Blog

  • Ko kwirarira bibaye kwirahuriraho umuriro! Ese 'Mana mfasha' ya  Eric Nshimiyimana n'abasore be  izongera ibatabare bahigike CS Sfaxien? #rwanda #RwOT

    Nibyo rwose mu mupira w'amaguru nta kidashoboka. Byagaragaye kenshi ubwo amakipe yitwa ko ari 'inyigaguhuma' asezerera ay'ibigugu mu marushanwa, benshi bakanemeza ko kuba amakipe ajya gukina ntawakwemeza 100% uri butsinde umukino, nabyo biryosha umupira w'amaguru. Mbere y'umukino wahuje Ikipe y'Igihugu y'uBufaransa n'iya Senegal mu Gikombe cy'Isi cyo muw'2002, si abantu benshi bari kwemeza ko Senegal yari igiye bwa mbere mu gikombe cy'isi, itsinda 'Les Bleus', nyuma y'imyaka 4 gusa icyo gihangage gitwaye icyo gikombe. Ngaho aho ruhago ibera igitangaza rero.

    Icyakora mu mupira w'amaguru haba ibitangaza hagira, ' kubahatisha' biragenda bitakaza ijambo. Muri iki gihe habamo amarenga ashobora kukwereka icyerekezo cy'umukino. Ushobora gushingira ku mateka,ukanashingira ku myitwarire amakipe azahura  amaze iminsi agaragaza.

    As Kigali niyo kipe ihagarariye uRwanda mu irushanwa  nyafrika ry'amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup. Nyuma yo guhigika Orapa United yo muri Botswana, ikanasezerera bigoranye cyane  KCCA yo muri Uganda, As Kigali yatomboye kuzahura na CS Sfaxien yo muri Tuniziya, mu mikino ibiri ya kamarampaka, kugirango haboneke izakomeza mu cyiciro cy'amatsinda, amakipe menshi aba yifuza. Iyo usesenguye umupira w'uRwanda muri iki gihe, ubura aho wahera wemeza ko ikipe yacu yasezerera iyo muri Tuniziya. Keretse bibaye ibya bya bitangaza twatangiye tuvuga. Umupira w'uRwanda wakomeje kurangwa n'akajagari, kuyoborwa bitari ibya kinyamwuga,kubakira ku musenyi, n'ibindi byagiye bituma uRwanda ruba igihugu giciriritse cyane mu mupira w'amaguru. Umusaruro ugayitse w'Amavubi  urivugira!

    Iyo urebye inzira AS Kigali yanyuzemo ngo ibe igeze kuri uru rwego, nabwo bikwereka ko uretse 'Nyirimpuhwe' gusa, AS Kigali yagombye kuba yibereye muri'guma mu rugo' nka APR FC yo yamenyereje Abanyarwanda kutarenga umutaru mu marushanwa mpuzamahanga. Umuntu wese ukurikirana iby'umupira w'amaguru ntibimusaba ubwenge bwinshi ngo yemeze ko iyo KCCA idahabwa mpaga mu mukino ubanza kubera ubwandu bwa Covid-19, ngo AS Kigali yibonere'impano' y'ibitego 2-0, akayo kari kashobotse. Tutagendeye kuri 'Mana mfasha ' yaherekeje AS Kigali kugeza ubu , guhura na CS Sfaxien ubanza bibaye nka wa mwana ujya mu kizamini cyo kwimuka, kandi ibindi byakibanjirije yarakoperaga gusa.

