Blog

  • Bugesera: Yatawe muri yombi azira gutoteza umuturanyi we amuziza ko ari Umututsi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 42 yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize mu Mudugudu wa Murambo mu Kagari ka Murambo mu Murenge wa Kamabuye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yatawe muri yombi azira gutoteza umugore baturanye amuziza ko ari Umututsi.

    Yagize ati “Yaramutotezaga amubwira ngo nkawe waje gushaka hano ute, ubundi akanabwira umugabo we ngo ubundi uwo mugore wamushakaga aza muri aba bantu aje gukora iki? Umugore byaramurambiye rero arabivuga uwo mugabo arafatwa, yamuzizaga ko ari Umututsi.”

    Meya Mutabazi yasabye abaturage kubana neza mu mahoro bakirinda amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside ashobora kubabaza abantu.

    Ati “Abaturage turabasaba kubana mu mahoro bakirinda n’iyo ngengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko yakomeza kuba mu bantu ari abayikoze, ari abakiyifite cyangwa n’abashaka kuyiha ku bandi turabasaba kuyirinda no kuyirwanya ni cyo twasaba abaturage kandi bakabana mu mahoro.”

    Yavuze ko abantu basanzwe batoteza abandi cyangwa abavuga amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside badasanzwe muri Bugesera ngo niyo hagize uhaboneka arakurikiranwa akabihanirwa.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamabuye bwavuze ko uyu mugabo ngo yari amaze igihe kinini atoteza uwo mugore ariko bikaba byaragaragaye cyane ku wa Gatandatu ari nabwo yahise atabwa muri yombi, kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhuha.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-yatawe-muri-yombi-azira-gutozeza-umuturanyi-we-amuziza-ko-ari-umututsi

  • Ikiraro cyo mu kirere muri Nyungwe cyaje ku isonga mu nzira nziza zo mu kirere zo gusura muri 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikiraro cyo mu kirere cyo muri Nyungwe ni kimwe mu byiza nyaburanga biboneka muri iyo Pariki
    Ikiraro cyo mu kirere cyo muri Nyungwe ni kimwe mu byiza nyaburanga biboneka muri iyo Pariki

    Nk’uko byanditswe n’urubuga rwa Lonely planet, umuntu uri kuri icyo kiraro cyo mu kirere ashobora kureba ubwoko bw’inguge bugera kuri cumi na butatu (13 primate species), harimo ubwitwa ‘chimpanzees’, akabona inyoni zitabarika, ibinyugunyugu n’ibintu byiza bituye muri iyo pariki”.

    Kuri urwo rubuga bongeraho ko mbere yo gutangira urugendo rwo gusura iyo pariki, ba mukerarugendo babanza guhabwa inkoni bitwaza cyangwa se bicumba, kuko muri iyo pariki hakunze kugwa imvura cyane, ituma aho abantu banyura hashobora kugorana kuhanyura kubera ibyondo”.

    Urubuga Lonely planet kandi rwanibukije ko muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19 hari amabwiriza yashyizweho ajyanye no kukirinda, bityo bagira ba mukerarugendo inama y’uko bajya babanza kumenya amakuru mbere yo guhaguruka mu bihugu byabo, ndetse no kubahiriza ingamba zo kwirinda ziba zarashyizweho n’inzego z’ubuzima mu bihugu bajya gusura.

    Mu Rwanda, ibikorwa by’ubukerarugendo birakomeje, yaba kuri ‘canopy’, muri Pariki y’Igihugu y’Akagera (Akagera National Park) no muri Pariki y’Igihugu y’ibirunga (Volcano national park), ahaboneka ubwoko bw’ingagi zo mu misozi zisigaye ahantu hakeya ku isi. Gusa ibyo byose bijyana no kubahiriza ingamba u Rwanda rwashyizeho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

    Ni muri urwo rwego, ba mukerarugendo ndetse n’abashoferi babatwara, basabwa kuzuza ibyangombwa byerekana aho bifuza gusura, bakabishyira ku rubuga www.visitrwanda.com/domestic-tourism-facilitation-form , bagomba kandi gutanga ibyangombwa bigaragaza ko bipimishije COVID-19 basanga batayirwaye bakabishyira ku rubuga [email protected] . Ibyo bitangwa nibura mu masaha 24 mbere yo gutangira urugendo rw’ubukerarugendo.

