Blog

  • Abasaga miliyoni bazatora bwa mbere mu matora y’inzego z’ibanze azakoreshwamo miliyari 3.5 Frw – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 27 Ukwakira 2020, yemeje ko amatora y’inzego z’ibanze azaba muri Gashyantare na Werurwe 2021, hatorwa abayobozi mu nzego zegereye abaturage kuva kuri Komite Nyobozi y’Umudugudu, kugera ku Nama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere.

    Imibare ya NEC igaragaza ko mu matora y’inzego z’ibanze yabaye mu 2016, abatoye bari 6 469 037, mu gihe matora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye mu 2018, abatoye bari 7 172 612. Abari kuri lisite y’agateganyo nk’abazitabira amatora ateganyijwe ku wa 20 na 22 Gashyantare 2021 ni 7 856 406.

    Abantu barenga miliyoni 1.3 nibo bagiye kwitabira amatora y’inzego z’ibanze ku nshuro ya mbere naho abagiye gutora bwa mbere bakaba barenga gato ibihumbi 600.

    Mu kiganiro na RBA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles yavuze ko nubwo umubare w’abazatora wiyongereye ariko ingengo y’imari izakoreshwa muri aya matora yaragabanyutse.

    Yagize ati “Uko imyaka igenda ishira niko abaturage bitabira amatora, biyongera ni nako ingengo y’imari ikwiriye kuba yiyongera ariko kubera ko igihugu kiba gifite ibindi bintu bigamije guteza imbere abaturage, amatora ntagomba kuba umutwaro ku mufuka w’igihugu.”

    Munyaneza yavuze ko ingengo y’imari izakoreshwa muri aya matora ateganyijwe mu kwezi gutaha ari miliyari 3.5Frw mu gihe ayakoreshejwe mu matora y’Abadepite yo mu 2018, yari miliyari 5Frw.

    Gusa kubera ko iyi ngengo y’imari yateguwe mu 2019, hatarabaho icyorezo cya COVID-19, ngo ishobora kwiyongera bitewe n’uko hari ibikoresho birimo za imiti isukura intoki izashyirwa muri buri cyumba cy’itora, amazi abantu bakaraba n’ibindi bijyanye n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

    Ati “Iyi ngengo twayiteguye mu 2019, ntabwo twari tuzi ko coronavirus izaza, mu rwego rwo kugira ngo twirinde iki cyorezo rero ishobora kwiyongera cyane ko n’ibyumba by’itora bizava ku bihumbi 16 twakoresheje mu 2016 bikagera hafi ku bihumbi 17.”

    Amatora mu bihe bya COVID-19?

    Kuva kuwa 11 Mutarama 2021, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izatangira kwakira kandidatire z’abifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere ku mwanya w’Abajyanama rusange, hamwe n’abajyanama b’abagore bagize 30%.

    Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda yavuze ko kubera kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, kandidatire zizatangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga hagamijwe kwirinda guhererekanya impapuro.

    Prof Kalisa avuga kandi ko no mu gihe cy’amatora ateganyijwe kuwa 20 na 22 Gashyantare, ingamba zo kwirinda icyorezo zizakomeza kubahirizwa ndetse n’ibyumba by’itora biteganya kongerwa.

    Ati “Ahatorerwaga tuzareba niba hahagije ubu abakozi bacu bari bagiye hirya no hino kugenzura kugira ngo barebe ahagutse ku buryo ahatorerwa hiyongera cyangwa ibyumba by’itora.”

    Yakomeje agira ati “Ubundi abantu bajyaga batora biganirira, begeranye ariko ubu ni ingamba twafashe, tuzagerageza guhuriza abantu hamwe ahantu hatarenze abo hashobora kwakira ku buryo buri muntu azahana intera ya metero n’undi. Bizagerageza kubahirizwa ariko tutiroshye mu bwandu bwa covid19.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubugetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel yashimangiye ko amatora ahuza abantu benshi agomba kubera ahantu hafunguye hatuma abantu bategerana.

    Ati “Ikindi tuzaba dufite urubyiruko rw’abakorerabushake, hazaba hari ahantu ho gukaraba intoki ndetse bareba ko abantu bahana intera. Ku rwego rw’Umurenge n’Akagari bo bariteguye ku buryo aya matora azakorwa neza, hirindwa Coronavirus.”

    Mu zindi mpinduka zizagaragara muri aya matora ni uko abantu batazasabwa amakarita y’itora cyane ko nko mu midugudu abaturage batora bajya ku mirongo, Muri za Njyanama z’uturere nibwo hazaba hari lisiti y’abatora.

    Ibisabwa utora cyangwa utorwa

    Ingengabihe ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko ku wa 20 Gashyantare hazatorwa Abagize Njyanama z’Imidugudu, mu gihe hagati ya tariki 20-22 kuzamuka hazaba hatorwa za Njyanama z’utugari n’Imirenge, aba batorwa baturutse ku midugudu.

    Tariki 5 Werurwe nibwo hazatorwa abagize Biro ya Njyanama z’Uturere ndetse n’Abagize Komite Nyobozi [Meya n’abamwungirije]. Amatora y’inzego z’ibanze ni ayegereye abaturage niyo mpamvu amatora azabera mu Rwanda gusa.

    Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko abemerewe gutora ari Abanyarwanda bose bafite imyaka 18 y’amavuko badafite imiziro iyo ariyo yose.

    Ni mu gihe utorwa we agomba kuba ari Umunyarwanda w’inyangamugayo atarakoze ibyaha bikomeye bituma bafungwa amezi arenga atandatu bagomba kuba kandi batarishe abantu, batarashinjwe Jenoside cyangwa batarayigizemo uruhare rugaragara. Ikindi agomba kuba atarirukanywe mu kazi ka leta.

    Ku bashaka gutanga kandidatire ku mwanya wiyamamarizwa bikorwa mu nyandiko yohererezwa umukozi wa Komisiyo ku rwego rw’Akarere.

    Ushaka gutanga kandidatire ku mwanya w’ubujyanama ku rwego rw’Akarere, agomba kuba ari Umunyarwanda, afite nibura imyaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko, atazitiwe n’imwe mu ngingo z’itegeko ngenga.

    Inyandiko itanga kandidatire igaragaza amazina y’umukandida igihe n’aho yavukiye, umurimo akora n’aho aba, umwanya yiyamamariza.

    Inyandiko itanga kandidatire iherekezwa n’ibyangombwa birimo fotokopi y’ikarita ndangamuntu cyangwa iy’ikindi cyemezo kigaragaza ko ari Umunyarwanda gitangwa n’inzego zibifitiye ububasha, fotokopi y’impamyabumenyi cyangwa iy’impamyabushobozi iriho umukono wa Noteri, amafoto abiri magufi y’amabara, icyemezo kigaragaza ko umuntu atafunzwe cyangwa yafunzwe n’icyo yafungiwe, kitarengeje amezi atandatu gitangwa n’urwego rw’Igihugu rubifitiye ububasha.

    Amatora y’inzego z’ibanze yaherukaga kuba mu 2016

    Perezida wa NEC Prof Kalisa Mbanda yavuze ko imyiteguro y’amatora irimbanyije

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Charles Munyaneza yavuze ko ingengo y’imari izakoreshwa mu matora yagabanyutse

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minaloc Dusengiyumva Samuel yavuze ko abaturage bamaze igihe bigishwa kwirinda Coronavirus ari nayo mpamvu mu matora bazitwara neza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaga-miliyoni-bazatora-bwa-mbere-mu-matora-y-inzego-z-ibanze-azakoreshwamo

  • Umubare w’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 waragabanutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hashingiwe ku mibare, Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu mpera z’icyumweru cya Noheli abantu babarirwa mu bihumbi 56 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, mu gihe impera z’icyumweru cyari cyabanje hari hafashwe ibihumbi 51.

    Kuva tariki 4 Mutarama 2021 inama y’abaminisitiri yemeje ko ingendo zigomba guhagarara kuva saa mbiri z’ijoro ndetse abantu bagahagarika ibikorwa saa kumi n’ebyiri kugira ngo bitegure gutaha mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze kuboneka mu barwayi benshi mu Rwanda.

    Raporo ya Polisi iragaragaza ko umubare w’abantu barenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 wagabanyutse ku gipimo cya 50.2%.

    Raporo ya Polisi y’u Rwanda ishingiye ku bikorwa byabaye hagati y’italiki ya 29 Ukuboza 2020, taliki ya 4 Mutarama 2021 n’ibikorwa byabaye hagati y’italiki ya 5 na tariki ya 8 Mutarama 2021, igaragaza ko abantu ibihumbi 48,263 bagaragaye mu cyumweru cya tariki ya 29.

    Iyi raporo igaragaza ko hagati ya taliki ya 5 n’iya 8 Mutarama habonetse abantu ibihumbi 24,026 bafashwe batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu cyumweru cya tariki ya 4 Mutarama abantu ibihumbi 46, 947 bafashwe batambaye agapfukamunwa, batubahirije guhana intera hagati yabo, mu gihe hafashwe Imodoka 616, Moto 415 n’amagare 285 byafashwe mu bikorwa byo kugenzura abatubahirije amasaha yo kuba bageze aho bataha.

    Ikomeza ivuga ko taliki ya 5 kugera tariki ya 8 hafashwe abantu 23,647, naho umubare umubare w’imodoka wageze kuri 162, moto 177, n’amagare 40.

    CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko iri gabanuka ry’abafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ryatewe n’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye taliki ya 04 Mutarama 2021.

    Agize ati “Abanyamaguru barenga ibihumbi 6,700 ni ikigereranyo cy’abantu bafatwaga mu gihugu hose mbere y’italiki ya 04 Mutarama 2021, ariko guhera taliki ya 5 Mutarama umubare w’abarenga ku mabwiriza waragabanyutse bagera ku kigereranyo cy’abantu ibihumbi 5,900.”

    CP Kabera avuga ko imodoka zagabanyutse kuva ku kigero cya 88% kugera kuri 40% ku munsi , moto ziva kuri 59% zigera 44%, mu gihe amagare yavuye kuri 40% kugera kuri 10% ku munsi.

    Kugabanuka kw’iyi mibare umuvugizi wa Polisi avuga ko byetewe no gufunga bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba “18h” amasaha yo guhagarika ingendo akagera bageze mu ngo.