    AS Kigali ni ikipe yashoye amafaranga menshi uyu mwaka, intego ari ukugera mu matsinda. Kugira intumbero nk'iyi ni byiza rwose. Ariko se birahagije ngo inzozi zibe impamo?Twibuke ko umupira  atari abakinnyi gusa, kuko haba n'ubuyobozi bwiza, abatoza beza, kumenyera amarushanwa  no kubaka ikipe kuva mu mizi, atari ugushaka gusarura iby'ako kanya ,utaravunwe no gutegura insinzi irambye.  Umuhinzi ushakja kweza neza abanza gutegura umurima, gushaka imbuto z'indobanure, ifumbire nziza kandi ihagije , inama z'abahanga mu by'ubuhinzi,  n'ibindi byinshi bitegura umusaruro mwizaumusaruro mwiza. Ese AS Kigali ntiyaba ari nk'umuhinzi wibwira ko kuba ufite umurima n'isuka bihagije ngo arumbukirwe? Ese koko uzajya mu marushanwa y'umugabane wose, kandi mu gihugu cyawe umupira ari ku munwa gusa, wizere gutsinda ikipe nka CS Sfaxien imaze  gutwara  ibikombe 4 kurwego rw'umugabane. Ushobora kuvuga uti:' Nari umugabo ntihabwa intebe'. Nibyo, ariko si kimwe n'utarigeze ubwo bugabo!

    Ku rwego rw'uRwanda, AS Kigali si ikipe mbi ugereranyije n'ayo bakina ndetse kuba yatwara igikombe mu Rwanda ntibyakayinaniye, n'ubwo nabyo byakomeje kuyibera ihurizo. Ariko se mbere yo gushaka kujya mu matsinda y'irushanwa rya Afrika, wipimye nande? Shampiyona  ukinamo ihagaze ite?Abo bakinnyi umurundo waguze, bageze kuki aho bari bari mbere yo kubarindumurira ibifaranga. Ese abatoza bo ntihari byinshi bagikeneye kwiga, mbere yo kurota kujya mu matsinda? Muri iyi nyandiko ntitugambiriye guca intege AS Kigali, ariko ni byiza ko bajya guhura na CS Sfaxien  biyizi neza, kuko burya 'kwirarira ntibikubuza kwirahuriraho umuriro!

    CS Sfaxien ni ikipe yashinzwe mu mwaka w'1928, ikaba yarabanje kwitwa'Club Tunisien, mbere y'uko muw'1962 ihinduriye izina ikitwa CS Sfaxien. Iri mu cyiciro cya mbere muri Tuniziya kuva muw' 1947, aho yatwaye ibikombe  13 birimo 8 cya shampiyona, mu gihe As Kigali yo itaratwara igikombe na kimwe cya shampiyona. Abanyamahanga ngenderwaho ba CSS  kandi b'intoranywa muri iki gihe, harimoKingsley Sokari, Kingsley EDUWO , Ahmed Ammar  na Alaa Ghram bakomoka muri Nigeria, abanya Guinea  Naby Camara na  Ousmane  Camara, umunya Cote d'Ivoire Chris Kouakou n'umunya Gabon Malick Avouna.

    Mu banyamahanga b'intoranywa ba AS Kigali barimo na  Pierre Kwizera  aka Maestro Pierrot, utakibanza mu kibuga.

    Umukino ubanza hagati ya As Kigali na CS Sfaxien ni tariki 14 Gashyantare 2021, ukazabera muri Tuniziya.

    The post Ko kwirarira bibaye kwirahuriraho umuriro! Ese 'Mana mfasha' ya  Eric Nshimiyimana n'abasore be  izongera ibatabare bahigike CS Sfaxien? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ko-kwirarira-bibaye-kwirahuriraho-umuriro-ese-mana-mfasha-ya-eric-nshimiyimana-nabasore-be-izongera-ibatabare-bahigike-cs-sfaxien/

  • Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n' inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika. #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe ava muri Santrafrika ndetse no mu nzego z'umutekano muri Uganda ubwaho, aravuga ko Perezida Yoweri K. Museveni yohereje abasirikari gufasha inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Santrafrika, zikaba zihanganye n'ingabo za Loni zagiye kubumbatira amahoro n'umutekano muri icyo gihugu.

