Blog

  • Nick Minaj ari kwishyuzwa akayabo k'amamiliyoni y'amanyarwanda kubera gukoresha indirimbo ya Tracy #rwanda #RwOT

    Mu 2018, Chapman yareze Minaj gukoresha bimwe mu bice by'indirimbo ye 'Baby, Can I Hold You Tonight' mu ndirimbo ye 'Sorry'.

    Nubwo iyo ndirimbo ya Minaj atayisohoye kumugaragaro, ariko yaje kugera hanze ikwirakwira henshi kuri interinet.

    Chapman ashinja Nick Minaj ko ari we wayikwirakwije, gusa we yarabihakanye.

    'Guhanga biri mu kaga'

    Minaj yanditse iyo ndirimbo 'Sorry' hamwe n'umuhanzi mugenzi we Nas, mu 2018 ubwo yariho akora album ye Queen.

    Yari ishingiye ku yindi ndirimbo ya dancehall yitwa Sorry y'umunyajamayika Shelly Thunder. Mu kutamenya kuri Minaj, iyo ndirimbo nayo yari ishingiye kuri 'Baby, Can I Hold You Tonight' iri kuri album ya Chapman yo mu 1988.

    Nyuma yo kubona iyo sano, Minaj n'abatunganya muzika be basabye Chapman uburenganzira bwo gukoresha indirimbo ye, ariko uyu muhanzi arabyanga kuko yari yageze hanze.

    Abanyamategeko ba Minaj bavugaga ko umuhanzi aba ashobora gukoresha ibice bimwe by'indirimbo z'abandi igihe cyose yasabye uburenganzira bwa ba nyirabyo.

    Gusa umucamanza yavuze ko “kwemera iyo migirire bigabanya umuhate wo guhanga ibishya mu ruganda rwa muzika.”

    Urubanza rwaje guhagarara nyuma y'uko Nicki Minaj yemeye kumvikana hanze y'urukiko na Tracy Chapman.

    Ubwumvikane bwabo bushingiye ku kwishyura $450,00 nk'uko biri mu mpapuro zatangajwe n'urukiko rwo muri California.

    Chapman ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu bihe bishize kubera iyo ndirimbo ye n'izindi nka 'Fast car', 'Behind the wall'…

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nick-minaj-ari-kwishyuzwa-akayabo-k-amamiliyoni-y-amanyarwanda-kubera-gukoresha

  • Nyarugenge: Mu rugo rw'umuturage hagaragaye gerenade – #rwanda #RwOT

    Saa tanu n'igice z'amanywa yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Mutarama 2021, nibwo iyi gerenade yabonetse mu rugo rw'umuturage.

    Iyi gerenade yabonywe n'abantu bari barimo gukura igitaka mu rugo rw'uwo muturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabanda, Mugambira Etienne, yemereye IGIHE iby'aya makuru.

    Yagize ati ' Bayibonye mu rugo rw'umuturage ubwo bari barimo kuvangura igitaka n'amabuye.'

    Yavuze ko inzego zishinzwe gutegura ibisasu zahise ziza kuyitwara anaboneraho gusaba abaturage kujya birinda gukinisha ibintu cyane cyane by'ibyuma batazi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-mu-rugo-rw-umuturage-hagaragaye-gerenade

  • Gerageza amahirwe mu marushanwa y’imivugo n’indirimbo bisingiza Intwari z’Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu bukangurambaga bushobora gukorwa hifashishijwe ibiganiro mbwirwaruhame, inyandiko, imfashanyigisho, amashusho, indirimbo, imivugo n’ibindi birango bitandukanye bigera ku Banyarwanda bivuga cyangwa bigaragaza umuco w’ubutwari n’indangagaciro ziwushamikiyeho.

    Ni muri urwo rwego muri uyu mwaka wa 2020-2021, Urwego rwateguye amarushanwa y’imivugo n’indirimbo bisingiza intwari z’u Rwanda bikanamamaza indangagaciro z’umuco w’ubutwari.

