemo.

    Liliane na James bibarutse abana bane b’impanga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102194/kigali-umuryango-wa-liliane-na-james-wibarutse-imfura-zabana-bane-bimpanga-102194.html

  • Mayibobo wavuyemo umusirimu: Muchoma yasohoye… – #rwanda #RwOT

    Muchoma ni umwe mu bahanzi banyuze mu buzima bugoye bari mu muziki. Yisangije inkuru yo kuba yarakuriye mu mihanda yo muri Rubavu n'i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC ashakisha ibyo kurya ku muhanda.

    Amashusho y'ubuzima yanyuzemo akiri mayibobo akunze kugaruka mu ntekerezo ze. Yavuye mu Rwanda mu 2004 ajya muri Amerika agaruka yarabaye umusore wihagazeho ku mufuko mu 2017.

    Yabaye mayibobo mu Rwanda akomereza muri Uganda ndetse no muri Kenya aho yavuye yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika abifashijwemo n'umuryango wamwishimiye umufasha kubona ibyangombwa.

    Uyu muhanzi yafashe icyemezo cyo kuyoboka umuhanda kuko yabonaga mu muryango we rukinga babiri. Icyo gihe yigaga mu mwaka wa Gatatu w'amashuri abanza, ashyira hasi ikayi n'ikaramu ajya gutegera amaboko umuhisi n'umugenzi.

    Aho yari hose yakoze aharanira gukura mu bukene umuryango we, kuzibona umunsi umwe kuri Televiziyo zikomeye bikarenga akaba Perezida w'Igihugu n'ubwo inzozi zayoyotse kubera amashuri macye.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘ABIMITWE3’ Y’UMUHANZI MUCHOMA IRI KURI ALBUM YE

    Agahinda ke yagatuye ikayi n'ikaramu yisunga indangaruramajwi aririmba ko 'Imana igira neza' kuko yamukuye ku cyavu. Uyu musore w'imyaka 29 y'amavuko wanyuze mu buzima bw'urusobe, avuga ko ibyo agezeho muri iki gihe yabibonaga nk'inzozi.

    Yabwiye INYARWANDA, ko yinjiye mu muziki kugira ngo yimare agahinda anagaragarize abana bo ku muhanda, ko igihe kizagera Imana igaca inzira.

    Mu bihe bitandukanye, uyu muhanzi yasohoye indirimbo zitandukanye zakunzwe mu buryo butandukanye. Avuga ko bitewe n'uko atigeze abona umwanya wo kuzishyira ku murongo atazikubiye kuri Album nk'uko yabigenje kuzo yasohoye muri iki gihe ari mu Rwanda.

    Yavuze ko indirimbo esheshatu yakubiye kuri Album ye ya mbere, ziranga urugendo rwe amaze mu muziki, ikagurira icyizere abana bo ku mahanga ndetse ikagaragaza ko yabashije kurotora inzozi zo gukorana n'umuhanzi The Ben.

    Muchoma yagize ati 'Naricaye ndareba ndatekereza ndavuga nti 'hajya buriya umuntu umeze nkanjye bibaye ngombwa ko nsohora Album uhhh! Noneho mpita nireba mu myaka yashize cyane ndi 'Mayibobo' ndi ku muhanda. Ibi bintu byari nk'inzozi ntabwo nabitekerezaga ko nshobora kuba umuntu ngana gutya w'umugabo, nkaba nagera ku kintu cyanjye cyo kuvuga ngo reka nkore Album,'

    Uyu muhanzi avuga ko yabanje gutekereza kwita iyi Album 'Mayibobo yaje kuvamo umunyabigwi' mu rwego rwo guha icyizere abana bo ku mihanda, ko nabo ejo buzacya. Ariko agorwa n'uko byari kuba ari amagambo menshi kuri 'affiche' yayo.

    Ati 'Iyi Album yanayituye abana bose bo ku muhanda. Mbereka ko wa musore wo ku muhanda yaje kuvamo icyamamare agakora Album. Nayitura abantu bose bari mu buzima bukakaye cyane, bumva ko ibintu byose ari inzozi batabigeraho.'