    Izo nyeshyamba ziyobowe n'uwitwa François Bozizé wigeze kuba Perezida wa Santrafrika, nyuma aza gutuzwa rwihishwa muri Uganda, ari naho yongeye gutera aturuka mu mpera z'umwaka ushize. Mu ngabo za Loni ziri muri Santrafrika harimo n'iz'u Rwanda, RDF, ndetse aho izo nyeshyamba zigabiye ibitero, URwanda rwongereye umubare w'ingabo muri icyo gihugu, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi bifitanye.

    Perezida Museveni rero ajya gukora amahano yo kujya kurwanya ingabo ziri mu butumwa bw'amahoro, ngo yumvaga ari umwanya mwiza wo kwihimura kuri RDF, doreko atajya agoheka iyo yibutse ibyabaye ku basirikari be i Kisangani muri  RDC, ubwo bakubitwaga iz'akabwana kubera gushotora RDF. Kuri iyi nshuro nabwo Museveni ntibyamuhiriye, kuko inyeshyamba ashyigikiye zanyagiriwe mu turere zari zigaruriye, ndetse amatora zashakaga kubangamira agenda neza mu gihugu cyose.

    Ubu intero ni imwe aho muri Santrafrika, aho abaturage bavuga ibigwi by'ingabo z'uRwanda zabamuruyeho umwanzi, zikora kinyamwuga, zigashimirwa umurava n'ubusabane hagati yazo n'abaturage. Ibi rero nibyo bihora birya Museveni n'ibyegera bye, batishimira na rimwe ijabo n'ijambo uRwanda rufite ku rwego mpuzamahanga.

    Si ubwa mbere Museveni yohereza abasirikari gushyigikira inyeshyamba muri Santrafrika, kuko no mu mwaka wa 2003, nabwo yoherejeyo abajya gufatanya n'umutwe witwaje intwaro wa J.Pierre Bemba, icyo gihe nabwo bakaba bararwaniriraga François Bozizé waje no gufata ubutegetsi ku ngufu. Umunyekongo J.Pierre Bemba byamuviriyemo gufungwa, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rumukurikiranyeho ibyaha by'intambara, birimo ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu, n'ubusahuzi. Aha naho abasesenguzi basanga Museveni yagombye kuba yarahaniwe ubufatanyacyaha na Bemba.

    Uretse gukorwa n'ikimwaro, nubwo agira isoni nke, ubu bwo noneho Museveni akwiye no kuregwa akanakurikiranwa mu rukiko mpuzamahanga kubera icyaha gikomeye cyo kurwanya ingabo za Loni ziri mu butumwa bw'amahoro.Uganda ni umunyamuryango wa Loni, guhindukira ukarwanya ingabo zayo rero, ni agahomamunwa katinyukwa na Museveni gusa!

    Ikindi abasesenguzi bagarutseho ari benshi, ni ukugira inama Perezida Museveni, akigira ku mateka maze akareka gukomeza kugereranya ingabo ze, UPDF, n'ingabo z'uRwanda , RDF. Aho abasirikari ba Uganda bagiye mu butumwa bw'amahoro mu mahanga bahaboneye amasomo akakaye. Urugero ni muri Somaliya, aho UPDF yatakaje abasirikari basaga 100, ababarirwa muri 200 barakomereka bikomeye, abandi amagana bafatwa mpiri. Ingabo za Uganda kandi aho kurinda amahoro zishoye  mu mahano, arimo gusambanya abagore ku ngufu, gusahura no kugurisha intwaro mu nyeshyamba UPDF yakabaye irwanya.Ushaka kugererana UPDF na RDF azabaze icyivugo uRwanda rufite muri Darfur, muri Sudani y'Epfo, Santrafrika n'ahandi ingabo zarwo zagiye zitabara, zigasubiza ibintu mu buryo.