    Ku basura Nyungwe, Gishwati-Mukura na Pariki y’igihugu y’ibirunga, ibipimo bya Covid-19 bisabwa, ni ibyakozwe mu masaha 72 abanziriza urugendo (SARS-CoV 2 Real Time Polymerase Chain Reaction(RT-PCR) taken within 72 hours).

    Kuri Pariki y’Igihugu y’Akagera, umuntu asabwa kuba yakorewe ibipimo byihuse mu masaha 72 bikagaragara ko atarwaye (one should have a negative Rapid Antigen Test(RDT)).

    Ahandi hantu hasurwa, harimo n’amahoteli, bo bemera kimwe muri ibyo byangombwa byavuzwe haruguru, mu gihe cyatanzwe mu masaha 120.

    Kuri urwo rutonde rwa za ‘canopy’ rwakozwe na Lonely Planet hariho na Canopy yitwa ‘Redwoods Nightlights’ yo mu gihugu cya New Zealand iza ku mwanya wa kabiri ndetse n’iyitwa ‘Arbor Day Farm Tree Adventure’ iherereye ahitwa Nebraska muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Hari kandi ‘Treetop Walk Bavarian Forest’ yo mu Budage , ‘Tahune Airwalk’ iherereye ahitwa Tasmania mu gihugu cya Australia ndetse na ‘OCBC Skyway’ yo mu gihugu cya Singapore.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/pariki/article/ikiraro-cyo-mu-kirere-muri-nyungwe-cyaje-ku-isonga-mu-nzira-nziza-zo-mu-kirere-zo-gusura-muri-2021

  • Harmonize yatunguye abatari bake nyuma yo kugaragara afite umwana bivugwa ko yaguze(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Harmonize aravugwaho kugura umwana w'umukobwa uri mu kigero cy'umwaka n'igice.ibi byatangiye guhwihwiswa nyuma y'aho uyu muhanzi akomeje kugaragara ahantu hatandukanye ari kumwe n'uyu mwana kandi byaravugwaga ko yabuze urubyaro.

    Uyu mwana bivugwa ko uyu muhanzi yamuguze kuko yari amaze umwaka urenga yarabuze urubyaro ndetse ashaka gatanya n'umutaliyanikazi bakoze ubukwe.Uyu mutaliyani kazi niwe watumye Harmonize atandukana na Diamond kuko yashakaga ko Harmonize nawe ashinga kampani ikomeye muri Tanzania nayo ifasha abahanzi ndetse uyu mugore ni nawe watanze amafaranga menshi cyane muri miliyoni zirenga 500 Diamond yari yaciye uyu muhanzi kugirango atangire yikorane.

    Nguyu umwana Harmonize bivugwa ko yaguze.

    Bivugwako mubyukuri Harmonize n'uyu muvungukazi bari barabuze urubyaro kubera uyu mumugore afite uburwayi bwatumanaga atabyara, kubera kurambirwa gutegereza umwana ngo nibyo byatumye Harmonize ahimba amayeri yo gushaka umwana ngo amwiyitirire nuko abone uko atandukana neza n'uyu muzungu bivugwako ari nawe wamuhaye amafaranga menshi cyane yo kugirango atandukane na Diamond nawe atangire yikorere.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/harmonize-yatunguye-abatari-bake-nyuma-yo-kugaragara-afite-umwana-bivugwa-ko-yaguzeamafoto/

  • Ntibisanzwe! Umukobwa ukiri muto yashwanye n'ababyeyi be bapfa gukundana n'umusaza rukukuri [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'imyaka 21 witwa Jana Leonhardt ukomoka ahitwa Jena mu Budage yatangaje ko yashwanye n'ababyeyi be bapfa urukundo afitanye n'umwarimu wigisha philosophy witwa Peter Heinrich w'imyaka 48.