    “Iri gabanyuka ry’abarenga ku mabwiriza ryaturutse ku bikorwa by’ubucuruzi bisigaye bifungwa guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, bikagerwaho ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego twavuga abanyerondo, urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano, Urubyiruko rw’abakorerabushake n’abayobozi mu nzego z’ibanze.”

    Umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo cya COVID-19 mu Rwanda kugera tariki ya 10 Mutarama 2021 ugera ku 9,461, umubare w’abamaze gukira ni 6,956 bangana na 73.5 % by’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda, naho abakirwaye ni 2,387, mu gihe abamaze kubura ubuzima ari 118, naho ibipimo bimaze gufatwa mu Rwanda ni 765,086.

    Ku isi abantu bamaze kwandura icyorezo cya COVID-19 babarirwa muri miliyoni 90, ibihumbi 381 na 294, naho abo kimaze guhitana abantu babarirwa muri miliyoni 1, ibihumbi 939 na 210, mu gihe abamaze gukira ari miliyoni 64, ibihumbi 638 na 930.

    Ishami ry’umuryango wabibumbye rigaragaza ko hakirwaye abantu miliyoni 23, ibihumbi 803 na 154, muri bo abarembye ni 108,475 bangana na 0.5%.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/umubare-w-abarenga-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19-waragabanutse

  • Miliyoni 280 Frw zibwe n’abajura bakoresha ikoranabuhanga mu 2020 – #rwanda #RwOT

    Uku kwiyongera ku bujura bukoresha ikoranabuhanga ahanini byaturutse ku kwiyongera kw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bintu bitandukanye birimo kwishyura, kubitsa no kubikuza.

    Imibare ya BNR igaragaza ko hagati ya Mutarama na Nzeri 2020, hagaragaye ibikorwa by’ubujura bukoresha ikoranabuhanga 141, byibiwemo agera kuri miliyoni 371Frw, miliyoni 89Frw zikabasha kugaruzwa mu gihe izindi 280Frw zo zibwe burundu.

    Mu mwaka wari wabanje wa 2019 mu mezi nk’aya ho hari hamaze kuguragara ibi bikorwa by’ubujura 102, byibiwemo agera kuri miliyoni 447Frw, agera kuri miliyoni 166Frw abasha kugaruzwa.

    Bumwe mu buryo BNR igaragaza bwakoreshejwe mu kwiba aya mafaranga mu 2020 harimo guhamagara no kwandikira umuntu bakamutekera imitwe kugeza atanze imibare y’ibanga n’imyirondoro ishobora gutuma abajura bagera ku habitse amafaranga ye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Ubundi buryo bukoreshwa ngo ni amayeri yo gukora swap ya Simcard y’umuntu bigize nk’aho bayitaye.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga mu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho (NCSA) Ghislaine Kayigi yabwiye The NewTimes ko uko abantu bagenda bitabira gukoresha ikoranabuhanga bibashyira mu byago byo guhura n’ubujura burikorerwaho, ariko yemeza ko hari ibyakozwe mu rwego rwo kwirinda ubujura nk’ubu.

    Kayigi yavuze ko ibigo bitandukanye bikwiye kugira imyumvire yo gushyira imbaraga mu gucunga umutekano w’ikoranabuhanga ryabyo, kuko ari byo bizabifasha gutanga serivisi zabyo mu buryo bwuje umutekano.

    Imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB igaragaza ko ibyaha bikoresha ikoranabuhanga byarushijeho kwiyongera igihe u Rwanda rwari ruri mu bihe bya Guma mu rugo.

    Kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2020 hibwe miliyoni 25.9Frw mu birego 39 RIB yakiriye, mu mezi atatu yakurikiyeho umubare w’aya mafaranga yibwa wiyongereyeho 72% agera kuri miliyoni 44.6Frw. umubare w’ibi byaha nawo warazamutse uva kuri 39 ugera kuri 89.

    Aba ni bamwe mu bantu RIB yafashe muri Nyakanga 2020 bakurikiranyweho ibyaha by’ubujura bwifashisha ikoranabuhanga

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubujura-bukoresha-ikoranabuhanga-bwarushijeho-gufata-indi-ntera-mu-2020-hibwe

  • Kicukiro: Abagera kuri 17 bafashwe bakora ibirori urugo baruhinduye nk’akabari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko rwafatiwe mu nzu y’umuturage rwayihunduye nk’akabari, iyo nzu ihereye mu Mudugudu wa Kanserege Akagari ka Kanserege Umurenge Kagarama. Ubusanzwe iyi nzu ba nyirayo baba hanze y’Igihugu ikaba yarasigayemo abana babo batatu. Urubyiruko rwari ruyiteraniyemo rwaturutse mu mirenge itandukanye y’uturere dutatu tugize umujyi wa Kigali.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yavuze ko gufatwa k’uru rubyiruko rwarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 byaturutse k’ubukangurambaga bakora umunsi ku munsi.

    Yagize ati “Kugira ngo tumenye ko uru rubyiruko ruteraniye muri iyi nzu ni amakuru twahawe n’abaturage bamaze kumva neza akamaro k’ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19. Nibo baduhamagaye batubwira ko muri urwo rugo bumvamo urusaku rw’abantu barimo kunywa banabyina; bakimara kuduha amakuru rero twafatanyije na Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano muri uyu Murenge tuza kubafata.”