    Uko byagenda kose, yahanirwa guhora agira uruhare mu midugararo ibera mu bindi bihugu, bikagera n'aho arwanya ingabo za Loni zigamije kurwanya iyo midugararo, yabisimbuka kubera uburangare busanzwe buzwi ku Muryango Mpuzamahanga, ibyo gushotora ingabo z'uRwanda byo Museveni n'abamushuka babireke, kuko igihe cyose azabigerageza amateka ya Kisangani azahora yisubiramo.

    The post Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n' inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uganda-yagombye-gushyikirizwa-ubutabera-mpuzamahanga-kubera-abasirikari-bayo-bafatanya-n-inyeshyamba-kurwanya-ingabo-za-loni-no-kwica-inzirakarengane-muri-repubulika-ya-santrafrika/

  • Mu cyumweru kimwe u Rwanda rwohereje hanze imboga n’imbuto bifite agaciro k’asaga miliyoni 63 Frw – #rwanda #RwOT

    Imibare ya NAEB igaragaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo 87,247 byiganjemo imboga ndetse n’indabo byose bifite agaciro ka $63,707, ni ukuvuga asaga miliyoni 63 Frw.

    Mu bihugu byoherejwemo ibikomoka ku mboga n’imbuto harimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bwongereza, Koreya ya Ruguru n’u Buholandi.

    NAEB itangaza ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020 wasoje u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 31,788 z’indabo, imboga n’imbuto byinjije amadolari ya Amerika miliyoni 28.7, akabakaba miliyari 27 Frw.

    Mu mwaka wa 2020 ubuhinzi buri mu nzego zagerageje guhangana n’ingaruka za COVID-19, muri rusange mu Rwanda ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga byinjije akabakaba miliyari 419 Frw.

    U Rwanda ruherutse gusinyana amasezerano na Sosiyete y’Ubucuruzi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ya Carrefour yo gutangira kohereza imbuto zo mu Rwanda mu maguriro atandukanye ya Carrefour hirya no hino.

    Iri soko rishya ryitezweho gufasha abahinzi n’abohereza imboga n’imbuto hanze; rizibanda ku matunda, imineke, inanasi na avoka.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka, nyuma yo gufungura iryo soko, yashimiye ubuyobozi bwa Carrefour bwahaye ikaze imbuto zo mu Rwanda, yizeza abakiliya b’iyo sosiyete umwimerere n’uburyohe bwazo.

    Mu cyumweru kimwe u Rwanda rwohereje hanze imboga n’imbuto bifite agaciro k’asaga miliyoni 63 Frw

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-cyumweru-kimwe-u-rwanda-rwohereje-hanze-imboga-n-imbuto-bifite-agaciro-k

  • Iganze Gakondo mu rugamba rwo gukundisha isi umuco nyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iganze Gakondo ngo ihishiye byinshi Abanyarwanda
    Iganze Gakondo ngo ihishiye byinshi Abanyarwanda

    Baherutse gushyira hanze indirimbo nshya yitwa ‘Ishyamba’ ndetse bahita bashyira hanze indi ndirimbo yabo yitwa ‘Gakondo Yacu Iganze’ bakaba bavuga ko bakataje mu gufasha abakunda u Rwanda gukunda imbyino gakondo n’indirimbo z’umwimerere w’Abanyarwanda.

    Uhagarariye Iganze Gakondo, Niganze Lievin avuga ko ari urugamba batangiye kandi ko batangiye kubona imbuto zarwo.

    Yagize ati “Burya abantu bakunda imbyino n’indiirimbo gakondo ariko ntibagira umwanya wo kubona aho babibona ngo babikunde, twebwe turashaka kubikora duciye mu miyoboro yose y’itangazamakuru ku buryo Abanyarwanda n’abakunda injyana gakondo bazisanga bafite impamba ihagije mu kuyikunda”.

    Iganze Gakondo igizwe n
    Iganze Gakondo igizwe n’abasore bahamiriza neza barangajwe imbere n’umuyobozi wabo Lievin (ubanza ibumoso)

    Lievin kandi asaba abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga n’abanyamakuru muri rusange gufata uyu mwanya bakajya bacuranga imbyino gakondo atari mu bitaramo gusa no mu ndirimbo zisanzwe kugira ngo abazikunda bazumve kenshi n’abatazizi bazimenye.