    Uyu mukobwa yatangiye gukunda uyu mwarimu umurusha imyaka 27 ubwo yabonaga amashusho akora ku rubuga rwa You Tube gusa urukundo rwe n'uyu mwarimu rwarakaje ababyeyi be nkuko yabitangaje.

    Uyu mukobwa wiga psychology ntiyashakaga umukunzi ubwo yabonaga bwa mbere izi videos z'uyu mwarimu kuri You tube mu myaka 3 n'igice ishize.

    Jana yar afite imyaka 18 ubwo yarebaga aya mashusho y'uyu mwarimu ahita amwandikira kuri email amubwira ko yamukunze.

    Aba bombi batangiye kwandikira bikuza umubano wabo kugeza ubwo baje guhura ku nshuro ya mbere mu Ukuboza 2017,urukundo rwabo ruriyongera.

    Uyu mukobwa Jana yavuze ko ababyeyi be barakajwe no kumva ko akundana n'uyu mugabo ukuze cyane mu gihe umuryango wa Peter nawo ngo wamubwiye ko atifuza kumubona akundana n'umwana abyaye.

    Jana ahamagara bwa mbere Peter yamubwiye byinshi kuri we arangije amusobanurira ko yifuza ko baganira byinshi kuri Philosophy.

    Uyu mugabo nawe yamubwiye amwe mu mateka y'ubuzima bwe ndetse amusobanurira byinshi kuri Philosophy basanga hari ibyo bahuriyeho.

    Peter wari utuye mu mujyi wa Frankfurt yagenze ibirometero bisaga 300 agiye kuraba uyu mukobwa ukiri muto birangira bemeranyije gukundana.

    Aba bombi bakomeje gukundana mu buryo buteruye kugeza ubwo uyu mugabo Peter yasabye Jana ko bakundana gusa ababyeyi babo babanje kurwanya uru rukundo rudasanzwe.

    Jana yavuze ko imyaka abantu barutana itagakwiye kuba imbogamizi y'urukundo ndetse aba bombi bashinze konti ya Instagram yitwa @30chronia bahuriyeho ibafasha kwigisha abantu.

    Ati 'Ntabwo natekerezaga ko nakundana n'umusaza ku myaka 18 gusa.Nari nshishikajwe n'amasomo yanjye,ntabwo nigeze ntekereza ku by'urukundo.Numvaga nifuza kuziga philosophy cyangwa psychology muri kaminuza kuko nakundaga ayo masomo.

    Namaze igihe kinini nkurikirana amasomo yabyo kuri You Tube aho narebaga imitwe y'inkuru ishishikaje.

    Nagira inama abantu bakundana n'ababarusha imyaka kubigaragaza.Ntukabihishe ahubwo ba umunyakuri.Nubwo hari abantu batabyumva,ibyo batekereza ntacyo bitwaye,icy'ingenzi nuko mwembi muba mwishimye.

    Urukundo nta myaka rugira ahubwo rutanga ibyishimo.Simbona isura y'ubuzima bwanjye ntari kumwe n'uwo dusangiye ubuzima.'


    Source : https://impanuro.rw/2021/01/11/ntibisanzwe-umukobwa-ukiri-muto-yashwanye-nababyeyi-be-bapfa-gukundana-numusaza-rukukuri-amafoto/

  • Mubo navuganira bariya nti barimo”. Madam Ingabire Imaculle. #rwanda #RwOT

    Mukiganiro kigufi Umuyobozi wa Transparency International Rwanda Madam Ingabire Imaculle yagiranye n’Ikinyamakuru www. imirasire.rw yavuzeko mubo yavuganira bariya batarimo” Yagize ati” Mubyukuri ndibaza impamvu bariya bantu Leta itabafata ngo ibafunge, abantu barashira icyorezo kimeze nabi naho bo bakavuga ngo bararengana, ngewe mubo navuganira bariya bantu ntibarimo”.