    Ibisobanuro birambuye kuri aya marushanwa wabisanga muri iri tangazo:

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gerageza-amahirwe-mu-marushanwa-y-imivugo-n-indirimbo-bisingiza-intwari-z-igihugu

  • Nyarugenge: Mu rugo rw’umuturage hagaragaye gerenade – #rwanda #RwOT

    Saa tanu n’igice z’amanywa yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Mutarama 2021, nibwo iyi gerenade yabonetse mu rugo rw’umuturage.

    Iyi gerenade yabonywe n’abantu bari barimo gukura igitaka mu rugo rw’uwo muturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Mugambira Etienne, yemereye IGIHE iby’aya makuru.

    Yagize ati “ Bayibonye mu rugo rw’umuturage ubwo bari barimo kuvangura igitaka n’amabuye.”

    Yavuze ko inzego zishinzwe gutegura ibisasu zahise ziza kuyitwara anaboneraho gusaba abaturage kujya birinda gukinisha ibintu cyane cyane by’ibyuma batazi.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-mu-rugo-rw-umuturage-hagaragaye-gerenade

  • Umunyeshuri yemeye ko yishe se na nyina, n'abavandimwe be #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri muri kaminuza ukekwa, yemereye polisi anatanga amakuru y'uburyo yateguye akanica abantu bane bo mu muryango we nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

    Simon Warunge w'imyaka 22, biravugwa ko yabwiye polisi ko yakoresheje umutarimba (fer à béton) akubita nyina, se, n'umuvandimwe we mbere yo kubatera icyuma.

    Nyuma yo gukora ibi iwaho ahitwa Kiambu, hanze gato y'umujyi wa Nairobi, yarahunze ariko arashakishwa afatwa mu mpera z'icyumweru gishize.

    Yabwiye polisi ko ababyeyi be bari abagome kandi bamwangaga cyane nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru Star.

    Uyu musore ukekwa avuga ko yageze ku kwica abe abifashijwe no kureba filimi ya serie yo mu Bwongereza yitwa 'Killing Eve'.

    Bashiki be babiri barokotse ubwo bwicanyi bari bagiye ku ishuri.

    Nyina yari umuforomokazi mu by'indwara zo mu mutwe, naho se yari umuforomo muri Amerika akaba yari yaraje muri Kenya mu biruhuko bya Noheli.

    Polisi yataye muri yombi n'umukobwa w'inshuti y'uyu muhungu, bombi bagejejwe mu rukiko uyu munsi kuwa mbere, mu gihe iperereza rikomeje.
    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/11/umunyeshuri-yemeye-ko-yishe-se-na-nyina-nabavandimwe-be/

  • Ku myaka 53 Kazuyoshi Miura akomeje kwandika… – #rwanda #RwOT

    Miura azizihiza isabukuru y’imyaka 54 y’amavuko tariki ya 26 Gashyantare 2021, umunsi umwe mbere yuko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Buyapani muri uyu mwaka w’imikino itangira.

    Uyu wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Buyapani, yageze muri Yokohama FC mu 2005, akaba yiyemeje gukina umwaka wa 17 muri iyi kipe afatiye runini.

    Nyuma yo kongera amasezerano y’umwaka muri iyi kipe, Miura yagize ati”Umuhate n’urukundo mfitiye umupira w’amaguru nibyo bintera imbaraga”.

    Miura yatangiye umwuga wo gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga mu 1986, atangirira muri Santos yo muri Brazil.

    Mu 2017 Miura yabaye umukinnyi ukuze kurusha abandi uciye agahigo ko gutsinda igitego muri shampiyona y’u Buyapani, mu mukino Yokohama yakinaga naThespakusatsu Gunma, ubwo yari afite imyaka 50 n’iminsi 14.

    Miura uzwi nka  ‘King Kazu’ ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Buyapani, ndetse akaba yarakoreshejwe mu ishusho ya shampiyona ubwo yamurikwaha ku mugaragaro mu 1993.