    Yagize ati “Ntabwo indirimbo gakondo cyangwa se imbyino gakondo birebwa mu bitaramo gusa ni byiza ko n’abanyamakuru badufasha zigacurangwa kenshi kandi ndizera ko akeza kigura ni ukubakangura gusa kuko gakondo yo ubwayo iraryoshye”.

    Lievin asanga Abanyarwanda bakwiye gufata iya mbere bagashyira imbere icyo yita irangamuntu y’Abanyarwanda ikamamara ku isi yose.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/iganze-gakondo-mu-rugamba-rwo-gukundisha-isi-umuco-nyarwanda

  • Mu cyumweru kimwe u Rwanda rwohereje hanze imboga n'imbuto bifite agaciro k'asaga miliyoni 63 Frw – #rwanda #RwOT

    Imibare ya NAEB igaragaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo 87,247 byiganjemo imboga ndetse n'indabo byose bifite agaciro ka $63,707, ni ukuvuga asaga miliyoni 63 Frw.

    Mu bihugu byoherejwemo ibikomoka ku mboga n'imbuto harimo Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bwongereza, Koreya ya Ruguru n'u Buholandi.

    NAEB itangaza ko umwaka w'ingengo y'imari wa 2019/2020 wasoje u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 31,788 z'indabo, imboga n'imbuto byinjije amadolari ya Amerika miliyoni 28.7, akabakaba miliyari 27 Frw.

    Mu mwaka wa 2020 ubuhinzi buri mu nzego zagerageje guhangana n'ingaruka za COVID-19, muri rusange mu Rwanda ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga byinjije akabakaba miliyari 419 Frw.

    U Rwanda ruherutse gusinyana amasezerano na Sosiyete y'Ubucuruzi yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ya Carrefour yo gutangira kohereza imbuto zo mu Rwanda mu maguriro atandukanye ya Carrefour hirya no hino.

    Iri soko rishya ryitezweho gufasha abahinzi n'abohereza imboga n'imbuto hanze; rizibanda ku matunda, imineke, inanasi na avoka.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Emmanuel Hategeka, nyuma yo gufungura iryo soko, yashimiye ubuyobozi bwa Carrefour bwahaye ikaze imbuto zo mu Rwanda, yizeza abakiliya b'iyo sosiyete umwimerere n'uburyohe bwazo.

    Mu cyumweru kimwe u Rwanda rwohereje hanze imboga n'imbuto bifite agaciro k'asaga miliyoni 63 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-cyumweru-kimwe-u-rwanda-rwohereje-hanze-imboga-n-imbuto-bifite-agaciro-k

  • Abasaga miliyoni bazatora bwa mbere mu matora y'inzego z'ibanze azakoreshwamo miliyari 3.5 Frw – #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye tariki 27 Ukwakira 2020, yemeje ko amatora y'inzego z'ibanze azaba muri Gashyantare na Werurwe 2021, hatorwa abayobozi mu nzego zegereye abaturage kuva kuri Komite Nyobozi y'Umudugudu, kugera ku Nama Njyanama na Komite Nyobozi y'Akarere.

    Imibare ya NEC igaragaza ko mu matora y'inzego z'ibanze yabaye mu 2016, abatoye bari 6 469 037, mu gihe matora y'Abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye mu 2018, abatoye bari 7 172 612. Abari kuri lisite y'agateganyo nk'abazitabira amatora ateganyijwe ku wa 20 na 22 Gashyantare 2021 ni 7 856 406.

    Abantu barenga miliyoni 1.3 nibo bagiye kwitabira amatora y'inzego z'ibanze ku nshuro ya mbere naho abagiye gutora bwa mbere bakaba barenga gato ibihumbi 600.