    Ibi Ingabire abivuze mu gihe mu minsi ishyize hagaragaye abantu basaga 60 bo mu karere ka Ruhango barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakanga kwambara agapfukamunwa bitwaje imyemerere yabo, ndetse hari nabamwe bumvikanye mu bitangaza makuru bavuga ko bakuye abana babo mi ishuri kubera ko bategekwa kwa mbara agapfukamunwa.
    Aha ninaho abo baturage bavuga ko barengana babaziza imyemerere yabo.

    Mu bindi Imaculle yagarutseho nuko yavuze ko buriya ari ubujiji kuko nijambo ry’Imana bigishwa rivuga ko ni babura ubwenge Imana izabareka.

    Imaculle arasaba inzego za Leta bireba guhagurukira bariya bantu bateza akaga bagenzi babo banga kumvira amabwiriza n’ingamba za shyizweho zo kurwanya Covid-19

    Yagize ati”bariya bantu niba bashaka kwiyahura ni banjye muri Nyabarongo bareke gushyira mu kaga abandi bantu”.

    Kuva umurwayi wambere wa Corona ageze murwanda abamaze kwandura ni 9,630 naho abamaze gukira ni 6,974 mugihe abamaze guhitanwa nayo ari 120. Abakirwaye ni 2,536.
    Ijanisha kubandura kugeza ubu rikaba riri kuri 7.1%

    Bagabo John.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Mubo-navuganira-bariya-nti-barimo-Madam-Ingabire-Imaculle

  • Umukobwa ukiri muto yashwanye n'ababyeyi be bapfa gukundana n'umugabo umurusha imyaka 27 [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yatangiye gukunda uyu mwarimu umurusha imyaka 27 ubwo yabonaga amashusho akora ku rubuga rwa You Tube gusa urukundo rwe n'uyu mwarimu rwarakaje ababyeyi be nkuko yabitangaje.

    Uyu mukobwa wiga psychology ntiyashakaga umukunzi ubwo yabonaga bwa mbere izi videos z'uyu mwarimu kuri You tube mu myaka 3 n'igice ishize.

    Jana yar afite imyaka 18 ubwo yarebaga aya mashusho y'uyu mwarimu ahita amwandikira kuri email amubwira ko yamukunze.

    Aba bombi batangiye kwandikira bikuza umubano wabo kugeza ubwo baje guhura ku nshuro ya mbere mu Ukuboza 2017,urukundo rwabo ruriyongera.

    Uyu mukobwa Jana yavuze ko ababyeyi be barakajwe no kumva ko akundana n'uyu mugabo ukuze cyane mu gihe umuryango wa Peter nawo ngo wamubwiye ko atifuza kumubona akundana n'umwana abyaye.

    Jana ahamagara bwa mbere Peter yamubwiye byinshi kuri we arangije amusobanurira ko yifuza ko baganira byinshi kuri Philosophy.

    Uyu mugabo nawe yamubwiye amwe mu mateka y'ubuzima bwe ndetse amusobanurira byinshi kuri Philosophy basanga hari ibyo bahuriyeho.

    Peter wari utuye mu mujyi wa Frankfurt yagenze ibirometero bisaga 300 agiye kuraba uyu mukobwa ukiri muto birangira bemeranyije gukundana.

    Aba bombi bakomeje gukundana mu buryo buteruye kugeza ubwo uyu mugabo Peter yasabye Jana ko bakundana gusa ababyeyi babo babanje kurwanya uru rukundo rudasanzwe.

    Jana yavuze ko imyaka abantu barutana itagakwiye kuba imbogamizi y'urukundo ndetse aba bombi bashinze konti ya Instagram yitwa @30chronia bahuriyeho ibafasha kwigisha abantu.