    Uyu mukinnyi ukomeje gutangaza benshi, yatsinze ibitego 55 mu mikino 89 yakiniye ikipe y’igihugu y’u Buyapani, akaba yaranyuze muri shampiyona zikomeye ku Isi harimo iy’u Butaliyani mu ikipe ya Genoa, mbere yo kwerekeza muri Croatia na Australia.

    Miura ni umukinnyi wa gatatu ukuze cyane ku Isi ukiri mu kibuga nyuma ya Ezzeldin Bahader w'imyaka 75 ukomoka mu Misiri ukinira ikipe ya 6 Octobre, n’Umunya-Isreal Isaac Hayik w'imyaka 73 ukina muri Maccabi Ironi y'iwabo muri Israel.

    Kazuyoshi ni umwe mu bakinnyi bakuze cyane bakiri mu kibuga

    Miura yongereye amasezerano muri Yokohama FC

    Kazuyoshi ni umwe mu bakinnyi b’abahanga kandi bakuze bakiri mu kibuga

    Kazuyoshi yegukanye ibihembo mpuzamahanga bitandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102262/ku-myaka-53-kazuyoshi-miura-akomeje-kwandika-amateka-akomeye-muri-ruhago-yongereye-amaseze-102262.html

  • Rutsiro: Abashinjwaga amanyanga muri VUP bagizwe abere basubijwe mu kazi – #rwanda #RwOT

    Aba bakozi bari barahagaritswe n’ubuyobozi bw’Akarere mu gihe cy’amezi atandatu kubera iperereza bakorwagaho ryo kunyereza umutungo wa Leta mu mishinga ijyanye no gukora imihanda y’imigenderano muri gahunda ya VUP. Urukiko rwabagize abere tariki ya 9 Ukuboza 2020.

    Byavugwaga ko mu bikorwa byagombaga gukorerwa abaturage hari ibikoresho birimo amabuye n’imicanga byagombaga kubaka ibiraro bito ku mihanda y’imigenderano bitahageze kandi byarishyuwe.

    Mu gusubizwa mu kazi habayemo impinduka nyinshi zinyuranye n’imyanya bari basanzwe bakoraho bamwe irahinduka, aho hari bamwe mu bari abakozi bo ku rwego rw’akarere bajyanywe ku rwego rw’umurenge, ndetse abandi bo mu mirenge nabo bahinduriwe imirenge bakoreragamo.

    Muri aba bakozi abahinduriwe imyanya harimo, Basabose Alexis wari usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere n’Umutungo mu Karere ka Rutsiro kuri ubu wagizwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati.

    Mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bahinduriwe imirenge bayoboraga harimo Rutayisire Déogratias wari usanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango wagizwe umwere n’urukiko ku ikubitiro ubwo baburanaga ku ifungwa ry’agateganyo ry’iminsi 30 agahita ajyanwa kuyobora umurenge wa Kigeyo.

    Ikizihiza Alida wayoboraga umurenge wa Rusebeya kuri ubu yahawe kuyobora Umurenge wa Murunda, aho yasimburanye Ntihinyuka Janvier umukozi wayoboraga umurenge wa Murunda wagiye Rusebeya.

    Bisangwabagabo Sylvestre wayoboraga umurenge wa Kivumu, yajyanywe kuyobora umurenge wa Mukura.

    Umuyobozi ushinzwe iyubakwa ry’Imihanda, Kamana Jean Marie na Munyamahoro Cyato Justin usanzwe ari umucungamari w’akarere aba bagumye mu myanya yabo.

    Abakozi bashinzwe ubutaka mu mirenge aribo Nshizirungu Emmanuel wa Nyabirasi, Sekamana Théophile wa Ruhango, Kagaba J. Baptiste wa Mukura, Murari Richard wa Murunda na Ndagijimana Aloys wa Kivumu bagumye mu mirenge yabo.

    Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro ayinkamiye Emerance yemeje aya makuru, avuga ko babasubije mu kazi bagendeye ku itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta.

    Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-abashinjwaga-amanyanga-muri-vup-bagizwe-abere-basubijwe-mu-kazi

  • Nick Minaj yaciwe akayabo kubera ibyo yakoze bigayitse. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nicki Minaj yaciwe arenga miliyoni 400 Frw kubera gukoresha indirimbo ya Tracy Chapman atabimuhereye uburenganzira.

    Umuraperi Nicki Minaj wari umaze iminsi ashyiditse mu nkiko na mugenzi we w'umuhanzikazi wamamaye mu myaka yo hambere nka Tracy Chapman bapfa indirimbo , yemeye kumwishyura ibihumbi 450$ arenga miliyoni 448 Frw.

    Byatewe n'indirimbo ya Tracy Chapman yo mu 1988 yitwa 'Baby Can I Hold You', Nicki Minaj yakoresheje amwe mu magambo ayigize atabiherewe uburenganzira, ni mu ndirimbo uyu muhanzikazi yise 'Sorry' yakoranye na Nas.

    Nicki Minaj n'abamufasha mu muziki bashakaga kwifashisha amwe mu magambo agize iyi ndirimbo mu ndirimbo ye 'Sorry' iri kuri album ye yise 'Queen' yagiye hanze muri Kanama 2018, ariko Chapman arabangira abandi barayikoresha.

    Muri Nzeri umwaka ushize umucamanza Virginia A. Phillips wo muri Los Angeles yagaragaje ko ari ku ruhande rwa Nicki Minaj ariko yemera ko hakorwa iperereza ry'ukuntu iyi ndirimbo ya Nicki Minaj, yageze mu biganza bya Funkmaster Flex usanzwe akora kuri radiyo ari na we wayisakaje.

    Abo ku ruhande rwa Chapman batangaje ko Nicki Minaj ariwe washyize hanze iyi ndirimbo, ariko Nicki Minaj we arabihakana.

    Impapuro zagiye hanze ku wa 17 Ukuboza umwaka ushize z'imyanzuro y'urukiko zigaragaza ko Nicki Minaj yasabwe kwishyura 450.000$ arimo ayakoreshejwe yose na Chapman n'abamuraniraga muri uru rubanza, ikipe ya Chapman ikaza kubyemera ku wa 30 Ukuboza.

    Mu butumwa Chapman yashyize hanze ku wa Gatanu w'icyumweru gishize yavuze ko yashimishijwe n'imyanzuro y'urukiko, avuga ko uburenganzira bw'abahanzi burinzwe n'itegeko ndetse bugomba kubahwa n'abandi bahanzi

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/nick-minaj-yaciwe-akayabo-kubera-ibyo-yakoze-bigayitse/

  • Inama ikomeye Miss Akiwacu Colombe yagiriye u… – #rwanda #RwOT

    Akiwacu usanzwe ubarizwa mur Bufaransa, ni umwe muri ba Nyampinga 9 b'u Rwanda bakomeje amashuri yabo bagura ibikorwa bifasha sosiyete ndetse n'ibye bwite birimo kumurika imideli no gukorana n'ibigo bikomeye mu bijyanye no kwamamaza.

    Ijoro rya tariki 22 Gashyantare 2014 ryinjiye mu mateka y'umukobwa w'urubavu ruto Akiwacu Colombe kuko ari bwo yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2014 mu birori byabereye imbere y'imbaga yari ikoraniye muri sitade nto (Petit Stade) i Remera.

    Uyu mukobwa wari wambaye nimero 09 yahigitse abo bari bahatanye 15. Yari yiyamamaje ahagarariye Intara y'Uburasirazuba.

    Mu bihembo Miss Colombe yahawe harimo sheki ya Miliyoni 2 Frw, imodoka y'ivatiri yo mu bwoko bwa Nissan, itike y'indege yo kujya mu Bufaransa na Espagne n'itike yo kujya kureba filime muri Century Cinema yo muri Kigali City Tower mu gihe cy'umwaka.

    Miss Akiwacu Colombe yabwiye INYARWANDA, ko uko imyaka ishira ariko irushanwa rya Miss Rwanda rigenda ritera imbere ashingiye ku bihembo n'ibindi bigenda byongerwa muri iri rushanwa kugira ngo rikomeze guha imbaraga umwana w'umukobwa w'Umunyarwandakazi.