    Mu kiganiro na RBA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Munyaneza Charles yavuze ko nubwo umubare w'abazatora wiyongereye ariko ingengo y'imari izakoreshwa muri aya matora yaragabanyutse.

    Yagize ati 'Uko imyaka igenda ishira niko abaturage bitabira amatora, biyongera ni nako ingengo y'imari ikwiriye kuba yiyongera ariko kubera ko igihugu kiba gifite ibindi bintu bigamije guteza imbere abaturage, amatora ntagomba kuba umutwaro ku mufuka w'igihugu.'

    Munyaneza yavuze ko ingengo y'imari izakoreshwa muri aya matora ateganyijwe mu kwezi gutaha ari miliyari 3.5Frw mu gihe ayakoreshejwe mu matora y'Abadepite yo mu 2018, yari miliyari 5Frw.

    Gusa kubera ko iyi ngengo y'imari yateguwe mu 2019, hatarabaho icyorezo cya COVID-19, ngo ishobora kwiyongera bitewe n'uko hari ibikoresho birimo za imiti isukura intoki izashyirwa muri buri cyumba cy'itora, amazi abantu bakaraba n'ibindi bijyanye n'ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

    Ati 'Iyi ngengo twayiteguye mu 2019, ntabwo twari tuzi ko coronavirus izaza, mu rwego rwo kugira ngo twirinde iki cyorezo rero ishobora kwiyongera cyane ko n'ibyumba by'itora bizava ku bihumbi 16 twakoresheje mu 2016 bikagera hafi ku bihumbi 17.'

    Amatora mu bihe bya COVID-19?

    Kuva kuwa 11 Mutarama 2021, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora izatangira kwakira kandidatire z'abifuza kujya mu Nama Njyanama z'Uturere ku mwanya w'Abajyanama rusange, hamwe n'abajyanama b'abagore bagize 30%.

    Perezida wa Komisiyo y'Amatora, Prof Kalisa Mbanda yavuze ko kubera kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, kandidatire zizatangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga hagamijwe kwirinda guhererekanya impapuro.

    Prof Kalisa avuga kandi ko no mu gihe cy'amatora ateganyijwe kuwa 20 na 22 Gashyantare, ingamba zo kwirinda icyorezo zizakomeza kubahirizwa ndetse n'ibyumba by'itora biteganya kongerwa.

    Ati 'Ahatorerwaga tuzareba niba hahagije ubu abakozi bacu bari bagiye hirya no hino kugenzura kugira ngo barebe ahagutse ku buryo ahatorerwa hiyongera cyangwa ibyumba by'itora.'

    Yakomeje agira ati 'Ubundi abantu bajyaga batora biganirira, begeranye ariko ubu ni ingamba twafashe, tuzagerageza guhuriza abantu hamwe ahantu hatarenze abo hashobora kwakira ku buryo buri muntu azahana intera ya metero n'undi. Bizagerageza kubahirizwa ariko tutiroshye mu bwandu bwa covid19.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubugetsi bw'Igihugu, Dusengiyumva Samuel yashimangiye ko amatora ahuza abantu benshi agomba kubera ahantu hafunguye hatuma abantu bategerana.

    Ati 'Ikindi tuzaba dufite urubyiruko rw'abakorerabushake, hazaba hari ahantu ho gukaraba intoki ndetse bareba ko abantu bahana intera. Ku rwego rw'Umurenge n'Akagari bo bariteguye ku buryo aya matora azakorwa neza, hirindwa Coronavirus.'

    Mu zindi mpinduka zizagaragara muri aya matora ni uko abantu batazasabwa amakarita y'itora cyane ko nko mu midugudu abaturage batora bajya ku mirongo, Muri za Njyanama z'uturere nibwo hazaba hari lisiti y'abatora.