    Ati 'Ntabwo natekerezaga ko nakundana n'umusaza ku myaka 18 gusa.Nari nshishikajwe n'amasomo yanjye,ntabwo nigeze ntekereza ku by'urukundo.Numvaga nifuza kuziga philosophy cyangwa psychology muri kaminuza kuko nakundaga ayo masomo.

    Namaze igihe kinini nkurikirana amasomo yabyo kuri You Tube aho narebaga imitwe y'inkuru ishishikaje.

    Nagira inama abantu bakundana n'ababarusha imyaka kubigaragaza.Ntukabihishe ahubwo ba umunyakuri.Nubwo hari abantu batabyumva,ibyo batekereza ntacyo bitwaye,icy'ingenzi nuko mwembi muba mwishimye.

    Urukundo nta myaka rugira ahubwo rutanga ibyishimo.Simbona isura y'ubuzima bwanjye ntari kumwe n'uwo dusangiye ubuzima.'





    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-ukiri-muto-yashwanye-n-ababyeyi-be-bapfa-gukundana-n-umugabo-umurusha

  • Reba ibintu 31 bitangaje ushobora kuba utari uzi ku buzima bwa muntu cg se ku muntu #rwanda #RwOT

    1. Buri segonda, umubiri w'umuntu urema uturemangingo (Cellules) tugera kuri Miliyoni 25.

    2. Uturemangingo tw'amaraso tuzwi nka 'Globules Rouges, kamwe gashobora kuzenguruka mu mubiri hose mu gihe kitageze ku masegonda 20.

    3. Amakuru agera ku bwonko, agenda umuvuduko wa Kirometero 400 ku isaha (400 Km/h).

    4. Umutima w'umuntu utera nibura inshuro ibihumbi 100 (100,000). Ugereranyije ku mwaka umutima utera inshuro Miliyoni 30.

    5. Amaraso y'umuntu iyo atembera mu mubiri, agenda ahantu harenga kirometero ibihumbi 100,000 ku munsi.

    6. Ibihaha by'umuntu byinjiza nibura Litiro Miliyoni 2 z'umwuka ku munsi.

    7. Mu guseka, nibura umuntu akoresha imikaya igera kuri 36 (Muscles).

    8. Umuntu agira interanyirizo z'amagufa zinyeganyega n'izitanyeganyega (Movable and Semi-Movable Joints) zigera kuri 230.

    9. Ubwonko bw'umuntu bugizwe n'uturemangingo (Neurones) turenga Biriyoni 100.

    10. Umuntu muzima ukuze arya ibiryo bipima ibiro biyingayinga 500 (500kg) ku mwaka.

    11. Kimwe cya Kane cy'amagufa agize umubiri w'umuntu kibarizwa ku maguru.

    12. Uburemere bw'uruhu rw'umuntu mukuru ni impuzandengo ya Kilogarama 2,7.

    13. Ntawashobora kwitsamura akanuye amaso.

    14. Umuntu akora hagati ya Litiro 1 ndetse na 1.6 y'amacadwe ku munsi.

    15. Umuntu ahumeka byibura ibiro 20 (20kg) by'umukungugu mu buzima bwe.

    16. Umuntu agira nibura amaraso angana na Litiro 5.6. Iyi ngano itembera umubiri wose byibura inshuro (Tours) eshatu ku munota.