    Umutesi yakomeje avuga ko uru rubyiruko ibikorwa rwakoze ari ibintu bibabaje kandi bigayitse kuba birengagije amabwiriza n’ingamba Leta yirirwa ikangurira abantu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ati “ Ubu dufite urubyiruko rurimo gufatanya n’ubuyobozi ruharanira ko amabwiriza yo kurwanya Koronavirusi yubahirizwa, mu gihe aba barimo bacungana n’ubuyobozi kugira ngo barenge ku mabwiriza, ni ibikorwa bigayitse cyane bikwiye kwamaganwa na buri wese.” Yashimiye abaturage batanze amakuru arushaho kubakangurira kwirinda Covid-19 no kuba buri wese yagira uruhare rwo gutanga amakuru y’abarenga ku mabwiriza.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bahawe amakuru ko mu rugo rw’umuturage hahinduwe akabari abantu barayemo banywa babyina bagacyesha ijoro.

    Yagize ati “Ntabwo byemewe guhindura urugo akabari kimwe no gukoreramo n’ibindi birori ibyo ari byo byose bihuriza abantu hamwe. Tubivuga kenshi twibutsa abaturarwanda ko ibirori bibujijwe mu ngo kimwe n’ahandi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ntabwo Polisi yajya kuri buri rugo rwa buri muntu ariko abarenga ku mabwiriza bamenye ko hari abantu baturanye baduha amakuru, bakwiye kumenya no kuzirikana ko uwububa abonwa n’uhagaze.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ubwo Polisi yajyaga gufata uru rubyiruko rwari rwaraye mu birori harimo bamwe muri bo babatutse ntibashake no kumva ibyo bababwira.

    Yagize ati “Ntabwo byemewe gutuka Abapolisi cyangwa ngo ubasuzugure mu gihe bari mu kazi bashinzwe. Nibigenzurwa bagasanga abo bantu batukanye bazakurikiranwa bahanwe hakurikijwe amategeko uko abiteganya.”

    CP Kabera yavuze ko uru rubyiruko rwari ruvuye ahantu hatandukanye bityo hashobora kuba harimo uwanduye akaba yakwanduza bagenzi be n’abo bakanduza abandi, aha akaba yibukije abaturarwanda ko bakwiye kubahiriza gahunda ya guma mu Mujyi wa Kigali, guma mu Karere utuyemo ikindi abantu bakirinda ingendo zitari ngombwa n’amakoraniro abahuza n’abandi mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego za Leta yo kurwanya Covid-19. Yavuze ko abafashwe bahabwa ibihano hakurikijwe amabwiriza uko abiteganya yo kurwanya Covid-19

    Umwe muri uru rubyiruko rwafashwe yavuze ko barenze ku mabwiriza yashyizweho aboneraho kugira inama bagenzi be kwirinda kurenga ku mabwiriza ashyirwaho na Leta kuko bashobora kuhandurira Covid-19 ibyari ibyishimo bikabaviramo umubabaro.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kicukiro-abagera-kuri-17-bafashwe-bakora-ibirori-urugo-baruhinduye-nk-akabari

  • Miliyoni 280 Frw zibwe n'abajura bakoresha ikoranabuhanga mu 2020 – #rwanda #RwOT

    Uku kwiyongera ku bujura bukoresha ikoranabuhanga ahanini byaturutse ku kwiyongera kw'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu bintu bitandukanye birimo kwishyura, kubitsa no kubikuza.

    Imibare ya BNR igaragaza ko hagati ya Mutarama na Nzeri 2020, hagaragaye ibikorwa by'ubujura bukoresha ikoranabuhanga 141, byibiwemo agera kuri miliyoni 371Frw, miliyoni 89Frw zikabasha kugaruzwa mu gihe izindi 280Frw zo zibwe burundu.

    Mu mwaka wari wabanje wa 2019 mu mezi nk'aya ho hari hamaze kuguragara ibi bikorwa by'ubujura 102, byibiwemo agera kuri miliyoni 447Frw, agera kuri miliyoni 166Frw abasha kugaruzwa.

    Bumwe mu buryo BNR igaragaza bwakoreshejwe mu kwiba aya mafaranga mu 2020 harimo guhamagara no kwandikira umuntu bakamutekera imitwe kugeza atanze imibare y'ibanga n'imyirondoro ishobora gutuma abajura bagera ku habitse amafaranga ye mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Ubundi buryo bukoreshwa ngo ni amayeri yo gukora swap ya Simcard y'umuntu bigize nk'aho bayitaye.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'umutekano w'ikoranabuhanga mu Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano w'Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n'Itumanaho (NCSA) Ghislaine Kayigi yabwiye The NewTimes ko uko abantu bagenda bitabira gukoresha ikoranabuhanga bibashyira mu byago byo guhura n'ubujura burikorerwaho, ariko yemeza ko hari ibyakozwe mu rwego rwo kwirinda ubujura nk'ubu.

    Kayigi yavuze ko ibigo bitandukanye bikwiye kugira imyumvire yo gushyira imbaraga mu gucunga umutekano w'ikoranabuhanga ryabyo, kuko ari byo bizabifasha gutanga serivisi zabyo mu buryo bwuje umutekano.