    Ibisabwa utora cyangwa utorwa

    Ingengabihe ya Komisiyo y'Igihugu y'Amatora igaragaza ko ku wa 20 Gashyantare hazatorwa Abagize Njyanama z'Imidugudu, mu gihe hagati ya tariki 20-22 kuzamuka hazaba hatorwa za Njyanama z'utugari n'Imirenge, aba batorwa baturutse ku midugudu.

    Tariki 5 Werurwe nibwo hazatorwa abagize Biro ya Njyanama z'Uturere ndetse n'Abagize Komite Nyobozi [Meya n'abamwungirije]. Amatora y'inzego z'ibanze ni ayegereye abaturage niyo mpamvu amatora azabera mu Rwanda gusa.

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ivuga ko abemerewe gutora ari Abanyarwanda bose bafite imyaka 18 y'amavuko badafite imiziro iyo ariyo yose.

    Ni mu gihe utorwa we agomba kuba ari Umunyarwanda w'inyangamugayo atarakoze ibyaha bikomeye bituma bafungwa amezi arenga atandatu bagomba kuba kandi batarishe abantu, batarashinjwe Jenoside cyangwa batarayigizemo uruhare rugaragara. Ikindi agomba kuba atarirukanywe mu kazi ka leta.

    Ku bashaka gutanga kandidatire ku mwanya wiyamamarizwa bikorwa mu nyandiko yohererezwa umukozi wa Komisiyo ku rwego rw'Akarere.

    Ushaka gutanga kandidatire ku mwanya w'ubujyanama ku rwego rw'Akarere, agomba kuba ari Umunyarwanda, afite nibura imyaka makumyabiri n'umwe (21) y'amavuko, atazitiwe n'imwe mu ngingo z'itegeko ngenga.

    Inyandiko itanga kandidatire igaragaza amazina y'umukandida igihe n'aho yavukiye, umurimo akora n'aho aba, umwanya yiyamamariza.

    Inyandiko itanga kandidatire iherekezwa n'ibyangombwa birimo fotokopi y'ikarita ndangamuntu cyangwa iy'ikindi cyemezo kigaragaza ko ari Umunyarwanda gitangwa n'inzego zibifitiye ububasha, fotokopi y'impamyabumenyi cyangwa iy'impamyabushobozi iriho umukono wa Noteri, amafoto abiri magufi y'amabara, icyemezo kigaragaza ko umuntu atafunzwe cyangwa yafunzwe n'icyo yafungiwe, kitarengeje amezi atandatu gitangwa n'urwego rw'Igihugu rubifitiye ububasha.

    Amatora y’inzego z’ibanze yaherukaga kuba mu 2016

    Perezida wa NEC Prof Kalisa Mbanda yavuze ko imyiteguro y’amatora irimbanyije

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Charles Munyaneza yavuze ko ingengo y’imari izakoreshwa mu matora yagabanyutse

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minaloc Dusengiyumva Samuel yavuze ko abaturage bamaze igihe bigishwa kwirinda Coronavirus ari nayo mpamvu mu matora bazitwara neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaga-miliyoni-bazatora-bwa-mbere-mu-matora-y-inzego-z-ibanze-azakoreshwamo

  • Amafoto y'abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram mu cyumweru gishize – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize, abastar nyarwanda batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije abafana babo ndetse n'ababakurikirana muri rusange amafoto atandukanye. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram mu cyumweru gishize.

    Fofo wo muri Papa Sava na Clapton Kibonke

    Miss Iradukunda Elsa

    Miss Elsa

    Butera Knowless n'umugabo we

    Clarisse Karasira na fiancé we

    Clarisse Karasira na Fiancé we

    Clarisse Karasira na Fiancé we

    The Ben na Miss Pamella

    Miss Mutesi Jolly

    ShaddyBoo

    Miss Jordan Mushambokazi

    Miss Nishimwe Naomie

     

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yabastar-nyarwanda-yabiciye-bigacika-kuri-instagram-mu-cyumweru-gishize/