    17. Mu buzima bw'umuntu, umutima wohereza amaraso yakuzura utugunguru nibura Miliyoni.

    18. Ubwanwa ni wo musatsi ukura cyane ku mubiri w'umuntu, umuntu aburetse ntabwogoshe yasaza buresha na Metero 9.

    19. Amaso y'umuntu ageraho akarekeraho kongera ubunini ariko amazuru n'amatwi ntibihagarara gukura.

    20. Kumva impumuro kw'imbwa gukubye inshuro 21 uk'umuntu

    21. Umuntu ni cyo kinyabuzima ku isi cyonyine kirira amarira.

    22. Mu myaka umuntu abaho, igiteranyo k'igihe amara arya kibarirwa mu myaka 5.

    23. Ku myaka 60, umugore aba amaze kurekura intanga zabyara umwana zigera kuri 450.

    24. Umuntu ndetse n'ifi yitwa 'Dolphins', nibyo biremwa byonyine bikora imibonano mpuzabitsina bikabonamo umunezero.

    25. Mu cyogajuru, umuntu (Astronaut) ntiyarira ngo amarira agwe kuko nta rukuruzi nk'iyo ku isi iba mu kirere (Gravity).

    26. Mu kuvuka, umuntu aba afite amagufa agera muri 300 ariko uko akura hari amagufa agenda afatana birto agasigarana 206.

    27. Imiyoboro y'amaraso y'umuntu uyirambuye yazenguruka isi dutuye inshuro 2 n'igice

    28. Iryinyo ni kimwe mu bice bigize umubiri kidashobora kwikiza cyangwa ngo kisane ubwacyo.

    29. Umuntu ashobora kumara ukwezi atarya ariko ntiyarenza icyumweru atanywa (amazi).

    30. Niyo umuntu yacurama umutwe uri hasi amaguru hejuru, ariye ibiryo byagera mu gifu.

    31. Abana babiri bavutse ari impanga zisa bagira 'DNA' imwe ariko batera ibikumwe (FingerPrints) bitandukanye.

    Source : http://umuryango.rw/opinion/article/reba-ibintu-31-bitangaje-ushobora-kuba-utari-uzi-ku-buzima-bwa-muntu-cg-se-ku

  • Umugabo yapfuye nyuma yo kurarana n'indaya batera akabariro ijoro ryose. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo utatangajwe amazina ,ukomoka muri Nigeria byemejwe ko yapfuye nyuma yo kuryamana n'indaya mu ijoro ryose.

    Abatangabuhamya ngo basanze uwo mugabo yari afite ibinini byongera umurego w'igitsina , bavuze ko uyu mugabo ashobora kuba yarapfuye nyuma yo gufata ibiyobyabwenge ashaka gutera akabariro igihe kirekire.

    Uyu mukobwa w'indaya wiyita Precious ukomoka muri leta ya Akwa Ibom yavuze ko yatumiwe mu icumbi n'inshuti ya nyakwigendera ngo aze basambane bikarangira apfuye. Precious yatangaje ko uyu mugabo yararaga ijoro ryose akora imibonano nubwo atigeze amubona afata ibinini byongera ubushake. Yagaragaje kandi ko baryamanye kugeza mu ma saa tanu zijoro nyuma uyu mugabo arongera araryama arasinzira.

    Icyakora ngo mu gitondo amaze kwitegura kugenda, Precious yabonye ko uyu mugabo yari agisinziriye amusaba amafaranga. Yavuze ko yabanje gukeka ko wenda atamushimishije akaba yivumbuye ariko nyuma abona ko uyu mugabo atakigenda .Nibwo yahise avuza induru asaba ubufasha.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yapfuye-nyuma-yo-kurarana-nindaya-batera-akabariro-ijoro-ryose/

  • Nyamasheke: Hatanzwe inkoko za miliyoni 5Frw zitezweho guhashya imirire mibi – #rwanda #RwOT

    Ni inkoko zatanzwe n’umushinga Compassion International ku bufatanye n’Itorero Methodiste Libre itorero rya Kibogora.

    Uwari uhagarariye uyu mushinga, Ndayishimiye Robert yavuze ko batanze inkoko bagamije guhashya imirire mibi mu bana.

    Ati “Tumaze kubona ikibazo gikomeye cy’imirire mibi y’abana n’igwingira ry’abana twarebye igisubizo twakorera ababyeyi maze tubona ko inkokoishobora kurandura imirire mibi mu bana aho zizabafasha kubona amagi akaba yagurisha, akagaburira abana maze bakagira imirire myiza.”