    Uyu muhanzi yavuze ko iyi Album yatumye yiyumva nk'umunyabigwi mu bahanzi bakora bahozaho mu bikorwa bitandukanye. Ni intambwe ishimishije avuga ko agezeho, kandi ko atazatezuka mu murongo yihaye wo gukora umuziki.

    Album ye ya mbere iriho indirimbo esheshatu zirimo 'Pikipiki', 'Hanyanyaza', 'Abimitwe', 'Maliza' yakoranye na B-Threy. 'Nikibazo', 'Umutoso' yahuriyemo na The Ben ndetse na 'Mbe Mucoma' aherutse gusohora.

    Umuhanzi Muchoma yasohoye Album ye ya mbere yise ‘Mayibobo’ yatuye abana bo ku muhanda

    Muchoma yavuze ko akiri mu buzima bwo ku muhanda nta cyizere cy’ubuzima yari afite

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMUTOSO’ MUCHOMA YAKORANYE NA THE BEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102189/mayibobo-wavuyemo-umusirimu-muchoma-yasohoye-album-ya-mbere-yatuye-abana-bo-ku-muhanda-vid-102189.html

  • Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’urupfu rwa Padiri Ubald yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, aho bivugwa ko yaguye mu bitaro byo muri Amerika aho yari amaze iminsi arwariye.

    Ntabwo hatangajwe icyamuhitanye gusa yari amaze igihe arwaye Coronavirus nk’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga ze bari bamaze iminsi babitangaza ndetse hari haratangijwe uburyo bwo gukusanya inkunga yo kumufasha.

    Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro Hakizimana Célestin, yemereye IGIHE aya makuru avuga ko Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana mu masaha ya saa Tanu z’ijoro zo muri Amerika.

    Yari amaze iminsi arembeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu Mujyi wa Salt Lake.

    Mu Ukwakira 2020, nibwo binyuze ku rukuta rwe rwa Facebook, Ubald yatangaje ko yanduye icyorezo cya Coronavirus ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yagaragaye afite mu izuru umugozi umufasha guhumeka.

    Mbere yo kujyanwa muri ibyo bitaro hari inshuti ye yitwa Katsey Long, yari yamusuye mbere ubwo yari arwariye mu bitaro bya St. John’s Health muri Jackson.

    Yavugaga ko nubwo Padiri Rugirangoga ibipimo byagaragazaga ko atakirwaye Coronavirus, ariko iyi ndwara yamusigiye ubundi burwayi bwamuzahaje.

    Long kandi yavugaga ko mu burwayi Padiri Ubald yari afite harimo kuvura kw’amaraso ndetse mu bihaha bye harimo amazi ndetse n’udukoko, byose byatewe na COVID-19.

    Padiri Rugirangoga Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Yari amaze imyaka irenga 32 yarihaye Imana.

    Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Paruwasi.

    Padiri Rugirangoga Ubald yitabye Imana

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/padiri-ubald-rugirangoga-yitabye-imana

  • Abarimu barenga ibihumbi 17 bashyizwe mu myanya badakoze ibizami by’akazi – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 7 Mutarama 2021, cyari kirimo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, Abayobozi bakuru muri iyi minisiteri ndetse n’abayobora ibigo biyishamikiyeho.

    Umwe mu myanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yo mu Ukuboza 2019, wasabaga Minisiteri y’Uburezi “Kwihutisha mu gihe kitarenze imyaka ibiri, igikorwa cyo kubaka amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike n’urugendo rurerure abana bakora bajya ku ishuri.”

    Muri Kamena uyu mwaka hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri hamwe na hamwe.

    Ubwo yatangarizaga Abaturarwanda uko igihugu gihagaze ku wa 21 Ukuboza 2020, Perezida Paul Kagame yavuze ko hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22.

    Minisiteri y’Uburezi itangaza ko kugeza ubu ibyumba by’amashuri byubatswe bingana na 80% y’ibyari bikenewe byose.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko uku kongera umubare w’amashuri byagombaga kujyana no kongera ibikoresho n’umubare w’abarimu.
    Ni mu gihe kandi mu mashuri yari yatangiye muri Mutarama 2020, hari harimo icyuho cy’abarimu bagera ku 7000.