    Imibare y'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB igaragaza ko ibyaha bikoresha ikoranabuhanga byarushijeho kwiyongera igihe u Rwanda rwari ruri mu bihe bya Guma mu rugo.

    Kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2020 hibwe miliyoni 25.9Frw mu birego 39 RIB yakiriye, mu mezi atatu yakurikiyeho umubare w'aya mafaranga yibwa wiyongereyeho 72% agera kuri miliyoni 44.6Frw. umubare w'ibi byaha nawo warazamutse uva kuri 39 ugera kuri 89.

    Aba ni bamwe mu bantu RIB yafashe muri Nyakanga 2020 bakurikiranyweho ibyaha by’ubujura bwifashisha ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubujura-bukoresha-ikoranabuhanga-bwarushijeho-gufata-indi-ntera-mu-2020-hibwe

  • Abademokarate bariye karungu barashaka kweguza Trump vuba na bwangu #rwanda #RwOT

    Nancy Pelosi, umukuru w'umutwe w'abadepite mu nteko ishingamategeko ya Amerika akomeje gushyira igitutu kuri visi perezida Mike Pence ngo yeguze Donald Trump kubera uruhare rwe mu myigaragambyo yabaye ku nteko ishingamategeko.

    Abadepite bagomba gutora umwanzuro usaba Mike Pence gukoresha ingingo ya 25 mu itegekoshinga akemeza ko perezida atakibashije kuguma ku butegetsi.
    Bivugwa ko Pence, nubwo atifatanyije na Trump — usigaje iminsi itageze 10 muri White House — ariko adashyigikiye icyo gitekerezo.
    Nabyanga, Madamu Pelosi avuga ko abademokarate bari butange ikirego kigatorerwa mu nteko bashinja Trump 'gushishikariza imyigaragambyo'.
    Ku cyumweru, Madamu Pelosi yandikiye abagize inteko abaha gahunda yo gusaba Mike Pence kwiyambaza ingingo ya 25 y'itegekoshinga.
    Ibiro bya White House byavuze ko uyu mugambi wo kweguza perezida 'ufite imvo za politiki' kandi nta kindi wamara 'uretse kurushaho gucamo ibice igihugu'.
    Ibaruwa ye Pelosi yavuze ko 'mu kurengera itegekoshinga na demokarasi byacu, tugomba gukora byihutirwa, kuko uyu perezida ateje akaga byombi.
    James Clyburn, umwe mu bademokarate bakomeye mu nteko, yabwiye CNN ko nubwo umugambi wo kweguza Trump muri iki cyumweru utangira, nyuma inteko izoherereza sena ingingo z'ibirego byakurikiranwaho Donald Trump.
    Kuva yakurwa ku mbuga nkoranyambaga nyinshi kuwa gatanu- zirimo na Twitter — Trump ntakintu aratangaza kumugaragaro.
    Ku cyumweru ariko, ibiro bya White House byatangaje ko kuwa kabiri azajya i Texas gusura igice cy'urukuta rw'umupaka na Mexico, mu kwerekana ibyo ubutegetsi bwe bwakoze hano.
    Trump ashinjwa n'abademokarate n'umubare uri kwiyongera w'abarepubulikani gushishikariza imyigaragambyo y'urugomo yabaye ku nteko ya Amerika kuwa gatatu, ikagwamo abantu batanu.
    Kugeza ubu nta basenateri b'abarepubulikani baravuga ko muri sena bazatora bamuhamya ibyaha.
    Gusa ejo ku cyumweru Pat Toomey umusenateri w'umurepubulikani, yabaye uwa kabiri wasabye Trump kwegura.
    Yabwiye ikinyamakuru NBC ati: 'Nemera ko bishobora kuba bidashoboka, ariko ndumva aribyo byaba byiza'.
    Lisa Murkowski wa leta ya Alaska niwe musenateri w'umurepubulikani wa mbere wasabye Perezida Trump kwegura.
    Hagati aho Arnold Schwarzenegger umurepubulikani wahoze ari guverineri wa California ejo ku cyumweru mu mashusho yatangaje, yavuze ko Trump ari we 'perezida mubi wabayeho'.
    Kweguza Trump nibikomeza, araba abaye perezida wenyine mu mateka ya Amerika inteko yeguje ubugira kabiri.
    Kugira ngo ibyo bibeho, bisaba ko ibirego bituma yegura bigezwa mu nteko maze hakaba itora ribimuhamya.
    Bivuye aho bijya muri sena, aho bisaba 2/3 by'abayigize kwemeza ko perezida avanwaho.
    Nubwo Mike Pence biboneka ko atifatanyije na Trump, kuko kucyumweru yavuze ko we azitabira kwimika perezida mushya tariki 20 z'uku kwezi, nta cyerekana ko yiteguye gukoresha ingingo ya 25 akeguza Trump.


    Madamu Pelosi yabwiye Abademokarate ko bagomba kubikora 'byihutirwa'

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/11/abademokarate-bariye-karungu-barashaka-kweguza-trump-vuba-na-bwangu/

  • Benshi barayivukana! Ikiganiro na Dr. Uwihirw… – #rwanda #RwOT

    Icyo gihe, TMZ yatangaje ko Dr. Dre w'imyaka 55 y'amavuko ari mu bitaro by'i Los Angeles ariko ari 'koroherwa'. Ndetse nawe yabigarutseho mu butumwa yanditse kuri konti ye ya Instagram, ati 'Ndi kumererwa neza kandi ndi kwitabwaho by'ikirenga n'itsinda ry'abaganga banjye.'