    Bamwe mu bahawe izi nkoko bavuga ko basanzwe bafite abana bari mu mirire mibi, zikaba zigiye kubafasha kuyivamo bagaburira abana babo amagi n’inyama mu gihe zizaba zororotse.

    Mukanyungura Julienne ati “Nta tungo nari mfite mu rugo byatumaga tugira ikibazo cy’imirire mibi mu bana babiri mfite. Izi nkoko nzazibyaza umusaruro mbone amagi mpa abana bave mu mirire mibi.”

    Hanyurwimfura Samuel yagize ati “Mbyakiriye neza kuba bampaye inkoko kugira ngo zizanyororokere ndetse mbone n’amagi yo guha abana banjye nanjye.”
    Buri muryango mu miryango 460 yo mu Mirenge ya Kanjongo na Kagano ukaba wahawe inkoko eshanu n’ibiryo byo kuzigaburira.

    Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bushimira ubufatanye bw’imiryango nterankunga muri gahunda yo kurandura imirire mibi mu bana.

    Muri uyu mwaka mu karere ka Nyamasheke habarurwa abana 98 bakiri mu mirire mibi.

    Gutanga amatungo bizafasha kurandura imirire mibi mu bana 98

    Imiryango 460 yahawe inkoko aho buri muryango wahawe eshanu zizawufasha kurandura imirire mibi mu bana

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-hatanzwe-inkoko-za-miliyoni-5frw-zitezweho-guhashya-imirire-mibi

  • Nyamasheke: Hatanzwe inkoko za miliyoni 5Frw zitezweho guhashya imirire mibi – #rwanda #RwOT

    Ni inkoko zatanzwe n'umushinga Compassion International ku bufatanye n'Itorero Methodiste Libre itorero rya Kibogora.

    Uwari uhagarariye uyu mushinga, Ndayishimiye Robert yavuze ko batanze inkoko bagamije guhashya imirire mibi mu bana.

    Ati 'Tumaze kubona ikibazo gikomeye cy'imirire mibi y'abana n'igwingira ry'abana twarebye igisubizo twakorera ababyeyi maze tubona ko inkokoishobora kurandura imirire mibi mu bana aho zizabafasha kubona amagi akaba yagurisha, akagaburira abana maze bakagira imirire myiza.'

    Bamwe mu bahawe izi nkoko bavuga ko basanzwe bafite abana bari mu mirire mibi, zikaba zigiye kubafasha kuyivamo bagaburira abana babo amagi n'inyama mu gihe zizaba zororotse.

    Mukanyungura Julienne ati 'Nta tungo nari mfite mu rugo byatumaga tugira ikibazo cy'imirire mibi mu bana babiri mfite. Izi nkoko nzazibyaza umusaruro mbone amagi mpa abana bave mu mirire mibi.'

    Hanyurwimfura Samuel yagize ati 'Mbyakiriye neza kuba bampaye inkoko kugira ngo zizanyororokere ndetse mbone n'amagi yo guha abana banjye nanjye.'
    Buri muryango mu miryango 460 yo mu Mirenge ya Kanjongo na Kagano ukaba wahawe inkoko eshanu n'ibiryo byo kuzigaburira.

    Ubuyobozi bw'akarere ka Nyamasheke bushimira ubufatanye bw'imiryango nterankunga muri gahunda yo kurandura imirire mibi mu bana.

    Muri uyu mwaka mu karere ka Nyamasheke habarurwa abana 98 bakiri mu mirire mibi.

    Gutanga amatungo bizafasha kurandura imirire mibi mu bana 98

    Imiryango 460 yahawe inkoko aho buri muryango wahawe eshanu zizawufasha kurandura imirire mibi mu bana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-hatanzwe-inkoko-za-miliyoni-5frw-zitezweho-guhashya-imirire-mibi