    Minisitiri Dr Uwamariya ati “Twagombaga kuziba icyo cyuho ariko tugashaka n’abarimu bagomba kujya mu mashuri mashya ari kubakwa ubu ngubu.”
    Yakomeje avuga ko kuri ubu ikigereranyo cy’abarimu bakenewe gushyirwa mu myanya ari 24 410.

    Ati “Byumvikane ko ari umubare munini cyane cyane ku bashaka mu bihe nk’ibi aho dusabwa kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

    Hakoreshejwe uburyo budasanzwe mu gutanga akazi

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko muri uko gushyira abarimu mu myanya barebye basanga bizafata igihe kinini kandi bari bakenewe mu bihe bya vuba biba ngombwa ko hashyirwaho uburyo budasanzwe bwo gushyira mu kazi abatabanje gukora ibizami by’akazi, hagendewe ku manota babonye haba ku mpamyabumenyi n’impamyabushobozi zabo.

    Imibare igaragaza ko kugeza ubu mu mashuri abanza hari abarimu bagera ku 1449 bamaze gukorerwa isuzuma, harebwa ko bujuje ibisabwa birimo n’amanota. Mu mashuri yisumbuye hakenewe abandi 2980.

    Ati “Twarebye gukomeza dukoresha ibizamini tubona bizatwara igihe kinini. Aba ngaba bamaze bamaze gushyirwa mu myanya ubu icyo turimo ni iryo suzuma.”

    Biteganyijwe ko abarimu 17,979 bashyizwe ku rutonde rw’agateganyo aribo bazashyirwa mu myanya yabo bitarenze ku wa 10 Mutarama 2021. Barimo abo mu mashuri abanza 14,999 mu gihe abandi ari abo mu yisumbuye.

    Uko byagiye bikorwa, niba umuntu yarize ubwarimu akaba adafite akazi basabwe gutanga ibyangombwa bigaragaza amanota bagize muri kaminuza [Transcripts], noneho hakabaho kubatoranya bigendeye kuho bakenewe, amasomo bize ndetse n’ibigo by’amashuri bakeneweho.

    Nk’urugero rwo mu mashuri abanza abari basabye bagera ku 27 372 mu gihe hari hakenewe abari munsi y’ibihumbi 14 bari bakenewe. Ayisumbuye hasabye 32 150 hakenewe abari munsi ya 3000.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard yavuze ko iki cyiciro cyiswe icya gatatu cyo gushyira abarimu mu myanya cyatinze bitewe n’uko cyasabaga ubushishozi.

    “Icyagaragaye ni uko niba usabye indangamanota, abantu bize mu mashuri atandukanye kandi mu bihe bitandukanye. Byasabye umwanya kugira ngo abo bantu bose bibanze bishyirwe ku bipimo bimwe kugira ngo nitubashyira mu myanya bigendere ku gipimo kimwe.”

    Ubusanzwe Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe guteza imbere uburezi, REB, niyo ishyira umwarimu mu kazi, noneho iyo umwarimu amaze gushyirwa mu mwanya, ahita ahabwa ibaruwa imushyira mu kazi [itangwa n’akarere] bityo agahita ahinduka umukozi w’akarere.

    Kubera uburyo hari hakenewe abarimu benshi, Mineduc yatangaje ko hari abashyizwe mu myanya hagendewe ku manota bagiye bagira aho bize

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-barenga-ibihumbi-17-bashyizwe-mu-myanya-badakoze-ibizami-by-akazi

  • Dr Vincent Biruta yitabiriye irahira rya Perezida Nana Akufo Addo – #rwanda #RwOT

    Nana Akufo-Addo w’imyaka 76 yatorewe kuyobora Ghana muri manda ya kabiri mu matora yabaye ku wa 7 Ukuboza 2020. Yagize amajwi 51.30% mu gihe John Mahama yasimbuye akaba n’umwe mu bo bari bahanganye yagize amajwi 47.36%.

    Ubwo byatangazwaga ko Nana Akufo-Addo ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu,mu bamwifurije amahirwe mu kazi ke harimo na Perezida Kagame wavuze ko ari “ umuvandimwe n’inshuti” ndetse amwizeza gukomeza imikoranire myiza nawe.

    Mu muhango w’irahira rya Nana wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Mutarama 2021 mu murwa mukuru Accra, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri Biruta.