    Colombe avuga ko ku gihe cye, umukobwa yatorwaga agahabwa amafaranga 'bikaba birarangiye' ariko ko muri iki gihe umukobwa wegukana ikamba ahembwa buri kwezi, ibisonga bye bigafashwa gukorana n'ibigo bitandukanye n'ibindi byinshi avuga ko bigaragaza ko irushanwa ryaguka “cyane”.

    Uyu mukobwa avuga ko ari ibintu byo kwishimira, kandi ko muri iki gihe yanumvise ko abakobwa bazagera mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa cya Miss Rwanda 2021 bose bazishyurirwa kwiga Kaminuza.

    Ati '…Rero icyo navuga cya mbere ni uko ari ibintu biri gutera imbere. Ntabwo navuga ko ari byiza cyane, turacyari kure cyane, turacyafite urugendo ariko ni ibintu tuzagenda twiga. Twigira ku banyamahanga, tukigira ku bandi babigiyemo mbere, ibyiza byabo tukabifata, ibibi tukabisiga inyuma, tugakomezanya n'ibintu byacu. Ariko urugendo rwo ruracyari rurerure.'

    Miss Akiwacu Colombe yavuze ko umukobwa akwiye kujya muri Miss Rwanda 2021, afite impamvu imujyanyemo. Kuko ngo kujya muri iri rushanwa si ukuvuga ko ari we mukobwa mwiza, cyane ko 'ubwiza buterwa na buri muntu wese ubureba'.

    MUKOBWA IYANDIKISHE MURI MISS RWANDA 2021 UNYUZE KURI INYARWANDA.COM

    Colombe yabwiye umukobwa wafashe icyemezo cyo kwiyandikisha muri Miss Rwanda ko ntadatorwa bitazaba bivuze ko ari umubi ahubwo 'ni uko ibyo bakeneye atazaba yabigezeho.'

    Ashimangira ko umukobwa wese wiyandikisha muri iri rushanwa akwiye kuba afite impamvu ifatika ituma aryitabira, afite n'umushinga ashaka gukora.

    Avuga ko kwitabira Miss Rwanda 'hari imiryango myinshi ifunguka' ariko ko iyo umukobwa atabyitwayemo neza 'hari imiryango ishobora gufungika'.

    Colombe yavuze ko umukobwa akwiye gutegura umushinga wo kujya muri Miss Rwanda nk'uko indi mishinga yose itegurwa.

    Ati '…Ni umushinga nk'indi. Yaba umushinga w'ishuri, yaba umushinga wo gukora ubucuruzi, yaba umushinga wo gukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Bitegura neza uvuge uti 'ndamutse ntowe nakora ibi n'ibi. Nabigenza gutya na gutya kuko inzira nabinyuzamo n'iyi n'iyi. Yego bishobora kutagenda neza 100% nk'uko wabishakaga ariko bujya kugera ku ntsinzi ni ukwitegura.'

    Miss Akiwacu Colombe yavuze ko mu myaka irenga itandatu ishize yambitswe ikamba rya Miss Rwanda, afite ubuhamya burebure bw'imiryango yafungutse kubera iri rushanwa kandi 'n'ubu iracyafunguka'.

    Miss Akiwacu Colombe yasabye buri mukobwa wese ushaka kwitabira Miss Rwanda 2021 kubanza kumenya impamvu ashaka kwitabira iri rushanwa


    Miss Colombe yavuze ko kuva mu 2014 yakwegukana ikamba rya Miss Rwanda hari imiryango myinshi yafungutse n’ubu igifunguka kubera iri kamba ry’agaciro kanini

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS AKIWACU COLOMBE AGIRA INAMA ABASHAKA GUHATANA MURI MISS RWANDA 2021

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102251/inama-ikomeye-miss-akiwacu-colombe-yagiriye-umukobwa-ushaka-kwitabira-miss-rwanda-2021-102251.html