    Yashimye abantu bose barimo umuraperi Snoop Dogg, Ice Cube, 50 Cent, Ciara, Missy Elliott n'abandi basitari bamwifurije gukira bwangu.

    'Cerebral Aneurysm' ni uburwayi bufata igice cy'imiyoboro minini y'amaraso (arteries), bukarangwa no kwaguka ku muyoboro ku gice cyafashwe. Bushobora gufata mu gice icyari cyo cyose cy'umubiri, ibimenyetso bigatandukana bitewe na buri gice cyafashwe.

    Aneurysms zifata igice cy'ubwonko zizwi nka (Cerebral aneurysms) mu rurimi rw'amahanga. 90% by'abafite Cerebral Aneurysms baba barazivukanye naho 10% ziza nyuma y'uko abantu bavutse bitewe n'izindi ndwara.

    Ibimenyetso by'iyi ndwara abantu bose ntabwo babihuza, bitandukana bitewe n'igice cy'ubwonko cyibasiwe ndetse n'ingano y'uko kubyimba ku muyoboro w’amaraso (artery). Hakiyongeraho igihe umuntu amaranye uburwayi.

    Bimwe mu bimenyetso by'iyi ndwara harimo kuribwa umutwe, gutakaza ubwenge, kugagara, kunanirwa gukoresha zimwe mu ngingo z'umubiri, kugira ibibazo mu kureba, ibibazo byo guhumeka nabi, no kudakora neza ku mutima.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Dr. Uwihirwe Paolycarpe umuganga w'inzobere muri Neurology [Uvura indwara zifata ubwoko] na Psychiatry [Uvura indwara zifata amarangamutima n'imitekerereze] wize muri Kaminuza ya Alexandria yo mu Misiri, yatangaje ko iyi ndwara ishobora gufata abantu bo mu kigero icyari cyo cyose cy'imyaka.

    Avuga ko abenshi mu bayifite bayivukana ariko ibimenyetso no kuzahaza uyifite byiganje mu bafite imyaka myinshi kuva ku myaka 50 kuzamura kubera isano y'ibyo bimenyetso n'izindi ndwara nk'umuvuduko w'amaraso, diabete, indwara z'umutima n'izindi zishingiye kuzabukuru.

    Dr. Uwihirwe yavuze ko inama ya mbere abaganga bagira abantu ari uko buri wese wagaragaje uburwayi bwa 'aneurysms' yihutira kujya kwa muganga, gukurikiza ingamba n'inama yahawe na muganga.

    Avuga ko kugeza ubu nta muti uhari uzwi ushobora kuvura aneurysms ngo igende burundu uretse kubagwa. Gusa kubera ko atari buri wese uba yujuje ibisabwa ngo avurwe hakoreshejwe kubagwa, ubuvuzi busanzwe ngo bwibanda ku kuvura ibimenyetso umurwayi yagaragaje, harimo guhabwa imiti y'uburibwe, imiti y'umuvuduko w'amaraso, imiti ivura ikanarinda kugagara, imiti ya diabetes n'indi hibandwa ku bimenyetso.

    Dr. Uwihirwe akomeza avuga ko zimwe mu ngaruka z'indwara 'Aneurysm' ari uko umuntu ashobora kurwara 'stroke' mu gihe yaba 'atakurikiraniwe hafi'. Ngo Ibi biterwa n'uko iturika ry'utwo tuyoboro tw'amaraso twabyimbye hakabaho kuva kw'amaraso mu bwonko (Hemorrhagic stroke) ndetse rimwe na rimwe no kutabasha kugeza amaraso mu gice kimwe cy'ubwonko kubera iryo turika ry'imiyoboro y'amaraso (Ischemic stroke).

    Uyu muganga w'inzobere yavuze ko kwirinda 'Aneurysm' bishoboka 'iyo umuntu atayivukanye bimwe mu byo yakora ngo atayirwara harimo kwivuza neza indwara twabonye haruguru zishobora kongera ibyago, kutanywa itabi no gukora imyitozo ngororamubiri.'

    Dr. Uwihirwe kandi yavuze ko ubuvuzi buhabwa abafite 'aneurysms' buri mu byiciro bitatu. Ubwambere ni uguhabwa inama, ibi bikorwa igihe ufite aneurysms adashobora kuba yabagwa kandi akaba adafite ubundi burwayi cyangwa ibimenyetso byacyenera imiti y'ubwoko ubwari bwo bwose.

    Uburyo bwa kabiri ni ukumuha imiti. Uburyo bwa Gatatu ni ukubagwa, ibi bikorwa mu gihe imiti itabashije gufasha umurwayi, igihe aneurysms ifite ibyago byinshi byo guturika. Ndetse n'igihe habaye iturika ry'imiyoboro y'amaraso ku gice gifite aneurysms umurwayi akavira mu bwonko (hemorrhagic stroke).