    Minisitiri Biruta yaboneyeho kugirana ibiganiro na Perezida wa Senegal, Macky Sall bahahuriye, amuha ubutumwa bwa Perezida Kagame bugamije gukomeza ndetse no gushimangira imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi.

    Ghana n’u Rwanda bifitanye umubano wihariye ugamije kunoza imibereho myiza y’abaturage babyo.

    Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ikirere, yatumye kuva ku wa 2 Kamena 2013, Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir itangira ingendo zigana mu Mujyi wa Accra.

    Mu Ugushyingo 2020, Minisitiri Biruta yari aherutse kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Ghana, aho yanabonanye na Perezida w’iki gihugu. Muri uru ruzinduko kandi yatashye ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.

    Aha hari mu ruzinduko Minisitiri Dr. Vincent Biruta yagiriye muri Ghana mu Ugushyingo 2020 abonana na Perezida w’iki gihugu

    Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo yarahiriye kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-vincent-biruta-yitabiriye-irahira-rya-perezida-nana-akufo-addo

  • Umunyamakuru Umuhire Valentin yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Umuhire Valentin umwe mu bamaze igihe kinini mu mwuga w’itangazamakuru yitabye Imana.

    Iyi nkuru yababaje benshi mu muryango mugari w’itangazamakuru yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 07 Mutarama 2021.

    Yaguye mu bitaro bya CHUK aho yari arwariye aho yari afite ikibazo cyo guhumuka, yari yanduye Coronavirus ariko nyuma aza kuyikira ariko akomeza kugira ikibazo cy’umwuka muke.

    Uyu munyamakuru wakunzwe na benshi bitewe n’uburyo asomamo amakuru, anayobora ibiganiro yakoreye Radio Rwanda, Radio10, Radio Huguka, Pax Press, Syfia Grands Lacs.

    Ubu yari umwe mu bakora ikiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru gica kuri Isango Star TV cy’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).

    Yari atuye i Musanze akora ibijyanye n’ubuhinzi afatanya n’itangazamakuru aho yari afite igitangazamakuru cye cyitwa 'Valuenews’ gikorera kuri Murandasi.

    Umuire Valentin yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/umunyamakuru-umuhire-valentin-yitabye-imana

  • Ingano y'igitsina cy'umugabo hari aho ihurira no kuryohereza umugore mu buriri?SHIRA AMATSIKO #rwanda #RwOT

    Abagore batandukanye bavuga ko umugabo ufite igitsina gito adatuma bagera ku byishimo bya bo bya nyuma mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe hari n'abavuga ko bagera ku byishimo iyo bari kumwe n'ufite igitsina gito.

    Impamvu zitangwa n'abagore batandukanye mu Mujyi wa Kigali twaganiriye,kuri iyi ngingo ntibayivugaho rumwe, aho bamwe bavuga ko umugabo ufite igitsina gifite umubyimba muto atabashimisha, abandi bakavuga ko ufite igitsina gifite umubyima munini atabashimisha, hakaba n'abandi bashimishwa n'uburyo cyakoreshejwe batitaye ku mubyimba.

    Umwe mu bashimishwa n'igitsina kinini mu mibonano mpuzabitsina, yagize ati 'Umugabo ufite igitsina gifite gito arangiza wumva ugifite ubushake, ariko umugabo ufite igitsina gifite umubyimba munini atuma uryoherwa.'

    Undi na we yagize ati 'Njyewe sinkunga igitsina kinini, ufite igitsina gito ni we utuma ngera ku byishimo. Njye mbona biterwa n'uko umuntu aba yarabayeho, iyo wakoze imibonano n'abagabo batandukanye umenya kubitandukanya. Ufite igitsina kinini atuma mbabara.'

    Ukuri k'uruhare rw'ingano y'igitsina cy'umugabo mu mibonano mpuzabitsina

    Urubuga rwa Internet 'bibamagazine' ruvuga ko ubushakashatsi bwakozwe ku bagore batandukanye bwemeje ko abagore babajijwe bavuze ko ingano y'igitsina atari yo ituma bagera ku byishimo bya nyuma, ahubwo ko biterwa n'ukuntu umugabo azi gukoresha igitsina cye uko cyaba kingana kose.