    Nyuma yo kubagwa uwagize ubu burwayi ashobora kubukira gusa agasabwa kwikurikiranisha kenshi kwa muganga kubera habaho ibyago byinshi by'uko uwagize aneurysms akazivurwa aba ashobora kongera kuzigira mu gihe runaka.

    Ku wa 06 Mutarama 2021, ni bwo Dr. Dre yatangaje ko ari mu bitaro kubera indwara y’ubwonko

    Dr. Uwihirwe yasobanuye byimbitse iby’indwara y’ubwonko yitwa “Celebral Aneurysm” yibasiye abarimo Dr. Dre

    Dr. Uwihirwe yavuze ko ubuvuzi buhabwa abarwaye indwara yitwa “aneurysm’ buri mu byiciro bitatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102242/benshi-barayivukana-ikiganiro-na-dr-uwihirwe-ku-ndwara-yubwonko-yitwa-aneurysm-yibasiye-ab-102242.html

  • Hari abakinnyi bagikeneye ko umuntu abitaho by’umwihariko – Mashami Vincent #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe gihugu Amavubi, Mashami Vincent nyuma y’imikino 2 ya gicuti bakinnye na Congo Brazaville amaze kubona ishusho y’abakinnyi be aho ahamya ko hari abagikeneye kwitbwaho by’umwihariko.

    Amavubi yakinnye na Congo Brazaville imikino 2 ya gicuti mbere yo kwerekeza muri Cameroun gukina irushanwa rya CHAN rizatangira ku wa 16 Mutarama 2021.

    Umukino wa mbere wa gicuti wabaye tariki ya 7 Mutarama 2021 amakipe yombi anganya 2-2.

    Ku munsi w’ejo nibwo bakinnye umukino wa kabiri wa gicuti Congo itsinda u Rwanda 1-0 cya Ikouma Cervelie.

    Nyuma y’uyu mukino Mashami yatangaje ko ubu afite ishusho y’abakinnyi be agiye kwifashisha muri CHAN.

    Ati“Navuga ko iyi mikino yombi tuyikuyemo byinshi byiza kurusha uko wenda twari kuzagenda tutazi ikipe dufite, tutazi uwasimbura runaka habayeho ikibazo, ubu abakinnyi banjye ndabazi, 90% twabonye ubushobozi bwabo.”

    Yakomeje avuga ko hari abakinnyi bamwe bagikeneye kwitabwaho by’umwihariko.

    Ati“Hari abakinnyi bagikeneye ko umuntu abitaho by’umwihariko, hari abagaragaje ko hari byinshi bakibura, urwego rwabo rutaraba rwiza, hari abatinze mu kato kubera COVID-19, ni ibyo byose umuntu agerageza gushyira hamwe agashakamo umusaruro w’ikipe.'

    Mashami Vincent kandi yavuze ko muri rusange atari bibi cyane ubu bagiye kwitegura irushanwa bahereye ku mukino wa Uganda.

    U Rwanda ruri mu itsinda C na Uganda, Togo na Maroc. Umukino wa mbere bazawukina na Uganda tariki ya 18 Mutarama 2021.

    Ejo u Rwanda rwatsinzwe na Congo Brazaville

    Ngo hari abakinnyi bagikeneye kwitabwaho by’umwihariko

    Mashami avuga ko amaze kubona ishusho y’ikipe ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hari-abakinnyi-bagikeneye-ko-umuntu-abitaho-by-umwihariko-mashami-vincent

  • Alain Muku azahemba uzabyina neza indirimbo y… – #rwanda #RwOT

    Alain Muku yatangaje ko kuva kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mutarama 2021, ababyinnyi b'inkwakuzi bafite ubushake n'ubushobozi bemerewe gutangira kwifata amashusho babyina indirimbo ye 'United Africa' hanyuma ayo mashusho bakayohereza kuri nimero ya WhatsApp: 0788382808.

    Ni irushanwa biteganyijwe ko rizarangira ku wa 26 Gashyantare 2021. Ndetse uzatsinda azemezwa n'abafana hashingiwe ku mubare w'abazakunda imbyino ye babinyujije mu buryo bwo gushyiraho ibitekerezo 'comments' no gukanda akamenyetso 'Likes' mu kwerekana babikunze.

    Uzatsinda muri iri rushanwa azahembwa ibihumbi 350 Frw kandi imbyino ye izajya mu mashusho y'iyi ndirimbo 'United Africa'.

    Alain Muku atangije iri rushanwa, nyuma y'iminsi yari amaze yamamaza iyi ndirimbo ye mu bitangazamakuru bikomeye harimo ibikorera mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Abidjan muri Cote d'Ivoire aho atuye n'ahandi henshi.

    Ni urugendo asobanura ko rwagenze neza. Kandi ko indirimbo ye yakiriwe neza ahanini bitewe n'uko iri mu ndimi zikoreshwa henshi muri Afurika no kuba ikangurira Abanyafurika gusenyera umugozi umwe.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Alain Muku yavuze ko ari gutekereza gufata amashusho y'iyi ndirimbo Covid-19 nicogora. Ati 'Amashusho ndifuza kuyafata nyuma y'irushanwa nizera ko Coronavirus izaba yatanze agahenge ku buryo uwatsinze imbyino ye izajya mu mashusho.'

    Akomeza ati 'Uwatsinze azatoranywa n'abazakurikirana irushanwa. Ni ukuvuga uzagira amajwi menshi yatowe kurusha abandi.'

    Alain Muku avuga ko iri rushanwa yateguye rigamije no kubwira abahanzi basanzwe babyina ko igihe kigeze kugira ngo bajye bakora amarushanwa 'imbonankubone muri za sitade'.

    Ku wa 16 Ukuboza 2020, ni bwo Alain Muku yasohoye indirimbo 'United Africa'. Aririmba asaba Afurika kunga ubumwe nk'uko abatuye indi migabane itandukanye yo ku Isi babikoze.

    Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw'Igifaransa, Icyongereza, Ikinyarwanda n'Igiswahili mu rwego rwo kugira ngo izarenga imipaka, ubutumwa Alain Mukuralina yatanze bugere ku mubare munini w'abatuye Afurika bashyire hamwe, bavuge rumwe.

    We avuga ko Abanyafurika bashyize hamwe bahiga benshi. Yabwiye INYARWANDA, umugabane wa Afurika ufite buri kimwe cyose cyatuma utera imbere, ariko ko kudashyira hamwe kw'abatuye uyu mugabane ari byo bituma ukomeza gufatwa nk'umugabane udateye imbere.

    Ati 'Abanyafurika ntitudashyira hamwe turarimbutse. Niba abanyaburayi barabibashije, abanyamerika bakabibasha bagakora igihugu kimwe, twe bitunaniza iki? Tureba he, turagana he, bitunaniza iki? Ntaho tujya ntitudashyira hamwe.'

    Akomeza ati '…Ibintu byivangura, ibintu by'imipaka biveho. Dushyire hamwe, dukorere hamwe dufite umugabane kuri iyi Isi nta mugabane ukize, ufite ubutunzi nk'uwacu.'

    'Mu mashyamba turi aba mbere, mu butaka buhingwa turi aba mbere, mu bunini sinakubwira, mu mubare w'abaturage sinakubwira, ibintu bifite agaciro biri mu nsi y'ubutaka byo biteye ubwoba; peteroli, gaz, amabuye y'agaciro, ibyo byose biri Afurika. Ariko nkibaza akabazo kamwe kubera iki dufite ibyo byose ariko akaba ari twe bakennye?

    Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo ye, ari inzira ikomeye igera ku benshi kandi byihuse, yagaragarijemo ko inzozi z'uko Afurika yaba igihugu kimwe zishobora kuba impamo.

    Alain Muku yiteguye guhemba ibihumbi 350 Frw uzabyina neza indirimbo ye ‘United Africa’

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘UNITED AFRICA’ Y’UMUHANZI ALAIN MUKU

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102237/alain-muku-azahemba-uzabyina-neza-indirimbo-ye-united-africa-yagejeje-mu-bitangazamakuru-b-102237.html

  • Amakipe 3 akinamo abanyarwanda yageze ½, Meddie Kagere ati'kuki buri mu gihe muba mumbaza Yanga?' #rwanda #RwOT

    Amakipe 3 akinamo abanyarwanda muri Tanzania yageze muri ½ cya Mapinduzi Cup, igikombe kirimo kubera muri Zanzibar.

    Ayo makipe ni Simba SC ya Meddie Kagere, Yanga ya Haruna Niyonzima na Azam FC ya Niyonzima Ally.

    Muri ½, Haruna Niyonzima wafashije ikipe ye kugera muri ½ banganya na Jamhuri SC 0-0 ariko bakaza gutsinda Namungo FC 1-0 uyu munsi irahura na Azam FC ya Niyonzima Ally yanganyije na Mlandege 1-1 ariko ku munsi w’ejo ikaba yaratsinze Malindi 1-0. Ni umukino uri bube saa 15 z’i Kigali.

    Nyuma yo gutsinda Chipukizi 3-1 na Mtibwa Sugar 2-0, Simba SC ya Kagere uyu munsi saa 19:15′ z’i Kigali, muri ½ irahura na Namungo FC yatsinzwe na Yanga 1-0 ikaza gutsinda Jamhuri 2-0.

    Meddie Kaere abajijwe niba atekereza ko ku mukino wa nyuma bashobora guhura na Yanga, mukeba wabo w’ibihe byose, yavuze ko ari ikipe nk’izindi atumva impamvu abantu baba bamubaza guhura na Yanga.

    Ati'ikipe yose twahura icy’ingenzi ni ugutwara igikombe. Sinzi impamvu muduhatira Yanga, ikipe twahura yose ni ikipe iba yarakoze kugira ngo igere ku mukino wa nyuma, sinzi impamvu muvuga Yanga mutavuga andi makipe.'

    Umukino wa nyuma uzaba tariki ya 13 Mutarama 2021. Igikombe cy’umwaka ushize gifitwe na Mtibwa Sugar yagitwaye itsinze Simba SC 1-0 ku mukino wa nyuma.

    Haruna yafashije Yanga kugera muri 1/2

    Ally Niyonzima arahura na Haruna muri 1/2

    Kagere utarakinnye umukino wa Mtibwa Sugar yitezwe muri 1/2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-3-akinamo-abanyarwanda-yageze-%C2%BD-meddie-kagere-ati-kuki-buri-mu-gihe-muba-mumbaza-yanga