    Bavuga kandi ko abagabo badakwiriye guterwa ipfunwe n'ingano y'igitsina cyabo, dore ko usanga abafite igitsina gito batinya no kwegera abagore cyangwa abakobwa, cyangwa se bagatinya kogera aho bagenzi babo bababona bakeka ko babaseka.

    Ipfunwe ni ryo rishobora gutuma umugabo ufite igitsina gito ananirwa gushimisha uwo bari gukorana imibonano mpuzabitsina, ariko iyo yigiriye icyizere nta kabuza igikorwa kigenda neza.

    Ubundi iyo igitsina cy'umugabo gifashe umurego, gipima hagati ya santimetero 12 na 17 (12 Cm-17 Cmm) uhereye aho gitereye, agace gatuma umugore aryoherwa (point G) kari ahatarenga santimetero 4 (4Cm) gusa uhereye aho igitsina cy'umugore gitangirira, ibi bikaba bisobanura ko uko igitsina cy'umugabo cyaba kingana kose kigera kuri ubu burebure.

    Muri rusange igitsina cy'umugore gipima guhera kuri santimetero 7 kugera kuri 12, na byo bisobanura ko igitsina cy'umugabo uko cyaba kingana kose kigomba kuhagera.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/article/ingano-y-igitsina-cy-umugabo-hari-aho-ihurira-no-kuryoshya-imibonano

  • Cyore: Umwana w'umuhungu wa Zari yahishuye ko ari umutinganyi, nyina yihaniza abamwibasiye(VIDEO). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana w'umuhungu umuherwekazi Zari Hassan yabyaranye n'uwahoze ari umugabo we, Ivan Ssemwanga, yatangaje ko ari umutinganyi bituma nyina atanga ibisobanuro ku bamwibasiraga.

    Ni nyuma y'aho uyu muhungu witwa Raphael agiye kuri Instagram ye live akemeza ko ari umutinganyi ndetse ababonye ayo mashusho bikabatangaza cyane.

    Kanda kuri iyi video wumve umuhungu wa Zari ahamya ko aryamana n'abo bahuje igitsina

    Zari ubwo yasubizaga abamubazaga impamvu ashyigikiye umuhungu we, yahamije ko ari uburenganzira bwe kuba umwana yakwihitiramo icyo ashaka kuba cyo, ariko yongeraho ko ibi uyu muhungu yabikoze mu rwego rwo guca intege abakobwa n'abagore birirwa bamwoherereza amafoto bambaye ubusa ku
    mbuga nkoranyambaga uyu mwana akoresha.

    Zari ati ' Mubyukuri afite umukobwa bakundana, gusa ibi yabitangaje kubera kurambirwa abakobwa bamwoherereza amafoto muri DM bambaye ubusa,abandi bamwaka amadorali, icyamubereye cyiza ni ugutangaza ko ari umu gay, ni mu mureke mumuveho ni uburenganzira bwe.'

     

    Source : https://yegob.rw/cyore-umwana-wumuhungu-wa-zari-yahishuye-ko-ari-umutinganyi-nyina-yihaniza-abamwibasiyevideo/

  • Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Padiri Ubald Rugirangoga wari urwariye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana. Amakuru dukesha RBA avuga ko inkuru y'urupfu rwe yatangajwe na Mgr Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro.

    Padiri Ubald Rugirangoga

    Ibi nibyo RBA imaze gutangaza

    Itangazo ryo Kubika

    Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana mu gihe hari hashize iminsi asabye abantu kumusengera kuko yari arwaye cyane. Padiri Ubald yamenyekanye cyane mu bikorwa byo gusengera abarwayi byabaga buri cyumweru cya mbere cya buri kwezi mu ruhango aho benshi bazi ku izina rya Yezu Nyirimpuhwe. Imana imwakire ku bayo.

    Source : https://yegob.rw/padiri-ubald-rugirangoga-yitabye-imana-imana/

  • Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Padiri Ubald yari amaze iminsi arembeye muri Amerika. Inkuru irambuye ni mu kanya….

    Padiri Ubald Rugirango yitabye Imana

    Itangazo ribika Padiri Ubald

    IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102183/padiri-ubald-rugirangoga-yitabye-imana-102183.html